Blog

  • Muyoboke yogeye gusaba ikintu gikomeye Itsinda rya Charly na Nina riri mumarembera. #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije ku urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko gutandukana kwabo ari igihombo gikomeye ku mpande zose z'umuziki nyarwanda.

    Yatangiye agira ati” Ati 'Maze gusoma itandukana ryabo, nibajije byinshi ku hazaza habo ndetse n'abakunzi babo n'umuziki nyarwanda muri rusange.'

    Yibukije aba bakobwa imvune bahuye nazo kuva batangiye gukorana, akomoza ku mateka bandikanye nyuma y'imyaka itatu bamaranye abagira inama. Yabibukije igitaramo cy'amateka bakoranye ubwo bamurikaga album yabo ya mbere 'Imbaraga'.

    Mu kugira inama aba bakobwa, Muyoboke yabasabye kwicara bagacoca ibibazo byabo, bakiyunga ndetse abizeza ubufasha mu gihe baba bamweretse ko babukeneye.

    Ati 'Inama mbona iruta izindi, mwongere mwicare muganire nkuko byahozeho. Murebe ikibatandukanya mukigendere kure, hanyuma nkuko mwanshatse ngo dukorane n'ubu turahari [Decent Entertainment].'


    Muyoboke yabwiye Charly na Nina ko abandikiye iyi baruwa mu rwego rwo kwirinda ko ibyiza bakoranye mu myaka ine yose byapfa ubusa, yongeraho ko buri Munyarwanda wese yakwishimira ko iri tsinda rigaruka.

    Ibi Muyoboke abitangaje nyuma y'iminsi itatu gusa hamenyekanye amakuru y'uko umubano w'aba bahanzikazi wajemo agatotsi katumye itsinda ryabo kugeza ubu ryarasenyutse.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/muyoboke-yogeye-gusaba-ikintu-gikomeye-itsinda-rya-charly-na-nina-riri

  • Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyakunzwe n'abantu benshi ku Isi kigiye guhagarikwa burundu #rwanda #RwOT

    The New York Post yatangaje ko Ellen agiye gukora episode imwe y'iki kiganiro ndetse agahita agishyiraho akadomo mu mpera za season yacyo ya 2021/2022.

    Ellen DeGeneres mu kiganiro yagiranye na Hollywood Reporter , yemeje ko koko iki kiganiro kigiye guhagarara.

    Ati 'Iyo uri umuntu uzi guhanga udushya, igihe cyose ukenera ibintu bikomeye bigerageza ubwenge bwawe, nk'uko iki kiganiro ari cyiza kandi kikaba gishimishije nta gikomeye kikirimo.'

    Page Six yatangaje ko ifite amakuru ko Ellen ashobora gusimburwa muri iki kiganiro n'umuririmbyi Kelly Clarkson usanzwe na we afite ikiganiro cyitwa The Kelly Clarkson Show.

    Ellen yavuze ko kuva kwe muri iki kiganiro nyuma ya season ya 19 byari byarateguwe mbere y'uko iki kiganiro kizamo ibibazo kuko n'ubundi yashakaga kukivamo kuri seanon ya 16 ariko agakomeza kwingingwa n'abo bakoranaga.
    Ati 'Ntabwo ngiye guhagarika ikiganiro kubera ibibazo byakijemo. Ntabwo ubundi nari kugaruka muri iyi season. Ubwo rero, niyo mpamvu ubu ngiye kukivamo.'

    Mu minsi ishize, ibarura ryakozwe ryagaragaje ko umubare w'abakurikira ikiganiro cy'uyu munyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukomeje kugenda ugabanuka cyane.

    Icyo gihe, Nielsen ratings izwiho kugaragaza uko ibiganiro bitandukanye muri Amerika bikunzwe, yagaragaraje ko ikiganiro cya Ellen cyatakaje abantu barenga miliyoni kuva igice cya 18 cyacyo gishyizwe hanze ku wa 21 Nzeri 2020.

    Iri barura ryakozwe muri Werurwe 2021, ryagaragaza ko mu mezi atandatu yari ashize iki kiganiro cyakurikiwe ku mpuzandengo ya miliyoni imwe n'ibihumbi magana atanu bituma kimanukaho miliyoni 1.1 cyane ko umwaka ushize mbere y'uko gitangira kwatswaho umuriro cyakurikirwaho ku mpuzandengo ya miliyoni 2.6.

    Ibi byatumye ku ijanisha iki kiganiro bigaragazwa ko cyasubiye inyuma ku kigero cya 43% ndetse kijya munsi y'ibindi biganiro cyari gihanganye nabyo mbere birimo Dr. Phil na Live With Kelly & Ryan.

    Iki kiganiro ibyo cyinjizaga byagabanutseho 20% kuko cyavuye kuri miliyoni $131 kikagera kuri miliyoni $105 kuva muri Nzeri.

    Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo Ellen DeGeneres yasubukuye iki kiganiro cye cyari kimaze iminsi kirimo urunturuntu.

    Byari nyuma yaho abakozi bo hejuru muri Ellen DeGeneres Show barimo Ed Glavin, Kevin Leman na Jonathan Norman, basezerewe nyuma y'ihohotera rishingiye ku gitsina bashinjaga Ellen, ivanguraruhu n'indi mico mibi yatumye iki kiganiro gitangira gutakarizwa icyizere n'abatari bake.

    Ikiganiro cya Ellen DeGeneres cyatangijwe mu 2003 gitunganywa na Telepictures kigatambutswa ku bitangazamakuru bya NBC Universal. Cyari kimaze kugaba amashami no mu bindi bihugu nka Singapore, Indonesia, Philippines, Myanmar, Malaysia, Thailand, Vietnam, u Buhinde, u Bwongereza, Afurika y'Epfo n'ahandi.

    Ibya Ellen DeGeneres byatangiye kuzamo kidobya muri Werurwe 2020 ubwo umunyarwenya Kevin T. Porter, yashyiraga ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter, asaba abantu kumubwira inkuru zidasanzwe bazi kuri Ellen maze agatanga $2 kuri buri nkuru.

    Kuva ubwo ni bwo abantu benshi batangiye kuvuga inkuru ziganjemo nyinshi zirimo ibitari bizwi kuri Ellen ndetse bamwe mu bahoze ari abakozi be bahishura ko mu kigo cye habagamo irondaruhu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi byinshi.

    Muri Nyakanga 2020, byahumiye ku mirari ubwo BuzzFeed yashyiraga hanze inkuru igaragaza ububi bwa Ellen inyuma ya camera ndetse n'uko abakoze mu kiganiro cye bagiye babangamirwa n'abakozi bo hejuru; bashinja iki kiganiro kubamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n'ibindi byinshi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ikiganiro-cya-ellen-degeneres-cyakunzwe-n-abantu-benshi-ku-isi-kigiye

  • Bamporiki Edouard yakoze mu nganzo asingiza umugore we #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard yakoze mu nganzo maze asingiza umugore we bamaranye imyaka hafi icumi.

    Abakurikirana uyu mugabo ku mbuga nkoranyambaga ze, bazi ko ari umugabo ukunda gukoresha amagambo y’ikinyarwanda kizimije(ubuvangazo) cyane ko ari n’umuhanzi mu buzima busanzwe akaba n’umukinnyi wa mafilime(akina mu ikinamico Urunana yitwa Kideyo).

    Abinyujije kuri WhatsApp Status, uyu mugabo yifashishije amagambo ye nk’umusizi yasingije umugore we cyane.

    Ati'Umugabekazi Nyirumutuzo, umwiza umusinga asingiza. Uwingabire zihagije. Rama Undamire rwunguko. Arabatashya.'

    Muri 2012 nibwo Bamporiki Edouard yashakanye n’umugore we Uwingabire Marie Claudine bahuye muri 2010.

    Muri 2017 Bamporiki n’umugore we bari mu banyeshuri 147 bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza(muri ULK). Bamporiki yasoje icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law).

    Ubutumwa yageneye umugore we

    Bamporiki Edouard n’umugore we

    Bamporiki Edouard n’umugore we muri 2017 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bamporiki-edouard-yakoze-mu-nganzo-asingiza-umugore-we

  • Munyakazi Sadate yasubije mu buryo busekeje uwamubwiye ngo 《ajye kubwira inka i Nyabugogo》. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yasubiije umufana we mu buryo butangaje ubwo yamubwiraga ngo ajye kubibwira inka i Nyabugogo'.Ni nyuma y'ubutumwa yashyize kuri Twitter ashimira abamukurikira kuri Twitter nk'urubuga nkoranyambaga akunze gukoresha kurusha izindi.

    Yagize ati 'Banywanyi nshuti zakadasohoka, nta kintu ki nshimisha nko kubona mu nkurikira kuri Twitter yanjye (mon Média social préféré),Nta Kiza nko kubona Umuntu afungura Twitter agahita angira uwa mbere akurikiye, gusa ikiza kurusha byose nuko muri abakundwa banjye, Ndabakunda byinshiiii'

    Umwe mu bamukurikira wiyita Intare ya Kigali, yahise asubiza ubu butumwa, agira ati 'Jya ku bibwira inka Nyabugogo.'

    Sadate utajya atinzamo mu gusubiza kuri Twitter, na we yahise agaruka aramusubiza agira ati 'Ndajya Nyabugogo kandi mbona uhari.'

    Undi na we witwa Kikina yaje asubiza buriya butumwa bwa Sadate amubwira ko akunda ubwamamare. Yagize ati 'Ukunda Fam [ubwamamare] Mister.'

    Sadate na we yahise amubiza agira ati 'Umuntu akunda icyo afite, wowe utayikunda ni uko mutaziranye.'

    Banywanyi nshuti zakadasohoka, nta kintu ki nshimisha nko kubona mu nkurikira kuri Twitter yanjye (mon Média social préféré),
    Nta Kiza nko kubona Umuntu afungura Twitter agahita angira uwa mbere akurikiye, gusa ikiza kurusha byose nuko muri abakundwa banjye, Ndabakunda byinshiiii

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 11, 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-yasubije-mu-buryo-busekeje-uwamubwiye-ngo-%E3%80%8Aajye-kubwira-inka-i-nyabugogo%E3%80%8B/

  • Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kig… – #rwanda #RwOT

    Mr Eazi wakunzwe mu ndirimbo 'Leg Over' yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, nk'uko yabitangaje, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uyu muhanzi yatemberejwe mu Rwibutso, asobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abishwe.

    Mr Eazi yanditse kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba w'uyu Kane tariki 13 Gicurasi 2021, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside, yishimira intambwe idatsikira Abanyarwanda bateye bakaba babanye mu mahoro.

    Ati 'Twibuke inzirakarengane zose zatakaje ubuzima bwazo, tunashimira u Rwanda rwiyubatse, rw'amahoro n'ubwiyunge.'

    Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, Mr Eazi yagiranye ibiganiro n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), atangaza ko yifuza gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni, kugurisha amatike hifashishijwe ikoranabuhanga n'iby'imikino y'amahirwe.

    Uyu muhanzi azaririmba mu gufungura imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball [BAL] izatangira tariki 13 Gicurasi 2021.

    Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi   

    Umunya-Nigeria Mr Eazi yatangaje ko yashimye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105582/mr-eazi-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-ashima-uko-u-rwanda-rwiyubatse-105582.html

  • Shampiyona: AS Kigali yongeye kwihaniza Police FC mu gihe Mukura VS yasigaye #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga imikino ibanziriza iya nyuma yo mu matsinda ya shampiyona umwaka w'imikino wa 2020-2021, mu itsinda C na D,AS Kigali yahise ikatisha itike yo kuzamuka mu itsinda c,nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 bya Kwizera Pierrot ku munota wa 24' ndetse Shabani Hussein Tchabalala ashyiramo icya kabiri ku munota wa 70.

    Undi mukino wo muri iri tsinda rya C, Musanze FC yatsindiye Etincelles kuri Stade Ubworoherane 3-1.

    Ibi bitego byatsinzwe na Mutebi Rashid, Twizerimana Onesme na Akayezu Jean Bosco witsinze. Igitego cya Etincelles cyatsinzwe na Songa Isaie.

    Iri tsinda riyobowe na AS Kigali ifite amanota 12 yamaze no kuzamuka, Police FC ifite 9, Musanze 6 mu gihe Etincelles ifite 3.

    Mu itsinda D, Marines yari yakiriye Sunrise FC inayitsinda 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Ishimwe Fiston na Mugenzi Bienvenue mu gihe igitego cya Sunrise cyatsinzwe na Yafesi Mubiru ku munota wa 47.

    Undi mukino wo muri iri tsinda D, Espoir FC yatsindiye Mukura VS i Huye 1-0 cyatsinzwe na Fred Muhozi ku munota wa 82.

    Iri tsinda riyobowe na Marines yazamutse ifite amanota 10, Espoir FC ifite amanota 9 mu gihe Sunrise FC ifite 7,Mukura VS ni iya nyuma n'amanota 2.Ku munsi wa nyuma,Espoir FC izisobanura na Sunrise FC.

    Mu Mikino yabaye uyu munsi habonetsemo amakarita 3 atukura arimo iyahawe Nsabimana Aimable wa Police FC,Jean Dushimumugenzi wa Musanze na Olivier Osomba wa Etincelles.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/shampiyona-as-kigali-yongeye-kwihaniza-police-fc-mu-gihe-mukura-vs-yasigaye

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD – #rwanda #RwOT

    Bobby Pittman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD tariki ya Mbere Nyakanga 2020.

    Ibiganiro bye na Perezida Kagame byitabiriwe na Kampeta Sayinzoga uyobora BRD; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Richard Tusabe ndetse n'Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Feza Urujeni Bakuramutsa.

    Pittman wakiriwe na Perezida Kagame ni Inararibonye mu bijyanye n'Imari, akaba umwe mu bayobozi b'Ikigo cyitwa Kapunda Capital gifasha ibigo bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rw'imari. Yigeze kuba Visi Perezida w'Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo, Abikorera no kwihuza kw'Akarere muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

    Ubwo yagirwaga Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD, Pittman yavuze ko yizeye ko we n'abo bagiye gufatanya ubuyobozi bazakorera hamwe mu guteza imbere inyungu za BRD.

    Yagize ati 'Nizeye ko itsinda ry'Inama y'Ubutegetsi [ya BRD] rizakomeza gukura no kwagura ibikorwa kandi twiteguye gukorana neza n'abafatanyabikorwa tugashyira hamwe duharanira ko Banki igira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.'

    BRD yashinzwe mu 1967. Ifite inshingano zo gutera inkunga imishinga itandukanye irimo iy'ubuhinzi, ubucuruzi, ikora ibijyanye n'ingufu, iy'ibikorwa remezo, uburezi n'ibindi.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Bobby Pittman

    Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya BRD, Bobby Pittman muri Viillage Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-w-inama-y-ubutegetsi-ya-brd

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD –

    Bobby Pittman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD tariki ya Mbere Nyakanga 2020.

    Ibiganiro bye na Perezida Kagame byitabiriwe na Kampeta Sayinzoga uyobora BRD; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe ndetse n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Feza Urujeni Bakuramutsa.

    Pittman wakiriwe na Perezida Kagame ni Inararibonye mu bijyanye n’Imari, akaba umwe mu bayobozi b’Ikigo cyitwa Kapunda Capital gifasha ibigo bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rw’imari. Yigeze kuba Visi Perezida w’Ishami rishinzwe Ibikorwa Remezo, Abikorera no kwihuza kw’Akarere muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

    Ubwo yagirwaga Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Pittman yavuze ko yizeye ko we n’abo bagiye gufatanya ubuyobozi bazakorera hamwe mu guteza imbere inyungu za BRD.

    Yagize ati “Nizeye ko itsinda ry’Inama y’Ubutegetsi [ya BRD] rizakomeza gukura no kwagura ibikorwa kandi twiteguye gukorana neza n’abafatanyabikorwa tugashyira hamwe duharanira ko Banki igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”

    BRD yashinzwe mu 1967. Ifite inshingano zo gutera inkunga imishinga itandukanye irimo iy’ubuhinzi, ubucuruzi, ikora ibijyanye n’ingufu, iy’ibikorwa remezo, uburezi n’ibindi.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere, BRD, Bobby Pittman

    Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Bobby Pittman muri Viillage Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Tubifurije kugubwa neza-Perezida Kagame yifur… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, hirya no hino mu gihugu, Abayislamu baramukiye mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan.

    Abo mu Mujyi wa Kigali bagera kuri 500 bateraniye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Umunsi w'Irayidi uba ku mpera y'igisibo gitagatifu cya Ramadan, ukwezi ko gusenga no kwiyiriza. Ku munsi nk'uyu, Abayislamu bambara imyenda mishya, bagateka ibiryo biryoshye (umuceri n'inyama) bagatumira inshuti n'abavandimwe.

    Mu bihugu byinshi birimo n'u Rwanda ku Irayidi ni Umunsi w'Ikiruhuko.

    Kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, Abayislamu bo mu Rwanda no ku Isi bizihije umunsi wa Eid El Fitr, Perezida Paul Kagame yabifurije kugubwa neza mu mahoro n'ibyishimo.

    Yagize ati 'Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n'ibyishimo. Eid Mubarak!.”

    Mu isengesho ryabereye kuri Stade i Nyamirambo, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 no gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha basanganywe.

    Yakomeje ati 'Turugarijwe kandi kugira ngo iki cyorezo kitabona aho kimenera, ni uko Abayislamu birinda ubusabane, barabikanguriwe na mbere, turabiganiraho cyane ku buryo ibintu byo gusabana no gutumirana bazi neza ko bitemewe.'

    Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda washimye byimazeyo Perezida Paul Kagame wabifurije umunsi mwiza wa Eidil Fitri.

    Kuri Twitter bagize bati 'Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda utewe ishema no kubashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kwifuriza abayislamu umunsi mwiza wa Eidil Fitri. Mu gihugu cyacu isengesho ry'umunsi mukuru ryakozwe mu ituze no mu bwisanzure kubera imiyoborere yanyu myiza. Turabashimiye.'

    Muri Qua'an ntagatifu Imana yashimangiye itegeko ryo gusiba, aho yavuze iti 'Yemwe abemeye Imana, mwategetswe gusiba nk'uko byari byarategetswe ababayeho mbere yanyu, kugira ngo bibafashe kubaha Imana.'

    Igisibo muri Islam cyashyizweho kubera inyungu nyinshi; Gusiba bigaragaza kubaha Imana aho umuntu yigomwa amafunguro kandi atayabuze, igisibo gihuza abishoboye n'abakene kuko gituma abishoboye nabo bumva uko inzara ibabaza, maze bigatuma bazarushaho kuzirikana abakene bakanabafasha.

    Gusiba kandi harimo inyungu ikomeye yo kumenyereza umutima w'umuntu kwihangana no kwigomwa; gusiba nanone harimo inyungu y'ubuzima bwiza, kuko bifasha urwungano ngongozi kubona umwanya wo kuruhuka ndetse bikagabanya ibinure n'amavuta biba byabaye byinshi mu mubiri w'umuntu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105581/tubifurije-kugubwa-neza-perezida-kagame-yifuriza-abayislamu-umunsi-mwiza-wa-eid-al-fitr-105581.html

  • Muhanga: Imvura yangije imva z'abashyinguwe mu irimbi rya Munyinya #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi 3 imvura igwa ari nyinshi kandi ikagwa nabi mu bice bitandukanye by'igihugu by'umwihariko mu karere ka Muhanga. Iyi mvura muri aka Karere yangije imva zo mu irimbi rya Munyinya zicumbikiye abitabyimana mu bihe bitabdukanye bazize imfu zitandukanye.

    Aya makuru yamenyekanye ku gicamunsi cy'uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 aho zimwe zagiye zika zigasenyuka abenshi bakavuga ko abafite ababo bahashyinguye bakwiye kuhagera bakareba kuko zimwe muri zo zangiritse cyane.

    Mukandoli Marceline uhaturiye avuga ko aya makuru bayabonye bakagirango habaye umutingito. Yemeza ko izi mva uburyo zubakwamo n'imiterere yubu butaka ndetse n'imvura imaze igihe igwa bishobora kuba aribyo byateye iki kiza cyatumwe zangirika.

    Yagize ati' Twamenye amakuru tuhanyuze tugiye kuzirika ihene ariko iyo urebye uko bimeze ubona wagirango habaye umutingito, ariko uburyo hubatswe hakiyongeraho imiterere y'ubutaka ndetse n'imvura imaze iminsi igwa bishobora kuba aribyo byatumye izi mva zangirika'.

    Karasira Eugene avuga ko iyo urebye ubona ibikoresho bakoresheje bubakira izi mva usanga nabyo bishobora guteza ikibazo kuko biba biremereye cyane.

    Yagize ati'Iyo witegereje ibi bikoresho n'ingano yabyo bubakisha kuri izi mva usanga nabyo bishobora guteza ikibazo kuko biba biremereye cyane kandi amazi amanutse yose aca mu irimbi akaba yatuma hasenyuka'.

    Musoni Thomas ufite uwe ushyinguye muri iri rimbi avuga ko akenshi abamaze gushyingura batajya basura aho basize ababo kugirango barebe uko hameze, akavuga ko yajyaga ahagera akareba uko hameze, ko kandi yabonaga hameze neza. We, afite icyizere cy'uko imva y'umubyeyi we imeze neza. Twagerageje kubaza ubuyobozi icyo bubiziho ariko ntitwabasha kubabona ku murongo wa telefoni.

    Hashize igihe cy'imyaka 2 iri rimbi rihagaritswe gushyingurwamo, ibituma abapfushije bajya gushyingura mu murenge wa Shyogwe mu kagali ka Mbare cyangwa bakajya gushyingura ku Kivumu cyangwa i Gihuma.

    Igihe twandikaga iyi nkuru twari tutaramenya umubare nyawo w'imva zangiritse muri iri rimbi ariko abahatuye barasaba abafite abavandimwe, ababyeyi n'inshuti kuhagera bakareba niba ababo imva zabo zikimeze neza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-imvura-yangije-imva-zabashyinguwe-mu-irimbi-rya-munyinya/