Blog

  • Gasabo : RIB yataye muri yombi umwarimu wo muri Primaire ukurikinyaweho gusambanya umwana #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu witwa Nkurikiyimfura Egide afite imyaka 40 y’amavuko mu gihe uwo akekwaho gusambanya ari umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gicikiza, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, akaba yaratawe muri yombi ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.

    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, yatangaje ko uyu Nkurikiyimfura akurikiranyweho icyaha cyo 'Gusambanya Umwana' gihanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Yagize ati 'Urukiko nirumuhamya iki cyaha azahanishwa Igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.'

    Yakomeje agira ati 'RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora cyangwa yakoze icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana, inakangurira abantu gukomeza kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Nkurikiyimfura afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-RIB-yataye-muri-yombi-umwarimu-wo-muri-Primaire-ukurikinyaweho-gusambanya-umwana

  • Mukobwa mwiza, dore ibintu by'ingenzi akwiye kubanza gutekereza mbere yo kuryamana n'umusore w'iki gihe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuba ubusambanyi bumaze gufata indi ntera ibi ntibibuza ko usanga hari abagifite umutimanama muzima, bafite amahame bemera mu mitima yabo, ndetse ahanini batinya no gukora icyaha. Kera kabaye umukobwa nk'uyu abona umukunzi, akamwihebera, akibwira ko atabanye n'uwo nta wundi babana.

    Wa muhungu umukobwa yimariyemo, akamusaba ko baryamana ariko kubera gutinya gusama, gutinya indwara, gutinya gukora icyaha, kurwana n'umutimanama, ariko ahanini anarwana no kugumana urukundo rw'umuhungu yihebeye, umukobwa agahera mu gihirahiro.

    Kubera iki ? Ati nimwima aranyanga yabimbwiye, kandi kumuha ndumva bitandimo neza. Nkore iki ?

    Ibi rero ni bimwe mu byo wari ukwiye gutekereza mbere y'uko wemera ko muryamana:

    1.Urukundo rwa mbere (Premier amour) ari narwo rukunda guteza ibibazo, usanga rudakunda guhira abantu benshi. Nubona rero uwo wakunze mbere y'abandi atangiye kukugora, ntuzumve ko igikuba cyacitse, ngo ukora n'ibyo utateganyaga gukora ngo uri gukiza urukundo rwanyu.

    2.Zirikana ko urukundo nyakuri rwihanganira byinshi. Umuhungu ugukunda by'ukuri, azemera kandi yubahe icyemezo cyawe cyo kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y'uko murushinga.

    3.Umuhungu ugukunda by'ukuri ntagushyiraho iterabwoba ngo nimutaryamana ibyanyu birarangirira aho. Ubigenza atya akenshi ni wa wundi wabyemera utabyemera, ntabwo aba agukunda, aba azakwanga igihe runaka. Ikindi ni uko n'umuhungu ugukangisha ko mushwana niba utamuhaye, n'iyo murushinze ntimubana neza. Mubana by'umuhango, cyangwa se amaherezo mukazanatandukana.

    4.Akenshi umuhungu ugukoresheje imibonano umutimanama wawe utabishaka, usanga ahita agutera n'inda. Ikibabaje ni uko akenshi bene uyu muhungu iyo aguteye inda ahita akwanga.

    5.Zirikana ko iyo umuntu yashatse kugukatira nta kindi warenzaho. Kandi umenye neza ko gutandukana n'umuhungu wakundaga, byoroha iyo mutigeze mukorana imibonano mpuzabitsina, kurusha kuba mwarigeze kuyikorana. Iyo mwayikoranye birakomeretsa cyane kurushaho, noneho yaba yaraguteye inda cyangwa yaragusigiye ibirwara akaba akwishe kabiri.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-mwiza-dore-ibintu-byingenzi-akwiye-kubanza-gutekereza-mbere-yo-kuryamana-numusore-wiki-gihe/

  • Umwana wa Bagosora simufata nk’interahamwe – Pst Dr Rutayisire avuga ku kugaruza ineza abayobejwe –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu kiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya

    Iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’, Pasiteri Dr Rutayisire yagihuriyemo na Hakizimana Bahati Jean Bosco wahoze abarizwa mu mutwe wa FDLR, Didacienne Nibagwire warokotse Jenoside ndetse na Adidas Kwizera wavutse ku babyeyi babiri umwe yarakoze Jenoside undi yarayirokotse.

    Rev Past Dr Rutayisire yahaye umukoro urubyiruko wo kwigisha abantu u Rwanda rw’ukuri, bakamagana ibivugwa n’abitwaza ko bahejwe mu gihugu cyabo.

    Ati “Njyewe mpora mbivuga, nta soni bintera kandi niryo jambo ryacu, reka dufate uwari umuhezanguni ukabije, Umwana wa Bagosora njye simufata nk’Interahamwe. Oya!”

    Yakomeje agira ati “Ni umwana w’umunyarwanda ukeneye gusobanurirwa, agakosorwa, akigishwa , akumvishwa, kugeza igihe azumva ko mu Rwanda aha ari iwabo, umunsi azakenera kuhaza ashobora kuhaza kandi ntacyo tuzamutwara. Ariko uwakoze ibyaha tuzamuhana.”

    Gukurira mu gihugu cyawe udafitemo uburenganzira

    Pasiteri Dr Rutayisire wavutse mu 1958, avuga ko uburyo yakuriye mu gihugu gifite ubuyobozi bwimakaje ivangura rishingiye ku bwoko aho Abatutsi babwirwaga ko atari Abanyarwanda ahubwo ari abanyamahanga baturutse muri Ethiopia.

    Avuga ko ubundi igihugu gikwiye ndetse ari nako biri ko ari umubyeyi wa bose kandi akaba ari naho bose bafite imizi nkomoko ku buryo n’ubwo hari uburenganzira bashobora kuburira mu gihugu bidakuraho ko hari inshingano zabo.

    Ati “Igihugu ni imubyeyi uruta umubyeyi wanjye, niho mfite imizi, ababyeyi n’abasekuru banjye nabo niho bafite imizi. Iyo uri ahantu utari mu gihugu cyawe, icya mbere ya mizi yawe iba ikuri kure, n’iyo wahamerera neza, iyo mizi iba ikuri kure.”

    Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ubwo yari arangije kwiga Kaminuza yagiye kuba umwarimu mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rulindo ariko ngo yaje kwangirwa na Leta yari iriho kujya gukomeza amashuri ngo abashe kugera ku cyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD.

    Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko n’ubwo byagenze gutyo ariko, nyuma y’uko abujijwe uburenganzira n’igihugu cye, bitigeze bikuraho ko hari inshingano we yari afite nk’umunyagihugu.

    Ati “Nari mfite abana nigishaga ariko nkavuga nti aba bana mu bibazo byanjye nta ruhare babigizemo. Bafite uburenganzira bwo guhabwa uburezi nanjye nkagira inshingano zo kubaha uburezi yewe bamwe babaga ari n’ababo [aba bwa buyobozi bwamuvukije uburenganzira], njyewe ibyo narabirengaga ngakora iby’inshingano zanjye.”

    Avuga ko icyo gihe atigeze atezuka ku nshingano ahubwo yakomeje gutanga uburezi n’uburere ku bana yigishaga kandi akabikora neza atitaye ku kuba hari uburenganzira igihugu cye cyamuvukishe.

    Ati “Aha niho mubona uruhare rw’ubuyobozi bubi, njyewe nari umusore, wumva nshaka gukorera igihugu, nshaka kuba umwarimu mwiza ariko banyimye uburenganzira bwo kwiga ngakomeza, kuba bambujije uburenganzira ntibikuyeho ko inshingano zanjye ngomba kuzikora neza.”

    Yakomeje agira ati “Aha ndagira ngo byumvikane neza, cyane cyane nk’urubyiruko, hari ubwo umuntu yiga akarangiza, ugasanga abuze akazi cyangwa abuze na buruse, ahinduka umuhakanyi, akavuga ngo iki gihugu nakiburiyemo akazi, nagize nte nagize nte [….], ariko hari isomo rimwe nize, gukurira mu gihugu kinyanga ariko ndi umuntu utekereza.”

    Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko kubera uko gukurira mu gihugu kimwanga yari yarihaye intego yo kwiga akarangiza PhD, akiri muto ariko igihugu cye kimuvutsa ubwo burenganzira. Gusa ngo ntibyamubujije gukomeza kugikorera ibyiza nk’umunyagihugu mwiza, utekereza kandi ufite inshingano.

    Ati “Njyewe naricaye nk’umuntu utekereza, ndavuga nti iki gihugu ngifitemo uburenganzira banyimye ariko ntibikuraho inshingano zanjye nk’umunyagihugu. Muzabaze abana nigishije bose bazakubwira ko nari mu barimu bigisha nkita no ku bana kuko naravuze ngo singiye kwitiranya aba bana n’ababyeyi babo.”

    Pasiteri Dr Rutayisire yabwiye abakiri bato ko igihe bazaba bashyizwe mu nshingano runaka, bakwiye gukorera igihugu batagendeye ku kuba ari akazi bahawe bazahemberwa, ahubwo bajya babikora nk’abanyagihugu bafite inshingano zo kugiteza imbere.

    Kuki hari abanyarwanda banga igihugu cyabo?

    Amajwi y’abantu ku giti cyabo n’imiryango y’abavuga ko barwanya leta y’u Rwanda avuka umunsi ku munsi. Muri abo ariko harimo abarurwanya baruzi neza, bararubayemo n’ababikora bakoreshejwe cyangwa ku bw’inyungu runaka.

    Pasiteri Dr Rutayisire avuga ko muri abo barurwanya baruzi ari abarubona nk’imirima, babibona mu maso y’inyungu, batekereza muri tura tugabane niwanga bimeneke.

    Ati “Hari abantu bazi u Rwanda barubona nk’imirima, barubona mu maso y’inyungu, batekereza muri ya myumvire ya turatugabane niwanga bimeneke, abo rero babona u Rwanda mu buryo bw’inyungu bakarubona mucyo barukuraho aho kurubona mu cyo barushyiramo.”

    Yavuze ko abenshi muri aba ari abahoze mu buyobozi bw’igihugu haba cyera cyangwa vuba, abandi bakaba ari ba bandi basize baruhekuye bagifite ya myumvire n’ibitekerezo byabo bya cyera.

    Ati “Abo ngabo n’iyo wabakanguza iki! Abafaransa baravuga ngo ushobora gukangura umuntu usinziriye ariko ntabwo wakangura uwisinzirije.”

    Rev Past Dr Rutayisire yavuze uko yigeze kujya gutanga ikiganiro muri Canada ahura n’umuntu biganye amubwira ko babona ibyiza bibera mu gihugu ariko ngo badashobora kuvuga neza u Rwanda kuko iyo baruvuze nabi bimuhesha uburenganzira bwo kuba muri ibyo bihugu by’amahanga.

    Ati “Uwo niwe nita uwigiza nkana, u Rwanda araruzi ariko arigiza nkana. Mumwihorere bizarangira. Ariko mwebwe uru rubyiruko mufite icyiciro twagombye gushyiramo imbaraga, abana ba bariya, batazi u Rwanda barubwiwe nabi ariko nabo bafite imizi muri iki gihugu.”

    Yavuze ko abari hanze y’u Rwanda by’umwihariko abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside babwiwe u Rwanda nabi bakabwirwa ko abari mu Rwanda babanga , asaba urubyiruko kuvuga ukuri, rugasobanurira abo bantu ko ntawe ubanga hano mu gihugu cyabo.

    Ati “Imbaraga zacu zo kunga abanyarwanda ntabwo zizahagarara igihe cyose tuzaba tugifite abanyarwanda badakunda u Rwanda.Ni inshingano zacu zo kugenda tukababwira, twahura nabo tukabasobanurira kugeza igihe umuntu azumva ko afite uburenganzira mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati “Bariya bari hanze bababwiye ko abari hano mu Rwanda babanga, ruriya rubyiruko rutazi u Rwanda barubabwiye nabi, bazi ko twe tubanga, n’uriya wandika dukwiye kumuvuguruza tukamubwira duti ibyo muvuga ntabwo aribyo.”

    Rev Past Dr Rutayisire kandi yasabye urubyiruko kurinda igihugu cyabo by’umwihariko abashaka guhakana no gupfobya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ntawe ukwiye kugira ubwoba bwo guhangana n’abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihe yagize ati “Ariko rero niba abahakana amateka ibyabaye bitabatera isoni, njyewe nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”

    Rev Past Dr Rutayisire yavuze ko abari hanze barwanya u Rwanda bakwiye kubwirwa ukuri kw’ibibera imbere mu gihugu

    Muri iri huriro ry’urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano, Past Dr Rutayisire n’abandi bagarutse ku mukoro utegereje urubyiruko wo kurwanya abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda

  • Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza urubuga ruwuhuza n’abikorera –

    Icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga n’Inama ihuza abikorera n’Umujyi wa Kigali cyafashwe kuri uyu wa 14 Gicurasi mu nama yahuje abayobozi b’uyu mujyi n’urugaga rw’abikorera.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga ruwuhuza n’abikorera kubera impinduka zabayeho mu miyoborere yawo.

    Mu mwaka ushize wa 2020 habaye amavugurura arimo ko Uturere tw’Umujyi wa Kigali twamburwa ubuzima gatozi ndetse ntitwongere kugira inama njyanama.

    Izi mpinduka zabaye hagamijwe kunoza imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo rigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali, gusa haza kuvukamo imbogamizi z’uko imwe mu myanya yahabwaga abikorera mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali yabaye nk’ihagarara.

    Mbere mu Nama Njyanama z’uturere tugize Umujyi wa Kigali, abikorera babaga bemerewemo umwanya, gusa nyuma y’uko zikuweho hagasigara Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ntibakibona uyu mwanya cyane ko guhagararirwa mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali atari itegeko nk’uko byari bimeze mu turere.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rubangutsangabo Jean, yabwiye IGIHE ko hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uru rubuga kugira ngo abikorera bakomeze kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’Umujyi wa Kigali.

    Ati “Muri ya mikoranire hasaga n’aharimo icyuho, muri ya mikoranire yari isanzwe twifuzaga ababahagarariye mu buryo butaziguye muri bwa bufatanye n’Umujyi wa Kigali, haba ari mu buryo bwo gufata ibyemezo cyangwa se no mu yindi mikoranire […] yari inama yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo dushyireho urwo rubuga rwo kongera kugarura abikorera mu buryo buhoraho mu miyoborere itaziguye y’Umujyi wa Kigali, cyane mu ifatwa ry’ibyemezo.”

    “Ntabwo abikorera bagiye kure mu mikorere y’umujyi ahubwo ni uko rwa rubuga ruhoraho rwatumaga dufata ibyemezo tugakurikirana n’ishyirwa mu bikorwa nta rwari ruhari, twashyizeho urwo rubuga kugira ngo rudufashe.”

    Uru rubuga rw’ibiganiro ruzajya rubaho buri gihembwe, aho ruzajya ruganirirwamo ibibazo bihari ndetse n’uburyo byakemurwamo ndetse rugakoreshwa no mu kungurana ibitekerezo.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko nyuma yo kwemeza uyu mwanzuro wo gushyiraho uru rubuga ruzwi nka ‘COK-PSF Dialogue Forum’ hagiye kurebwa abazaba barugize ndetse n’uko ruzajya rukora, bikaba biteganyijwe ko rushobora gutangira gukora muri Kamena 2021.

    Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro n’abikorera bigamije gushyiraho urubuga ruzajya rubahuza

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abikorera batandukanye

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza yari muri ibi biganiro

  • Covid-19 yateje ubwigunge i Kibeho –

    I Kibeho ni ku butaka butagatifu nk’uko byemejwe na Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yerekana ko ku mwaka i Kibeho hasurwa n’abantu barenga ibihumbi 500 baturutse hirya no hino ku Isi bari mu bukerarugendo nyobokamana.

    By’umwihariko abahasura benshi babikoreraicya rimwe tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uzwi nka Asomusiyo.

    Ikindi gihe basura ku bwinshi babarirwa mu bihumbi ni tariki ya 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu bajyaga i Kibeho bagabanuka cyane biteza igihombo.

    Ati “Covid-19 imaze igihe kirenga umwaka hari ibikorwa byinshi byafunzwe, insengero ntabwo zemerewe kwakira umubare w’abantu bari basanzwe baziteraniramo ndetse no mu bibuga aho twajyaga duteranira bikaba bitarakunda. Byaduteje igihombo kinini cyane kuko abazaga i Kibeho baraganutse cyane.”

    Kuri ubu abasura Kibeho baragabanutse cyane kuko imibare yerekana ko tariki ya 15 Kanama 2020 abantu 138 gusa ari bo bitabiriye kwizihiza Asomusiyo.

    Ubusanzwe abasuraga Kibeho basigaga amafaranga menshi bitewe n’uko bakodeshaga aho kurara mu turere twa Nyaruguru, Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

    Hari byinshi baguraga mu Rwanda, ariko bikaba akarusho ku minsi mikuru ya Asomusiyo cyangwa amabonekerwa ya Bikira Mariya.

    Kuri Asomusiyo yo mu 2020, Tuyisenge Jean Bosco ucuruza ibikoresha bitandukanye bijyanye n’iyobokamana yabwiye IGIHE ko ubusanzwe ku munsi nk’uwo no mu minsi iyibanziriza yacuruzaga arenga Miliyoni 1 Frw.

    Ati “Mbere y’uko Covid-19 iza twakoraga neza cyane twacuruza amafaranga ari hejuru ya miliyoni, ariko urabona ko nta bakirisitu bahari, ubu tuvugana maze kwakira abantu bane gusa, maze kwakira amafaranga atari hejuru y’ibihumbi bitanu.”

    Hari umushinga wo kubaka Bazilika ya Kibeho kugira ngo abakirisitu bajye basengera ahantu hagutse, ndetse n’igishushanyo mbonera cy’uko izaba imeze cyamaze gusohoka.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka izatwara abarirwa muri miliyari 70 Frw.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, avuga ko umushinga wo kubaka Bazilika ya Kibeho ukomeje kandi bakomeje gushakisha inkunga kugira ngo bawihutishe.

    Ati “Ubu turimo gushakisha amafaranga yo guha abaturage ingurane y’ahazubakwa Kiliziya nini izajya yakira abaza mu isengesho.”

    Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari icyizere ko icyorezo cya Covid-19 kizatsindwa, ubuzima bukongera kuba bwiza na Kibeho ikongera gusurwa.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru haboneka ibyumba 136 gusa byagenewe gucumbikamo abantu. Abashoramari barashishikirizwa kwerekezayo amaso kuko hari byinshi nko kubaka amacumbi na hotel bashoramo bakunguka n’ubwo kuri ubu Covid-19 yahungabanyije ubuzima n’ishoramari muri rusange.

    Kiliziya iri i Kibeho ku butaka butagatifu aho abakirisitu basengera yasurwaga n’abantu benshi

    Ubusanzwe kuri iyi mbuga iri imbere y’ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho habaha huzuye abantu benshi

    [email protected]


  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 99 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi COVID-19 yishe umuntu umwe bituma abamaze gupfa baba 343 mu Rwanda.

    Abarwayi bashya babonetse ni 99 barimo 46 bo muri Karongi na 28 bo mu mujyi wa Kigali.Uyu munsi hakize abantu 106, abakirimo kuvurwa ni 1,098 barimo umuntu umwe urembye.

    Leta ya Ohio muri Amerika izaha ibihembo bya miliyoni $1 (arenga miliyari 1 y'u Rwanda) ku bantu batanu bakingiwe Covid-19, muri tombola igamije gushishikariza abaturage kwikingiza.

    Guverineri wa Ohio Mike DeWine yavuze ko abagejeje ku myaka y'ubukure bonyine bakingiwe ari bo bemerewe kwitabira iyo tombola.

    Ku itariki ya 26 y'uku kwezi kwa gatanu ni bwo hazatangira icyo gikorwa cyo gutombola kizajya kiba inshuro eshanu mu cyumweru, nkuko DeWine yabivuze.

    Yavuze ko amafaranga y'iyo tombola azarihwa mu nkunga y'ingoboka kuri coronavirus yatanzwe na leta y'Amerika.

    Amerika – iri ku mwanya wa mbere ku isi mu gukingira benshi Covid-19 – imaze gutanga urukingo ku kigero cya 58.7% cy'abagejeje imyaka y'ubukure.

    Igikorwa cy'ikingira ahanini cyagenze neza, cyari ingenzi mu guhashya iki cyorezo muri Amerika, ahamaze kwandura abarenga miliyoni 32 – ba mbere benshi ku isi.

    Perezida w'Amerika Joe Biden yahaye ubutegetsi bwe intego yo kuba bwakingiye abagera kuri 70% by'abagejeje mu kigero cy'imyaka y'ubukure, bitarenze ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa karindwi – umunsi w'ubwigenge bw'Amerika.

    Ariko, hashize ibyumweru umubare w'inkingo zitangwa ugabanuka mu gihugu hose. Abategetsi bo mu rwego rw'ubuvuzi bavuga ko biterwa no gushidikanya ku nkingo biranga bamwe mu Banyamerika.

    Mu kureshya abatarafata icyemezo cyo kwikingiza, mu bice bitandukanye by'igihugu hagiye hatangwa inzoga, amandazi, tike zo kwinjira ahabera imikino n'ibihembo by'amafaranga.

    Atangaza iby'iyo tombola, Guverineri DeWine yanditse kuri Twitter ati: “Ndabizi ko bamwe bashobora kuvuga bati, 'DeWine, uri umusazi!'”

    “'Iki gitekerezo cyawe cya tombola ya miliyoni ni ugupfusha ubusa amafaranga'.

    “Ariko mu by'ukuri, gupfusha ubusa bya nyabyo muri iki gihe cy'icyorezo – mu gihe urukingo ruhari kuri buri wese urushaka – ni ubuzima butikijwe na Covid-19”.

    Iyi leta iri no gushyiraho tombola ku bayituye bakingiwe Covid bafite munsi y'imyaka 18. Aho gutombola miliyoni imwe y'amadolari, bashobora gutsindira buruse y'imyaka ine yo kwiga muri imwe muri kaminuza za leta ya Ohio.

    Mu cyumweru gishize, Perezida Biden yavuze ko ubutegetsi bwe burimo gukora kuburyo bwigarurira “abashidikanya” ku nkingo. Muri iyo gahunda harimo no gukingira abana bafite imyaka 12.

    Ku wa mbere, ikigo cy'Amerika kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA) cyongereye igihe uruhushya rw'ikoreshwa ry'urukingo rwa Pfizer/BioNTech ku ngimbi n'abangavu bafite kuva ku myaka 12 kugeza kuri 15.

    Umukuru w'ikigo FDA Dr Janet Woodcock yavuze ko icyo cyemezo kigamije “kutwegereza gusubira mu gisa n'ubuzima busanzwe ndetse no gusoza icyorezo”.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-99-barayandura

  • Ingaruka za Covid-19, ibyiza by’igisibo, ubuhezanguni muri Islam; ikiganiro na Mufti w’u Rwanda (Video) –

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Igisibo gifasha Abayisilamu kwegerana n’Imana kurushaho.

    Yagize ati “Inyungu ya mbere ni uko Igisibo ari ukwezi Imana yaduhaye kugira ngo dushobore gukoresha uku kwezi neza twigwizaho ibyiza bituzamura mu rwego imbere y’Uwiteka”.

    Yavuze ko Igisibo kinafasha Abayisilamu kumenya “Kugira indangaciro y’ubumuntu, kuko iyo ukoze Igisibo ukagira inzara, bituma iyo umuntu ushonje akwegereye [agusaba ubufasha] umuha ubufasha”.

    Mufti Hitimana yagarutse kandi ku bibazo bimaze igihe bihuzwa n’idini ya Islam, birimo iby’ubutagondwa n’ubuhezanguni n’ibindi.

    Ikibazo cy’abahezanguni kimeze gute mu Rwanda?

    Hirya no hino ku Isi, hakunze kumvikana ikibazo cy’imitwe y’iterabwoba ishingira ibikorwa byayo ku myemerere y’idini rya Islam ndetse no mu Rwanda cyaravuzwe , ubwo mu 2016, abasore 25 b’Abayisilamu bafungwaga bashinjwa ibyaha birimo gushaka kwinjira mu mitwe y’iterabwoba irimo Al-Shabaab ndetse na ISIS.

    Uretse iki kibazo cy’abahezanguni b’urubyiruko, byanavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu idini ya Islam bari barimo gukwirakwiza inyigisho z’ubuhezanguni mu rubyiruko rusengera muri iryo dini.

    Ibintu byafashe indi ntera ubwo Polisi y’u Rwanda yarasaga Umuyobozi w’Umusigiti wa Kimironko, imuziza kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi by’ubuhezanguni.

    Ibi byose byabaye ari bwo Sheikh Hitimana akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Idini rya Islam mu Rwanda, kuko yazihawe muri Kanama 2016, ku buryo gukemura iki kibazo byari inshingano ze za mbere.

    Umwe mu bayobozi bakomeye mu idini ya Islam mu Rwanda, yatubwiye ko ikibazo cy’ubuhezanguni ari ikintu cyahungabanyije iri dini cyane. Ati ” Cyaduteye ibibazo bikomeye cyane kuko nta kintu na kimwe twagombaga gukora icyo kintu kitarava mu nzira.”

    Iki kibazo kandi cyanaciye ibice bibiri mu Muryango wa Islam mu Rwanda, kuko bamwe mu Bayisilamu batumvaga ukuntu aba basore bafunzwe, ndetse bamwe bagashinja ubuyobozi bwa Islam kubigiramo uruhare.

    Sheikh Hitimana yagize ati “ibi bibazo byarangiye mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda”, ndetse ashimangira ko Abayisilamu bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n’ikibazo cy’ubuhezanguni.

    Yagize ati “Aba bantu bakora ibikorwa by’iterabwoba, ni twe nk’Abayisilamu tugomba kubafatira ibyemezo mbere y’abandi bose. Bariya bantu ntabwo tuzi imikorere yabo, ariko ikigaragara ni uko atari abantu beza, ni abantu bagamije kugirira abandi bose nabi batavanguye”.

    Bitewe n’ibi bibazo by’ubuhezanguni Umuryango wa Islam wanyuzemo mu Rwanda, hari benshi batekereza ko uyu Muryango ufitanye isano rya hafi n’ibikorwa by’ubuhezanguni.

    Mufti Hitimana yabihakanye agira ati “Islam ntiyigeze ibaha izo nshingano ni ibintu bafatiye aho gusa bashaka gufata abantu bunyago n’izina ryabo n’ibyabo, babikoresha mu nyungu zabo.”

    Umwihariko w’igisibo cyizihijwe mu bihe bya Covid-19

    Igisibo cyasojwe kuri uyu wa Kane, cyari icya kabiri Abayisilamu bo mu Rwanda bizihijwe mu buryo budasanzwe, kuko cyabaye imisigiti myinshi ifunzwe, ndetse n’ifunguye ikaba iri gukora mu buryo bwubahirije amategeko yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Mufti w’u Rwanda yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Bayisilamu mu bijyanye n’imisengere yabo.

    Ati “Ntabwo byoroshye, Abayisilamu baba bifuza gukora amasengesho menshi, yaba amasengesho yo mu ijoro, ndetse n’ay’umwiherero (akorerwa mu musigiti) ntabwo byoshobotse”.

    Kugeza ubu Abayisilamu bemerewe gusenga kuwa Kane no kuwa Gatanu, aho basengera mu misigiti 335 muri 675 bafite mu Rwanda.

    Mufti Hitimana uri mu Nteko ifata ibyemezo ku ifungurwa ry’insengero n’imisigiti, yavuze ko n’ubwo imisigiti igifunze, iyafunguwe yasaranganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo Abayisilamu bashobora gukomeza amasengesho yabo mu buryo bwiza.

    Yagize ati “N’ubwo imisigiti yose itarafungurwa, twitaye ku gusaranganya, ku kareba tuti ariko Abayisilamu batuye mu gice runaka, batabonye imisigiti itatu, bishoboka ko n’urumuri rwo gusenga rushobora kuzima, reka tubahe umusigiti umwe”.

    Yanasabye Abayisilamu gukomeza kwifashisha ubundi buryo bwo gusenga bagumye mu bice barimo, anabizeza ko “Igihe kizagera imisigiti yose igafungurwa” nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

    Igisibo kizana abayoboke bashya mu Idini ya Islam

    Mufti Hitimana yavuze ko igihe cy’Igisibo ari ukwezi kudasanzwe mu Idini rya Islam, ndetse ko ari yo mpamvu muri uku kwezi imyitwarire y’Abayisilamu iba yahindutse cyane.

    Yagize ati “Mu kwezi kwa Ramadhan, Imana yavuze ko ari Igisibo yahaye abantu nk’impano, ndetse n’ibihembo bikubiyemo ntawe ubizi ariko ni byinshi.”

    Iyi niyo mpamvu mu gihe cy’Igisibo, usanga “Na wa wundi waguye mu gihe gishize, ubona yabadutse, usanga mu kwezi kwa Ramadhan afite ibakwe n’imbaraga zidasanzwe, ku buryo usanga imisigiti [yabaye micye] kubera ko abantu babaye benshi. N’abagana Idini ya Islam usanga babaye benshi.”

    Igisibo ni inkingi ya kane muri eshanu zubakiweho n’Idini ya Islam, aho byizerwa ko ari ukwezi Imana itanga umugisha mwinshi, bityo Abayisilamu bagahamagarirwa kwitwara neza muri uko kwezi.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim

  • Abapolisi b' u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n' aba Sudani y' Epfo mu gikorwa cy' umuganda, Amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye  bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo(UNMISS) bifatanyije n'abapolisi ba Sudani y'Epfo mu gikorwa cyo gusukura ubusitani bw'ahari sitasiyo ya Polisi y'ahitwa Yei mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y'Epfo.

    Ni umuganda waranzwe no gukusanya imyanda no gutema ibihuru byari bikikije iyo sitasiyo ya Polisi.

    Umuyobozi wa sitasiyo ya Yei, Capt. Madhong Kuc Yak yashimiye abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye muri iki gihugu avuga ko igikorwa bafatanyije kigaragaza imibanire myiza iri hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Sudani y'Epfo ndetse n'imibanire myiza hagati y'Ibihugu byombi, u Rwanda na Sudani y'Epfo.

    Yagize ati' Iki gikorwa  kiratanga ubutumwa ku baturage baturiye iyi sitasiyo ya Polisi ku kamaro ko guhurira hamwe ku ntego imwe. Iki gikorwa nanone kizasigara nk'urwibutso n'igihe aba bapolisi b'u Rwanda bazaba basoje inshingano zabo hano muri Sudani y'Epfo.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza rw'uko abapolisi n'abaturage bahurira hamwe bagakorana hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Ati' Ku giti cyanjye nkunda uko mubikora, uko abapolisi n'abaturage mukorana mu bikorwa nk'ibi by'isuku no mu bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage. Tuzi ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside yakorerwe abatutsi, tuzi uko Igihugu kizamuye bwangu binyuze mu nzira y'ubwiyunge, umurava n'imikoranire nk'umuntu umwe n'ijwi rimwe bakorana n'inzego z'umutekano. Uru ni urugero rwiza natwe tugomba gukurikiza.'

    Umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda  bari muri iki gihugu(FPU-3) banakoranye umuganda n'aba bapolisi ba Sudani y'Epfo, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera yasezeranyije gukomeza ubufatanye mu bintu bitandukanye cyane cyane mu bijyanye n'umutekano no kuzamura  imibereho myiza y'abaturage.

    Ati' Nk'abapolisi b'u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro turi hano kubafasha mu bintu bitandukanye, uyu muganda uzajya utegurwa nibura rimwe buri kwezi.'

    Si ubwa mbere abapolisi b'u Rwanda bifatanya n'abaturage bo mu bihugu barimo mu butumwa bw'umuryango bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa by'isuku n'ibindi bibazamurira imiberho myiza. Muri Kamena 2019 abapolisi b'u Rwanda batangije igikorwa cy'umuganda rusange mu rwego rwo gusukura umurwa mukuru wa Sudani y'Epfo, Juba.

    Muri Gashyantare 2017 igikorwa nk'iki cy'umuganda rusange abapolisi b' u Rwanda bari mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa bagitangije ahitwa  M'poko mu murwa mukuru wa Bangui.


    Inkuru ya RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/15/abapolisi-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bifatanyije-n-aba-sudani-y-epfo-mu-gikorwa-cy-umuganda-amafoto/

  • Ingaruka za Covid-19, ibyiza by'igisibo, ubuhezanguni muri Islam; ikiganiro na Mufti w'u Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Igisibo gifasha Abayisilamu kwegerana n'Imana kurushaho.

    Yagize ati 'Inyungu ya mbere ni uko Igisibo ari ukwezi Imana yaduhaye kugira ngo dushobore gukoresha uku kwezi neza twigwizaho ibyiza bituzamura mu rwego imbere y'Uwiteka'.

    Yavuze ko Igisibo kinafasha Abayisilamu kumenya 'Kugira indangaciro y'ubumuntu, kuko iyo ukoze Igisibo ukagira inzara, bituma iyo umuntu ushonje akwegereye [agusaba ubufasha] umuha ubufasha'.

    Mufti Hitimana yagarutse kandi ku bibazo bimaze igihe bihuzwa n'idini ya Islam, birimo iby'ubutagondwa n'ubuhezanguni n'ibindi.

    Ikibazo cy'abahezanguni kimeze gute mu Rwanda?

    Hirya no hino ku Isi, hakunze kumvikana ikibazo cy'imitwe y'iterabwoba ishingira ibikorwa byayo ku myemerere y'idini rya Islam ndetse no mu Rwanda cyaravuzwe , ubwo mu 2016, abasore 25 b'Abayisilamu bafungwaga bashinjwa ibyaha birimo gushaka kwinjira mu mitwe y'iterabwoba irimo Al-Shabaab ndetse na ISIS.

    Uretse iki kibazo cy'abahezanguni b'urubyiruko, byanavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu idini ya Islam bari barimo gukwirakwiza inyigisho z'ubuhezanguni mu rubyiruko rusengera muri iryo dini.

    Ibintu byafashe indi ntera ubwo Polisi y'u Rwanda yarasaga Umuyobozi w'Umusigiti wa Kimironko, imuziza kugira uruhare mu bikorwa nk'ibi by'ubuhezanguni.

    Ibi byose byabaye ari bwo Sheikh Hitimana akimara guhabwa inshingano zo kuyobora Idini rya Islam mu Rwanda, kuko yazihawe muri Kanama 2016, ku buryo gukemura iki kibazo byari inshingano ze za mbere.

    Umwe mu bayobozi bakomeye mu idini ya Islam mu Rwanda, yatubwiye ko ikibazo cy'ubuhezanguni ari ikintu cyahungabanyije iri dini cyane. Ati ” Cyaduteye ibibazo bikomeye cyane kuko nta kintu na kimwe twagombaga gukora icyo kintu kitarava mu nzira.'

    Iki kibazo kandi cyanaciye ibice bibiri mu Muryango wa Islam mu Rwanda, kuko bamwe mu Bayisilamu batumvaga ukuntu aba basore bafunzwe, ndetse bamwe bagashinja ubuyobozi bwa Islam kubigiramo uruhare.

    Sheikh Hitimana yagize ati “ibi bibazo byarangiye mu Muryango w'Abayisilamu mu Rwanda', ndetse ashimangira ko Abayisilamu bakwiye gufata iya mbere mu guhangana n'ikibazo cy'ubuhezanguni.

    Yagize ati 'Aba bantu bakora ibikorwa by'iterabwoba, ni twe nk'Abayisilamu tugomba kubafatira ibyemezo mbere y'abandi bose. Bariya bantu ntabwo tuzi imikorere yabo, ariko ikigaragara ni uko atari abantu beza, ni abantu bagamije kugirira abandi bose nabi batavanguye'.

    Bitewe n'ibi bibazo by'ubuhezanguni Umuryango wa Islam wanyuzemo mu Rwanda, hari benshi batekereza ko uyu Muryango ufitanye isano rya hafi n'ibikorwa by'ubuhezanguni.

    Mufti Hitimana yabihakanye agira ati 'Islam ntiyigeze ibaha izo nshingano ni ibintu bafatiye aho gusa bashaka gufata abantu bunyago n'izina ryabo n'ibyabo, babikoresha mu nyungu zabo.'

    Umwihariko w'igisibo cyizihijwe mu bihe bya Covid-19

    Igisibo cyasojwe kuri uyu wa Kane, cyari icya kabiri Abayisilamu bo mu Rwanda bizihijwe mu buryo budasanzwe, kuko cyabaye imisigiti myinshi ifunzwe, ndetse n'ifunguye ikaba iri gukora mu buryo bwubahirije amategeko yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Mufti w'u Rwanda yavuze ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Bayisilamu mu bijyanye n'imisengere yabo.

    Ati 'Ntabwo byoroshye, Abayisilamu baba bifuza gukora amasengesho menshi, yaba amasengesho yo mu ijoro, ndetse n'ay'umwiherero (akorerwa mu musigiti) ntabwo byoshobotse'.

    Kugeza ubu Abayisilamu bemerewe gusenga kuwa Kane no kuwa Gatanu, aho basengera mu misigiti 335 muri 675 bafite mu Rwanda.

    Mufti Hitimana uri mu Nteko ifata ibyemezo ku ifungurwa ry'insengero n'imisigiti, yavuze ko n'ubwo imisigiti igifunze, iyafunguwe yasaranganyijwe mu bice bitandukanye by'igihugu ku buryo Abayisilamu bashobora gukomeza amasengesho yabo mu buryo bwiza.

    Yagize ati 'N'ubwo imisigiti yose itarafungurwa, twitaye ku gusaranganya, ku kareba tuti ariko Abayisilamu batuye mu gice runaka, batabonye imisigiti itatu, bishoboka ko n'urumuri rwo gusenga rushobora kuzima, reka tubahe umusigiti umwe'.

    Yanasabye Abayisilamu gukomeza kwifashisha ubundi buryo bwo gusenga bagumye mu bice barimo, anabizeza ko 'Igihe kizagera imisigiti yose igafungurwa' nyuma y'icyorezo cya Covid-19.

    Igisibo kizana abayoboke bashya mu Idini ya Islam

    Mufti Hitimana yavuze ko igihe cy'Igisibo ari ukwezi kudasanzwe mu Idini rya Islam, ndetse ko ari yo mpamvu muri uku kwezi imyitwarire y'Abayisilamu iba yahindutse cyane.

    Yagize ati 'Mu kwezi kwa Ramadhan, Imana yavuze ko ari Igisibo yahaye abantu nk'impano, ndetse n'ibihembo bikubiyemo ntawe ubizi ariko ni byinshi.'

    Iyi niyo mpamvu mu gihe cy'Igisibo, usanga 'Na wa wundi waguye mu gihe gishize, ubona yabadutse, usanga mu kwezi kwa Ramadhan afite ibakwe n'imbaraga zidasanzwe, ku buryo usanga imisigiti [yabaye micye] kubera ko abantu babaye benshi. N'abagana Idini ya Islam usanga babaye benshi.'

    Igisibo ni inkingi ya kane muri eshanu zubakiweho n'Idini ya Islam, aho byizerwa ko ari ukwezi Imana itanga umugisha mwinshi, bityo Abayisilamu bagahamagarirwa kwitwara neza muri uko kwezi.

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingaruka-za-covid-19-ibyiza-by-igisibo-ubuhezanguni-muri-islam-ikiganiro-na

  • Umutoza Arsene Wenger yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umutoza wamenyekanye muri wa Arsenal,Arsene Wenger, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF.

    Wenger wagizwe Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA yitabiriye inama izabera muri Kigali Serena Hotel, aho mu bandi bazayitabira harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

    Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izabera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry'umupira w'amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

    Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n'umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

    Arsene Wenger yatoje Arsenal kuva mu mwaka wa 1996 kugeza muri 2018 ubwo ayihesha ibikombe 3 bya Shampiyona y'Ubwongereza.

    Kuwa 20 Mata 2018 nibwo uyu munyabigwi yatangaje ko atazakomezanya na Arsenal mu mwaka w'imikino wakurikiyeho ndetse kuva ubwo ntiyasubiye mu kazi ko gutoza.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-arsene-wenger-yageze-mu-rwanda