Blog

  • Robert De Niro yagize ikibazo cy'ukuguru bituma ava mu ifatwa ry'amashusho ya filime Killers of the Flower Moon – #rwanda #RwOT

    TMZ yatangaje ko uyu mukambwe w'imyaka 77 yagize ikibazo cy'ukuguru, ari muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime azagaragaramo.

    Ntabwo biramenyekana niba azagaruka mu ifatwa ry'amashusho y'iyi filime mu gihe azaba akize. Gusa, hari amashusho amwe yafashwe ari gukina muri iyi filime ku buryo aramutse agize ikibazo gikomeye cy'ukuguru bitatinza itunganywa ryayo.

    Nyuma yo kugira ikibazo Robert De Niro yahise ava muri Oklahoma ajya muri New York aho asanzwe atuye ngo yitabweho n'abaganga.

    'Killers of the Flower Moon' uyu musaza azagaramo ishingiye ku gitabo cyitwa gutyo, gikora iperereza ku bwicanyi bwakorewe abaturage bitwa Osage, bakaba ari ba kavukire muri muri Oklahoma mu ntangiro zo mu myaka yo 1920 ubwo havumburwaga amavuta yabitswe ku butaka bwabo.

    Iyi filime yayobowe n'icyamamare muri sinema, Martin Scorsese ndetse igaragamo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye nka Leonardo DiCaprio na Jesse Plemmons. Iyi filime izashyirwa kuri Apple TV+, gusa itariki y'igihe cyo kuyishyiraho ntabwo iramenyekana. Amashusho y'iyi filime yatangiye gufatwa muri Mata tariki 19, azarangira gufatwa muri Nzeri uyu mwaka.

    Robert De Niro ni icyamamare mu gukina filime akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo yavutse ku wa 17 Kanama 1943.

    Yamamaye cyane muri filime nka The Godfather Part II (1974) na Raging Bull (1980) zamuhesheje ibihembo bya Oscars n'izindi nyinshi zamugize icyamamare ku Isi yose.

    Robert De Niro yagize ikibazo cy’ukuguru bituma adakomezanya na bagenzi be mu ifatwa ry’amashusho ya 'Killers of the Flower Moon. (Ifoto-Kevin Winter wa Getty Images)

    Uhereye ibumoso ni Robert De Niro Martin Scorsese (hagati) uri kuyobora ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ndetse na Leonardo DiCaprio uri mu bakinnyi bakinanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/robert-de-niro-yagize-ikibazo-cy-ukuguru-bituma-ava-mu-ifatwa-ry-amashusho-ya

  • Nyanza: Umugabo yuriye ipoto ashaka kwiyahura ngo umugore yamwanze – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Jarama mu Kagari ka Kirambi aho basanzwe batuye.

    Uwo mugabo w'imyaka 24 y'amavuko yuriye ipoto y'amashanyarazi nyuma yo kubona ko umugore we atwawe n'undi mugabo ntiyamenya aho amujyanye. Uwo mugore yaje kugaruka ku mugoroba.

    Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yamenye ko uwo mugore babana yari asanzwe amuca inyuma ananirwa kubyakira, akaba ari yo mpamvu yari yahisemo kwiyahura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yabonywe n'abaturage baramutabara kuko yari yamaze kurira ipoto agiye gusimbuka ngo yiture hasi apfe.

    Ati 'Yuriye ipoto ashaka kwiyahura atabarwa n'abaturage bamubonye bari aho hafi.'

    Ubwo yamanukaga kuri iyo poto icyuma cyamwishe ku kaguru arakomereka byoroheje ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi.

    Gitifu yavuze ko batari basanzwe bazi ko uwo muryango urangwamo amakimbirane, ariko bagiye kurushaho kuwegera kugira ngo bawufashe gukemura ibibazo bihari.

    Yasabye abaturage by'umwihariko abashakanye n'abandi babana, kwirinda guhisha amakimbirane bafitanye, abagirana inama yo kujya biyambaza 'Inshuti z'Umuryango' cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta hakiri kare.

    Uwo mugore amaranye amezi agera kuri atandatu n'uwo mugabo wari ugiye kwiyahura. Nta mwana n'umwe barabyarana ariko uwo mugore asanzwe afite umwana.

    Ibiro by’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umugabo-yuriye-ipoto-ashaka-kwiyahura-ngo-umugore-yamwanze

  • Huye: Umuganga wari ukurikiranweho kwica umuntu no kwiba amafaranga yakatiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Urubanza rw'uwo muganga wakoraga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, rwasomewe ku Kabutare mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021.

    Yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2019 n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacya, RIB, akurikiranweho kwiba amafaranga angana na Miliyoni imwe n'ibihumbi 700 Frw mu bubiko bwa CHUB ndetse akekwaho no kwica umusore witwa Iriboneye Felix wacuruzaga amakarita ya telefone n'amakarita yo guhamagara.

    Yafashwe ubwo yageragezaga gusohokana ayo mafaranga mu gihugu, ndetse nyuma mu biro bye baje gusangamo umurambo wa Iriboneye. Uyu musore wishwe akaba yari amaze imyaka ibiri asoje kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Yari akurikiranyweho no guha imiti isinziriza Nzeyimana Callixte ukora mu bucungamari bwa CHUB, akamwambura imfunguzo z'umutamenwa ari naho yatwaye ayo mafaranga, bityo akaba yari akurikiranweho n'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi.

    Kuri uyu wa Gatanu, uyu Ntawuhiganayo Narcisse, yahamijwe ibyaha ashinjwa n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rumukatira igifungo cya burundu.

    Yategetswe kuzishyuta CHUB indishyi ya Miliyoni imwe n'ibihumbi 950 Frw, harimo miliyoni 1 Frw y'Umwunganizi mu mategeko ndetse n'ibihumbi 950 Frw yo kwishyura umutamenwa yangije igihe yibaga.

    Urubanza rwafashweho uyu mwanzuro rwabaye tariki ya 16 Kamena 2020.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimwe mu byagendeweho ahamwa n'ibyo byaha ariko uko mu rukiko rwibanze yavuze ko atishe Iriboneye Felix abishaka ahubwo ko yishwe n'imiti yari yahawe.

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko bimuhama kuko igihe yabonaga iyo miti imugizeho ingaruka ntawe yigeze atabaza kandi ko banasanze nyakwigendera aziritse umugozi mu ijosi anahambiriye ku gitanda apfutse mu kanwa.

    Naho ku kijyanye n'ubwinjiracyaha cy'ubwicanyi, urukiko rwavuze ko nacyo kimuhama, kuko imiti yahaye Nzeyimana Callixte ubwo yamwamburaga imfunguzo, ngo yayimuhaye abizi neza ko yica kandi yabikoze yamaze kwica Iriboneye Felix, bityo ko na we yashakaga kumwica ariko ntibyamushobokera.

    Umwanzuro kuri uru rubanza umaze gufatwa, Nzeyimana Callixte wahawe imiti akamburwa imfunguzo, yavuze ko yishimiye uko rwanzuwe.

    Nzeyimana ati 'Turabona ko urukiko rwaciye urubanza neza rukaba rumukatiye igifungo cya burundu kuko ari cyo akwiye.'

    Undi wavuze kuri uyu mwanzuro ni Simugomwa Jean Paul akaba mukuru wa Iriboneye Felix wishwe, na we yavuze ko yishimye ko bahawe ubutabera

    Ati 'Mu by'ukuri imikirize y'uru rubanza tuyakiriye neza kuko duhawe ubutabera.'

    Uyu Ntawuhiganayo Narcisse wakatiwe gufungwa burundu ashinjwa kuba yarigeze gutoroka Igisirikare cy'u Rwanda ahungira muri Zambia, nyuma avuyeyo abona akazi k'ubuforomo mu Bitaro bya CHUB.

    Mu mwaka wa 2019 ni bwo yafatiwe mu Karere ka Gisagara ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi ashaka gutoroka nyuma yo gukora biriya byaha yahamijwe n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Uru rukikiko rukaba rwabwiye abaregera indishyi kuzegera ubushinjacyaha bukabibafashamo.

    Mu iburanisha ry'ibanze rabaye, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwakatiye Ntawuhiganayo igifungo cy'imyaka 13, ariko ubushinjacya buhita bujurira.

    Inkuru bijyanye: Ukekwaho kwiba muri CHUB yashatse kwiyahura amenye ko akurikiranyweho ibindi byaha

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umuganga-wari-ukurikiranweho-kwica-umuntu-no-kwiba-amafaranga-yakatiwe

  • Dufite icyizere nk’igihugu kuko urubyiruko muri amashami y’u Rwanda kandi atoshye- Minisitiri Mbabazi –

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu butumwa yagejeje ku basaga 300 biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ribaye ku nshuro ya munani.

    Ni ihuriro ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk‘urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

    Mu biganiro byatanzwe harimo icyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ikivi cyacu: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikigira giti ‘Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu’.

    Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, urubyiruko rwashyizwe mu matsinda ruganira ku ngingo zitandukanye ndetse rufata imyanzuro irimo kuba hakenewe gushyirwaho gahunda zifasha urubyiruko kugira ngo bakure bakunze igihugu cyabo.

    Hagaragajwe ko hakenewe gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda gutiza umurindi abashaka gusenya Ubunyarwanda, ahubwo bakaba abahamya b’ukuri no kwerekana ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

    Mu bindi uru rubyiruko rwagaragaje kandi harimo ko hakenewe gukomeza kwigisha amateka y’igihugu cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzego zose. Ikindi bagaragaje ko bakeneye imfashanyigisho mu kwandika, mu buhanzi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo urubyiruko rurusheho kumenya amateka y’igihugu cyabo.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n’ubwo bidashoboka kuyahindura ariko hari byinshi byakorwa n’urubyiruko by’umwihariko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho kandi ahazaza hakomeze kuba heza.

    Ati “Dufite icyizere nk’igihugu cy’uko urubyiruko muri amashami y’u Rwanda kandi atoshye. Urubyiruko muri imizi ikomeye y’u Rwanda, igihugu cyacu gifite ubuyobozi bwiza ariyo mizi ikomeye namwe mukaza kunganira nk’imizi myiza ishoye.”

    Yakomeje agira ati “Abarwanya leta y’u Rwanda bazi ko batsinzwe urugamba rw’amasasu, ubu hari ubundi buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga n’ubundi buryo bakoresheje amagambo. Namwe tuzi ko rero muri urubyiruko muri ku mbuga nkoranyambaga ari naho bazabasanga.”

    Urubyiruko rw’u Rwanda rwashyiriweho uburyo n’amahuriro atandukanye rwigishirizwamo amateka yaranze igihugu cyabo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibi kandi byiyongera ku kuba mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside isohora buri munsi amakuru agaragaza amateka yaranze Jenoside mu bice bitandukanye ndetse n’ubuhamya bw’abayirokotse.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amakuru ku byabaye mu Rwanda rukwiye kuyifashisha mu gusubiza abakomeje gushaka guharabika igihugu cyabo.

    Ati “Nta rwitwazo urubyiruko rwashingiraho ruvuga ko nta makuru rufite, abashaka gusebya igihugu cyacu bari mu mahanga, twe turi hano mu Rwanda ntidukwiye kwicecekera. Nitwicecekera se ni nde uzabivuga? Tukavuga ngo noneho turabakizwa n’iki […] ni nde uzabinyomoza? Simbasaba kuvuga amagambo atari meza, mwakoresha amakuru kandi amakuru murayafite.”

    Yakomeje agira ati “Hari abajya ku mbuga nkoranyambaga bagasubiza abo bavuga nabi u Rwanda, bakabikora umunsi umwe, ibiri cyangwa umwaka barangiza bagacika intege, ntimubikore muvuga ko hari ubareba cyangwa uzabahemba, ahubwo bikore nk’inshingano zawe ndetse nk’umuntu ukorera igihugu cye.”

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kugendera ku butwari bw’ababohoye u Rwanda bakanahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi kuko batekerezaga mu buryo bwagutse, bashaka igihugu kizaba icy’abanyarwanda bose kandi bagirira amahirwe angana mu gihugu cyabo.

    Yavuze ko kunga ubumwe ari intwaro izafasha. Ati “Nagira ngo ngaruke ku bumwe, iyo dushyize hamwe nta cyatunanira kandi tuzi imbaraga zo gushyira hamwe, zigira ingaruka nziza cyane.”

    Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ Umuco, Inama y’ Igihugu y’ Urubyiruko, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG n’izindi nzego.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko amahirwe u Rwanda rufite ari urubyiruko rwakuriye mu gihugu kibaha uburere bwiza

    Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukoresha ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahashya abayipfobya

    Amafoto:Niyonzima Moise


  • Bugesera: Guverineri Gasana yatangiye kwakira abaturage bafite ibibazo bishingiye ku butaka –

    Ibi bibazo byatangiye kwakirwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021. Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka mu turere twa Nyagatare, Bugesera, Kayonza na Gatsibo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibibazo bafite ibyinshi bishingiye ku ibarura ry’ubutaka ryakozwe rigasiga hari abo ritagezeho neza. Yavuze ko hari n’ikindi kibazo cy’ubutaka bwa leta bwigabijwe n’abaturage bigatera imanza kuri benshi.

    Mu bindi bibazo yavuze harimo ibibazo bikomoka ku isaranganya n’ituzwa ry’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo by’abaturage bagana inkiko n’imyanzuro yazo ku butaka ikunze kugorana mu ishyirwa mu bikorwa ndetse na serivisi zitihuta ku bifuza ibyangombwa byo kubaka aho umubare munini w’ababisaba urusha ubushobozi ababikoramo.

    Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko bashyizeho iki cyumweru ku bufanye n’izindi nzego zitandukanye mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bifitwe n’abaturage bigaragara mu butaka kugira ngo bihutishe iterambere.

    Ati “Kubera ko Bugesera iri kwihuta cyane mu iterambere, ikibazo cy’ubutaka kigomba gukemuka vuba na bwangu kugira ngo kive mu nzira kitatubera inzitizi mu byo dukora byose.”

    Yakomeje avuga ko hari ahashobora kubonekamo akarengane mu baturage ari nayo mpamvu bahisemo gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukemura ibi bibazo.

    Abaturage bakiranye yombi iki gikorwa

    Bamwe mu baturage baje gutanga ibibazo byabo bishimiye iki gikorwa, bagaragaza ko bazakemurirwa ibibazo bari barabuze aho bikemurirwa.

    Uwamahoro Prisca ufite imyaka 47 waturutse mu Murenge wa Rweru, yavuze ko kimwe mu bibazo byamuzanye harimo kubaza ibijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka.

    Yavuze ko mu 2019 abari barahawe ubutaka na leta mu Murenge wa Rweru bose batswe ibyangombwa babwirwa ko harimo akavuyo, ubuyobozi bubitwara bubabwira ko bizagarurwa ariko ntibongera kubigarura.

    Ati “ Ubwo ubuyobozi bwatwegereye ndizera ko ikibazo cyacu bari bugikemure kuko iyo tubajije Akarere katubwira ko bitarakemuka nyamara ubwo butaka nibwo twatangaga nk’ingwate tukabona amafaranga mu bimina no muri banki zitandukanye.”

    Nyirababirigi Espérance utuye mu Mujyi wa Nyamata we yavuze ko iyi gahunda yayishimiye ngo kuko ayitezeho kumufasha gukemura ikibazo cy’ubutaka bwe bwabaruwe ku muntu utazwi agasaba ko abusubizwa ntibikorwe.

    Yavuze ko yegereye inzego zitandukanye zikanga kumukemurira ikibazo ariko ngo ubwo abayobozi bagiye gutega amatwi abaturage yizeye ko hari biri bukemurwe.

    Mu bindi bibazo byatanzwe n’abaturage ibyinshi bishingiye ku izungura, kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka, abahawe ubutaka na leta bakabuhuriraho ari imiryango myinshi n’ibindi.

    Hagaragaye kandi ibibazo by’abaturage ba Rweru bahawe ubutaka na leta bakaza kongera kwakwa ibyangombwa by’ubutaka mu 2019 ariko kugeza n’ubu bakaba batarabisubizwa.

    Iki gikorwa cyo kumva no gukemura ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka mu Karere ka Bugesera biteganyijwe ko kizamara iminsi ibiri hakurikireho uturere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo.

    Guverineri Gasana yabwiye abo mu Bugesera ko ibibazo bishingiye ku butaka bigomba gukemurwa kugira ngo hihutishwe iterambere

    Iki gikorwa cyakorwaga hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID 19

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya AU ishinzwe Ikigo Nyafurika cy’Imiti –

    Michel Sidibé uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Michel Sidibé gusa ntihatangajwe ibyo impande zombi zaganiriyeho. Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

    Michel Sidibé kandi kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka bagirana ibiganiro.

    Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima muri Mali, yashimye ubufasha bwuzuye u Rwanda rukomeje gutanga mu gushyigikira ishyirwaho ry’uru rwego Nyafurika rushinzwe imiti, AMA.

    Amasezerano ashyiraho AMA, yashyizweho umukono n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Gashyantare 2019, hakaba hasabwa nibura ko ibihugu 15 biri muri uyu muryango byemeza burundu aya masezerano kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye ishyirwaho ry’uru rwego rushinzwe imiti muri Afurika, AMA, ndetse mu nama yiga ku buryo Umugabane wa Afurika wakwikorera inkingo za Covid-19, yasabye abakuru b’ibihugu kwemeza aya masezerano.

    AMA ni umushinga kandi witezweho gusubiza ibibazo biri mu rwego rw’ubuvuzi muri rusange ariko by’umwihariko ikibazo gikomeye cyo kwikorera imiti muri Afurika kuko imiti myinshi ikenerwa kuri uwo mugabane usanga ikorwa n’inganda zo hanze.

    Bivugwa ko ku mugabane wa Afurika harurwa inganda 375 zikora imiti zikaba zikora nibura hagati ya 10-30% by’imiti ikoreshwa muri Afurika.

    Indi mbogamizi ikomeye uyu mushinga wa AMA ugamije gukemura ni ibijyanye n’ikibazo cy’uko n’ubwo izo nganda zihari ariko usanga zidakora imiti yujuje ibipimo mpuzamahanga.

    Uyu mushinga wa African Medicine Agency wahuriranye n’ibibazo umugabane wa Afurika ufite byo kubura inkingo za Covid-19 zikomeje kwikubirwa n’ibihugu bikize.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Michel Sidibé

    Michel Sidibé n’itsinda bazanye bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu hari na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije

    Michel Sidibé kandi kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

  • Karyuri na bagenzi be birabarenze bararira| Bahawe igihembo gikomeye| Imana ishimwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo twababwiye inkuru y'ukuntu umwana muto uzwi nka Karyuri, wamamaye kubera gukora amashusho abyina indirimbo z'abahanzi bakomeye, akomeje kuba icyamamare biciye ku rubuga rwa YouTube. Uyu Karyuri wihuje na bagenzi be bakora itsinda rya Kanazi Talent kuri ubu bamaze kubona igihembo gitangwa na YouTube kubera umubare w'abafatabuguzi basaga ibihumbi 100 (more than 100k subscribers) konti yabo ya YouTube yamaze kuzuza.

    Nkuko amashusho dukesha X Large Tv abyerekana, aba bana bagikubita amaso iki gihembo bahawe na Youtube bishimye cyane ndetse n'umujyanama wabo ariwe Safi nawe yari afite akanyamuneza kamugaragaraho mu maso. Safi akigera i Kanazi yakiriwe neza na Kanazi kids bari bamukumbuye dore ko hari hashize icyumweru badaherukana. Bose bari bafite amatsiko yo kumenya ikintu afite cyari mu ikarito y'umukara. Agifungura ikarito yari afite y'umukara bose basakurije rimwe bagaragaza ibyishimo bafite by'uko bahawe Silver Play Button bavuze ko bari basanzwe bayizi dore ko hari n'amashusho bigeze gukora barimo barayishushanya. Mu Byishimo byinshi, aba bana bagaragaje ko bishimye ndetse na Safi biramurenga avuga ko bagiye gukomeza gukora cyane kugirango bazagere no ku bindi byinshi byiza.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/karyuri-na-bagenzi-be-birabarenze-bararira-bahawe-igihembo-gikomeye-imana-ishimwe/

  • Arsene Wenger watoje Arsenal na Gianni Infant… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe INYARWANDA ifite aravuga ko Arsene Wenger na Infantino bageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, aho bitabiriye inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021.

    Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda ruzakira inama ya komite nyobozi ya CAF izigirwamo byinshi bireba iterambere rya ruhago kuri uyu mugabane, ndetse hakazasuzumwa ibijyanye n'amarushanwa mashya ashobora kuvuka ndetse n'iterambere rya ruhago y'abagore.

    Iyi nama izayoborwa n'umuyobozi mushya wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, ndetse ikaba izitabirwa n'abayobozi bakuru muri FIFA, barimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri iyi mpuzamashyirahamwe.

    Si ubwa mbere Infatino ageze mu Rwanda kuko nta gihe kinini gishize ahavuye, gusa ntabwo Arsene Wenger yakunze kugaragara mu rw'imisozi igihumbi.

    Arsene Wenger watoje Arsenal igihe kirekire ubu arabarizwa mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere asuye iki gihugu gitatswe n’ibyiza byinshi.

    FIFA iherutse gushinga icyicaro cyayo mu Rwanda igikuye muri Ethiopia cyari kimaze amezi macye.

    Gianni Infantino uyobora FIFA na Arsene Wenger watoje Arsenal bageze mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105617/arsene-wenger-na-gianni-infantino-basesekaye-i-kigali-105617.html

  • Abiyitaga abami ba AfroBeats bariyoroshe bara… – #rwanda #RwOT

    Uwakurikiranye neza muzika nyarwanda, kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2016, hari abahanzi bari bakomeye mu njyana ya Afrobeats barimo; Kitoko Bibarwa, Kamichi, Eric Senderi, Mico The Best na Uncle Austin. Aba bose mu myaka yatambutse biyitaga abami b'injyana bakora Afrobeats cyane cyane Eric Senderi niwe wumvikanishaga ko agomba kwitwa umwami w’iyi njyana babyanga babyemera.


    Eric Senderi waharaniraga kwitwa umwami wa Afrobeats mu Rwanda

    Umuvuduko n'ibikorwa bya muzika by'aba bahanzi byarimo umuhate kuko bari bameze nk'abari mu marushanwa, na cyane ko ntiwashaka kuba umwami w'injyana udakora cyane. Aha biba byiza kuko umuziki burya utameze nk'ihangana ntaho wagera, bisaka ko umuhanzi wese aharanira kuba uwa mbere mu byo akora ni byo bimuha umurindi wo gukora cyane, iyo utari mu ihangana, abari mu ihangana ni bo bakora bakamamara bikababyarira n'inyungu.


    Kitoko usigaye ukora Afrobeats gacye 

    Aba bahanzi biyise abami ba Afroabeats, ese ubu bahagaze bate?

    Magingo aya twavuga ko Afrobeats harimo abiyitaga abami bayo baryamye bakiyorosa ndetse bagasinzira, ibivuze ko batacyumvikana mu muriri wayo no gushaka kuba bayobora iyi njyana. 

    Ku ikubitiro abahanzi batagihagaze neza mu kibuga cya muzika mu njyana ya Afrobeats harimo; Kitoko Bibarwa, Kamichi na Eric Senderi. Uko ari batatu, n’ubwo bakora indirimbo, bakora gacye cyane ibyerekana ko batakirajwe inshinga na muzika nka mbere ubwo buri umwe yafatwaga nk’umwami w’iyi njyana.


    Kamichi nawe yacitse intege muri muzika

    Ikibuga cya Afrobeats gisigayemo; Uncle Austin na Mico The Best, aba bahanzi bombi barakora kandi bafite imbaraga. Uncle Austin buri mwaka arakora agasohora indirimbo zikakirwa neza cyane aho twavugamo nka, 'Ku mutima' imaze hanze amezi 11 na 'So Fresh' imaze hanze amezi 5. 

    Uyu muhanzi kandi agira ijwi ryiza ryihariye aho indirimbo iba yahuriyemo n'abahanzi benshi agashyiramo ijwi rye usanga ihita yakirwa neza bikomeye. Uncle Austin umuhate we werekana ko agifite imbaraga zo gukora muzika.


    Uncle Austin uhagaze neza muri Afrobeats

    Mico The Best, ubu ni umuhanzi uhagaze neza mu Rwanda ndetse uwavuga ko ayoboye injyana ya Afrobeats ntiyaba ahabanye n'ukuri. Mu mwaka ushize wa 2020, yakoze indirimbo yise 'Igare' imuhindurira amateka kuva yakora muzika kuko ni yo ndirimbo ye kuva yakora muzika yujuje abantu basaga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Nyuma yunzemo indi yise 'Umunamba' yakiriwe neza na benshi aho bayisamiye hejuru. Nibura abasaga Miliyoni bamaze kuyireba ku rubuga rwa Youtube.


    Mico The Best uyoboye injyana ya Afobeats magingo aya

    Mico The Best kandi yakomeje kwerekana imbaraga aho afite indirimbo nshya 'Ubunyunyusi'. Ni indirimbo iri kwakirwa neza mu bakunzi ba muzika. Mu 2020 Mico yegukanye igihembo cya Kiss Summer Award ku ndirimbo ye' Igare' yakunwze kurusha izindi. Mu bigwi bye mu myaka ibiri ishize byatuma ashyirwa ku isonga nk'umuhanzi uyoboye akaba n'umwami wa Afrobeats mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105598/abiyitaga-abami-ba-afrobeats-bariyoroshe-barasinzira-ni-inde-ubu-wabyiyita-ntibiteze-intug-105598.html

  • Kanyombya yadishye Nyagahene amuziza kutarongora| Nyagahene ati “ umukobwa nzatera inda arafitwe ” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayitankore Ndjoli wamenyekanye cyane ku izina eya Kanyombya yafashwe n'uburakari maze ahondagura mugenzi we, Nyagahene, bakinanye muri filime ” Zirara zishya “. Aha ni mu kiganiro aba bombi bari batumiwemo na X Large Tv ari nayo dukesha iyi nkuru.

    Nkuko amashusho dukesha X Large Tv abigaragaza, Kanyombya yababajwe cyane nuko Nyagahene atararongora nyuma yuko Nyagahene yari amaze kwigamba ko atararongora amaze no kuvuga ko umukobwa azatera inda azaba agatoye.


    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kanyombya-yadishye-nyagahene-amuziza-kutarongora-nyagahene-ati-umukobwa-nzatera-inda-arafitwe/