Blog

  • Ibaruwa ifunguye ya Tanasha ku mugabo we w’ahazaza #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w’umunyakenya, Tanasha Donna yandikiye umugabo we bazashakana ibaruwa amusaba kubaha urukundo rwabo cyangwa azamusige.

    Muri ubu butumwa, Tanasha Donna yahishuye ko ashobora kuzashaka umugabo muri 2023.

    Uyu muhanzikazi akaba n’umunyamakuru, yaherukaga gutandukana na Diamond Platnumz banabyaranye umwana w’umuhungu, batandukanye mu ntangiriro za 2020.

    Mu butumwa bumeze nk’ibaruwa aherutse kunyuza kuri Instagram Stories, Tanasha Donna yasabye umugabo bazashakana muri 2023 kubaha urukundo rwabo ndetse akanirinda ibishuko by’abakobwa b’ubu.

    Ati'mukundwa mugabo wanjye w’ahazaza 2023… dushobora kubaka ubu buzima bwacu turi kumwe ariko ushyire mu mutwe ko; sinkina imikino, uri uwanjye cyangwa nturi uwanjye. Niba umukobwa aguterese ibyiza musezereho cyangwa ari njye uzagusezeraho.'

    'Niba umukobwa akoherereje emoji z’urukundo, ibyiza mubwire ko muzarwana umusezereho mu mahoro cyangwa ari njye uzabigukorera. Umukobwa nakubwira ko ko agukunda, ibyiza mubwire ngo 'umukunzi wanjye na we arankunda’ bitari ibyo nzakwifuriza ibyiza wowe na we. Ntuzane imikino, ubaha umubano wacu ndagusezeranya tuzamera neza.'

    Atangaje ibi mu gihe ubwo yatandukanaga na Diamond Platnumz yagiye atangaza ko uyu mugabo nta rukundo agira ahubwo akinisha imitima y’abakobwa, akaba atarigeze yubaha urukundo rwabo.

    Tanasha Donna yanditse ibaruwa yavuze iyo yifuza ku mugabo we w’ahazaza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibaruwa-ifunguye-ya-tanasha-ku-mugabo-we-w-ahazaza

  • Umukozi wa REMA yafunzwe akurikiranyweho ruswa –

    Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti “ RIB yafunze Dufatanye Israel, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.”

    RIB yaburiye abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, inasaba abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n’abagikoze bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko “abantu basaba cyangwa bakira ruswa bakwiriye kumva ko nta ntebe ifite muri iki gihugu.”

    Yabasabye kuzibukira ikintu cyose cyerekeza kuri yo, ati “naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nk’abo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu bari he?”.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu watawe muri yombi, hari hashize igihe gito avuye kwiga muri Koreya y’Epfo mu bijyanye no kurengera ibidukikije.


  • Babuwa azamara hanze byumweru 2, Saba Robert wavuye mu kibuga kubera kurwara mu nda yatangiye imyitozo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Kiyovu Sports nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wa Gasogi United, Babuwa Samson azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bibiri, ni mu gihe impungenge ku bafana b’iyi kipe z’uko na rutahizamu Saba Robert yaba yavunitse ubuyobozi bw’iyi bwavuze ko ari ikibazo cy’uburwayi bwamusohoye mu kibuga.

    Babuwa Samson yagize ikibazo cy’imvune ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ubwo ikipe ye yatsindaga Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda B rya shampiyona.

    Igice cya kabiri cy’uyu mukino kigitangira amaze gutsinda igitego, yagize ikibazo cy’imvune ahita asimburwa. Yagize ikibazo cy’akagombambari(Cheville).

    Aganira na ISIMBI, umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar yavuze ko uyu rutahizamu afite ibyumweru bibiri hanze.

    Ati'Babuwa azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bibiri, ni cheville y’akaguru k’indyo yagize.'

    Kuri Saba Robert wavuye mu kibuga ku munsi w’ejo ku mukino wa Rayon Sports na we bigaragara ko yagize ikibazo, we yavuze ko nta mvune yagize ahubwo ari ikibazo cy’uburwayi.

    Ati'Saba Robert nta mvune afite, ni ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda yagize, ubu ameze neza ndetse yanatangiye imyitozo.'

    Saba Robert ku munsi w’ejo yavuye mu kibuga bigaragara ko yagize ikibazo aho yahise asimburwa na Ishimwe Kevin.

    Babuwa Samson azamara hanze ibyumweru 2

    Saba Robert yari yagize ikibazo mu nda ariko ubu ngo ameze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-azamara-hanze-byumweru-2-saba-robert-wavuye-mu-kibuga-kubera-kurwara-mu-nda-yatangiye-imyitozo

  • Umukozi wa REMA yafunzwe akurikiranyweho ruswa – #rwanda #RwOT

    Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubutumwa bwa RIB bugira buti ' RIB yafunze Dufatanye Israel, Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n'amategeko.'

    RIB yaburiye abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, inasaba abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n'abagikoze bahanwe nk'uko amategeko abiteganya.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko 'abantu basaba cyangwa bakira ruswa bakwiriye kumva ko nta ntebe ifite muri iki gihugu.'

    Yabasabye kuzibukira ikintu cyose cyerekeza kuri yo, ati 'naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nk'abo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu bari he?'.

    Abantu basaba cg bakira RUSWA bakwiriye kumva ko RUSWA nta ntebe ifite muri iki Gihugu. Amahitabo ahari ni amwe ni Ukureka ikintu cyose cyerekeza kuri yo naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nkabo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu barihe? https://t.co/Q7la8uaPbs

    — Murangira B.Thierry (@Murangira_BT) May 15, 2021

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu watawe muri yombi, hari hashize igihe gito avuye kwiga muri Koreya y'Epfo mu bijyanye no kurengera ibidukikije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-wa-rema-yafunzwe-akurikiranyweho-ruswa

  • Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza urubuga ruwuhuza n'abikorera – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga n'Inama ihuza abikorera n'Umujyi wa Kigali cyafashwe kuri uyu wa 14 Gicurasi mu nama yahuje abayobozi b'uyu mujyi n'urugaga rw'abikorera.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gushyiraho uru rubuga ruwuhuza n'abikorera kubera impinduka zabayeho mu miyoborere yawo.

    Mu mwaka ushize wa 2020 habaye amavugurura arimo ko Uturere tw'Umujyi wa Kigali twamburwa ubuzima gatozi ndetse ntitwongere kugira inama njyanama.

    Izi mpinduka zabaye hagamijwe kunoza imiyoborere n'ifatwa ry'ibyemezo rigamije iterambere ry'Umujyi wa Kigali, gusa haza kuvukamo imbogamizi z'uko imwe mu myanya yahabwaga abikorera mu buyobozi bw'Umujyi wa Kigali yabaye nk'ihagarara.

    Mbere mu Nama Njyanama z'uturere tugize Umujyi wa Kigali, abikorera babaga bemerewemo umwanya, gusa nyuma y'uko zikuweho hagasigara Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ntibakibona uyu mwanya cyane ko guhagararirwa mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali atari itegeko nk'uko byari bimeze mu turere.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rubangutsangabo Jean, yabwiye IGIHE ko hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uru rubuga kugira ngo abikorera bakomeze kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by'Umujyi wa Kigali.

    Ati 'Muri ya mikoranire hasaga n'aharimo icyuho, muri ya mikoranire yari isanzwe twifuzaga ababahagarariye mu buryo butaziguye muri bwa bufatanye n'Umujyi wa Kigali, haba ari mu buryo bwo gufata ibyemezo cyangwa se no mu yindi mikoranire […] yari inama yo ku rwego rwo hejuru kugira ngo dushyireho urwo rubuga rwo kongera kugarura abikorera mu buryo buhoraho mu miyoborere itaziguye y'Umujyi wa Kigali, cyane mu ifatwa ry'ibyemezo.'

    'Ntabwo abikorera bagiye kure mu mikorere y'umujyi ahubwo ni uko rwa rubuga ruhoraho rwatumaga dufata ibyemezo tugakurikirana n'ishyirwa mu bikorwa nta rwari ruhari, twashyizeho urwo rubuga kugira ngo rudufashe.'

    Uru rubuga rw'ibiganiro ruzajya rubaho buri gihembwe, aho ruzajya ruganirirwamo ibibazo bihari ndetse n'uburyo byakemurwamo ndetse rugakoreshwa no mu kungurana ibitekerezo.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko nyuma yo kwemeza uyu mwanzuro wo gushyiraho uru rubuga ruzwi nka 'COK-PSF Dialogue Forum' hagiye kurebwa abazaba barugize ndetse n'uko ruzajya rukora, bikaba biteganyijwe ko rushobora gutangira gukora muri Kamena 2021.

    Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro n’abikorera bigamije gushyiraho urubuga ruzajya rubahuza

    Ibi biganiro byitabiriwe n’abikorera batandukanye

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza yari muri ibi biganiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gushyirwaho-cok-psf-dialogue-forum-urubuga-ruhuza-umujyi-wa-kigali-n

  • Umwana wa Bagosora simufata nk'interahamwe – Pst Dr Rutayisire avuga ku kugaruza ineza abayobejwe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu kiganiro cyahawe abitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe 'Igihango cy'Urungano' ryabaye muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni ihuriro kandi ryari rifite intego yo kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya

    Iki kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti 'Imizi yo kubaho k'u Rwanda n'urugendo rwacu', Pasiteri Dr Rutayisire yagihuriyemo na Hakizimana Bahati Jean Bosco wahoze abarizwa mu mutwe wa FDLR, Didacienne Nibagwire warokotse Jenoside ndetse na Adidas Kwizera wavutse ku babyeyi babiri umwe yarakoze Jenoside undi yarayirokotse.

    Rev Past Dr Rutayisire yahaye umukoro urubyiruko wo kwigisha abantu u Rwanda rw'ukuri, bakamagana ibivugwa n'abitwaza ko bahejwe mu gihugu cyabo.

    Ati 'Njyewe mpora mbivuga, nta soni bintera kandi niryo jambo ryacu, reka dufate uwari umuhezanguni ukabije, Umwana wa Bagosora njye simufata nk'Interahamwe. Oya!'

    Yakomeje agira ati 'Ni umwana w'umunyarwanda ukeneye gusobanurirwa, agakosorwa, akigishwa , akumvishwa, kugeza igihe azumva ko mu Rwanda aha ari iwabo, umunsi azakenera kuhaza ashobora kuhaza kandi ntacyo tuzamutwara. Ariko uwakoze ibyaha tuzamuhana.'

    Gukurira mu gihugu cyawe udafitemo uburenganzira

    Pasiteri Dr Rutayisire wavutse mu 1958, avuga ko uburyo yakuriye mu gihugu gifite ubuyobozi bwimakaje ivangura rishingiye ku bwoko aho Abatutsi babwirwaga ko atari Abanyarwanda ahubwo ari abanyamahanga baturutse muri Ethiopia.

    Avuga ko ubundi igihugu gikwiye ndetse ari nako biri ko ari umubyeyi wa bose kandi akaba ari naho bose bafite imizi nkomoko ku buryo n'ubwo hari uburenganzira bashobora kuburira mu gihugu bidakuraho ko hari inshingano zabo.

    Ati 'Igihugu ni imubyeyi uruta umubyeyi wanjye, niho mfite imizi, ababyeyi n'abasekuru banjye nabo niho bafite imizi. Iyo uri ahantu utari mu gihugu cyawe, icya mbere ya mizi yawe iba ikuri kure, n'iyo wahamerera neza, iyo mizi iba ikuri kure.'

    Uyu mukozi w'Imana yavuze ko ubwo yari arangije kwiga Kaminuza yagiye kuba umwarimu mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Rulindo ariko ngo yaje kwangirwa na Leta yari iriho kujya gukomeza amashuri ngo abashe kugera ku cyiciro gihanitse cya Kaminuza, PhD.

    Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko n'ubwo byagenze gutyo ariko, nyuma y'uko abujijwe uburenganzira n'igihugu cye, bitigeze bikuraho ko hari inshingano we yari afite nk'umunyagihugu.

    Ati 'Nari mfite abana nigishaga ariko nkavuga nti aba bana mu bibazo byanjye nta ruhare babigizemo. Bafite uburenganzira bwo guhabwa uburezi nanjye nkagira inshingano zo kubaha uburezi yewe bamwe babaga ari n'ababo [aba bwa buyobozi bwamuvukije uburenganzira], njyewe ibyo narabirengaga ngakora iby'inshingano zanjye.'

    Avuga ko icyo gihe atigeze atezuka ku nshingano ahubwo yakomeje gutanga uburezi n'uburere ku bana yigishaga kandi akabikora neza atitaye ku kuba hari uburenganzira igihugu cye cyamuvukishe.

    Ati 'Aha niho mubona uruhare rw'ubuyobozi bubi, njyewe nari umusore, wumva nshaka gukorera igihugu, nshaka kuba umwarimu mwiza ariko banyimye uburenganzira bwo kwiga ngakomeza, kuba bambujije uburenganzira ntibikuyeho ko inshingano zanjye ngomba kuzikora neza.'

    Yakomeje agira ati 'Aha ndagira ngo byumvikane neza, cyane cyane nk'urubyiruko, hari ubwo umuntu yiga akarangiza, ugasanga abuze akazi cyangwa abuze na buruse, ahinduka umuhakanyi, akavuga ngo iki gihugu nakiburiyemo akazi, nagize nte nagize nte [….], ariko hari isomo rimwe nize, gukurira mu gihugu kinyanga ariko ndi umuntu utekereza.'

    Pasiteri Dr Rutayisire yavuze ko kubera uko gukurira mu gihugu kimwanga yari yarihaye intego yo kwiga akarangiza PhD, akiri muto ariko igihugu cye kimuvutsa ubwo burenganzira. Gusa ngo ntibyamubujije gukomeza kugikorera ibyiza nk'umunyagihugu mwiza, utekereza kandi ufite inshingano.

    Ati 'Njyewe naricaye nk'umuntu utekereza, ndavuga nti iki gihugu ngifitemo uburenganzira banyimye ariko ntibikuraho inshingano zanjye nk'umunyagihugu. Muzabaze abana nigishije bose bazakubwira ko nari mu barimu bigisha nkita no ku bana kuko naravuze ngo singiye kwitiranya aba bana n'ababyeyi babo.'

    Pasiteri Dr Rutayisire yabwiye abakiri bato ko igihe bazaba bashyizwe mu nshingano runaka, bakwiye gukorera igihugu batagendeye ku kuba ari akazi bahawe bazahemberwa, ahubwo bajya babikora nk'abanyagihugu bafite inshingano zo kugiteza imbere.

    Kuki hari abanyarwanda banga igihugu cyabo?

    Amajwi y'abantu ku giti cyabo n'imiryango y'abavuga ko barwanya leta y'u Rwanda avuka umunsi ku munsi. Muri abo ariko harimo abarurwanya baruzi neza, bararubayemo n'ababikora bakoreshejwe cyangwa ku bw'inyungu runaka.

    Pasiteri Dr Rutayisire avuga ko muri abo barurwanya baruzi ari abarubona nk'imirima, babibona mu maso y'inyungu, batekereza muri tura tugabane niwanga bimeneke.

    Ati 'Hari abantu bazi u Rwanda barubona nk'imirima, barubona mu maso y'inyungu, batekereza muri ya myumvire ya turatugabane niwanga bimeneke, abo rero babona u Rwanda mu buryo bw'inyungu bakarubona mucyo barukuraho aho kurubona mu cyo barushyiramo.'

    Yavuze ko abenshi muri aba ari abahoze mu buyobozi bw'igihugu haba cyera cyangwa vuba, abandi bakaba ari ba bandi basize baruhekuye bagifite ya myumvire n'ibitekerezo byabo bya cyera.

    Ati 'Abo ngabo n'iyo wabakanguza iki! Abafaransa baravuga ngo ushobora gukangura umuntu usinziriye ariko ntabwo wakangura uwisinzirije.'

    Rev Past Dr Rutayisire yavuze uko yigeze kujya gutanga ikiganiro muri Canada ahura n'umuntu biganye amubwira ko babona ibyiza bibera mu gihugu ariko ngo badashobora kuvuga neza u Rwanda kuko iyo baruvuze nabi bimuhesha uburenganzira bwo kuba muri ibyo bihugu by'amahanga.

    Ati 'Uwo niwe nita uwigiza nkana, u Rwanda araruzi ariko arigiza nkana. Mumwihorere bizarangira. Ariko mwebwe uru rubyiruko mufite icyiciro twagombye gushyiramo imbaraga, abana ba bariya, batazi u Rwanda barubwiwe nabi ariko nabo bafite imizi muri iki gihugu.'

    Yavuze ko abari hanze y'u Rwanda by'umwihariko abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside babwiwe u Rwanda nabi bakabwirwa ko abari mu Rwanda babanga , asaba urubyiruko kuvuga ukuri, rugasobanurira abo bantu ko ntawe ubanga hano mu gihugu cyabo.

    Ati 'Imbaraga zacu zo kunga abanyarwanda ntabwo zizahagarara igihe cyose tuzaba tugifite abanyarwanda badakunda u Rwanda.Ni inshingano zacu zo kugenda tukababwira, twahura nabo tukabasobanurira kugeza igihe umuntu azumva ko afite uburenganzira mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati 'Bariya bari hanze bababwiye ko abari hano mu Rwanda babanga, ruriya rubyiruko rutazi u Rwanda barubabwiye nabi, bazi ko twe tubanga, n'uriya wandika dukwiye kumuvuguruza tukamubwira duti ibyo muvuga ntabwo aribyo.'

    Rev Past Dr Rutayisire kandi yasabye urubyiruko kurinda igihugu cyabo by'umwihariko abashaka guhakana no gupfobya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo.

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ntawe ukwiye kugira ubwoba bwo guhangana n'abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihe yagize ati 'Ariko rero niba abahakana amateka ibyabaye bitabatera isoni, njyewe nawe twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?'

    Rev Past Dr Rutayisire yavuze ko abari hanze barwanya u Rwanda bakwiye kubwirwa ukuri kw’ibibera imbere mu gihugu

    Muri iri huriro ry’urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano, Past Dr Rutayisire n’abandi bagarutse ku mukoro utegereje urubyiruko wo kurwanya abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwana-wa-bagosora-simufata-nk-interahamwe-pst-dr-rutayisire-avuga-ku-kugaruza

  • Mahombi wamamaye mu ndirimbo 'Coconut Tree' ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y'irushanwa rya Basketball Africa League BAL. #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, nibwo i Kigali hatangira irushanwa rya Basketball Africa League BAL, ni irushanwa rigomba guhuza amakipe 12 atandukanye yo ku mugabane wa Afurika rikaba ryazanye ibyamamare byinshi byo mu muziki harimo Mr Eazi ukomoka muri Nijeriya, J Cole wo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika ndetse na Mahombi.

    Nkuko uyu muhanzi mpuzamahanga Mohombi Nzasi Moupondo uzwi nka Mohombi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse akaba afite ubwenegihugu bwa Suwede nawe yamaze gutangaza ko ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketbal.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yaje mu Rwanda kwitabira iyi Shampiyona, yagize ati 'Reka tugende,Kigali,BAL'.

    Usibye kuba yatangaje ko aje muri iri rushanwa yanamenyesheje abamukurikira urutonde rw'uko imikino y'iri rushanwa rya BAL izakurikirana ndetse n'uko abantu bashobora kugura amatike yo kwitabira iyi mikino.

    Uyu muhanzi Mohombi w'imyaka 34 y'amavuko aje mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni umuhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo 'Coconut Tree' yakoranye na Nicole Schwezinger ndetse n'izindi ndirimbo yakoranye n'ibindi byamamare birimo nka Akon,Nelly,Shaggy,Franco ,Fally Ipupa n'abandi.

    The post Mahombi wamamaye mu ndirimbo 'Coconut Tree' ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y'irushanwa rya Basketball Africa League BAL. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mahombi-wamamaye-mu-ndirimbo-coconut-tree-ari-mu-rwanda-aho-aje-kwitabira-imikino-yirushanwa-rya-basketball-africa-league-bal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mahombi-wamamaye-mu-ndirimbo-coconut-tree-ari-mu-rwanda-aho-aje-kwitabira-imikino-yirushanwa-rya-basketball-africa-league-bal

  • Wa mukire w’i Rubavu wari washimutiwe muri DRC yarekuwe #rwanda #RwOT

    Amakuru yo kurekurwa kwa Sandro Shyaka yamenyekanye ku mugoroba wok u itariki 14 Gicurasi 2021, ko abari bamufashe bamurekuye nyuma yo kubaha amafaranga menshi.

    Ikinyamakuru Kigali Today dukesha aya makuru, kivuga ko hataramenyekana umubare w’amafaranga umuryango we wishyuye kugira ngo arekurerwe, icyakora bamwe mu nshuti ze bari mu Rwanda bavuze ko yarekuwe ejo ku mugoroba, akaba yaraye mu mujyi wa Goma.

    Umwe muri bo yagize ati “Kurekurwa yarekuwe ndetse yaraye mu mujyi wa Goma ntaragera mu Rwanda, na ho kumenya ngo yatanze angahe kugira ngo arekurwe ntitwabimenya kuko hari amakuru avuga ko ayo yasabwe yayakubye, turabimenya nagera mu Rwanda.'

    Tariki ya 12 Gicurasi 2021 ni bwo Sandro yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma, mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.

    Sandro Shyaka biravugwa ko yashimuswe ajya kureba ibikorwa afite i Masisi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru y’ifatwa rye yari yemejwe n’Umuhuzabikorwa w’imiryango iharanira inyungu z’abaturage (Sosiyete Sivile) ya Goma, Marion Ngavho.

    Uwo muyobozi yavuze ko Sandro yari kumwe n’abantu babiri mu modoka bagana mu gikuyu cya Ruvunda, abarwanyi ba FDLR bakamushimutana n’umushoferi we, kandi abamutwaye ngo basabye guhabwa ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika kugira ngo bamurekure.

    Ubusanzwe Shyaka ni Umunyarwanda utuye mu Rwanda ariko ibikorwa bye byinsi abikorera mu mujyi wa Goma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Wa-mukire-w-i-Rubavu-wari-washimutiwe-muri-DRC-yarekuwe

  • Hari gukorwa igerageza ku ikoranabuhanga rizorohereza abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka –

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, aho muri aka Karere bihaye iminsi ibiri yo gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage bishingiye ku butaka.

    Mukamana yavuze ko nyuma yo kubona uburyo umuturage asiragizwa mu kubona serivisi z’ubutaka n’uburyo bimutwara amafaranga menshi, hari gukorwa igerageza ku buryo umuturage yabona serivisi zose z’ubutaka biciye mu ikoranabuhanga gusa.

    Uretse gukora ikoranabuhanga ryoroshya ihererekanyabubasha no gushaka ibindi byangombwa, Mukamana yavuze ko bari gushaka uburyo amafaranga ibihumbi 30 Frw atangwa n’umuturage mu gukora ihererakanyabusha yagabanuka akaba macye cyane.

    Ati “Turifuza ko tuzagera mu mwaka wa 2024 dutanga serivisi z’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga, turashaka kujya dutanga serivisi nta rupapuro na rumwe rukoreshejwe, muziko biriya byangombwa by’ubutaka dutanga umuntu akajyana igipapuro abenshi babita, buri munsi kuri za radiyo usanga batanga amatangazo ko babibuze.”

    Mukamana yavuze ko gukoresha impapuro bihenda Leta n’abaturage, kuko mu mafaranga ibihumbi 30 Frw abantu bishyura iyo bari gukora ihererekanya ry’ubutaka, haba harimo ibihumbi 5 Frw y’icyangombwa gishya.

    Ati “Murumva ayo mafaranga 5000 Frw ntabwo ari amafaranga make cyane cyane ko hari n’abaturage bayabona bitoroshye, ayo mafaranga rero agendera ku mpapuro n’ibindi bikoresho bihenze hari igihe bitazaba ngombwa ko atangwa.”

    “Ubu turimo turabigerageza mu Karere ka Gasabo, aho turi kureba uburyo umuturage yajya abona serivisi hadakoreshejwe impapuro guhera ku Irembo.”

    Yashimangiye ko amafaranga umuturage atanga ku ihererekanywa ry’ubutaka basanze ari menshi, ari nayo mpamvu bari gukora ubuvugizi binyuze mu itegeko rishya ririndiriye kwemezwa aho rizayagabanya.

    Ati “Nagabanywa bizaturinda ihererekanywa ry’ubutaka ritubahirije amategeko, abenshi babura ariya mafaranga ugasanga banyuze mu nzira zitari zo aho kujya kwa notaire ahubwo bagahererekanya hagati yabo.”

    Mukamana yavuze ko iyo abaturage bahererekanyije hagati yabo biba birimo umutekano muke kuko amakuru y’ubutaka aba atahindutse mu buryo bukwiriye.

    Uyu muyobozi kandi yanavuze ko nibaramuka batangiye gukoresha ikoranabuhanga, bizaborohereza nk’abakozi ba RLMA kuko bafite ikibazo cy’ubucye bw’abakozi ugereranyije na serivisi bagomba gutanga.

    RLMA iri mu igerageza rizatuma ibyangombwa by’ubutaka bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

  • Twahetse imitumba tujya guhamba Rwigema tutazi: Ubuhamya bwa Senateri Mureshyankwano ku rwango rwagejeje kuri Jenoside –

    Mu buhamya yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano, yagarutse ku Bunyarwanda no gukunda igihugu yasanze biranga FPR Inkotanyi, bitandukanye n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Senateri Mureshyankwano wari umunyeshuri mu yisumbuye mu myaka ya 1990, yavuze ko nk’umuntu wari umaze guca akenge yabonaga uburyo Abatutsi bavutswaga uburenganzira bwabo n’ubuyobozi bubi, ibintu byagaragazaga urwango n’ivangura bakorerwaga.

    Avuga ko hari igihe yaje mu biruhuko asanga iwabo haba umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 10 wirirwaga akanarara munsi y’uburiri bwa nyina [Umubyeyi wa Mureshyankwano].

    Ati “Nijoro tugiye kurya numva Mama aravuze ngo mubwire wa mwana aze, noneho tumaze kurya mbaza Mama nti kuki uyu mwana aba munsi y’igitanda cyawe [yitwa Mutuyimana Olivier n’ubu ariho], yatubwiye ko iwabo, ba Se, bakuru be, ikitwa igitsinagabo bose bari babatwaye, babajyana kuri Nkuri ngo bagiye kubafunga, ariko ntibanabafunze byarangiye babajyanye muri Nyaruhonda niho babiciye.”

    Mureshyankwano yavuze ko ubu ababazwa n’uko yasanze Mutuyimana munsi y’igitanda, bugacya agasubira ku ishuri ntacyo bimubwiye.

    Ati “Numvise bimbabaje. Njye nisanze muri cya cyiciro cy’abantu bababazwaga ariko twe ntibigire icyo bitubwira, tukikomereza amashuri. Ako kantu kambabaje […] Byaje kurangira ba bantu bose bishwe.”

    Mureshyankwano yavuze ko icyo gihe hari hagati ya 1990 na 1992, abo mu muryango w’uwo musore bose baricwa, gusa ubu we ariho aho akora muri Banki y’Abaturage.

    Ati “ Numvise njye aho hantu narahabaye ikigwari, nari mukuru, nari nzi ubwenge ariko nasubiye ku ishuri kandi nzi neza ko uwo atiga, yirirwa munsi y’uburiri bwa mama akanaharara.”

    Yavuze kandi ko ikintu kintu yibuka, ari igihe Fred Rwigema yapfaga, ko kubera ingengabitekerezo mbi n’ubuyobozi bubi bwariho, babahekesheje imitumba bajya guhamba Rwigema.

    Ati “Abibuka neza igihe Rwigema yapfaga, aho nigaga kuri Groupe Scolaire de Bumba, ubu ni mu Karere ka Rutsiro, abanyeshuri twese twagiye guhamba Rwigema tutamuzi. Ndibuka hari umukonsiye wayoboraga Segiteri ishuri ryari ririmo, yaje mu kigo, afata abahungu bafite imbaraga baheka imitumba turashorera tujya guhamba Rwigema tutazi, tutanabonye.”

    Senateri Mureshyankwano yavuze no ku mateka y’Abafaransa mu Rwanda, aho ngo yageze i Rusizi ahunga, akabone Ingabo z’icyo gihugu ziri kubwira abantu ngo muhunge, mwiruke. Aho ngo hari n’umunyamakuru Bemeriki Valérie wajyaga mu ruhame akabwira abantu ngo banyure mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu kugira ngo Inkotanyi zitabafata.

    Ati “Muri ayo mateka nabayemo, ngakurira muri ayo macakubiri, nkayumva, mu by’ukuri nanjye numvaga ndi Umuhutu kandi Ubuhutu mbugendana […] twiruka mu mashyamba ya Congo, mva i Bukavu nkakora ibilometero bigera ku bihumbi bibiri, nkagera kuri Fleuve du Congo ahantu bita Mbandaka, mpunga Inkotanyi ntazi ntabonye, kubera inyigisho mbi, kubera kumva ndi Umuhutu.”

    Yakomeje agira ati “Nibuka ukuntu za Nkotanyi, Mana iyo bavuze Inkotanyi […] Mana umuntu wavuga nabi Inkotanyi n’ahantu zadukuye, Inkotanyi ntabwo ari bantu basanzwe, Inkotanyi ni ubuzima. Icyo gihe cyose numvaga ndi Umuhutu.”

    Senateri Mureshyankwano avuga ko ubugiraneza yagiriwe n’Inkotanyi zamuvanye muri ayo mashyamba zikamugarura mu gihugu cye we n’umugabo we wari urwariye muri ayo mashyamba ari igihango gikomeye.

    Ati “Nababwiye ukuntu zaje zigasanga umugabo wanjye yararembye, baradufata badushyira mu ndege, batugeza mu Rwanda, niho naboneye ubudasa, nabonye ko Inkotanyi zidasa n’abandi bantu, nabonye ko Inkotanyi zitandukanye n’abari baratwigishije ko ari babi. Inkotanyi njyewe nizo zankijije Ubuhutu, kuko numvaga ndi Umuhutu bari bunyice kuko ndi Umuhutu. Ariko zankijije Ubuhutu kuko zanyeretse ubudasa.”

    Avuga ko hari amakuru menshi yari yarabwiwe y’uko Inkotanyi zije kubicira muri iki gihugu ariko ngo ntabwo ariko byaje kugenda.

    Ati “Ndagira ngo nongere mvuguruze abavuga ko Inkotanyi zaje muri Congo kwica Abahutu, oya ntabwo aribyo! Iyo ziba zaraje kubica ntiziba zarantahanye, ntiziba zarampekeye umugabo, ntiziba zaracyuye Abahutu basaga miliyoni eshatu. Ariko abantu bagatinyuka ngo Inkotanyi ngo zaje kwica Abahutu. Oya!”

    Yakomeje agira ati “Inkotanyi mfitanye igihango nazo kandi icyo gihango sinzagitatira, rwose mu mashyamba ya Congo niyo bahaturekerra n’iyo baza bakitambukira bakigendera twari kugwamo, imvura yaragwaga tukanyagirwa, umwuma, inzara […], Inkotanyi zandokoreye umugabo, Inkotanyi zandindiye Mama, Inkotanyi mfitanye igihango nazo.”

    Senateri Mureshyankwano avuga ko mbere bakiri mu mashyamba ya Congo bari barabwiwe ko nyina [Umubyeyi we] yishwe n’Inkotanyi ariko yatunguwe bikomeye no kugaruka mu Rwanda agasanga arahari nta kibazo yigeze agira kandi arizo zimwitaho mu burwayi yari afite.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yatanze ubuhamya bugaragaza uko yiboneye n’amaso ye uburyo ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside