Blog

  • Nyaruguru: Uko gahunda ya ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ ifasha abaturage gutanga mituweli 100% –

    Iyi gahunda bise ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ ni uburyo bishyiriyeho bwo kujya bishyura amafaranga make buri kwezi noneho umwaka ukazajya kurangira buri wese yaramaze kuzuza ayo asabwa y’ubwisungane mu kwivuza bitewe n’abagize umuryango we.

    Umuturage witwa Rwamugema Matayo wo mu Mudugudu wa Gasharu avuga ko ari umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo kujya bishyura kare, agisangiza abandi.

    Ati “Mbere byaratugoraga kwishyurira amafaranga icyarimwe, noneho nzamura igitekerezo cy’uko umuntu agiye yishyura make make byatworohera, mbibwira bagenzi bajye mu Isibo mbona babyakiriye neza, tubisangiza umudugudu wacu wose bigera no mu kagari kose.”

    Bakimara kubyemeranyaho mu Mudugudu wose bashinze ikimina bakajya bizigama uko bashoboye, ariko biha intego ko amezi 10 azajya ashira buri wese yamaze kugezamo amafaranga ya mituweli asabwa.

    Ati “Twabaze buri muntu amafaranga agomba gutanga bitewe n’abagize umuryango we, ariko twiha amezi 10 gusa kugira ngo nihabaho gukerwa tuzabone uko twigenzura. Buri kwezi twiyemeje ko buri wese azajya atanga 1/10 cy’ayo agomba gutanga mu mwaka wose.”

    Rwamugema buri kwezi atanga mu kimina 2100 Frw amezi 10 akarangira yishyuye 21000 Frw akaba yishyuriye abantu bose uko ari barindwi bagize umuryango we.

    We na bagenzi be bavuga ko muri iki gihe biborohera kwishyura mituweli kuko bitameze nka mbere ubwo batangiraga amafaranga yose icyarimwe bikabasaba kugurisha itungo cyangwa isambu.

    Murekatete Félicite wo mu Mudugudu wa Kubitiro ati “Buri kwezi nishyura amafaranga 2100, ariko iyo nyabuze nkabona nka 800 cyangwa 1500 ndayatanga noneho mu kwezi gutaha nabona nka 5000 nkayatanga. Ubu buryo buratworohereza kuko twishyura neza twitonze.”

    Mu midugudu itandatu igize Akagali ka Muhambara, buri umwe ufite ikayi yandikwamo uko buri rugo rwizigama. Imisanzu yose yaturutse muri buri mudugudu ihita ijyanwa kubikwa kuri konti y’akagari iri mu Murenge Sacco wa Cyahinda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculée, avuga ko muri Mata 2021 abaturage bose basoje umuhigo wo kwishyura amafaranga ya mituweli ya 2021/22.

    Ati “Ku itariki 30 Mata 2021 twari twasoje umuhigo wa mituweli 2021/22, nta muturage n’umwe usigaye kuko n’inyemezabwishyu bishyuriyeho barazifite.”

    Akomeza avuga ko kuri ubu nta muturage wo muri ako kagari ukirembera mu rugo kuko ufashwe n’indwara ahita ajya kwa muganga kuri Poste de Santé iri hafi aho akavurwa hakiri kare.

    Mu mwaka ushize wa 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubw’Intara y’Amajyepfo bwishimiye gahunda yashyizweho muri ako Kagari ka Muhambara, bugenera inka y’Imihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako kubera ko yimakaza imiyoborere myiza.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko binejeje kubona umuyobozi w’umugore yesa umuhigo nk’uwo mbere y’abandi.

    Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni nk’umushumba mwiza umenya intama aragiye. Nejejwe no kuba Gitifu w’umugore, ukorera mu Murenge uyoborwa n’umugore, mu Ntara iyoborwa n’umugore, yararashe ku ntego. Ni ibigaragaza ko n’abagore dushoboye, ukomereze aho.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko Akagari ka Muhambara ari intangarugero kuko kari imbere muri gahunda nyinshi zigamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yasabye abayobora utundi tugari kugira umuco wo gufatanya n’abaturage kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

    Akagari ka Muhambara kagizwe n’imidugudu itandatu igizwe n’ingo 1116 zirimo abaturage 6211.

    Mu mwaka ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara yahawe inka y’ishimwe kubera imiyoborere myiza

    Rwamugema Matayo wo mu Mudugudu wa Gasharu avuga ko ari umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo kujya bishyura kare agisangiza abandi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculée, avuga ko kuri ubu nta muturage ukirembera mu rugo kubera ko bishyura mituweli kare

    [email protected]


  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Bufaransa bukwiriye gukora igikwiye ku bakekwaho uruhare muri Jenoside bucumbikiye –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RFI hamwe na France 24 mu ruzinduko arimo mu Bufaransa rujyanye n’inama yitabiriye igamije kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri Sudani hamwe n’indi ijyanye no kurebera hamwe uburyo bwo kuzahura ubukungu bwa Afurika bwashegeshwe na Covid-19.

    Raporo ya Muse yakozwe bisabwe n’u Rwanda hamwe n’iya Duclert yakozwe bisabwe na Perezida Macron, Perezida Kagame yavuze ko zombi ari intambwe nziza ishobora kubashisha u Bufaransa n’u Rwanda kugirana umubano mwiza nk’uko byari bikwiriye kuba bimeze.

    Ati “Hanyuma ibindi tukabisiga inyuma, ahari atari ukubyibagirwa ahubwo ntibitubabaze hanyuma tubashe gukomeza kujya imbere. Ndacyeka ko icyo ari icy’ingenzi cyane.”

    Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye.

    Ati “ Ni ah’u Bufaransa gufata umwanzuro ku cyo bubona ko ari cyiza kuri bwo. Ikintu kibi gishoboka nakora kandi ntifuza gukora, ni ukugira uwo nsaba ko yasaba imbabazi.”

    Perezida Kagame yavuze ko hagize ubona ikibazo, agasaba imbabazi ku bushake, we ubwe ari ibintu yakwishimira.

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hari intambwe nziza yatewe n’u Bufaransa mu gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwabwo, ashingiye ku kuba Kabuga Felicien yaratawe muri yombi, avuga ko hari n’ibindi byinshi byakorwa.

    Yabajijwe kuri Agathe Habyarimana, uba mu Bufaransa, abazwa niba yifuza ko yakwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu cyangwa se niba yifuza ko yakurikiranwa.

    Ati “ Ndatekereza ko dushobora gukomeza gukora ibintu mu buryo buboneye, yaba ari Agathe cyangwa se abandi bantu. Hari n’abandi hano. Ni umwe mu bari kuri lisiti ndende, ari hejuru ariko u Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora, ntabwo ngiye kubagira inama y’icyo bakora, nagira icyo mbasaba kandi nabyo byakorwa mu buryo bwemewe mu nyandiko ariko ntabwo nshobora kubabwira icyo gukora.”

    Agatha Kanziga Habyarimana, umugore wa Habyarimana Juvenal wahoze ayobora u Rwanda amaze imyaka isaga 20 mu Bufaransa nyamara akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yari umwe mu bari mu cyiswe ‘Akazu’ kateguye kakanayobora ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

    U Rwanda rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi ariko u Bufaransa bwanze kumuburanisha cyangwa kumwohereza mu Rwanda ngo aburanishwe.

    Perezida Kagame yavuze ko atategeka u Bufaransa icyo bukwiriye gukora mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ahubwo ko bwo bufite uburenganzira bwo gukora icyo bubona nk’igikwiriye

  • Uburyo irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' ryafashije Urubyiruko guhanga imirimo – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya 'Capital Market University Challenge' rihuza urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zose zo mu Rwanda, aho ritangwa mu byiciro bibiri, birimo icyo kwandika (essay) ndetse n'icyo kubazwa (quiz), abatsinze bagahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda(RSE).

    Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa mu myaka yashize, bavuze uburyo ryabafunguye amaso bagatangira kwitabira ibikorwa byo kwizigamira binyuze mu kugura imigabane, ibyatumye babasha kubona igishoro nyuma yaho bakagikoresha mu bikorwa byabo by'ishoramari.

    Redempta Singiza witabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2017 ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza, yavuze ko we n'itsinda ry'abanyeshuri batanu bafatanyaga kwizigamira, bitabiriye iri rushanwa bakaza gutsinda, bigatuma bakuramo amafaranga yatumye bishingira ubucuruzi bwabo nyuma yo kurangiza kaminuza.

    Yagize ati 'Ubwo twumvaga irushanwa, twumvise neza ko ari amahirwe yo kuzamura itsinda ryacu ryo kwizigamira. Nari mu itsinda ry'abantu batatu barushanyijwe mu cyiciro cyo kwandika, kandi twabaye aba mbere, mu gihe abandi batatu (bo mu itsinda ryabo ryo kwizigamira) nabo bitabiriye iri rushanwa mu cyiciro cyo kubazwa (quiz) kandi nabo babaye aba mbere.'

    Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika icyo gihe bahembwe imigabane ihwanye n'amafaranga y'u Rwanda 400 000, bahise baguramo imigabane muri I&M Bank isanzwe iri mu bigo byanditswe kuri RSE.

    Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika (quiz) bahembwe imigabane ihwanye n'amafaranga y'u Rwanda 700 000, nabo bayakoresha bagura imigabane muri BK Group Plc (Banki ya Kigali).

    Nyuma yo kurangiza kaminuza muri 2018, aba banyeshuri batangije ikigo cyabo cy'ubucuruzi bacyita 'Reliable Immense Company Ltd', bagamije gutanga amahugurwa mu bijyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse no kubaka 'software'.

    Muri 2019, bagurishije imigabane bari bafite muri BK ubundi bagura ubucuruzi bwabo.

    Singiza yagize ati 'Twagumanye imigabane yo muri I&M Bank kandi turacyayibonaho inyungu. Isoko ry'Imari n'Imigabane ritanga uburyo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari by'igihe kirambye.'

    Yasabye urubyiruko rucyiga muri kaminuza gukoresha aya mahirwe yo kwitabira iri rushanwa, ati 'Ni ingenzi cyane kuko mu gihe bazaba barangije amashuri yabo, bazaba bafite igishoro cyo gutangiza ibikorwa by'ubucuruzi bwabo bakihangira imirimo. Iri rushanwa kandi rifungura ibitekerezo by'abanyeshuri bakiri mu mashuri makuru na za kaminuza ku buryo batangira gutekereza nka ba rwiyemezamirimo.'

    Kubahoniyezu Theogene nawe wari witabiriye iri rushanwa mu cyiciro cy'ababazwa, akaba yari no mu itsinda ryo kwizigamira rimwe na Singiza, yavuze ko iri rushanwa ryamubereye ikiraro cyo kwihangira umurimo mu karere ka Rusizi, aho afite ikigo cye cy'ubucuruzi, ndetse akaba n'umunyamigabane muri Reliable Immense Company Ltd.

    Yagize ati 'Iri rushanwa ryadufunguye amaso, twabanje kuzamura Reliable Immense Company Ltd. Nanjye nashoboye gutangira ubucuruzi bwanjye bufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 2 bitewe n'inyungu ku migabane nakuye ku Isoko ry'Imari n'imigabane ndetse n'ikigo mpuriyeho na bagenzi banjye.'

    Yavuze ko bakoreshaga inyungu bakuye mu migabane baguze, bakongera kuyishora mu kugura indi migabane kugira ngo bakomeze kugira ubwizigamire buhagije mu gihe kirambye.

    Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry'Imari ry'u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique yavuze ko iri rushanwa rigamije gushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari ku Isoko ry'Imari n'Imigabane.

    Yagize ati 'Urubyiruko rukwiye kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari mu bigo biri ku Isoko ry'Imari n'Imigabane kuko bibategura kuzavamo abashoramari bakomeye mu myaka iri imbere ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry'Isoko ry'Imari n'Imigabane muri rusange.'

    Yavuze ko uburyo bwiza urubyiruko rwashoramo imari byanyura mu bikorwa byo kwishyira hamwe mu matsinda agamije kwizigamira.

    Ati 'Urubyiruko rukwiye kwizigamira ndetse no gushora imari binyuze mu kugura imigabane ku Isoko ry'Imari n'imigabane. Ubwo buryo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari buzatuma abantu bagira urubyiruko rwubaka ibintu birambye.'

    Abashaka kwitabira irushanwa ry'uyu mwaka, bashobora kunyura ku rubuga rwa http://investor.cma.rw/ kandi itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 21 Gicurasi 2021.

    Abatsinze muri iri rushanwa bazajya bahabwa imigabane kuri bimwe mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE)

    Akanama nkemurampaka niko gatanga amanota ku matsinda yitwaye neza

    Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira iri rushanwa ribafasha kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari bakihangira imirimo

    Amafoto yafashwe mbere y'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-irushanwa-rya-capital-market-university-challenge-ryafashije-urubyiruko

  • Gatsibo: Abaturage 82 bafatiwe mu rugo rw'umuhanuzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Kanyiranzage mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

    Urugo bafatiwemo ni urwa Uwimana Josiane ufite imyaka 31 usanzwe umenyerewe mu guhanurira abantu no kubasengera indwara zitandukanye.

    Uyu mugore asanzwe atumira abantu bakaza iwe akabasengera abandi akabahanurira kuko we avuga ko iyo agusengeye ukira indwara zose uba urwaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugarama, Kavutse Epiphanie, yabwiye IGIHE ko bafashe abo bantu babafashe nyuma y'amakuru ko kuri uyu muhanuzi hariyo abantu benshi kandi ko ari kubasengera batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Ati ' Bari bariyo ari abantu 82 barimo barindwi bo mu Murenge wacu n'abandi bagiye baturuka mu yindi mirenge duturanye, uwo mugore tumuzi nk'umuturage usanzwe ariko ujya usengera abantu indwara ngo zigakira, twabasanze basenga bacucitse batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Gitifu Kavutse yavuze ko bose bahise bafatwa ibipimo bya COVID-19 basanga nta n'umwe uyirwaye nyuma bacibwa amande kuri buri umwe angana n'ibihumbi 10 000 Frw barigishwa bararekurwa.

    Yakomeje asaba abaturage gukoresha uburyo bwo gusenga busanzwe bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo kuko byabafasha kwirinda no kubahiriza amabwiriza nta nkomyi.

    Ati ' Coronavirus iracyahari kandi ntaho yagiye, irica nkuko yicaga n'ubundi, gusenga nibikorwa mu buryo bwiza kandi bwagenwe bwafasha buri wese kwirinda.'

    Kuri ubu uyu muhanuzi afungiwe kuri sitasiyo ya Rugarama mu gihe arindiriye kubanza gukurikiranwa n'inkiko, abandi 82 baturuka mu mirenge itandukanye bari bahuriye iwe bo barekuwe nyuma yo kwigishwa n'ubuyobozi bwo mu nzego z'ibanze n'inzego z'umutekano.

    Abafashwe bari bagiye mu rugo rw’uwo bita umuhanuzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Baganirijwe bagirwa inama, bacibwa amande bararekurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abaturage-82-bafatiwe-mu-rugo-rw-umuhanuzi-barenze-ku-mabwiriza-yo

  • Umuvandimwe wa Gen.Nyamvumba, Robert wakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya miliyari 21 agiye kuburana ubujurire #rwanda #RwOT

    Uyu Robert Nyamvumba wabaye mu buyobozi bw’ibigo by’ibikorwa remezo mu Rwanda, akaba yaranabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe biriya bihano muri Nzeri 2020.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaramuburanishije, rwahamije Robert Nyamvumba icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.

    Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye kiriya gihano yahanishijwe n’Urukiko, bwavugaga ko yakoze icyaha kiremereye gishobora no gutuma abashoramari bataza gukorera mu Rwanda mu gihe bizwi ko ari Igihugu kishimirwa n’abashoramari.

    Ni icyaha yakoze ubwo yakaga amafaranga y’umufuragiro umunyemari w’Umunya-Espagne witwa Javier Elizalde wari watsindiye isoko rya Miliyari 48,4 Frw ryo gushyira amatara ku muhanda.

    Ngo uwo munyemari washakaga ko igice kimwe cy’amafaranga cyakwishyurwa mu ma-Euro nyamara byari binyuranyije n’amategeko.

    Robert Nyamvumba nk’umuntu wari ukomeye muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yaramuhamagaye amubwira ko kugira ngo icyifuzo cye gishyirwe mu bikorwa, yamuha komisiyo ya 10% y’isoko ryose.

    Uyu mushoramari yahise abimenyesha RIB ihita ibyinjiramo ikurikirana Robert Nyamvumba ubu wajuririye mu rukiko Rukuru ndetse ngo ubujurire bwe bukaba buri hafi kuburanishwa.

    Robert Nyamvumba kandi yagarutsweho mu rubanza rwaregwagamo Chief Superintendent of Prisons (CSP) Camille Zuba wari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, waregwaga icyaha gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, Ubucuti, urwango, Ikimenyane cyangwa icyenemwabo.

    Uyu CSP Camille Zuba yashinjwaga kwemerera Robert Nyamvumba gusurwa muri gereza aho yari afungiye nyamara bitari byemewe [kuko hari mu bihe byo kwirinda COVID-19] ku buryo byavugwaga ko yemeye ko asurwa kuko ari umuvandimwe wa General Nyamvumba Patrick wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuvandimwe-wa-Gen-Nyamvumba-Robert-wakatiwe-imyaka-6-n-ihazabu-ya-miliyari-21-agiye-kuburana-ubujurire

  • Ijoro rya mbere muri Kasho, uko bataramiye abafungwa,…-Inkuru ya Davis D na Kevin Kade #rwanda #RwOT

    Kevin Kade ni we wabanje gufatwa tariki 21 Mata 2021, Davis agenda amusangayo tariki 24 z’uko kwezi.

    Kevin Kade yashinjwaga kuba yarasambanyije umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, mu gihe Davis D we yashinjwaga kuba icyitso muri iki cyaha.

    Bose barekuwe by’agateganyo tariki 14 Gicurasi 2021 nyuma yo gusanga ko nta mpamvu ikomeye yatuma bakurikiranwa bafunzwe.

    Mu kiganiro bagiranye na Kiss Fm, aba basore bagarutse ku bihe bikomeye baciyemo kuva ku munsi wa mbere batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

    Kevin Kade yavuze ko ubwa mbere atiyumishaga ibyari kumubaho ku buryo rimwe na yabifataga nko kurota.

    Ati 'Nagiraga ngo ndi kurota, naravugaga ngo buke mbyuke ibi bintu ntabwo ari byo.'

    Davis D wafashwe saa tanu z’ijoro, we avuga agifatwa yari afite ubwoba bwinshi dore ko bwari ubwa mbere afunzwe.

    Yagize ati 'Yari amasaha akomeye cyane, ninjiyemo saa saba z’ijoro. Ni ubwa mbere nari nagereye amarembo ya gereza, nari mfite ubwoba bwinshi cyane.'

    Umwe mu bapolisi wari ushinzwe kurinda aho bari bafungiye yamaze isaha amwumvisha ko ibyamubayeho atari iherezo ry’ubuzima.

    Ubwo Davis D yageraga muri kasho yakiriwe na mugenzi we Kevin Kade ndetse amufasha no kubona aho aryama kuko nta buriri yari afite.

    Ati 'Ninjiyemo ntafite uburiri, Kade ni we wamfashije kuko yari amazemo iminsi itatu, ambwirira umuntu bita Paccy wararaga mu Kiyovu wumva naririmbye, nahise nsinzira bigeze nko mu ma saa cyenda nari nzi ko ndi iwanjye ndebye ubuzima nari ndimo numva birandenze.

    Nubwo aba basore batari borohewe, no mu miryango yabo byari amarira, impungenge ari zose ko abana babo bashobora kubabura babareba.

    Kevin Kade avuga ko byari bigoye mu muryango wabo kuko bari no kwitegura ubukwe bw’umuvandimwe we.

    Ati 'Nagiye mu gihome papa wanjye abyibushye ariko nagarutse yarananutse, ntabwo yigeze atuza. Nafunguwe mpita njya mu bukwe, bwari ubwa mbere mbona ubukwe bw’umuvandimwe tuvukana. Kumva urero umubyeyi afite ubukwe bw’umwana we n’undi ufunze ntabwo yashoboraga kubyiyumvisha.'

    Davis D na we avuga ko umubyeyi yababaye cyane ndetse ahangayikishwa n’uko umuhungu we afunzwe kandi akurikiranyweho icyaha gikomeye cyane.

    Ati 'Papa ni ibintu byamubabaje cyane, ariko akomera nk’umugabo kumva uri kurengana gutyo, urumva nyine Papa wawe… ntabwo ari ukuvuga ngo wasinze nyuma y’iminsi itanu urarekurwa ni icyaha kivuga ngo kimpamye navamo mfite imyaka 53,'

    Ku munsi ubanziriza uwo batahiyeho, abo bari bafungwanywe babasabye ko babanza kubataramira dore ko bari bamaze kubaka ubushuti bukomeye.

    Ati 'Nasanze ifarasi ari indirimbo yitiriwe umuntu wese winjiye hariya. Urumva ntabwo nari kuhava ntabaririmbiye. Kuko bari bazi ko ibyanjye bizasomwa ku wa Gatanu ku wa Kane banze ko ndyama.'

    Nyuma yo gufungurwa Davis D yashyize hanze indirimbo yise 'Itara' yandikiye mu buroko.

    Ivomo : Hose.rw

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ijoro-rya-mbere-muri-Kasho-uko-bataramiye-abafungwa-Inkuru-ya-Davis-D-na-Kevin-Kade

  • Tuzatikurana uko biri kose nta rundi rwitwazo – KNC uhamya ko Gasogi United ititwaye uko bikwiye #rwanda #RwOT

    Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles[KNC], nyuma y’uko ikipe ye isigaye mu makipe 8 ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, avuga ko hari amakosa ikipe ye yakoze ari nayo atumye basigara, gusa ngo nta rundi rwitwazo mu cyiciro bagiyemo.

    Ku munsi w’ejo nibwo hasojwe icyiciro cy’amatsinda ya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021, yasize hamenyekanye amakipe 7 agomba guhatanira igikombe, ni mu gihe imwe itaramenyekana, amakipe 8 akaba agomba kurwana no kutamanuka.

    Mu makipe 8 agomba kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya 2 harimo na Gasogi United yasigaye kubera ibitego. Ku munsi w’ejo yanganyije na Rayon Sports 1-1 bituma iba iya gatatu mu itsinda hazamuka Rayon Sports ifite amanota 9, Rutsiro FC ifite 8 inganya na Gasogi United ariko Gasogi United ifite umwenda w’ibitego 2 mu gihe Rutsiro FC ifite umwenda w’igitego 1, Kiyovu Sports ifite amanota 7.

    Nyuma yo kuvamo, KNC yavuze ko muri rusange atishimiye uko ikipe ye yitwaye kuko hari amakosa bakoze ari nayo atumye bisanga mu makipe agomba gusigara.

    Ati'hari amakosa twakoze. Mbere na mbere amakosa yo kudatsindira Rutsiro hano ntekereza ko adukozeho icyo ni kimwe, undi mukino twakinnye na Kiyovu Sports igihe tubona ikarita itukura mu minota ya mbere, biriya bitego bine ntekereza ko ari byo bituvanyemo.'

    Akomeza avuga ko n’ikindi cyiciro bagiyemo gikomeye kuko harimo amakipe akomeye ariko nta rundi rwitwazo.

    Ati'icyo ntekereza mu makipe adashoboye kuzamuka Gasogi wayishyira ku rwego rwayo bitewe n’itsinda twari turimo, icyiciro tugiye kujyamo harimo amakipe akomeye, harimo izo za Kiyovu, za Musanze tuzatikurana uko biri kose ni ugushaka amanota nta rundi rwitwazo.'

    Mu gihe hasigaye umukino umwe w’ikirarane, amakipe agomba guhatanira kutamanuka yamenyekanye ni 7 hasigaye imwe. Ayo ni; Kiyovu Sports, Gasogi United, Musanze FC, Sunrise FC, Etincelles FC, Espoir FC na AS Muhanga.

    Gasogi United yasigaye mu makipe 8 agomba kurwana no kutamanuka mu cya kabiri

    KNC avuga ko amakosa bakoze mbere ari yo yabakozeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tuzatikurana-uko-biri-kose-nta-rundi-rwitwazo-knc-uhamya-ko-gasogi-united-ititwaye-uko-bikwiye

  • Perezida Joe Biden yasabye ko habaho agahenge hagati ya Israel na Gaza #rwanda #RwOT

    Perezida Biden yabwiye Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ko Amerika irimo gukorana na Misiri n'ibindi bihugu ku kuntu imirwano yahagarara.

    Ariko Amerika yongeye gutambamira itangazo ry'akanama k'umutekano k'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) risaba ko urugomo ruhagarara.

    Iyi mirwano ubu yinjiye mu cyumweru cyayo cya kabiri, ikaba nta kimenyetso kinini igaragaza cyuko yaba igana ku musozo.

    Abantu batari munsi ya 212, barimo abana 61, bamaze gupfira muri Gaza, n'abantu 10, barimo abana babiri, bapfiriye muri Israel.

    Israel ivuga ko benshi muri abo bishwe muri Gaza ari intagondwa kandi ko umuturage wese w'umusivile upfuye itaba yagambiriye kumwica.

    Ariko Hamas, umutwe w'intagondwa ugenzura Gaza, urabihakana.

    Nkuko itangazo ry'ibiro bya perezida w'Amerika bya White House ribivuga, Perezida Biden “yashishikarije Israel kugira umuhate wose ushoboka wo gutuma habaho uburinzi ku baturage b'abasivile b'inzirakarengane”.

    Iryo tangazo ryongeyeho riti: “Abategetsi bombi baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu bikorwa bya gisirikare bya Israel kuri Hamas n'indi mitwe y'iterabwoba muri Gaza”.

    Perezida Biden “yavuze ko ashyigikiye agahenge anavuga ku gukorana kw'Amerika na Misiri n'abandi bafatanya-bikorwa hagamijwe kugera kuri ibyo”, nkuko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

    Uru rugomo hagati ya Israel na Gaza rwatumye habaho kwiyongera k'umuhangayiko w'amahanga.

    Abategetsi batandukanye ku isi n'imiryango itanga imfashanyo, basabye ko hafatwa ingamba zo kwirinda impfu z'abahatuye n'akajagari katewe n'isenywa ry'inyubako n'ibikorwa-remezo.

    Ku nshuro ya gatatu, Amerika yatambamiye ibikorwa by'akanama k'umutekano ka ONU byo gusohora itangazo risaba Israel guhagarika igitero cyayo cya gisirikare, ivuga ko ahubwo irimo kubikoraho mu rwego rwayo rwa dipolomasi.

    Madamu Jen Psaki, umuvugizi wa White House, yabwiye abanyamakuru ati: “Uko tubibara kugeza ubu ni uko kugirana ibyo biganiro mu ibanga… ari bwo buryo bwubaka cyane dushobora gukoresha”.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-joe-biden-yasabye-ko-habaho-agahenge-hagati-ya-israel-na-gaza

  • Musanze: Ntibisanzwe umwana yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru idasanzwe y' umwana watawe muri yombi na Polisi y' igihugu ikorera muri ako Karere , akekwaho gusambanya ihene.

    Uyu mwana wo mu muryango wo mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko, yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda nyuma yo kumukekaho gufata ku ngufu iriya hene y'umuturanyi bikayiviramo kuramburura.

    Uyu mwana ubu ufungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza, yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 mu gihe ihene akekwaho gusambanya yaba yarabikoze tariki 13 Gicurasi 2021.

    Ngo akimara gufata ku ngufu iriya hene yahise atoroka arabura ariko umugore w'imyaka 51 nyiri iriya hene yahise ajya kwitabaza inzego z'ibanze azigezaho ikirego cye ari na bwo zatangiraga gushakisha uriya mwana.

    Yaba uyu mwana ndetse n'ababyeyi bamaganira kure ibyo kuba uyu mwana wabo yarasambanyije iriya hene y'umuturanyi wabo.

    Murekatete Triphose uyobora Umurenge wa Muko, avuga ko na bo bamenye ariya makuru bayakuye mu binyamakuru ariko nyuma baza kuyamenya by'impamo ubu ikibazo kikaba kiri mu maboko y'inzego z'ubutabera.

    Yagize ati 'Ubu harimo gukorwa iperereza n'inzego zibishinzwe. Turasaba iriya miryango kwirinda amakimbirane yahavuka kandi turanayegera tuyiganize, bategereze ibizava mu iperereza kugira ngo urengana arenganurwe.'

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Mu gitabo cy'Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano

    Ingingo ya 142: Gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa

    Umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

    Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, utuma undi akora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, ahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/18/musanze-ntibisanzwe-umwana-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gusambanya-ihene/

  • Musanze : Polisi yafunze umwana ukekwaho gusambanya ihene #rwanda #RwOT

    Uyu mwana wo mu muryango wo mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Muko, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kumukekaho gufata ku ngufu iriya hene y’umuturanyi bikayiviramo kuramburura.

    Uyu mwana ubu ufungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza, yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 mu gihe ihene akekwaho gusambanya yaba yarabikoze tariki 13 Gicurasi 2021.

    Ngo akimara gufata ku ngufu iriya hene yahise atoroka arabura ariko umugore w’imyaka 51 nyiri iriya hene yahise ajya kwitabaza inzego z’ibanze azigezaho ikirego cye ari na bwo zatangiraga gushakisha uriya mwana.
    Yaba uyu mwana ndetse n’ababyeyi bamaganira kure ibyo kuba uyu mwana wabo yarasambanyije iriya hene y’umuturanyi wabo.

    Murekatete Triphose uyobora Umurenge wa Muko, avuga ko na bo bamenye ariya makuru bayakuye mu binyamakuru ariko nyuma baza kuyamenya by’impamo ubu ikibazo kikaba kiri mu maboko y’inzego z’ubutabera.

    Yagize ati 'Ubu harimo gukorwa iperereza n’inzego zibishinzwe. Turasaba iriya miryango kwirinda amakimbirane yahavuka kandi turanayegera tuyiganize, bategereze ibizava mu iperereza kugira ngo urengana arenganurwe.'

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Mu gitabo cy’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano

    Ingingo ya 142 : Gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa

    Umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

    Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, utuma undi akora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Polisi-yafunze-umwana-ukekwaho-gusambanya-ihene