Blog

  • Abakozi 250 b'uruganda rw'icyayi rwa Pfunda bahagaritse akazi kubera imibereho mibi – #rwanda #RwOT

    Benshi muri abakozi bafite ibi bibazo ni abakozi bo mu ngo za ba nyir'uruganda ndetse n'abahinga icyayi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bakora, nta masezerano kandi bakaba bahembwa amafaranga makeya.

    Bavuze ko babajwe no kuba bamaze igihe bahembwa ibihumbi 15. Iki kibazo abakozi bavuga ko kimaze imyaka irenga icumi inzego zitandukanye zikizi.

    Uruganda rw'icyayi rwa Pfunda mu bakozi 1.600 rukoresha , 101 nibo bonyine bafite amasezerano y'akazi.

    Nyuma y'uko bimenyekanye ko bakoze imyigaragambyo, ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu hamwe n'inzego z'umutekano bahazindukiye mu guhosha aya makimbirane.

    Turacyabikurikirana…..

    Abakozi batandukanye bazindukiye ku ruganda basaba gufatwa neza (Ifoto: RBA)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-250-b-uruganda-rw-icyayi-rwa-pfunda-bahagaritse-akazi-kubera-imibereho

  • Terms of Reference for selection of a consult… – #rwanda #RwOT

    Introduction & Purpose

    It is part of MTN Rwandacell's strategy to improve its preparedness in ensuring continuity of operations, availability of critical resources, minimization of interruptions to business processes, and full recovery of business infrastructure and applications in the event of a disaster. To achieve this MTN Rwanda wishes to develop and implement a  comprehensive Business impact analysis, Business Continuity Plan, and  Disaster Recovery Plan (BCP, BIA &DRP Program) that will achieve this  objective in a timely, effective, and efficient manner.

    Effective business continuity measures are critical for any business entity. MTN Rwandacell is committed to protecting its staff and ensuring the continuity of critical business and support processes to protect the organization, mitigate risk, safeguard revenues, and sustain both a stable financial service provision and customer confidence.

    Objectives 

    MTN Rwandacell is seeking a consultant to define, author and implement a Business Impact Analysis, Business Continuity and Disaster Recovery Plan.  Following are the objective of BC&DR Program 

    The end-to-end service shall cover activities:

    1. Identifying critical business functions of the organizations within MTN Rwanda. 

    2. Identifying tasks that comprise critical business functions. 3. Assessing the criticality of business applications/ services and determine acceptable recovery time and 

    4. Identifying the assets used by business units.

    5. Documenting the impact of an extended loss to the operations and key business functions.

    6. Determining immediate and extended terms system recovery requirements

    7. Documenting opportunities to mitigate risk in all aspects of business continuity. 

    8. Provide MTN Rwanda's management with an understanding of the total effort required in resources, staff time and capital to develop and effective BCP &DR plan.

    9. Develop a detailed recovery process flow that address the current physical location of the company. 

    10. Identify the team(s) required to facilitate the recovery process in the event of a disaster.

    11. Develop a BCP &DR plan that is understandable, in digital format and easy to use and maintain. 

    12. Define a BC&DR plan maintenance plan that can be integrated into MTN  Rwanda's ongoing business planning and information services process for  BC & DR plan to remain viable over time. 

    13. Implementation of the agreed upon opportunities to mitigate risk in event of a disaster.  

    MTN Rwanda will consider

     (i) Reputed Consultant Company, expertise in Telecoms in required (ii) an Expert seconded by reputed consulting company or (iii) an individual Consultant capable of providing the services detailed out in this document.

    Note: More details on the scope and ToR's will be shared to the preselected companies.

    For bids submission please contact below email address [email protected], [email protected] and [email protected]

    Deadline for proposal submission is on Wednesday 26th May 2021. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105711/terms-of-reference-for-selection-of-a-consultant-to-develop-mtn-rwandacells-business-impac-105711.html

  • Abarasta biyambaje urukiko rwa Kenya, basaba kwemererwa gukoresha 'Urumogi'   #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere itsinda ry'abantu( bazwi nk'Abarasita) ryagiye mu rukiko muri Kenya gusaba ko bemererwa gukoresha urumogi ku mpamvu 'z'ukwemera' kwabo.

    Abagize Rastafari Society of Kenya, bavuga ko bari muri ba nyamucye mu by'ukwemera, ariko abagize uwo muryango babaho mu bwoba bw'amategeko abangamiye imigirire y'ukwemera kwabo.

    Bavuga ko kenshi abarigize bafatwa bidakwiye, baterwa ubwoba, basakwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu ngo zabo cyangwa ahandi bari.

    Abagize iri tsinda bavuga ko gukoresha urumogi byemewe mu kwemera kwabo kwa 'Rastafarianism' ku mpamvu z'imigenzo y'ukwemera, ubuvuzi, guteka n'impamvu z'ibirori.

    Abanyamategeko Shadrack Wambui na Alexander Mwendwa bavuga ko urumogi ari 'isakaramentu' rihuza abemera 'n'umuremyi' wabo.

    Aba ba-Rasta bavuga ko kuba amategeko ahana gukoresha urumogi bivuze ko Leta ivangura kandi ibangamiye aba ba nyamucye mu kwemera kwabo. Bashinja abategetsi kutarengera iryo tsinda ry'abafite uko kwemera kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirize.

    Mu 2019 nkuko BBC ibitangaza, urukiko rukuru muri Kenya rwemeje ko ihuriro rya Rastafari ari itsinda rishingiye ku kwemera kimwe n'ayandi yose, kandi rigomba gufatwa nk'ayandi madini.

    Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y'ikirego aho umugabo yareze ishuri ko ryirukanye umukobwa we kuko afite ibisage (dreadlocks). Uwo mubyeyi yavuze ko umukobwa we afite ibisage kuko umuryango we uri mu kwemera kwa Rastafari.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/abarasta-biyambaje-urukiko-rwa-kenya-basaba-kwemererwa-gukoresha-urumogi/

  • Abakozi 250 b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda bahagaritse akazi kubera imibereho mibi –

    Benshi muri abakozi bafite ibi bibazo ni abakozi bo mu ngo za ba nyir’uruganda ndetse n’abahinga icyayi bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bakora, nta masezerano kandi bakaba bahembwa amafaranga makeya.

    Bavuze ko babajwe no kuba bamaze igihe bahembwa ibihumbi 15. Iki kibazo abakozi bavuga ko kimaze imyaka irenga icumi inzego zitandukanye zikizi.

    Uruganda rw’icyayi rwa Pfunda mu bakozi 1.600 rukoresha , 101 nibo bonyine bafite amasezerano y’akazi.

    Nyuma y’uko bimenyekanye ko bakoze imyigaragambyo, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano bahazindukiye mu guhosha aya makimbirane.

    Turacyabikurikirana…..

    Abakozi batandukanye bazindukiye ku ruganda basaba gufatwa neza (Ifoto: RBA)

  • Amatariki n’ibikorwa bya Perezida Macron i Kigali –

    Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bari gutegura uruzinduko rwe mu Rwanda, ni uko Macron azagera i Kigali ku wa 27 Gicurasi, akahava ku wa 28 Gicurasi, hazaba ari ku wa Gatanu.

    Mu ruzinduko rwe, igikorwa cya mbere azagirira mu Rwanda ni ugusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hanyuma atahe Centre Culturel Francophone.

    Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ashobora kugirana n’ikiganiro n’abanyamakuru gusa byo ntabwo turabimenya neza.”

    Nibwo bwa mbere Macron azaba agiriye uruzinduko muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko u Rwanda bigendanye n’amateka ashaririye ibihugu byombi bifitanye ashingiye ku ruhare rw’iki gihugu cy’i Burayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Centre Culturel Francophone izafungurwa na Macron, ni ikigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.

    Giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

    Kizaba gisimbuye Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais yari iherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Yafunzwe inasenywa mu 2014 n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw’aho yari iherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n’imyubakire ihagenewe.

    Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Yagombaga kuzura ikanatahwa mu 2020 ariko imirimo yayo yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 bituma irangira muri Mata uyu mwaka.

    Macron asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi biri mu rugendo rushya rugamije kuzahura umubano nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

    U Bufaransa bwari bwarinangiye kwemera uruhare rwabwo, gusa raporo iheruka ya Komisiyo yitiriwe Duclert yashushe n’ishyira ibintu mu buryo.

    Macron yakunze kugaragaza ko ashaka gutsura umubano mushya n’u Rwanda kuva yajya ku butegetsi. Na Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko imiyoborere ya Macron itanga icyizere mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Ku wa 7 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yari yagiranye ibiganiro na Franck Paris, Umujyanama wa Perezida Macron kuri Afurika.

    Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yaba, Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa warukandagiyemo ni Nicolas Sarkozy wahageze ku wa 25 Gashyantare 2010.

    Icyo gihe yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, agirana ibiganiro na Perezida Kagame nyuma anaganira n’abanyamakuru aho yemeye uruhare rw’igihugu cye mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

    Undi waherukaga mu Rwanda, hari mbere ya Jenoside. Ku wa 11 Ukuboza 1984 Juvénal Habyarimana wari Perezida icyo gihe, yakiriye François Mitterrand wari inshuti ye magara.

    Kuva Macron yayobora u Bufaransa, umubano w’igihugu cye n’u Rwanda warahindutse mu buryo bugaragara

    Sarkozy ubwo yageraga i Kigali mu 2010 mu ruzinduko rwa mbere rwa Perezida w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Centre Culturel Francophone yamaze kuzura, ubu irakoreshwa

  • Ubufaransa bwahariye Sudan umwenda wa Miliyari 5 z'Amadolari #rwanda #RwOT

    Ubufaransa buvuga ko buzahanagura ideni ringana na Miliyari 5 z'Amadolari buheraniwe na Sudani, Ubudage nabwo bwemera guha imfashanyo icyo gihugu, mu nama irimo kubera i Paris, yo gufasha Sudani no kuzamura ubukungu bwa Afurika bwasinzikajwe na Covid-19.

    Iyo nama ikoranije abakuru b'ibihugu bya Afurika barenga icumi, hamwe n'intumwa zihagarariye amashyirahamwe mpuzamahanga y'ubutunzi/ubukungu, Ubumwe bw'Uburayi hamwe n'Ubushinwa.

    Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yavuze ko yashimye kubona Leta mfatakibanza/y'inzibacyuho irimo yerekeza igihugu kuri demokarasi, byerekana ko icyo gihugu gikwiye gushyigikirwa mu bukungu ndetse na Poritike.

    Minisitiri w'Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, avuga ko igihugu cye gikungahaye ku mabuye y'agaciro, kitarimo gishaka guhabwa iby'ubusa, ariko ko gikeneye abatwarayo imitahe/imigabane( abajya gushora imari).

    Ibiganiro byo kuri uyu wa kabiri kuri Afrika nkuko VOA ibitangaza, biribanda ahanini ku ngaruka z'ubukungu zatewe na COVID-19, yahagaritse igice cy'ubukerarugendo hamwe n'ibindi bice byinjizaga. Banki nkuru y'isi igereranya ko hiyongereye miriyoni 34 z'abakene muri Afrika, babeshejweho n'amafaranga adashyika amadolari abiri ku munsi, cyane cyane mu karere ka Afurika kari munsi ya Sahara.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ubufaransa-bwahariye-sudan-umwenda-wa-miliyari-5-zamadolari/

  • U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa, izigirwamo uko Afurika yatahiriza umugozi umwe – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ubuyobozi bw'ikigo cya Smart Africa ari nacyo gifatanya na Leta y'u Rwanda mu gutegura iyi nama cyashyize hanze, cyavuze ko izaba kuva ku wa 8 Nzeri kugeza ku wa 10 Nzeri 2021. Insanganyamatsiko ya Transform Africa ni 'Guhuza Afurika'.

    Nk'uko bisanzwe iyi nama ifite intego yo kongera udushya duhangwa ku Mugabane wa Afurika no kugeza uyu Mugabane ku rwego ushobora guhatana mu ruhando mpuzamahanga. Izahuriza i Kigali abahagarariye Guverinoma z'ibihugu bitandukanye, ibigo by'ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n'abahanga mu by'ikoranabuhanga.

    Biteganyijwemo ko iyi nama izasuzumirwamo politike n'ingamba za Guverinoma z'ibihugu bya Afurika mu bijyanye n'ubuyobozi, igatangirwamo ubufasha bw'inama n'amafaranga ku bikorera, ndetse ikazakoreshwa by'umwihariko mu kongera kureba ku ntego yayo yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

    Muri iri tangazo, Smart Africa yavuze ko iyi nama izitabirwa n'abantu bakomeye bazatangamo ibiganiro gusa ntiyatangaza amazina yabo.

    Bitandukanye n'izindi nama nk'izi zagiye ziba mbere iyi yo abantu bamwe bayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bazahura imbonankubone.

    Iyi nama ya gatandatu ya Transform Africa igiye kubera i Kigali, nyuma y'iyari iteganyijwe kubera muri Guinée mu 2020 ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu abarenga 15 000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, bakaba baraturutse mu bihugu birenga 112.

    U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa izaba ibaye ku nshuro ya 6


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-ya-transform-africa-izigirwamo-uko-afurika

  • Gatsibo: Abaturage 82 bafatiwe mu rugo rw’umuhanuzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 –

    Aba baturage bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Kanyiranzage mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

    Urugo bafatiwemo ni urwa Uwimana Josiane ufite imyaka 31 usanzwe umenyerewe mu guhanurira abantu no kubasengera indwara zitandukanye.

    Uyu mugore asanzwe atumira abantu bakaza iwe akabasengera abandi akabahanurira kuko we avuga ko iyo agusengeye ukira indwara zose uba urwaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Kavutse Epiphanie, yabwiye IGIHE ko bafashe abo bantu babafashe nyuma y’amakuru ko kuri uyu muhanuzi hariyo abantu benshi kandi ko ari kubasengera batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Ati “ Bari bariyo ari abantu 82 barimo barindwi bo mu Murenge wacu n’abandi bagiye baturuka mu yindi mirenge duturanye, uwo mugore tumuzi nk’umuturage usanzwe ariko ujya usengera abantu indwara ngo zigakira, twabasanze basenga bacucitse batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

    Gitifu Kavutse yavuze ko bose bahise bafatwa ibipimo bya COVID-19 basanga nta n’umwe uyirwaye nyuma bacibwa amande kuri buri umwe angana n’ibihumbi 10 000 Frw barigishwa bararekurwa.

    Yakomeje asaba abaturage gukoresha uburyo bwo gusenga busanzwe bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo kuko byabafasha kwirinda no kubahiriza amabwiriza nta nkomyi.

    Ati “ Coronavirus iracyahari kandi ntaho yagiye, irica nkuko yicaga n’ubundi, gusenga nibikorwa mu buryo bwiza kandi bwagenwe bwafasha buri wese kwirinda.”

    Kuri ubu uyu muhanuzi afungiwe kuri sitasiyo ya Rugarama mu gihe arindiriye kubanza gukurikiranwa n’inkiko, abandi 82 baturuka mu mirenge itandukanye bari bahuriye iwe bo barekuwe nyuma yo kwigishwa n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano.

    Abafashwe bari bagiye mu rugo rw’uwo bita umuhanuzi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Baganirijwe bagirwa inama, bacibwa amande bararekurwa

  • Uburyo irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ ryafashije Urubyiruko guhanga imirimo –

    Irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge’ rihuza urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zose zo mu Rwanda, aho ritangwa mu byiciro bibiri, birimo icyo kwandika (essay) ndetse n’icyo kubazwa (quiz), abatsinze bagahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda(RSE).

    Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa mu myaka yashize, bavuze uburyo ryabafunguye amaso bagatangira kwitabira ibikorwa byo kwizigamira binyuze mu kugura imigabane, ibyatumye babasha kubona igishoro nyuma yaho bakagikoresha mu bikorwa byabo by’ishoramari.

    Redempta Singiza witabiriye iri rushanwa mu mwaka wa 2017 ubwo yari akiri umunyeshuri muri kaminuza, yavuze ko we n’itsinda ry’abanyeshuri batanu bafatanyaga kwizigamira, bitabiriye iri rushanwa bakaza gutsinda, bigatuma bakuramo amafaranga yatumye bishingira ubucuruzi bwabo nyuma yo kurangiza kaminuza.

    Yagize ati “Ubwo twumvaga irushanwa, twumvise neza ko ari amahirwe yo kuzamura itsinda ryacu ryo kwizigamira. Nari mu itsinda ry’abantu batatu barushanyijwe mu cyiciro cyo kwandika, kandi twabaye aba mbere, mu gihe abandi batatu (bo mu itsinda ryabo ryo kwizigamira) nabo bitabiriye iri rushanwa mu cyiciro cyo kubazwa (quiz) kandi nabo babaye aba mbere.”

    Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika icyo gihe bahembwe imigabane ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 400 000, bahise baguramo imigabane muri I&M Bank isanzwe iri mu bigo byanditswe kuri RSE.

    Abatsinze mu cyiciro cyo kwandika (quiz) bahembwe imigabane ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 700 000, nabo bayakoresha bagura imigabane muri BK Group Plc (Banki ya Kigali).

    Nyuma yo kurangiza kaminuza muri 2018, aba banyeshuri batangije ikigo cyabo cy’ubucuruzi bacyita ‘Reliable Immense Company Ltd’, bagamije gutanga amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse no kubaka ‘software’.

    Muri 2019, bagurishije imigabane bari bafite muri BK ubundi bagura ubucuruzi bwabo.

    Singiza yagize ati “Twagumanye imigabane yo muri I&M Bank kandi turacyayibonaho inyungu. Isoko ry’Imari n’Imigabane ritanga uburyo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari by’igihe kirambye.”

    Yasabye urubyiruko rucyiga muri kaminuza gukoresha aya mahirwe yo kwitabira iri rushanwa, ati “Ni ingenzi cyane kuko mu gihe bazaba barangije amashuri yabo, bazaba bafite igishoro cyo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwabo bakihangira imirimo. Iri rushanwa kandi rifungura ibitekerezo by’abanyeshuri bakiri mu mashuri makuru na za kaminuza ku buryo batangira gutekereza nka ba rwiyemezamirimo.”

    Kubahoniyezu Theogene nawe wari witabiriye iri rushanwa mu cyiciro cy’ababazwa, akaba yari no mu itsinda ryo kwizigamira rimwe na Singiza, yavuze ko iri rushanwa ryamubereye ikiraro cyo kwihangira umurimo mu karere ka Rusizi, aho afite ikigo cye cy’ubucuruzi, ndetse akaba n’umunyamigabane muri Reliable Immense Company Ltd.

    Yagize ati “Iri rushanwa ryadufunguye amaso, twabanje kuzamura Reliable Immense Company Ltd. Nanjye nashoboye gutangira ubucuruzi bwanjye bufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 bitewe n’inyungu ku migabane nakuye ku Isoko ry’Imari n’imigabane ndetse n’ikigo mpuriyeho na bagenzi banjye.”

    Yavuze ko bakoreshaga inyungu bakuye mu migabane baguze, bakongera kuyishora mu kugura indi migabane kugira ngo bakomeze kugira ubwizigamire buhagije mu gihe kirambye.

    Ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo Kigenzura Isoko ry’Imari ry’u Rwanda (CMA), Migisha Magnifique yavuze ko iri rushanwa rigamije gushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

    Yagize ati “Urubyiruko rukwiye kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari mu bigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kuko bibategura kuzavamo abashoramari bakomeye mu myaka iri imbere ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri rusange.”

    Yavuze ko uburyo bwiza urubyiruko rwashoramo imari byanyura mu bikorwa byo kwishyira hamwe mu matsinda agamije kwizigamira.

    Ati “Urubyiruko rukwiye kwizigamira ndetse no gushora imari binyuze mu kugura imigabane ku Isoko ry’Imari n’imigabane. Ubwo buryo bwiza bwo kwizigamira no gushora imari buzatuma abantu bagira urubyiruko rwubaka ibintu birambye.”

    Abashaka kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka, bashobora kunyura ku rubuga rwa http://investor.cma.rw/ kandi itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 21 Gicurasi 2021.

    Abatsinze muri iri rushanwa bazajya bahabwa imigabane kuri bimwe mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE)

    Akanama nkemurampaka niko gatanga amanota ku matsinda yitwaye neza

    Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira iri rushanwa ribafasha kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari bakihangira imirimo

    Amafoto yafashwe mbere y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19


  • U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa, izigirwamo uko Afurika yatahiriza umugozi umwe –

    Mu itangazo ubuyobozi bw’ikigo cya Smart Africa ari nacyo gifatanya na Leta y’u Rwanda mu gutegura iyi nama cyashyize hanze, cyavuze ko izaba kuva ku wa 8 Nzeri kugeza ku wa 10 Nzeri 2021. Insanganyamatsiko ya Transform Africa ni ’Guhuza Afurika’.

    Nk’uko bisanzwe iyi nama ifite intego yo kongera udushya duhangwa ku Mugabane wa Afurika no kugeza uyu Mugabane ku rwego ushobora guhatana mu ruhando mpuzamahanga. Izahuriza i Kigali abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

    Biteganyijwemo ko iyi nama izasuzumirwamo politike n’ingamba za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubuyobozi, igatangirwamo ubufasha bw’inama n’amafaranga ku bikorera, ndetse ikazakoreshwa by’umwihariko mu kongera kureba ku ntego yayo yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

    Muri iri tangazo, Smart Africa yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abantu bakomeye bazatangamo ibiganiro gusa ntiyatangaza amazina yabo.

    Bitandukanye n’izindi nama nk’izi zagiye ziba mbere iyi yo abantu bamwe bayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bazahura imbonankubone.

    Iyi nama ya gatandatu ya Transform Africa igiye kubera i Kigali, nyuma y’iyari iteganyijwe kubera muri Guinée mu 2020 ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu abarenga 15 000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, bakaba baraturutse mu bihugu birenga 112.

    U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa izaba ibaye ku nshuro ya 6