Blog

  • Ku myaka 50, umunyamideli Naomi Campbell yiba… – #rwanda #RwOT

    Naomi yavutse tariki 22 Gicurasi 1970. Ni umunyamideli w'umukinnyi wa filime n'umushoramari, wakunze kugenderera u Rwanda unagaragaza ko arufite ku mutima.

    Yavuzwe mu rukundo n'abagabo b'abanyamafaranga mu bihe bitandukanye, ariko nta n'umwe babyaranye. Nko mu 2018 byavuzwe ko acuditse n'umuraperi Skepta, umubano wabo uza guhwekera.

    Urutonde rw'abagabo bakanyujijeho na Naomi runariho umuraperi P. Diddy, umukinnyi w'iteramakofe Mike Tyson, umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio n'abandi.

    Umwaka wari wabanje mu 2017, yaryanye ubuzima n'umuherwe Hassan Jameel batandukanye ahita akundana n'umuhanzikazi Rihana Robyn Fenty, uri mu bafite igikundiro ku Isi.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, Naomi yanditse kuri konti ye ya Instagram anashyiraho ifoto afashe ibirenge by'umwana we, ayiherekeresha amagambo agaragaza ibyishimo byo kwinjira mu mubare w'ababyeyi.

    Yavuze ko 'Umukobwa mwiza w'umugisha' yamuhisemo ngo amubere umubyeyi'. Avuga ko nta magambo yabona yasobanura uko yiyumva n'isano afitanye n'uyu muziranenge yibarutse.

    Mu 2017, Campbell yari yabwiye ikinyamakuru Standrad Magazine, ko ntakimwirukansa cyatuma abyara, avuga ko igihe nikigera bizabaho.

    Yavuze ko ahora atekereza kugira umwana, kandi ko ashingiye kubyo 'science' ivuga 'igihe cyose nashaka nabikora'. Mu Ukwakira 2019, yabwiye WSJ.Magazine ati 'Ntiharagera. Nzareba icyo Isi impishiye.'

    Naomi yibarutse mu gihe aherutse kunyuza amashusho mu kinyamakuru Architectural Digest agaraagza inzu y'igitangaza yaguze mu gace ka Malindi kari mu Majyepfo ya Kenya, avuga ko isobanuye urukundo afitite umugabane wa Afurika.

    Ibyo wamenya kuri Naomi Campbell wibarutse umwana w'umukobwa ku myaka 50 y'amavuko

    Naomi Elaine Campbell yavukiye mu Bwongereza tariki 22 Gicurasi 1970. Umwe mu babyeyi b'uyu munyamideli ntazwi ari we Se, nyina yitwa Valerie Morris akomoka muri Jamaica akaba ari n'umubyinnyi gakondo.

    Ku myaka 10 yatangiye kwiga mu Butariyani (Italia Conti Stage school) aho yigaga ibijyanye no kubyina, ahandi yize ni mu Bwongereza (the London Academy of Performing Arts) yihugura mu bijyanye n'ubugeni ari n'aho muri iyo minsi yagaragaye muri filime ebyiri arizo: Quest for Fire (1981) na Pink Floyd's The Wall (1982).

    Yatangiye gukora ibijyanye n'imideli ku myaka ye 15 gusa. Sosiyete y'imideli ya mbere yagiranye nayo amasezerano yo kuyikorera yitwa Elite Modeling Agency, aho yatangiye kugenda akorana na bamwe mu bikomerezwa mu bijyanye n'imideli harimo Isaac Mizrahi, Calvin Klein ndetse na Azzedine Alaia.

    Zimwe muri filime yakinnye harimo Quest for Fire (1981), The Wall (1982), Cool as Ice (1991), The Night we never Met (1993), Miami Rhapsody (1995), Invasion of Privacy (1996), Trippin' (1999), Prisoner of Love (1999) na Destinazione Verna (2000).

    Yasohoye Album ebyiri z'indirimbo; Love and Tears (1994) na Babywoman (1995). Yasohoye indirimbo 'La,La,La Love' yakoranye n'umuyapani  Toshi.

    Iyi ndirimbo ikaba yarahise iba iya mbere mu Buyapani. Uretse iyi ndirimbo hari izindi nyinshi yagiye agaragaramo mu buryo bw'amashusho harimo iya Michael Jackson yitwa 'In the Closet' n'iya George Michael 'Freedom'.

    Uretse kuba umunyamideli, umukinnyi wa filime n'umuririmbyi, Naomi Campbell ni umushoramari akaba yarabitangiye afungura resitora mu mwaka w'i 1995 aho yari afatanyije na bagenzi be b'abanyamideli barimo: Elle MacPherson, Claudia Schiffer, Christy Turlington na Tommaso Buti (wari ufite restaurant mu Butariyani). 

    Iyo restaurant bafunguye yitwa 'The Fashion Café' aha mbere yatangiye gukorera ni mu mujyi wa New York. Ikindi Naomi azwiho ni ukuba yarasohoye umubavu wamwitiriwe ari wo 'Naomagic' wamamajwe mu 2000. Uyu mubavu wasohotse abifashijwemo na Givaudan Roure ndetse na Thierry de Baschmakoff. 

    Nyuma yo gushyira hanze umubavu wamwitiriwe yagiye akora ibijyanye n'amavuta yo kwisiga hamwe n'ibindi bikoresho byifashishwa mu kwita ku ruhu ngo ruse neza. Uretse imyuga itandukanye akora uyu munyamideli umwanya we munini yawuhariraga ibikorwa by'urukundo aho yakoranye n'umushinga Dalai Lama mu kubakira ishuri ry'incuke abana batish

    Muri Gashyantare 1998 yari umwe mu bari bashyigikiye Afrika y'Epfo mu mushinga watangijwe na Nelson Mandela wo gufasha abana batishoboye.

    Ikinyamakuru ‘People Weekly 1991’ Naomi akaba yarashyizwe ku rutonde rw'abantu 50 beza ku Isi.

    Naomi Campbell ukurikirwa n’abarenga miliyoni 10 kuri Instagram yagaragaje ibyishimo nyuma y'uko yibarutse imfura ye

    Uyu munyamideli w'Umwongereza aherutse kugaragaza inzu y'agatangaza yaguze muri Kenya


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105729/ku-myaka-50-umunyamideli-naomi-campbell-yibarutse-imfura-105729.html

  • Imiyoboro ishaje yo muri 'Quartier Commercial' yateraga ibura ry'umuriro rya hato na hato yahinduwe – #rwanda #RwOT

    Ubu iki kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti ndetse abacuruzi bo muri 'Quartier Commercial' barashima ko ubu bari kubona umuriro neza udacikagurika.

    Umuyobozi w'Ishami rya Sosiyete y'Igihugu y'Ingufu, REG, mu Karere ka Nyarugenge, Bimenyimana Emmanuel, avuga ko gusimbura imiyoboro ishaje byarangiye mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2021.

    Yagize ati 'Igikorwa tumazemo iminsi cyo gusimbura imiyoboro ishaje ubu cyasojwe. Murabona ko twazamuye amapoto akaba ariho twashyize insinga z'umuriro kugira ngo tutazongera kugira ikibazo cy'imvura cyangwa ibindi biza bikaba cyatuma muri 'Quartier Commercial' babura umuriro, ubu iyi miyoboro twubatse mishya irizewe.'

    Uwimana Clementine, umucuruzi wa telefoni zigendanwa mu Mujyi rwagati ahazwi nko ku Iposita avuga ko serivisi babonye bayishimira.

    Yagize ati 'Mu cyumweru gishize twagize ikibazo cy'umuriro muke ugenda ugaruka, nkatwe ducuruza telefoni dukenera umuriro cyane byaratubangamiye, ariko turashima REG ko yahise ibikemura ubu tukaba twasubiranye umuriro mwiza udacikagurika.'

    Muvunyi Jean Marie Vianney, na we akorera mu Mujyi akaba akora akazi ko gusana ibikoresho by'ikoranabuhanga (Electronics), yavuze ko bishimiye kongera kubona umuriro mwiza kandi udacikagurika.

    Yashimye ko kuri ubu akazi kabo kari kugenda neza.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri EUCL-REG, Gakwavu Claver, avuga ko bari gukorana na Banki y'Isi mu rwego rwo gusimbura imiyoboro ishaje yo mu Mujyi wa Kigali ndetse ubu abawutuye bakwishimira ko bagiye kujya bawubona udacikagurika.

    Yagize ati 'Tumaze iminsi mu gikorwa cyo guhindura imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali, ni igikorwa kizakomeza mu Mujyi wose ku buryo twizera ko mu mwaka wa 2023/2024 nta kibazo cy'umuriro abatuye umujyi bazongera kugira. Ibikorwa byo gusimbuza imiyoboro ishaje muri Kigali twabitewemo inkunga na Leta na Banki y'isi, ndetse turateganya gukorana na European Investment Bank (EIB) hamwe na African Development Bank (AfDB) muri ibi bikorwa byo kuvugurura imiyoboro y'amashanyarazi muri Kigali n'Imijyi iyunganira.'

    Gakwavu avuga kandi ko Banki y'Isi yabateye inkunga yo kubaka cabine 11 mu Mujyi wa Kigali zikaba zararangiye, ndetse zagabanyije ibura ry'umuriro rya hato na hato ndetse ko hari n'izindi cabine umunani ziri kubakwa mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi z'amashanyarazi.

    Mu minsi ishize abacuruzi batandukanye bacururiza mu Mujyi rwagati ahazwi nka 'Quartier Commercial' binubiraga umuriro bahabwaga ucikagurika

    Imiyoboro ishaje yo muri 'Quartier Commercial' yateraga ibura ry'umuriro rya hato na hato yahinduwe

    Umuyoboro wanyuraga hasi wasimbuwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiyoboro-ishaje-yo-muri-quartier-commercial-yateraga-ibura-ry-umuriro-rya-hato

  • Mu byishimo byinshi Karim Benzema yagarutse m… – #rwanda #RwOT

    Amakipe y’ibihugu yabonye tike yo gukina igikombe cy’uburayi 2020, yatangiye guhamagara abakinnyi bayo azakoresha, aho kuri uyu mugoroba Didier Deschamps umutoza w’Abafaransa, yahamagaye abakinnyi bazavamo abazitabira iyi mikino izabera mu mijyi 12.

    Karim Benzema w’imyaka 33 yari yaraciwe mu ikipe y’igihugu kuva 2015, ariko akaba yongeye guhabwa umwanya nyuma y’imyaka 6 yose.

    Ibyishimo byabaye byinshi ku bakunzi be ndetse n’abafaransa batahwemye gusaba ko uyu mukinnyi yagaruka mu ikipe y’igihugu cye yahoze yitangira.

    Igikombe cy’uburayi kizatangira tariki 11Kamena kugeza 11 Nyakanga 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105731/mu-byishimo-byinshi-karim-benzema-yagarutse-mu-ikipe-yigihugu-yabafaransa-105731.html

  • Nta kanunu ku bukwe bwa Miss Mwiseneza Josian… – #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza yambitswe impeta y'urukundo na Tuyishimire mu birori byabereye i Musanze muri Hotel Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, ku gicamunsi cyo ku wa 15 Kanama 2020.

    Mwiseneza yambitswe impeta imuteguza kurushinga ashyigikiwe n'abarimo Nyampinga w'Umurage n'Umuco [Miss Heritage 2019] Miss Ricca Michael Kabahenda, Miss Teta Ange Nicole, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019, Uwihirwe Yasipi Casimir, Miss Umurungi Sandrine n'abandi.

    Itariki zarageze! Imwe mu ifoto yasohotse yerekanaga ko Miss Mwiseneza Josiane azakora ubukwe na Tuyishimire Christian tariki 15 Gicurasi 2021. Iyi tariki yageze ku wa Gatanu w'Icyumweru gishize. Nta bukwe bwabaye n'indi mihango ishamikiyeho!

    INYARWANDA ifite amakuru avuga ko umusore yigije imbere ubukwe bitewe n'ibyo agomba kubanza kwitaho mbere yo kurushinga. Hari n'andi makuru avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora imyiteguro yabo. Uyu musore ariko aherutse guteza urujijo muri rubanda, benshi bakeka ko yamaze gutandukana na Miss Mwiseneza. 

    Tariki 2 Gicurasi 2021, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram imugaragaza ari mu biruhuko yishyize mu mucanga, hagaragara igice cyo hejuru gusa. Yanditse avuga ati 'Kuba 'Single' ni ukubaho ubuzima bwa wenyine uko ushaka ntawe ugomba ibisobanuro.' Arenzaho ati 'Nta Stress.'

    Ukoresha izina rya Venant kuri Instagram, yavuze ko atunguwe n'uburyo Christian avuze ko ari 'Single' kandi 'tuzi ko Miss (Mwiseneza Josiane) ahari”. Muneza Prudence we yabwiye Christian agira ati 'Umaze kwifotoreza kuri Miss Josiane none uragiye.'

    Gloria Nicky yavuze ko ibyo abona ashobora kuba ari inzozi, asaba Christian gutanga ibisobanuro birambuye. Ni mu gihe abarimo Mugwaneza Dativa, bavuze ko batunguwe n'ibyo babonye.

    Muri Kanama 2020, Miss Mwiseneza Josiane yabwiye INYARWANDA ko yambitswe impeta hashize igihe ari mu rukundo rw'ibanga na Tuyishimire Christian.

    Avuga ko yakundanye na Christian batifuza ko buri wese abimenya, ari nayo mpamvu benshi batunguwe ubwo bateraga intambwe ya mbere yo kurushinga.

    Akomeza ati 'Ndumva meze neza. Biragoye kuba mu rukundo ari ibanga ubitse. Namukunze igihe kinini ariko numva atari ngombwa ko buri wese abimenya. Ubu noneho ndumva nirekuye.'

    Josiane avuga ko urukundo rwe na Christian rumaze igihe kinini, kandi ko bombi bamenyanye biturutse mu bucuruzi, hanyuma baza kwisanga 'mu rukundo rutangaje'.

    Tuyishimire Christian wambitse impeta Miss Mwiseneza asanzwe afite kompanyi yitwa All in International Production ikora ibijyanye na Printing Branding na Graphic Design-Ikorera muri City Plaza mu Mujyi rwagati.

    Tuyishimire yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko we na Josiane bakoze amateka, amusezeranya kuzakomeza kumukunda. Tariki 30 Nyakanga 2020, uyu musore yifashishije Miss Josiane yamamaza imipira yashyize ku isoko yanditseho 'Bonjour mon Amour'.

    Mu gihe bamaze bakundana, ntibyari korohera buri wese kumenya ibyabo. Amafoto agera kuri ane, Tuyishimire yasohoye mu bihe bitandukanye ntiyeruruga neza, hari nk'aho yagiraga ati 'Twatangiye'.

    Josiane avuga yahuye n'uyu musore bitewe n'ibyo yifuzaga ko amufasha mu bijyanye no kumenyekanisha iyi kompanyi, ubucuruzi buza kuvamo urukundo rwamenywe na buri umwe guhera ejo hashize.

    Miss Mwiseneza Josiane yabwiye INYARWANDA ko yemeye kuzarushinga na Tuyishimire Christian bitewe n'uko yabonye amukunda bya nyabyo kandi afite 'gahunda bitari bimwe by'ubu'.

    Uyu mukobwa avuga ko ubu atahita atangaza itariki y'ubukwe bwabo, gusa atumira abanyarwanda bose mu bukwe bwe n’uyu musore, ati 'Gusa icyo twabwira Abanyarwanda nI uko bose batumiwe mu bukwe bwacu'.

    Miss Josiane avuga ko Christian arangwa no kwicisha bugufi cyane birenze urwego ariho, kandi ngo yubaha abandi 'by'umwihariko umukunzi we'.

    Inkuru bifitanye isano: 

    Uko Miss Mwiseneza Josiane yahuye naTuyishimire Christian wamwambitse impeta

    Tuyishimire Christian aherutse gushyira abantu mu rujijo avuga ko ari 'Single' 

    Tariki 15 Gicurasi 2021, nibwo Miss Mwiseneza Josiane yagombaga gukora ubukwe na Tuyishimire Christian

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105721/nta-kanunu-ku-bukwe-bwa-miss-mwiseneza-josiane-umaze-amezi-10-yambitswe-impeta-105721.html

  • Imiyoboro ishaje yo muri “Quartier Commercial” yateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato yahinduwe –

    Ubu iki kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti ndetse abacuruzi bo muri “Quartier Commercial” barashima ko ubu bari kubona umuriro neza udacikagurika.

    Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu, REG, mu Karere ka Nyarugenge, Bimenyimana Emmanuel, avuga ko gusimbura imiyoboro ishaje byarangiye mu ijoro ryo ku wa 17 Gicurasi 2021.

    Yagize ati “Igikorwa tumazemo iminsi cyo gusimbura imiyoboro ishaje ubu cyasojwe. Murabona ko twazamuye amapoto akaba ariho twashyize insinga z’umuriro kugira ngo tutazongera kugira ikibazo cy’imvura cyangwa ibindi biza bikaba cyatuma muri “Quartier Commercial” babura umuriro, ubu iyi miyoboro twubatse mishya irizewe.”

    Uwimana Clementine, umucuruzi wa telefoni zigendanwa mu Mujyi rwagati ahazwi nko ku Iposita avuga ko serivisi babonye bayishimira.

    Yagize ati “Mu cyumweru gishize twagize ikibazo cy’umuriro muke ugenda ugaruka, nkatwe ducuruza telefoni dukenera umuriro cyane byaratubangamiye, ariko turashima REG ko yahise ibikemura ubu tukaba twasubiranye umuriro mwiza udacikagurika.”

    Muvunyi Jean Marie Vianney, na we akorera mu Mujyi akaba akora akazi ko gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga (Electronics), yavuze ko bishimiye kongera kubona umuriro mwiza kandi udacikagurika.

    Yashimye ko kuri ubu akazi kabo kari kugenda neza.

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri EUCL-REG, Gakwavu Claver, avuga ko bari gukorana na Banki y’Isi mu rwego rwo gusimbura imiyoboro ishaje yo mu Mujyi wa Kigali ndetse ubu abawutuye bakwishimira ko bagiye kujya bawubona udacikagurika.

    Yagize ati “Tumaze iminsi mu gikorwa cyo guhindura imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali, ni igikorwa kizakomeza mu Mujyi wose ku buryo twizera ko mu mwaka wa 2023/2024 nta kibazo cy’umuriro abatuye umujyi bazongera kugira. Ibikorwa byo gusimbuza imiyoboro ishaje muri Kigali twabitewemo inkunga na Leta na Banki y’isi, ndetse turateganya gukorana na European Investment Bank (EIB) hamwe na African Development Bank (AfDB) muri ibi bikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi muri Kigali n’Imijyi iyunganira.”

    Gakwavu avuga kandi ko Banki y’Isi yabateye inkunga yo kubaka cabine 11 mu Mujyi wa Kigali zikaba zararangiye, ndetse zagabanyije ibura ry’umuriro rya hato na hato ndetse ko hari n’izindi cabine umunani ziri kubakwa mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi z’amashanyarazi.

    Mu minsi ishize abacuruzi batandukanye bacururiza mu Mujyi rwagati ahazwi nka “Quartier Commercial” binubiraga umuriro bahabwaga ucikagurika

    Imiyoboro ishaje yo muri “Quartier Commercial” yateraga ibura ry’umuriro rya hato na hato yahinduwe

    Umuyoboro wanyuraga hasi wasimbuwe

  • Karim Benzema yongeye guhamagarwa mu ikipe y'Ubufaransa yaherukagamo 2015 #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu yitwaye neza mu ikipe ya Real Madrid muri uyu mwaka ariyo mpamvu umutoza Didier Deschamps yamwitabaje mu mikino ya Euro 2020.

    Uyu mugabo w'imyaka 33 yatsindiye Real Madrid ibitego 22 ndetse anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego muri La Liga y'uyu mwaka isigaje umukino umwe.

    Byavugwaga ko Benzema atazongera guhamagarwa na Didier Deschamps kubera amakosa yakoze muri 2012 ajyanye na filimi y'imibonano mpuzabitsina yarimo mugenzi we bakinanaga Mathieu Valbuena.

    Benzema yashwanye na Didier Deschamps anamushinja kuba mu kwaha kw'abagira ivanguraruhu mu Bufaransa gusa ubu bushyamirane bwarangiye hagati y'aba bombi ariyo mpamvu Benzema yahamagawe mu bakinnyi 26 bazakina Euro 2020.

    Ubufaransa buri mu makipe ahabwa amahirwe muri iyi Euro izatangira kuwa 11 Kamena uyu mwaka kubera ahanini ko yatwaye igikombe cy'isi 2018 no kuba yazanye uyu rutahizamu ukomeye bizongera imbaraga.

    Mu bakinnyi batazakina Euro harimo rutahizamu wa Manchester United witwa Anthony Martial, na Tanguy Ndombele wa Tottenham.

    Abakinnyi 26 Ubufaransa buzakoresha muri Euro 2020:

    Abazamu:Lloris, Mandanda, Maignan.

    Ba myugariro:Dubois, Pavard, Zouma, Koundé, Varane, Lenglet, Kimpembe, Digne, L.Hernandez.

    Abo hagati: Kanté, Pogba, Rabiot, Tolisso, Sissoko.

    Ba rutahizamu: Benzema, Giroud, Mbappé, Thuram, Coman, Ben Yedder, Griezmann, Lemar, O.Dembélé.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/karim-benzema-yongeye-guhamagarwa-mu-ikipe-y-ubufaransa-yaherukagamo-2015

  • Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri Twitter ko iryo huriro ryakiriwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, rihuriramo abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi.

    Ryitabiriwe n'abakuru b'ibihugu barimo Perezida Kagame, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y'uyu muryango n'abandi.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y'imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    Abakuru b'ibihugu baryitabiriye bahuye mu gihe Isi igihanganye n'icyorezo cya Coronavirus ndetse n'ingaruka cyagize ku mibereho y'ikiremwamuntu muri rusange.

    Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari ubukungu bwa Afurika bwagabanutseho 2.1%, ndetse Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, kigaragaza ko uyu mugabane ukeneye hafi miliyari $345 kugira ngo ubashe guhangana n'ingaruka zasizwe n'icyorezo.

    Mu ihuriro ryabereye mu Bufaransa ku murongo w'ibyigwa harimo no kureba uko icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19 ku bukungu bwa Afurika cyazibwa.

    Afurika isanzwe ifite amadeni menshi ibereyemo ibihugu bikize aho igice kinini cy'umwenda ibereyemo amahanga kiganje cyane muri Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo]. Abasesenguzi b'Ubukungu ku Mugabane wa Afurika mu bihe bitandukanye bagaragaje ko hakenewe kugira icyakorwa ngo ibyo bihugu bibe byabisonera cyangwa bibyongerere igihe cyo kwishyura.

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika iri kubera i Paris

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryabaye ku wa 18 Gicurasi 2021

    Ihuriro ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi

    Muri iryo huriro harebwe uko ubukungu bwa Afurika bwazahurwa nyuma y’icyuho bwatewe na COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-ihuriro-ryiga-ku-iterambere-ry-ubukungu-bwa-afurika

  • Bwa mbere, Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter –

    Bubinyujije kuri Twitter yabwo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iki kiganiro kizakorwa ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 guhera saa Cyenda z’amanywa kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

    Ibi biganiro bizibanda ku butaka n’uburyo bwo gukemura ibibazo birimo, bizatambuka mu buryo bwa live kuri Twitter, YouTube y’Umujyi wa Kigali na Facebook ndetse bikazananyura kuri televiziyo.

    Insanganyamatsiko y’icyo kiganiro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali azagirana n’abaturage iragira “Bona ibyangombwa byo kubaka ku gihe.’’

    Hazaganirwa ku bijyanye n’imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka, ibibazo bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ibibazo bizatangwa binyujijwe kuri Twitter y’Umujyi cyangwa hakazifashishwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri 0789448873.

    Iyi gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage yakiriwe neza ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo berekanye ko banyuzwe nayo.

    Uwiyita Jean Paul yashimye Umujyi wa Kigali avuga ko ‘watangije gahunda nziza’.

    Nshimiyimana Emmy yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kubaza ibibazo amaranye igihe.

    Yakomeje ati “Ikiganiro tuzagikurikirana kuko hari ibibazo tuba twifuza kubabaza.’’

    Ikiganiro cyateguwe n’Umujyi wa Kigali kiri mu rwego rwo kwegera abaturage binyujijwe muri gahunda izajya iba buri gihembwe yiswe #AskKigaliMayor #GaniraNaMeyaWaKigali. Hazajya hatangwa urubuga ku baturage bifuza kubaza cyangwa gutanga ubutumwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

    Gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage izajya iba buri gihembwe harebwa ku ngingo zitandukanye

    Bwa mbere Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter

  • Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri Twitter ko iryo huriro ryakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rihuriramo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi.

    Ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’uyu muryango n’abandi.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    Abakuru b’ibihugu baryitabiriye bahuye mu gihe Isi igihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ingaruka cyagize ku mibereho y’ikiremwamuntu muri rusange.

    Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ubukungu bwa Afurika bwagabanutseho 2.1%, ndetse Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko uyu mugabane ukeneye hafi miliyari $345 kugira ngo ubashe guhangana n’ingaruka zasizwe n’icyorezo.

    Mu ihuriro ryabereye mu Bufaransa ku murongo w’ibyigwa harimo no kureba uko icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19 ku bukungu bwa Afurika cyazibwa.

    Afurika isanzwe ifite amadeni menshi ibereyemo ibihugu bikize aho igice kinini cy’umwenda ibereyemo amahanga kiganje cyane muri Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo]. Abasesenguzi b’Ubukungu ku Mugabane wa Afurika mu bihe bitandukanye bagaragaje ko hakenewe kugira icyakorwa ngo ibyo bihugu bibe byabisonera cyangwa bibyongerere igihe cyo kwishyura.

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika iri kubera i Paris

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye ku wa 18 Gicurasi 2021

    Ihuriro ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi

    Muri iryo huriro harebwe uko ubukungu bwa Afurika bwazahurwa nyuma y’icyuho bwatewe na COVID-19

  • Bwa mbere, Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa agiye kwakira ibibazo by'abaturage kuri Twitter – #rwanda #RwOT

    Bubinyujije kuri Twitter yabwo, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iki kiganiro kizakorwa ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 guhera saa Cyenda z'amanywa kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba.

    Ibi biganiro bizibanda ku butaka n'uburyo bwo gukemura ibibazo birimo, bizatambuka mu buryo bwa live kuri Twitter, YouTube y'Umujyi wa Kigali na Facebook ndetse bikazananyura kuri televiziyo.

    Tubatumiye mu kiganiro Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali @PudenceR azagirana n’abaturage binyujijwe mu ikoranabuhanga (live streaming). Ikiganiro kizaba kuwa Gatatu tariki ya 19/5/2021 guhera (3h00-5h00). Muzaganira binyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo (1/3). pic.twitter.com/olbJcKxtdX

    — City of Kigali (@CityofKigali) May 17, 2021

    Insanganyamatsiko y'icyo kiganiro, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali azagirana n'abaturage iragira 'Bona ibyangombwa byo kubaka ku gihe.''

    Hazaganirwa ku bijyanye n'imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka, ibibazo bijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali. Ibibazo bizatangwa binyujijwe kuri Twitter y'Umujyi cyangwa hakazifashishwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri 0789448873.

    Iyi gahunda y'ikiganiro hagati y'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abaturage yakiriwe neza ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo berekanye ko banyuzwe nayo.

    Uwiyita Jean Paul yashimye Umujyi wa Kigali avuga ko 'watangije gahunda nziza'.

    Congratulations @kigali city ! This is amazing program!

    — [email protected] p (@JeanPau22513972) May 17, 2021

    Nshimiyimana Emmy yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kubaza ibibazo amaranye igihe.

    Yakomeje ati 'Ikiganiro tuzagikurikirana kuko hari ibibazo tuba twifuza kubabaza.''

    Ok ikiganiro tuzagikurikirana kuko haribibazo tubatwifuza kubabaza

    — Nshimiyimana emmy (@Nshimiy90656956) May 18, 2021

    Ikiganiro cyateguwe n'Umujyi wa Kigali kiri mu rwego rwo kwegera abaturage binyujijwe muri gahunda izajya iba buri gihembwe yiswe #AskKigaliMayor #GaniraNaMeyaWaKigali. Hazajya hatangwa urubuga ku baturage bifuza kubaza cyangwa gutanga ubutumwa ku buyobozi bw'Umujyi wa Kigali.

    Gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage izajya iba buri gihembwe harebwa ku ngingo zitandukanye

    Bwa mbere Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali agiye kwakira ibibazo by'abaturage kuri Twitter


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-meya-w-umujyi-wa-kigali-rubingisa-agiye-kwakira-ibibazo-by-abaturage