Blog

  • Animateur muri Saint André ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abanyeshuri yatawe muri yombi –

    Habakwizera w’imyaka 39 yafashwe ku wa 25 Gicurasi 2021. Abana aregwa gukubita barimo ufite imyaka 12 n’uwa 14, bigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

    RIB itangaza ko icyaha cyabereye ku Kigo cy’amashuri cya Group Scholaire St. André giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Mumena, Umudugudu wa Mumena ku wa 22 Gicurasi 2021.

    Habakwizera wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu butumwa bwa RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese uhohotera abana.

    Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uhamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ahanishwa ingingo ya 121 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

    Habakwizera Antoine Marie Claret yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gukubita abanyeshuri

    Aba bana bakubiswe inkoni nyinshi bituma mu mugongo bazana ibibare byerekana aho inzira izanyura

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni urugamba rwatangijwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres agaragaza ko igihe kigeze ngo Isi itekereze ku ruhare rw'inganda zicukura ibikorwamo ibikoresho by'ibanze nkenerwa mu nganda mu guharanira iterambere rirambye, ingufu zitangiza ibidukikije n'iterambere ry'ubukungu.

    U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukoresha imodoka zifashisha ingufu z'amashanyarazi ndetse mu 2019 ni bwo zatangiye kugezwa ku isoko ryarwo. Imibare iheruka yagaragazaga ko rufite izigera kuri 20 zakozwe na Volkswagen.

    Perezida Kagame mu butumwa yageneye abatuye Isi anashimira Guterres watangije uru rugamba yavuze ko muri ibi bihe kurwanya imyuka yangiza ikirere bijyana n'impinduka zitandukanye n'ubwo ahaturuka iyo myuka hatahita havaho mu bihe bya vuba.

    Yagize ati 'Isi iri mu nzira yo kurwanya ibyotsi bihumanya, ibi bikaba bijyana n'impinduka zitandukanye nk'iza politiki zireba ikoreshwa ry'ingufu cyane cyane mu bicanwa, gusa aho izi ngufu ziva ntihahita havaho nonaha.'

    Yakomeje agira ati 'Ku bihugu bimwe biri mu nzira y'amajyambere, ingufu zikomoka ku bimera zizakomeza kwiharira umubare munini w'ingufu bikenera. Ku bw'ibyo dushobora kwibanda ku nkunga y'iterambere yakwihutisha inzibacyuho abantu bajya mu ikoreshwa ry'ingufu zisubira binyuze mu ishoramari mu ikoranabuhanga rigezweho no kurikwirakwiza hirya no hino.'

    Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y'uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe 'The Kigali Amendment to the Montreal Protocol'.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z'imikoreshereze y'ibikoresho bikonjesha, kuko mu gihugu hakomeje gukenerwa ibikoresho byinshi bikonjesha ndetse n'ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

    REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k'imirasire y'izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

    Perezida Kagame ati 'Dufatiye urugero ku Rwanda, rwanzuye gutangira kwimukira ku ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu myaka iri imbere. U Rwanda kandi rwiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga rikonjesha cyangwa rishyuhisha ariko ritangiza akayungirizo k'imirasire y'izuba nk'uko bikubiye mu masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali.'

    Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko ubukucuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi bikorwa bijyana nabwo, byakunze kurangwa n'isura mbi rimwe na rimwe bifite ishingiro, ariko ugasanga hari ubwo amafaranga bwinjiza ntajya aho aba akwiye kuba agenewe kujya ngo akoreshwe kubw'inyungu rusange za rubanda

    Yakomeje ati 'Ntabwo kandi bwagiye buzirikana ingaruka bugira ku bidukikije, ikindi kandi amabuye y'agaciro ni ingenzi cyane mu gukora ibikenerwa mu ikoranabuhanga rihambaye kandi Afurika ni isoko ya byinshi muri ibi bikoresho.'

    Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw'abantu n'ibintu bufite uruhare rwa 24% y'imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.

    Imodoka nto, amakamyo, amabisi ndetse n'ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye bitatu bya kane by'imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y'ibihe no guhumanya umwuka by'umwihariko mu mijyi.

    Ubu bushakashatsi bwa IEA bugaragaza kandi ko hejuru ya 90% by'abatuye Isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

    Ku isoko ry'u Rwanda kandi hasanzwe moto zikoresha amashanyarazi. Mu kurushaho kuzikwirakwiza mu minsi ishize, Sosiyete ya Ampersand Rwanda izobereye mu bijyanye n'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ikaba iya mbere muri Afurika itanga serivisi za moto zikoresha ubu bwoko bw'ingufu, yashowemo miliyoni 3,5$.

    Kuva Ampersand yatangira ibikorwa byayo muri Gicurasi mu 2019, imaze kugira abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi bagera kuri 35, bakoze ingendo za kilometero miliyoni 1.4 ndetse hari n'abandi 7000 bifuza gukorana nabo.

    U Rwanda rufite intego y'uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by'iyo myuka nk'uko bigaragara muri Gahunda y'Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje umusanzu w'u Rwanda mu rugamba Isi irimo rwo kurwanya ihumanywa ry'ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-u-rwanda-rushyigikiye-ikoreshwa-ry-ibinyabiziga

  • Igihe ntarengwa cyari cyaratanzwe ku gukoresha pasiporo Nyarwanda zisanzwe cyongerewe – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe pasiporo zisanzwe zari gukomeza gukoreshwa kugeza tariki 27 Kamena 2021, zigasimburwa na pasiporo Nyarwanda y'ikoranabuhanga y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yatangiye gutangwa tariki 28 Kamena 2019, ari nabwo hashyizweho igihe ntarengwa izisanzwe zari kumara.

    Kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe birimo n'ingendo, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Abinjira n'Abasohoka rwatangaje ko hari Abanyarwanda bari mu mahanga babuze uko bajya gufata pasiporo nshya bityo igihe cyo gukomeza gukoresha izisanzwe kikaba cyongerewe.

    Itangazo rigira riti 'Kubera ihagarikwa ry'ingendo ryatewe n'icyorezo cya Coronavirus ryatumye Abanyarwanda benshi bari mu mahanga batabona uko bajya kuri ambasade z'u Rwanda gufata pasiporo Nyarwanda y'ikoranabuhanga y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Guverinoma y'u Rwanda yongereye igihe cyo gukoresha pasiporo zisanzwe. Zizakomeza gukoreshwa kugeza 27 Kamena 2022.'

    Izi pasiporo nshya zifite ibyiciro bitatu, harimo icya pasiporo zisanzwe z'abantu ku giti cyabo, pasiporo zikoreshwa mu kazi ndetse n'icyiciro cya pasiporo z'abadipolomate n'abanyacyubahiro.

    Icyiciro cya pasiporo zisanzwe (Ordinary passport) ifite ibara ry'ubururu bwerurutse, ariko nayo iri mu byiciro bitatu, kandi ikoreshwa mu ngendo zisanzwe.

    Muri ibyo byiciro harimo pasiporo y'abana igura 25.000 Frw ifite paji 34, izajya imara imyaka ibiri. Pasiporo y'abakuru igura 75.000 Frw ifite paji 50 imara imyaka itanu, ndetse n'indi y'abakuru igura 100.000 Frw ifite paji 66 izajya imara imyaka 10.

    Icyiciro cya Pasiporo zikoreshwa mu kazi, zo zifite ibara ry'icyatsi, zihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw'akazi. Igura ibihumbi 15 Frw ifite paji 5o, izajya imara imyaka itanu.

    Hari na pasiporo y'abadipolomate n'abandi banyacyubahiro bateganywa n'iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n'abinjira n'abasohoka, izaba ifite paji 50 imara imyaka itanu, ikazajya itangwa ku mafaranga 50.000 Frw.

    Izi pasiporo nshya zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n'ifoto ya nyirayo, kandi ntibishoboka ko kakiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

    Bimwe mu bimenyetso biranga pasiporo nshya ni inzu ya Kinyarwanda za gakondo hamwe na Kigali Convention Centre, Agaseke, Intore n'umubyinnyi, ibendera ry'igihugu n'Ingagi nka kimwe mu biranga ubukerarugendo mu Rwanda.

    Pasiporo zisanzwe zongerewe igihe ntarengwa zari zarashyiriweho, aho zizahagarikwa gukoreshwa tariki 27 Kamena 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-ntarengwa-cyari-cyaratanzwe-ku-gukoresha-pasiporo-nyarwanda-zisanzwe

  • Pasiporo z'u Rwanda zari zigiye gucyura igihe zongerewe amezi yo gukomeza gukora #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi Bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka bwongereye igihe pasiporo zose zatanzwe mbere ya tariki 8 Kamena 2019 zagombaga gucyura igihe tariki 28 Kamena 2021, zongerewe igihe cyo gukomeza gukora kugeza ku ya 27 Kamena 2022.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, ubwo buyobozi bwamenyesheje Abanyarwanda ko icyo cyemezo cyafashwe kubera inzitizi z'ingendo zikomoka ku cyorezo cya CORONA VIRUSI (COVID-19) aho Abanyarwanda batuye mu mahanga batabasha kujya ku biro bihagarariye u Rwanda mu bihugu batuyemo (Embassy) kugira ngo bahabwe pasiporo ikoranye ikoranabuhanga.

    Abanyarwanda bibukijwe ko nk'uko byatangajwe ku wa 28 Kanama 2019 ubwo hatangizwaga Pasiporo Nyarwanda y'Afurika y'Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga, Pasiporo z'u Rwanda zatanzwe tariki ya 27 Kamena 2019 zose zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki ya 27 Kamena 2022.

    Baributswa kandi ko gusaba pasoporo nshya ikoranye ikoranabuhanga isabirwa ku rubuga rw'Irembo nubwo iyo usanganywe yaba igifite agaciro, bakabikora mu gihe cya hafi gishoboka.

    Kuva Pasiporo nshya zatangira gutangwa Pasiporo zisanzwe z'u Rwanda zahise zihagarikwa, ndetse hanatangazwa ko zizakoreshwa kugeza muri Kamena 2021.

    Pasiporo Nyarwanda y'Afurika y'Iburasirazuba ijyanye n'amabwiriza y'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, ikaba ikozwe mu byiciro bitandukanye bijyanye n'ibyiciro by'abazazikenera.

    Icyiciro cya mbere ni icya pasiporo isanzwe ikoreshwa n'Umunyarwanda wese uyifuza. Hariho igenewe abana igura ibihumbi 25 by'amafaranga y'u Rwanda ikamara imyaka 2, hakabamo iy'abantu bakuru igura ibihumbi 75 imara imyaka 5, n'indi y'abakuru igura ibihumbi 100 imara imyaka 10.

    Ikindi kiciro ni pasiporo y'akazi igenewe abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw'akazi mu mahanga, igura amafaranga ibihumbi 15, imara imyaka 5. Hari n'igenewe abanyacyubahiro n'abadiporomate igura ibihumbi 50 na yo ikamara imyaka 5.

    Kuva ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, nibwo Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y'Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga.

    Icyo gihe Umuyobozi w'Urwego rw'abinjira n'abasohoka Lt. Col François Regis Gatarayiha yatangarije abanyamakuru ko iyi pasiporo izajya ihabwa Abanyarwanda bose babyifuza, ku kiguzi gitandukanye bitewe n'ubwoko bwa pasiporo.

    Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwatangaje ko iyi Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y'Iburasirazuba, ifite ibirango by'umuco nyarwanda, nko kuba irimo inzu ya kinyarwanda /gakondo, inzu igezweho (Convention Centre), intore ndetse n'umubyinnyi.

    Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka, Lit Col Gatarayiha kandi yavuze ko iyi pasiporo ikoranye ibimenyetso by'umutekano, bituma ntawabasha kuyigana.

    Yagize ati “Izi pasiporo zikoranye ibimenyetso by'umutekano bituma zirushaho kwizerwa ku isi hose, cyane cyane mu bijyanye no kuba abantu bagerageza kuzigana byabagora”.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n'ibyiciro bitatu:

    Hari pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry'ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n'ikiguzi cya buri pasiporo.

    Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, ikagira amapaji 34 kandi ikazajya imara imyaka ibiri. Iyi pasiporo izajya igurwa amafaranga ibihumbi 25 y'u Rwanda.

    Hari pasiporo isanzwe y'abantu bakuru, ifite amapaji 50, yo ikazajya itangwa ku kiguzi cy'amafaranga ibihumbi 75 by'amafaranga y'u Rwanda, igakoreshwa mu gihe cy'imyaka itanu.

    Hari na pasiporo isanzwe ihabwa abantu bakuru, ikaba ifite amapaji 66, yo ikaba izajya igurwa amafaranga ibihumbi 100, kandi igakoreshwa mu gihe cy'imayaka 10.

    Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga kandi ifite icyiciro cya pasiporo z'akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw'akazi.

    Iyo pasiporo ifite ibara ry'icyatsi kibisi, ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 15, kandi ikamara imyaka itanu.

    Hari kandi pasiporo ihabwa abadiporomate n'abandi banyacyubahiro, bateganywa n'iteka rya Minisitiri nomero 06/01, ryo kuwa 29 Gicurasi 2019 ryerekeye abinjira n'abasohoka.

    Iyo pasiporo ifite ibara ritukura, ikaba ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 15, ikajya imara imyaka itanu.

    Ubwo zatangiraga gutangwa, Enock Niyonzima, umwe mu Banyarwanda ba mbere bafashe pasiporo ikoranye ikoranabuhanga, yavuze ko anejejwe no kuba mu ba mbere bayifashe, akavuga ko bigiye kujya bimworohereza mu ngendo akunze gukorera mu mahanga.

    Agira ati “Ubusanzwe twajyaga tugenda, twagera mu mahanga ugasanga bahamagara ngo abafite e-passport banyure ahabo, ugasanga twebwe dufite izisanzwe tumaze umwanya munini dutegereje.

    Iyi ngiyi kubera ubuhanga ikoranye, kandi ikaba igaragaza amakuru yose, ntabwo tuzongera kujya dutinda ku bibuga by'indege, turabyishimiye cyane”.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/pasiporo-z-u-rwanda-zari-zigiye-gucyura-igihe-zongerewe-amezi-yo-gukomeza

  • Abantu 50 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 139 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 50 ba COVID19 hakira abantu 139.

    Abamaze gukira bageze ku 25,283 bangana na 94.4% by'abamaze gutahurwaho icyorezo.

    Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,148 barimo 3 barembye.Nta muntu n'umwe wahitanwe n'iki cyorezo uyu munsi,abamaze gupfa ni 349.

    Umuyobozi mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yemeza ko iyo hataba ubusumbane mu kugura inkingo za covid-19, izabonetse zari zihagije ngo zifashe abari bazikeneye kurusha abandi ku isi hose.

    Uyu muyobozi yatangaje ko 75% by'inkingo z'iki cyorezo, zahawe abaturage bo mu bihugu 10 gusa.

    Mu Nteko Rusange ya OMS yabaye ku nshuro ya 74 kuri uyu wa Mbere, abakora mu rwego rw'ubuzima bashimiwe ubwitange bakomeje kugira muri iki gihe isi yugarijwe na covid 19.

    Iyi nteko rusange ifite insanganyamatsiko yo guhashya icyorezo cya Covid 19 no gukumira ibindi byorezo byakwaduka kuri si, irakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe na Covid 19.

    Ihuje intumwa z'ibihugu 194 binyamuryango bya OMS, ndetse n' abakora mu nzego z'ubuzima hirya no hino kw'isi.

    Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi nama iteranye mu gihe isi iri mu bihe bikomeye, aho abantu benshi bamaze kubura ubuzima kubera covid 19.

    Yavuze kandi ko ku rwego rw'isi hagaragara ubusumbane mu byemezo n'ingamba zishyirwaho mu guhangana n'iki cyorezo.

    Yagize ati ''Miliyoni z'abaturage bo mu bihugu bikize barakingiwe mu gihe miliyari z'abaturage bo mu bihugu bikennye bo bagitegereje kubona inkingo, kandi bakaba bafite ibyago byinshi byo kwandura iyo virusi no guhitanwa nayo, dukeneye gukorera hamwe ibi bigahinduka, bikozwe ntabwo byaba ari ubugiraneza ahubwo gukingira umubare munini kandi hose ku isi nibyo dukeneye kugira ngo dushobore guhashya iki cyorezo.''

    ''Nta n'umwe muri twe wavuga ko atekanye mu gihe twese tutaragerwaho n'inkingo ngo zidukingire. Hakenewe gushyirwaho akanama ko ku rwego rw'isi kakorana na OMS mu gufasha ibihugu guhangana n'iki cyorezo kdi ibihugu ubwabyo bigashora imari mu rwego rw'ubuvuzi mu nyungu z'imibereho y'abaturage n'ubukungu burambye.''

    Umuyobozi Mukuru wa OMS yavuze ko icyorezo cya Covid 19 kigihari kandi kigenda kirushaho kugariza abatuye isi.

    Yagize ati ''Kuva inama yacu yatangira mu gitondo kugeza ubu, hari abantu hafi 1000 bamaze kwicwa na Covid, ntararangiza kuvuga iri jambo abandi 400 baraba bamaze gupfa. Ibi birababaje cyane, ku rwego rw'Isi turi mu bihe bikomeye, nta gihugu na kimwe gikwiye kumva ko nta kibazo gifite nubwo bwose cyaba kimaze gukingira umubare munini w'abaturage.''

    ''Nubwo kugeza ubu nta bwoko bushya bwa Covid 19 turabona inkingo zacu zananirwa guhangana nabwo, nta cyizere dufite ko bizakomeza kumera gutyo. Icyorezo ntaho kirajya kandi kizakomeza igihe cyose buri gihugu kitarashobora kugabanya imibare y'abandura.''

    Dr. Tedros yemeza kandi ko ubusumbane buhari mu bijyanye n' inkingo ari kimwe mu bikomeje gutuma guhangana na Covid 19 bikomerera abatuye isi.

    Ati ''Inkingo zirenga 75% by'inkingo zose zatanzwe mu bihugu 10 gusa. Ntibyoroshye kubivuga gusa kugeza ubu itsinda rito ry'ibihugu bikora kandi bikagura umubare munini w'inkingo, ni byo bikomeje kugenzura ibirebana n'inkingo kw' isi. Inkingo zose za covid 19 zimaze gutangwa kw' isi iyo ziza gutangwa nta busumbane, zari zihagije kugirango zihaze abakora mu rwego rw'ubuvuzi n'abageze mu zabukuru bazikeneye kurusha abandi bo kw' isi yose. Kugeza ubu inkingo dufite ntizihagije ariko hari ibihugu byatangiye gukingira abana n'abandi badafite ibyago byo gukomererwa n'iki cyorezo.''

    Kugeza ubu 0.3% by'inkingo ni zo zimaze gutanga mu bihugu bikennye.

    OMS ivuga ko binyuze muri gahunda ya Covax, Inkingo za covid 19 zirenga miliyoni 72 zagejejwe mu bihugu 125 byo hirya no hino ku isi, ariko ngo zagezeyo ziba agatonyanga mu nyanja kuko zakingiye 1% by'abakeneye inkingo.

    OMS itangaza ko ibihugu bisabwa gushyigikira gahunda yo kugura inkingo kuri bose, kandi inganda nazo zikihutisha ikorwa ryazo kugira ngo hakingirwe byibura 10% by'abaturage ba buri gihugu mbere ya Nzeri uyu mwaka.

    Intego ni ugukingira 30% by' abaturage muri buri gihugu mbere y'impera za 2021.

    OMS itangaza ko kuva umwaka ushize kugeza ubu imibare y'abarwaye covid 19 yikubye inshuro 40 igera kuri miliyoni 167, naho imibare y'abapfa bazize iyo virusi yikubye inshuro 11 igera kuri miliyoni 3.4.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-50-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-139-barayikira

  • Burundi: Abagore 6 baguye mu mpanuka y'ubwato bagiye gushaka ubwatsi bwo kubohesha imisambi #rwanda #RwOT

    Mu ntara ya Muyinga, hari abagore 6 bitabye Imana abandi 5 harimo uwari utwaye ubwato bararokoka muri zone Masaka komine Giteranyi intara ya Muyinga.

    Ibi byabaye nyuma y'aho ubwato barimo burohamye mu mazi bari gushaka urufunzo rwo kuboha imisambi ibirago], i Nyamarembe.

    Ibi byabaye kuri uyu wa mbere, saa mbili za mu gitondo, muri komine Giteranyi.

    Amakuru avuga ko abantu 11 bari mu bwato bageze i Nyamarebe aho bari bagiye gushaka uru rufunzo rwo kuboha imisambi [ibirago], mu kuvamo umwe akandagira nabi mpande z'ubwatoburiyubika.

    Abagore 5 barokotse barimo uwari uyoboye ubwato, nk'uko bimenyeshwa na Ndagijimana Janvier, Umuyobozi wa komine Giteranyi.

    Asaba abakoresha ubwato kwambara amakoti arinda impanuka (gilets)

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-abagore-6-baguye-mu-mpanuka-y-ubwato-bagiye-gushaka-ubwatsi-bwo

  • Igihe ntarengwa cyari cyaratanzwe ku gukoresha pasiporo Nyarwanda zisanzwe cyongerewe –

    Ubusanzwe pasiporo zisanzwe zari gukomeza gukoreshwa kugeza tariki 27 Kamena 2021, zigasimburwa na pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangiye gutangwa tariki 28 Kamena 2019, ari nabwo hashyizweho igihe ntarengwa izisanzwe zari kumara.

    Kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’ingendo, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko hari Abanyarwanda bari mu mahanga babuze uko bajya gufata pasiporo nshya bityo igihe cyo gukomeza gukoresha izisanzwe kikaba cyongerewe.

    Itangazo rigira riti “Kubera ihagarikwa ry’ingendo ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus ryatumye Abanyarwanda benshi bari mu mahanga batabona uko bajya kuri ambasade z’u Rwanda gufata pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Guverinoma y’u Rwanda yongereye igihe cyo gukoresha pasiporo zisanzwe. Zizakomeza gukoreshwa kugeza 27 Kamena 2022.”

    Izi pasiporo nshya zifite ibyiciro bitatu, harimo icya pasiporo zisanzwe z’abantu ku giti cyabo, pasiporo zikoreshwa mu kazi ndetse n’icyiciro cya pasiporo z’abadipolomate n’abanyacyubahiro.

    Icyiciro cya pasiporo zisanzwe (Ordinary passport) ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ariko nayo iri mu byiciro bitatu, kandi ikoreshwa mu ngendo zisanzwe.

    Muri ibyo byiciro harimo pasiporo y’abana igura 25.000 Frw ifite paji 34, izajya imara imyaka ibiri. Pasiporo y’abakuru igura 75.000 Frw ifite paji 50 imara imyaka itanu, ndetse n’indi y’abakuru igura 100.000 Frw ifite paji 66 izajya imara imyaka 10.

    Icyiciro cya Pasiporo zikoreshwa mu kazi, zo zifite ibara ry’icyatsi, zihabwa abakozi ba leta bagiye mu butumwa bw’akazi. Igura ibihumbi 15 Frw ifite paji 5o, izajya imara imyaka itanu.

    Hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka, izaba ifite paji 50 imara imyaka itanu, ikazajya itangwa ku mafaranga 50.000 Frw.

    Izi pasiporo nshya zifite akuma kabikwamo amakuru karimo n’ifoto ya nyirayo, kandi ntibishoboka ko kakiganwa ngo umuntu abashe kwishyiriramo amakuru ye.

    Bimwe mu bimenyetso biranga pasiporo nshya ni inzu ya Kinyarwanda za gakondo hamwe na Kigali Convention Centre, Agaseke, Intore n’umubyinnyi, ibendera ry’igihugu n’Ingagi nka kimwe mu biranga ubukerarugendo mu Rwanda.

    Pasiporo zisanzwe zongerewe igihe ntarengwa zari zarashyiriweho, aho zizahagarikwa gukoreshwa tariki 27 Kamena 2022

  • Perezida Kagame yavuze “bwa nyuma” kuri Mapping Report bijyanye n’umubano w’u Rwanda na RDC –

    Ni Raporo imaze kuba agatereranzamba by’umwihariko aho yifashishwa umunsi ku wundi n’abantu batiyumvamo u Rwanda. Uburemere bw’uburakari yateye u Rwanda ni bwo bwari butumye ubwo yasohokaga rugera aho gufata umwanzuro wo kugabanya ingabo zarwo i Darfur muri Sudani.

    Ni raporo igizwe n’impapuro zirenga 600. Ikubiyemo ibyaha 617 byakusanyijwe hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2008 na Kamena 2009 ku butaka bwose bwa Congo.

    Igaragaza uruhare rw’ingabo z’ibihugu bitandukanye zari muri Congo, ariko ikagira umwihariko wo kurega Ingabo z’u Rwanda kuba zarakoze icyaha cya jenoside ku mpunzi z’Abahutu.

    Tariki ya 1 Ukwakira 2010 ni bwo Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga yayo.

    Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ko “Mapping Report” yakozwe n’inzobere za Loni aho kuba Abanye-Congo, ashimangira ko bikwiye ko habaho ubutabera kuko kuva yajya hanze, nta muntu urahanwa, urukiko rubigizemo uruhare.

    Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari i Paris cyabereye muri hotel Peninsula, yabajijwe kuri aya magambo ya Tshisekedi wavuze ko iyi raporo yakozwe n’abantu batabogamye.

    Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Tshisekedi afite uburenganzira “bwo kwizera izo mpuguke”, ati “nanjye mfite ubwo kutazigirira icyizere”.

    Yashimangiye ko bombi ari abantu bafite uburenganzira bwo kugira ibyo bemera kandi ko ibyo nta kibazo biteye.

    Ati “Ibihugu byacu byombi byahuye n’amarorerwa kandi twayigobotora dukoreye hamwe. Ibi bihe bikomeye bimaze igihe kandi twagira uruhare mu kubishyiraho iherezo. Ariko impuguke za Loni cyangwa se iz’ahandi, ntizizatubashisha kubigeraho.”

    Perezida Kagame yashimangiye ko “hari abantu benshi bapfuye muri Congo no mu Rwanda” kandi ko ibyo nta muntu ubishidikanyaho ariko aho impuguke zikorera amakosa ari mu kuvuga abapfuye n’uburyo bapfuyemo.

    Ati “Aho impuguke zishyiriramo politiki nyinshi kurusha ikindi, ni mu kuvuga uwapfuye, impamvu n’uko yapfuye. Ibi mbimazemo igihe gihagije kandi byatumye nibaza kurushaho kuri abo biyita impuguke. Ikiriho ni uko igihugu cyanjye na RDC twahuye na byinshi hamwe. Hari impfu zitari nke. Ntabwo twarambirwa gushaka amahoro, umutekano yewe n’ubutabera.

    “Gusa, ubutabera ni intego ikomeye mu kuyigeraho. Ntabwo bugerwaho bigizwemo uruhare n’impuguke.”

    Perezida Kagame yavuze ko amaze kuvuga kenshi kuri “Mapping Report” kandi ko inshuro nyinshi biba bifitanye isano n’umubano w’u Rwanda na RDC.

    Ati “Ni ubwa nyuma mvuganye n’umunyamakuru kuri iyi ngingo na cyane ko bamwe intego yabo ari ukuzambya ibintu kurushaho.”

    Perezida Kagame yavuze ko iyi raporo igamije kugaragaza ko habayeho Jenoside ebyiri, imvugo ifata bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahindurwa abanyabyaha.

    Ni raporo yongeye kuvugwa cyane mu 2019 ubwo yari imaze imyaka icyenda isohotse, ishyirwa imbere cyane na Dr Mukwege Denis wahawe igihembo cya Nobel cyitiriwe amahoro kubera umuhate we mu kurwanya gufata ku ngufu nk’intwaro mu makimbirane n’intambara muri RDC.

    Yayifashishije avuga hakwiye kujyaho urukiko rwihariye rwakurikirana ubwicanyi bwakorewe muri RDC, inshuro nyinshi agahoza mu kanwa u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bihishe inyuma y’iyi raporo, ari nabo batera ingabo mu bitugu Mukwege.

    Hari umusesenguzi uzi imvo n’imvano y’iyi raporo, wabwiye IGIHE ko hari Abanyaburayi bari inyuma ya Mukwege ku buryo buri gihe ahora ayigarukaho.

    Ati “ I Burayi barahari, muri Amerika barahari. Ni abazungu, ni bo batanga ibi bihembo bya Nobel.”

    Abanditse “Mapping Report” bakusanyije ibimenyetso bituruka ku ruhande rushinja u Rwanda, cyane cyane iby’Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, birimo inyandiko zisaga 80 zatanzwe na Human Rights Watch n’izikomoka muri Sosiyete Sivile ya Congo, isanzwe itajya imbizi n’u Rwanda.

    Inkuru bifitanye isano: Icyihishe inyuma y’ibyutswa rya ’Mapping Report’ nyuma y’imyaka 10 isohotse

    Perezida Kagame ubwo yari mu nama yiga ku guteza imbere ubukungu bwa Afurika yabereye i Paris ku wa 18 Gicurasi 2021 / Ifoto: Village Urugwiro

  • OIF na REB mu bufatanye buzaha u Rwanda abakorerabushake bigisha Igifaransa mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF, Nivine Khaled ari mu ruzinduko rw'akazi i Kigali kuva ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021. Rwabanjirije urwa Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron utegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru.

    Nivine Khaled ari mu Rwanda aho ari kureba niba ibikorwa bitandukanye rufatanyamo n'u Bufaransa bikomeje kugenda neza.

    Minisiteri y'Uburezi isanzwe ifitanye amasezerano na OIF y'uko abarimu b'abakorerabushake bo muri uyu muryango bajya mu Rwanda kwigisha. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama 2020.

    Kuri ubu hari abarimu 24 b'abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n'amashuri yigisha siyansi ndetse n'ishuri ryigenga rimwe. Muri rusange bose bari mu mashuri 22.

    Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, bagahugura n'abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yabwiye IGIHE ko n'ubwo hariho ayo masezerano n'ubusanzwe Igifaransa ari ururimo rusanzwe rwigishwa mu mashuri ndetse aba bakorerabushake bakaba bakomeje gushyigikira iyigishwa ry'uru rurimi.

    Yavuze ko nka Guverinoma y'u Rwanda ifasha aba bakorerabushake mu bituma babasha gukora inshingano zabo neza.

    Yakomeje ati 'Natwe hari umusanzu tugira mu bijyanye no kubabonera amacumbi, uburyo bwo kubaho n'ibindi by'ibanze bakenera mu kazi kabo k'ubukorerabushake.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari n'abandi bakorerabushake bazatangwa 70 na OIF bakazigisha Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda aho biteganyijwe ko bazahagera mu mwaka utaha w'amashuri.

    Nivine Khaled kuri uyu wa Kabiri kandi yasuye Ishuri rya TTC de la Salle ry'Abafureri b'Umuryango w'Amashuri abereye Kristu (Frères des écoles chrétiennes) aho yaganiriye n'umwe mu barimu b'abakorerabushake b'uyu muryango bari mu Rwanda.

    Abayobozi b’impande zombi bagiranye ibiganiro byihariye

    Nivine Khaled yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson

    Nivine n’itsinda bazanye bafata ifoto y’urwibutso n’Umuyobozi wa REB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oif-na-reb-mu-bufatanye-buzaha-u-rwanda-abakorerabushake-bigisha-igifaransa-mu