Blog

  • Hatangijwe amasomo ya LIVE STREAMING mu gihe gito(inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye gutangizwa amasomo y'igihe gito ya Live streaming, uburyo bwifashishwa mu isakazamashusho n'amajwi hifashishijwe internet.

    Live streaming ni uburyo bwo gufata amajwi n'amashusho bigasakazwa imbonankubone (LIVE) hifashishijwe internet ukaba wakurikira umuhango cyangwa igikorwa runaka nk'uhibereye unyuze ku mbugankoranyambaga cyangwa se urubuga rwa internet biri gutambukaho.

    Live streaming kandi yabaye igisubizo muri iki gihe isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid 19 n'ingaruka za cyo aho ingendo, urujya n'uruza ndetse no guhurizahamwe abantu bitagishoboka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo. Aha rero Live streaming ikaba ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu gusakaza amashusho LIVE binyuze kuri internet abantu bakabasha gukurikirana imihango amanama n'ibindi bitabaye ngombwa ko bahurizwa hamwe.
    Urugero ni imihango y'ubukwe no gushyingura aho benshi hano mu Rwanda basigaye bifashisha ubu buryo.

    Kuri ubu rero , ikigo cy'inzobere mu ikoranabuhanga n'itumanaho AHUPA cyatangiye gutanga amasomo ya Live Streaming Master Class ku babyifuza.

    Aya masomo azajya amara icyumweru,(hishyurwe ibihumbi 100,000 Frw), azajya ahabwa abantu bose bafite ubumenyi bw'ibanze mu gukoresha mudasobwa kandi ku musozo wayo agahabwa certificate yemeza ko yitabiriye aya masomo.

    Kwiyandikisha byaratangiye, aho bakorera ku Muhima cyangwa ukaba wakwiyandikisha unyuze kuri internet wakoresha iyi link

    Ndetse wabahamagara kuri 0788676458 ku bindi bisobanuro.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/hatangijwe-amasomo-ya-live-streaming-mu-gihe-gitoinkuru-irambuye/

  • Nyarugenge: “ADEPR ni nka Rayon Sports”- Me Sharangabo mu rubanza umuyoboke wa ADEPR yarezemo RGB #rwanda #RwOT

    Saa tanu z'amanywa nibwo uru rubanza rwatangiye kuburanishwa aho Inteko iburanisha yari igizwe n'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko iyobowe na Perezida w'urukiko Udahemuka Adolphe.Muri uru rubanza nta bushinjacyaha burimo kuko ari urubanza rw'ubutegetsi.

    RGB ihararariwe na Me Kayitsesi Petronille naho Karamuka Frodourd we ahagarariwe n'abanyamategeko babiri Me Sharangabo Jean de Dieu na Me Kadage Laban Mulinga

    Umucamanza yatangiye aha ijambo uhagarariye RGB Me Kayitesi Petronille

    Uyu munyamategeko yahise azamura inzitizi mu rukiko ko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nta bubasha rufite rwo kuburanisha uru rubanza.

    Me Kayitese ati “Turabasaba kwiyambura ububasha uru rubanza rukaburanishirizwa mu ifasi RGB ikoreramo.”

    Uyu munyamategeko yavuze ko urwego rw'igihugu rw'imiyoborere rukorera mu murenge wa Remera ati birumvikana ko twari kuregwa mu ifasi y'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo .

    Me Kayitsi ati “Ntabwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugegnge ruri mu ifasi ya Gasabo”.

    Umucamanza yabajije Me Kayitesi Petronille ingingo z'amategeko yisunze asaba ko uru rubanza rutaba, Me Kayitesi yabwiye umucamanza ko ingingo ziri ku mugereka yamuhaye.

    Umucamanza yanzuye ko iryo yamburabubasha rizasuzumwa mu cyemezo cy'urukiko urubanza ruhita rukomeza

    Me Kayitesi yazamuye izindi nzitizi zivuga ko uyu Karamuka Frodourd atari umuyoboke w'itorero rya ADEPR ko atumva impamvu yatinyutse kujya kurega RGB nk'umuntu ku giti cye atari umunyetorero w'iri dini.

    Umucamanza yabajije uyu munyamategeko aho ahera avuga ko Karamuka atari umuyoboke wa ADEPR,Me Kayitesi yahise amusubiza ko ubuyobozi bwa ADEPR bwababwiye ko muri 1993 bwamutenze bukamuca,mu idini kuko uyu Karamuka yari yarashatse adasezeranye mu buryo bw'amategeko.

    Umucamanza ati “sobanura neza ibyo guca umuntu mu idini kandi ari idini rye”.Me Kayitesi yavuze ko iyo uri umuyoboke wa ADEPR nyuma ugakora ibyaha runaka iyo bimenyekanye uhagarikwa mu inshingano zose wari ufite murwego rw'idini ati “ibyo nibyo bita gitenga umunyetorero”.

    Me Sharangabo Jean de Dieu wunganira Karamuka Frodourd yahise abwira umucamanza ko ibivuzwe na Me Kayitesi ari ikinyoma ko uwo yunganira atigeze ahagarikwa n'ubuyobozi bw'idini.

    Me Sharangabo yabwiye urukiko ko umukiriya we ari umuyoboke wa ADEPR imyaka 30 ishize ati “n'ikimenyimenyi yabatijwe mu mazi menshi na ADEPR” yerekana ikarita Karamuka yabatirijweho muri 1987 uwo mubatizo ukaba umwemerera kuba umuyoboke wa ADEPR.

    Me Kadage Mulinga Laban wunganira Karamuka nawe yahise abwira urukiko ko uwo yunganira ikirego cye urukiko rukwiye kugiha ishingiro

    Me Kadage ati “nta hantu byabaye ko urwego rwakuraho umuryango runaka rwarangiza ngo rube ari narwo rushyiraho abayobozi rwishakiye kuko ibyo RGB yakoze ntabwo yashingiye ku mategeko,nta nubwo bibaho.”

    Me Kadage ati “Turasaba urukiko gutegeka RGB igakuraho ububasha yihaye bwo gushyiraho abayobozi ba ADEPR, ahubwo ikareka hakaba amatora afunguye abayobozi bagatorwa mu mucyo nk'uko amatora ahandi hose agenda kuko ADEPR ni umuryango w'idini utegAmiye kuri Leta kuva 1940 ifite ubuzima gatozi nk'iyindi miryango yose muri rusange.”

    Umucamanza yabajije Karamuka Frodourd impamvu yitoye akaba ariwe utanga ikirego wenyine mu bayoboke basaga miliyoni 3 iri dini rifite mu gihugu cyose.

    Karamuka yabwiye urukiko ko we ari umukozi wa ADEPR kuko ari umuvugabutumwa wa ADEPR,umukorerabushake ko kandi iyo bavuga ubutumwa bagenerwa amafaranga afasha imiryango yabo mu gihe badahari none RGB yahagaritse inzego zose ihita ishyiraho n'izindi.

    Karamuka avuga ko guhagarika inzego nta kibazo ko ikibazo ari ugushyiraho izindi nzego kandi RGB itabyemerewe

    Me Sharangabo Jean de Dieu yabwiye urukiko ko imiryango yose itegamiye kuri Leta ingana imbere y'amategeko yahise atanga urugero kuri Rayon Sports ati “murabizi ko ihoramo ibibazo byanatumye RGB ihagarika inzego zayo zose.

    Me Sharangabo ati “ariko nyakubahwa Perezida muribuka ko Rayon Sports abanyamuryango bayo bitoreye ubuyobozi bw'iyi kipe kandi twe nta kindi dushaka muri uru rubanza nuko muri ADEPR haba amatora aciye mu mucyo hatabayemo imbaraga zitari ngombwa kuko nta n'ikibazo irimo cyane cyatuma RGB yishyiriraho abayobozi ishaka.”

    Umucamanza yumvise impanze zombi apfundikira iburanisha avuga ko hagiye gusuzumwa izi nzitizi zatanzwe na RGB nibyo abareze bavuze hanyuma icyemezo kizafatwa kuwa 26 Kamena 2021 Saa munani

    Mu Ukwakira 2020 nibwo Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB,rwakuyeye inzego zose ziyobowe na Rev. Karuranga Ephraim,ishyiraho indi komite y'inzibacyuho iyobowe na Isaie Ndayizera.Iyi komite yahawe umwaka umwe ushobora kongerwa kuba yasubije ibintu ku murongo.

    Amakimbirane yo muri ADEPR akenshi ashingira ku mutungo wo muri iri dini,aho kuwa 27 Gicurasi 2021 mu rukiko rukuru hazabera urubanza ruregwamo abantu 12 barimo Bishop Sibomana Jean na bagenzi be bahoze ari abayobozi ba ADEPR mbere ya 2017 bakekwaho kunyereza Miliyari zisaga 4FRW.

    N'urubanza rwatangiye kuburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo rumaze imyaka ine mu nkiko rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n'umucamanza.

    Me Sharangabo yabwiye itangazamakuru nyuma y'urubanza ko ADEPR ikoza nkuko Rayon Sports ikoze kuko yombi ari imiryango idahagararira inyungu.Sitati igenga Rayon Sports ngo niyo inagenga ADEPR.

    Yagize ati “Ejo bundi aha Rayon Sports iherutse kugira ibibazo ariko ntabwo RGB yayishyiriyeho inzego ahubwo yarazihagaritse.

    Icyo dusaba ubutabera nuko icyemezo cya RGB cyo gukuraho inzego igashyiraho izindi urukiko ruzivanaho kuko cyafashwe mu buryo budakurikije ubushobozi.Hakabaho amatora y'abayoboke nkuko bisanzwe.”

    Amafoto: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/nyarugenge-adepr-ni-nka-rayon-sports-me-sharangabo-mu-rubanza-umuyoboke-wa

  • Abanye-Congo bagera kuri 630 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka rya Nyiragongo (Amafoto) –

    Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

    Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n’abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

    Nyuma y’uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy’umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

    Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy’ibiza kandi hujuje ibisabwa.

    Ati “Bariya uko ari 484 n’abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.”

    Yakomeje agira ati “Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n’abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.”

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko mu gihugu cyabo by’umwihariko ibice byegeranye n’u Rwanda bikomeje kwibasirwa n’imitingito.

    Bitewe no kuba iyi mibare igenda yiyongera, kugeza saa Mbili z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, abasaga 630 ni bo bamaze kugera mu Rwanda, bavuye mu Mujyi wa Goma.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

    Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi

    Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo

    Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura

    Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi

    Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi

    Ingabo z’u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa

  • OIF na REB mu bufatanye buzaha u Rwanda abakorerabushake bigisha Igifaransa mu mashuri –

    Uyu muyobozi mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Nivine Khaled ari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali kuva ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021. Rwabanjirije urwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron utegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru.

    Nivine Khaled ari mu Rwanda aho ari kureba niba ibikorwa bitandukanye rufatanyamo n’u Bufaransa bikomeje kugenda neza.

    Minisiteri y’Uburezi isanzwe ifitanye amasezerano na OIF y’uko abarimu b’abakorerabushake bo muri uyu muryango bajya mu Rwanda kwigisha. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama 2020.

    Kuri ubu hari abarimu 24 b’abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n’amashuri yigisha siyansi ndetse n’ishuri ryigenga rimwe. Muri rusange bose bari mu mashuri 22.

    Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bagahugura n’abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yabwiye IGIHE ko n’ubwo hariho ayo masezerano n’ubusanzwe Igifaransa ari ururimo rusanzwe rwigishwa mu mashuri ndetse aba bakorerabushake bakaba bakomeje gushyigikira iyigishwa ry’uru rurimi.

    Yavuze ko nka Guverinoma y’u Rwanda ifasha aba bakorerabushake mu bituma babasha gukora inshingano zabo neza.

    Yakomeje ati “Natwe nka Guverinoma hari umusanzu tugira mu bijyanye no kubabonera amacumbi, uburyo bwo kubaho n’ibindi by’ibanze bakenera mu kazi kabo k’ubukorerabushake.”

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari n’abandi bakorerabushake bazatangwa 70 na OIF bakazigisha Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda aho biteganyijwe ko bazahagera mu mwaka utaha w’amashuri.

    Nivine Khaled kuri uyu wa Kabiri kandi yasuye Ishuri rya TTC de la Salle ry’Abafureri b’Umuryango w’Amashuri abereye Kristu (Frères des écoles chrétiennes) aho yaganiriye n’umwe mu barimu b’abakorerabushake b’uyu muryango bari mu Rwanda.

    Abayobozi b’impande zombi bagiranye ibiganiro byihariye

    Nivine Khaled yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson

    Nivine n’itsinda bazanye bafata ifoto y’urwibutso n’Umuyobozi wa REB

  • Ibintu 6 byagufasha kubaka urukundo rwa Nyarwo #rwanda #RwOT

    Aha buri wese yakwibaza mu by'ukuri ibintu ashobora gukorera cyangwa guha umukunzi we kugira ngo bubake urukundo nyarwo hagati yabo,ibi ni bimwe mu byagufasha mu rukundo rwawe n'umukunzi wawe:

    1.Kuba hafi umukunzi wawe muri byose: Aha iyo tuvuze kuba hafi umukunzi wawe ntibishatse kuvuga kwirirwa umwicaye iruhande uretse ko mwanabonye ako kanya bitababuza,ahubwo hari ibintu byinshi ushobora kumukorere bikamwereka ko muri kumwe nko kumwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni,igihe ahuye n'ikimubabaza cyangwa n'ikindi kibazo ukamwereka ko bikubabaje cyane kandi ko ugiye kumufasha gushaka igisubizo cyabyo,kumenya uko yaramutse,uko yiriwe yewe nuko yaraye n'ibindi.

    Mu by'ukuri ibi nubikorera umukunzi wawe bizamwereka ko umuzirikana cyane kandi muri byose.

    2. Kumuha cyangwa kumugurira impano umutunguye:
    Bizashimisha cyane umukunzi wawe kumuha impano zitandukanye ndetse n'ikindi kintu cyose wamuha atari icyiteguye.Ibi bizamwereka ko umuzirikana kandi ko umuhoza ku mutima.

    3. Kumukunda wenyine: Abakobwa hafi ya bose ntibashimishwa no kumva ko umukunzi wabo afite abandi bakobwa bakundana,gerageza umukunde wenyine niba ushaka kubaka urukundo nyarwo kandi ruzira ikizinga hagati yawe n'umukunzi wawe kuko ikimushimisha nuko akwiharira wenyine bityo akabaho yumva atuje mu mutima we kandi yumva anyuzwe nawe mu buzima bwe.

    4. Kwita ku muryango we: Aha kandi nituvuga kwita ku muryango we ntitwumve ko ari mu bundi buryo butari ukwereka umukunzi wawe ko uzirikana kandi ko uhoza ku mutima umuryango we.Ibi biramushimisha cyane kandi akumva afite ishema mu
    muryango we biturutse ku gaciro ubaha bigatuma akwimariramo wese.

    Ntitwibagirwe ko ugomba kuzirikana umuryango umukunzi wawe aturukamo haba mu byishimo ndetse no mu gihe cy'akababaro,ibi bizamushimisha bitume nawe akwishimira mu buzima bwe bityo anagukunde bya nyabyo.

    5. Kumugira inama mu byo agiye gukora byose: Burya ngo nta kiza nko kugira umuntu wizera kandi ugisha inama muri byose.Umukunzi wawe azashimishwa nuko agufite nk'umujyanama we mu byo agiye gukora byose bityo kandi nawe ugomba kumwwereka ko umushyigikiye mu byo agiye gukora byose kandi ukanamugira inama zubaka bitewe n'ibyo agiye gukora.

    6. Gusohokana umukunzi wawe: Hari abantu benshi bishuka ko gusohokana abakunzi babo ari iby'abifite nyamara sibyo kuko gusohoka ntibivuze kugira ubushobozi bwinshi kuko icyo waha umukunzi wawe cyose yacyakiriza yombi.Ikindi twumve ko gusohoka atari ugusohokera mu mahoteri,mu tubari cyangwa n'ahandi hantu hakomeye kuko n'ahandi hantu hose hafite ubwiza nyaburanga mwahasohokera yewe hatanabatwara amafaranga.

    Sohokana umukunzi wawe rero mwicare ahantu hatuje hari umutekano bityo muganire mubwirane ibibari ku mitima yanyu. Hari ibintu byinshi byagufasha kubaka urukundo nyarwo hagati yawe n'uwo wihebeye ariko ndagira ngo nkwibutse ko atari amafaranga,ubutunzi bwinshi yewe n'ibindi utekereza ko ari byo byagufasha kuko hari benshi babifite ariko babuze amahoro hagati yabo n'abakunzi babo.

    Amafaranga ndetse n'imitungo myinshi sibyo byaguha ibyishimo Ibi tukubwiye n'ibindi nawe usanzwe uzi nubikorera umukunzi wawe,uzaba wubatse urukundo rutanyeganyezwa hagati yawe nawe kandi uru rukundo ruzabageza ku kintu gikomeye mu buzima bwanyu bityo binabafashe gutegura neza ejo hazaza hanyu nta mbogamizi mufite mu rukundo rwanyu.

    Refe: https://www.elcrema.com

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibintu-6-byagufasha-kubaka-urukundo-rwa-nyarwo

  • NBA yatangije Ishami rishya muri Afurika ku b… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'uyu mukino ku isi, FIBA, iyi ikaba ari inshuro ya mbere NBA itangije ishami ryayo hanze y'Umugabane wa Amerika ya Ruguru.

    Mu bandi bafatanyije na NBA harimo abashoramari bafatanyije bayobowe na Babatunde 'Tunde' Folawiyo, Umuyobozi mukuru wa Yinka Folawiyo Group, Helios Fairfax Partners Corporation (HFP), iyobowe na Tope Lawani, ari nawe muyobozi mukuru.

    Lawani na Folawiyo bazafatanya n’Ubuyobozi bw'Inama y'Ubutegetsi ya NBA muri Afurika iyobowe n’umuyobozi mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams.

    Hazaba kandi harimo Komiseri wa NBA, Adam Silver na Komiseri wungirije wa NBA akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa, Mark Tatum.

    Uretse Ambasaderi wa NBA ku isi akaba n'umushoramari wa NBA muri Afurika Dikembe Mutombo, abandi bashoramari biyongera muri NBA Afurika barimo uwakinnye muri NBA, Luol Deng ukomoka muri Sudani y’Epfo, Grant Hill na Joakim Noah.

    Mu butumwa Lawani yatanze yagize ati 'Nshimishijwe cyane kuba mu itsinda ryumva izi nshingano ku ruhande rwa NBA. Kuzana ubumenyi ku rwego rw’isi hamwe byabaye inzira y'ubucuruzi bw'isi yose. Muri iki ki gihe, intsinzi ntizasobanurwa gusa n'inyungu zishoramari ahubwo kubera ingaruka zirambye mu buzima bw'abaturage bacu. Iyo ni yo ntego yacu.

    'Mu mateka ya Helios, twahuje imari n’ubuhanga ku mpano n'umushinga nyafurika, aya ni amahirwe adasanzwe yo kubikora ku isi ya siporo dufatanya na NBA, Nk’umufatanyabikorwa wiyemeje kandi ufite uburambe mu bucuruzi bukorera muri Afurika yose, turateganya gutanga umusanzu mu buhanga bwacu, guhuza no kumenya ubumenyi ku isoko kugira ngo dushyigikire iterambere rya NBA muri Afurika no ku mugabane wa Afurika'.

    Komiseri wa NBA, Adam Silver yagize ati “Ibyo dutangaje uyu munsi ni umusaruro w'ibyakozwe mu myaka myinshi y'ishoramari ndetse n'ibyakozwe mu guteza imbere umukino wa Basketball muri Afurika no kumenya amahirwe akomeye imbere ya NBA ku mugabane wa Afurika. Twizera ko basketball ishobora guhinduka siporo ya mbere muri Afurika mu myaka icumi iri imbere, kandi ntegereje kuzakorana cyane n’abashoramari bacu kugira ngo iyo ntego igerweho.

    Umuyobozi mukuru wa NBA muri Afurika, Victor Williams yagize ati 'Gushyiraho no gutera inkunga NBA Afurika nk’urwego rwihariye byerekana amateka akomeye ya NBA muri Afurika, imbaraga z’icyerekezo cya NBA cyo kuzamura umukino ku mugabane wa Afurika, ndetse n’ubwitange bukomeye bwakozwe n’abafatanyabikorwa bacu bashya b’indashyikirwa. Ndashaka gushimira ikipe yose ya NBA Afurika iyobowe mu myaka icumi ishize na Amadou Gallo Fall na John Manyo-Plange, ku bikorwa bakoze kugirango bashinge umukino w’umugabane watumye iyi ntambwe ishoboka'.

    Ambasaderi wa NBA ku isi n’umushoramari wa NBA muri Afurika Dikembe Mutombo we yagize ati “Uyu ni umunsi w’amateka kuri basketball muri Afurika, kandi nishimiye kwinjira muri iri tsinda ryihariye ry’abayobozi biyemeje ku mugabane wa Afurika no gukoresha umukino mu kuzamura imibereho y’abantu. Nagize amahirwe kuba mu bakinnyi ba mbere baturutse muri Afurika bagize uruhare muri NBA, kandi kubera ubwitange bw’abo bantu, abandi bakinnyi batabarika bazagira amahirwe yo gukurikiza inzira yanjye mu myaka iri imbere'.

    Mutombo uri mu bashoramari ba NBA muri Afurika

    Mu Rwanda hari kubera irushanwa rya BAL riri gukinwa ku nshuro ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105951/nba-yatangije-ishami-rishya-muri-afurika-ku-bufatanye-nabashoramari-105951.html

  • Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka rya Nyiragongo (Amafoto) –

    Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

    Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n’abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

    Nyuma y’uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy’umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

    Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy’ibiza kandi hujuje ibisabwa.

    Ati “Bariya uko ari 484 n’abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.”

    Yakomeje agira ati “Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n’abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.”

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko mu gihugu cyabo by’umwihariko ibice byegeranye n’u Rwanda bikomeje kwibasirwa n’imitingito.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Nyuma y’aho iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

    Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi

    Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo

    Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura

    Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi

    Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi

    Ingabo z’u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa

  • Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk’inkingi izatuma Afurika yigobotora ingaruka za Covid-19 –

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, mu biganiro byo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, byitabiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n’Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki ya ‘United Bank for Africa Plc’, byanitabiriwe n’Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu, akaba ari n’Umuyobozi w’Umuryango ‘The Tony Elumelu Foundation’ ufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwiteza imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika yagezweho bikomeye n’ingaruka za Covid-19, by’umwihariko ubukungu bwayo bukaba bwarahungabanye cyane ku buryo hakenewe ubufatanye mu gushaka ibisubizo birimo uburyo bwo gukorera inkingo kuri uyu mugabane.

    Ati “Afurika yazahajwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko ubukungu bwayo ndetse n’ingaruka ku mibereho, turi gushaka icyakorwa nk’umugabane ngo twigobotore ingaruka zatewe n’iki kibazo. Ubufatanye nabwo ni ingenzi.”

    Yakomeje agira ati “Nk’urugero turi gukorana nk’Umugabane wa Afurika, turi gukorana n’abafatanyabikorwa badufasha kubaka uruganda rukorera inkingo za Covid-19 ku Mugabane wa Afurika.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye kuvana ku cyorezo cya Covid-19.

    Ati “Dushobora kwigira kuri iki kibazo mu gushora byinshi ku ngengo y’imari yacu mu rwego rw’ubuvuzi. Inzego z’abikorera zizabigiramo uruhare rukomeye. Iki ntabwo ari cyo cyago cya nyuma Isi ihuye nacyo ndetse ikizakurikiraho gishobora kutazasanga Afurika ititeguye nk’uko byagenze kuri iyi nshuro.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kuba Umugabane witunze kandi ufasha abaturage bawo kubona ibyo bifuza by’ibanze, ashimangira ko ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye muri iryo terambere.

    Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere ari ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati “Turi kuvuga urubyiruko rwacu, turavuga guhuza ibihugu byacu, byaba binyuze mu Isoko Rusange rwa Afurika twashyizeho hanyuma bikatubyarira umusaruro ku nganda nto n’iziciriritse ndetse n’inganda nini, kandi urujya n’uruza rw’abantu [n’ibicuruzwa rukiyongera].”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo Afurika ikeneye kuri ubu ari ugukora ishoramari mu rwego rw’ubuzima kuko ruzaba imbarutso y’iterambere uyu mugabane wifuza kugeraho.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye buzatuma Afurika yigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19

  • Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk'inkingi izatuma Afurika yigobotora ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, mu biganiro byo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, byitabiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n'Umuyobozi w'Umuryango Ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala.

    Ibi biganiro byateguwe na Banki ya 'United Bank for Africa Plc', byanitabiriwe n'Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu, akaba ari n'Umuyobozi w'Umuryango 'The Tony Elumelu Foundation' ufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwiteza imbere.

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika yagezweho bikomeye n'ingaruka za Covid-19, by'umwihariko ubukungu bwayo bukaba bwarahungabanye cyane ku buryo hakenewe ubufatanye mu gushaka ibisubizo birimo uburyo bwo gukorera inkingo kuri uyu mugabane.

    Ati 'Afurika yazahajwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19 by'umwihariko ubukungu bwayo ndetse n'ingaruka ku mibereho, turi gushaka icyakorwa nk'umugabane ngo twigobotore ingaruka zatewe n'iki kibazo. Ubufatanye nabwo ni ingenzi.'

    Yakomeje agira ati 'Nk'urugero turi gukorana nk'Umugabane wa Afurika, turi gukorana n'abafatanyabikorwa badufasha kubaka uruganda rukorera inkingo za Covid-19 ku Mugabane wa Afurika.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye kuvana ku cyorezo cya Covid-19.

    Ati 'Dushobora kwigira kuri iki kibazo mu gushora byinshi ku ngengo y'imari yacu mu rwego rw'ubuvuzi. Inzego z'abikorera zizabigiramo uruhare rukomeye. Iki ntabwo ari cyo cyago cya nyuma Isi ihuye nacyo ndetse ikizakurikiraho gishobora kutazasanga Afurika ititeguye nk'uko byagenze kuri iyi nshuro.'

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kuba Umugabane witunze kandi ufasha abaturage bawo kubona ibyo bifuza by'ibanze, ashimangira ko ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye muri iryo terambere.

    Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y'iterambere ari ku Mugabane wa Afurika.

    Yagize ati 'Turi kuvuga urubyiruko rwacu, turavuga guhuza ibihugu byacu, byaba binyuze mu Isoko Rusange rwa Afurika twashyizeho hanyuma bikatubyarira umusaruro ku nganda nto n'iziciriritse ndetse n'inganda nini, kandi urujya n'uruza rw'abantu [n'ibicuruzwa rukiyongera].'

    Perezida Kagame yavuze ko icyo Afurika ikeneye kuri ubu ari ugukora ishoramari mu rwego rw'ubuzima kuko ruzaba imbarutso y'iterambere uyu mugabane wifuza kugeraho.

    Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye buzatuma Afurika yigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ubufatanye-nk-inkingi-izatuma-afurika-yigobotora

  • Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z'iruka rya Nyiragongo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibarura rya Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Akarere ka Rubavu ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi rigaragaza ko abamaze kugera mu Murenge wa Busasamana bagera kuri 480.

    Aba baturage bahunze imitingito biganjemo abagore n'abana baturutse muri Village Kanyanja, mu gace ka Buhumba muri Congo.

    Nyuma y'uko bakomeje kwiyongera mu Rwanda abari bacumbikiwe mu rusengero rw'Itorero rya ADEPR Bugarura mu Murenge wa Busasamana, hafashwe icyemezo cyo kubimurira mu kibuga cy'umupira cya Makoro ahateganyijwe kuzajya hakira impunzi mu gihe ikirunga cyarutse.

    Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bajye ahantu heza kandi hanini hisanzuye kugira ngo babashe guhabwa ubufasha bw'ibanze ndetse ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, zubahirizwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko aho bajyanywe ari ahagenwe mu kwakira abahunze mu gihe cy'ibiza kandi hujuje ibisabwa.

    Ati 'Bariya uko ari 484 n'abandi bakomeje kugenda biyongeraho turimo kubimura kuko hariya bari ntabwo hemewe kandi ntihujuje ibisabwa.'

    Yakomeje agira ati 'Tubajyanye ku kibuga cya Makoro kuko hemejwe ko ariho hazajya hakira impunzi kandi hanujuje ibisabwa byose kugira ngo bitabweho neza n'abafatanyabikorwa batangiye kuhageza ibisabwa byose.'

    Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu, atangaza ko Abanye-Congo bakomeje kugera mu Karere ka Rubavu nyuma y'uko mu gihugu cyabo by'umwihariko ibice byegeranye n'u Rwanda bikomeje kwibasirwa n'imitingito.

    Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n'Ebyiri. Abanye-Congo bari hagati y'ibihumbi umunani n'icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

    Nyuma y'aho iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo rigenjeje make, abaturage batangiye gusubira mu gihugu cyabo mu gitondo cyo ku Cyumweru. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko nibagera ku ivuko bagasanga ibintu bikimeze nabi bahita bagaruka mu Rwanda kuko ari iwabo.

    Abakozi ba Croix Rouge y’u Rwanda na bo bari mu bari gufasha izi mpunzi

    Aho bagiye kwimurirwa mu kibuga cya Makoro hubatswe amahema manini bagomba gutuzwamo

    Ubwo biteguraga kwimuka aho bari bacumbikiwe kuri ADEPR Bugarura

    Abanye-Congo bagera kuri 480 bahungiye mu Rwanda kubera inkurikizi z'iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo

    Ibyo baryamagaho babishyize ku murongo bagiye kwimurirwa ahandi kubera ko bamaze kuba benshi

    Abanye-Congo bakomeje kugera mu Mujyi wa Rubavu ari benshi

    Ingabo z’u Rwanda zabagobotse zibaha ibiribwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanye-congo-bagera-kuri-480-bahungiye-mu-rwanda-kubera-inkurikizi-z-iruka-rya