Blog

  • COVID-19, intandaro y’itumbagira ry’abangavu baterwa inda? –

    Icyorezo cya Covid-19, kimaze umwaka urenga kiyogoza Isi, muri uwo mwaka hari ibikorwa byinshi byahagaze birimo no guhuriza hamwe abantu benshi. Ibi byatumye serivisi urubyiruko rwahabwaga na muganga ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta zihagarara.

    Serivisi zahabwaga urubyiruko zerekeye ubuzima bw’imyororokere ntabwo zashyizwemo imbaraga muri ibi bihe cyane ko ibikorwa byinshi byasabaga guhuriza hamwe abantu benshi bitari byemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Imiryango itegamiye kuri Leta ikunze gufasha urubyiruko, yagaragaje ko ibi byagize ingaruka ku kwiyongera kw’abana batwaye inda muri ibi bihe bya Covid-19, abana benshi baretse ishuri ndetse hari n’impungenge ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA bushobora kuba bwariyongereye bitewe no kubura impanuro ndetse n’ibindi bahabwaga bibafasha kwirinda gutwara inda imburagihe birimo no kubaha udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro.

    Ubusanzwe urubyiruko rwahurizwaga hamwe hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo bagasobanurirwa byimbitse ubuzima bw’imyororokere, bagatozwa kwirinda ndetse n’abo byananiye bakagirwa inama yo gukoresha ubwirinzi burimo agakingirizo cyangwa kuboneza urubyaro.

    Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije guhugura imiryango itegamiye kuri Leta yita ku rubyiruko yatangiye ku wa 25 Gicurasi 2021, hagaragajwe ko icyorezo cya Covid-19 cyatumaga abantu badahura cyabaye imbarutso ko serivisi urubyiruko rwabonaga zigenda nka nyomberi nyamara zari ingirakamaro.

    Imibare igaragaza ko abangavu batewe inda mu 2020 mu mezi arindwi yonyine bari bamaze kuba 19701 bivuze ko byibuze buri kwezi abana 2814 batwaraga inda. Iyi ni mibare si mike kuko iyo biza gukomeza ku muvuduko byari biriho byibuze mu mezi atanu asigaye hari kuboneka abagera ku 14072 biyongera kuri abo.

    Kuba umubare w’abangavu batwaye inda muri 2020 ushobora kuba warabaye munini benshi babihuza na Covid-19 bitewe n’uko ariho abantu babonye unwanya uhagije wo kwirirwa mu ngo zabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bityo ko ariyo ntandaro y’imyitwarire mibi kuri bamwe.

    Ati “Umwaka wa 2020, ntabwo byari byoroshye, Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi zarebaga umuntu wese, icyo gihe rero nk’imiryango itegamiye kuri Leta ibikorwa byarahagaze, ntabwo twakomeje gukora kuko ibikorwa byinshi byacu ni ibikowa bikorerwa mu ntara zitandukanye kandi murabizi ko zafunzwe igihe kirekire. Yaba amahugurwa twatangaga yarahagaze, inama zarahagaze bityo ntaho twari gukorera, ubwo hari hasigaye aho umubyeyi.”

    Yavuze ko kandi hari imiryango imwe n’imwe yafunze imiryango kubera kudahura n’abagenerwabikorwa bayo hanyuma inkunga yagenerwaga zigahagarara.

    Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko ari narwo bafatanyabikorwa byatumye hari abana bagiye bishyingira bakiri bato abandi bakava mu mashuri.

    Ati “Twebwe ubwacu twahuraga n’abana mu mashuri mbere ya Covid-19 ariko murabizi amashuri yamaze igihe kinini afunze, ibi byabaye imbogamizi kuri twebwe kuko tutabashije kugera ku ntego yacu. Hari abana benshi bagiye batwara inda, bagiye bishyingira bakiri abanyeshuri ndetse abandi bahitamo kuva mu ishuri bigira mu bindi, birumvikana ko abana b’abakobwa bagize ibibazo bikomeye.”

    Umunyeshuri uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda, Eric Niyongira yavuze ko abana bafatiranywe n’ababashukishije ubusa busa kuko batabashishe kubageraho nk’uko byakorwaga ndetse na serivisi zitandukanye zashoboraga kubafasha, zirimo amahuriro yabo, gutanga udukingirizo ndetse no kuboneza urubyaro kuri bamwe zarahagaze.

    Mu rwego rwo gushaka igisubizo batangiye kwitabaza ikoranabuhanga gusa ngo hari imbogamizi zo kuba abana bifuzwa guhabwa aya makuru nta telefoni bagira bityo ko bishobora kuba indi nzitizi yatuma batagera ku ntego yo kurengera ubuzima bw’abangavu.

    Imibare ya Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango n’Uburinganire mu Rwanda (MIGEPROF) yerekana ko muri 2016 habonetse abana babyaye bakiri bato 17849, umwaka wakurikiyeho baba 17337, 2018 naho byongeye kujya irudubi baba 19832, 2019 hatewe inda abana 23628, naho mu 2020 nubwo ari imibare yo kugera muri Nyakanga gusa bari bamaze kuba 19701.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango yita ku buzima mu Rwanda Kabanyana Nooliet, yavuze ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 bituma umubare w’abana baterwa inda wiyongera

    Iyi miryango itegamiye kuri Leta yita ku buzima yasabwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kwegera urubyiruko

    Umukozi w’umuryango Save Generations, Elise Ntivunwa we yavuze ko kuba batarabashaga kwegera urubyiruko byatumye hari abana bagiye bishyingira

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw’u Rwanda –

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n’izamuka rya 40% mu gihe cy’imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry’idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n’iri zamuka ry’idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk’uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy’umurengera, ugereranyije n’ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n’umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry’u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw’igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa, bityo bikaba bifitiwe igisobanuro cyumvikana.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti ‘ese umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y’iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y’uburyo ifaranga ryataye agaciro.”

    Ku bijyanye n’izamuka ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy’imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n’ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’ibikorwa bindi by’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize “Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy’uko imishinga y’ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y’igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.”

    N’ubwo ishoramari ryakozwe n’u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n’uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y’imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze byazamuye umubare w’inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati “Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kinini kirimo n’ubwo ingaruka zitabura. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n’iry’amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.”

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw’Isi, giherutse kugabanya agaciro k’ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk’iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y’icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y’igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake “Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.”

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yari igamije n’ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati “Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.”

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by’imbere mu gihugu, noneho inganda n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n’idolari magingo aya, ariko yongeraho ko “Icyangombwa si agaciro k’ifaranga ugereranyije n’irindi, icyangombwa ni agaciro k’icyo ifaranga rishobora kugura.”

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ari “Ikiguzi cy’iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo”, ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk’u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by’iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry’ifaranga ry’igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk’uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n’idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati “Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n’iterambere ririmo kubaho.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

    Igiciro cy’idolari cyarenze amafaranga 1000 Frw

    Hirya no hino ku nzu zivunja amafaranga, idolari ryarenze 1000 Frw

  • Yayeli yari muntu ki? Dore isomo twamwigiraho #rwanda #RwOT

    Yari umugore w’umugabo utari Umwisirayeli witwaga Heberi. Yayeli yagaragaje ubutwari ashyigikira ubwoko bw’Imana.

    Yakoze iki?

    Yayeli yakoze igikorwa cy’ubutwari igihe Sisera, umugaba w’ingabo z’Abanyakanani yahungiraga mu ihema rye. Sisera yari ahunze urugamba, agenda ashakisha aho yahungira.

    “Yayeli yaramuhamagaye ngo amuhishe. Sisera yinjiye mu ihema rye araryama arasinzira, maze Yayeli aramwica. Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w’Umukeni, kuko Yabini umwami w’i Hasori n’umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro. Yayeli arasohoka asanganira Sisera aramubwira ati 'Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye.' Nuko arahindukira yinjira mu ihema rye, amworosa uburengiti. Sisera aramubwira ati 'Ndakwinginze mpa utuzi two kunywa, kuko nguye umwuma.' Yayeli apfundura icyansi cy’amata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa.

    Sisera aramubwira ati 'Wihagararire mu muryango w’ihema, nihagira umuntu uza akakubaza ati 'Mbese hari umuntu ugeze aha?’ Umusubize uti 'Reka da.’ ' Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw’ihema n’inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca. Abacamanza 4:17-21.

    Ibyo Yayeli yakoze byasohoje ubuhanuzi bwavuzwe na Debora bugira buti: 'Uwiteka azagurisha Sisera mu maboko y’umugore' (Abacamanza 4:9). Ibyo Yayeli yakoze byatumye abantu bamushimagiza bavuga ko 'azahabwa umugisha kurusha abandi bagore bose.'

    'Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore, Yayeli uwo ni we muka Heberi w’Umukeni, Kuruta abandi bagore baba mu mahema.” Abacamanza 5:24.

    Ni irihe somo twavana kuri Yayeli?

    Yayeli yagaragaje ubutwari maze agira icyo akora. Ibyamubayeho bigaragaza ko Imana ishobora guhindura ibintu ngo isohoze ubuhanuzi. Natwe dukwiye guharanira kuba inwtari z’Imana, dukora ubushake bwayo mu mihamagaro yaduhaamagariye bityo tugasohoza icyo twaremewe gukora.

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Yayeli-yari-muntu-ki-Dore-isomo-twamwigiraho.html

  • Shaddyboo agiye gutanga miliyoni ku bantu batanu #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia wamamaye nk’umwamikazi wa Instagram nka Shaddyboo aho ari we cyamamare nyarwanda gikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram, kuri ubu akataje mu rugendo rwo kwigarurira n’abakoresha Twitter, aho yavuze ko azatanga miliyoni ku bantu 5 naramuka yujuje ibihumbi 100 by’abamukurikira kuri Twitter.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu mugore w’abana babiri yavuze ko yiteguye gutanga miliyoni ku bantu 5 naramuka yujuje ibihumbi 100 by’abamukurikira.

    Yagize ati”Ningira 100k followers(abamukurikira) ndahereza abantu 5 mubankurikira Miliyoni 1. Byose biraterwa n’ubushake bwanyu n’ejo byaba byabaye.”

    Ningira 100k followers ndahereza abantu 5 muba followinga Miliyoni 1 .
    Byose biraterwa n’ubushake bwanyu n’ejo byaba byabaye.

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) May 25, 2021

    Kugeza ubu Shaddyboo akurikirwa n’abantu ibihumbi 36 by’abamukurikira kuri Twitter, akaba yifuza kugira ibihumbi.

    Kuri Instagram akurikirwa n’abantu ibihumbi 871, aho ari we cyamamare gikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda.

    Shaddyboo agiye gutana miliyoni ku bantu 5

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-agiye-gutanga-miliyoni-ku-bantu-batanu

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw’u Rwanda –

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n’izamuka rya 40% mu gihe cy’imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa bituruka hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry’idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n’iri zamuka ry’idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw’u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk’uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry’u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy’umurengera, ugereranyije n’ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n’umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry’u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw’igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti ‘ese umusaruro mbumbe w’igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y’iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y’uburyo ifaranga ryataye agaciro.”

    Ku bijyanye n’izamuka ry’Umusaruro mbumbe w’u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy’imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n’ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry’u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n’ibikorwa bindi by’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk’iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw’igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize “Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy’uko imishinga y’ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y’igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.”

    N’ubwo ishoramari ryakozwe n’u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n’uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y’imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze byazamuye umubare w’inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati “Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kirimo. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n’iry’amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.”

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk’imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw’Isi, giherutse kugabanya agaciro k’ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk’iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y’icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y’igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake “Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.”

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yari igamije n’ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati “Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.”

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by’imbere mu gihugu, noneho inganda n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n’idolari magingo aya, ariko yongeraho ko “Icyangombwa si agaciro k’ifaranga ugereranyije n’irindi, icyangombwa ni agaciro k’icyo ifaranga rishobora kugura.”

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw’ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw’ifaranga, ari “Ikiguzi cy’iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo”, ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk’u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by’iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw’u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry’ifaranga ry’igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk’u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk’uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya ‘Made in Rwanda’, kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w’ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n’idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati “Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n’iterambere ririmo kubaho.”

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

  • Idolari ryageze ku 1000 Frw; ihurizo ku bukungu bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri 595 Frw kugera ku 1 004 Frw, ifaranga ry'u Rwanda ryatakaje agaciro ka 409 Frw, bingana n'izamuka rya 40% mu gihe cy'imyaka 10.

    Kuri bamwe, iri zamuka ntirisanzwe, kuko ryagize ingaruka ku biciro by'ibicuruzwa bituruka hanze y'u Rwanda, kandi u Rwanda rukaba rukibikenera cyane kuko ikinyuranyo cy'ibyo rutumiza n'ibyo rwohereza hanze cyari miliyari 1.54$ mu mwaka wa 2019.

    Izamuka ry'idolari ryatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2012, kuko icyo gihe ryatangiye kugura arenga 600 Frw, rigera muri 700 Frw mu 2015, ryinjira muri 800 Frw muri 2018, rikomereza muri 900 Frw mu mwaka wakurikiyeho none ryinjiye mu 1000 Frw muri uyu mwaka.

    Ni iki cyatumye idolari rizamuka muri ubu buryo?

    Bitewe n'iri zamuka ry'idolari, hari abantu bazamuye amajwi bavuga ko ibi bigaragaza uburyo ubukungu bw'u Rwanda bujegajega, bakavuga ko hatagize igikorwa, ifaranga ry'u Rwanda rishobora kuzata agaciro mu buryo budasanzwe nk'uko byagenze muri Venezuela na Zimbabwe mu myaka yashize.

    Ibi ariko ni ukwibeshya, kuko unarebye impuzandengo ya 40% ifaranga ry'u Rwanda ryatayeho agaciro mu myaka 10 ishize, ubona ko ari atari ikigero cy'umurengera, ugereranyije n'ibiba byitezwe, kuko ubundi ifaranga riba ritagomba guta agaciro ku kigero kirenze 5% ku mwaka.

    Uretse umwaka wa 2015, ubwo ifaranga ry'u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero cya 7,6%, na 2016 ubwo iki kigero cyageraga ku 9,7%, ndetse n'umwaka ushize ubwo cyageraga kuri 5,4%, ubusanzwe ifaranga ry'u Rwanda ryakunze kwihagararaho, rigatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 5%, ari nako byitezwe uyu mwaka kuko rizatakaza agaciro ku kigero kiri munsi ya 3%.

    Mu kiganiro na IGIHE, impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko iri takazagaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'idolari, ari ibintu bisanzwe kandi bidateye impungenge ku bukungu bw'igihugu, kuko impamvu yabiteye ari iterambere riri kubakwa.

    Yagize ati 'Iyo ugiye kureba uburyo ifaranga rita agaciro, ntabwo ubirebera mu kantu kamwe, ahubwo ubirebera mu bukungu muri rusange. Uribaza uti 'ese umusaruro mbumbe w'igihugu muri icyo gihe wiyongereye gute? Ese ingano y'ibyo twohereza hanze n'ibyo dutumizayo ingana gute? Ese imishinga y'iterambere iri kubakwa mu gihugu ingana gute? Ibyo byose iyo ubirebye neza ni bwo ubona ishusho nzima y'uburyo ifaranga ryataye agaciro.'

    Ku bijyanye n'izamuka ry'Umusaruro mbumbe w'u Rwanda, wavuye kuri miliyari 6,8$ muri 2011, ugera kuri miliyari 10.63$ muri 2021, inyongera ya miliyari 3,8$. Ibyoherezwa mu mahanga, bikubiyemo ibicuruzwa na serivisi, nabyo byarazamutse, biva kuri miliyari 1.389 Frw muri 2016 bigera kuri miliyari 1.869 Frw muri 2019, izamuka rya miliyari 480 Frw mu gihe cy'imyaka ine gusa, ringana na 35,8%.

    Ku bijyanye n'ishoramari, umwaka wa 2016, ari nabwo ifaranga ry'u Rwanda ryatakazaga agaciro ku kigero kidasanzwe cya 9,7%, u Rwanda rwakiriye indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A300-200 na Airbus A300-300, zaguzwe arenga miliyoni 450$. Icyo gihe kandi u Rwanda rwari ruri mu mushinga yo kuzuza Kigali Convention Centre (KCC), imwe mu nyubako zihenze ku Mugabane wa Afurika, ndetse n'ibikorwa bindi by'ubwubatsi bw'amahoteli n'ibindi bikorwa remezo birimbanyije hirya no hino.

    Kaberuka yavuze ko imishinga ikomeye nk'iyi ishobora kugira ingaruka ku itakazagaciro k'ifaranga ry'u Rwanda, ariko ibi ntibivuze ko ubukungu bw'igihugu buhagaze nabi, ahubwo byerekana ko buri kwaguka.

    Yagize 'Birumvikana ko iyo ukeneye amadolari menshi kugira ngo ukore ishoramari, niko aguhenda. Kuyakenera cyane bifite igisobanuro cy'uko imishinga y'ishoramari ikeneye amafaranga, kandi iyo mishinga ntabwo ihita igaruza amafaranga ku buryo wavuga ngo ya mishinga twashoyemo ihise yunguka ako kanya, ni imishinga y'igihe kirekire, niyo mpamvu ifaranga ribanza gutakaza agaciro mu gihe ya mishinga itarabyara inyungu.'

    N'ubwo ishoramari ryakozwe n'u Rwanda ku mishinga ya KCC na RwandAir ritaratangira gutanga umusaruro, hari icyizere ko ibi bizagerwaho vuba ugereranyije n'uko iyo mishinga yari ihagaze mbere ya Covid-19.

    Nka RwandAir, ubwo yaguraga ziriya ndege muri 2016, yari ifite intego yo kuzaba itwara abagenzi barenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere, yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2021. Uyu muhigo wesejwe nyuma y'imyaka itatu gusa, kuko muri 2019, RwandAir yatwaye abagenzi miliyoni 1.7.

    Ku rundi ruhande, KKC ni kimwe mu bikorwa remezo by'ibanze byazamuye umubare w'inama zakirirwa mu Rwanda, ku buryo mu mwaka wa 2019, Kigali yari ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama nyinshi ku Mugabane wa Afurika, zari ziteganyijwe kwinjiza miliyoni 88$, zivuye kuri miliyoni 56$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2018.

    Kaberuka yavuze ko ibyo bipimo bitanga icyizere, ati 'Kuba ifaranga ryarazamutse mu buryo bufite ibisobanuro, nta kibazo kirimo. Kuba dufite ibikorwa remezo bifatika bigaragarira amaso, wenda uyu munsi twaba dufite ifaranga ryataye agaciro ugereranyije n'iry'amahanga, ariko ibintu nibusubira mu buryo, iri shoramari rigatangira kubyara umusaruro ryitezweho, ibintu bishobora kuzahinduka.'

    U Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake?

    Rimwe na rimwe, gutakaza agaciro kw'ifaranga ry'igihugu runaka bigirira akamaro ubukungu bwacyo, ndetse hari ibihugu bitesha agaciro ifaranga ryabyo ku bushake nk'imwe mu nzira yo kubaka iterambere.

    Urugero rworoshye ni u Bushinwa. Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bunini ku rwego rw'Isi, giherutse kugabanya agaciro k'ifaranga ryabwo mu mwaka ushize, ndetse bwari bwanabikoze mu mwaka wa 2015, kandi byakozwe na Leta ku bushake, kubera inyungu z'ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ubusanzwe, nk'iyo ugiye kurangura ibucuruzwa mu gihugu runaka, uvunja amadolari mu mafaranga y'icyo gihugu. Iyo rero ifaranga ryataye agaciro, ukoresha amadolari macye ukabona amafaranga y'igihugu menshi kurusha mbere, noneho nawe ugahaha byinshi mu gihugu kuko bitaba bihenze nka mbere. Ibi rero bizamura umusaruro w'ibikorerwa imbere mu gihugu, kuko kirushaho gucuruza byinshi hanze yacyo.

    Kaberuka yavuze ko uko gutesha agaciro ifaranga ku bushake 'Bishobora kongera ibyo igihugu cyohereza mu mahanga. Ibyo bivuze ko inganda zongera umusaruro, zigatanga akazi ku bantu benshi, zikongera umusoro bityo ubukungu bugatera imbere.'

    Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwatangije gahunda ya 'Made in Rwanda' yari igamije n'ubundi kongera ibyo rwohereza mu mahanga, bityo rukagabanya ikinyuranyo cy'ibyo rutumizayo, binagira uruhare runini mu itakazagaciro k'ifaranga ry'u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rwaratesheje agaciro ifaranga ryarwo ku bushake kubera gahunda ya 'Made in Rwanda', kuko rutaragira ubushobozi bwo kohereza ibicuruzwa byinshi hanze yarwo.

    Ati 'Twebwe ntabwo turagira ibintu byinshi byo kohereza mu mahanga. [Gutesha agaciro ifaranga ry'igihugu] bigira akamaro iyo igihugu gifite ubushobozi bwo gukorera ibicuruzwa byinshi mu nganda zabyo, ku buryo byoherezwa mu bindi bihugu ari byinshi.'

    Ku rundi ruhande, abanyagihugu bafite ifaranga ryatakaje agaciro bagorwa no kubona amadolari yatuma bakomeza kugura ibicuruzwa byo mu bindi bihugu, bityo bagahitamo gushaka ibicuruzwa by'imbere mu gihugu, noneho inganda n'ibindi bigo by'ubucuruzi bikabona isoko rinini bityo bikarushaho gutera imbere.

    Kaberuka kandi yavuze ko bishoboka ko ifaranga ry'u Rwanda rishobora kuzasubirana agaciro karenze ako rifite ugereranyije n'idolari magingo aya, ariko yongeraho ko 'Icyangombwa si agaciro k'ifaranga ugereranyije n'irindi, icyangombwa ni agaciro k'icyo ifaranga rishobora kugura.'

    Iyi mpuguke yavuze ko kuzamuka kw'ibiciro ku masoko no gutakaza agaciro kw'ifaranga, ari 'Ikiguzi cy'iterambere igihugu cyose kigomba kunyuramo', ariko bikaba umwihariko ku gihugu nk'u Rwanda kidafite umutungo kamere uhagije wagishoboza kwinjiza amadolari menshi gitakaza mu kubaka ibikorwa by'iterambere.

    Iri zamuka risobanuye iki ku bukungu bw'u Rwanda mu myaka iri imbere?

    Birumvikana ko itakazagaciro ry'ifaranga ry'igihugu rigira ingaruka zikomeye ku biciro ku masoko, cyane cyane mu bihugu bigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze nk'u Rwanda.

    Kaberuka yavuze ko izo ngaruka ntaho zizajya, n'ubwo ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamuka nk'uko byari byitezwe, ndetse bikazaba akarusho ubwo ishoramari u Rwanda rwakoze mu bikorwa bitandukanye rizaba ritangiye gutanga umusaruro ufatika, wiyongera kuwo byatangiye kwerekana.

    Uku gutakaza agaciro kw'ifaranga ry'u Rwanda kandi bizakomeza kugira ingaruka nziza kuri gahunda ya 'Made in Rwanda', kuko inganda zo mu Rwanda zizongera umusaruro w'ibyo zicuruza, kandi uyu mugambi ushyigikiwe na Leta iherutse kwemeza gahunda ya MBRP, izafasha inganda kwigobotora ingaruka z'icyorezo cya Covid-19. Iyi gahunda izinjiza miliyari zirenga 1 000 Frw mu bukungu bw'u Rwanda, ndetse ihange imirimo mishya irenga 27 000.

    Birashoboka cyane kandi ko ifaranga ry'u Rwanda rizakomeza gutakaza agaciro ugereranyije n'idolari, gusa Kaberuka akavuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera abantu, ati 'Niko iterambere rimera, ibiciro kuba bizamuka ku masoko ntabwo ari ikibazo, hari urugero rwiza ibiciro bizamukaho [biri munsi ya 5%] ukabona ko nta kibazo kuko biterwa n'iterambere ririmo kubaho.'

    Ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% uyu mwaka, ndetse na 6,8% mu mwaka utaha.

    Impuzandengo igaragaza uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari

    Ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka n’ubwo ifaranga ryarwo ryataye agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/idolari-riri-kuvunja-1000-frw-bivuze-iki-ku-bukungu-bw-u-rwanda

  • Nyarugenge : RIB yataye muri yombi Animateur wakubise abanyeshuri akabakomeretsa #rwanda #RwOT

    Uyu witwa Habakwizera Antoine Marie Claret, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021 nyuma y’uko hakwirakwijwe amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abana bafite inguma n’ibikomere bakubiswe na we.

    Uyu Animateur wa Saint André akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, akaba ari icyaha akekwaho gukorera abanyeshuri babiri barimo uw’imyaka 12 n’undi ufite 14 y’amavuko bombi biga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

    Iki cyaha cyo gukubita bariya bana babiri biga muri ririya shuri riherereye mu Murenge wa Nyamirambi mu Karere ka Nyarugenge, cyakozwe tariki 22 Gicurasi 2021.

    Uyu murezi wo muri Saint André ubu afungiye kuri station ya RIB ya Nyamirambi, akaba akomeje gukorwaho iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu Karere ka Ruhango, mu ishuri rya College de Bethel APARUDE na ho haherutse kuvugwa Umukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) muri ririya shuri wahannye by’indengakamere umunyeshuri w’umukobwa akamukomeretsa ku kaboko.

    Uriya murezi wari wakubise uriya munyeshuri yari yanditse asaba imbabazi uwo yakubise gusa ubuyobozi bw’ishuri bwari bwamuhagaritse iminsi umunani ataza mu kazi.

    JPEG - 30.3 ko
    Animateur watawe muri yombi

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-RIB-yataye-muri-yombi-Animateur-wakubise-abanyeshuri-akabakomeretsa

  • Mutebi Rashid yasabye imbabazi Ubuyobozi bwa Musanze abwemerera kureka inzoga #rwanda #RwOT

    Mutebi Rashid wagiye uvugwaho ubusinzi bukabije mu makipe yose yakiniye,mu minsi ishize yatorotse umwiherero we na bagenzi be barimo ajya hanze gushaka inzoga kubera icyaka cyari kimwishe ndetse yemeye ko yamaze iminsi 2 hanze.

    Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Musanze FC yasabye imbabazi yiha umuhigo utoroshye wo kutazongera kujya gushaka inzoga zamubase.

    Ati“Ndabasuhuje mwese kandi mbashimira ibyo mwankoreye muri ibi bihe. Mbandikiye iyi baruwa nsaba imbabazi komite y'ikipe kuba naragiye hanze y'umwiherero nta ruhushya nkamarayo iminsi ibiri ntaragaruka. Ibyongeye kuri ibyo ndasaba imbabazi zo kunywa inzoga mu mwiherero kandi bibujijwe. Ndapfukamye nsaba imbabazi sinzabisubira.”

    Ubwo Mutebi yari yaburiwe irengero akongera kugaruka,uwari umutoza wa Musanze FC,Seninga Innocent, yamusabiye kwirukanwa mu mwiherero ntagaruke.

    Ibibazo biri mu ikipe ya Musanze FC birakomeye cyane ko uretse kuba yarasezerewe mu makipe 8 ashaka igikombe cya shampiyona,umutoza Seninga yiyemeje kurega umuyobozi wayo Tuyishime Placide uzwi nka Trump wamwirukanye ku munota wa 63 mu mukino yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1.

    Sninga yari yasabye ubuyobozi ko Mutebi atagaruka mu mwiherero, kugeza imikino ya shampiyona irangiye tariki ya 30 Kamena 202,no guhagarikirwa umushahara kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2021.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mutebi-rashid-yasabye-imbabazi-ubuyobozi-bwa-musanze-abwemerera-kureka-inzoga

  • Miss Vanessa Uwase yahishuye ikintu gikomeye cyari kigiye kumutera kwiyahura #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Nzeri 2020, Raissa Vanessa Uwase abinyujije kuri WhatsApp Status, yatangaje ko yari agiye kwiyahura habura gato abuzwa na nyina ndetse n'umuvandimwe we.

    Icyo gihe yagize ati'Iyo bitaza kuba ku bwa mama n'umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si!'

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV Miss Vanessa yavuze ko yahuye n'ikibazo cy'indwara y'ihungabana ari nayo yatumye atekereza kuba yakwiyambura ubuzima.

    Ati'Nagiraga ihungabana n'ubwo ubu ryakize, ni rimwe aho umuntu ahinduka aho wari wishimye ukumva urababaye cyangwa se wari ubabaye bakabona urishimye.'

    Yakomeje avuga ko n'ubwo yabyanditse ariko bidasobanuye ko yari kubikora ahubwo iyo ndwara niko iteye, ituma umuntu avuga cyangwa yandika ibyo atanakora.

    Ati'Kwandika kuriya ntabwo byari bisobanuye ngo ngiye kwiyambura ubuzima, sinzi ukuntu nabisobanura, abazi iyo ndwara babisobanukirwa cyangwa abaganga, ni kwa kundi ibintu bigufata ukaba wakandika ibintu ariko utanabasha kubikora ariko ukabyandika.'

    Kujya kwandika biriya ngo yarabyutse yumva ariyanze, yanze abantu bose ahitamo kwandika kuriya ariko ntibyari bivuze ko agiye kubikora ngo yiyambure ubuzima.

    Miss Raissa Vanessa yakomeje avuga ko ari byiza kumenya ikibazoa ufite kuko yaje kukimenya ajya no kwivuza ubu akaba yarivuje mu gihe cy'amezi 3 aho yajyaga kureba umuganga(therapist) gatatu mu cyumweru, ubu avuga ko byakize ameze neza cyane.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-vanessa-uwase-yahishuye-ikintu-gikomeye-cyari-kigiye-kumutera-kwiyahura