Blog

  • Kubera umutingito watumye atajya mu kwa buki #rwanda #RwOT

      Producer Holybeat uherutse gusezerana  imbere y'Imana n'umukobwa ukomoka muri Israel witwa Annette Antoinette Tahan,yahishuye ko umutingito umaze iminsi wibasiye  Akarere ka Rubavu watumye atajya mu kwa buki nk'uko yari yabiteganyije.

    Ibi Producer Holybeat, inkuru dukesha IGIHE yababwiye ko ubwo bamusuraga mu rugo rushya ari kubanamo n'umugore we bashakanye nyuma y'imyaka ibiri bakundana.

    Holybeat yabonayeho umwanya wo kunyomoza ibyavugwaga ko yaba yarakunze Annette Antoinette Tahan amukurikiranyeho amafaranga n'ubwebegihugu bwa Israel.

    Ati'Njye nashakaga urukundo,ikimenyimenyi iyo mba nshaka ubwenegihugu ubu nakabaye naragiye,ariko ndi hano kandi sinteganya no kuva mu Rwanda.'

    Uyu musore yavuze ko yamenyanye n'uwo bashyingiranye ubwo yari mu rugendo mu Rwanda nka mukerarugendo.

    Nyuma y'amezi atatu bari kumwe mu ngendo zo gutembera u Rwanda,ubwo bari bageze mu karere ka Rubavu,Holybeat nibwo yatinyutse abwira umugore we ko amukunda.

    Uko iminsi yicumaga ni ko urukundo rwabo rwakuze cyane,uyu mukobwa ukomoka muri Israel yakundaga mu Rwanda urugendo rwo gusura umukunzi we.

    Kuki ubu Annette Antoinette Tahan aba mu Rwanda kubera umukunzi we.

    Holybeat asanzwe ari umu Producer muri The Mane Music,Studio ya Bad Rama.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/30/kubera-umutingito-watumye-atajya-mu-kwa-buki/

  • Ingagi yafotowe iri kumwenyura kubera guhoberana na ngenzi yayo #rwanda #RwOT

    Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wamenyekanye cyane mu bikorwa byo kubungabunga, kurinda no gukora ubushakashatsi ku ngagi, wagaragaje ifoto irimo ingagi ebyiri zahoberanye imwe yasetse.

    Iyo foto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw'uwo Muryango saa Kumi na 30 z'igicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi 2021, iherekereshwa amagambo agira ati 'Iyo ukangutse ugasanga ari weekend!'

    Ubusanzwe ibyishimo by'inyamaswa bikunze kugaragarira mu kuba zakina hagati yazo, ariko iyi yo byayirenze iramwenyura.

    Dian Fossey Gollira Fund yatangijwe n'Umunyamerikakazi, Dr Dian Fossey, wari umushakashatsi ku bijyanye n'ingagi.

    Mu 1967, ni bwo yashinze Ikigo cy'Ubushakashatsi cya Karisoke giherereye mu Karere ka Musanze. Intego yacyo ni ugufasha kubungabunga, kurinda no kwiga ku ngagi by'umwihariko izo muri Afurika.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/30/ingagi-yafotowe-iri-kumwenyura-kubera-guhoberana-na-ngenzi-yayo/

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo 10 zisoje… – #rwanda #RwOT

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Indirimbo ‘Itara’ ya Davis D iyoboye uru rutonde irakunzwe cyane bitewe n'ubutumwa burimo buvuga ku buzima busanzwe buriho byafatira noneho ku magambo umuhanzi Davis D yaririmbye bitewe n'ubuzima yaciyemo igihe yari yatawe muri yombi bikayongerera kuryoha no gukundwa bitewe n'uyumva cyane ko hari n'usanga ari ubuzima yaciyemo.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda.com, zari zifite amajwi agera kuri 63 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho ubutumwa bugera kuri 34, dutangira kuzishyira ku rutonde mu majwi yagizwemo uruhare n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NYARWANDA 10 ZIKUNZWE

    ‘ITARA ‘YA DAVIS D NIYO NDIRIMBO IYOBOYE IZINDI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106080/inyarwanda-music-top-10-indirimbo-10-zisoje-ukwezi-kwa-gicurasi-zikunzwe-cyane-ziyobowe-na-106080.html

  • Abahanzi bakora umuziki wa Gospel basobanuriw… – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu nama nyungurana bitekerezo abahanzi basobanuriwe mu buryo burambuye ibijyanye n’uyu mushinga ugamije kurushaho guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza. Aimable Nzizera ukuriye uyu mushinga yavuze ko bawutangije kugira ngo ugire uruhare mu gutuma abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza batungwa n’impano yabo ari na ko bavuga ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano byabo.

    Ubwo basobanurirwaga uyu mushinga

    Ukurikije ibyasobanuwe mu kiganiro n'abanyamakuru giherutse kuba ndetse no muri iyi nama, hazatoranywa abahanzi 10 bakora cyane kandi basanzwe bafite izina rikomeye hamwe n’abandi bamaze gutanga icyizere bivuye ku bikorwa byabo, 5 bakizamuka muri bo nabo bazarebwa n’iki gikorwa. Hasobanuwe kandi ko aba bazatoranywa hagendewe ku ngingo zitandukanye zirimo abasanzwe bakora muzika, album bafite, ibitaramo bakoze ndetse na za videos bamaze gushyira hanze.  


    Aline Gahongayire nawe ari mu bitabiriye

    N’ubwo abanyamakuru batatumiwe, InyaRwanda.com yamenye ko abahanzi basobanuriwe ko bazatorwa bagashyigikirwa na rubanda binyuze mu mishinga yabo itandukanye bazakora ariko igamije guhindura ubuzima bwa rubanda ikanagirira abahanzi akamaro.

    Umwe mu bahanzi ba Gospel utashatse ko dutangaza amazina ye witabiriye iyi nama yabwiye InyaRwanda.com ko yashimishijwe n’uburyo abantu bazashyigikira imishinga yabo aho yagize ati “Ni byiza ko abantu bazashyigikira imishinga yacu kandi ibyo badushyigikiyemo bikatugeraho mu buryo bwihuse. Byari byaduteye impungenge uko bizakorwa ariko uko badusobanuriye numvise umuhanzi azabona inyungu nyinshi muri iyi gahunda”.

    Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bari bahari

    Undi muhanzi nawe yatubwiye ko atewe impungenge n’umubare muto w’abahanzi bazatoranywa ariko kandi ngo yizera ko abateguye iki gikorwa bazagerageza ku buryo buri mwaka abahanzi bazajya bagira amahirwe yo kubyitabira. Uyu muhanzi yagize ati “Hari amarushanwa usanga ashyiramo abantu bamwe, turizera ko bazitondera icyo kintu”.


    Umuhanzi Serge Iyamuremye

    Andi makuru twamenye ni uko abahanzi basabwe gutangira gutegura imishinga yabo kugira ngo izamenyeshwe abanyarwanda babashyigikire. N’ubwo nta munyamakuru n’umwe wari watumiwe twamenye ko mu cyumweru gitaha bishoboka ko ari bwo hazamenyekana abahanzi 10 ndetse n’abandi batanu bazitabira gahunda ya Rwanda Gospel Stars Live.

    Aimable Nzizera wa Rwanda Gospel Stars Live

    Turakomeza gukurikirana andi makuru ku birebana n’iyi nama tuzabibagezaho vuba.



    The Pink na Tonzi ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106085/abahanzi-bakora-umuziki-wa-gospel-basobanuriwe-ibijyanye-na-rwanda-gospel-stars-live-igami-106085.html

  • Chelsea FC yegukanye igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Thomas Tuchel wapanze ikipe nziza yahatanye kuva ku munota wa mbere kugeza kuwa nyuma,yatsinze Manchester City ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya FC Porto muri Portugal.

    Igitego cya Kai Havertz ku munota wa 42 nicyo cyahesheje Chelsea iyi ntsinzi y'amateka ibafashije kuyobora Uburayi mu mupira w'amaguru.

    Nubwo Pep Guardiola n'ikipe ye bagerageje kugumana umupira,bibagiwe ikintu cy'ingenzi aricyo gutsinda ibitego birangira barize ayo kwarika.

    Chelsea niyo kipe yabonye amahirwe menshi yo kubona ibitego ariko yakoresheje rimwe rikomeye yabonye ku mupira uyu Havertz yahawe na Mason Mount itsinda igitego cyiza cyane.

    City niyo amahirwe bwa mbere ubwo Raheem Sterling yinjiraga mu rubuga rw'amahina agerageza guhereza umupira n'agatsinsino mugenzi we ariko Reece James arahagoboka ashyira umupira muri Koloneri.

    Ku munota wa 10,Chelsea yazamukanye umupira mwiza kuri counter attack hanyuma Werner awuhabwa wenyine ari mu rubuga rw'amahina atera agapira gato umunyezamu Ederson arawufata.

    City yahise ikora nayo Counter Attack Raheem Sterling ahabwa umupira yirukanka wenyine yerekeza mu rubuga rw'amahina ariko agiye gutera Reece James ahita akuraho umupira ujya mui koloneri.

    Ku munota wa 17 nabwo Chelsea yinjiye mu rubuga rw'amahina,Chilwell akase umupira N'golo Kante awutera umutwe uca hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 39 Thiago Silva yagize ikibazo cy'imvune hanyuma asimburwa na Andreas Christensen.

    Ku munota wa 42,Chelsea yambuye City umupira mu kibuga hagati ugera kuri Mason Mount ahita awuhereza neza Kai Havertz wari wasize ba myugariro b'iyi kipe bari bahanganye,acenga umunyezamu Ederson ahita atsinda igitego cyiza cyane.Igice cya mbere cyarangiye Chelsea iri hejuru.

    Mu gice cya kabiri,City yagarutse mu kibuga igerageza kwima umupira Chelsea ariko ubusatirizi bwayo bwari bufite ikibazo ahanini cyatewe no kwitwara nabi kw'abakinnyi bo hagati barimo Gundogan utari mu bihe byiza.

    Muri uyu mukino,Pep Guardiola yakoze ikosa mu mipangire y'ikipe kuko yaba Rodri cyangwa Fernandinho bamufasha mu gukina bafasha ba myugariro ndetse banashaka umupira nta n'umwe yagiriye icyizere,ashyira umutwaro kuri Gundogan usanzwe akina neza iyo akinira imbere.Ibi byamugoye bituma ahabwa umuhondo kare akina yigengesereye umwanya munini.

    Ibyago bya City byaje kwiyongera ku munota wa 59 ubwo Kevin de Bruyne yagonganaga na Antonio Rudiger bimuviramo imvune ikomeye yatumye ahita asimbuzwa Gabriel Jesus.

    Ku munota wa 73,Kai Havertz yazamukanye umupira acenga myugariro wa City yinjira mu rubuga rw'amahina ahereza Christian Pulisic wari wenyine n'umunyezamu amurobye umupira uca ku ruhande.Iki cyakabaye igitego cya kabiri cya Chelsea.

    Manchester City yagumanye umupira ku kigero cya 58% ariko ntacyo byayimariye kuko yateye ishoti rigana mu izamu inshuro 1 gusa.

    Nubwo Chelsea yakinnye bike yegukanye igikombe cya UEFA Champions League bihesha umukinnyi wayo barimo N'golo Kante kujya mu ruhando rw'abegukanye ibikombe byose bikomeye.

    Chelsea ibabaje cyane City muri uyu mwaka kuko niyo yayisezereye muri ½ cya FA Cup,iyitsinda muri Shampiyona ndetse inayitwaye Champions League.

    Pep Guardiola amaze imyaka 10 ategereje Champions League ya 3mu mateka ye kuko aheruka iya 2011 ari kumwe na FA Barcelona ya Messi,Xavi na Iniesta baryanaga.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-fc-yegukanye-igikombe-cya-kabiri-cya-uefa-champions-league-mu-mateka

  • Dore uburyo abasore bakoresha iyo bashaka kubenga umukobwa bakundanaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore uburyo abasore bakoresha iyo bashaka kubenga umukobwa bakundanaga

    Kuri ubu usigaye usanga abasore bifuza kubenga abakobwa bakundana kubera bimwe mu bintu byabakuruye ,aho kuri ubu bimwe mu bintu bikurura abasore harimo abakobwa bafite uburanga n'amafaranga bigatuma bashaka kwiharira abasore.

    1.Ndatekereza ko uri nka mushiki wanjye( igisobanuro-ntunshimishije)

    2.Ndacyari umwana(igisobanuro-urangana na mama)

    3.Singukunda muri ubwo buryo(igisobanuro-uri igikobwa kibi-kitagira agasura, nagira isoni turi kumwe)

    4.Nta gahunda ndafata(igisobanuro-mfite inshuti nyinshi z'abakobwa)

    5.Mfite indi nshuti y'umukobwa(igisobanuro-byaruta kwibana nakenera umukobwa nkikinisha aho kugira ngo umbere inshuti)

    6.Sinjya nganira n'abakobwa aho nkorera/niga(igisobanuro-singushaka)

    7.Amakosa si ayawe ni ayanjye(igisobanuro-amakosa ni ayawe)

    8.Ndacyakomeye ku kazi kanjye/amashuri yanjye(igisobanuro-nubwo ibindi ndimo bitanshimishije, birakuruta)

    9. Ntabwo nzashaka(igisobanuro-ntabwo nashakana n'umukobwa nkawe)

    10.Tube inshuti gusa(igisobanuro-niba witeguye kujya ku murongo wa nyuma!)

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-abasore-bakoresha-iyo-bashaka-kubenga-umukobwa-bakundanaga/

  • Cécile Kayirebwa yatawe muri yombi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 (amafoto+video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cecile Kayirebwa yafatanywe n'abandi bantu benshi bari batashye ubukwe bwa dôte aho bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Nkuko amashusho dukesha THE CHOICE LIVE abyerekana abantu barenga 50 bari bitabiriye ubu bukwe ndetse banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ubusanzwe ubukwe ntabwo bwemewe hemewe gusezerana imbere y'Imana gusa nabwo abitabiriye batarenze abantu 30.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-yatawe-muri-yombi-yarenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-amafotovideo/

  • Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy'impapuro zisuku(Cotex) cyashyirwa kuri 300 Frw #rwanda #RwOT

    Mu gihe u Rwanda ndetse n'isi yose bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe isuku y'umwana w'umukobwa, umuryango AHF-Rwanda watanze impapuro z'isuku zitegurwa mu cyumba cy'umukobwa zingana na Miliyoni Eshanu.

    Ni igikorwa cyabereye mu turere tugize intara y'umujyi wa Kigali aritwo(Gasabo, Kicukiro, ndetse na Nyarugenge), aho ku ikubitiro batangiriye iki gikorwa ku kigo cy'amashuri cya Kagugu, bategura icyumba cy'umwana w'umukobwa.
    Ubusanzwe icyumba cy'umukobwa gifite agaciro kanini ku ishuri kuko gifasha abana b'abakobwa bagye mu mihango akaba ariyo mpamvu AHF yatanze inkunga y'ibi bikoresho.

    Bikunze kugaragara ko hari abana basiba ishuri mu gihe bari mu mihango, cyangwa se bagatanga impamvu runaka, ariko mu byukuri biterwa nuko baba bafite ipfunwe rwo kuvuga ko bagiye mu mihango bibaviriyemo ingaruka zo gusiba ishuri maze umusaruro w'amanota yari yiteze ukayoyoka.
    Ibyo byose nibyo byatumye umurwango mpuzamahanga w'abanyamerica, AHF-Rwanda ufatanyije na Minisiteri y'ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo cy'ubuzima RBC, bahaye impapuro z'isuku zizwi nka (cotex) kubakobwa batuye mu mujyi wa Kigali.

    Kayitesi Irene umwe mu bakobwa bahawe izo mpapuro z'isuku , avuga ko Leta y'u Rwanda yareba uko ibigenza kugira ngo igiciro cya Cotex cyashyirwa ku mafaranga Magana atatu.

    Agira ati'Mu byukuri cotex irahenze pe , ntago abakobwa twese twabona amafaranga igihumbi cyangwa managa atanu yp kuigura, biba bigoranye, ariko Leta yacu dukunda izarebe uko yabigenza nibura cotex imwe ishyirwe kuri Magana atatu, aya mafaranga ndahamyako ntamukobwa utayabona.'

    Akomeza ashima umurwango AHF-Rwanda wo wateye intabwe ya mbere ikabagenera cotex zo gukoresha, kuko muri ibi bihe hirindwa icyorezo cya Coronavirusi , ngo ntago byoroshye kubona amafaranga yo kuzigura bityo ugasanga hari bamwe bakoresha ibitambaro , bagasiba ishuri kubera kwanga ko igitambaro cyajya ku ruhande ndetse no kuba bidafite isuku ihagije.

    Rutarindwa, umukozi w'ishami ry'ubuzima mu karere ka Gasabo, avuga ko icyumba cy'umukobwa ari ingenzi,

    Ati 'Icyumba cy'umukobwa kirakenewe ku mashuri yose, kigashyirwamo ibikoresho bihagije, kuko kujya mu mihango ni ibintu biswanzwe ku mwana w'umukobwa, ndashimira cyane AHF-Rwanda yo mufatanyabikorwa w'akarere kacu bo batugeneye ibikoresho by'isuku, kuko bigiye gufasha abakobwa benshi.'.

    Umuyo wa AHF-Rwanda Dr Brenda Asiimwe-Kateera avuga ko hari bamwe mu bakobwa bakunda kugira ipfunye rwo kwanga kujya ku ishuri mu gihe bari mu mihango, kuko akenshi usanga muri abo iyo bayigiyemo bakunze gukoresha ibitambaro.akaba ariyo mpamvu batanze Cotex zo kubafasha mu gihe bagiye mu mihango.

    Agira ati'Umuryango AHF-Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y'ubuzima, ibinyujije mu kigo cy'ubuzima RBC, uyu munsi twifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw'umwana w'umukobwa hibandwa ku isuku mu gihe ari mu mihango, ninayo mpamvu twatanze Cotex miliyoni eshanu mu turere twa Gasabo, Kicukiro ndetse , Nyarugenge, ibi bizarinda abana babakobwa nakoreshaga ibitambaro mu gihe bari mu mihango , bagasiba ishuri kubera ko baba banga ko bagenzi babo bamenya ko bagiye mu mihango kandi ari ibintu bisanwe ku mwana w'umukobwa.'

    The post Kigali: Bamwe mu bakobwa barifuza ko igiciro cy'impapuro zisuku(Cotex) cyashyirwa kuri 300 Frw appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kigali-bamwe-mu-bakobwa-barifuza-ko-igiciro-cyimpapuro-zisukucotex-cyashyirwa-kuri-300-frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-bamwe-mu-bakobwa-barifuza-ko-igiciro-cyimpapuro-zisukucotex-cyashyirwa-kuri-300-frw

  • Abantu 69.591 bahawe dose ya kabiri y'urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Gutanga urukingo rwa Covid-19 ku bahawe dose ya mbere byatangiye mu gihugu hose. Urukingo rwatanzwe ni urwa AstraZeneca kuko abahawe urwa Pfizer bo bahawe urwa kabiri, ni ukuvuga ko bakingiwe mu buryo bwemewe.

    Usibye gukingira, hagaragaye abantu 14 banduye iki cyorezo biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali. Ibipimo byafashwe ni 3.694 mu gihe abakize bagasezererwa ari 60.

    Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda, abamaze kwandura ni 26.892 mu gihe abapfuye ari 352.

    29.05.2021 Amakuru Mashya | Update

    Uyu munsi, Abantu 69,591 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19. Iki gikorwa kizakomeza ku munsi w’ejo / Today, 69,591 people received second dose of #COVID19 vaccine. The activity continues tomorrow pic.twitter.com/FApRd1fK3I

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 29, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-69-591-bahawe-dose-ya-kabiri-y-urukingo-rwa-covid-19