Blog

  • Imikino 8 nta ntsinzi, umutoza wa Mukura VS yigijwe ku ruhande #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumara imikino 8 nta ntsinzi n’imwe umutoza wa Mukura VS, Zapata Antonio ukomoka muri Argentine yamaze guhagarikwa imikino isigaye ya shampiyona.

    Zapata yatangiye gutoza Mukura VS mu mikino y’amatsinda ya shampiyona umwaka wa 2021 mu itsinda D aho yasoje iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 yakuye kuri Sunrise FC i Huye uwo kwishyura batsindirwa Nyagatare, yatsinzwe kandi Marines FC na Espoir FC umukino ubanza n’uwo kwishyura.

    Ibi byatumye nyisanga mu cyiciro cy’amakipe 8 agomba guhatana no kutamanuka, bamaze gukina imikino 2 aho nabwo yanganyije na Sunrise batsindwa na Kiyovu Sports.

    Nyuma y’uyu musaruro nkene, nubwo ubuyobozi bwa Mukura VS butabyemera, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Mukura VS.

    Uyu mutoza wasinyiye Mukura VS imyaka 2, ubuyobozi bwa Mukura VS bwasanze kumwirukana byabahenda kuko bamwishyura amafaranga menshi bahitamo kuba bamuhagaritse kugeza iyi shampiyona irangiye aho hasigaye imikino 5 kugira ngo ikipe itamanuka.

    Uyu mutoza akaba yarahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho ubu Mateso Jean de Dieu ari we urimo gukoresha imyitozo afatanyije na Nshimiyimana Canisius.

    Nyuma y’uko shampiyona irangiye, uyu mutoza akaba azongera kwicarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe barebe niba yakomeza kuyitoza.

    Zapata yahagaritswe ku mirimo yo gutoza Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imikino-8-nta-ntsinzi-umutoza-wa-mukura-vs-yigijwe-ku-ruhande

  • Nyagatare : Min. Gatabazi yatangije akazi kahawe abinjizaga Forode ngo babicikeho #rwanda #RwOT

    Abaturage basaga 2 900 bo mu Mirenge itandatu yegereye umupaka ari yo Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Musheri na Matimba biganjemo abahoze mu bikorwa by’uburembetsi.

    Aka kazi katangiriye mu mirimo yo gutunganya imihanda yangiritse nk’umwe mu mishinga ikubiye muri iyi gahunda.

    Bamwe muri bo bavuga ko batatekerezaga ko bashobora guhabwa akazi ndetse bamwe ngo babanje kwihisha bazi ko ari uburyo bwo kubafata ngo babafunge kuko bahoze mu bikorwa bitemewe.

    Buri umwe mu bahawe aka kazi ahembwa ibihumbi 2000 by’amafaranga y’u Rwanda bakayabona nyuma ya buri minsi itanu.

    Amafaranga y’icyiciro cya mbere bamaze kuyahembwa kandi ngo bateguye imishinga ibyara inyungu bazayashoramo, aho kongera kuyashora mu bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na we yabasabye kubyaza umusaruro ayo mahirwe igihugu cyabahaye, bagatekereza imishinga ihindura ubuzima bwabo.

    Ivomo : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Min-Gatabazi-yatangije-akazi-kahawe-abinjizaga-Forode-ngo-babicikeho

  • Umuvugizi wa ADEPR yavuze ku kimwaro cy'abihayimana bijanditse muri Jenoside n'uruhare rw'itorero mu kwiyubaka – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Pasiteri Ndayizeye yatanze mu muhango wo kwibuka abari abakirisitu, abapasiteri n'abayoboke ba ADEPR, Ururembo rwa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki gikorwa cyabereye kuri ADEPR Muhima, cyateguwe n'Ururembo rwa Kigali. Cyakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko umwanya wo kwibuka ari uw'agaciro cyane kandi ari uguha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati 'Turi hano kugira ngo duhumurize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo twumva ubuhamya twongera kumva imbaraga z'Imana zitanga ubuzima kandi zirinda. Uyu ni umwanya dukwiye gukomeza kwibuka ariko tuniyubaka. Bikwiye gutuma twibaza icyo Imana ishaka, icyo yakurokoreye kugira ngo duhagarare mu murongo wo gukora ibyiza.''

    Yashimye Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu n'ingamba zashyizweho mu kubaka igihugu Abanyarwanda bifuza.

    Ati 'Natwe nk'itorero twifuza umunsi ku wundi kureba umusanzu dukwiye gutanga. Iyo twubaka itorero tuba turi muri wa murongo wo kubaka igihugu.''

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko mu kwibuka hashibukamo imbaraga yo kubaka ubumwe bwuzuye.

    Ati 'Iyo twibuka abakirisitu, abapasiteri bishwe muri Jenoside ariko tukabona hari abagize uruhare muri iyo Jenoside twumva ari ikimwaro. Uyu ni umwanya mwiza wo kubwira abantu ko hakwiye guterwa intambwe yo kwihana no gutanga amakuru akenewe harimo no kugaragaza ahaba hari imibiri y'Abatutsi bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro.''

    Yavuze ko nubwo habayeho igihe hakigishwa amacakubiri, itorero ryigisha ubumwe, nta mpamvu yari ikwiye kubaho ituma abantu basubizwa muri izo nyigisho.

    Ati 'Intego dufite ni iyo gukomeza kuba urumuri, umucyo. Mu biganiro nk'ibi tuvuga ko igihugu cyabaye umwijima mu gihe cya Jenoside, ingamba zose abantu bakwiye gufata ni iziganisha ku rumuri, urukundo dukomora kuri Kirisitu Yesu.''

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abanyetorero kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bava bakagera.

    Yagize ati 'Kwibuka bituma tuzirikana ku bubi n'ubukana bw'indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Ituma dutekereza gufata izindi ngamba zo gukomeza guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.''

    Yakomeje agira ati 'Amatorero yabaye indiri y'aho kwicira Abatutsi ndetse bamwe babigiramo uruhare. Uyu munsi amaze kugaragaza uruhare dushima, mu isanamitima no kurwanya ipfobya. Kwibuka tuniyubaka harimo rya sanamitima, kuremera abacitse ku icumu mukora no kurwanya abafite ingengabitekerezo n'abapfobya.'

    Meya Rubingisa yasabye abakirisitu gufatanya bagakoresha urubyiruko ruri mu matorero ku buryo buri wese abigira ibye cyane ko muri iyi minsi ruri gukoreshwa kugeza no ku rwarokotse.

    Yasabye abo muri Nyarugenge ko hakiri imyobo myinshi yakugunywemo abantu benshi ariko bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro.

    Mu kwibuka no gushimangira ukwiyubaka, ADEPR yatanze inkunga yo gusana inzu z'abarokotse Jenoside babiri barimo umwe wo mu Murenge wa Nyarugenge n'uwo mu wa Muhima.

    Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yunamiye inzirakarengane za Jenoside

    Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, na we yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yunamiye abakirisitu ku rwibutso ruri kuri ADEPR Muhima

    Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe (ibumoso) n’Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Biro Nyobozi ya ADEPR

    Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bibabaje kuba hari abakirisitu n'abapasiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda bikwiye kujyana no gukumira icyakongera kugarura amacakubiri

    Korali Jehovah Jireh yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka muri ADEPR, Ururembo rwa Kigali

    Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe inkunga izamufasha gusana inzu ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvugizi-wa-adepr-yavuze-ku-kimwaro-cy-abihayimana-bijanditse-muri-jenoside-n

  • Ngaho da !!- Bamporiki yatangajwe no kubona umuntu wiyanditse ku kaboko izina rye #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021, umwe mu bakoresha cyane Twitter mu Rwanda witwa Karangwa Sewase, yashyizeho ifoto igaragaza umuntu washushanyije izina rya Bamporiki ku kaboko ke.

    Iyi foto igaragaza akaboko k’umuntu bigaragara ko ari umuhungu, yishushanyijeho (Tatouage) amagambo agira ati 'B. Edouard.'

    Karangwa Sewase wayishyize kuri Twitter, yashyizeho amagambo agira ati 'MoS (Minister of State cyangwa Umunyamabanga wa Leta) Bamporiki Edouard yaba yaramenye ko hari umusore yagiriye neza, wamwanditse ku nkingi z’umutima, byamurenga ati : “Bose babimenye”, amwandika ku kuboko, aho agira ati : “Akari ku mutima, gasesekara ku munwa…” Urukundo nirwogere.'

    Bamporiki Edouard mu gusubiza ubu butumwa bwa Karangwa Sewase, nta magambo menshi yavuze, ahubwo yagize ati 'Ngaho da !!' arangije ashyiraho akarangabyiyumviro (Emoji) kagaragaza ko abuze icyo avuga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngaho-da-Bamporiki-yatangajwe-no-kubona-umuntu-wiyanditse-ku-kaboko-izina-rye

  • Urukiko rwanze icyifuzo cya Kabuga cyo guhagarika urubanza kubera ubuzima bwe bumeze nabi – #rwanda #RwOT

    Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga, yari yasabye Urukiko ko rwahagarika urubanza ruregwamo umukiliya we ku bw'inyungu z'ubugiraneza 'Bitewe n'uko ubuzima bwe budahagaze neza ku buryo yakurikirana urubanza.'

    Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe bitakunda, Kabuga yahabwa uburenganzira bwo gutura i La Haye ariko atari muri gereza.

    Yakomeje avuga ko 'Adafite ubushobozi bwo gucika ubutabera', akabishingira ku mpapuro zerekana imiterere y'ubuzima bwa Kabuga yatanze, n'ubwo amakuru arimo yagizwe ibanga nk'uko bigenwa n'amategeko.

    Iki cyifuzo cy'uruhande rwa Kabuga cyatewe utwatsi n'Ubushinjacyaha, bwavuze ko kugena ihagarikwa ry'urubanza, yaba mu gihe gito cyangwa burundu, byaba bikozwe hakiri kare cyane kandi nta mpamvu zifatika zishyigikira icyo cyemezo.

    Ku kijyanye no kuba Kabuga yaburana ari hanze kugira ngo akomeze kwitabwaho n'abaganga mu buryo bwuzuye, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo cyemezo kidakwiye kuko 'Kabuga ari umuntu wihishe ubutabera imyaka irenga 20' ku buryo nta cyizere cy'uko atakongera kubikora aramutse asohotse muri gereza.

    Bavuze kandi ko Kabuga adashobora kujya hanze ya gereza kuko Leta y'u Buholandi yamaze gutangaza ko 'Idategetswe kuzafasha Kabuga gutura ku butaka bwayo' kandi ko adafite inkomoko muri iki gihugu.

    Izi mpamvu zatanzwe n'uruhande rw'Ubushinjacyaha ni zo zashingiweho n'urukiko mu gufata umwanzuro wo gukomeza gufunga Kabuga.

    Kuva ku itariki ya 9 Ukuboza 2020, Kabuga akorerwa raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze inshuro ebyiri mu kwezi, mu rwego rwo gusuzuma niba afite ubushobozi bwo kuzakurikirana urubanza rwe.

    Ku wa 15 Mata 2021, uyu mugabo w'imyaka 85, yashyiriweho umuganga wihariye wamusuzumye mu buryo bwimbitse, akazatanga raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze ku itariki ya 21 Kamena 2021.

    Kabuga witabye urukiko bwa mbere mu Ugushyingo umwaka ushize, ategereje umwanzuro w'urubanza uzemeza niba yoherezwa kuburanishwa n'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, ruri Arusha muri Tanzania.

    Uyu musaza aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'itsembatsemba n'itoteza nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu 1994.

    Kabuga wari umwe mu bakize mu Rwanda mbere ya Jenoside, afatwa nk'umwe mu baterankunga bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yari umuntu wa hafi wa Perezida Habyarimana Juvénal, ndetse n'umwe mu bari bakomeye mu itsinda ryagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside rizwi nk'Akazu.

    Kabuga yangiwe kuburana ari hanze ya gereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwanze-icyifuzo-cya-kabuga-cyo-guhagarika-urubanza-kubera-ubuzima-bwe

  • Urukiko rwanze icyifuzo cya Kabuga cyo guhagarika urubanza kubera ubuzima bwe bumeze nabi –

    Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga, yari yasabye Urukiko ko rwahagarika urubanza ruregwamo umukiliya we ku bw’inyungu z’ubugiraneza “Bitewe n’uko ubuzima bwe budahagaze neza ku buryo yakurikirana urubanza.”

    Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe bitakunda, Kabuga yahabwa uburenganzira bwo gutura i La Haye ariko atari muri gereza.

    Yakomeje avuga ko “Adafite ubushobozi bwo gucika ubutabera”, akabishingira ku mpapuro zerekana imiterere y’ubuzima bwa Kabuga yatanze, n’ubwo amakuru arimo yagizwe ibanga nk’uko bigenwa n’amategeko.

    Iki cyifuzo cy’uruhande rwa Kabuga cyatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko kugena ihagarikwa ry’urubanza, yaba mu gihe gito cyangwa burundu, byaba bikozwe hakiri kare cyane kandi nta mpamvu zifatika zishyigikira icyo cyemezo.

    Ku kijyanye no kuba Kabuga yaburana ari hanze kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga mu buryo bwuzuye, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo cyemezo kidakwiye kuko “Kabuga ari umuntu wihishe ubutabera imyaka irenga 20” ku buryo nta cyizere cy’uko atakongera kubikora aramutse asohotse muri gereza.

    Bavuze kandi ko Kabuga adashobora kujya hanze ya gereza kuko Leta y’u Buholandi yamaze gutangaza ko “Idategetswe kuzafasha Kabuga gutura ku butaka bwayo” kandi ko adafite inkomoko muri iki gihugu.

    Izi mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’Ubushinjacyaha ni zo zashingiweho n’urukiko mu gufata umwanzuro wo gukomeza gufunga Kabuga.

    Kuva ku itariki ya 9 Ukuboza 2020, Kabuga akorerwa raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze inshuro ebyiri mu kwezi, mu rwego rwo gusuzuma niba afite ubushobozi bwo kuzakurikirana urubanza rwe.

    Ku wa 15 Mata 2021, uyu mugabo w’imyaka 85, yashyiriweho umuganga wihariye wamusuzumye mu buryo bwimbitse, akazatanga raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze ku itariki ya 21 Kamena 2021.

    Kabuga witabye urukiko bwa mbere mu Ugushyingo umwaka ushize, ategereje umwanzuro w’urubanza uzemeza niba yoherezwa kuburanishwa n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, ruri Arusha muri Tanzania.

    Uyu musaza aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu 1994.

    Kabuga wari umwe mu bakize mu Rwanda mbere ya Jenoside, afatwa nk’umwe mu baterankunga bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yari umuntu wa hafi wa Perezida Habyarimana Juvénal, ndetse n’umwe mu bari bakomeye mu itsinda ryagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside rizwi nk’Akazu.

    Kabuga yangiwe kuburana ari hanze ya gereza

  • Uwo bitaga inkende akoze igikorwa cy'agatangaza #rwanda #RwOT

    Ni umusore ukidi muto wavukanye uburwayi butangaje ,u buryo hari n'abadatinya kumwita inkende. akaba akomoka ku mubyeyi w'umukene utari yishobiye mbere yuko abona inzu nziza y'akagtaraboneka arimo uyu munsi.

    Amakuru y'uyu musore ukiri muto ndetse na nyina yatunguye benshi ubwo yamenyekanaga, naho ibyino nzu byo ni amakuru dukesha Afrimax TV ikorera kuri murandasi.

    Uyu musore ukiri muto ku myaka ye 22 abashije kugira abagiraneza bamufashije kubakira nyina inzu bazabamo bakaba bavuye mu bukene. Amazina ye yitwa Nsanzimana Elia akaba avuka anaba muri Gisagara.

    Ubuzima bwahise buhinduka kuri uyu muryango maze ABAKURIKIRANA afrimax ntibatinya kuyita umutangabuzima. Ni inzukandi bahawe bakanaremerwa inka izajya ikamirwa bombi.

    Magingo aya Afrimax yatangije undi mushinga wo gushakira inkunga uyu musore ngo agane kw'ishuli.

    Ni inkunga ushobora gutanga nyuma yo gukurikirana uyu muhango wo kumurikira uyu muryango iyi nzu.

    Ni inzu igezweho irimo ibitanda na matera byiza kandi biri kumwe n'pa salon igezweho irimo intebe nziza cyane ndetse na Television.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/02/uwo-bitaga-inkende-akoze-igikorwa-cyagatangaza/

  • Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cyo kurekura Kabuga, abamwunganira basaba kongererwa igihe cyo kwitegura #rwanda #RwOT

    Urubanza ruregwamo Félicien Kabuga rwasubukuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021 mu gihe hari hashize amezi atandatu rusubitswe.

    Urukiko rwatangiye iburanisha rumenyesha uregwa n’abamwunganira ko rwanze icyifuzo cyo kumurekura bari batanze bavuga ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera iza bukuru n’uburwayi.

    Urukiko rwavuze ko ubuzima bwa Félicien Kabuga bukurikiranirwa hafi ku buryo nta mpungenge zo kuba yakurikiranwa afunze.

    Umunyamategeko Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga, yasabye Urukiko kongererwa igihe cyo gutegura urubanza kuko bahuye n’imbogamizi mu kwegeranya ibimenyetso.

    Uyu munyamategeko avuga ko bafite impungenge zijyanye no gucungira umutekano abatangabuhamya bazashinjura Kabuga.

    Yavuze kandi ko hari izindi nzitizi zo gukorera muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 akavuga ko itariki 22 Ukwakira 2021 yo gutangiriraho urubanza yaba ari hafi cyane kubera akazi kanini bafite gukora.

    Uyu munyamategeko yagize ati “Uruhande rwacu ruri mu bihe bigoye gukoreramo, mu gihe Ubushinjacyaha bwagize imyaka myinshi yo gutegura urubanza twebwe ubu dufite imbogamizi zirimo n’ikipe ntoya.”

    Urukiko rwavuze ko ruzatangaza itariki y’igihe urubanza rwo mu mizi ruzatangirira, gusa Umucamanza Iain Bonomy uyoboye Inteko iburanisha uru rubanza, asaba uruhande rwunganira uregwa gukora ibishoboka byose kugira ngo mu gihe gisigaye cy’umwaka kitazabafata.

    Muri iri buranisha Kabuga ufatwa nk’umuterankunga w’imena wa Jenoside Yakorewe Abatutsi, ntiyagaragajwe mu mashusho uretse kuba yumvikanye mu magambo macye kandi mu ijwi riri hasi cyane ubwo yabazwaga niba ari kumva Umucamanza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cyo-kurekura-Kabuga-abamwunganira-basaba-kongererwa-igihe-cyo-kwitegura

  • Ibyishimo bya Nyiransengimana wamenye gusoma no kwandika ku myaka 43 –

    Ku bantu bazi neza gusoma no kwandika ndetse no kubara barumva nta gishya, ariko ku muntu utazi gusoma no kwandika muri uru Rwanda, abayeho mu buzima butari bwiza bwuzuye ipfunwe bitewe n’uko gukoresha telefone, gusoma ibyapa n’ibindi byinshi bisaba kumenya gusoma bitamworohera.

    Ibi nibyo byatumye hirya no hino mu turere hashyirwaho gahunda yo kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara. Ni gahunda imara umwaka umwe ikarangira nibura abatari babizi babimenye.

    Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge habereye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abaturage 241 bari bamaze igihe biga gusoma no kwandika. Ni abaturage biganjemo abakuze bagiye babuzwa amahirwe yo kwiga n’imiryango yabo.

    Byari akanyamuneza ku bakecuru n’abasaza bamenye gusoma no kwandika bakuze ibintu ngo byabateraga ipfunwe cyane bikanatuma batagera ku iterambere.

    Nyiransengimana Rose ufite imyaka 43 yavuze ko yakuze adafite ababyeyi bimuviramo kutajya mu ishuri ngo amenye gusoma no kwandika, ni ibintu byamuviriyemo kwitinya no kudatunga telefone.

    Ati “Mbere nafataga umuhanda nkayoba ariko ubu ntibyakongera kumbaho kuko namenye gusoma no kwandika, mbere sinari nakaguze telefone kubera gutinya kunanirwa kuyikoresha ariko ubu ngiye kuyigura kuko namenye uburyo nayikoresha n’uburyo nakwandikamo amazina y’abantu.”

    Nyiransengimana yavuze ko abana be babiri yabajyanye mu ishuri kugira ngo batazamera nkawe aho agiye kujya abakurikirana umunsi ku munsi byaba na ngombwa akabafasha gusubiramo ibyo bize.

    Niyonsaba Christine we yavuze ko yabangamirwaga no gusomerwa ibintu runaka yakabaye yisomera avuga ko nko mu gutora akenshi yitwazaga umwana wo kumusomera no kumwerekera.

    Ati “Iyo najyaga gutora nashakaga umuntu tujyana akansomera ariko kuva aho ntangiriye kwiga ubu gusoma narabimenye ku buryo nitwongera gutora ntazitwaza umwana ahubwo nzabyikorera.”

    Niyonsaba yashishikarije n’abandi bataramenya gusoma no kwandika kugana ishuri ngo kuko bidasaba imyaka runaka ngo umuntu abimenye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko gahunda yo kwigisha gusoma, kwandika no kubara ku bantu bakuze iba buri mwaka nyuma y’aho byagaragaye ko abantu bakuze batabizi bikabagora mu iterambere.

    Ati “Igihugu cyacu kirifuza ubukungu bushingiye ku bumenyi, niba twinjira muri Ejo Heza umuntu agomba kumenya imigabane ye akajya ayibwirwa n’undi ntibikwiye, niba twinjira muri gahunda y’ubuhinzi buvuguruye hakaba hari inyigisho zigendanye nuko bahinga ahantu hato bikaba byanditse mu bitabo bagomba kubisoma undi ntabimenye ntabwo uwo muturage yagera ku iterambere.”

    Meya Nambaje yavuze ko ibi aribyo bashingiyeho bahitamo kujya bafata abaturage ibihumbi hafi bitanu buri mwaka aho bigishwa iby’ibanze ku gusoma, kwandika no kubara bikabafasha mu kuba babasha gukoresha telefone n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

    Kuva mu 2008 kugeza mu 2021 Akarere ka Ngoma kamaze kwigisha abasaga ibihumbi 35 muri gahunda ya buri mwaka yo kwigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara.

    Nyiransengimana (iburyo) ari kumwe na mugenzi we basoreje rimwe amasomo yo gusoma no kwandika

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, yavuze ko kuva mu 2008 bamaze kwigisha abarenga ibihumbi 35 biganjemo abakuze

  • Ingo zisaga 4.000 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge itanu ya Rwamagana na Ngoma –

    Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Ngoma, Batangana Régis, avuga ko kugeza ubu abatuye aka karere basaga 68% bafite amashanyarazi, ari ibintu bishimishije cyane kuko ahanini muri iyi Mirenge ya Kibungo na Remera ingo nyinshi zitari zifite amashanyarazi.

    Yagize ati “Muri Ngoma iterambere ririmo kuzamuka cyane; kuba ingo zifite amashanyarazi ubu ari 68%, muri iyi Mirenge ahanini yagejejwemo amashanyarazi wabonaga nta terambere rihari, ariko ubu ubucuruzi burakorwa nijoro, hageze iterambere urahabona imashini zisya, ibyuma bisudira, amazu atunganya imisatsi n’ibindi byinshi kandi bitahabaga mbere, ubu urabona ko abaturage bishimye.”

    Stephen Igooma, Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana nawe yemeza ko ingo ziherutse guhabwa amashanyarazi muri Fumbwe na Rwamagana zongereye umubare w’abamaze kuyagira bava kuri 62% bagera kuri 71%.

    Abayobozi b’amashami ya REG muri Ngoma na Rwamagana bose bavuga ko bari gufatanya n’ubuyobozi bw’utwo turere mu kongera amashanyarazi kandi ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zo muri Ngoma na Rwamagana zizaba zifite amashanyarazi.

    Abaherutse kubona amashanyarazi bemeza ko yahinduye imibereho yabo

    Mukashyaka Christine ni umuturage utuye mu Kagari ka Gahima, mu Murenge wa Kibungo, umwe mu baturage muri uyu Mirenge bagejejweho amashanyarazi muri aka Karere ka Ngoma.

    Mukashyaka avuga ko nyuma yo guhabwa amashanyarazi ubuzima bworoshye ndetse ubu abana babo biborohera gusubiramo amasomo ndetse na serivisi nyinshi bakenera bazibona hafi bitandukanye na mbere aho byabasabaga amafaranga menshi bajya I Kibungo mu mujyi gushaka izo serivisi.

    Uwimana Liberata ni umucuruzi ufite butike muri aka Kagari ka Gahima, mu Mudugudu wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Avuga ko iterambere ryihuse cyane muri ako Kagari kabo nyuma y’aho babonye amashanyarazi.

    Uwo mugore avuga ko ubucuruzi bwe bugenda ndetse akurikije uburyo amashanyarazi yazanye iterambere bazarushaho gukora amasaha menshi mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba kirangiye bemerewe gukora amasaha bashaka yose.

    Nsengimana Pione we ni Umuturage nawe utuye mu Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana. Uyu Nsengimana yahise ashinga studio itanga amafilimi ndetse n’imiziki ku babyifuza kandi agafasha abakoresha amatelefoni na radiyo kubakanikira ibikoresho byabo byapfuye.

    Aragira ati “Serivisi za studio nazitangije nyuma y’uko tubonye amashanyarazi, ubusanzwe izo serivisi abaturage bajyaga kuzishakira i Nunga kuko ariho hafi bashoboraga kubona umuriro, ariko ubu barazibona hafi kuko nazibegereje”.

    Uwimana Gertulde ni umudamu wahise atangiza inzu itunganya imisatsi muri aka Kagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Fumbwe ho muri Rwamagana nyuma y’aho aboneye amashanyarazi.

    Uwimana avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Nyamirama, ndetse abaturage bishimira iterambere babonye.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu abasaga 62.3% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda harimo 46% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 16.3% bafite amashanyarazi afatiye ku mirasire z’izuba.

    Abatuye muri aka gace bishimira iterambere bamaze kugezwaho

    Aya mashanyarazi yatumye biteza imbere, bamwe batangiza ibikorwa by’ubucuruzi