Blog

  • Amavubi azajya ajyamo uwiyushye akuya? 60% by’ababanzagamo barasigaye, 11 beza batahamagawe #rwanda #RwOT

    Uretse no mu Rwanda no muri Brazil benshi bafata nk’igicumbi cya ruhago ku Isi, iyo ikipe y’igihugu yahamagawe usanga havugwa byinshi, kuki uyu atahamagawe, kuki uyu yahamagawe, kuri iyi nshuro mu Rwanda Mashami Vincent yakoze impinduka zatunguye benshi ndetse bamwe batangira kwemeza ko yaba ari iherezo ku bari bameze nk’abafashe ibibanza mu ikipe y’igihugu.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 29 Gicurasi, Mashami Vincent yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitegura imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique.

    Muri uru rutonde rw’abakinnyi 34 hagaragayemo gutungurana kuko amwe mu mazina aremereye atigeze arugaragaraho ndetse no mu nkuru zacu zatambutse twagiye tugaruka ku mpamvu aba bakinnyi batahamgawe.

    Iyo urebye abakinnyi bahamagawe, abatarahamagawe bakwiye kugira amakenga kuko zishobora kuzahinduye imirishyo, uyu munsi ntibahamagawe ariko na none ibyabaye none n’ubutaha byazaba, akaba ari umwanya mwiza wo kwitekerezaho.

    Nubwo atahamagaye amazina yari asanzwe amenyerewe mu Mavubi, benshi bashimye icyemezo yafashe kuko biri buhe umwanya abatarahamagawe kwiterezaho.

    Hatitawe ku mpamvu yari buri umwe utarahamagawe, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe abakinnyi 11 beza bari basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu ubu batahamagawe, aho 60% ari abari basanzwe bafite umwanya ubanza mu kibuga.

    Kwizera Olivier — Umunyezamu

    Kwizera Olivier asanzwe ari we munyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, gusa ntiyahamgawe bigendanye n’ikibazo cy’imyitwarire amaze iminsi agaragaraza, aho umutoza yavuze ko hari ibyo agomba gukosora.

    Omborenga Fitina — Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo

    Ni umukinnyi ntasimburwa mu ikipe ye ya APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu iyo yahamagawe biba bizwi ko ari ukubanzamo, gusa kuri iyi nshuro ntabwo yahamagawe aho yisabiye umutoza kutamuhamagara bitewe n’ikibazo cy’imvune aho yashakaga umwanya wo kuruhuka, na raporo z’abaganga ba APR FC zemeje ko atemeze neza.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende — Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso

    Yaba mu ikipe ye ya APR FC ndetse no mu Mavubi, ni umukinnyi ubanzamo, ntabwo na we yahamgawe kubera ikibazo cy’imvune aho na we yasabye umutoza kutamuhamagara.

    Usengimana Faustin — mu mutima w’ubwugarizi

    Ni umukinnyi wa Police FC ndetse yari asanzwe abanzamo, byari bigoranye mu minsi yashize kubona ikipe y’igihugu yahamgawe atarimo. Uyu myugariro ntabwo yahamgawe bigendanye n’uko ahagaze hakaba harahawe amahirwe abo umutoza abona bameze neza.

    Rugwiro Herve — mu mutima w’ubwugarizi

    Rugwiro Herve Amadeus asanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports ndetse ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu kuko ntibyari bisanzwe ko umutoza ahamgara ngo amusige, gusa muri iyi minsi ntibimeze neza no mu ikipe ye ntarimo kubona umwanya wo gukina, kikaba ari igihe cyiza cyo kwitekerezaho.

    Yannick Mukunzi — Mu kibuga hagati

    Yannick Mukunzi asanzwe ari umukinnyi ufite umwanya ubanzamo mu ikipe y’igihugu, umutoza akaba ataramuhamagaye kuko no mu ikipe ye ya Sandvikens IF muri Sweden adakina kubera ikibazo cy’imvune aho amaze hanze ukwezi, ubu akaba ari bwo arimo gukiruka.

    Ally Niyonzima — Mu kibuga hagati

    Ni umukinnyi wa Azam FC muri Tanzania, ubusanzwe no mu ikipe y’igihugu abanzamo, ariko nyuma yo gutakaza umwanya wo gukina muri Azam FC, arasabwa kwitekerezaho kugira ngo agaruke mu bihe bye.

    Muhire Kevin — Mu kibuga hagati, yanasatira anyuze ku mpande

    Muhire Kevin ni umukinnyi wa Rayon Sports, ashobora gukina mu kibuga hagati cyangwa se akaba yanasatira anyuze ku mpande, si umukinnyi ubanza mu kibuga mu Mavubi ariko na none si umukinnyi ushobora kubura muri 18 bafashishwa ku mukino mu buryo bworoshye. Siyahamagawe bitewe n’ikibazo cy’imvune afite.

    Haruna Niyonzima – Inyuma y’umwataka cyangwa gusatira anyuze ku mpande

    Haruna Niyonzima, ni kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, akina inyuma y’umwataka cyangwa na we agasatira anyuze ku ruhande, bigendanye n’ibihe arimo muri Tanzania mu ikipe ye ya Yanga aho atarimo gukina, hakiyongeraho ibibazo by’umuryango, umutoza yahisemo kutamuhamagara.

    Suira Ernest — Rutahizamu

    Sugira Ernest niyo atabanza mu kibuga mu Mavubi ariko aba ari kuri 18 bagomba kwifashashwa ku mukino, ni rutahizamu ukunzwe n’abanyarwanda bigendanye n’ibitego atsinda by’ingenzi kandi mu gihe cya nyacyo, bitewe n’uko arimo kwitwara muri Rayon Sports, ntabwo umutoza yamuhamagaye ahubwo yamusabye kwitekerezaho.

    Sibomana Patrick Papy — Semababa

    Papy ni umukinnyi usatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso, na we ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu akunze guhamagarwa, ariko na we nyuma yo kuva muri Tanzania mu ikipe ya Yanga akaba ari muri Police FC bisa nk’aho umutoza yamuhaye ubutumwa bwo kwitekerezaho akagaruka mu bihe bye akaba yakongera guhamagarwa.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-azajya-ajyamo-uwiyushye-akuya-60-by-ababanzagamo-barasigaye-11-beza-batahamagawe

  • Anfré uvugwa muri Raporo ya Duclert ashobora kugirwa Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda –

    Magingo aya, ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biyoborwa na Chargé d’affaires witwa Jérémie Blin wasimbuye Etienne de Souza. Ambasaderi iki gihugu giheruka mu Rwanda, ni Michel Flesch, wasoje imirimo ye muri Nzeri 2015 agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Mu ruzinduko Macron aheruka kugirira mu Rwanda, yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye no kuba u Bufaransa bwakongera kugira Ambasaderi i Kigali. Amakuru avuga ko Macron yagennye ko Antoine Anfré ariwe ugomba kumuhagararira.

    Jeune Afrique yatangaje ko Anfré w’imyaka 58 usanzwe ari umuntu umenyereye dipolomasi na cyane ko ari Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.

    Izina ry’uyu mugabo rigaragara muri Raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Vincent Duclert, aho ririmo inshuro 36.

    Mu myaka ya 1990, Anfré yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

    Agaragazwa nk’umuntu wari hagati mu guhuza Minisiteri y’Ingabo n’Abakozi bo mu Biro bya Perezida François Mitterrand, bari baraciye umurongo utukura kuri FPR Inkotanyi bakiyemeza kuyirwanya bashyigikiye Habyarimana wari ku butegetsi icyo gihe.

    Muri iyi raporo ariko, uyu mugabo agaragazwa nk’uwari ushyigikiye ko Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka, aho we ubwe yanditse ati “ibikorwa byacu muri kiriya gihugu bikwiriye guhinduka”, akagaragaza ko u Bufaransa bufite ubushobozi bwo kubigenza gutyo.

    Ni umurongo wari uhabanye cyane na Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda, yari ishyigikiye bidasubirwaho ubutegetsi bw’Abahutu. Iyi raporo igaragaza ko abantu bose bari bashyigikiye ko umurongo w’u Bufaransa icyo gihe uhinduka, bagiye bigizwayo umwe ku wundi, ari nako byagenze kuri Antoine Anfré wategetswe kwegura ku buyobozi bwa DAM.

    Uyu mugabo yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 agizwe Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger, ni umwanya atatinzeho kuko yashinjwe na Leta ya Niger kuba umuntu uyinenga cyane aza kuva kuri izo nshingano muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.

    Yahawe izindi nshingano nyuma y’aho, agirwa Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016. Hari mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

    Guhera mu 1962, u Bufaransa bumaze kohereza mu Rwanda ba ambasaderi 16, kuva kuri Jean-Marc Barbey wabimburiye abandi kugeza kuri Michel Flesh wagiye mu 2015.

    Anfré (uri ibumoso imbere) yahoze ari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger

  • Dore igisubizo ku bibaza iminota myiza umuntu akwiye kumara atera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n' inzobere buvuga ko umuntu muzima aba agomba gutera akabariro igihe kingana n'iminota 7 kubashakanye.

    Abantu benshi bakunda kwibaza igihe nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z'igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo. Mu mwaka wa 2005, ni bwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n'akabariro.

    Nyuma yaho ni bwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Yagaragaje ko nyuma y'ubushakashatsi yakoze, yasanze hagati y'iminota 3 n'iminota 7 ari bwo umugabo n'umugore baba banyuzwe. Yongeraho ko hagati y'iminota 7 na 13 ari igihe cyiza abakora imibonano mpuzabitsina baba bashize ipfa.

    Abagabo barangiza vuba bakunda kwibaza igihe nyacyo baba bagomba kumara batararangiza.

    Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2007 na 2012 bwemeje ko umugabo arangiza vuba iyo atabasha kurenza iminota nibura 2. Gusa hari n'abarangiza mu gihe bakinjiza igitsina cyabo mu cy'umugore.

    Twakwanzura ko kugira ngo imibonano mpuzabitsina iryohere abayikora , igomba kumara hagati y'iminota 17 na 43 habariwemo igihe cyo gutegurana kw'abashakanye nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje. Igihe cyiza cyo gutegurana kigomba kumara hagati y'iminota 10 na 30.

    Source : https://yegob.rw/dore-igisubizo-ku-bibaza-iminota-myiza-umuntu-akwiye-kumara-atera-akabariro/

  • Nakoreye ibi bintu umukunzi wanjye, kuva uwo munsi ntiyongeye kunca inyuma! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi myaka ingo nyinshi zikunze gusenyuka bitewe n'ubwumvikane buke buri hagati y'abashakanye, burimo guhora mu ntonganya z'urudaca, kuba umwe mu bashakanye yarabase n'ingeso runaka nk'ubusinzi, gucana inyuma n'ibindi{…}.

    Kugira ngo ibi byose byirindwe mu muryango, hari ibintu bitandukanye abashakanye bashobora gukora bigatuma umubano wabo uhora ari mushya mu maso yabo.

    Hagati aho twabateguriye ibikorwa umugabo ashobora gukorera umugore we, bigatuma umugore amukunda ndetse bigatuma gucana inyuma hagati yabo biba umuziririzo.

    1. Igihe uri kumwe n'umugore wawe mufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk'iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje mbese umutunguye.

    2. Abagabo bakunda kugira akazi kenshi ariko burya umugore akunda umugabo ushakisha byibura iminota mike akajya ahantu hatari urusaku hanyuma ukamuhamagara ukamwerekako umutekereza ukanamubwira ijambo 'ndagukunda' kandi 'ndakwemera.'

    3. Gerageza gukorera umugore wawe ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.

    4. Ujye ukorana gahunda zimwe na zimwe n'umugore wawe nko kujyana gusenga, kureba film, umupira , gusura abantu n'ibindi bitandukanye.

    5. Jya wibuka amatariki umugore wawe afata nk'ingirakamaro mu buzima bwe nk'itariki ye y'amavuko, iy'umubatizo we, umunsi w'umutagatifu we n'izindi kandi umwereke ko wabyibutse.

    6. Jya ufata igihe utemberane n'umugore wawe ndetse mube mwahitamo no kutarara mu rugo mujye ahantu kure y'aho mutuye mufate nka hotel, ubundi ahasigaye mwiyibutse ibyo mwakoraga byose kera mutarabana.

    7. Kora ubushakashatsi ku mugore wawe, umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

    8. Mu gihe uri kumwe n'mugore wawe mu rugo musange mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk'umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n'ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone n'iyo mwateka ibitaryoshye.

    9. Jya ukunda guha impano umugore wawe akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

    10. Igihe cyose uri kumwe n'mugore wawe, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k'ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n'itandukaniro riri hagati yawe n'abandi.

    Source : https://yegob.rw/nakoreye-ibi-bintu-umukunzi-wanjye-kuva-uwo-munsi-ntiyongeye-kunca-inyuma/

  • Yataye ibiro 4 byose! Miss Uwase Vanessa yazamuye imbamutima z'abafana be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Vanessa Raïssa wamamaye cyane kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2015 yanegukanyemo ikamba ry'igisonga cya mbere, yatangaje ko kuri ubu yatasye ibiro 4. Ni nyuma yuko uyu mukobwa yari amaze gushyira hanze ifoto ye ikurikira yanazamuye imbamutima z'abafana be.

    Nyuma yuko Miss Vanessa ashyize hanze iyi foto, benshi mu bafana be batunguwe cyane nuko asa ndetse nuko asigaye angana dore ko mu minsi ishize nabwo yari yashyize hanze ifoto ye gusa kuri iyi nshuro bwo benshi bashituwe n'ubwiza bwe maze batangaza ibi bikurikira:

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Vanessa Raïssa Uwase (@hermajesty_uwase)

    Source : https://yegob.rw/yataye-ibiro-4-byose-miss-uwase-vanessa-yazamuye-imbamutima-zabafana-be/

  • Ibyo nakoze nanjye binteye isoni! Ese mbibwire Papa cyangwa mbiceceke? Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi wacu yaratwandikiye ngo tumugire inama. Yatangiye agira ati 'Mbandikiye ngirango mbagishe inama,
    ndi umusore, mfite imyaka 25 ndacyaba iwacu mbana na papa n'umugore wa papa. Mama yitabye Imana mu minsi yashize none papa yashatse undi ariko ukiro muto kuko turangana mu myaka.

    Uwo mugore akigera murugo yatangiye imico yo kunyitaho cyane rwose ku buryo numvaga ko ntanicyo bitwaye ariko nyuma bigenda bifata indi ntera ndetse tuza no kuryamana none ari kumbwira ko atwite inda yanjye'.

    Ndi kwibaza mbigenze gute?
    Nerure mbwire papa ko umwana umugore we inda atwite ari iyanjye? cyangwa ndyumeho?

    Mwamugira inama muciye muri comment

    Source : https://yegob.rw/ibyo-nakoze-nanjye-binteye-isoni-ese-mbibwire-papa-cyangwa-mbiceceke-mungire-inama/

  • Umugabo yasazwe n'ibyishimo ubwo yaryaga keke bwa mbere mu buzima bwe ku isabukuru ye y'amavuko. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mupapa wo muri Nigeriya witwa Emmanuel Okorie yatangaje abantu benshi ku mbugankoranyambaga ubwo yagaragazaga ibyishimo byinshi yatewe no kuba ari ubwambere ariye umutsima(cake) y'isabukuru y'amavuko ye.

    Mugihe abantu benshi bahora biteze kwakira cake nibindi byiza kumunsi wabo ukomeye w'amavuko uyu mugabo we ,avuga ko ari ubwa mbere ibi abikorewe kuva yavuka.Emmanuel ,umugabo wubatse ufite n'abana babiri yishimiye cyane uburyo umugore we yamuteguriye umunsi w'isabukuru y'amavuko ye,maze amutegurira na cake atigeze abona kuva mu bwana be ngo bitewe n'uko yavukiye mu muryango ukennye utarashoboraga kubona ubushobozi bwo kumukoreshereza ibirori by'isabukuru ye.

    Uyu mupapa yasangiye amashusho yakunzwe n'abatari bake kuri Facebook ari kumwe n'abana be bizihiza isabukuru ye ndetse bishimanye. Emmanuel yashimye umugore we avuga ko ari umunsi udasanzwe kuri we.Yakomeje ahishura ko ari ubwambere abonye umunsi udasanzwe nk'uyu kuko ababyeyi be batashoboraga kumukorera umunsi mukuru nk'uyu.

    Yanditse ati: 'Umugore wanjye yampaye umutsima utunguranye. Cake yambere yumunsi wubuzima bwanjye. Urakoze mukundwa. Tekereza ko ntigeze nkata umutsima wo ku isabukuru y'amavuko kuva navuka … Ntabwo twahawe ibintu byiza nkibi kuko ntabwo buri mubyeyi ashobora kwigurira keke nk'iyi. Urukundo rwanjye Precious Anurika Emmanuel, urakoze. ' 

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yasazwe-nibyishimo-ubwo-yaryaga-keke-bwa-mbere-mu-buzima-bwe-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Rurangirwa Louis yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wo kuyobora Ferwafa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rurangirwa Louis wigeze kwiyamamariza kuyobora Ferwafa mu myaka ine ishize, yongeye kubimburira abandi gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa n'ubundi.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 01/06/2021, ni bwo hatangiye ku mugaragaro igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'Ferwafa', bikazasozwa tariki 04/06/2021.

    Rurangirwa Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga, akaba Perezida w'ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Rwanda 'RAF', ni we wabimburiye abandi gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Ferwafa, nk'uko yari yanabigenje kuri manda iheruka.

    Yahise anatangaza kandi urutonde rw'abandi bakandida bazafatanya kwiyamamaza barimo Madamu KAYISIME Nzaramba wigeze kuyobora akarere ka Nyarugenge wiyamamaza ku mwanya wa Visi-Perezida, harimo kandi Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi, akaba ari ku mwanya w'uzaba ashinzwe umutekano.

    Komite Nyobozi ya Rurangirwa Louis bazafatanya kwiyamamaza

    1 Mr. RURANGIRWA Louis: Perezida
    2 Ms. KAYISIME Nzaramba: Visi-Perezida
    3 Mr. NDAYAMBAJE Pascal: Komiseri ushinzwe umutungo
    4 Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel Komiseri ushinzwe umutekano
    5 Dr. MPATSWENUMUGABO Jean Bosco Komiseri ushinzwe ubuvuzi
    6 Me. MUKASHYAKA Joséphine Komiseri ushinzwe amategeko
    7 Mr. NKURUNZIZA Benoit Komiseri ushinzwe amarushanwa
    8 Mr. NDARAMA Mark Komiseri ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru
    9 Ms. MUKASEKURU Deborah Komiseri ushinzwe iterambere ry'umupira w'abagore
    10 Ms. MUGISHA Benigne Komiseri ushinzwe gushaka amasoko

    Source : https://yegob.rw/rurangirwa-louis-yongeye-gutanga-kandidatire-ku-mwanya-wo-kuyobora-ferwafa/

  • Bruce Melodie yatemberanye na Fireboy uri i Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere Taliki 31 Gicurasi 2021 Umuririmbyi w'Umunya-Nigeria Adedamola Adefolahan umaze kumenyekana nka Fireboy DML, umaze iminsi mu Rwanda, yatemberanye na Bruce Melodie ku musozi wa Kigali basohokana ahazwi nka Fazenda.

    Amakuru ahari avuga ko Fireboy yaje mu Rwanda yitabiriye imikino ya Basketball Africa League yasojwe mu mpera z'icyumweru gishize.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melodie niwe watangaje ko yakiriye Fireboy mu Rwanda, yagize ati 'Ni iby'agaciro kwakira umuvandimwe Fireboy mu Murwa wacu Kigali … Twagiye.'

    Aya magambo yayaherekesheje amafoto y'ibihe byihariye yagiranye na Fireboy kuri Fazenda.

    Ntiharatangazwa  niba hari imishinga aba bahanzi bombi baba bahuriyeho, dore ko n'Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba, yirinze kwemera cyangwa ngo ahakane niba hari indirimbo aba bahanzi bagiye gukorana.

    Fireboy yaje mu Rwanda mu gihe kimwe n'abandi bahanzi bakomeye barimo Mr Eazi, Mohombi, J. Cole, Sho Madjozi n'abandi byavugwagwa ko bitabiriye imikino ya BAL yaberaga mu Rwanda.

    Fireboy DML afite imyaka 26. Ni umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Ni umwe mu bahanzi bafashwa na YBNL Nation ya Olamide uri mu bahanzi bakomeye muri Nigeria.

    Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Vibration', 'Jealous', 'What if I say', 'Need you' n'izindi nyinshi zitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yatemberanye-na-fireboy-uri-i-kigali/

  • Ibizakwereka ko uri mu rukundo rudafite icyerekezo||Ubishoboye wabivamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n'uratarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwarundi rutabasha kwihanganira ibigeragezo. Ikindi kiruranga ni uko nta gitekerezo cyo gushinga urugo umusore n'inkumi bakundana baba bafite.

    Ibimenyetso biranga urukundo rudafite icyerekezo :

    1.Ntahazaza

    Urukundo rufatika rugira icyerekezo n'intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y'uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy'urukundo rwabo.

    2.Nta bihe byiza mugirana

    Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza.Aha ndashaka gusobanura bya bihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

    3.Nawe ubwawe ntuzi niba ukunda umukunzi wawe

    Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we niba ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.

    4.Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka

    Mu bintu biranga urukundo nyarukundo, kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze n'ingenzi. Mu ndimi z'amahanga nibyo bita communication. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga. Ntiwambwira uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n'uko umukunzi wawe amerewe ngo nurangiza unyemeze uburyo icyo murimo ari urukundo.Hambere iterambere ritaraza nibwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe. Kuri ubu communication yaroroshye kuburyo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n'ikiganiro n'ubwo mutandukanyijwe n'intera ndende. Niba biba rimwe na rimwe, harimo
    ikibazo.

    5.Guhora mushwana

    Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n'umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto ,menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.

    6.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo

    Icyizere no kwiyumvanamo hagati y'abakundana n'ibintu by'ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by'ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n'ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-uri-mu-rukundo-rudafite-icyerekezoubishoboye-wabivamo/