Blog

  • IGP Dan Munyuza yemeranyije n’Umuyobozi wa Polisi ya Malawi gukurikirana abakekwaho Jenoside bihisheyo –

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi, Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Dan Munyuza, bongeye kuganira kuri ayo masezerano y’ubufatanye bemeranya gutangira gushyira mu bikorwa ibiyakubiyemo.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena, aba bayobozi bagarutse cyane ku bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gushimangira umutekano muri rusange hibandwa ku kurebera hamwe uko barwanya ibyaha bijyanye n’ibihe tugezemo nk’iterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

    Hanagarutswe kandi ku guhuza ibikorwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku idini ya Islam, gushyiraho ihuriro rihoraho rizajya rihura kenshi rikaganira ku bibazo by’umutekano bibangamiye ibihugu byombi n’akarere, guhanahana amakuru ku byaha n’abanyabyaha harimo abacyekwaho kuba barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagahungira muri Malawi.

    Aba bayobozi banemeranyijwe gushimangira ubufatanye mu kongerera ubushobozi Abapolisi binyuze mu mahugurwa n’iterambere.

    Tariki 31 Gicurasi IGP Dan Munyuza ubwo yakiraga mugenzi we wa Malawi yongeye gushimangira ko ubufatanye ari ibuye ry’ifatizo mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigaragara muri iki gihe.

    Ati “Muri iki gihe hagaragara ibyaha by’iterabwoba, iby’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibimunga ubukungu bw’igihugu. Ibi byose bibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage b’ibihugu byacu ni ngombwa ko dufatanya kubirwanya.”

    Aba bayobozi kandi banagarutse ku bufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa aho Umuyobozi wa Polisi ya Malawi mu ruzinduko amazemo iminsi mu Rwanda we n’intumwa ayoboye basuye ibigo by’amashuri bya Polisi y’u Rwanda bishimira amasomo atangirwamo.

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yavuze ko hari bamwe mu bapolisi b’iki gihugu bagiye kujya bohorezwa mu Rwanda guhugurirwa muri Polisi y’u Rwanda.

    IGP Dr Kainja yagize ati ” Twabonye mu bihugu bigera muri 14 bya Afurika byohereza ba Ofisiye bakuru kuza kwiga muri iri shuri rikuru ryanyu twebwe tutarimo nyamara nishimiye amasomo ahatangirwa cyane cyane iriya mpamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amahoro no kurwanya amakimbirane.”

    “Usibye n’ibyo nabonye bigisha ibijyanye no kuyobora Abapolisi mu rwego rwo hejuru. Mu ishuri rya PTS-Gishari naho twishimiye amasomo ahatangirwa twavuga amasomo ajyanye no gutabara byihuse, amasomo ajyanye n’uburyo bwihariye bwo gukoresha imbunda, gutoza umutwe wihariye w’Abapolisi, amasomo yo kwigisha Abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato aya yose twasanze tugomba kohereza Abapolisi hano mu Rwanda bakayiga.”

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yashimiye mugenzi w’u Rwanda IGP Dan Munyuza uburyo we n’itsinda ayoboye bakiriwe aboneraho no gutumira mugenzi we kuzasura Malawi.

    Kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

    Tariki ya 31 Gicurasi bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru nyuma basuye ishuri rya Polisi riri i Gishari (PTS-Gishari) mu Karere ka Rwamagana banasura ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

    Aha hose aba bashyitsi bishimiye amasomo ahatangirwa bagaragaza ko bagiye kujya bohereza Abapolisi kuhiga.

    Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Dan Munyuza bagiranye ibiganiro bishimangira ubufatanye hagati y’impande zombi

  • Umuganga yaguwe gitumo ari gusambana n'umwarimukazi mu Karere Gakenke #rwanda #RwOT

    Umugabo ukora umwuga wo kuvura mu Murenge Cyabingo mu Karere ka Gakanke yaguwe gitumo ari gutera akabariro n'umwarimukazi mu rugo rw'uwo murezi,mu gihe umugabo we atari ahari.

    Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021,nib wo uyu muganga yafatiwe mu rugo rw'uyu mwarimukazi ruherereye mu Kagali ka Murenge wa Cyabingo muri Gakenke.

    Abaturage bomuri ako gace batanze amakuru nyuma yo kumenya ko uyu muganga n'uyu mwarimukazi bari gusambanira mu rugo rw'uyu mwarimukazi.Bahamagaye abashinzwe umutekano bari aho hafi bahita bajya kubafata.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabingo,Mukeshimana Alice ,yemeye ko uyu muganga n'uyu mwarimukazi bose bafite abo bashakanye.

    Ati'Ni byo uwo mugabo yafatiwe mu rugo rw'abandi ariko njye sinakwemeza ko bari barimo gusambana kuko njye ntabwo nabafashe.Bamaze gufatwa bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha bakaba bari ku Sitasiyo ya RIB mu gihe iperereza rikomeje.

    Itegeko ritenganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 136 rivuga umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n'uwo batashyingiranywe,aba akoze icyaha.Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/04/umuganga-yaguwe-gitumo-ari-gusambana-numwarimukazi-mu-karere-gakenke/

  • Byari kumubabaza- Zari wavuze uko umukunzi we mushya yifashe amenye ko Diamond yamusuye muri Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Zari Hassan avuga ko ubwo umukunzi we mushya[Dark Stallion] yamenyaga ko uwahoze ari umugabo we, Diamond yamusuye nta kibazo yabigizeho kuko yamusobanuriye icyari kimuzanye.

    Muri Mata 2021, ubwo Diamond yari muri Afurika y’Epfo yagiye gukora indirimbo izaba iri kuri Album yitegura gusohora, yaboneyeho asura abana be yabyaranye na Zari Hassan.

    Uyu mugore w’abana 5 urimo kubarizwa Dar es Salaam n’abana ba Diamond (Tiffah na Nillah), aho ndetse acumbitse mu nzu kwa Diamond yavuze nubwo yaraye kwa Diamond we ubwo yari muri Afurika y’Epfo ataraye iwe kuko byari kurakaza umukunzi we.

    Ubwo yaganiraga na Wasafi FM, Zari yavuze ko umukunzi we yari abizi ko Diamond ari buze kureba abana ariko iyo arara iwe byari kuba ikibazo.

    Ati”kuva ku munsi wa mbere nari mfite kubimubwira(Dark Stallion) ko se w’abana banjye ari bube ari mu mujyi kandi ko aribumarane igihe n’abana. Hari muri Ramadhan (Igisibo cy’Abayisilamu), Diamond yarahamagaye avuga ko nta bantu bahari bo gutekera, natumye umugabo wanjye abimenya kandi nta kibazo yari afite.”

    “Yari atekanye ubwo yumvaga ko Diamond agiye kuza. Ntabwo yaraye mu nzu iwanjye yaraje aragenda.”

    Avuga ko Diamond na Dark Stallion batigeze bahura na rimwe.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Gashyantare nibwo Zari yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yise Dark Stallion.

    Ubwo Diamond yari yamusuye

    Zari avuga ko icyari kubabaza Dark Stallion ari uko Diamond yari kurara iwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-kumubabaza-zari-wavuze-uko-umukunzi-we-mushya-yifashe-amenye-ko-diamond-yamusuye-muri-afurika-y-epfo

  • Zari aravugwaho kurara mu rugo kwa Diamond Platnumz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w'umugande wabyaranye n'umuhanzi Diamond, Zarina Hassan uzwi cyane ku izina rya Zari, ari muri Tanzaniya.Akaba yarajyanye n'abana be babiri yabyaranye n'uyu muhanzi aho bivugwa ko hashize iminsi ibiri bari muri Tanzania

    Zari yajyanye abana be, Tiffah na Nilan, gusura se. Icyakora, icyashimishije abafana babo nuko bivugwa ko Zari yaraye mu nzu ya Diamond mu ruzinduko rwe.

    Zari yajyanye muri Tanzania abana be babiri

    Zari Hassan yageze muri Tanzania ari kumwe n'abana be aho yakiriwe na nyina wa Diamond Platnumz ari kumwe n'umugabo we, Uncle Shamte.

    Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Tanzania(Julius Nyerere International Airtport) ari kumwe n'abana be yabyaranye na Diamond(Tiffah na Nilan), yakiriwe na Nyina wa Diamond ndetse n'umugabo we ndetse hari amafoto yafotowe bigaragara ko ashobora kuba ari mu rugo kwa Diamond Platnumz nk'uko ikinyamakuru the standard cyabitangaje.

    Bikekwa ko Zari yaraye mu nzu ya Diamond

    Urukundo rwa Diamond na Zari Hassan rwaravuzwe cyane muri Afurika y'Iburasirazuba. Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri azaniye abana se kuva batandukana muri Gashyantare 2018 kuko bwa mbere yaje mu mpera z'umwaka ushize.

    Mu minsi ishize na Diamond yari muri Afruka y'Epfo aho yasuye Zari n'abana be.

    Source : https://yegob.rw/zari-aravugwaho-kurara-mu-rugo-kwa-diamond-platnumz/

  • Niba ushaka gutera akabariro ukaryoherwa irinde gufata aya mafunguro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutera akabariro ni kimwe mu bishimisha abakundana ariko bikaba akarusho iyo buri umwe ageze ku byishimo bye by'indunduro. Niba wifuza ko rero igikorwa cyo gutera akabariro cyabagendekera neza mukaryoherwa kandi mukanyurwa uzirinde gukora amakosa yo kurya ibi bintu bikurikira mbereho amasaha 2 ugiye gutera akabariro:

    1.Ibishyimbo

    Ibishyimbo ni byo biza ku isonga mu bibangamira igikorwa cy'imibonano mpuzabistina cyane cyane iyo abantu babiriye ako kanya bagahita binjira muri icyo gikorwa kuko ibishyimbo biri mu biribwa birushya igifu mu igogorwa ryabyo,niyo mpamvu iyo umuntu akoresheje imbaraga amaze kurya ibishyimbo aba yangiza igifu,ndetse ashobora no kumva abababara mu nda maze bigatuma igikorwa kigenda nabi.

    2.Shokora

    Shokora na yo iza mu bintu bibangamira iki gikorwa cyane cyane zimwe ziba zijimye kuko ziba zigizwe na 70 ku ijana bya cocoa ituma umubiri usa nucitse intege umuntu akumva akeneye kuruhuka nta ntege afite,kuburyo iyo ahise akora imibonano mpuzabitsina aranananirwa cyane kandi uwo munaniro ukamutindamo.

    3.Foromaje

    Foromaje ni mbi cyane kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko iyo igeze mu mubiri igabanya ubushake bwo kuyikora,ndetse uko umuntu amara umwanya niko aba agenda yumva azinukwa icyo gikorwa akumva ntacyo bimubwiye.

    4.Soda ya Tonic

    Iyi soda na yo si nziza kuyinywa mbere y'iki gikorwa kuko inganda nyinshi ziyikora zishyira quinine kandi ituma umuntu adakora imibonano mpuzabistsina neza cyangwa ngo yumve imushimishije.

    5.Sosiso

    Sosiso iri mu bintu bibujijwe kuko ibangamira imibonano mpuzabitsina kuko igabanya ubushake n'imbaraga zo kuyikora cyane cyane ku muntu wariye irenze imwe.

    6.Ifiriti

    Ifiriti na yo ni mbi kuyirya mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko iyo umuntu amaze kuyirya ako kanya umubiri we uba nta kibazo ufite ndetse aba afite imbaraga,ariko mu isaha imwe gusa umubiri uhita ucika intege, akabura imbaraga na nkeya mu mubiri niyo mpammvu nayo ibujijwe kuko ushobora kurangiza iki gikorwa nta ntege na nkeya usigaranye ukaba wanamera nk'umurwayi kuko nta mbaraga.

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-gutera-akabariro-ukaryoherwa-irinde-gufata-aya-mafunguro/

  • Umusore waminuje yakoze benshi ku mu mutima nyuma yo kugaragara adoda inkweto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ufite impamyabushobozi zikomeye yakoze benshi ku mutima ,nyuma yo kugaragaza ko atunzwe no kudoda inkweto, umwuga benshi babona nk'uciriritse cyangwa usuzuguritse.

    Mustapha Mufeed Adeola Dallax umunyeshuri urangije amashuri ya Kaminuza muri Nigeria yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko adashaka gutegereza amahirwe yo kubona akazi akaba yarahisemo kudatega amaboko ngo asabirize kandi afite amaboko bityo ko atakomeza gutegereza ko azabona akazi. Akinjira mu kazi ko kudoda inkweto benshi bamubwiye ko yisuzuguje bikomeye ariko we akumva afite icyo ashaka kandi nta yandi mahitamo yari afite.

    Mustapha Mufeed Adeola Dallax n'ubwo bamubonana ikoroshi adoka inkweto bakamuha igiceri cy'ijana cyangwa n'andi yisumbuyeho, afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Binyabuzima (Biology) no mu burezi (Education).

    Atunzwe no kudoda inkweto.

    Source : https://yegob.rw/umusore-waminuje-yakoze-benshi-ku-mu-mutima-nyuma-yo-kugaragara-adoda-inkweto/

  • Umugeni yitabye Imana ku munsi w'ubukwe bwe, umugabo we ahita akora igikorwa cyatunguye abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni ukomoka mu gihugu cy'Ubuhinde yitabye Imana mu buryo butunguranye, ubwo yiteguraga gushyingirwa ,gusa umusore wari kumurongora yahise atungura abantu ubwo yishumbushaga murumuna w'uyu mugeni aba ari we asezerana na we.

    Umugeni uzwi ku izina rya Surbhi,niwe wapfuye ku munsi w'ubukwe bwe ariko abagize imiryango yombi banga kuva mu byishimo baramufata bamushyira mu cyumba,umukwe ahita ashyingiranwa na murumuna wa nyakwigendera.

    Ubu bukwe bwabereye ahitwa Etawah city mu ntara ya Uttar Pradesh mu Buhinde,bwakagombye kuba bwarakomwe mu nkokora n'urupfu rw'uyu mugeni ariko umugabo we Manjesh Kumar yanze gutaha nta mugore atwaye kandi yari amaze iminsi yitegura bituma ahabwa murumuna wa nyakwigendera.

    Surbhi yafashwe n'umutima ubwo yari amaze gukora imigenzo yo gushyingiranwa y'Abahindu n'umukunzi we Manjesh Kumar ariko ntiyabashije gukira kuko yahise apfa ubukwe butarangiye.

    Umuganga wo muri ako gace yahise ahamagarwa igitaraganya muri ubwo bukwe ariko ntiyabashije kurokora uyu mugeni.

    Musaza wa nyakwigendera Surbhi witwa Saurabh yagize ati 'Biragoye kwiyumvisha ko umurambo uri mu cyumba kimwe ikindi hari gutegurirwamo umugeni.

    Imiryango yombi yaricaranye hanyuma umwe atanga igitekerezo ko mushiki we muto Nisha yashyingiranwa n'umukwe wabo.

    Imihango ya kidini kuri uyu mugeni mushya yakozwe ubukwe burangiye cyane ko imiryango yanze kubusubika.Bivugwa ko umuryango wa nyakwigendera wabyemeye kubera ko washakaga inkwano.

    Nyina w'aba bakobwa bombi, Guddi Devi,yagaragaye mu bukwe yishimiye uyu mwanzuro wo gushumbusha umukwe wabo.

    Source : https://yegob.rw/umugeni-yitabye-imana-ku-munsi-wubukwe-bwe-umugabo-we-ahita-akora-igikorwa-cyatunguye-abatari-bake/

  • Rubavu: Inkuru nziza ku bakunzi b'Amashyuza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kingana n'icyumweru amazi y'amashyuza akundwa nabatari bake aburiwe irengero kubera imitingito ikomeye yaterwaga n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.Kuri ubu aya mashyuza abarizwa mu karere ka Rubavu yongeye kugaruka.

    Nk'uko tubikesha Kigalitoday, igaruka ry'aya mashyuza ryemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba Kazendebe Hertier wahise atanga n'amafoto yayo nk'igihamya cy'uko yagarutse. Uyu muyobozi yagize at'Inkuru nziza, amazi y'amashyuza yongeye kugaruka yose nyuma y'icyumweru yarabuze.' Ubu ahari humagaye hongeye kuzura amazi akunzwe na benshi cyane cyane abayakenera mu kwivura indwara zitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/rubavu-inkuru-nziza-ku-bakunzi-bamashyuza/

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije mu Burusiya aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (SPIEF 21) iri kuba ku nshuro yayo ya 24.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente nk'umwe mu nzobere mu by'ubukungu ari muri batatu batanze ibiganiro byo kuyitangiza kuri uyu wa 3 Kamena 2021, hamwe na Minisitiri w'Intebe Wungirije w'u Burusiya, Andrei Belousov na Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani.

    Iyi nama izasozwa ku wa 5 Kamena iri kubera mu Mujyi wa St Petersburg, aho ihurije abayobozi batandukanye n'inzobere mu by'ubukungu ziturutse mu bihugu birenga 120 byo hirya no hino ku Isi.

    Yateranye mu gihe Isi yose yahuye n'ihungabana ry'ubukungu bwagizweho ingaruka na COVID-19, imikoranire y'u Burusiya na Afurika mu bucuruzi nayo ikaba yasubiye inyuma.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ibihugu bya Afurika byatangaga icyizere cyo kugira ubukungu buzamuka vuba mbere y'umwaduko w'icyorezo kuko nko mu 2019 ibyinshi byagaragaje ko ubwabyo bwazamutseho hejuru ya 4% ndetse ubw'u Rwanda bwo bukaba bwarazamutseho 9,5%.

    Yashimangiye ko usibye ingaruka z'icyorezo zigaragara muri Afurika ubukungu bwayo n'ubu bishoboka ko bwazamuka kandi buhagije kubwubakiraho icyerekezo Afurika yihaye cya 2063.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko u Burusiya nk'umufatanyabikorwa wa Afurika kuva kera icyo cyerekezo bugifitemo uruhare kandi bushobora gutanga umusanzu.

    Yakomeje ati 'Uyu munsi Afurika ifite amahirwe akomeye abashoramari bo mu Burusiya bashobora kubyaza umusaruro. Icya mbere, Afurika ifite urubyiruko n'abakozi bashobora gutanga umusanzu ukomeye ku guteza imbere ubukungu. Icya kabiri, uyu mugabane ugenda utera imbere mu kugira imijyi vuba vuba, bigaragagaza ko uburyo bwo kuzamura ubukungu bushingiye ku mijyi buhari.'

    'Hari kandi n'iterambere ry'ikoranabuhanga ryagaragaje ahandi ubukungu bwazamukira ari ho mu itumanaho no kwimakaza ikoranabuhanga aho tuba.'

    -  Yasabye ko gusaranganya inkingo byakwitabwaho

    Minisitiri w'Inetebe, Dr Ngirente yibukije abitabiriye inama ko mu gihe hari gushakishwa uburyo bwo kwigobotora ingaruka z'icyorezo burimo no kuzahura ubukungu, nta kizagerwaho abatuye Isi batarahuriza ku kumva ko inkingo zikenewe kuri bose.

    Ati 'Dukwiye kuzirikana ko mu gihe turi gukora iyo bwabaga ngo twikure mu ngaruka icyorezo cyatugizeho, icya mbere cyo kwitabwaho ni ukuba haboneka inkingo zihagije kuri bose.'

    Yavuze ko Afurika ikeneye kubaka ubushobozi bwayo bwo gukora inkingo z'indwara zitandukanye zirimo na Covid-19, ariko ikabifashwamo n'abafatanyabikorwa barimo n'u Burusiya.

    Dr Ngirente kandi yagaragaje ko Isoko rusange rya Afurika (ACFTA) ari andi mahirwe y'ishoramari ku Barusiya kuko rizajya rihuza abagera kuri miliyari 1,3. Aho yavuze ko ryakorwa hubakwa imihanda y'imodoka n'iya gari ya moshi, ibyambu, ingomero z'amashanyarazi, imiyoboro ya internet n'ibindi. Ibyo ngo byasaba ari hagati ya miliyari 130$ na miliyoni 170$ ku mwaka.

    Agaruka ku mikoranire y'u Burusiya n'u Rwanda, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko yagiye yibanda ku guteza imbere ubushakashatsi mu nzego z'ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ingufu n'amazi n'uburezi.

    Yongeyeho ati 'Hakenewe ko u Burusiya bwongera ishoramari muri ibi ndetse no mu zindi ngeri z'ibikorwa remezo.'

    Yasoje ijambo rye yongera gushimangira ko 'igihe cyo gushora imari muri Afurika ari iki' kuko hagaragazwa ingorane zigihari kandi harushaho no kunozwa uburyo bwo korohereza imishinga kuri uyu Mugabane.

    Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu isanzwe iba buri mwaka kuva mu 1997, uretse mu 2020 itabaye kubera Covid-19. Ihuza abayobozi n'inzobere mu bukungu ziturutse hirya no hino ku Isi zirimo n'izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Qatar, u Buhinde, u Burusiya buyakira n'ibindi.

    Biteganyijwe ko mu bandi bazayitangamo ibiganiro harimo Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin; Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

    Uyu munsi, Minisitiri w'Intebe @EdNgirente yatanze ikiganiro mu muhango wo gufungura Inama ya 24 Mpuzamahanga ku Bukungu ya St. Petersburg irimo kubera mu Burusiya kuva ku itariki ya 2 kugeza ku ya 5 Kamena 2021. #SPIEF2021 pic.twitter.com/twFBkTKyFi

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) June 3, 2021

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yabwiye Isi ko nta gutekana kuzabaho inkingo za COVID-19 zidasaranganyijwe

    Iyi nama iba buri mu mwaka kuva 1997 uretse mu 2020 itabaye kubera icyorezo cya Covid-19

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatanze ikiganiro mu nama ya 24 mpuzamahanga yiga ku bukungu ya St Petersburg mu Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yabwiye-isi-ko-nta-gutekana-kuzabaho-inkingo-za

  • Bose ni beza: Akanyamuneza ka Shimwa Guelda n'umukobwa we w'imfura (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shimwa Guelda wegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2017 ndetse akaba yaranabaye Nyampinga w'umurage n'umuco muri uwo mwaka wa 2017, yashyize hanze amafoto ye ari kumwe n'umukobwa we. Aya ni amafoto Shimwa Guelda yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nkuko ibitekerezo by'abantu batandukanye byagaragaye kuri aya mafoto Shimwa Guelda yashyize hanze byagiye bigaruka ku bwiza bw'aba banyarwandakazi bombi. Abantu benshi batangariye ubwiza bw'aba bombi.

    Source : https://yegob.rw/bose-ni-beza-akanyamuneza-ka-shimwa-guelda-numukobwa-we-wimfura-amafoto/