
Blog
-
Akarere ka Rubavu kahakanye ibivugwa ko impunzi z'Abanyekongo ziri gucyurwa ku gahato #rwanda #RwOT
Amazuku ya Nyiragongo mu kwezi gushize yatwitse inzu zibarirwa mu bihumbi z'abaturage, igice kinini cy'abatuye Goma bahungira i Sake abandi bambuka bajya mu Rwanda.
Amani Christine ari mu nkambi ya Busasama mu karere ka Rubavu yaganiriye na BBC yitegura gutaha kuwa mbere.
Ati: “Nari ntuye i Muja munsi ya Nyiragongo. Inzu yanjye yarahiye yabaye amabuye, ni ukugenda nkareba aho nihengeka nko mu rusengero”.
Izi mpunzi zishima ko zakiriwe neza mu Rwanda, zahawe ibyo kurya n'ibiryamirwa mu nkambi zirimo iy'agateganyo ya Busasamana mu cyaro mu karere ka Rubavu.
Abategetsi hakurya muri DR Congo batangaje ko ubu ikirunga kitagiteye akaga, bashishikariza abahunze guhuka.
Gusa bamwe mu nkambi ya Busasamana bavuga ko ubu bari gucyurwa ku gahato.
Niyonsaba Pauline ati: “Ntabwo dutashye ku bushake kuko buri mu gitondo barabyuka bakazunguruka n'ifirimbi bati 'buri muntu uri hano ushaka gutaha, naze tumwandike atahe turabaha ubufasha mutahe.
“Imodoka niza ndataha kuko byabaye itegeko ko dutaha”.
Amani Christine ati: “Aha rero badushishikarije gusubirayo igihe kitaragera nta muntu wari wabyiyumvamo, tubona nta kundi twabigenza kuko tugomba gusubirayo kuko nta handi twabona tujya.”
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu,Nzabonimpa Deogratias yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abavuze ko bari gucyurwa ku gahato nta shingiro bafite.
Ati: “Uwaba yakubwiye ko zitaha ku ngufu yibutse neza uko zaje yibutse ibyo zasize inyuma ku bwanjye navuga ko ari wawundi ubyina unezerewe kandi abandi bababaye.
“Ushaka gutaha tuzakomeza tumwiteho ku buryo bwiza, ushaka gucumbika nawe tuzakomeza tumucumbikire.”
Iyi nkambi ya Busasamana yari irimo abanyecongo bagera ku 1,400 ariko kugeza kuwa mbere yari isigayemo abagera kuri 400, ibikorwa byo gutahuka bikomeje.
BBC
-
Aragisha inama: Yakunze umusore nyuma aza kwisanga yakundanye na murumuna we| Abigenze ate ko aremerewe? â YEGOB #rwanda #RwOT
Umukunzi wacu yaratwandikiye ashaka ko tumugira inama:
Yateruye agira ati 'Muraho,njye nakundanye numutipe tumarana igihe ndamukunda pe kandi nawe arankunda nkabibona ariko papa yaje gupfa hanyuma papa amaze gupfa nahise mbura amafrw y'ishuri uwo musore rero yarabimenye gusa arambwira ngo nta mafaranga afite ngo ariko nayabona ngo azandihira nige imyuga. Uwo musore afite murumuna we none uwo murumuna we yaje kumenya ko ntakiga arabimbabaza ambaza n'impamvu ndamubwira ko nabuze amafrw ya school fees uwo murumuna w'umukunzi wanjye yahise atangira kundihira, ibikoresho byose arabimpa mu by'ukuri nawe yahise atangira kunsaba urukundo kubera ukuntu anyitaho nahise ntangira kumukunda none sinzi icyo nakora kuko uwo nkunda cyane nimukuru we ariko we ntabwo anyitayeho. Uyu murumuna we aba ambwira ngo ndeke mukuru we kuko yifitiye abandi none sinzi icyo nakora pe, mbigenze nte?'.
Mungire inama!
Â
Mushobora kumugira inama muciye hasi muri comment section.
-
Ku isabukuru ye y'amavuko, Queen Cha yasangiye n'abakobwa b'ibizungerezi (Amafoto) â YEGOB #rwanda #RwOT
Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 05 Kamena 2021 nibwo umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye ku izina rya Queen Cha yizihije isabukuru ye y'imyaka 30 amaze abonye izuba. Bukeye bwaho (Ku cyumweru), Queen Cha yasangiye n'inshuti ze zirimo umuhanzikazi Marina ndetse n'abandi bakobwa b'ibizungerezi b'inshuti ze.
Dore uko byari bimeze mu mafoto:Source : https://yegob.rw/ku-isabukuru-ye-yamavuko-queen-cha-yasangiye-nabakobwa-bibizungerezi-amafoto/
-
Miss Uwase Honorine (Igisabo) ari mu munyenga w'urukundo (amafoto) â YEGOB #rwanda #RwOT
Miss Uwase Hirwa Honorine, wamamaye ku izina rya Igisabo, yaciye amarenga ko yaba ari mu munyenga w'urukundo. Ni nyuma yuko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Popularity mu mwaka wa 2017, yari amaze gushyira hanze ifoto igaragaza igishushanyo cy'umutima. Iyi foto yayishyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.
Nyuma yuko Miss Igisabo ashyize hanze iyi foto, yayiherekesheje indirimbo yitwa ” Urukundo ” y'umuhanzi Makanyaga. Iyi ndirimbo ikaba yiganjemo amagambo y'urukundo. Nubwo yashyize hanze iyi foto, Miss Igisabo ntiyigeze yerekana umusore wamutwaye umutima gusa nkuko bigaragara yari yasohokanye n'umukunzi we ku mucanga ku mazi ari naho iki kimenyetso cy'umutima cyashushanyijwe.
Iyi nkuru yuko Miss Igisabo ari mu rukundo ije myuma y'igihe kinini uyu mukobwa avugwa mu rukundo n'abantu batandukanye barimo n'umuhanzi Bruce Melodie.
Miss Igisabo yavuzwe mu rukundo na Bruce Melodie gusa ntanumwe muri aba wigeze yerura ko ari mu rukundo nundi
Source : https://yegob.rw/miss-uwase-honorine-igisabo-ari-mu-munyenga-wurukundo-amafoto/
-
Abasore benshi b'iki gihe bahangayikishijwe n'abagabo bakuru babatwarira abakunzi babo. Ese biri guterwa niki? â YEGOB #rwanda #RwOT
Muri iki gihe hari abasore benshi bakomeje gushavuzwa n'abakunzi babo babasiga bonyine bakisangira abagabo bakuru. Benshi muri abo bakobwa usanga baba bakurikiye ifaranga n'indi mitungo kuri abo bagabo bakuru akaba ariyo mpamvu bahitamo gusiga abasore bakundanye bakiri bato.
Si iyi mpamvu gusa kuko akenshi usanga abakobwa b'iki gihe bakunda icyo twakwita agahararo ndetse no gushaka kugaragara neza bituma bakundana n'abo bagabo kugirango bajye bagira ibyo babamenyera bibafasha gusa neza.
Uretse gushaka gusa neza hari n'indi mpamvu ituma abasore bakunda abakobwa muri iki gihe bisanga baririra mu myotsi kuko usanga abakobwa benshi bo muri iki gihe baratwawe n'iraha cyane bigatuma badukana imico yo gukururukana n'abagabo bafite imitungo kugirango bazayifateho nabo.
-
Byari amarira n'imiborogo ubwo BIG BOSS yashyingurwaga(amashusho) â YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru tariki, 06 Kamena 2021 nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje y'urupfu rwa Habanakize Thomas uzwi nka Big Boss, aho yitabye Imana azize indwara y'umutima.
Kuri uyu wa mbere tariki 07 Kamena nibwo uyu muhanzi, numukinnyi w'amafilime yashyinguwe mu muhango wabere mu karere ka Rubavu aho yari atuye.Nk'uko bigaragara mu mashusho dukesha Afrimax, ntabwo byari byoroshye kuko abantu batandukanye bafashwe n'ikiniga n'agahinda bararira ubwo biteguraga kumushyingura by'umuhariko ,umugore we nk'uko bigaragara muri video ikurikira:
Source : https://yegob.rw/byari-amarira-nimiborogo-ubwo-big-boss-yashyingurwagaamashusho/
-
U Rwanda na Arabie Saoudite byasinye amasezerano y’ubufatanye –
Amasezerano hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent na Minisitiri wa Arabie Saoudite ushinzwe Afurika, Ahmed Abdul Aziz Kattan.
Ni amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro abaminisitiri bombi bagiranye.
Mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko Minisitiri Ahmed Kattan ari i Kigali aho yagiriye uruzinduko rw’akazi.
Ubutumwa bukomeza bugira buti “Abaminisitiri bombi baganiriye ku kwagura umubano ndetse banasinye amasezerano rusange y’ubufatanye.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kamena ni bwo Ambasaderi Jamal M.H. Al-Madani uhagarariye Arabie Saoudite mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, kopi z’impapuro zibimwemerera.
Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye amasezerano mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.
Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya inyandiko zikubiyemo amasezerano ibihugu byombi byagiranye
Minisitiri Amb Kattan na we yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda
Ubwo Minisitiri Dr Biruta yashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Ubwami bwa Arabie Saoudite
Minisitiri Dr Biruta yakiriye Amb. Kattan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda
-
Couples 5 z’ibyamamare zirambanye #rwanda #RwOT
Tuvuga ku rukundo rw’ibyamamare, uyu munsi barakundana ejo bagatandukana, bakora ubukwe mu buryo bworoshye ariko mu mezi make bagatanga impapuro zisaba gatanya, gusa wasanga no mu bandi bantu ariko biba bimeze ahubwo mu byamamare impamvu bivugwa cyane ari uko bahora mu maso y’abantu.
Nubwo hari abatandukana ariko hari n’ingo z’ibyamamare zibaye zishimye ndetse zinamaranye igihe kinini. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe couples z’ibyamamare zakunzwe zikaba zimaranye igihe kinini.
Justin Timberlake na Jessica Biel
Umuhanzi w’umunyamerika Justin Timberlake n’umugore we usanzwe na we ari umuhanzi, umukinnyi wa filime, umunyamideli n’ibindi, bahuye muri 2007. Urukundo rwabo rwagiye ruzabo ibibazo, uyu munsi bashwanye ejo biyunze, babanye guhera muri 2011. Bamaranye imyaka 13 aho bafitanye abana babiri.
John Legend na Chrissy Teigen
Umunyamerika w’umukinnyi w’amafilime, umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo⦠John Legend we n’umunyamideli Chrissy Teigen bahuye ubwo uyu muhanzi yarimo afata amashusho y’indirimbo ye yitwa 'Stereo’ muri 2006, aho Chrissy yayigaragayemo, bahise batangira guteretana barakundana baza gukora ubukwe muri 2013. Bafitanye abana 2.
Sacha Baron Cohen And Isla Fisher
Umunyarwenya w’umunyamerika, Sacha Baron Cohen yashakanye n’umunya-Australia, Isla Fisher usanzwe ari umukinnyi w’amafilime, umunyamakuru n’umwanditsi w’ibitabo, bahuriye mu kirori muri Australia ubwo Sacha yari afite imyaka 18, hari muri 2002 bahita batangira gukundana ubwo baje gukora ubukwe muri 2010.
David Beckham na Victoria Beckham
Umwongereza wakanyujijeho mu mupira w’amaguru, David Beckham bwa mbere ahura na Victoria Beckam, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, byari muri 1997 icyo gihe yari akiri mu itsinda rya Spice Girls ryabyinaga, yaje guha Beckham nimero bitangira ubwo. Kuva icyo gihe n’ubu baracyari kumwe aho bafitanye abana 4.
Beyonce na Jay-Z
Abahanzi babiri b’abanyamerika, Beyonce na Jay â” Z nubwo urukundo rwabo rwagiye ruzamo ibibazo byinshi ariko ubu bamaranye imyaka irenga 20.
Bahuye mu 1999 bashakana muri 2008, ubu rugo rwabo rurakomeye ndetse ni intangarugero ku ngo z’ibyamamare. Bamaze kubyarana abana 3.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/couples-5-z-ibyamamare-zirambanye
-
RDC: Umusirikare ukomeye wa FDLR yafatiwe mu rusengero yagiye mu birori byo kubatizwa #rwanda #RwOT
Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) bitangaza ko umuvugizi w'uyu mutwe wa FDLR, yemeje ifatwa ry'umwe mu basirikare bakuru b'uyu mutwe.
Biti “Augustin Nshimiyimana, wahoze ari umuyobozi wungirije mu bijyanye n'amasomo muri FDLR/FOCA yafashwemu mpera z'ukwezi gushize ari mu rusengero I Ngungu muri Teritwari ya Masisi”.
'Col' Augustin Nshimiyimana uzwi ku izina rya Johari Bora Manassé yafashwe yaherekeje abana kubatizwa muri kariya gace yabanagamo n'umugore we.
Uyu 'Col' Augustin Nshimiyimana, alias Johari Bora Manassé yafashwe n'abasirikare bambaye imyenda ya FARDC ndetse baziye kuri moto 6.
Vincent Karega usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we yemeje amakuru y'ifatwa rya Colonel Nshimiyimana Augustin mu butumwa yanyujije kuri Twitter.
Yagize ati “FARDC (Forces armées de la République démocratique du Congo) bafashe umu koloneri ukomeye (Mr Augustin Nshimiyimana) wo mu mutwe w'abakoze jenoside wa FDLR uba muri RDC.Haragahoraho leta yimitse amahoro muri RDC no mu karere k'ibiyaga bigari.”
Guhera kuwa 06 Gicurasi, Perezida Félix Tshisekedi wa DRC, yatangaje ko ashyizeho iminsi 30 y'ibihe bidasanzwe mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri byo kurandura imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya turiya duce ariko ikomoka mu Rwanda na Uganda.
Col Nshimiyimana wahoze ari umutasi wa FDLR yavutse muri 1967, muri komini Karago muri perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Nyabihu.Afitanye isano na Ignace Nkaka, uzwi nka LaForge Fils Bazeye ufungiwe mu Rwanda kuva 2018.




