Blog

  • #COVID19 mu Rwanda yishe abantu 4, habonetse abarwayi bashya 263 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n’abagabo babiri b’imyaka 59 na 48 (i Kigali).

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • APR FC yatsinze Rayon Sports ikomeza gukubana… – #rwanda #RwOT

    AS Kigali yabonye amanota atatu y’ingenzi yakuye kuri Marines FC mu mukino wabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatatu, bikaba byatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

    Kugeza magingo aya harabura imikino ibiri uyu mwaka w’imikino ugasozwa, Rayon Sports yamaze kuva burundu mu makipe azasohokera igihugu ndetse inasezera ku gikombe. Urugamba rw’igikombe cya shampiyona rusigaye hagati ya AS Kigali na APR FC zinganya amanota 13.

    KURIKIRA UKO UMUKINO WA RAYON SPORTS NA APR FC WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

    Umukino waberaga i Bugesera urangiye APR FC itsinze Rayon Sports mu mukino w’abakeba 1-0, ikomeza gukubana na AS Kigali ku gikombe

    Rayon Sports ikomeje guhiga igitego cyo kwishyura, binyuze ku bakinnyi barimo Sadjat, Aurega na Luvumbu ariko bukomeje kwanga

    90’+4′ Umusifuzi yongeyeho iminota ine

    90′ Anicet aryamye mu kibuga ndetse akaba asohowe hanze y’ikibuga ku mbago

    89′ Goaaaal! APR FC ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Anicet winjiye mu kibuga asimbuye, ku mupira aherejwe neza na Byiringiro Lague

    Umutoza Adil akoze impinduka avana mu kibuga Ruboneka Jean Bosco, hinjira Ishimwe Anicet

    87′ Byiringiro Lague yari abonye amahirwe yo gutsinda ariko umusifuzi avuga ko yaraririye

    85′ Umupira ukomeje gukinirwa mu kibuga hagati Rayon Sports ihiga igitego

    82′ Jacques Tuyisenge ahushije igitego cyabazwe ku mupira ateye n’umutwe aca gato ku ruhande rw’izamu

    80′ Byiringiro Lague ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Jean Vital Aurega mu kibuga hagati

    79′ Ombolenga Fitina ahinduye umupira ariko urengera ku rundi ruhande nta mukinnyi uwukozeho

    77′ Umutoza Guy Bukasa wa Rayon Sports akoze impinduka, Manace Mutatu asohotse mu kibuga, hinjira Niyonkuru Sadjat

    76′ APR FC ihushije uburyo bw’igitego ku mupira uhinduwe na Djabel, Jacques Tuyisenge arasimbuka ateresha umutwe ariko umupira uca hejuru y’izamu

    74′ Rayon Sports ikomeje guhiga igitego, iri kurusha APR gusatira izamu

    71′ Ndizeye Samuel wavunitse asohotse mu kibuga akaba asimbuwe na Kayumba Soter

    70′ Rayon Sports ihushije uburyo bw’igitego ku mupira uhinduwe na Manace ariko Sugira asimbutse umupira umubana muremure

    68′ Ndizeye Samuel aryamye mu kibuga nawe ashobora gusohoka mu kibuga

    66′ Ndizeye Samuel wa Rayon Sports ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Byiringiro Lague mu kibuga hagati

    63′ APR FC ihushije uburyo bw’igitego ku mupira wari uhinduwe na Djabel, Lague arasimbuka umupira umubana muremure

    61′ Jean Vital Aurega ahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira wari ukarazwe na Sekamana Maxime ariko Aurega atinda kuwugeraho awuteye uca kuruhande gato rw’izamu

    58′ Coup Franc itewe na Luvumbu ariko umupira awutera mu rukuta uvamo

    57′ Umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa akoze impinduka ebyiri, Blaise wavunitse yasimbuwe na Sekamana Maxime, mu gihe Sugira Ernest asimbuye Rudasingwa Prince

    56′ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Seif akoreye Luvumbu

    53′ Manase Mutatu azamukanye neza umupira acenga Ombolenga ahita awumukuraho

    51′ Blaise asohotse mu kibuga acumbagira nyuma yo kugongana na Ruboneka Jean Bosco

    50′ Nishimwe Blaise wa Rayon Sports aryamye mu kibuga bigaragara ko yavunitse

    49′ APR FC iri kugaragaza umukino mwiza mu kibuga hagati, haba mu guhererekanya neza ndetse no kugerageza kurema uburyo bw’igitego

    47′ APR FC itangiye igaragaza inyota yo gufungura amazamu

    Igice cya kabiri gitangiranye impinduka eshatu ku ruhande rwa APR FC, aho umutoza Adil yinjije mu kibuga Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Niyonzima Olivier Seif

    Igice cya kabiri cy’umukino gitangijwe na Rayon Sports

    Igice cya mbere cy’umukino kirangiye amakipe anganya 0-0

    45’+2′ Umusifuzi yongeraho iminota ibiri

    45′ Ombolenga Fitina ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kubwira nabi umusifuzi Justin

    44′ Habimana Hussein ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Manishimwe Djabel

    43′ Rayon Sports iri kugerageza guhererekanya neza mu kibuga hagati yicuma yerekeza ku izamu rya APR FC

    39′ Blaise yari azamukanye neza umupira atera ishoti mu izamu, ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.

    38′ Tuyisenge Jacques ahushije uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira ateye n’umutwe ariko unyura ku ruhande rw’izamu

    35′ Luvumbu azamukanye neza umupira yari aherejwe na Manace, aracenga yinjira mu rubuga rw’amahina, Mutsinzi Ange aramutega, umusifuzi Abdul avuga ko nta penaliti irimo, mu gihe benshi batekerezaga ko ari penaliti

    34′ Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati amakipe yombi asa n’ayatinyanye

    31′ Jean Vital Aurega aryamye mu kibuga ku ikosa akorewe na Manzi Thierry

    30′ Koruneri ya APR FC ku mupira wari uzamukanywe na Jacques Tuyisenge ashatse kuwuhindura Rugwiro awushyira muri Koruneri

    27′ APR FC igerageje kuzamukana umupira bashaka kurema uburyo bw’igitego ariko biranga, Yannick wari uzamukanye umupira uramucika urengera ku rundi ruhande

    Umupira w’umuterekano utewe na Luvumbu ariko uca ku ruhande gato rw’izamu

    24′ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Ruboneka akoreye Manace

    22′ Coup Franc itewe na Luvumbu ariko ntacyo itanze kuko ukuwemo n’abakinnyi ba APR

    21′ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Mangwende akoreye Luvumbu wari umucenze amuzenguruka

    19′ Ombolenga Fitina ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ashaka gutungura umunyezamu Adolf ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu

    17′ Koruneri ya APR FC itewe na Keddy ariko Niyigena Clement awukuramo

    15′ Rayon Sports ikomeje guhererekanya neza mu kibuga hagati cyane cyane igerageza kwinjira mu rubuga rwa APR

    12′ Coup Franc ya APR FC inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu itewe na Nsanzimfura Keddy ariko awutera mu maguru y’abakinnyi ba Rayon Sports bari ku rukuta

    10′ Hertier Luvumbu agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko umunyezamu awukuramo, ryari ishoti rya mbere Rayon Sports igerageje mu izamu rya APR FC

    7′ Jacques Tuyisenge agerageje kwinjira ariko Rugwiro amubera ibamba

    4′ Hertier Luvumbu agerageje gukinana na bagenzi be mu kibuga hagati barimo Manace na Aurega

    1′ Umukino utangiye ukinirwa mu kibuga hagati nta gusatirana gukomeye kuragaragara

    APR FC XI:

    Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Ruboneka Jean Bosco, Rwabuhihi Placide, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick & Tuyisenge Jacques.

    Rayon Sports XI:

    Hakizimana Adolphe, Rugwiro Herve (c), Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Mujyanama Fidel, Habimana Hussein, Jean Vital Ourega, Luvumbu Heritier, Rudasingwa Prince & Manace Mutatu.

    Rayon Sports yashakishije igitego cyo kwishyura biranga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106670/live-rayon-sports-00-apr-fc-umukino-wamateka-ukiniwe-bwa-mbere-i-bugesera-106670.html

  • Madamu Jeannette Kagame yifatanyije nabana k… – #rwanda #RwOT

    Umunsi w'umwana w'umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16/06/, washyizweho ugamije guteza imbere uburenganzira bw'umwana bwari bukomeje kubangamirwa hirya no hino ushyizweho n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika kuva mu mwaka w'1990'. Mu butumwa bwe kuri uyu munsi Madamu Jeannette Kagame yagize ati ''Umunsi mwiza w’Umwana w’Umunyafurika! 

    Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter bwari buherekejwe n'ifoto ya Madamu Jeannette Kagame ateruye umwana muto. Madamu Jeannette Kagame yagize ati: ''Uyu mwaka, u Rwanda rwihaye intego yo kongera imbaraga mu kugaragaza uruhare rw'isibo mu gushyigikira gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana bato. Babyeyi, bafatanyabikorwa, bakozi ba leta, n'abikorera, dukomeze kwitabira iyi gahunda izafasha buri mwana guhabwa uburezi bufite ireme, kwitabwaho ndetse no kugira ubuzima butekanye''

    Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106664/madamu-jeannette-kagame-yifatanyije-nabana-kwizihiza-umunsi-wumwana-wumunyafurika-106664.html

  • Mu Rwanda abantu 400 mu bakingiwe babasanzemo Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana , avuga ko abafashe inkingo batagomba kwirara kuko indwara igihari, kandi abakingiwe bashobora kwanduza.

    Dr Sabin Nsanzimana
    Dr Sabin Nsanzimana

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu banyarwanda ibihumbi 390 bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 mu Rwanda, ababarirwa muri 400 bongeye kubapima bakabasangamo Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) babitangaje mu gihe imibare y’abarwayi ba Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Mu bipimo tumaze iminsi dufata, hagaragaye abantu 400 banduye kandi baramaze gukingirwa. Abakingiwe ntibagomba kwirara bumva ko gukingirwa bikuraho kwandura no kwanduza abandi.”

    Umuyobozi wa RBC avuga ko ubwandu bushya bwa COVID-19 bwazamutse ku kigero cya 245% mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, naho abantu babuze ubuzima biyongereye ku kigero cya 25%, mu gihe abakenera ibitanda kwa muganga umubare wazamutse hejuru ya 70%.

    Kwiyongera kw’abarwayi byatumye Minisiteri y’Ubuzima yongera gufungura ibigo byita ku barwayi ba Covid-19 byari byarafunzwe kugira ngo bishobore kwita ku barembye.

    Ibitaro bya Nyarugenge bifite ibitanda 100, ubu umubare w’ababigana ukomeje kwiyongera ndetse hari gahunda yo kongera gufungura ibitaro bya Kanyinya na Gatenga byari byarafunzwe.

    N’ubwo ku isi hari virusi ya Covid-19 nshya iri kuboneka mu gihugu cy’u Buhinde, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko itaragera mu Rwanda n’ubwo yamaze kugera mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19 mu Rwanda byatewe n’urujya n’uruza rwatewe no guhunga kw’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito yabikurikiye kuva tariki ya 22 Gicurasi 2021.

    Hari kandi ubundi bwandu ngo bwatewe n’Abanyarwanda bahoze mu gihugu cya Uganda ubu kiri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi gahunda ngo yatumye bamwe bashaka gutaha mu Rwanda banyura mu nzira zitemewe ndetse ntibashobora no kwipimisha bituma ubwandu bukwira mu turere turimo nka Burera, Gicumbi na Nyagatare.

  • Kenya: Umuhanzi wumuherwe Bahati arashinjwa… – #rwanda #RwOT

    Kevin Kioko wamamaye nka Bahati muri muzika, yasohoye indirimbo ayita 'Pete Yangu'. Ni indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Nadia Mukami. Abanyamakuru bo muri Kenya no mu Rwanda bazi kumva neza muzika, bumvise iyi ndirimbo ya Bahati 'Pete Yangu' basanga ifitanye isano n'iy’umuhanzikazi Nyarwanda Butera Knowless, 'Peke Yangu' niko gutangira kumushinja ubusambo.


    Ibinyamakuru bitandukanye birimmo Chatspotnews na Nairobigossipclub, bivuga ko Bahati atashyizemo ubushishozi ko yazavumburwa mu gihe yafatamo akadiho mu ndirimbo ya Butera Knowless 'Peke Yangu'. Bitangira kumvikana neza neza ko Bahati yibye Butera Knowless iyo indirimbo ye 'Pete Yangu' igeze ku munota umwe n'amasengo 11(1 :11).


    Bhati na Nadia bakoranye indirimbo ‘Pete Yangu’

    Amagambo agize indirimbo z'aba bombi ntabwo ari amwe, ahubwo aho bisa ni uburyo bwo gutwaramo amajwi n'injyana. Muri 'Pete Yangu', Bahati na Nadia baba bashaka kuvuga 'impeta yanjye' mu gihe 'Peke Yangu' ya Butera Knowless  bisobanuye 'Njyewe ubwanjye'.  Kugeza ubu ariko ntacyo Bahati aratangaza kuri ubu bujura ashinjwa bwo kwiba indirimbo y’umuhanzikazi wo mu Rwanda.

    Bahati ashyirwa mu bahanzi bakize muri Kenya kuko amakuru avuga ko nibura ashobora kuba atunze Miliyoni 15 z'Amadorali ya Amerika, ubwo ni Miliyari 15 z'Amanyarwanda. Ni we muhanzi wafatwaga nka nimero ya mbere mu muziki wa Gospel muri Kenya, gusa yamaze kuyivamo ajya muri Secular. 


    Butera Knowless  


    Bahati ni umuherwe ugenda mu modoka zihenze akambara n’amasaha ahenze


    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106666/kenya-umuhanzi-wumuherwe-bahati-arashinjwa-kwiba-indirimbo-ya-butera-knowless-azi-ko-bitam-106666.html

  • Rubavu: Abaturage batunze agatoki abayobozi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo bikomereye Urwego rw’Ubugenzacyaha mu kugenza ibyaha bikorerwa abagore n’abana, ni uko imiryango y’abahohoterwa idatanga amakuru y’abakoze ayo mabi, bityo kubibonera ibimenyetso bikagorana.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bavuze ko kimwe mu bibazo bituma abahohotera abagore n’abana badahanwa, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abo banyabyaha.

    Bapfakurera Jean Claude wo mu murenge wa Nyamyumba yagize ati ’’Ihohoterwa hano rirahari, abayobozi b’inzego zo hasi baba babizi, [ariko] iyo ubivuze bituma abayobozi bakubona nabi, bigatuma abaturage bicecekera kubera kwanga kwiteranya. Mudufashe abayobozi bajye bahabwa ibihano bikomeye cyane byatuma uyu muco ucika.”

    Kimwe mu bibazo byagaragajwe mu Murenge wa Bugeshi, ni uko nta sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu Murenge, ndetse akaba ariyo mpamvu abakozi ba RIB bari bagiyeyo mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yavuze ko n’ubwo nta byaha bikomeye bikunze kugaragara muri uyu murenge, bafite ikibazo cyo kutagira sitasiyo ya RIB.

    Ati “Iyo habaye icyaha, twiyambaza Polisi kuko bakorana na RIB, abakekwa bagafatwa noneho RIB ikabakurikirana, naho ibindi bibazo byoroheje bikemurwa mu nzego z’ubuyobozi. Badufashije badushyiriraho sitasiyo hano mu murenge, byafasha abaturage bacu bajya i Busasamana [gushaka serivise zitangwa na RIB].”

    Serivise za RIB zo kwegera abaturage zari zarahagaritswe kubera ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bavuze ko hari abayobozi bakingira ikibaba abakorera ihohoterwa abagore n’abana

  • Nyarugenge: Biyemeje kugira urugo mbonezamikurire muri buri Sibo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w
    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, abana mu bice bitandukanye by’Igihugu bahawe amafunguro arimo intungamubiri

    Ubuyobozi bw’ako Karere hamwe n’ababyeyi bavuga ko ingo mbonezamikurire zituma benshi batazongera gutanga akayabo k’amafaranga ku marerero amenyerewe ku izina rya Crèche cyangwa mu mashuri y’incuke(Gardienne).

    Uwingeneye Jeannette utuye mu Mudugudu wa Rugunga, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge avuga ko yabonye aho asiga umwana hatamuhenze, bikamworohera kujya gushaka ibitunga umuryango we.

    Uwingeneye ati “Nta bushobozi mfite, aha ni ho hadufasha ha make, umwana yajyaga aguma mu rugo nkamusigira abaturanyi, ariko ngasanga ameze nabi n’izuba ryamwishe, ariko iri shuri(urugo mbonezamikurire) ryaradufashije cyane kuko abana bitabwaho”.

    Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho
    Muri buri Sibo igize Akarere ka Nyarugenge hagomba kubonekamo urugo mbonezamikurire rwajya rwirirwana abana bato bakitabwaho

    Uwingeneye n’abaturanyi be bavuga ko muri za Crèches cyangwa mu mashuri y’incuke asanzwe, amafaranga make basabwa aba atari munsi y’ibihumbi 15 ku gihembwe(5,000frw/kwezi) kandi nta mafunguro ku ishuri babaha.

    Nyiri urugo rwashyizwemo irerero mu Isibo yitwa Agaciro, Rev Dr Innocent Iyakaremye avuga ko mu rugo iwe harererwa abana 30 baturuka mu baturanyi be.

    Ababyeyi barerera mu rugo iwe basabwa gutanga amafaranga 2,000 Frw gusa buri kwezi y’agahimbazamusyi k’abarezi biriranwa abo bana.

    Ibikoresho nk’intebe zo kwicaraho arabyifitiye, amafunguro abana bahabwa ku ishuri akaba ayahabwa n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko abana birirwaga bandagaye bitewe n’uko ababyeyi babo nta bushobozi bafite bwo kubashyira mu marerero.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, aha amata n’andi mafunguro abana bo mu Rugunga mu Kagari ka Kiyovu

    Ati “Hari ibibazo bikomeye cyane ku bijyanye n’ubushobozi, aho wasangaga ababyeyi batabasha kujyana abana babo mu bigo mbonezamikurire bisaba amafaranga menshi. Urugo mbonezamikurire muri buri Sibo ni igisubizo ku babyeyi nk’abo bafite ubushobozi buke.”

    Emmy Ngabonziza ashimira abaturage barimo Rev Dr Iyakaremye, bemeye ko ingo zabo zishyirwamo irerero ry’abana b’abaturanyi badafite ahandi babasiga iyo bagiye mu mirimo.

    Ngabonziza yavuze ko kuba Leta yarashyizeho gahunda y’urugo mbonezamikurire muri buri sibo itibeshye, kandi ko mu karere ayobora nta mpungenge ahafitiye ko bidashoboka.

    Kugeza ubu akarere ka Nyarugenge kamaze kugira ingo mbonezamikurire (amarerero) 294, kavuye ku 185 mu mwaka ushize wa 2020.

    Ngabonziza yizeye ko gahunda y’irerero kuri buri sibo yazaba yagezweho mu myaka ibiri iri imbere, bikazarinda abana gukomeza guhohoterwa(bishingiye ku gitsina) no kwirirwa bandagaye, ari na ko batozwa imico mibi.

    Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy
    Gakuru Jean Marie asaba abatuye Kigali guhindura imyumvire bagahinga ibifite uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi

    Ingo mbonezamikurire kandi zitezweho gutanga uburezi butegura umwana kuzatangira amashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze.

    Ingo mbonezamikurire zashyizweho na Leta muri 2018, igamije ahanini kurwanya imirire mibi mu bana bato, nyuma y’uko muri 2015 abagera kuri 38% bari barwaye bwaki, ndetse baragwingiye.

    Gakuru Jean Marie ukorera Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana(NCDA) avuga ko kugeza ubu abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi ari 33%.

    Gakuru yifuje ko abatuye Kigali basimbuza indabo n’ibyatsi bya pasiparumu, ibiti by’imbuto n’imboga, bakagera n’ubwo bahinga imboga mu mifuka ku batagira umwanya w’ubusitani mu ngo zabo.

    Yavuze ko ku munsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika, umwana w’Umunyarwanda agomba kugira ubuzima n’imitekerereze myiza.


  • Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye. #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yakinaga umukino wayo w'umunsi wa gatanu wa shampiyona y'amakipe umunani na Rayon Sports, uyu mukino warangie ikipe ya APR FC itsinde Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade y'akarere ka Bugesera, muri uyu mukino wabaye ikipe ya Rayon Sports isabwa gutsinda kugirango yizere kuza mu makipe abiri ya mbere agomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, gusa siko byaje kugenda kuko ikipe y'ingabo z'igihugu yegukanye amanota yo kuri uyu munsi, ni nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ubwo hari ku munota wa 90′.

    Nyuma yaho uyu mukino urangiye umutoza wa Rayon Sports akaba yafashe umwanzuro wo gusezera muri iyi kipe yari amazemo igihe cy'umwaka umwe nyuma yaho yayigezemo avuye mu ikipe ya Gasogi United.

    Nkuko ikinyamakuru Rwandamagazine.com cyabyanditse, nyuma y'uyu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC, umutoza Guy Bukasa ageze aho ikipe ibarizwa mu Nzove, yahamagaye abagize Staff technique arabasezera ndetse asezera n'abakinnyi. Ati 'sindi wa muntu ukunda guhatiriza.'

    Uyu mutoza kandi akaba yabashimiye mu buryo bakoranye ndetse abashimira umuhate bagaragaje nubwo ngo byari bigoye.

    Ati 'Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwira ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira abandi twazahurira.'

    Yunzemo ati ' Guy Bakira nguyu aha, yabibabwira. Nabonye amakipe anyuranye muri Congo harimo n'iyo muri Ghana ariko nanze kugenda kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.'
    Guy Bukasa wageze mu ikipe ya Rayon Sports tariki ya 7 Nyakanga 2020 ngo yahise kandi ahamagara abakinnyi arabasezera abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye ngo umwaka wa 2020-2021 urangire.

    Uyu mwaka w'imikino kandi ukaba ugiye gusiga ikipe ya Rayon Sports itazahagarira u Rwanda mu mikino iyariyo yose yaba iya Caf Champions League ndetse na Confederations Cup, kuko mu mikino ibiri izatanga amanota 6 kandi ikipe ya mbere ndetse n'iya kabiri zirarusha Gikundiro amanota umunani.

    The post Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gutsindwa-na-apr-fc-umutoza-wa-rayon-sports-guy-bukasa-yeguye-ku-mirimo-ye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yo-gutsindwa-na-apr-fc-umutoza-wa-rayon-sports-guy-bukasa-yeguye-ku-mirimo-ye

  • Inzira unyuzemo ugenda, ntukayisibe kuko uba… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi muri iyi minsi akunda gukoresha cyane urubuga rwe rwa Twitter anyuzaho ubutumwa butandukanye bwigisha abantu ndetse bakanyurwa nabwo urebeye no mu bitekerezo baba batanze ku ngingo runaka cyangwa ku nama runaka Tom Close aba yatanze.


    Dr Tom Close yatangiye umuziki kuva mwaka wa 2007

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter bumazeho amasaha macye bwahise bwakirwa n'abatari bake bishimiye iki gice cy'ubuzima nyuma y'icyo yari yabasangije mbee nacyo bakiriye mu buryo budasanzwe, agize ati “(…) Inzira unyuzemo ugenda, ntukayisibe kuko uba ushobora gukenera kuyinyuramo ugaruka. Burya nta gitumbagira kitagaruka keretse ikigeze mu isanzure ni cyo cyomongana iteka ryose.''

    Uyu muhanzi kandi no ku itariki 3 Gashyantare nabwo yari aherutse gushyiraho ubutumwa bwafashije abatari bacye basangiza uyu muhanzi amarangamutima n'ibyishimo bamwereka ko banyuzwe n'ubutumwa yabageneye.

    Icyo gihe yari yagize ati “(…) Ntugatinye kugwa kuko hagwa uwahagaze. Ntugatinye gukosa kuko hakosa uwakoze. Ikibi ni ukugwa ugakomerezaho ukaryama cyangwa gukosa hanyuma ikosa ukoze ntirikubere isome ngo wikosore.''

    Dr Muyombo ni umuganga w'umwuga kuko yize mu ishami ry'ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda, asoza amasomo ye ari Dogiteri 'Medecin Generaliste'.

    Mu buvuzi, Dr Muyombo yatangiriye akazi ke k'ubuganga mu byahoze ari ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, ari na ko abifatanya n'indi mirimo itandukanye akora nk'ubuhanzi bw'indirimbo ndetse no kwandika ibitabo by'abana.

    Mu buhanzi; Tom Close ni umwe mu bahanzi bazwi kandi bafite ibigwi mu Rwanda akaba yaranegukanye ibihembo byinshi birimo Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere mu 2011, yegukana Salax Awards nk'umuhanzi w'umwaka mu 2009, 2010 na 2011.

    Tom Close n’umuryango we

    Yamenyekanye mu muziki kuva mu myaka ya za 2007, akaba yarakoranye indirimbo n'abahanzi b'ibyamamare ku isi ndetse no mu karere nka Shawn Kingston, Umunyamerika ukomoka muri Jamaica, Goodlyfe na Eddy Kenzo bo muri Uganda, Big Farious n'abandi. Ni umwe mu bitabiriye ibitaramo bikomeye birimo n'abahanzi bakomeye ku isi nka Shaggy, ubwo MTN yizihizaga imyaka icumi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106657/inzira-unyuzemo-ugenda-ntukayisibe-kuko-uba-ushobora-gukenera-kuyinyuramo-ugaruka-tom-clos-106657.html

  • Cristiano Ronaldo yakubise ishoka ubukungu bwa Coca-cola nyuma y'amasegonda make cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomeye ku Isi, Cristiano Ronaldo yakhbise ishoka ubukungu bw'uruganda rwa Coca-cola aho mu masegonda make cyane, uyi mukinnyi yaruhombeje miliyari 4 z'Amadorali.

    Coca-cola aka kayabo nyuma y'uko Cristiano Ronaldo yafashe amacupa yarwo yari amuteretse imbere arayahigika ayegeza ku ruhande, nyuma yaho aranayahisha ahubwo asaba amazi.

    Kuwa Mbere w'iki cyumweru, ubwo Ronaldo n'umutoza we Fernando Santos bari bagiye gutanga ikiganiro n'abanyamakuru,uyu mukinnyi yafashe amacupa ya Coca Cola arayahisha ntiyatuma agaragara kuri camera arangije ahita afata iry'amazi ryari aho aravuga ati 'Amazi.'

    Iyi videwo y'amasegonda asaga 10 ya Ronaldo yakwirakwijwe hose bituma abantu bamwe banga iki kinyobwa gikundwa na benshi ku isi ariyo mpamvu habaye igihombo gikomeye.

    Imigabane ya Coca Cola yavuze ko yahombye iva ku madolari 56.10 ijya kuri 55.22 nyuma y'iki gikorwa cya Ronaldo.Ibi bivuze kandi ko agaciro ka Coca Cola kaguye kava kuri miliyari 242 kagera kuri 238.

    Imbaraga za Cristiano Ronaldo mu kwamamaza ziri ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu Coca Cola yamurakariye cyane.

    Mu minsi ishize,Ronaldo yahishuye ko adakunda Coca Cola ubwo yavugaga ku muhungu we mukuru mu bihembo bya Global Soccer.

    Yagize ati 'Tuzareba niba umuhungu wanjye azaba umukinnyi ukomeye.Rimwe na rimwe anywa Coca Cola akanarya amafiriti kandi arabizi ko mbyanga cyane.
    Ronaldo yaraye akoze agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ukinnye Euro 5 ndetse umaze kuyitsindamo ibitego byinshi kuko yatsinze 2 muri 3-0 batsinze Hongria byatumye aca kuri Michel Platini wari uwa mbere wari ufite 9.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yakubise-ishoka-ubukungu-bwa-coca-cola-nyuma-yamasegonda-make-cyane/