Blog

  • Umwaka w’impfabusa kuri Rayon Sports, akababaro n’agahinda k’abakunzi bayo #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports ntishobora kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse nta nubwo izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika, bivuze ko uyu mwaka nawo ubaye impfabusa kuri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikunzwe na benshi mu Rwanda, abakunzi bayo bo ntibarabyakira.

    Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 16 Kamena 2021, Rayon Sports yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 5 w’amakipe ahatanira igikombe, waje kurangira ari 1 cya APR FC ku busa bwa Rayon Sports.

    Gutsindwa uyu mukino byahise biyikura mu rugamba rw’igikombe ndetse iva no mu makipe ashobora gusohokera u Rwanda, kuko mu gihe hasigaye imikino 2, APR FC na AS Kigali zifite amanota 13, Rayon Sports ifite amanota 5 mu gihe yatsinda imikino isigaye yagira 11 bivuze ko itageza 13 zifite, kandi hakaba hazasohoka ikipe ya mbere n’iya kabiri.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, benshi mu bafana ba Rayon Sports bari kuri Stade bacitse intege, bamwe no kuvuga biranga, umufana ukomeye wa Rayon Sports, Rwarutabura, ubwo ISIMBI yamutungaga micro yafashwe n’ikiniga kuvuga biranga neza ahubwo azenga amarira mu maso.

    Nkunda Macth w’i Kirinda we yavuze ko batsinzwe ndetse batazanasohoka ariko byose batakaje umukino kubera umusifuzi n’umutoza.

    Ati'turatsinzwe urumva ariko umusifuzi yatwibye, reba nk’iriya penaliti yatwimye, mwagiye mubabwira ko n’i Burayi bazitanga, igitego cyo k’umunota wa nyuma byo ni umutoza wasimbuje nabi rwose. Nsigaye ku rugo ariko ndababaye, ndababaye nta kindi narenzaho muvandi.'

    Undi mufana wa Rayon Sports we wari wasazwe n’umujinya n’agahinda avuga ko atumva ukuntu ikipe ye imaze kuba intsina ngufi kuri uru rwego.

    Ati'umva nkubwire amazina yanjye si ngombwa, gusa ndababaye, umukeba yongeye kunkubita? Harya ubu ntibirangiye nzasohoka? Ni agahinda nukuri, ikipe yacu barayishe ntabwo njye mbyumva neza rwose, reba nk’abakinnyi batuguriye, ubundi se wabatuma igikombe? Ngo babashyiriyeho amamiliyoni kugira ngo baze mu myanya 2 ya mbere? Niyo bashyiraho miliyari. Reka nicecekere.'

    Uyu ugiye kuba umwaka wa 3 ikipe ya Rayon Sports idasohoka kuko mu myaka 2 iheruka (2019-2020 na 2020-2021) hasohotse APR FC na AS Kigali.

    Gutsindwa na APR FC umukino w’ejo, byatumye umwaka wa Rayon Sports uhinduka impfabusa

    Abafana ba Rayon Sports imyaka 3 irihiritse nta byishimo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwaka-w-impfabusa-kuri-rayon-sports-akababaro-n-agahinda-k-abakunzi-bayo

  • Biden na Putin: Uburusiya ntibushaka indi ntambara y'ubutita [ inkuru irambuye] #rwanda #RwOT

    Perezida w'Amerika Joe Biden na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin bashimagije ibiganiro bagiranye i Genève (Geneva) mu Busuwisi, ariko nta kintu kinini bagezeho muri iyo nama ya mbere bahuriyemo kuva mu 2018.

    Perezida Biden yavuze ko ibyo batumvikanaho byavuzweho, ariko hatarimo kubikabiriza, ndetse avuga ko Uburusiya budashaka indi ntambara y'ubutita.

    Perezida Putin yavuze ko Bwana Biden ari umunyapolitiki w'inararibonye kandi ko bombi 'bavuze imvugo imwe'.

    Ibiganiro byabo byamaze amasaha atatu arengaho gato, igihe gito ugerereranyije n'icyari cyateganyijwe.

    Bwana Biden yavuze ko batari bacyeneye kumara ikindi gihe kindi baganira, kandi ko ubu noneho bishoboka mu by'ukuri kuvugurura umubano w'Amerika n'Uburusiya.

    Nk'impano yageneye Perezida w'Uburusiya, Bwana Biden yazaniye Bwana Putin impano y'indorerwamo (amadarubindi) zorohereye kandi zijimye, zo mu bwoko bw'izo uyu Perezida w'Amerika akunda, ndetse n'ishusho y'inyamaswa yo mu bwoko bw'imbogo.

    Ntibiramenyekana niba Bwana Putin hari impano yahaye Bwana Biden. Mu 2018, Perezida Putin yahaye uwari Perezida w'Amerika Donald Trump impano y'umupira w'amaguru wo gukina, nyuma y'inama bahuriyemo i Helsinki muri Finland.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko impande zombi zumvikanye gutangira ibiganiro ku kugenzura intwaro za nikleyeri. Banavuze ko bagiye kongera kohereza ba ambasaderi babo mu murwa mukuru wa buri gihugu.

    Mu kwezi kwa gatatu buri gihugu cyari cyahamagaje ugihagarariye ngo bagirane ibiganiro, nyuma yuko Amerika ishinje Uburusiya kwivanga mu matora ya perezida yo mu 2020.

    Ariko, nta kimenyetso kinini cyagaragaye cy'ubwumvikane ku bindi bibazo, birimo umutekano wo mu buryo bw'ikoranabuhanga, Ukraine, amaherezo y'utavugarumwe n'ubutegetsi bw'Uburusiya Alexei Navalny kuri ubu wakatiwe igifungo cy'imyaka ibiri n'igice.Bwana Biden yavuze ko hazabo 'ingaruka zikomeye' ku Burusiya Navalny napfira muri gereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/17/biden-na-putin-uburusiya-ntibushaka-indi-ntambara-yubutita-inkuru-irambuye/

  • Ukwirara gukabije, imibare y’abandura yongeye gutumbagira, virusi nshya mu karere: Impamvu z’ingamba nshya za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Minisiteri n’Ikigo cyayo Gishinzwe Ubuzima, RBC, mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, nyuma y’iminsi ibiri habaye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ni ikiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin basobanuriyemo imiterere ya Covid-19 n’ibyemezo bikomeje gufatwa na Guverinoma.

    Imibare itangazwa umunsi ku munsi na RBC, igaragaza ko ugereranyije ibyumweru bibiri bishize; mu cyumweru cyabanje hagaragara abantu 300 banduye Covid-19 mu gihe muri iki bagera ku 1200.

    RBC igaragaza ko abarwayi bashya biyongereyeho 275%, ni ukuvuga ko ijanisha ryarenze 100%, ibi kandi biri kujyana n’ubwiyongere bw’abahitanwa n’iki cyorezo kubera ko ubu bazamutseho 25%.

    Ni mu gihe kandi abajya kwa muganga bagakenera ibitanda bageze ku 175%, bivuze ko icyumweru gitaha bishobora kuzamuka kurushaho ugereranyije n’umuvuduko turi kubibonaho uyu munsi ari nayo mpamvu hari ingamba zashyizweho.

    Ku rundi ruhande kandi Akarere ka Rubavu, kuva kuri uyu wa Kane kazatangira gahunda ya Guma mu Karere. Imibare igaragaza ko mu bipimo byafashwe mu buryo bwo gutomboza, 15% bafite Covid-19, ni mu gihe mbere y’iruka rya Nyiragongo bari 1.3%. Uburyo bukoreshwa mu gupimwa ni bumwe ntabwo bwahindutse.

    Ntabwo byarangiriye Rubavu kuko byasatiriye na Rutsiro kuko ubu bageze kuri 7% by’abandura mu bipimo bifatwa.

    Muri Kigali, mu byumweru bibiri bishize, mu bantu 100 bapimwaga, abanduye babaga ari 0.5%, byasabaga gupima abantu 200 kugira ngo ubone umwe wanduye. Uyu munsi mu bantu 100 hari kuboneka babiri barwaye. Ni ukuvuga ko no muri Kigali ubwandu buri kuzamuka cyane.

    Abaturage bariraye cyane

    Dr. Mpunga yavuze ko ubu bwiyongere bwabayeho nyuma y’uko ubwo icyorezo cyari kigenjeje make, zimwe muri serivisi zigenda zifungurwa zirimo imihango yo gusaba no gukwa, ibirori byo kwiyakira n’ibindi.

    Ati “Mu gihe gito cyane twabonye imibare ihinduka, abarwayi batangira kwiyongera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bigenda uko. Hari ibyo tubona nk’impamvu zibitera ari nayo mpamvu guverinoma igenda ifata izindi ngamba kugira ngo turebe ko imibare yagabanyuka.”

    Yakomeje agira ati “Nk’uko twari tumaze iminsi tubona Covid-19 isa n’aho yagabanyutse abantu bagatangira kumva ko ubuzima busubiye uko bwari bumeze mbere, bumva ko yarangiye yagiye, yewe hari n’aho wajyaga bakakubwira ko Covid-19 yagiye burundu.”

    Yongeyeho ko hari abantu batizaga umurindi iri zamuka, cyane cyane abavuga rikijyana muri rubanda.

    Ati “Njyewe mu minsi yashize hari n’aho nagiye gusenga Pasiteri aravuga ati Covid-19 yararangiye. Uko kwirara rero niko kwatumye nanone yongera kuzamuka kandi bakibagirwa ko ibyo byangombwa byo kuyirwanya bitaragerwaho.”

    Nta virusi nshya iragera mu Rwanda

    Ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, bujyana n’ikindi kibazo kitari kiriho mbere aho hari ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta Plus, yamaze no kugera mu bihugu duturanye nka Uganda, ndetse muri icyo gihugu ikaba ari nayo ntandaro y’uko hari kuboneka imibare iri hejuru y’abandura.

    Ni virusi ikwirakwira mu buryo bwikubye inshuro enye ugereranyije n’iya mbere yaturutse mu Bushinwa. Ikindi kandi iyi virusi yica abantu vuba mu buryo bwikubye inshuro ebyiri.

    RBC yavuze ko mu minsi itatu ishize hamaze gufatwa ibipimo hirya no hino mu gihugu ngo harebwe niba iyo virusi itaragera mu Rwanda, ariko icyaharagaye ni uko nta muntu n’umwe wayisanganywe. Gusa ngo ibikorwa byo gukomeza kugenzura hapimwa abava mu bihugu birimo iyi virusi birakomeje.

    Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Minisiteri n’Ikigo cyayo gishinzwe ubuzima, RBC, mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, nyuma y’iminsi ibiri habaye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo ingamba nshya ku kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ni ikiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin basobanuriyemo imiterere ya Covid-19 n’ibyemezo bikomeje gufatwa na Guverinoma.

    Imibare itangazwa umunsi ku munsi na RBC, igaragaza ko ugereranyije ibyumweru bibiri bishize; mu cyumweru cyabanje hagaragara abantu 300 banduye Covid-19 mu gihe muri iki bagera ku 1200.

    RBC igaragaza ko abarwayi bashya biyongereyeho 275%, ni ukuvuga ko ijanisha ryarenze 100%, ibi kandi biri kujyana n’ubwiyongere bw’abahitanwa n’iki cyorezo kubera ko ubu bazamutseho 25%.

    Ni mu gihe kandi ibitanda bitariho abarwayi ku buryo abajya kwa muganga bakagenera ibitanda bageze ku 175%. Bivuze ko icyumweru gitaha bishobora kuzamuka kurushaho ugereranyije n’umuvuduko turi kubibonaho uyu munsi ari nayo mpamvu hari ingamba zashyizweho.

    Ku rundi ruhande kandi Akarere ka Rubavu, kuva kuri uyu wa Kane kazatangira gahunda ya Guma mu Karere. Imibare igaragaza ko mu bipimo byafashwe mu buryo bwo gutomboza, 15% bafite Covid-19, ni mu gihe mbere y’iruka rya Nyiragongo byari hagati ya 1.3%. Uburyo bukoreshwa mu gupimwa ni bumwe ntabwo bwahindutse.

    Ntabwo byarangiriye I Rubavu byasatiriye I Rutsiro kuko ubu bageze kuri 7%

    Muri Kigali, mu byumweru bibiri mu bantu 100 habaga hari 0.5%, byasabaga gupima 200 kugira ngo ubone umwe. Uyu munsi mu bantu 100 hari kuboneka 2 barenga. Ni ukuvuga ko no muri Kigali ubwandu buri kuzamuka cyane.

    Abaturage bariraye cyane

    Dr. Mpunga yavuze ko ubu bwiyongere bwabayeho nyuma y’uko ubwo icyorezo cyari kigenjeje make, zimwe muri serivisi zatangiye gufungurwa zirimo imihango yo gusaba no gukwa, ibirori byo kwiyakira n’ibindi.

    Ati “Mu gihe gito cyane twabonye imibare ihinduka, abarwayi batangira kwiyongera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bigenda uko. Hari ibyo tubona nk’impamvu zibitera ari nayo mpamvu guverinoma igenda ifata izindi ngamba kugira ngo turebe ko imibare yagabanyuka.”

    Yakomeje agira ati “Nk’uko twari tumaze iminsi tubona Covid-19 isa n’aho yagabanyutse abantu bagatangira kumva ko ubuzima busubiye uko bwari bumeze mbere, bumva ko yarangiye yagiye, yewe hari n’aho wajyaga bakakubwira ko Covid-19 yagiye burundu.”

    “Njyewe mu minsi yashize hari n’aho nagiye gusenga Pasiteri aravuga ati Covid-19 yararangiye. Uko kwirara rero niko kwatumye nanone yongera kuzamuka kandi bakibagirwa ko ibyo byangombwa byo kuyirwanya bitaragerwaho.”

    Yakomeje agira ati “Hari ibiganiro byari bimaze igihe, mu bihugu biteye imbere abantu bamaze gukingirwa ari benshi, baha uburenganzira abantu bakagenda batambaye agapfukamunwa.”

    Nta virusi nshya iragera mu Rwanda

    Ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, bujyana n’ikindi kibazo kitari kiriho mbere aho hari ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta Plus, yamaze no kugera mu bihugu duturanye nka Uganda, ndetse muri icyo gihugu ikaba ari nayo ntandaro y’uko hari kuboneka imibare iri hejuru y’abandura.

    Ni virusi ikwirakwira mu buryo bwikubye inshuro enye ugereranyije n’iya mbere yaturutse mu Bushinwa. Ikindi kandi iyi virusi yica abantu vuba mu buryo bwikubye inshuro ebyiri.

    RBC yavuze ko mu minsi itatu ishize hamaze gufatwa ibipimo hirya no hino mu gihugu ngo harebwe niba iyo virusi itaragera mu Rwanda, ariko icyaharagaye ni uko nta muntu n’umwe wayisanganywe. Gusa ngo ibikorwa byo gukomeza kugenzura hapimwa abava mu bihugu birimo iyi virusi birakomeje.

    Dr Nsanzimana yavuze ko hatangiye gutekerezwa uburyo ibigo bisanzwe byakira abarwayi ba Covid-19 bya Gatenga na Kanyinya byari bimaze amezi atatu bifunze byakongera gufungurwa. Kuri ubu hashyizweho itsinda ryo kureba uburyo ibi bigo byakongera kwakira abarwayi.

    Ati “Kanyinya na Gatenga zigiye kongera gufungurwa mu gihe Nyarugenge imaze kurenga ½ cy’ibitanda bihari. Uyu munsi hamaze kugera abarwayi bagera kuri 70 mu gihe mu bitaro bya Nyarugenge hari ibitanda birenga gato 100.”

    Yakomeje agira ati “Ubusanzwe uretse ibigo byari bisanzwe birimo bifasha abantu mu buryo bw’umwihariko, ubu ibitaro byose byo mu Rwanda bifite ahantu hashobora kuvurirwa abarwayi bari hagati ya bane na batanu barembye cyane. Kibungo bafite ahakwakirirwa abarwayi bagera kuri 35 mu gihe Karongi naho bagiye kugira ahashobora kwakirirwa abagera kuri 50.”

    Muri iki kiganiro kandi Dr Mpunga yashimangiye ko Guverinoma ikomeje ibiganiro n’ibigo bitunganya inkingo ku buryo mu gihe cya vuba ibikorwa byo kuzikorera mu Rwanda bishobora kuzaba byatangiye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko abaturage biraye mu minsi ishize

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda kugira ngo icyorezo kidakomeza gukura

  • Huye: Rwabayanga yari indiri y’abajura igiye guhindurwamo ahantu nyaburanga (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Karamage Pierre watangiye gukorera ahahoze agace k’ubucuruzi ka Rwabayanga mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma i Huye mu 2008, avuga ko hari ahantu hari umuhanda w’igitaka utari nyabagendwa, umutekano ari muke ndetse bamwe barahacucuriwe.

    Yagize ati “Hari umuhanda unyuramo amazi menshi ndetse hari n’ikibazo ko iteme ryacika, inyubako zigasenyuka. Hari abajura kubera ishyamba ryari rihari.’’

    “Mu 2018, hari umukiliya bashikuje miliyoni 4.5 Frw bariruka. Ayo mafaranga n’uwayibye nta n’ijana yacyuye kuko abo bajura bayagabanye bose nabo bakoranaga.’’

    Uyu mucuruzi uri mu bazwi muri Huye yaguriye ishoramari rye mu Cyanya cyahariwe Inganda i Huye nk’uko bisabwa n’igishushanyo mbonera.

    Karamage yavuze ko umuhanda wanyujijwe mu Rwabayanga ari nyabagendwa n’abawukoresha bagenda batikandagira kuko wacaniwe.

    Ati “Ubu hatewe ubwatsi n’imigano, hameze neza. Ahantu haregeranye ku buryo kuva mu mujyi ujya i Ngoma ni hato cyane.’’

    -  Rwabayanga igiye guhindurirwa amateka

    Mu minsi yashize mu Rwabayanga hari inkangu ikomeye ku buryo byari biteje umutekano muke ko ishobora gusenya inzu ziyikikije.

    Binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi, hubatswe umuhanda wa kaburimbo ndetse icyobo cyari gihari kirafungwa, haterwa ibiti byo gufata ubutaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko aka gace katekerejweho ku buryo kabyazwa umusaruro.

    Yagize ati “Igice cyo haruguru [ya Rwabayanga] turashaka kukigira ahantu abantu bashobora kuruhukira, igihe bashaka gusoma. Murabizi ko ari igicumbi cy’ubumenyi. Twifuza ko abantu bagira ahantu baruhukira, bagasoma ibitabo byabo.’’

    Yavuze ko mu Rwabayanga n’umusozi w’i Ngoma birebana hatekerezwa uko hashyirwa ibikorwa biryoshya umujyi.

    Ati “Ni ngombwa ko dutekereza ku kintu cyo kubungabunga ibidukikije, imihanda igomba kubungwabungwa kugira ngo ubutaka bufatwe neza. Turifuza kuzahatera ibiti byiza, byajya bitanga umuyaga ku batuye muri uyu mujyi cyangwa abafitemo ibikorwa ariko ku buryo byafasha no mu bukerarugendo, umuntu akabona aho yaruhukira, akahanezererwa.’’

    Sebutege yavuze ko umuhanda mushya wakemuye ikibazo cy’umutekano muke watezwaga n’abajura bategaga abantu bakabambura ibyabo.

    Ati “Dukwiye no gutekereza uburyo Rwabayanga itakongera kuvuka ndetse IPRC irateganya gukora igishanga neza. Twiteguye kuganira n’abashoramari ku buryo umuhanda wahindura ubuzima bw’abaturage.’’

    -  Abaturage batangiye kuganura ku byiza byo kubakirwa imihanda mishya

    Binyuze mu mushinga wo kubaka imijyi yunganira uwa Kigali, mu duce turimo Tumba, Rango, Ngoma tw’i Huye turimo hubatswe imihanda itandukanye yo korohereza abaturage mu ngendo n’ubuhahirane.

    Muri Huye hubatswe imihanda ireshya n’ibilometero 11.952 yatanzweho 8.275.966.096 Frw mu gihe ruhurura zakozwe zo zireshya na 6.643 Km zashowemo 1.456.773.648 Frw.

    Ndayishimiye Florien ukora akazi k’ubunyonzi mu gasantere ka Kabuga mu Kagari k’Icyeru mu Murenge wa Mukura yavuze ko umuhanda woroheje akazi kabo.

    Ati “Nari umuhinzi nza kuba umunyonzi. Ubu umuhanda wabaye mwiza, dusigaye tugera mu I Rango byoroshye. Ubu nta muntu ukigira impungenge zo kugenda cyangwa gukora impanuka kuko dufite umuhanda w’umukara.’’

    Uwitonze Françoise ukorera ubucuruzi bwa butiki mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, na we yashimangiye ko amaze kubona impinduka mu mikorere ye.

    Ati “Mu mvura ntihagendwaga ndetse no mu cyi, wasangaga ibicuruzwa byuzuye ivumbi. Twumvaga ko umuhanda uzubakwa ariko ntitwakerezaga ko ari vuba.’’

    Mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, muri Huye hazubakwa imihanda mu duce turimo Rwabuye ugana ku Kigo Nderabuzima cya Mbazi [uzaba ureshya na 4 Km], mu Gitwa hazubakwa ureshya na 1 Km mu gihe mu Matyazo na ho hazubakwa imihanda, ruhurura hanashyirwe amatara yo ku muhanda ureshya na 1.2 Km.

    Amazi yamanukaga muri Rwabayanga yahawe ubuhumekero nyuma ya ruhurura yahubatswe

    Karamage Pierre avuga ko mu Rwabayanga hari ahantu hateye inkeke ku mutekano w’abahakorera n’abahatuye ariko ubu hahindutse neza

    Mu gace ka Rwabayanga hubatswe umuhanda ndetse mu gishanga cyaho hatangiye gutunganywa ku buryo habyara ahantu habereye ubukerarugendo

    Umujyi wa Huye uri mu iri kwagukana ingoga bitewe n’ibikorwa remezo biri kuwushyirwamo

    Ndayishimiye Florien ukora ubunyonzi mu gasantere ka Kabuga avuga ko akazi kabo karushijeho koroha kubera imihanda myiza

    Umuhanda wubatswe muri Rango ugera mu Gasantere ka Kabuga aho imirimo yo kubaka igeze mu cyiciro cya nyuma

    Rond Point ya Mukoni ihuza imihanda itandukanye irimo uva kuri Kaminuza y’u Rwanda igana i Tumba n’i Cyarwa

    Iyi rond point yubatswe mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ibikorwa remezo byubakwa bigamije gufasha abaturage kwibona mu mujyi no gukurura abashoramari kuwukoreramo ibikorwa by’ubucuruzi

    Mu Karere ka Huye hubatswe imihanda itandukanye ifasha abaturage mu koroherwa n’ingendo no kunoza ubuhahirane

    Imihanda ishyirwamo kaburimbo, inashyirwaho amashanyarazi afasha abaturage kuyikoresha no mu masaha y’ijoro nta nkomyi

    Abatuye mu Rwabuye mu mwaka utaha w’ingengo y’imari na bo bazaba bagendera ku muhanda w’umukara. Aka gahanda kanyura ni ko kazashyirwamo kaburimbo guhera muri Nzeri 2021

    Imihanda yakozwe ubu ni nyabagendwa, ikoreshwa n’ab’ibyiciro bitandukanye

    Uwitonze Françoise ukora ubucuruzi bwa butiki yashimangiye ko amaze kubona impinduka mu mikorere ye nyuma y’aho umuhanda umaze kubakwa

    Ruhurura yatezaga ibibazo birimo iby’umutekano muke no gusenyera abaturage yubatswe bigezweho

    Imiterere ya Huye iri mu mijyi yunganira Kigali

    Huye iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali

    Inyubako zigezweho ni zo zikorerwamo ubucuruzi butandukanye muri Huye

    Inyubako nshya na zo zigenda zubakwa umunsi ku wundi

    Inyubako ikoreramo Hotel Credo iri mu zimaze imyaka myinshi i Huye

    Huye ifatwa nk’igicumbi cy’ubwenge. Izi ni inyubako za Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye

    Barthos Hotel iri mu zifite izina mu Karere ka Huye

    Credo Hotel iri ku muhanda neza uva cyangwa ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande

    Cogebanque inafite ishami i Huye mu mujyi aho ifasha abawutuye koroherwa no kubona serivisi z’imari

    Huye igenda itera imbere buhoro buhoro ndetse inyubako nshya zari ziyirimo zikavugururwa

    Inyubako ikorerwamo ubucuruzi muri Huye

    Imihanda migari yubatswe mu bice bitandukanye mu Karere ka Huye

    Muri uyu mujyi hazamurwa inyubako zitandukanye

    Inyubako ikoreramo Ibiro by’Akarere ka Huye

    Banki ya Kigali ifite ishami mu Karere ka Huye

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Nyarugenge: Abaturage basabwe umusanzu mu kugeza irerero muri buri sibo – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika wabereye mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge.

    Ngaboziza yibukije abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko Leta yashyizeho gahunda y’uko buri mudugudu ugira irerero, anaboneraho kubasaba gukorera hamwe mu kwesa uwo muhigo.

    Ati “Nagiraga ngo mbasabe ko buri wese yagerageza kugira icyo akora cyane cyane mu gutangiza irerero nk’iri kuko rifite umumaro ukomeye wo gutanga uburere bwiza mu bana b’u Rwanda.”

    Innocent Iyakaremye washize irerero mu Kagari ka Kiyovu ririmo abana 30, yabwiye IGIHE ko bagihura n’imbogamizi z’ababyeyi batari basobanukirwa neza akamaro k’uburezi ku bana.

    Ati “Imbogamizi ni iz’ababyeyi bagomba kumva neza akamaro k’uburezi kuko benshi muri bo usanga babyara ariko ugasanga ntibasobanukiwe ibyo bakwiye gukora kuko hari ababajugunya bakirirwa bizengurukira mu muhanda, abandi ntibabashyire mu ishuri Leta ikagomba gusakuza ugasanga ni ibibazo.”

    Byukusenge Hawa, ufite umwana wiga mu irerero yemeza ko hari icyo iri rerero ryamufashije cyane.

    Ati “Irereo ryaradufashije cyane kuko nkanjye hari ubwo nashakaga nko kujya gushakisha amafaranga nkabura aho musiga, ugasanga bitumye nirirwa mu rugo ariko ubu ndaza nkamuhasiga nkongera kuza nje kumucyura.”

    Mu Karere ka Nyarugenge hari ingo mbonezamikurire cyangwa amarerero 294 avuye ku 185 mu mwaka ushize.

    Akarere ka Nyarugenge gafite intego yo kongera amarerero

  • Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y'u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, nibyo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu cy'u Bwongereza ryashyize hanze uko amakipe azahura muri Premier League mu mwaka w'imikino utaha wa 2021-2022.

    Nyuma yo gutangaza uko munsi wa mbere uzakinwa ikipe ya Manchester City ifite igikombe cya shampiyona giheruka cy'umwaka w'imikino wa 2020-2021 izatangira ihura n'ikipe ya Totternham Hotspur, ni mu gihe ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cya Champions League yo izahura na na Crystal Palace.

    Biteganyijwe ko umwaka w'imikino 2021-2022 mu gihugu cy'u Bwongereza uzatangira tariki ya 14 Kamena 2021 ukazasozwa ku itariki ya 22 Gicurasi 2022.

    Dore uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa Premier league:

    16:00 Brentford vs Arsenal
    16:00 Burnley vs Brighton & Hove Albion
    16:00 Chelsea vs Crystal Palace
    16:00 Everton vs Southampton
    16:00 Leicester City vs Wolverhampton Wanderers
    16:00 Manchester United vs Leeds United
    16:00 Newcastle United vs West Ham United
    16:00 Norwich City vs Liverpool
    16:00 Tottenham Hotspur vs Manchester City
    16:00 Watford vs Aston Villa

    The post Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y'u Bwongereza ya 2021-2022 — Uko amakipe yose azahura appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manchester-city-izahura-na-tottenham-ku-munsi-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-bwongereza-ya-2021-2022-uko-amakipe-yose-azahura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manchester-city-izahura-na-tottenham-ku-munsi-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-bwongereza-ya-2021-2022-uko-amakipe-yose-azahura

  • Mutesi Jolly yahawe ikaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania_ [AMAFOTO ] #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w'u Rwanda 2016 ,uri mubagize itsinda ritegura irushanwa rya Miss East Africa, mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena, bakiriwe mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagomba kugirana ibiganiro n'abayobozi batandukanye.

    Babinyujije ku rukuta rwa Instagram rwa Miss East Africa, bagize bati 'Uyu munsi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania hamwe n'ikipe ngari itegura irushanwa rya Miss East Africa'.

    Ikipe itegura Miss East Africa bakiriwe mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

    Ku munsi w'ejo Miss Mutesi Jolly kava mu Mujyi wa Dar es Salaam yerekeza mu Murwa Mukuru wa Dodoma, yavuze ko bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bazaganirira n'abayobozi batandukanye munzego nkuru ziyoboye iki gihugu cya Tanzania.

    Mu ba Minisitiri byitezwe ko baganira, Miss Jolly Mutesi yavuze ko harimo uw'Ubukerarugendo, Ububanyi n'Amahanga, n'uw'Umuco wa Tanzania.

    Aba bose byitezwe ko baganira ku bijyanye n'ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa bakorera.

    Jolly Mutesi umuyobozi wungirije wa Miss East Africa ari kumwe na Mariam Ikoa ushinzwe imirimo yo gutegura iri rushanwa

    Hashize icyumweru Miss Jolly Mutesi ari kubarizwa muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa. Bashobora kubitangaza muri iyo nama.

    Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w'iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/17/mutesi-jolly-yahawe-ikaze-mu-nteko-ishinga-amategeko-ya-tanzania_-amafoto/

  • Rwanda: Covid19 yahitanye abantu 4 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y' Ubuzima mu Rwanda , kuwa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, yatangaje abantu bane bahitanwe n' icyorezo cya Covid19 mu Rwanda.

    Kuri iyi tariki kandi abanduye Covid19 , n' abantu 263 mu gihe ntawigeze ukira iki cyorezo ndetse kandi ko abakirembye ari 11 nk' uko imibare yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima ibigaragaza.

    Abahitanwe n' iki cyorezo ni abagore babiri b' imyaka 76 (i Kigali) na 73( i Huye)n' abagabo babiri b' imyaka 59 na 48 (i Kigali)

    16.06.2021 Amakuru Mashya | Update
    Twihanganishije imiryango y'abagore babiri b'imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n'abagabo babiri b'imyaka 59 na 48 (i Kigali) bitabye Imana. pic.twitter.com/oH3u5Bl1Qe

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 16, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/17/rwanda-covid19-yahitanye-abantu-4/

  • Menya byinshi ku ndwara y’isusumira #rwanda #RwOT

    Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease) ni indwara iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko (neuronal cells), tw’agace gashinzwe kugenzura imikorere y’ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka.

    Iyi ndwara yibasira abantu b’ibitsina byombi, ikaba ikunze kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka 50 na 65, gusa ishobora no gufata abakiri bato. Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura nk’uko bisobanurwa n’urubuga rwa santé.fr.

    Iyo hashize imyaka iri hagati y’10 na 20 umuntu yarafashwe no gususumira aba ageze ku rugero rwo kuba nta kintu na kimwe ashobora gukora, ariko kureba, kumva hamwe no gutekereza byo biguma gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira ko ino ndwara itibasira igice cy’ubwonko cya sereburo korutegisi (cerebral cortex) kibiyobora.

    Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara y’isusumira:

    • Uwo yamaze gufata atangira asusumira ikiganza kimwe cyangwa byombi

    • Intoki zafata ntizikomeze, hagakurikiraho amaboko n’amaguru,

    • Kugenda yomboka.

    • Imikaya irakanyarara (Rigid muscles)

    • Mu gihe gikurikiyeho noneho umuntu iba imaze kumwibasira ku buryo no kuvuga
    bitangira kuba ikibazo, ugasanga ahora avuga magambo amwe (monotonous speech).

    Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’isusumira

    * Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko

    * Gukora imyitozo ngororamubiri (Physical Exercises)

    * Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru (Daily living activities)

    * Kurya indyo yuzuye.

    * Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.

    Source: http://www.horahoclinic.rw/, Wikipedia.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-ku-ndwara-y-isusumira.html

  • Abantu bane bishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni umugore w’i Kigali w’imyaka 76 n’undi w’imyaka 73 w’i Huye ndetse n’umugabo w’imyaka 59 n’undi w’imyaka 48 b’i Kigali.

    Abanduye iki cyorezo ni abantu 263 mu bipimo 5 676 byafashe, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera ku 29 175, mu bipimo 1 522 174 bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Nta muntu mushya wakize uyu munsi, ibyatumye umubare w’abamaze gukira iki cyorezo uguma ku 26 383. Abakirwaye ni 2 416 mu gihe abarembye muri abo ari 11.

    Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo ubwandu bwinshi n’abantu 78, ukurikirwa na Musanze ifite 42, Burera ikagira 38, Rubavu ikagira 32 naho Rulindo ikagira abantu 20.

    Muri rusange abamaze gukingirwa mu Rwanda ni 389 832 barimo 113 babonye urukingo uyu munsi.

    16.06.2021 Amakuru Mashya | Update
    Twihanganishije imiryango y’abagore babiri b’imyaka 76 (i Kigali) na 73 (i Huye) n’abagabo babiri b’imyaka 59 na 48 (i Kigali) bitabye Imana. pic.twitter.com/oH3u5Bl1Qe

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 16, 2021