Blog

  • Imvano y'isenyuka ry'ingo z'Abadiaspora(inkuru irambuye) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari impamvu zitandukanye zisigaye zituma ingo z'abakundana batari kumwe , cyangwa se umwe yibera i mahanga(abadiaspora nkuko bivugwa)zitamara kabiri. Muri iki gihe isi imaze gukata mu iterambere usamga benshi bamenyanira ku mbugankoranyambaga ariko badasanzwe baziranye mu buzima busanzwe, iyo babanye nk'umugabo n'umugore akenshi urugo rwabo rushobora kudakomera kubera izi mpamvu zikurikira:

    • Abasore cyangwa abakobwa bashakana n'abo batazi neza:kuba mutaziranye byimbitse bishobora kuba intandaro yo gutandukana.
    • Baziko urukundo rugurwa amadorali cyangwa — bitera muremure mu gihe cyo kurambagiza bakarambagirisha amadorali.
    • Bakunda kubeshya ubuzima nyakuri babamo mu mahanga:usanga abatuye mu mahanga (dispora) bigaragara uko batari.
    • Barambagiza abatashoboraga kubemera bakiri mu Rwanda
    • Abenshi bashaka abakobwa baminuje i kigali kandi bo batarize ari abasongarere mu mahanga .
    • Bakunda kurambagiza inkundarubyino z'ikigali (slayqueen) batazi n'iyo zikomoka
    • Bihutisha ubukwe ntibagire igihe gihagije cyo kumenyana no gushaka amakuru y'uwo bagiye kurambagiza.

    ●Inama nabaha nka masenge (ndayiha abadiaspora):

    ●Abasenga banza usengere cyane uwo urambagiza.

    ●Rambagiza umukobwa cyangwa umuhungu uri mu rwego rwawe !!!!!!!!

    ●Rambagiza umukobwa uva mu muryango uzi mbere yo kumurambagiza

    ●Amadorali ntabwo agura gukundwa:

    Mu gihe cy'irambagiza irinde guha

    fiancé wawe amafranga (uzamenya niba agukunda cg akunda ibyo utunze).

    ●Irinde ubukwe bw'ikubagahu, fata umwanya wo kumenyana.

    ●Mwirinde kwiyemera cyane no kubeshya ibyo mudatunze.

    ● Irinde gufata za crédit muri fiançailles — menya ko kumenya ko umukobwa cyangwa umuhungu agukunda uri umudiaspora bigoye abenshi bakunda aho muba n'ibyo mutunze kandi ukwemereye ko agukunda akenshi aba ari ibinyoma.

    ●Murambagize cyane abo muzi ndetse muzi n'aho bakomoka bizabafasha kugira urugo rwiza kandi ruzakomera ubuziraherezo.

    Source : https://yegob.rw/imvano-yisenyuka-ryingo-zabadiasporainkuru-irambuye/

  • Ariel Wayz akubitiye Butera Knowless kuri YouTube – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ariel Wayz, umwe mu bahanzi barimo kuzamuka muri iki gihe, yakubitiye Butera Knowless kuri YouTube. Ni nyuma yuko Ariel Wayz ashyize hanze indirimbo ye yise ” Away ” yakoranye na Juno Kizigenza ikaba imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 74 mu gihe indirimbo Asante ya Butera Knowless na Aline Gahongayire imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 40 mu masaha 24.

    Away imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 74

    Asante imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 40

    Nkuko benshi mu babonye izi ndirimbo zombi babigarutseho bashimangiye ko muri iki gihe abahanzi bakizamuka barimo gushyira imbaraga cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse by'umwihariko kuri YouTube akaba ariyo mpamvu indirimbo zabo zirimo kurebwa cyane kurusha indirimbo z'abahanzi babatanze mu ruganda rw'umuziki hano mu Rwanda.

    KANDA HANO HASI UREBE INDIRIMBO AWAY YA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA

    KANDA HANO HASI UREBE INDIRIMBO ASANTE YA BUTERA KNOWLESS NA ALINE GAHONGAYIRE 

    Source : https://yegob.rw/ariel-wayz-akubitiye-butera-knowless-kuri-youtube/

  • APR FC na AS Kigali ku gikombe zizakizwa n’ifirimbi ya nyuma, bidasubirwaho amakipe azasohoka mu mikino Nyafurika yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Harabura umukino umwe igikombe cya shampiyona 2021 kikabona nyiracyo, ni hagati ya APR FC na AS Kigali zinganya amanota aho zizakiranurwa n’umunsi wa nyuma imwe ikina na Espoir FC indi ikina na Police FC, ni mu gihe aya makipe ari yo azasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika.

    Ni nyuma y’uko AS Kigali yatsinze Bugesera FC 1-0, APR FC ikaba yanyagiye Marines 6-0.

    Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Rutsiro FC muri iki cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona 2021 ukaba wari wasubitswe bitewe n’uko akarere ka Rubavu hagombaga kubera uyu mukino kashyizwe muri Guma mu Karere.

    Umukino wabanje muri iki cyiciro ni uwo Police FC yakiriye Espoir FC ku isaha ya saa 12:00′ ku kibuga cya Bugesera.

    Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya Police FC y’ibitego 2-1. Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Nsabimana Aimable kuri penaliti na Martin Fabrice Twizeyimana ni mu gihe Espoir FC yatsindiwe na Muhozi Fred.

    Iki kibuga cyahise cyakira umukino wa Bugesera FC yakiriye AS Kigali yari iyoboye urutonde n’amanota 13 aho yanganyaga na APR FC ariko AS Kigali yari izigamye ibitego 9, APR FC ikazigama 8.

    AS Kigali ntiyari ifite Emery Bayisenge aho umutoza yari yahisemo kumubanza hanze, ntiyari ifite kandi Muhadjiri na Lawal bari bafite ikibazo cy’imvune.

    AS Kigali yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego ku kabi na keza, yasatiraga ariko abasore barimo Orotomal Alex bari mu busatirizi bwa AS Kigali ntibabashije kureba mu izamu ryari ririnzwe na Amani.

    Nkinzingabo Fiston yagiye agerageza amashoti ya kure ariko umunyezamu aba maso. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    AS Kigali yaje mu gice cya kabiri yariye Karungu mu gice cya kabiri maze ku munota wa 55 Nkinzingabo Fiston wari wagerageje uburyo bwinshi mu gice cya mbere atsindira AS Kigali igitego cya mbere. Umukino warangiye ari 1-0.

    Pierrot hagati y’abakinnyi 4 ba Bugesera FC

    Rutahizamu Orotomal Alex yahaye akazi abakinnyi ba Bugesera FC

    Nkinzingabo Fiston watsindiye AS Kigali igitego yabonye

    I Huye ikipe ya APR FC yari yakiriye Marines, ni umukino APR FC yatangiye isatira cyane ariko umunyezamu Fiacre aba maso, yaje no kugira ikibazo cy’imvune asimburwa na Ntagisanayo Serge.

    Kuri uyu munota Mugiraneza Frodouard yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri.

    Kuva kuri uyu mukino APR FC yasatiriye cyane igenda ibona amahirwe ariko abakinnyi b’iyi kipe bagenda bayapfusha ubusa aho banagowe cyane n’ubwugarizi bw’iyi kipe.

    Nshuti Innocent wa APR FC yagiye abona amahirwe ariko ayapfusha ubusa. Bosco Ruboneka yateye mu izamu rya APR FC ishoti rikomeye ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu.

    Ku munota wa 43, Jacques Tuyisenge yacomekewe umupira mwiza na DJabel asigara arebana n’umunyezamu ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo. Yongeye kubona andi mahirwe ku munota wa 45 aroba umunyezamu Serge ariko myugariro wa Marines arahagoboka awohereza muri Koruneri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yaje mu gice cya kabiri ishaka igitego iza no kukibona ku munota wa 51 cya Manishimwe Djabel.

    Yakomeje gusatira maze ku munota wa 66 Lague ashyiramo icya kabiri hari mbere y’uko Omborenga Fitina ashyiramo icya gatatu ku munota wa 68.

    Byiringiro Lague yongeye gutsinda ku munota wa 78 ndetse na 81, mu gihe Mugunga Yves yashyizemo icya nyuma ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 6-0.

    Nyuma y’uko aya makipe atsinze imikino y’uyu munsi, APR FC niyo iyoboye n’amanota 16 izigamye ibitego 16, AS Kigali nayo ifite 16 izigamye ibitego 10, bivuze ko bizasobanuka ku munsi wa nyuma APR FC ikina Rutsiro FC mu gihe AS Kigali izasoreza kuri Police FC. Gusa AS Kigali ikaba isabwa gukuramo iki kinyuranyo cy’ibitego 4 yashyizwemo na APR FC.

    Nk’uko amategeko ya shampiyona y’uyu mwaka abivuga, amakipe abiri ya mbere muri shampiyona niyo azasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, bivuze ko ari APR FC na AS Kigali kuko amakipe bari kumwe ntayizageza amanota 16 zifite.

    APR FC yanyagiye Marines FC 6-0

    Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-as-kigali-ku-gikombe-zizakizwa-n-ifirimbi-ya-nyuma-bidasubirwaho-amakipe-azasohokera-u-rwanda-mu-mikino-nyafurika-yamenyekanye

  • Cristiano Ronaldo yujuje miliyoni 300 zabamu… – #rwanda #RwOT

    Cristiano akomeje kugaragarizwa urukundo n'abatuye Isi, baba bakeneye kumenya amakuru ye umunsi ku munsi, ahafi bayakura ni ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo n'urwa Instagram akunda gukoresha cyane, kandi akanarubyaza umusaruro kuko ruri mu bimwinjiriza amafaranga menshi ava mu kwamamaza.

    Uyu mukinnyi bivugwa ko ashobora kugaruka muri Manchester United yahoze akinira, akomeje kwenekera ibindi byamamare ku Isi, birimo abaririmbyi, abakinnyi mu mikino itandukanye ndetse n'abandi.

    Ronaldo yahigitse abarimo Lionel Messi ukinira FC Barcelona ndetse n'umuririmbyikazi Ariana Grande.

    IBAMAMARE 10 BIKURIKIRWA CYANE KURI INSTAGRAM KU ISI:

    10. Kendall Jenner: 170m


    Umunyamideli Kendall Nicole Jenner w'imyaka 25 y'amavuko, uzwi nka Kendall Jenner, akomoka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, akaba ari ku mwanya wa 10 mu byamamare bikurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa na miliyoni 170.

    9. Justin Bieber: 178m


    Uyu muririmbyi ukomoka muri Canada w'imyaka 27, ari mu bantu bakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa  na miliyoni 178.

    8. Beyonce: 186m


    Umuhanzikazi w'umunyamerika Beyoncé Giselle Knowles-Carter uzwi nka Beyonce muri muzika, ni umwe mu bakurikirwa n'imbaga ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa na miliyoni 186.

    7. Leo Messi: 218m


    Rutahizamu w'umunya-Argentine ukinira ikipe ya FC Barcelone yo muri Espagne, Lionel Messi umaze kwegukana igihembo gihabwa umukinnyi w'Indashyikirwa ku Isi mu mwaka w'imikino 'Ballon d'Or inshuro esheshatu, ari mu bakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa na miliyoni 218 z'abantu batandukanye.

    6. Kim Kardashian: 229m


    Uyu muririmbyikazi wahoze ari umugore w'umuhanzi Kanye West, ari mu bakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram, aho akurikirwa n'abantu miliyoni 229, akaba yinjiza ibihumbi 15 by'amadolari kuri buri Post ashyize ku rukuta rwe.

    Kim Kardashian ni umushabitsi mu by'ubucuruzi bujyanye n'imyenda n'ibindi bijyanye no kurimbisha abantu, akaba n'umukinnyi w'ama filime.

    5. Selena Gomez: 238m


    Afite imyaka 28. Ni umuhanzikazi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Gomez arakurikirwa cyane kuri Istagram kubera abantu benshi baba bashaka kumenya amakuru y'umuziki we. Selena ubusanzwe akora n'umwuga wo gukina filime akaba anabikundirwa n'abantu benshi bigatuma aza kuri uru rutonde.

    Uyu muririmbyikazi akurikirwa na miliyoni 238 z'abantu.

    4. Kylie Jenner: 241m


    Afite imyaka 23 y'amavuko. Ni umunyamidelikazi wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Akora iby'ubushabitsi bw'imyenda n'ibindi bijyanye no kurimbisha abantu. Kylie ni umukinnyi w'ama filme akaba afite kompanyi ikora iby'imideli yitwa Kaylie Cosmetics. Akurikirwa n'abantu miliyoni 241 kuri Instagram.

    3. Ariana Grande: 244m


    Afite imyaka 27 y'amavuko. Ariana Grande ni umuhanzikazi akaba n'umukinnyi w'ama filime. Ariana yavukiye mu gace ka Boca Raton muri leta ya Florida muri Amerika. Uyu mukobwa ukiri muto yatangiye ibikorwa bye by'umuziki mu 2008 aho yaje no gukina muri filime y'uhererekane yitwa Victorious yacaga kuri televiziyo kuva 2010 — 2013. Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi ku Isi, bimushyira ku mwanya wa Gatatu w'abantu bakurikirwa cyane kuri Instagram ku Isi, aho akurikirwa na miliyoni 244.

    2. The Rock: 246m


    Dwayne Johnson uzwi nka The Rock, afite imyaka 49 y'amavuko. Dwayne akoresha izina rya @therock kuri Instagram. Uyu mugabo w'Umunyamerika ni umukinnyi w'ama filime akaba n'umukinnyi wabigize umwuga w'imirwano yo guturana hasi. The Rock azwiho kugagaza umuhate mu byo akora bimuha amahirwe yo gukundwa no gukurikirwa n'umubare mwinshi w'abantu ku Isi, aho ku rubuga rwa Instagram akurikirwa na miliyoni 246.

    1. Cristiano Ronaldo: 300m


    Uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru umaze kwegukana ibihembo bya Ballon d'Or inshuro eshanu, ni kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Portugal ndetse akaba anakinira Juventus yo mu Butaliyani. Cristiano ni we muntu wa mbere ukurikirwa na benshi ku Isi, kuko ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n'abantu miliyoni 300.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106745/cristiano-ronaldo-yujuje-miliyoni-300-zabamukurikira-kuri-instagram-akomeza-guhiga-ibindi–106745.html

  • APR FC inyagiye Marines FC, amahirwe ya AS Kigali yo gutwara igikombe arayoyoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino y’umunsi wa gatandatu inabanziriza umunsi wa nyuma wa shampiyona, ikipe ya APR FC yanyagiriye ikipe ya Marines FC I Huye ibitego 6-0, mu mukino watumye APR FC yizera igikombe cya shampiyona.

    APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0
    APR FC yanyagiye Marines FC ibitego 6-0
    APR Fc irakoza imitwe y
    APR Fc irakoza imitwe y’intoki ku gikombe

    Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe ku munota wa 51, Lague Byiringiro atsindamo ibitego bitatu ku munota wa 66, 77 ndetse n’uwa 81. Igitego cya nyuma cya APR FC cyatsinzwe na Yves Mugunga ku munota wa 89, umukino urangira ari ibitego 6-0.

    I Bugesera, ikipe ya AS Kigali iri mu bahatanira igikombe cya shampiyona, yatsinze Bugesera Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston ku munota wa 55 w’umukino, birangira ari icyo gitego rukumbi.

    AS Kigali yo yatsinze Bugesera igitego 1-0
    AS Kigali yo yatsinze Bugesera igitego 1-0

    Nyuma y’imikino y’uyu munsi, APR FC yahise ifata umwanya mwa mbere aho inganya amanota na AS Kigali yari isanzwe kuri uyu mwanya, ariko ibitego byinshi izigamye bigatuma iza ku mwanya wa mbere.

    Nkinzigabo Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego
    Nkinzigabo Fiston ni we watsindiye AS Kigali igitego


  • Ifoto yumunsi: Ikimenyetso cyakozwe nibihug… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, kuri Stade ya Wembley mu Bwongereza, mbere y'umukino wo mu itsinda D mu irushanwa rya Euro 2020,  wahuje abakeba bo mu Bwami bw'Abongereza (United Kingdom) habereye igikorwa cyo kurwanya irondaruhu rikomeje kugaragara ku Isi.

    Mbere y'umukino wahuje u Bwongereza na Scotland, Abakinnyi b'ibihugu byombi, Abasifuzi, Abatoza ndetse n'abayobozi ku mpande zombi bapfukamye mu kibuga, mu rwego rwo kugaragaza ko nta mwanya irondaruhu rifite kuri iyi Si.

    Iki kimenyetso cyakozwe n'ibi bihugu, cyakoze ku mitima y'abatari bacye ndetse banezezwa no kubona igihugu nk'u Bwongereza gikunda kuvugwamo irondaruhu cyane cyane rikorerwa abakinnyi, gifata iya mbere mu kurirwanya.

    Uyu mukino utari woroshye, warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0, bituma u Bwongereza bujya ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Czech Republic banganya amanota, bakaba bagomba gutegereza umukino wa nyuma wo mu itsinda bazakina n'iki gihugu banganya amanota tariki ya 22 Kamena, kugira ngo bizere gukomeza muri 1/8.

    Ikimenyetso cyakorewe i Wembley mbetre y’umukino w’u Bwongereza na Scotland cyakoze ku mitima ya mbenshi

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106739/ifoto-yumunsi-ikimenyetso-cyakozwe-nibihugu-byabakeba-cyakoze-ku-mitima-ya-benshi-106739.html

  • Ndimbati na Bijoux wo muri Bamenya baba bari mu rukundo? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Ndimbati umaze kubaka izina hano mu Rwanda yaciye amarenga ko hagati ye na Bijoux wo muri Bamenya haba harimo urukundo. Ni nyuma yuko Ndimbati ashyize hanze amafoto ari kumwe na Bijoux bigaragara ko hari akanunu k'urukundo kayihishe inyuma.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-na-bijoux-wo-muri-bamenya-baba-bari-mu-rukundo/

  • Guverineri Kayitesi arasaba abakuru b’imidugudu bafungura utubari kwisubiraho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi
    Guverineri Kayitesi

    Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bahagarariye abandi mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, tariki 16 Kamena 2021.

    Nyuma yo kugaragaza ingero za bamwe muri bo bafungura utubari kandi bazi neza ko bibujijwe, Guverineri Kayitesi yagize ati “Hari abayobozi b’imidugudu mukigira utubari. None nugira akabari, ukanduza abaturage bagapfa bagashira, uzasigara uyoboye nde?”

    Yunzemo ati “umuntu kubera ko ari manaja wa koperative cyangwa w’uruganda akagira akabari umuyobozi w’umudugudu akamutinya, abantu bose mwatowe n’abaturage mukareba hirya, mukamureka agakomeza agakora ibitemewe nyamara muzi ko byatugiraho ingaruka nyinshi.”

    Abakuru b
    Abakuru b’imidugudu n’abavuga rikumvikana basabwe kudatanga urugero rubi bafungura utubari

    Yanabibukije ko niba akabari uyu munsi katemerewe gukora, umuntu yashaka ibindi akora ariko akareka gutuma Coronavirus ikwirakwira.

    Ati “Kuba igihugu kitagafungura ntabwo ari uko tuyobewe yuko akabari kari gafite abo gatunze. Ntabwo ari uko tuyobewe yuko Abanyarwanda bakunda inzoga. Ariko iyo umuntu amaze kunywa inzoga ibintu bihinduka ibindi, kandi icyorezo kirakomeye. Rwose bayobozi mureke kuba ibyapa biyobya abantu aho kubayobora.”

    Yanabibukije ko nta muntu igihugu kibuza kunywa inzoga, ahubwo ko aba agomba kuzigura akajya kuzinywera iwe.

  • Kate Bashabe yatunguranye ubwo yakoraga imirimo y'ubufundi (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Kate Bashabe yatunguranye ubwo yashyiraga hanze amafoto arimo gukora imirimo isanzwe ikorwa n'abafundi. Ni amafoto yashyize hanze abinyujije kuri instagram ye.

    Kate Bashabe asanzwe ari umunyamideli ndetse afite n'iduka ricuruza imyenda rizwi nka Kabash Fashion House bikaba byatunguranye kumubona akora imirimo y'abafundi. Bimwe mu byo ababonye aya mafoto ya Kate batangaje ni ibi bikurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/kate-bashabe-yatunguranye-ubwo-yakoraga-imirimo-yubufundi-amafoto/

  • Sacha Kate yazamuye imbamutima z'abafana be nyuma yo kugaragara mu mwambaro wa Bikini (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Agasaro Sandrine wamamaye ku izina rya Sacha Kate yazamuye imbamutima z'abafana be benshi nyuma yo gushyira hanze amafoto yambaye bikini. Aya ni amafoto Sacha yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma yuko aya mafoto agiye hanze, bamwe mu bafana ba Sacha batangaje ibi bikurikira :

    Source : https://yegob.rw/sacha-kate-yazamuye-imbamutima-zabafana-be-nyuma-yo-kugaragara-mu-mwambaro-wa-bikini-amafoto/