Blog

  • Gen. M. Muganga ashobora kurekura ubuyobozi bwa APR ati “hazaza undi igihugu gifite abajenerali benshi” #rwanda #RwOT

    Muri iyi nteko rusange yabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, Lt Gen Mubarakh Muganga wagarutse kuri bimwe mu biranga ikipe ya APR yaje ahagarariye dore ko ari umuyobozi wayo.

    Yavuze ko hari abakinnyi batatu b’iyi kipe bamaze kugurishwa, bashobora gukurikirwa n’abandi barindwi nubwo ateruye ngo avuge amazina yabo bose.

    Ati 'APR FC imaze kugurisha abakinnyi batatu hari n’abandi barindwi bari mu nzira bagenda. Buri umwe igiciro cye ni €130.000. Umupira kuba waba ubucuruzi birashoboka, kandi abana b’Abanyarwanda barashoboye.'

    Bamwe mu bakinnyi bavuzwe ko bazerekeza hanze y’u Rwanda ndetse banamaze gusinyira amasezerano amakipe yabaguze, ni Byiringiro Lague uzerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, Manzi Thierry bivugwa ko azerekeza muri Georgia mu Cyiciro cya mbere na Omborenga Fitina uri kuvugwa muri Simba SC.

    Abandi bakinnyi bivugwa ko bazasohoka muri iyi kipe berekeza gukina hanze y'u Rwanda ni Mugunga Yves, Ishimwe Anicet, Nsanzimfura Keddy na Imanishimwe Emmanuel.

    Lt Gen Mubarakh Muganga uherutse kuzamurwa mu mapeti mu ngabo z’u Rwanda agahita anahabwa inshingano nshya zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yavuze ko akazi kari ku mubana kenshi.

    Yagize ati 'Umwanya uri kugenda umbana muto. Muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n’undi General, igihugu gifite abajenerali benshi.'

    Lt Gen Mubarakh Muganga wari wabaye Chairman wa APR FC muri Mutarama 2021, yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame wamuhaye ziriye nshingano nshya zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Gen-M-Muganga-ashobora-kurekura-ubuyobozi-bwa-APR-ati-hazaza-undi-igihugu-gifite-abajenerali-benshi

  • Kicukiro : Abandi bantu bafashwe bagiye kota muri Sauna iri mu rugo rw’umuturage #rwanda #RwOT

    Aba bantu batandatu bafashwe nyuma y’abandi 13 na bo bari bafatiwe muri Sauna iherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

    Bariya batandatu bafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena ubwo bari mu sauna iri mu rugo rw’umuturage witwa Gasana Vincent utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe.

    Ubwo itangazamakuru ryageraga mu rugo rwa Gasana Vincent ryasanze muri urwo rugo harimo abantu 5 na Gasana wa Gatandatu ari nawe nyiri urugo.

    Uyu Gasana yagerageje kuvuga ko bariya bantu batari muri Sauna ko ahubwo bari baje kumusura. Gasana yemereye itangazamakuru ko mu rugo rwe hari abantu benshi ndetse bamwe bikanze abapolisi basimbuka urugo baracika.

    Yagize ati 'Aba bantu bari baje hano kunsura ndetse bamwe bikanze abapolisi bagira ubwoba bariruka basimbuka urugo. Nibyo abapolisi baje hano bansanga muri Sauna nyirimo njyenyine.'

    Ubwo itangazamakuru ryageraga mu nzu ibamo iyo Sauna yo mu rugo rwa Gasana byagaragaye ko harimo ibyumba birimo ibitanda bitoya abantu baryamaho barimo no gukorerwa Massage.Binagaragara ko hari abantu bari bavuye muri iyo nzu.

    Gasana yavuze ko asanzwe abizi ko Sauna zitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19, yakanguriye n’abandi baturarwanda kubahiriza amabwiriza birinda iki cyorezo kuko kirimo guhitana ubuzima bw’abantu benshi .

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage. Gasana Vincent abonye ko afashwe agerageza kwiregura by’amatakirangoyi avuga ko bariya bantu batari baje muri iyo Sauna.

    Yagize ati 'Twahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rwa Gasana harimo Sauna ndetse no mu rugo rwe harimo abantu baje muri iyo Sauna, bamwe bikanze Polisi basimbuka urugo bariruka bariya birabananira Polisi irabafata. Gasana ibyo avuga ni amatakirangoyi arimo gushakisha impamvu yatuma bimworohera kuko nta n’ubwo abasha gusobanura impamvu bariya bantu bose bari iwe ndetse nta nasobanura impamvu hari ababonye abapolisi bakiruka bagacika.'

    CP Kabera yongeye gukangurira abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abibutsa ko igihe cyose bazajya babona bafatiwe mu makosa bazajya birinda kubeshya ahubwo bavugishe ukuri. Yagaragaje ko bamwe mu bantu barimo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aribo barimo gutuma imibare y’abandura iki cyorezo irushaho kwiyongera ndetse abandi bakaba barimo guhitanwa n’iki cyorezo.

    Ati 'Ibikorwa bitemewe bagomba kubyirinda, hagiye hafatwa abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi n’ubu baracyafatwa ariko banze kubicikaho. Ubutumwa twabaha nibirinde ibikorwa bitemewe.Nibabirengaho Polisi izakomeza ibafate, aba batubahiriza amabwiriza nibo barimo gutuma imibare y’ubwandu ikomeza kwiyongera ndetse n’abahitwa n’iki cyorezo bagakomeza kwiyongera.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe guca amande abarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Inzego z’ibanze zikaba zahise zifunga inyubako yakorerwagamo Sauna na Massage.

    Ivomo : Urubuga/RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kicukiro-Abandi-bantu-bafashwe-bagiye-kota-muri-Sauna-iri-mu-rugo-rw-umuturage

  • Umuhungu dukundana yangize umugore we nyamara nigeze kumufata ansha inyuma| Sinkimukunda| Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi wacu yaratwandikiye agirango tumugire inama ku kibazo gikomeye afite. Yateruye agira ati “

    Muraho,njye ndi umukobwa nkaba maze igihe nkundana n'umuhungu ariko yari asanzwe anca inyuma…mu cyumweru gishize nagiye kumureba mutunguye musanga aryamanye nundi mukobwa, narababaye cyane ariko nahise nicara muri salon ndabategereza mpaka basohotse bombi barambonye bagira ubwoba ariko njye nahise nitahira ntacyo mvuye…nahise ndekera kumuvugisha ariko hashize iminsi namubwiye ko yanyohereza ibintu byanjye nahasize arambwira ngo ntabwo yabinzanira ngo ahubwo nzajye kubifata…naragiye ariko ngezeyo umuhungu yahise ankingirana munzu kuva kuwa gatatu kugeza nubu yangize umugore we ku ngufu kandi njye sinkimukunda pee, mu rugo natinye kubabwira aho mperereye ariko aho bigeze sinzi kuko turi kubana nkumugabo n'umugore kugahato ….njye sinkimukunda mungire inama “.

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-dukundana-yangize-umugore-we-nyamara-nigeze-kumufata-ansha-inyuma-sinkimukunda-mungire-inama/

  • Kicukiro: Polisi yongeye gufatira abantu muri ‘Sauna’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe muri souna na massage bitemewe
    Bafatiwe muri souna na massage bitemewe

    Ubwo itangazamakuru ryageraga mu rugo rwa Gasana, ryasanze muri urwo rugo harimo abantu 5 na Gasana wa Gatandatu ari na we nyiri urugo. Uwo mugabo yagerageje kuvuga ko bariya bantu batari muri Sauna ko ahubwo bari baje kumusura, gusa yemereye itangazamakuru ko mu rugo rwe hari abantu benshi ndetse bamwe bikanze abapolisi basimbuka urugo baracika.

    Yagize ati “Aba bantu bari baje hano kunsura ndetse bamwe bikanze abapolisi bagira ubwoba bariruka basimbuka urugo. Ni byo abapolisi baje hano bansanga muri Sauna nyirimo njyenyine”.

    Ubwo itangazamakuru ryageraga mu nzu ibamo iyo Sauna yo mu rugo rwa Gasana, byagaragaye ko harimo ibyumba birimo ibitanda bitoya abantu baryamaho barimo no gukorerwa Massage, binagaragara ko hari abantu bari bavuye muri iyo nzu nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Gasana yavuze ko asanzwe abizi ko Sauna zitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, yakanguriye n’abandi baturarwanda kubahiriza amabwiriza birinda icyo cyorezo kuko kirimo guhitana ubuzima bw’abantu benshi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, hanyuma Gasana abonye ko afashwe agerageza kwiregura by’amatakirangoyi avuga ko bariya bantu batari baje muri iyo Sauna.

    Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rwa Gasana harimo Sauna ndetse ko harimo abantu baje muri iyo Sauna, bamwe bikanze Polisi basimbuka urugo bariruka bariya birabananira Polisi irabafata. Gasana ibyo avuga ni amatakirangoyi arimo gushakisha impamvu yatuma bimworohera kuko nta n’ubwo abasha gusobanura impamvu bariya bantu bose bari iwe ndetse nta nasobanura impamvu hari ababonye abapolisi bakiruka bagacika”.

    CP Kabera yongeye gukangurira abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, abibutsa ko igihe cyose bazajya babona bafatiwe mu makosa bazajya birinda kubeshya ahubwo bavugishe ukuri.

    Yagaragaje ko bamwe mu bantu barimo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari bo barimo gutuma imibare y’abandura iki cyorezo irushaho kwiyongera ndetse abandi bakaba barimo guhitanwa na cyo.

    Ati “Ibikorwa bitemewe bagomba kubyirinda, hagiye hafatwa abantu benshi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi n’ubu baracyafatwa ariko banze kubicikaho. Ubutumwa twabaha nibirinde ibikorwa bitemewe. Nibabirengaho Polisi izakomeza ibafate, aba batubahiriza amabwiriza ni bo barimo gutuma imibare y’ubwandu ikomeza kwiyongera ndetse n’abafatwa n’iki cyorezo bagakomeza kwiyongera”.

    Ahakorerwa massage muri urwo rugo
    Ahakorerwa massage muri urwo rugo

    Abafashwe bahise bashyikirizwa inzego zishinzwe guca amande abarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Inzego z’ibanze zikaba zahise zifunga inyubako yakorerwagamo Sauna na Massage.

    Abafashwe kuri iyo tariki ya 27 Kamena baje bakurikira abandi 13 bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, na none bafitiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga.


  • COVID yishe abantu 9 barimo uruhinja rw’iminsi 5 #rwanda #RwOT

    Ni we muntu muto iki cyorezo gihitanye mu Rwanda kuva cyahagera gusa mu minsi ishize cyari giherutse no kwica uruhinja rw’amezi abiri.

    Uretse uru ruhinja rw’iminsi itanu rw’i Rubavu, COVID-19 yahitanye abagore batatu b’imyaka 81, 64, 61 b’i Kigali, abagore babiri b’imyaka 67 na 55 b’i Huye n’abagabo batatu b’imyaka 82, 59 na 49 b’i Kigali.

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza kandi ko kuri iki Cyumweru abantu 741 basanzwemo iki cyorezo cya COVID-19 bituma umubare w’abamaze kucyanduro bose ugera ku 36 627.

    Abamaze gukira ni 27 090 mu gihe abakirwa ari 9 117 barimo 26 barembye cyane naho abo kimaze guhitana kuva cyagera mu Rwanda baka ari 420.

    Imibare ya COVID-19 ikomeje gutumbagira mu Rwanda, icyumweru gishize kikaba ari cyo cyabonetsemo abarwayi benshi cyane kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

    Ibi byanatumye Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho ingamba zisumbuye ku zari zisanzweho aho kuva mu cyumweru gishize ubu hariho gahunda ya Guma mu Karere ndetse n’amasaha yo kugera mu rugo akaba yarigijwe imbere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-yishe-abantu-9-barimo-uruhinja-rw-iminsi-5

  • Musanze : Padiri ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza bavanwa muri Kiliziya bajyanwa kuri Stade #rwanda #RwOT

    Bari mu gitambo cya misa cy’isakaramentu ryatangiye saa munani zuzuye ariko riza gukomwa mu nkokora n’inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uyu Murenge.

    Ubwo Polisi yageraga kuri Santarari Gatolika ya Muko ibyari isakaramentu byahinduye isura kuko Abakiristu ndetse n’abaturage bahagurukiye rimwe bitambika Polisi na yo ikizwa n’amaguru hitabazwa Abasirikare maze bahosha ibyasaga n’imyigaragambyo.

    Abaturage banze kuva iruhande rwa Santarari mpaka barekuye abaturage bose bari muri Kiliziya.

    Habayeho ubwumvikane ku mpande zombi maze Abayobozi ba Kiliziya Gatolika 7 bari muri uwo muhango barimo na Padiri waturutse kuri (Cathedrale ya Ruhengeri) n’umuyobozi wa Santarari ya Muko burizwa imodoka bajyanwa muri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze.

    Aba bayobozi batwawe hitabajwe inzego za Gisirikare kuko Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko bwasaga n’ubwananiwe iyi Operasiyo yitambitswe n’abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphase yavuze ko ibyabaye bitari imyigaragambyo nk’uko byafashwe na benshi ahubwo ari abaturage bashatse gutambamira inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge ariko byahise bikemurwa.

    Nyuma bariya bantu baje kurekurwa ari uko batanze amande y’ibihumbi 11 Frw kuri buri muntu naho santarari ya Muko icibwa 150 000 Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Padiri-ari-mu-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-bavanwa-muri-Kiliziya-bajyanwa-kuri-Stade

  • Musanze: Padiri n’abandi bantu 5 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bahise bajyanwa muri Stade Ubworoherane y’i Musanze, bahabwa inyigisho zibibutsa kwitwararika ku mabwiriza ya COVID-19, banacibwa amande.

    Muri iki gikorwa, Polisi yari yahawe amakuru n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko ko kuri Centrale ya Saint Esprit Muko, abitabiriye misa zahabereye batari kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yagenwe n’inzego z’ubuzima.

    Ubwo Polisi n’izindi nzego zahageraga, zasanze abari muri iyo Kiliziya barengeje umubare wabo igomba kwakira kuko ku bantu 300 bayijyamo harenzeho 42; ubukarabiro rusange nta mazi yaherukagamo ku buryo abinjiye mu Kiliziya batakarabye ndetse banicaye begeranye hari umubyigano kuko iyo misa ya gatatu yari kuberamo n’umuhango wo Gukomezwa ku bana 24.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, yasabye abaturage gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yatanzwe cyane muri ibi bihe icyorezo cyakajije umurego.

    Yagize ati “Turasaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko icyorezo kiri kwiyongera cyane kandi cyo ntikigira imbabazi. Buri wese umusanzu we urakenewe kugira ngo twirinde, turinde n’abandi. Ntabe ari njyewe biturukaho gukwirakwiza Covid-19.’’

    Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yavuze ko ibyakozwe muri Centrale ya Muko bidakwiye mu gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo.

    Yagize ati “Polisi irasaba abahagarariye amadini n’amatorero ubufatanye mu kurwanya Covid-19 bubahiriza amabwiriza mu nsengero, birinda gukorera ku jisho kuko kutubahiriza amabwiriza kwabo byashyira mu kaga abakiristu babagana nk’ahantu bizeye kuvana umugisha bakaba bahakura icyorezo.”

    Abafashwe barimo Padiri wari uyoboye igitambo cya Misa n’abamufashaga batanu. Bahise bajyanwa muri Stade Ubworoherane barigishwa banacibwa amande.

    Kiliziya basengeragamo yo izakomeza gufungwa iminsi 30 ifungurwe hatanzwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima irerekana ko kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Kamena 2021, COVID-19 yahitanye Abaturarwanda 29, mu gihe muri iyo minsi habonetse abarwayi bashya barenga ibihumbi bitanu ibintu Leta ikomeza gushyiramo imbaraga ngo idakomeza kwiyongera hagafatwa ingamba zirimo kugabanya amasaha wasangaga umuntu yemerewe kuba ari mu mirimo ye bwite na Guma mu karere no guhagarika zimwe muri serivisi zitihutirwa cyane.

    Padiri n’abandi bantu batanu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho bari barengeje umubare w’abantu binjira mu Kiliziya ndetse nta hantu ho gukarabira hashyizweho

  • Gisagara VC na Rwanda Revenue begukanye irushanwa ryo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa Gatanu tariki 25/06/2021, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryateguye irushanwa rigamije kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakunzi ndetse n’abandi bose babarizwaga mu muryango wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, ndetse hazamo n’amakipe yo muri Kenya arimo Kenya Ports Authority (mu bagabo), mu gihe mu bagore hari hajemo ikipe ya Nairobi Water.

    Mu bagore Rwanda Revenue ni yegukanye igikombe
    Mu bagore Rwanda Revenue ni yegukanye igikombe

    Mu bagore, ikipe ya Rwanda Revenue ndetse na APR VC ni zo zaje guhurira ku mukino wa nyuma, umukino waje kurangira ikipe ya Rwanda Revenue ari yo yegukanye igikombe, naho umwanya wa gatatu utwarwa na Nairobi Water itsinze UTB WVC amaseti 3-2.

    Gisagara VC ni yo yegukanye igikombe itsinze REG VC
    Gisagara VC ni yo yegukanye igikombe itsinze REG VC

    Mu bagabo ikipe ya Gisagara VC nyuma yo gutsinda ikipe ya UTB muri ½ mu mukino wari ugoranye ku maseti 3-2, yaje guhurira ku mukino wa nyuma na REG VC yari yasezereye APR VC.

    Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye UTB
    Gisagara VC yageze ku mukino wa nyuma isezereye UTB

    Umukino waje kurangira ikipe ya Gisagara VC ari yo yegukanye igikombe itsinze REG amaseti 3-1, iza no guhabwa sheki ya Miliyoni 2 Frws, kimwe na Rwanda Revenue nayo yahawe ayo mafaranga angana gutyo, mu gihe iza kabiri zahawe Miliyoni 1 Frws, naho iza gatatu zihabwa ibihumbi 500 Frws.

    Hon. Bernard Makuza wahoze ayobora Sena y
    Hon. Bernard Makuza wahoze ayobora Sena y’u Rwanda, yari yitabiriye iyi mikino
    Yari kumwe na Honorable Amb. Uyisenga Charles
    Yari kumwe na Honorable Amb. Uyisenga Charles
    UTB VC yari isanzwe ifite iki gikombe yasoreje ku mwanya wa gatatu
    UTB VC yari isanzwe ifite iki gikombe yasoreje ku mwanya wa gatatu


  • Yannick n’ikipe ye basoje icyumweru batanga isomo rya ruhago, uretse Ally Niyonzima nta wundi munyarwanda watsinzwe #rwanda #RwOT

    Zari impera z’icyumweru nziza ku bakinnyi benshi b’abanyarwanda bakina hanze yarwo, Azam FC ya Ally Niyonzima niyo kipe ikinamo umunyarwanda yatakaje amanota 3 yose, ni mu gihe Yannick Mukunzi yari mu kibuga ikipe ye itanga isomo rya ruhago.

    Muri Tanzania ntabwo bakinnye shampiyona ahubwo hakinwaga ½ cy’igikombe cy’igihugu(Azam Sports Federation Cup) aho ikipe ya Yanga ikinamo Haruna Niyonzima yakinnye na Biashara United ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Yanga ikaba yaraje kubyitwaramo neza itsinda Biashara United 1-0 cya Yacouba Songné, rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso. Ni umukino Haruna Niyonzima atari muri 18 bakoreshejwe.

    Undi mukino wa ½ wahuje Simba SC ya Kagere na Azam FC ya Ally Niyonzima. Ally Niyonzima ntiyari mu bakinnyi ba Azam FC bakoreshejwe. Meddie Kagere yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri ndetse ikipe iza gutsinda ku munota 84 igitego cya Jose Louis Miquissone. Bivuze ko umukino wa nyuma uzahuza Yanga ya Simba SC zose zikinwamo n’abanyarwanda.

    Kagere yinjiye mu kibuga asimbura ikipe ye itsinda Azam FC

    Muri Kenya, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Tusker FC ya Emery Mvuyekure utarimo gukina muri iyi minsi kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu, yatsinze Western Stima 2-1.

    Ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena, Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yanyagiye Kariobangi FC 4-1. Iyi shampiyona iyobowe na Tusker ifite amanota 44, Bandari FC ni iya 5 n’amanota 31.

    Zanaco FC ya Nizeyimana Mirafa, yasoje shampiyona ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ikina na Red Arrows aho Mirafa yari yabanje ku ntebe y’abasimbura, umukino warangiye ari 0-0. Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 2 n’amanota 51, inyuma ya Zesco United ya mbere yegukanye igikombe ifite amanota 71.

    Wari umukino wa mbere kuri Nizeyimana Mirafa

    Mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, Pharco FC ya Iranzi Jean Claude ku wa Gatanu yatsinze Bilaya ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 61 inganya na Haras El Hodood, ikaba igomba gusoza shampiyona tariki ya 1 Nyakanga ikina Ben Ebeid.

    Strommen IF y’umunyezamu Buhake Clement mu cyiciro cya kabiri muri Norway, ejo hashize ku Cyumweru yari yasuye Sogndal mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona, warangiye ari 1-1, Buhake Clement akaba yari ku ntebe y’abasimbura.

    Mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, Yannick Mukunzi yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya Sandvikens IF ku munsi w’ejo yatsindaga Taby 4-1 ndetse ikomeza kuguma ku mwanya wa 2 n’amanota 29 ku rutonde ruyobowe na Brommapojkarna ifite amanota 33.

    Yannick Mukunzi yari mu kibuga ikipe ye inyagira Taby

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-n-ikipe-ye-basoje-icyumweru-batanga-isomo-rya-ruhago-uretse-ally-niyonzima-nta-wundi-munyarwanda-watsinzwe