Blog

  • Hejuru y'imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya #rwanda #RwOT

    Kuwa gatanu ushize nibwo umucamanza Vagn Joensen wo mu rwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yahamije icyaha cyo gutera ubwoba no guha ruswa abatangabuhamya, kugirango batange amakuru ashinjura Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minitiri w'igenamigambi muri Leta y'abicanyi.

    Ibi byaha byo kuyobya urukiko byakozwe hagati y'umwaka wa 2015 na 2018, Uretse Augustin Ngirabatware wahanishijwe igifungo cy'inyongera cy'imyaka 2, abandi bahanwe ni Anselme Nzabonimpa wari Burugumestiri w'icyahoze ari Komini Kayove muri gisenyi, Mariya Roza Fatuma, umugore wa murumuna wa Ngirabatware, na Jean de Dieu Ndagijimana wari umwarimu ku Gisenyi. Aba uko ari 3 bahanishijwe igifungo cy'amezi 11, ariko bakaba bagomba guhita barekurwa kuko bari bafunze kuva muw'2018.

    Augustin Ngirabatware asanzwe yarakatiwe imyaka 30 amaze guhamwa n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ari muri gereza Arusha muri Tanzaniya, mu gihe agitegereje koherezwa kurangiriza igihano cye muri kimwe mu bihugu byemeye kwakira imfungwa z'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

    Ni umukwe wa Kabuga Felisiyani, nawe uri muri gereza i La Haye mu Buholandi, akaba ashinjwa ibyaha birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Byakunze kugaragara mu manza nyinshi, aho abatangabuhamya b'ubushinjacyaha bisubiragaho, bakagaruka mu rubanza bafite imvugo itandukanye n'iya mbere.

    Icyo gihe cyose byavugwaga ko batewe ubwoba harimo no kubakangisha kubica, abandi bagahabwa amafaranga ngo bahinduke abatangabuhamya bashinjura.

    The post Hejuru y'imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hejuru-yimyaka-30-yakatiwe-amaze-guhamwa-nuruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-augustin-ngirabatware-yongereweho-indi-myaka-2-kubera-gutera-ubwoba-abatangabuhamya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hejuru-yimyaka-30-yakatiwe-amaze-guhamwa-nuruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-augustin-ngirabatware-yongereweho-indi-myaka-2-kubera-gutera-ubwoba-abatangabuhamya

  • Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo #rwanda #RwOT

    Marie Aime umutesi akaba ari umwana w'umujenosideri Lt Col Anatole Nsengiyumva wari ukuriye ingabo za FAR mu gice cya Gisenyi mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya uburyo ababyeyi babo bimuriye ingengabitekerezo ya Jenoside mu majyaruguru ndetse no mu majyepfo y'intara zombi za Kivu mu burasirazuba bwa Kongo nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda igahagarikwa n'ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

    Ibi yabitangarije mu kiganiro cyo kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'Umuryango 'Peace Love Proclaimers'

    Umutesi yagize ati 'I Masisi hari Abatutsi kandi bari hafi gutaha mu Rwanda, nuko interahamwe n'abasirikari bakagenda bagatema inka zabo bakagurisha inyama. Ndibuka umunsi abari batashye mu Rwanda barabatangiriye inka zabo bakazirira mu nkambi ya Mugunga. Nyuma yo gucyurwa mu Rwanda n'ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, nasubiye mu ishuri nishyurirwa na Leta, iyo Leta batwigishaga ko ariyo izatwica niyo yanyishyuriye, nararangije ubu mfite akazi. nkora ku bitaro bya Rutsiro.

    Anatole Nsengiyumva yahamijwe icyaha n'urukiko mpuzamahanga ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu cyane cyane mu bwicanyi bwabereye muri Kaminuza y'abadive ya Mudende, Paruwasi ya Nyundo ndetse akaba yarifashishijwe mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero.

    Anatole Nsengiyumba yavukiye mu cyahoze ari Komini Satinsyi muri Perefegitura ya Gisenyi. Mbere yuko akurira ingabo mu cyahoze ari Gisenyi yari ashinzwe ibiro bishinzwe iperereza. Anatole Nsengiyumva avugwa kandi mu kazu kateguye Jenoside kuva mu mwaka wa 1990 hamwe na Bagosora Theoneste, Aloys Ntabakuze na Yozefu Nzirorera.

    Mu Bwicanyi bwabereye ku Gisenyi, Anatole Nsengiyumva yafatanyije n'izindi nterahamwe ruharwa arizo Omar Serushago, Bernard Munyagishari, Mabuye, Barnabe Samvura na Tomas Mugiraneza.

    Richard Mugenzi wari maneko mu ngabo za Habyarimana avuga ko ku wa 6 Mata 1994, indege ya Perezida Habyarimana imaze kumanurwa Anatole Nsengiyumva yamutegetse gutegura ubutumwa buvuga ko FPR-Inkotanyi imaze guhanura indege y'umukuru w'igihugu.

    Uyu mugabo w'umusivili rukumbi wahawe akazi k'ubumaneko mu gisirikare cya Habyarimana mu 1990 mu Kigo cya Gisirikare cya Butotori mu Majyaruguru y'u Rwanda, avuga ko yari yarashyiriweho kuneka Inkotanyi, avuga ko indege ya Perezida Habyarimana ikimara kumanurwa yasabwe gusohora ubutumwa buvuga ko Inkotanyi zirimo kubyina zishimira intsinzi.

    Ati 'Ntabwo byari byo, icyari kigamijwe byari ukugira ngo Inkotanyi zishinjwe ko ari zo zayihanuye babone uko batangira gukorera Jenoside Abatutsi.'
    Mugenzi avuga ko mu by'ukuri ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ryari uburyo byo kumuhirika ku butegetsi bwateguwe n'abahezanguni bari mu buyobozi bukuru bwa Guverinoma ye, bakeka ko amaze gusinya amasezerano y'amahoro i Arusha kandi ayo masezerano ngo yarahaga FPR imyanya ingana na ½ mu basirikare bakuru b'u Rwanda mu gihe bifuzaga kubarimbura.

    The post Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umukobwa-wa-anatole-nsengiyumva-yagaragaje-uburyo-ingengabitekerezo-ya-jenoside-yimuriwe-muri-kongo-igihe-abicanyi-bahungiragayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukobwa-wa-anatole-nsengiyumva-yagaragaje-uburyo-ingengabitekerezo-ya-jenoside-yimuriwe-muri-kongo-igihe-abicanyi-bahungiragayo

  • Uganda : Abapolisi barashe umwana w’umukobwa w’imyaka 12 bavuga ko isasu ryabacitse #rwanda #RwOT

    Se wabo wa nyakwigendera, Tony Wasaba, avuga ko bagiye bumva ibintu nk’ibi byo kuba abapolisi bishyira hejuru ndetse n’uburangare avuga ko kandi bibabaje kubona ubu bigeze mu muryango wabo.

    Komiseri w’akarere ka Butaleja, Stanley Bayoole yavuze ko iraswa ryatewe n’abacuruzi batujuje ibyangombwa kandi batagendera kumabwiriza, barimo bakora mu masaha ya saa moya z’amasaha yo gutaha. Avuga ko abaturage batagira ingano bateye abapolisi amabuye bituma bafungura umuriro.

    Yagize ati’”Nibyo,habayeho kurasa ariko mu by’ukuri byari isasu ryayobye ryatewe n’abapolisi bari bagiye gutuma abantu kubahiriza amasaha yo gutahiraho. Bagiye kubwira abantu ngo batahe abantu batangira guhohotera no gutera amabuye abapolisi.Umupolisi yashakaga wenda kurasa muri ikirere, kubwimpanuka, isasu ryayobye ryagiye gufata umukobwa wapfiriye aho nundi wakomeretse. Umupolisi, tuzamushinja ibihano biremereye ariko kandi turashaka guhamagarira abantu kubahiriza amabwiriza kuko ntabwo aribwo bwa mbere babikora barimo kwibasira abapolisi .

    Moses Mugwe, umuyobozi wa polisi mu karere ka Bukedi y’amajyepfo yatangaje ko umupolisi warashe uyu mwangavu ari Anthony Ocaya, avuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho ibikorwa by’uburangare mu gihe iperereza rigikomeje.

    Yagaragaje ko bimaze kumenyerwa ko abantu bo muri ako karere bagaba igitero ku bapolisi bari ku kazi, avuga ko ibyabaye mu nama njyanama y’umujyi wa Busolwe aho abaturage bateye umupolisi washyiraga mu bikorwa amabwiriza ya perezida kuri Covid-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Uganda-Abapolisi-barashe-umwana-w-umukobwa-w-imyaka-12-bavuga-ko-isasu-ryabacitse

  • Amafoto 10 ashotorana y'umunyamidelikazi uri mu rukundo na Diamond Platnumz yashyizwe ku karubanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kamena 2021 nibwo amakuru yagiye hanze ko umuhanzi Diamond Platnumz yamaze kubona umukunzi mushya uwo akaba ari umukobwa w'umunyamideli witwa Andréa Abrahams  ukomoka mu gihugu cya Afurika y'Epfo.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Pulse Live cyo muri Kenya, nyuma gato yuko urukundo hagati ya Diamond Platnumz na Andréa Abrahams  rututumbye, amwe mu mafoto ashotorana ya Andréa Abrahams yahise ajya hanze. Ayo mafoto  ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-10-ashotorana-yumunyamidelikazi-uri-mu-rukundo-na-diamond-platnumz-yashyizwe-ku-karubanda/

  • DJ Briane nta rumogi bamusanzemo yarekuwe, Ish Kevin we yakomeje gufungwa #rwanda #RwOT

    Aba basore n’inkumi biyita abasitari, batawe muri yombi tariki 25 Kemena 2021 ubwo bakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Dj Brian, Mugisha Patrick na Queen Rita bo bamaze kurekurwa nyuma yo gupimwa bagasangwa nta biyobyabwenge bibari mu maraso.

    Uwitwa Nziza Olga na Ish Kevin bari bafungiwe rimwe, bo bakomeje gufungwa kuko hari ibimenyetso bituma bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umuvugizi wa RIB, yagize ati 'Bamwe ibimenyetso byagaragaje ko nta biyobyabwenge bafite mu maraso yabo batigeze babinwa, abandi babiri bo babibasanzemo, aba rero dosiye yabo irakomeza mu bushinjacyaha.'

    Hamaze iminsi havugwa itabwa muri yombi ry’ibyamamare nyarwanda bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi ndetse bamwe bamaze gufatiwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

    Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly we yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo mu gihe Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Kwizera Olivier we ubwo twandika iyi nkuru akaba ari imbere y’Urukiko.

    Kwizera Olivier umaze iminsi atawe muri yombi, we na bagenzi be bafatiwe hamwe, bahakanye icyaha bashinjwa cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/DJ-Briane-nta-rumogi-bamusanzemo-yarekuwe-Ish-Kevin-we-yakomeje-gufungwa

  • CECAFA U23 yatewe ipine #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 22 rigomba kubera muri Ethiopia ryigijwe imbere bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 kimeze muri aka karere ka CECAFA.

    Iri rushanwa ryagombaga kubera muri Ethiopia kuva tariki ya 3 kugeza 18 Nyakanga uyu mwaka, ni irushanwa Amavubi agomba kwitabira aho n’abakinnyi bamaze guhamagarwa bageze mu mwiherero.

    Mu inama yabaye uyu munsi ku wa Mbere yahuje abanyamabanga 7 b’ibihugu bya CECAFA, yemeje ko iri rushanwa ryigizwa imbere rikazatangira tariki ya 17 Nyakanga.

    Uku kwigiza imbere iri rushanwa bizafasha ibihugu nka Kenya na Tanzania gusoza shampiyona itararangira na Uganda yashyizeho guma mu mu rugo y’iminsi 42.

    CECAFA U23 yigijwe imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cecafa-u23-yatewe-ipine

  • Burnaboy yegukanye igihembo muri BET Awards, atsinze abarimo Diamond Platnumz na Wizkid. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Nigeria Burnaboy yegukanye igihembo muri BET Awards atsinze abarimo Diamond Platnumz na Wizkid.Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021.

    Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Los Angeles, insanganyamatsiko y'uyu mwaka ikabari ari ukwizihiza abagore b'abirabura.

    Burnaboy wo muri Nigeria ukomeje kugwiza ibigwi ku ruhando mpuzamahanga, yegukanye igihembo cya Best International Act yari ahanganiye n'abarimo Aya Nakamula, Wizkid, Diamond Platnumz, n'abandi.

    Burnaboy yaherukaga kwegukana iki gihembo mu mwaka wa 2019.

    Abantu batandukanye barimo umuraperi w'imuherwe P Diddy yagaragaje ko atewe ishema n'uyu muhanzi ukomeje kwandika amateka.


    Diamond Platnumz yari yabukereye ariko ntiyabashije kubona igihembo

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/28/burnaboy-yegukanye-igihembo-muri-bet-awards-atsinze-abarimo-diamond-platnumz-na-wizkid/

  • Kwizera Olivier yavuze ko yanyweye urumogi no mu Mavubi barumusanzemo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha agera kuri 3 n’igice urubanza Kwizera Olivier akurikiranyweho gukoresha urumogi rusubitswe, rwongeye gusubukurwa maze yemera ko yakoresheje iki kiyobyabwenge ariko atari kuri uwo munsi bamufatiyeho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza rwa Kwizera Olivier, Runanira Amza n’abandi bantu 6 bafatanywe tariki ya 4 Kamena iwe mu rugo Kicukiro mu murenge wa Kagarama, bakekwaho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Uru rubanza rwagombaga gutangira saa 8h rwatangiye saa 9h zirenzeho iminota mike, nyuma y’iminota mike rwaje gusubikwa by’igihe gito nyuma y’uko ubwo bari bamaze gusomerwa imyirondoro n’ibyo baregwa, basanze hari umwe utari ufite umwunganira mu mategeko aho yari atarahagera, abazwa niba yiburanira asaba ko bategereza umwunganira, bisaba ko uru rubanza rwaba rusubikwa igihe gito kugira ngo bamutegereze.

    Uru rubanza rwaje gusubukurwa nyuma y’amasaha agera kuri 3 n’igice, maze uko ari 8 batatu barimo Kwizera Olivier na Runanira Amza bahakanye ibyo baregwa aho bavuze ko uwo munsi batarukoresheje, ni mu gihe abandi babihakanye.

    Kwizera Olivier yiregura yavuze ko urumogi yarukoresheje ariko yaruretse arimo no kwivuza.

    Yavuze ko yatangiye kunywa urumogi muri 2019 ubwo umwana we yari amaze gupfa ariko akaba yaraje kubireka aho yahise yerekana ko afite n’impapuro zo kwa muganga yatangiye kwivuza.

    Kwizera Olivier kandi yavuze ko ari no mu ikipe y’igihugu muri CHAN yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka bamupimye bakarumusangamo ariko akaba yari yaratangiye kwivuza.

    Runanira Amza we yavuze ko uwo munsi ntarwo yanyweye urwo bamusanzemo ari urwo muri 2019-2020 kubera ikigare cy’abakinnyi bakinanaga.

    Umwe muri aba bareganwa witwa David yavuze ko ari we waruzanye kwa Kwizera Olivier bagiye kureberayo umukino w’Amavubi na Centrafrique wa gicuti, avuga ko arunywa mu cyayi kuko rumuvura mu nda, akaba yarabwiye bagenzi be ko hari umuti ashaka guteka mu cyayi, arangije ahaho na bagenzi be bari bamusabye.

    Undi we yavuze ko uretse kurunywa mu cyayi yabibyeho gake akajya kukanywera mu bwiherero batabizi.

    Ibisubizo byo muri Laboratwari byagaragaje ko Kwizera Olivier mu nkari ze harimo 506ng/ml mu gihe Amza ari 112ng/ml ni mu gihe umuntu muzima aba afite 20ng/ml.

    Umushinjacyaha yavuze ko bose barimo kwiregura ibintu bimwe bavuga ko uwo munsi batarunyweye bakaba babeshya, akaba yabasabiye gufungwa imyaka 2. Umucamanza yafashe umwanzuro ko umwanzuro w’uru rubanza uzasoka tariki ya 6 Kamena 2021 saa kumi.

    Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

    Kwizera Olivier yavuze ko mu Mavubi barumusanzemo

    Kwizera Olivier nabo bareganwa bamwe babihakanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yavuze-ko-yanyweye-urumogi-no-mu-mavubi-barumusanzemo

  • BNR yamaganiye kure inoti ya 10.000Frw yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y’u Rwanda irasaba abantu bose kudaha agaciro iriya shusho y’iriya noti yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    BNR yibutsa kandi ko Leta y’u Rwanda ari yo yonyine ishyiraho inoti n’ibiceri by’amafaranga, ikabitangaza inyuze muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Yaboneyeho no kumenyesha abantu bose ko 'Kwigana, guhimba cyangwa gukwirakwiza ishusho y’inoti n’ibiceri by’ibihimbano bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.'

    Ku mbuga nkoranyambaga haramutse hacicikana ishusho y’inoti y’ibihumbi 10 000 Frw iriho n’ifoto ya Perezida Kagame.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’ubukungu bahise batangira kubeshyuza iby’iriya shusho y’iriya noti kuko ubusanzwe inoti nshya itangazwa na Banki Nkuru y’Igihugu ikaba ari na yo ibifitiye ububasha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BNR-yamaganiye-kure-inoti-ya-10-000Frw-yakwirakwijwe-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Umurava n'ubuhanga bwa Clarisse Karasira bimuhesheje igihembo gikomeye gihabwa ibyamamare bikomeye ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo ziganjemo izo mu njyana ya gakondo yakoze, yahawe igihembo cya  Silver play button  na sosiyete ya Youtube nyuma yuko Clarisse yujuje umubare w'abantu basaga ibihumbi 100 bafashe ifatabuguzi kuri konti iri ku rubuga rwa YouTube uyu akaba ari umubare munini cyane ndetse si buri wese uhabwa iki gihembo dore ko ibyamamare bikomeye ku isi aribyo bikunze kugihabwa.

    Mu kwishimira iki gihembo yahawe, Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyize hanze amafoto afite silver play button maze ayaherekesha amagambo agira ati ” I don't take for granted the gift God has given me and how much support each one of you gives me. I commit to keep doing my best in composing generational music, that will always heal, inspire, and help us to be better version of ourselves. Cheers to more wins together “.

    Source : https://yegob.rw/umurava-nubuhanga-bwa-clarisse-karasira-bimuhesheje-igihembo-gikomeye-gihabwa-ibyamamare-bikomeye-ku-isi/