Blog

  • #COVID19: Mu Rwanda abakize ni 182, abantu 408 bahawe urukingo rwa AstraZeneca #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore batatu b’imyaka 73, 63 & 39, abagabo batatu b’imyaka 78 na babiri b’imyaka 40 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 81 (i Rusizi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 427 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 9,685.

    Abantu 249,126 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 408 bayihawe ku wa Mbere.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • IFOTO Y'UMUNSI: Queen Cha yagaragaye ari kumwe n'umwana wa Safi Madiba bishimanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ya Queen Cha ari kumwe n'umwana we w'umuhungu. Ni ifoto Safi yashyize hanze maze akayiherekesha amagambo agira ati ” Merci tante 🙏🏽 @queenchaofficial “. Iyi foto niyo twabahitiyemo nk'ifoto y'umunsi.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-queen-cha-yagaragaye-ari-kumwe-numwana-wa-safi-madiba-bishimanye/

  • Ibyiza ushobora kuba utazi byo gukundana n'umuntu uba kure yawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abenshi bashobora gutekereza ko gukundana n'umuntu uri kure nta byiza byabyo ariko urubuga elcrema rugaragaza ibyiza byo gukundana n'umuntu ukuri kure ku buryo mubonana buri wese yifuza undi.

    1.Byongera icyizere

    Icyizere ni ikintu cy'ingenzi hagati y'abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere.Iyo rero uri kure y'uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera

    2.Ntabwo umuburira akanya

    Iyo uziko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.

    3.Bituma ushyiramo imbaraga

    Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimunabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe.Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw'ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.

    4.Umenya ko urukundo rudashingiye ku kuryamana gusa

    Icyiza cyo gukundana n'umuntu uri kure yawe nuko umenya gutandukanya urukundo n'imibonano mpuzabitsina

    Muri iri iyi minsi bamwe mu bakundana bumva ko urukundo rushingiye ku kuryamana, nyamara ikiba gihangayikishije ku bantu bakundana bari kure si uburyo umwe ataryamana n'undi ahubwo ni uburyo amarangamutima yabo atuma bahora bameze nk'aho bari kumwe.

    5.Kuganira biba byiza

    Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.

    Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.

    7.Uhinduka umwizerwa

    Uba umwizerwa iyo uri kure y'uwo mukundana, ntabwo wifata uko ubonye kuko uba uvuga uti nubwo hari abandi nshobora kuba nakundana nabo ariko abimenye yavuga ko mbitewe nuko ari kure.

    Icyo gihe uritwararika kandi bituma uhinduka umwizerwa kuri we kuko niyo yabaza abandi asanga utarahindutse.

    8.Iyo mwabonanye murishimana kakahava

    Iyo bibaye ngombwa abakundana umwe aba kure y'undi bagahura barishimana, bakaganira ,bagaseka , nta kanya kabo gapfa ubusa.

    9.Ubona umwanya wo kwiteza imbere

    Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by'uwo bakundana.

    Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari kubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n'inshuti yawe, nko guteka n'utundi turimo tugushimisha.

    Source : https://yegob.rw/ibyiza-ushobora-kuba-utazi-byo-gukundana-numuntu-uba-kure-yawe/

  • Umugore washakanye n'abagabo batanu ari mu rujijo rwo kumenya uwamuteye inda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukiri muto washakanye n'abagabo batanu ari mu rujijo rwo kumenya uwamuteye inda kuko ngo bose baryamana na we buri munsi.Inkuru itangaje y'uyu mugore utatangajwe amazina ni uwo muri Afurika y'Epfo.

    Uyu mugore bivugwa ko akiri muto kuko afite imyaka 35 y'amavuko mu gihe abagabo be bose uko ari 5 buri umwe ari hejuru y'imyaka 50 y'amavuko. Kuba atwite ntashobora gutunga agatoki umwe mu bagabo baryamana ngo ashimangire uwamuteye inda, kuko ari mu rujijo nubwo ruzakemuka mu minsi iri imbere.

    Umuco wo gushaka abagabo benshi hari bamwe bawukurikiza muri Afurika y'Epfo. Umugore umwe ku bagabo benshi, ni umuco usanga benshi badakunda dore ko nko mu Rwanda baba bafite imvugo igira iti: 'Hari ibidasangirwa' baba bashaka kuvuga ko umugore ari uw'umuntu umwe rukumbi aba yarishakiye.

    Source : https://yegob.rw/umugore-washakanye-nabagabo-batanu-ari-mu-rujijo-rwo-kumenya-uwamuteye-inda/

  • Akamaro gahambaye ko kurya ibinyomoro buri munsi . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibinyomoro (tree tomato cg tamarillo) ni urubuto rw'ingirakamaro kandi rwiza, rushobora kwera ahantu hato, nko mu busitani.Izi mbuto zatangiye guhingirwa muri amerika y'amajyepfo. Siho zera gusa cyane kuko no mu Rwanda, afurika y'epfo, Australiya na New Zealand ari bimwe mu bihugu byeramo cyane ibinyomoro.

    Ibinyomoro biri mu moko 3; hari ibitukura (ibi nibyo bizwi cyane mu gace duherereyemo), iby'umuhondo ndetse n'ibifite ibara rya zahabu

    Ibinyomoro bikungahaye kuki?Ese ubiriye ni izihe ntungamubiri wabona?

    • Ikinyomoro ni imvano ikomeye ya vitamin A, C, E na B zitandukanye; harimo B1, B2 na B6. Izi vitamine zose zifasha mu mikorere y'umubiri, kubona neza, mu kugira imbaraga mu mubiri ndetse no gukorwa kw'imisemburo itandukanye.
    • Izi mbuto zikungahaye kuri potasiyumu cyane. Potasiyumu izwiho kugabanya ibibazo bishobora guterwa n'umunyu mwinshi (sodium), harimo gufasha umutima gutera neza no kugabanya umuvuduko w'amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi aba mu turemangingo.
    • Ibinyomoro (cyane cyane ibitukura) bibamo ibyitwa 'anthocyanin' bizwiho kurinda indwara nyinshi zitandukanye cyane cyane iza kanseri. Kubera izi mbuto zikize kuri vitamini A, zirakenewe cyane mu kugufasha kubona neza
    • Zimwe muri aside zigize ikinyomoro, ubushakashatsi bwerekana ko zifasha mu kugabanya isukari cyane cyane ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2.
    • Ibinyomoro bifasha mu kugabanya ibiro. Bikora gute? Ushobora kubikoresha nka salade, ukabirya byonyine cg ugakora umutobe wabyo. Kubera aside igaragara muri izi mbuto bifasha mu gutwika ibinure mu mubiri, ubifatanyije no gukora imyitozo wagabanya ibiro byinshi mu gihe gito
    •  Umutobe w'ibinyomoro ufasha mu gusukura umubiri cyane, no kubuza kwinjira mu mubiri kw'amavuta mabi.
      Ibinyomoro ni imbuto ziboneka henshi, haranira kurya ikinyomoro 1 ku munsi.

    Source : https://yegob.rw/akamaro-gahambaye-ko-kurya-ibinyomoro-buri-munsi/

  • Kwizera Olivier na bagenzi be bareganwa imbere y'urukiko bireguye ku byaha bashinjwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kamena 2021, nibwo umunyezamu wa Rayon Sports n'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier, na bamwe mu bo bareganwa bagejejwe imbere y'urukiko bakaba bahakanye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge basanzwe bakurikiranweho.

    Kwizera Olivier yagejejwe mu rukiko ari kumwe n'abandi barindwi bareganwa.

    Umucamanza yabajije abaregwa niba bemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Kwizera Olivier, Runanira Amza barabihakana. Ntakobisa David kimwe na Sinderibuye Seif bemeye ko banywa urumogi abandi bagezweho bavuga ko ababunganira mu mategeko bataraza kandi ko batakwemera cyangwa ngo bahakane icyaha bacyekwaho n'ubushinjacaha abanyamategeko babo bataraza.

    Umucamanza yahise abaza ubushinjacyaha icyo buvuga ku bavuze ko bataburana badafite ababunganira mu mategeko buvuga ko kuburana bafite abanyamategeko biri mu burenganzira bwabo ariko ikibazo kikaba ari uko urubanza bari bazi ko ruhari bakaba bataranashyize muri Sytème ko batari buboneke.

    Me Safari Ibrahim wunganira Kwizera Olivier yahise avuga ko umunyamategeko mugenzi wabo ari mu nzira aza ku rukiko ko urukiko rwakwihangana akahagera.
    Umucamanza yahise afata icyemezo cyo kuba asubitse urubanza mu gihe uwo munyamategeko ataraza.

    Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif, batawe muri yombi ku wa 4 Kamena 2021 mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.

    Source : https://yegob.rw/kwizera-olivier-na-bagenzi-be-bareganwa-imbere-yurukiko-bireguye-ku-byaha-bashinjwa/

  • Banki Nkuru y' u Rwanda , irasaba abantu kudaha agaciro inoti y' ibihumbi icumi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) irasaba abantu bose kudaha agaciro amakuru y'inoti y'ibihumbi icumi (10 000 Frw) yakwirakwijwe kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga kuko ari impimbano.

    Banki Nkuru y'u Rwanda irasaba abantu bose kudaha agaciro iriya shusho y'iriya noti yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    BNR yibutsa kandi ko Leta y'u Rwanda ari yo yonyine ishyiraho inoti n'ibiceri by'amafaranga, ikabitangaza inyuze muri Banki Nkuru y'u Rwanda.

    Yaboneyeho no kumenyesha abantu bose ko 'Kwigana, guhimba cyangwa gukwirakwiza ishusho y'inoti n'ibiceri by'ibihimbano bibujijwe kandi bihanwa n'amategeko.'

    Ku mbuga nkoranyambaga haramutse hacicikana ishusho y'inoti y'ibihumbi 10 000 Frw iriho n'ifoto ya Perezida Kagame Paul.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi iby'ubukungu bahise batangira kubeshyuza iby'iriya shusho y'iriya noti kuko ubusanzwe inoti nshya itangazwa na Banki Nkuru y'Igihugu ikaba ari na yo ibifitiye ububasha.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/28/banki-nkuru-y-u-rwanda-irasaba-abantu-kudaha-agaciro-inoti-y-ibihumbi-icumi-yakwirakwijwe-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Rutahizamu wa Kiyovu Sports yayisezeyeho #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka akinira ikipe ya Kiyovu Sports, rutahizamu ukomoka muri Nigeria yasezeye kuri iyi kipe avuga ko byari byiza gukorana nabo.

    Nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona iyi kipe yatsinzwemo na Gasogi United 1-0, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Babuwa Samson yasezeye kuri Kiyovu Sports.

    Yagize ati”Byari urugendo rwiza twagiranye na Kiyovu Sports, ariko nta kundi ngomba kubasezera. Nzabakumbura mwese kandi mbifurije amahirwe masa mu bihe biri imbere. Murakoze cyane Kiyovu.”

    Muri Gicurasi 2020 nibwo uyu rutahizamu yatandukanye na Sunrise FC yakiniye imyaka 4 asinyira Kiyovu umwaka umwe atanzweho agera kuri miliyoni 7.

    Mu mwaka ayimazemo yagiye ahura n’imvune za hato na hato zatumye adatanga umusaruro yari yitezweho, muri shampiyona yatsinze ibitego 2 gusa.

    Ntabwo hazwi ikipe ashobora kwerekezamo ariko amakuru avuga ko Rayon Sports yaba yaramwegereye ndetse n’ikipe ya Musanze FC ikaba imwifuza.

    Babuwa Samson yamaze gusezera kuri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-kiyovu-sports-yayisezeyeho

  • Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore. #rwanda #RwOT

    Imikino yo kwibuka kwibuka ku nshuro ya 27 abari abanyamuryango ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yasojwe mu mpera z'icyumweru twarangije aho mu kiciro cy'abagbo ikipe ya Gisaga VC yegukanye igikombe itsinze REG VC mu bagabo, ni mu gihe ikipe ya Rwanda Revenue Authority VC yatsinze ikipe ya APR VC ku mukino wa nyuma.

    Ni imikino yatangiye kuwa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021 ibera muri NPC, Petit Stade i Remera ndetse no muri Kigali Arena.

    Mu bagabo, ikipe ya Gisagara yegukanye igikombe itsinze ikipe ya REG VC amaseti 3-1 kimwe no mu bagore ikipe ya Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club yatsinze amaseti 3-1 ikipe ya APR Women Volleyball Club.

    Mu bagabo kandi ikipe ya UTB VC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda APR VC, naho mu bagore ikipe ya Nairobi Water isoza ku mwanya wa gatatu.

    Mu gutanga ibihembo, Gisagara VC yahawe igikombe na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2,000,000 FRW) mu gihe REG VC yahawe miliyoni imwe (1,000,000 FRW) naho UTB VC ifata ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

    Mu cyiciro cy'abagore naho RRA WVC yahawe igikombe na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2,000,000 FRW), APR WVC ihabwa miliyoni imwe (1,000,000 FRW) naho Nairobi Water ifata ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

    The post Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/55328-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=55328-2

  • Dj Brianne yavuye imuzi iby’ifungwa rye n’uko yafunguwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane w’icyumweru gishinzwe nibwo RIB yataye muri yombi Dj Brianne n’umuhanzi Ish Kevin n’abandi bantu bane barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus no gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo RIB yatangaje ko bafatiwe mu birori kandi bitemewe bitewe n’ibihe bidasanzwe by’icyorezo ndetse bahasanga n’urumogi.

    Ku munsi w’ejo nibwo uyu mukobwa yafunguwe ariko Ish Kevin we agumamo, aganira na ISIMBI, DJ Brianne yasobanuye uko byagenze kugira ngo afungwe.

    Ati'Hari abashuti banjye twari twapanze ko turi buze gusangira ku Gisozi, bafata inzu(apartment), bayifashe barambwira ngo mbazanire ibyo kunywa iwanjye muri Dj Brianne Store, banyoherereza umushoferi mu rugo, tujyana ku kazi dufata ibyo kunywa, tujyana n’ahandi hantu bari bakoresheje ibyo kunywa ndabifata ndabibashyira.'

    Yakomeje avuga ko abibagejejeho yahise ababwira ko we arushye ajya mu cyumba kuri telefoni ategereje ko umushoferi wamuzanye aza akamucyura kuko hari abandi yari yagiye gucyura ndetse bakanamwishyura amafaranga y’ibyo kunywa bye yari yabashyiriye. Yaje gukanguka akanguwe bamubwira ko polisi yaje babicaza mu ruganiriro.

    Baje guhita babajyana kubafunga bagenda mu modoka y’irondo, bahageze bavuga ko barengeje amasaha kandi aho bari bari bahasanze n’itabi(Urumogi), Brianne bararumweretse bamubwira kwihumuriza bamubaza niba atari rwo avuga ko atabizi.

    Yavuze ko bababwiye ko bagomba kujya kubapima kugira ngo barebe niba barakoresheje ibyo biyobyabwenge cyangwa ntabyo bakoresheje, bityo ko uwo babisangamo agumya afunzwe.

    Ati'batubwiye ko bagomba kudupima, uwo basanga yarakoresheje ibyo biyobyabwenge azagumya afunzwe, basanga ntabyo bagataha, twiriwemo ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu ku manywa nibwo badutwaye kudupima Kacyiru, baradupima inkari dusubira aho turimo kuba dutegereza ibizavamo.'

    Baje ku mubwira ko agomba gutaha abanza kugira ngo barimo kumukinishaha kuko yari yamaze kwiyakira.

    Ati'Ku Cyumweru baratubwiye ngo mwitegure mwishyure amande musohoke, mbwira umupolisi nti ariko afande waretse kutubeshya, njye nari niyakiriye. Nta biyobyabwenge nywa mu mubiri harimo inzoga gusa. Bapima nta bwoba nari mfite.'

    Avuga ko amakuru yamenye ari uko batanzwe n’umuntu wari wazanye umukunzi we nyuma amuhamagaye ntiyamwitaba.

    Ati'icyo namenye batanzwe n’umuntu wari wazanye umukunzi we arahamusiga nyuma amuhamagaye ntiyamwitaba, kubera gufuha ahita yitabaza polisi avuga ko habereyemo ikirori ariko ntiyari azi ko bigera hano hose.'

    Yakomeje avuga ko nta bihe bibi yigeze agirira muri gereza kuko abapolisi babafashe neza nta kibazo na kimwe bagize, uretse ikibazo cyo kwiheba gusa avuga ko ashobora kuzafungwa icyaha kikamuhama.

    DJ Briane yavuze byinshi ku ifungwa rye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-yavuye-imuzi-iby-ifungwa-rye-n-uko-yafunguwe-video