Blog

  • Amajyepfo: Imiryango 241 y’abarokotse Jenoside yubakiwe amacumbi mu mwaka umwe(Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango yubakiwe nyuma y’uko bigaragaraye ko hari abadafite aho kuba hashimishije abandi bakaba basembera, bituma uturere tubishyira mu igenamigambi ryatwo ndetse bisabirwa n’ingengo y’imari.

    Yose yubakiwe muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020/2021. Mu Karere ka Huye hubatswe imidugudu yatujwemo imiryango 64 irimo 56 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inzu zubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe zifite agaciro k’agera kuri miliyoni 813 Frw.

    Mu karere ka Nyamagabe hubakiwe imiryango 36, inzu zose zitwara amafaranga asaga miliyoni 599 muri Nyaruguru hubakirwa imiryango 17 mu nzu zatwaye hafi miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu Karere ka Gisagara imiryango 26 ni yo yubakiwe inzu mu midugudu inyuranye zatwaye asaga miliyoni 282 Frw naho mu Karere ka Nyanza hubakirwa imiryango 35 inzu zatwaye hafi miliyoni 466 Frw.

    Mu karere ka Ruhango hubatswe inzu zahawe imiryango 12 hamwe n’ibikoresho byo mu nzu, byose bitwara miliyoni 130 Frw.

    Mu Karere ka Muhanga hubakiwe imiryango 19 inzu zitwara asaga miliyoni 220 Frw. Hubatswe n’umudugudu w’icyitegererezo wa Cyankeri mu Murenge wa Kabacuzi watwaye asanga miliyoni 119 Frw naho mu Karere ka Kamonyi hubakiwe imiryango 40 mu mirenge itandukanye, inzu zatwaye asaga miliyoni 404 Frw.

    Izo nzu zagiye zubakwa mu buryo bw’ebyiri muri imwe kandi buri muryango uhabwa inzu ifite ubwiherero n’igikoni kandi hari n’ibigega bifata amazi. Abazitujwemo bahawe ibikoresho by’ibanze byo mu rugo birimo intebe n’ibitanda biriho matola ndetse banahabwa ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza.

    Abagize iyo miryango yahawe inzu bavuga ko nubwo bari bamaze igihe kinini batagira aho kuba heza, bishimira kuba Leta itabatereranye ikaba yarabashakiye aho kuba heza habafasha gutuza no gutekereza neza.

    Kayitesi Denyse uri mu bahawe inzu mu Mudugudu wa Mbuye mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ibyishimo afite atabona uko abivuga kuko bimeze nk’ibonekerwa.

    Ati “Twishimye, twarize rwose dufite ibyishimo byinshi. Ndashimira Leta yacu ariko by’umwihariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ko yabonye ko nkwiriye kuva mu bwigunge nkagira aho kuba heza nka hano.”

    Mukarurinda Patricie wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko inzu yari yarubakiwe mu 1999 yashaje bituma ajya gucumbika mu Burasirazuba aho yacaga inshuro kugira ngo abone amafaranga y’ubukode.

    Ati “I Kibungo nagiyeyo mu 2017 mu kwezi kwa Cyenda, ni uko mu kwa mbere numva ngo batangiye kutwubakira, ejobundi numva umuyobozi w’umurenge arampamagaye ngo nze gutombora inzu.”

    Abatujwe mu Mudugudu wa Mbari uherereye mu Karere ka Kamonyi, nabo bavuga ko imibereho yabo yahindutse.

    Gatera Adrien yagize ati “Nari mbayeho nabi ncumbitse mu nzu yenda kungwaho. Bampaye inzu nziza irimo n’ibikoresho byose, ku buryo ubu mbayeho neza n’abana banjye.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba abahawe inzu bose kuzifata neza no kurushaho gutekereza byagutse icyo bakora kibateza imbere.

    Ati “Iterambere ry’igihugu cyacu twese tugomba kurihuriraho kandi tugatera imbere twese nta wusigaye inyuma, rero turabasaba kujya mufata neza ibikorwa mugezwaho no kubibungabunga nk’ibyanyu, guharanira ko bitakwangirika ariko kandi mukabibyaza umusaruro.”

    “Uwajyaga abyuka ajya gushaka aho akorera amafaranga ngo yishyure inzu, icyo gikorwa kindi yaheragaho nagihereho yiteze imbere kurushaho kandi birashoboka. Turashaka ko mutekereza byagutse tugatera intambwe igana imbere.”

    Usibye iyi miryango yubakiwe hatanzwe isoko, hari n’abandi barokotse Jenoside bubakirwa muri gahunda y’umuganda cyangwa bakaba bafite ubushobozi bakiyubakira ubuyobozi bukabaha amabati.

    Abarokotse Jenoside mu Karere ka Huye bishimiye inzu bahawe bavuga ko bazazifata neza

    Imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside yubakiwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi muri uyu mwaka w’imihigo

    Izi nzu zubatswe muri uyu mwaka hagamijwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutura heza no kubaho neza

    Mu Karere ka Gisagara imiryango 26 ni yo yubakiwe inzu

    Muri uyu mwaka mu Karere ka Nyanza hubakiwe imiryango 35 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Zimwe mu nzu zubakiwe abarokotse Jenosida yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamagabe

    Guverineri Kayitesi asaba abahawe inzu zo kubamo bose kuzifata neza no kurushaho gutekereza byagutse icyo bakora kibateza imbere

    Guverineri Kayitesi asaba abahawe inzu zo kubamo bose kuzifata neza no kurushaho gutekereza byagutse icyo bakora kibateza imbere

    Gatera Adrien wo mu Karere ka Kamonyi yishimira ko yahawe inzu nziza yo kubamo

    Ibyishimo ku miryango y’abarokotse Jenoside mu Karere ka Nyanza yahawe inzu zo kubamo

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asaba abahawe inzu zo kubamo bose kuzifata neza no kurushaho gutekereza byagutse icyo bakora kibateza imbere

    [email protected]


  • Amajyaruguru: PSF yatangije ubukangurambaga bwo gukebura abacuruzi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacuruzi berekana uko kandagira ukarabe zikoreshwa
    Bamwe mu bacuruzi berekana uko kandagira ukarabe zikoreshwa

    Mu gikorwa cyo gutangiza ubwo bukangurambaga, cyabereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanse ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, cyaranzwe no kugenzura uko abacururiza muri santere ya Byangabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyo kimwe n’ababagana.

    Abakoraga ubugenzuzi biganjemo abayobozi, binjiraga muri buri duka, batunguwe no gusanga ayo mabwiriza hari benshi batayubahiriza. Amaduka menshi bagiye basanga atagira kandagira ukarabe n’iziyafite ba nyirayo badaheruka kuzishyiramo amazi n’isabuni, ngo bifashe abahagana kuhinjira babanje kwisukura intoki.

    Umwe mu bagaragaye yemerera abakiriya ko binjira mu iduka rye batabanje gukaraba intoki, n’uwo mucuruzi ubwe atambaye neza agapfukamunwa, yewe na kandagira ukarabe ibitse mu iduka idakoreshwa.

    Yagize ati “Narimo ndwana no gukinga iduka bwangu, kuko hari umuntu musanze nari ngiye kureba dufitanye gahunda. Ni yo mpamvu buriya n’agapfukamunwa kamanutse munsi y’akananwa, kakava mu mwanya wako, musanze koko nari nkambaye nabi!”

    Mu bugenzuzi bwakorewe mu maduka y
    Mu bugenzuzi bwakorewe mu maduka y’ubucuruzi, 85% byagaragaye ko batubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi

    Asabwe kwerekana kandagira ukarabe y’iduka rye uko ikoreshwa, uyu mucuruzi byamutwaye umwanya utari munsi y’iminota itanu arwana na yo, yamunaniye gufunguka, kandi bigaragara ko ifite ivumbi nk’aho atanaheruka kuyikorsha.

    Ati “Mu bigaragara kandagira ukarabe ubwo nayibikaga ejobundi yarakoraga. Ariko ndabona ntari kumenya impamvu inaniranye mu buryo butunguranye. Buriya biransaba kuyijyana bongere bayikanike. Ndabikoraho bwangu”.

    Mu maduka y’ubucuruzi abarizwa muri santere ya Byangabo, yose abo bayobozi bakoreyemo igenzura, 85% by’abayakoreramo ntibari bubahirije ibisabwa mu kwirinda Covid-9, n’abagerageje kubikora, bwari mu uryo bwa nyirarureshywa; ku buryo hari n’abacuruzi babonye abo bayobozi bahageze, mu kwikeka amababa bahitamo gukinga imiryango y’amaduka, bakizwa n’amaguru.

    Ikibazo cy’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagaragara mu masantere y’ubucuruzi n’amasoko, kimaze iminsi gihangayikishije inzego zitandukanye, ari na yo mpamvu Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, rwatangije ubukangurambaga bugamije gukebura abacuruzi n’ababagana.

    Umuyobozi ukuriye PSF mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yagize ati: “Biragaragara ko hari abacuruzi barimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Hamwe usanga kandagira ukarabe zidaheruka amazi n’isabuni. Hari n’amaduka n’amaresitora amwe n’amwe bigaragaramo umwanda, ukabona ko uretse no kwandura Covid-19 hari n’ibyago byinshi byo kuba abahagana bakwandura n’izindi ndwara. Ni yo mpamvu twashyizeho abakangurambaga b’Imboni za PSF, bagiye kudufasha iduka ku rindi, kujya bahwitura abacuruzi n’ababagana, kugira ngo bifashe abantu kwikebuka”.

    Mukanyarwaya Donatha ukuriye Urugaga rw
    Mukanyarwaya Donatha ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru

    Uyu muyobozi yibukije abikorera kutajenjekera iki cyorezo gikomeje gukoma mu nkokora ibikorwa bitandukanye n’iby’abikorera bidasigaye.

    Ati “Abikorera murabizi neza ko iki cyorezo cyadukomye mu nkokora, twisanga mu bihombo bikabije, na n’iyi saha tukibaza uko tuzabyigobotora. None se ko ndeba hari naa bamwe mu bikorera bareberera iki cyorezo kikaba gikomeje kudushegesha, aho na twa tundi ducye twari dusigaranye, ntituyoyoka tutureba? Birasaba kugihagurukira nta n’umwe usigaye”.

    Yongeye ati “Hari abagiye batubona bakinga imiryango. Corona ntawe uyikingirana, kandi nta n’uwiruka ngo ayisige; yewe nta n’aho wayihungira hatari mu kuyirwanya abantu bivuye inyuma kandi bashyizemo umwete, kugeza ubwo izaranduka burundu”.

    Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yibukije abaturage ko uburyo iki cyorezo gikomeje gukwirakwira kandi gihitana abantu, bihangayikishije. Bityo abasaba kwitwararika, by’umwihariko abacuruzi, kugira ngo batazisanga cyafashe indi ntera, yatuma hafatwa izindi ngamba, ziganisha no muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Yagize ati “Icyo mbasaba ni uko mukurikiza ingamba zo kwirinda iki cyorezo mudakorera ku ijisho, ngo mujyeho mucunganwe n’uko agapfukamunwa mukambara neza ari uko ubuyobozi bubareba. Ko muhana intera hagati yanyu cyangwa mwirinze ingendo zitemewe kuko ubuyobozi bubareba. Ndagira ngo mbibutse ko ibyo bidakwiye.kwirinda Covid-9 mukwiye kumva ko atari urugamba duhuriyeho twese. Tubigize ibyacu, twagitsinda vuba, tugasubira mu buzima twahozemo”.

    Abazakora ubwo bukangurambaga bazajya bagaragara muri iyi myambaro
    Abazakora ubwo bukangurambaga bazajya bagaragara muri iyi myambaro

    Ubukangurambaga bugiye gukorwa n’Imboni za PSF mu kurwanya Covid-19 buzamara iminsi 15. Aho zigiye kujya zizenguruka mu ma Centre akomeye yo mu mirenge intandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, zireba niba ingamba zo gukumira Covid-9 zubahirizwa mu maduka no mu masoko.


  • Burna Boy akomeje kwanikira abandi bahanzi mu bihembo mpuzamahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Burna Boy amaze kwerekana ko ari igihangange mu muziki wa Afurika
    Burna Boy amaze kwerekana ko ari igihangange mu muziki wa Afurika

    Ibaye inshuro ya gatatu yikurikiranya Burna Boy yegukana kimwe muri ibi bihembo bitangwa buri mwaka. Zimwe mu mpamvu zituma akomeje guhigika abandi ni uko ari umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira abakunzi benshi ku isi, akaba umwe mu bakoze albums zakunzwe cyane, ndetse akaba yaranagurishije cyane ku isoko mpuzamahanga.

    Si ibyo gusa kuko n’akanama nkemurampaka gahitamo umuhanzi werekanye ubuhanga kurusha abandi, hakiyongeraho n’amajwi y’abafana.

    Mu kwezi kwa Werurwe 2021 Burna Boy yatwaye igihembo cya zahabu n’ishyirahamwe rikomeye ry’abanyamuziki bo muri Amerika rizwi nka RIAA (Recording Industry Association of America). Iki gihembo gihabwa umunyamuziki wakoze akanagurisha indirimbo nyinshi wenyine.

    N’ubwo Diamond Platnumz yatsinzwe agataha amara masa, yashimiwe cyane n’Abanyatanzaniya kubera ko yitabiriye itangwa ry’ibi bihembo yambaye kinyafurika afite ingabo n’icumu.

    Diamond yihanganishije abafana be, abizeza ko n’ubwo atahawe igihembo kuri iyi nshuro, azagitwara ubutaha.
    Yagize ati “Ni ishema kubona Tanzania ivugwa mu bihugu bifite abahanzi beza ku isi, ni ikintu cyo gushima Imana….Nizeye ko ikindi gihe igihembo tuzagitwara kandi mfite icyizere ejo n’ejobundi hari undi muhanzi uzahagararira neza igihugu.”

    BET Awards ni ibihembo bitangwa na televiziyo ikomeye ku isi iba muri Amerika yitwa Black Entertainment Television Network. Uyu mwaka umuhango wo gutanga ibyo bihembo wabereye i Los angeles muri Microsoft Theater bikaba bihabwa abirabura barushije abandi mu bikorwa bya muzika, filime, ibiganiro bya televiziyo n’imikino.


  • Mu Rwanda hasohotse iteka rya Minisitiri risobanura ibyo guhinga urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iteka rya Minisitiri ryasinywe na Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye, ku itariki 25 Kamena 2021, risobanura uko ubuhinzi bw’urumogi rugenewe gukorwamo imiti buzakorwa, ndetse n’ingamba zijyanye no kugenzura ko nta warukoresha mu buryo rutagenwe.

    Iteka rya Minisitiri no 003/MoH/2021 ryo ku wa 25/06/2021, ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, riteganya ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bigamije ikoreshwa ry’urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi.

    Ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi bikorerwa mu bigo byigenga cyangwa ibigo bya Leta byabiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha kandi bigakorerwa aho ibyo bigo bikorera cyangwa ahandi hantu hemejwe n’urwego rubifitiye ububasha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 3 y’iryo teka rya Minisitiri.

    Ingingo ya 4 y’iryo teka igaragaza abemerewe uruhushya, “Umuntu wemerewe gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka, ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi”.

    Mu bwoko bw’impushya zitangwa harimo uruhushya rwo guhinga, icyemezo cyo gutumiza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa, icyemezo cyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa.

    Hari kandi uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi, icyemezo cyo gutumiza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi, icyemezo cyo kohereza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi. Icyemezo cyo kwandikisha urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe ndetse n’uruhushya rw’ubushakashatsi nk’uko bikubiye mu ngingo ya 5 y’iryo teka rya Minisitiri. Uruhushya ruteganywa muri iri teka, rumara igihe cy’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa.

    Ingingo ya 18, 19 na 20 z’iryo teka, zisobanura ibijyanye n’ibihano bihabwa uwahawe uruhushya, nyuma ntiyubahirize ibiteganywa n’iryo teka. Mu bihano ahabwa harimo, guhagarika by’agatenyo uruhushya bikozwe n’urwego rubifitiye ububasha, mu gihe uwahawe uruhushya atubahirije ibitegangwa n’iryo teka, amategeko cyangwa amabwiriza bibigenga.

    Uwahagarikiwe uruhushya by’agateganyo, ashobora gutakambira urwego rubifitiye ubushobozi mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, guhera igihe yamenyeshejwe icyemezo cyo guhagarika uruhushya by’agateganyo.

    Iryo teka riteganya ko urumogi n’ibikomoka ku rumogi bikoreshwa mu buvuzi igihe byanditswe n’umuganga w’inzobere gusa.

    Ibijyanye n’ingamba z’ibanze zirebana n’umutekano, ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, ngo aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze, iyo gahunda y’umutekano ngo iba igomba kuba igaragaza ko uwo ukora ibyo bikora azita ku ngamba zikurikira, hari ugushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri, kuba hari irondo rikorwa hagati y’ibyo bice bibiri by’urwo ruzitiro, gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

    Hari kandi gushyiraho amatara y’umutekano, kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano, iminara yifashishwa mu gucunga umutekano, uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe, icyumba cyo kugenzura itumanaho, ibimenyetso bimyasa n’ibindi nk’uko bikubiye mu ngingo ya 15 y’iryo teka rya Minisitiri.

    Ibijyanye no gukurikirana ko ibisabwa byubahirizwa n’ubufatanye mu gucunga umutekano, bizakorwa n’ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, sosiyete itanga serivisi z’umutekano, Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, inzego za Leta zishinzwe gutanga impushya n’ibyemezo n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

    Bakurikirana ko ibisabwa mu rwego rw’umutekano byubahirizwa, bagahanahana amakuru kandi bagafatanya hagamijwe gucunga umutekano nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17 y’iryo teka rya Minisitiri.

    U Rwanda nirutangira ubuhinzi bw’urumogi, ruzaba rwiyongereya ku bindi bihugu by’Afurika birimo Lesotho, Kenya, Zimbabwe, Maroc na Uganda, byo byatangiye kwinjiza amafaranga menshi aturuka kuri icyo gihingwa ngengabukungu.

  • RIB yagaruje amafaranga asaga Miliyoni 771 yari yibwe umushoramari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe uwo mushoramari yari yibwe amafaranga abarirwa muri miliyari imwe y’amanyarwanda (1,000,000,000frw) akaba ngo yarayibwe hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

    RIB yatangaje ko kandi hafatiriwe ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amibano.

    Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugira ngo ahabwe nyirayo.

    RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

    Inkuru bijyanye:

    Rwamagana: RIB yafatiye kwa Padiri amafaranga Miliyoni 400 yari yibwe umushoramari

  • COVID : Minisitiri Ngirente aragirana ikiganiro n’Abanyamakuru…Haba hitezwe ingamba nshya ? #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente agirana ikiganiro n’Abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021.

    Iki kiganiro cya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kibaye mu gihe habura amasaha macye ngo icyumweru kimwe gishire mu Rwanda hari kubahirizwa ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Izi ngamba zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 21 Kamena 2021, yafatiwemo amabwiriza mashya yo kwirinda iki cyorezo.

    Amwe muri aya mabwiriza arimo guhagarika ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Uturere ndetse n’Uturere n’utundi, hakabamo kwigiza imbere amasaha yo kugera mu rugo aho ubu byashyizwe saa moya z’umugoroba (19:00′).

    Aya mabwiriza azamara ibyumweru bibiri kandi yahagaritse imihango yose y’ubukwe yaba iyo gusezerana mu mategeko no mu nsengero.

    Ikiganiro Umukuru wa Guverinoma agiye kugirana n’Abanyamakuru kiratambuka ku bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kugira ngo kize gukurikirwa n’Abaturarwanda bose.

    Ni ikiganiro kandi kigiye kuba mu gihe imibare y’abakomeje gusangwamo ubwandu bwa COVID-19 ndetse n’abahitanwa na yo ikomeje gutumbagira.

    Nko mu minsi ibiri gusa ishize, abantu 1 498 basanzwe barwaye iki cyorezo mu gihe muri iyo minsi cyahitanye abantu 16 barimo uruhinja rw’iminsi itanu (5).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/COVID-Minisitiri-Ngirente-aragirana-ikiganiro-n-Abanyamakuru-Haba-hitezwe-ingamba-nshya

  • Kayoza : Inzoka ya karundura yasanzwemo ihene yari imaze kumira bunguri #rwanda #RwOT

    Ni inzoka ubusanzwe ifite ingano nk’izikunze kugaragara muri film, abazi Film yitwa Anaconda barabyumva cyane.

    Iyi nzoka yagonzwe n’Umuturage witwa Mbarushimana Théophile usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mucucu, ubwo iyi nzoka yambukiranyaga ishotse nyuma yo kumira iriya hene.

    Uyu mugabo na we yabanje kugira igishyika kubera ubunini bw’iyi nzoka ariko abashumba baza kuhagoboka barayikubita ihita ivamo ihene yari imaze kumira.

    Umukozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, akaba n’umwe mu bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo, Ndagijimana Innocent yabwiye IGIHE ko iyi nzoka ari uruziramire.

    Yagize ati 'Ni uruziramire, ni inzoka ziba ahantu hashyuha cyane, ahantu hakonja nko mu Majyaruguru ntabwo zikunda kuhaba, kubera ko ahantu hashyuha hakunze kuboneka ibyo kurya byazo nk’udukwavu n’utundi dusimba duto, yamara kuturya ikajya kunywa amazi hafi y’ibiyaga, imigezi n’ibidendezi.'

    Ndagijimana yavuze ko muri Pariki y’Akagera kubera ziba zifite umutekano zikunze kuhaba cyane.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri kariya gace, ziri kubaririza niba hari umuturage waba wabuze ihene kugira ngo bamenye nyiri iriya hene bafomoje muri ruriya ruziramire.

    Photos : Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayoza-Inzoka-ya-karundura-yasanzwemo-ihene-yari-imaze-kumira-bunguri

  • Aba mbere bashyikirijwe inzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage beretswe inzu bazaturamo
    Bamwe mu baturage beretswe inzu bazaturamo

    Bimwe mu bigize izo nyubako ni amatafari ya Ruriba, ndetse n’amabuye y’amakoro abajwe mu makaro abereye ijisho, kuzamuka muri izo nyubako hakaba harateguwe inzira ebyiri zirimo n’igenewe abafite ubumuga.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko uwo mudugudu wiyongereye mu byiza nyaburanga bigize ako gace dore ko ba mukerarugendo bakagize nk’iwabo kubera amahumbezi aturuka mu birunga n’izo Ngagi zahogoje amahanga.

    Ni umudugudu ugomba gutuzwamo imiryango 144
    Ni umudugudu ugomba gutuzwamo imiryango 144

    Meya Nuwumuremyi yagarutse ku mpamvu nyamukuru zo kubaka uwo mudugudu muri ako gace, agaragaza ko ako gace kari mu nkengero z’ibirunga hazwi cyane mu gukundwa na ba mukerarugendo, ngo ni yo mpamvu bakuye abaturage mu miturire y’akajagari babashyira mu miturire igezweho aho bamaze kwegerezwa ibikorwaremezo byemerera ako gace gufatwa nk’umujyi.

    Yagize ati “Ni inzu zubakiwe abatuye hano mu Kinigi, mu rwego rwo kubatuza mu buryo bunoze kandi bugezweho, ubutaka bwacu by’umwihariko hano mu Kinigi burahenze kandi burera cyane, ntibikwiye ko tubukoresha mu kajagari. Abaturage bari batuye batatanye cyane ugasanga no kubagezaho ibikorwaremezo ntibyoroshye, ariko ubu murabona ko hano nta kihabuze, ni umujyi mu yindi”.

    Arongera ati “Ni gahunda nziza ya Leta yo gutuza abantu uko bikwiye, ni yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gukura abaturage mu bwigunge, bubakirwa uyu mudugudu uteye amabengeza, aya mazu atandukanye n’uko twari dutuye aho byari akajagari, none batujwe mu mujyi nk’ahantu hafite umwihariko w’ubukerarugendo, ahari Pariki, ingagi zisurwa cyane, amahoteli mpuzamahanga n’ibindi. Uyu mudugudu uratuma aka gake ka Kinigi gatera imbere, ni inyongeragaciro ku bukerarugendo bubera muri aka gace”.

    Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo
    Aba ni bamwe mu baturage beretswe inzu bagomba guturamo

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yasuraga uwo mudugudu ku mugoroba wo ku itariki 27 Kamena 2021, yishimiye aho ibikorwa by’izo nyubako z’umudugudu bigeze, asaba ko ibisigaye bike bitarakorwa byakwihutishwa, abaturage bakitegura gutura mu nzu zabo.

    Kuba itariki 28 Kamena 2021 zigeze abo baturage bose bataratuzwa muri ayo mazu, ni uko hari ibigitunganywa birimo amasuku, kugeza ibikoresho byose mu byumba byose n’ibindi birimo ibitanda na matola bikomeje kugezwamo uko bwije n’uko bukeye.

    Kugeza ubu, bamwe mu baturage bamaze kwerekwa inzu zabo, aho basanze ibyangombwa byose byamaze kugezwamo birimo ibitanda na matola bigizwe n’igitanda cy’ababyeyi, icy’abashyitsi, icyumba cy’abana kirimo igitanda kigeretse biryamwaho hasi no hejuru, n’icyumba cy’uruganiriro kirimo intebe, televisiyo nshya ya Startames ya pouse 32, n’akumba ko gutekeramo karimo gaz nshya, hakaba n’ahagenewe amashyiga asanzwe ya kijyambere yubatse ku buryo butimukanwa, ubwiherero bugezweho amazi n’ibindi.

    Mu bindi byashimishije abahawe amazu ni intebe igezweho, yicarwamo byaba na ngombwa ikaramburwa igakorwamo uburiri, ikaba yakwifashishwa mu gihe bibaye ngombwa ko umuryango wakira abashyitsi benshi.

    Meya Nuwumuremyi Jeannine yishimira ko umudugudu w
    Meya Nuwumuremyi Jeannine yishimira ko umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wuzuye

    Ikindi cyatunguye abo baturage bagiye kwimurirwa muri izo nzu ni ukubwirwa ko buri muryango uzagenerwa telefoni igezweho (Smart phone), bavuga ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka abari abanyacyaro bakaba babaye abanyamujyi.

    Nk’uko Meya Nuwumuremyi yakomeje kubitangariza Kigali Today mu kiganiro kirambuye bagiranye ku bijyanye n’uwo mudugudu, ngo izo nzu uko ari 144 zirutana mu byiciro bibiri, aho hari izihagaze agaciro ka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri nzu harimo n’ibiyigize, hakaba n’indi yisumbuyeho ifite agaciro ka miliyoni 50.

    Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya gukoresha neza ibyo bikoresho birimo gaz, ubwiherero, gutegura amafunguro agezweho, isuku n’ibindi, ngo Akarere ka Musanze kageneye amahugurwa abaturage bazatuzwa muri izo nzu, aho urugero uwakoreshaga ubwiherero busanzwe yisukuza ibyatsi, ibyo byajyanye n’amateka kuko bagiye kujya bakoresha ubwiherero bugezweho busaba isuku y’amazi.

    Uretse izo nyubako abaturage bazatuzwamo, muri uwo mudugudu haragaragara n’ibindi bikorwa remezo birimo agakiriro kamaze kuzura, kagiye gufasha imyuga inyuranye irimo ububaji, gusudira, ubudozi ndetse n’abakora ubukorikorin bujyanye n’ubukerarugendo, havugururwa n’ikigo nderabuzima cy’icyitegererezo kizajya gitanga serivise z’ibitaro zirimo kuvura amenyo n’izindi ndwara, aho ibikoresho bya ngombwa byose byamaze kuboneka.

    Muri uwo mudugudu hubatswe kandi n’inzu zizororerwamo inkoko zigera ku bihumbi umunani, mu rwego rwo gufasha abazatura muri uwo mudugudu kubona indyo yuzuye, ndetse hagenwa n’aho amatungo yabo basanzwe boroye arimo inka n’ihene azororerwa, ku buryo usanzwe afite itungo yemerewe kuryimukana mu mudugudu.

    Inzu zirimo ibikoresho bitandunaye, iyi ntebe ishobora guhinduka uburiri
    Inzu zirimo ibikoresho bitandunaye, iyi ntebe ishobora guhinduka uburiri

    Muri uwo mudugudu kandi, hari n’amashuri anyuranye arimo ay’incuke, abanza n’ayisumbuye, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwishimira ko ishuri rya Kampanga ryamaze kongererwa agaciro bitewe n’uwo mudugudu nk’uko Meya Nuwumuremyi abivuga.

    Agira ati “Dufite GS Kampanga, ni ishuri dusanganwe ariko ryongerewe agaciro mu buryo bugaragarira buri wese, dufite ibyo bita Smart Classroom itarahigeze, harimo ikoranabuhanga muri ibyo byumba, hari Laboratwari zinyuranye, abana bubakiwe igikoni kigezweho n’aho bafungurira, bubakirwa ibibuga by’imikino birimo Football, ibibuga bya Volleyball, ibya basket. Mu by’ukuri ni ikigo cy’ishuri cyavuguruwe mu buryo bukomeye”.

    Uwo muyobozi kandi yagarutse ku mihanda ya kaburimbo yerekeza muri uwo mudugudu yamaze kuzura n’iri ku musozo ati “Imihanda yo mu mudugudu murabona ko yarangiye, uva muri santere ya Kinigi murabona ko wamaze gushyirwamo kaburimbo, mu gihe uva kuri INES-Ruhengeri ugatunguka muri uyu mudugudu na wo uri gutsindagirwa aho mu minsi mike uwo muhanda wa kaburimbo turaba tuwugendamo, hakaba n’uva hano mu mudugudu ugera Rushubi, na wo uri hafi kuzura, iyo mihanda ya kaburimbo tuyungukiye muri iki gikorwa cyo kubaka uyu mudugu”.

    Hari ibitanda muri buri cyumba
    Hari ibitanda muri buri cyumba

    Uburyo abo baturage bakiriye ayo mazu bagiye gutuzwamo

    Byari akanyamuneza ku baturage bari baje kwerekwa inzu bagiye guturamo, aho batangariye ibikoresho basanzemo, bavuga ko ubuzima bw’igiturage babusezereye bagiye kubaho kinyamujyi.
    Abenshi ngo bari barahawe amakuru y’impuha, baterwa ubwoba babwirwa ko bagiye gutuzwa nabi, ariko ngo aho bamenyeye ukuri bakanibonera ayo mazu, byabashimishije cyane, bashimira Leta y’u Rwanda yabubakiye uwo mudugudu.

    Izabiriza Ismayili ati “Ndishimye ku buryo bukomeye, inzu yanjye bamaze kuyinyereka ntungurwa n’ibyo nsanzemo ntanatekerezaga kuzatunga, ibaze kujya mu nzu ugasangamo televisiyo ntigeze ndota no mu nzozi, dore Gaz ya litiro 12, mbega intebe! Dore uburiri, eh narebye matola zishashe ku bitanda mpita njya koga ntekereza ko naba mfite umwanda nkaba nakwanduza ariya mashuka, ariko cyane cyane nishimiye iyi Flat Screen”.

    Ni inzu zubatse mu buryo bugezweho
    Ni inzu zubatse mu buryo bugezweho

    Izabiriza yavuze kandi ko yabanje kubwirwa amagambo mabi amuca intege zo kuba yakwimukira muri uwo mudugudu, ndetse we na bagenzi be babanza kwanga bavuga ko batazemera gutuzwa muri izo nzu, ariko ngo atungurwa no gusanga ari inzu ziteye ubwuzu.

    Ati “Ibyishimo ni byinshi, ubwa mbere hari abantu benshi babanje kudushyiramo amagambo y’urucantege, batubwira ko ngo bagiye kuducucika, ngo muri ubwo bucucike tuzapfa nk’inkoko zarwaye uburoro, twatekereza Corona uburyo ica ibintu, tugira ubwoba abenshi dutekereza kwanga kuzazizamo, ariko Leta yaradusobanuriye natwe twaziboneye ni nziza cyane, abatubwiye ayo magambo ni abantu batazi ibyiza Perezida wa Repubulika ari kutugezaho”.

    Umusaza witwa Bariyangira Fidèle ati “Ubwa mbere baje kuturemesha inama kwikiriza kwacu kukaba guke, tukumva turababaye kubera kudukura aho twari dutuye, rimwe badutambagije aya mazu, tuyabonye si ukubyina tugeza ubwo dushaka no kubyinisha amavi”.

    Arongera ati “Inzu ngiyi nayibonye ngiye gutura muri mu kirere, kwicara, kunezerwa ukegamira ku gatebe kawe, reba televisiyo, batubwiye ko nta masafuriya tuzazana, nta biyiko nta masahani none twabisanzemo bya kizungu, ahubwo bari baradutindiye kudutuzamo. Abana bariga hafi y’urugo, umubyeyi wacu Kagame ntacyo twamwitura, reba ngize imyaka 72 none agiye kunsazisha neza, turamushimiye arakarama”.

    Beretswe inzu zabo barazishimira banashimira Umukuru w
    Beretswe inzu zabo barazishimira banashimira Umukuru w’igihugu

    Nyiranzayirwanda Pelusi kuri we ngo kugera muri etaje byamutunguye, avuga ko ibinezaneza byamurenze asanzemo televisiyo, amashyiga ya gaz ndetse utungurwa no kubwirwa ko azahabwa na telefoni ya smart.

    Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika wafatanyije n’Imana batugeza muri etaje, si ngiyi se, hameze neza harimo ibitanda, gaz na televisiyo, none ngo bagiye kuduha na telefoni ya touch yo guhanaguzamo urutoki, iyo telefoni nayo nyitegerezanyije amatsiko ubu turi kwiga kuyikoresha, ntabwo nigeze ndota gutura muri itege, barabitubwiraga tukumva ari ukudusetsa none birabaye dore ndi hejuru muya gatatu”.

    Umukecuru w’imyaka 86 witwa Mwamirama Angella nawe yishimiye gutura muri etage ati “Imyaka yose maze, ibi ntabwo nigeze mbibona, aya mazu batubwiye ngo yitwa etage na televisiyo, ni amajyambere natwe tugiye gusirimuka, batubwiye ko bagiye kutwereka etage tugiye guturamo ndatangara ngira ngo ni ukutubenshya, none bibaye ukuri koko, ngiye kuyiryamamo bamaze kuyinyereka nabibonye nzasaza neza, Perezida wacu Imana imukomeze”.

    Imihanda ya kaburimbo igera muri uwo mu dugudu iri hafi kuzura
    Imihanda ya kaburimbo igera muri uwo mu dugudu iri hafi kuzura

    Biteganyijwe ko uwo mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi utahwa ku munsi u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora wo ku itariki 04 Nyakanga 2021.

    Ni inyubako zitezwe gutahwa tariki 04 Nyakanga 2021
    Ni inyubako zitezwe gutahwa tariki 04 Nyakanga 2021
    Minisitiri w
    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV aherutse gusura uwo mudugudu ashima aho ugeze


  • Kayonza: Inzoka yishwe bayisangamo ihene yari yamize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje nyuma y’aho ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, ku gicamunsi, umuyobozi w’amashuri abanza ya Mucucu, Mbarushimana Theophile agonze na moto inzoka y’uruziramire ikavamo ihene yari yamize.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mutesi Jackline, avuga ko ari ubwa mbere bumvise ko ako gace karimo inzoka zo muri ubwo bwoko.

    Avuga ko kuba hari iyahabonetse bishoboka ko hari n’izindi dore ko ako gace kegereye Pariki y’Akagera.

    Uwo muyobozi yizeza abaturage ko nta mpungenge bakwiye kugira zo kuba izo nzoka zabahungabanyiriza umutekano, kuko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bafatanye gukemura icyo kibazo, bityo abaturage barusheho kugira umutekano.

    Ati “Nibwo tumenye ko zihari kuko twabonye ikimenyetso ku yabonetse ejo, turiyambaza izindi nzego kugira dushakire hamwe igisubizo ku buryo abaturage bacu babaho mu mutekano.”

  • FERWAFA yabonye inkunga ya Miliyari ebyiri: Kubaka Hoteli birasubukurwa mu cyumweru kimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 25/02/2017 nibwo Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa Hoteli ya FERWAFA, ubu hakaba hashize imyana ine imirimo ihagaze.

    Iyi Hoteli y’inyenyeri enye yagombaga kuzura itwaye byibura hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba inafite ibyumba 88 izajya yakiririamo abantu batandukanye, ndetse n’amakipe y’igihugu akaba yahakorera umwiherero.

    Tariki 25/02/2017 ni bwo Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yashyize ibuye ry
    Tariki 25/02/2017 ni bwo Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa Hotel ya FERWAFA

    Nyuma y’iyo myaka yari imaze yarahagaze, FERWAFA yatangaje ko iyo mirimo igiye gusubukurwa bitarenze icyumweru. Ni nyuma yo kubona inkunga yavuye muri Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Maroc.

    Ni amakuru Kigali Today yahamirijwe na Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel Matiku, aho yavugaga ko banaganiriye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ribemerera kuba bakoresha iyo nkunga babonye

    Yagize ati “Iriya nyubako yari imaze hafi imyaka ine yarahagaze, imirimo yari igeze kuri 53%, twagombaga kubanza kurangiza amasezerano ya mbere yari ahari hagati y’Abashinwa, Federasiyo ndetse na PRISME yakurikiranaga iyo mirimo, ibyo byarabye birarangira barishyurwa”.

    “Nyuma hakurikiyeho gahunda yo gusubukura imirimo, inkunga twarayibonye ya Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Maroc, Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 250 mu madolari ya Amerika, binyuzwa muri FIFA na bo batwandikira ko iyo nkunga kuri ubwo bufatanye yabonetse ari yo tugomba guheraho”.

    Yakomeje ati “Isoko ryatanzwe ku Bashinwa ni Miliyari ebyiri na Miliyoni 600 Frws kugira ngo icyiciro cya mbere cyo kubaka kirangire ku buryo Hoteli yatangira gukora, ku buryo dushobora kwakira abantu mu byumba birenze 40 bizaba birimo”.

    Yavuze kandi ko igikorwa cyo kubaka kizamara amezi 10, ku buryo byibura mu gihe cy’umwaka Hoteli izaba ikora, aha Ferwafa kandi yavuze ko amafaranga yose ahari nta mbogamizi n’imwe bazagira, cyereka iyaturuka kuri rwiyemezamirimo.

    Igishushanyo mbonera cya Hoteli ya Ferwafa