Blog

  • The Ben na Pamella bakomeje guterana imitoma – #rwanda #RwOT

    The Ben w’ijwi ryiza kandi rikundwa n’abatari bacye mu Rwanda uri mu rukundo rukomeye n’umwe mu banyarwandakazi beza witwa Uwicyeza Pamella kuva mu mwaka wa 2019, we n’uyu mwali bakomeje kugenda berekana ko byange bikunde mu minsi ya vuba bashobora kuzereka imiryango n’inshuti ibirori.

    Mu mitoma y’urudaca batagisiba gutererana yerekana ko bifuza kugera ku mwanzuro w’ingenzi mu rukundo wo kubana ubudatandukana. Pamella abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabwiye amagambo meza icyamamare The Ben maze nawe aramusubiza abinyujije nawe kuri uru rubuga. Mu magambo yaherecyesheje ifoto yabo bombi Pamella yagize ati “Ntubyiteho mu maso hanjye ntihasaga neza.” 

    Yongeyeho ati “Nishimira uyu mugabo turi kumwe kandi ndamushimira cyane Imana nayo iragukunda cyane Mugisha!”. Ni amagambo arimo utuntu dukora ku mutima akomeza uwayagenewe amushimira kandi yuje urukundo rw’umukunzi nyawe. The Ben nawe ntiyazuyaje yahise ajya ku rukuta rwe amusubiza muri ya magambo yongeraho ati “Ndagukunda”. Kuri iyi foto aba bombi bagaragara bahagaze imbere y’indorerwamo ndende ari nayo yafatiwemo iyi foto. 

    Urukundo rwa The Ben na Pamella rugeze aharyoshye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107044/the-ben-na-pamella-bakomeje-guterana-imitoma-107044.html

  • Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w' umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo'Jenoside'!! #rwanda #RwOT

    Uwitwa Donatien Nshimyumuremyi ni umuhungu wa Kabuga Felisiyani, ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ubu akaba ari muri gereza aho ategereje urubanza mu mizi yarwo.

    Uyu Nshimyumuremyi kandi ni muramu wa Augustin Ngirabatware, we wamaze gukatirwa imyaka 32 amaze guhamwa n'uruhare mu byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Byari bimenyerewe ko we n'abandi bana b'abajenosideri bagerageza gutagatifuza ababyeyi babo bahekuye u Rwanda, ariko noneho aka ni agasuzuguro gakabije ku Banyarwanda ndetse no nyokomuntu aho iva ikagera, kubona umwana w'umujenosideri atinyuka kuvugira mu ruhame ko ijambo'jenoside'ridakwiye gukoreshwa.

    Aka gasomborotso kagomba guhanwa n'amategeko. Biri n'amahire, uyu mugome Donatien Nshimyumuremyi atuye mu Bubiligi, igihugu gifite itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho mu Bubiligi kandi habayo imiryango irengera inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Ibuka-Mémoire et Justice, DRB-Rugari, n'indi myinshi, ikaba rero ikwiye kwihutira kurega uyu mugizi wa nabi Donatien Nshimyumuremyi, n'abandi nkawe bigize indakoreka.

    Ubusanzwe Donatien Nshimyumuremyi afitanye ubumwe(solidarité criminelle) n'abandi bana b'abajenosideri, nka Marie-Rose Habyarimana, J. Luc Habyarimana, Bernard Habyarimana na Léon Habyarimana bo kwa Kinani Yuvenari Habyarimana na Kanziga Agatha 'Nyinawakazu'.

    Mu mahomvu yabo kandi banatumiramo abitwa Freeman Bikorwa usa n'ufite uburwayi bwo mu mutwe, Joseph Matata kuva na kera utagira rutangira, Elia Ngirabakunzi wiyemeje kuba umugambanyi, abuzukuru ba Dominiko Monyumutwa, n'abandi bataye umutwe, basigaranye gusa uwo kugoreka amateka y'uRwanda, azwi n'isi yose.

    Ibi bitabapfu babinyuza ku cyiswe'Salon y'Umutware TV', aho birirwa bikirigita bagaseka, bidoga ko ababyeyi babo ari 'abantu beza', ndetse 'bakundaga Abatutsi'.

    Namwe nimwibaze Agatha Kanziga ukunda Abatutsi, mutekereze Mbonyumutwa wakunze umututsi, n'abandi baparimehutu n'Interahamwe zarimbubye Abatutsi kuva kera, ariko ababakomokaho bati'ababyeyi bacu ni intangarugero'!Iri ni ifunwe ryo kubyarwa n' abicanyi kabuhariwe, ariko baramutse bagira ubwenge, bakwitandukanya nabo, cyane ko icyaha ari gatozi. Gusa nyine kubabarizaho gushyira mu gaciro, ni nko kubariza amata ku kimasa.

    Nk'uko twabivuze ako gatsiko karimo n'uwitwa Elia Ngirabakunzi, wahoze ari na depite wa PL nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ananiwe kwishyura amadeni atabarika afitiye amabanki, aboneza iy'ubuhunzi, aho yirirwa atukana kuva mu gitondo bukamwiriraho. Uyu Ngirabakunzi aherutse no gusaba imbabazi abo kwa Habyarima, ndetse nabo ngo barazimuha, yishinja kuba yaratinze kubasanga ishyanga ngo bafatanye gushira isoni no kwerekana urwango bafitiye uRwanda.

    Byaragaragaye ko kujenjekera abantu nk'aba bangiza byabatije umurindi, bigera n'aho bumva bashobora kurenga umurongo utukura.

    Aho bigeze ariko, dukwiye kubahagurukira rimwe twese, ntitwemere ko aba baswa badutobera amateka. Imyitwarire nk'iya Nshimyumuremyi niba idahagaze ku neza, igomba guhagarikwa n'amategeko, kandi muri izi nzererezi ntayo iri hejuru yayo.

    The post Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w' umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo'Jenoside'!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibi-byo-ni-agasuzuguro-gakabije-umuhungu-w-umujenosideri-ruharwa-kabuga-felisiyani-ageze-aho-gusaba-kutongera-gukoresha-ijambojenoside/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibi-byo-ni-agasuzuguro-gakabije-umuhungu-w-umujenosideri-ruharwa-kabuga-felisiyani-ageze-aho-gusaba-kutongera-gukoresha-ijambojenoside

  • Biteye ubwoba cyane: Inzoka yaragonzwe nyuma bayisangamo ihene yari imaze kumira (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abenshi inzoka nini zishobora kumira abantu cyangwa amatungo bazizi muri filime nka Anaconda n'izindi; si uko mu Rwanda hataba inzoka ariko izishobora kumira bunguri inyamaswa ntizari zizwi cyane.

    Ibi bintu bitari bimenyerewe byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ahagana saa Cyenda z'amanywa.

    Umugabo witwa Mbarushimana Théophile usanzwe ari umuyobozi w'ikigo cy'amashuri abanza cya Mucucu, yagonze inzoka nini ivamo ihene yari imaze kumira.

    Iyo nzoka uburebure bwa metero eshanu, abaturage bavuze ko yabaga hafi y'icyuzi cyizwi nko ku Cyamusenyeri.

    Mbarushimana Théophile wagonze iyi nzoka ubwo yambukiranyaga ijya gushaka amazi nyuma yo kumira ihene, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko akiyigonga byamuteye ubwoba bwinshi akomezwa n'abashumba bahise bahagoboka barayica.

    Ati 'Ni ikiyoka kinini cyagendaga mu muhanda kigwa mu ipine ya moto, ntabwo nihutaga cyane ahubwo cyaje gitunguranye kivuye mu bihuru kigwa mu ipine ya moto, abashumba bari aho bahise baza baragikubita kivamo ihene cyari kimaze kumira.'

    Mbarushimana yavuze ko akimara kugonga iyo nzoka nini ubwoba bwamwishe cyane. Ati 'Urumva njye nambukiranyaga umuhanda kigwa mu ipine nenda kugwa, abashumba bambwiye ko bayumvaga mu bihuru igenda. Ni inzoka nini cyane ifite umubyimba munini ku buryo iteye ubwoba.'

    Src: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-inzoka-yaragonzwe-nyuma-bayisangamo-ihene-yari-imaze-kumira-amafoto/

  • Basanga hakenewe ivugururwa ry’amasezerano y’imicungire y’amashuri ya Kiliziya hagati yayo na Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, ukurikirana ibigo by’amashuri bya Kiliziya Gatorika muri Diyosezi ya Butare, avuga ko itegeko ry’uburezi rivugururwa kenshi, n’amavugurura aheruka yabaye muri Gashyantare 2021, nyamara amasezerano y’imikoranire hagati ya Leta na kiliziya Gatolika ku bijyanye n’amashuri yubatswe na kiliziya yo ntavugururwe.

    Ibi ngo bituma hari ibitagenda neza mu mikorere y’ibyo bigo by’amashuri ku buryo atekereza ko icyafasha ari uko n’amasezerano yasinywe hagati y’izo mpande zombi mu 1987 yavugururwa, n’inzego z’ibanze zicunga iby’imyigishirize zikayamenya.

    Agita ati “Hari umurongo Diyosezi iba ishaka ko ibigo by’amashuri yashinze binyuramo kugira ngo abana barerwe bijyanye n’uko ibyifuza. Kuba nta masezerano bigaragaramo, bituma tugongana n’inzego ziba zivuga ngo ibyo mukora ko ntaho tubizi”.

    Atanga urugero rw’isomo ry’Iyobokamana, aho usanga nta barimu bo kuryigisha bahari. Ati “Gusa ubu Leta itwemerera ko iri somo ryigishwa, nyamara kuba nta masezerano ryanditswemo bituma rigira imbogamizi, urugero ku mubare w’amasaha rigomba kwigishwamo mu cyumweru n’imfashanyigisho yo kwifashisha”.

    Yunganirwa na Charles Ukobukeye uyobora GS Karama, uvuga ko usanga hifuzwa ko habaho umwalimu wihariye wigisha Iyobokamana nyamara ugasanga uryigisha yigisha n’andi masomo, ati “uwonguwo ntabwo twebwe twamubona”.

    Yongeraho ko amasezerano yo mu 1987 hari ibyo adasobanura bijyanye n’igihe tugezemo, urugero nk’aho muri iki gihe amashuri yubatswe na kiliziya byagiye bigaragara ko akeneye kwagurwa, hanyuma Leta igashyiramo izindi nyubako.

    Ati “Ayo mashuri mashyashya yubatswe na Leta ku butaka bwa Kiliziya, azaba ayande?”

    Jean Bosco Kabanda uyobora TTC Cyahinda, avuga ko mu masezerano yo mu mwaka wa 1987 hari ahavuga ko “Igihe nyiri ikigo ashatse gukoresha icyo kigo ibindi abimenyesha Leta mu mezi 12 mbere. Urugero Kiliziya ishobora gufata nka TTC Cyahinda ikavuga ngo ishaka kororeramo amatungo. Urumva se iri tegeko ryakora muri ikigihe?”

    Ibi ngo hari n’aho byagaragaye Leta yubatse amashuri ku kigo cy’Abadivantisiti, hanyuma ishuri ba nyiraryo barihindura iryigenga.

    Indi mbogamizi ku kuba ariya masezerano ari aya kera, ngo ijyanye n’ishyiraho ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri nk’uko bivugwa na Kabandana.

    Agira ati “Ubundi nyiri ikigo ni we ushyiraho abayobozi. Aho bipfira ubu ni uko hari aho usanga bashyizeho abayobozi batabanje kubivuganaho na kiliziya ndetse n’andi madini. Ugasanga umuyobozi agiyeho n’abamwungirije nta n’umwe bumvikanyeho na ba nyiri ikigo”.

    Musenyeri Philippe Rukamba, Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, na we avuga ko bananiwe kugera ku bwumvikane na Leta, bituma habaho kutumvikana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze rimwe na rimwe.

    Ati “Wenda hari nk’umudiregiteri dushatse gushyira aha, umuyobozi akakubwira ngo ntabwo bijyanye n’amategeko, wamubaza uti ayahe, akakubwira ay’ubu tutumvikanyeho, wowe ukamubwira aya kera, yashaje”.

    Yongeraho ko kuri ubu barimo gushakisha ukuntu ayo masezerano yazavugururwa, kandi ko bitazatinda kugerwaho.

  • Leta yahumurije abanyeshuri bari ku mashuri bagiye gutaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “Twari twasabye ko abanyeshuri barangiza ibizamini tariki ya 30 Kamena, abandi bazabirangiza tariki ya 1 Nyakanga, gusa Leta yateguye uburyo abanyeshuri bazagera iwabo.”

    Minisitiri Gatabazi avuga ko mu gufasha abanyeshuri gusubira mu miryango bazabanza gupimwa harebwa uko bahagaze kugira ngo batanduza abandi kandi abarwaye bazafashwa.

    Byari biteganyijwe ko abanyeshuri biga mu myaka ya 4, 5, 6 mu mashuri abanza hamwe n’amashuri yisumbuye bagomba kurangiza umwaka mu kwezi kwa Nyakanga.

    Uretse abiga mu myaka isoza amasomo aho abanyeshuri bazakora ikizamini cya Leta bagombaga kuguma ku ishuri bagakora ibizamini abandi bagombaga gutaha iwabo.

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko Minisiteri y’Uburezi izatanga amabwiriza agenga abanyeshuri.

  • Miss Naomie amaze kunsaza| Kadaffi yongeye gushimangira urukundo akunda Miss Naomie – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kadaffi Pro umaze kumenyerwa nk'umukamezi wakamejeje akaba ndetse yareruye akavuga ko akunda Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yongeye kuvuga ko urwo akunda Miss Naomie ari urw'akadasohoka. Ni mu kiganiro Kadaffi Pro yagiranye na Chita Magic Tv aho yari yatumiwe nk'umutumirwa. Muri iki kiganiro kandi yari kumwe na mugenzi we, Papa Cyangwe, babana muri Rocky Entertainment, wari waje kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise NZONZE.

    Nkuko Kadaffi yabivuze yavuze ko ahora yishimye kuko afite umukunzi urusha abakobwa bose bo ku isi ubwiza. Uwo ntawundi ni Miss Naomie Nishimwe.

    Aya magambo Kadaffi yavuze kandi aje akurikira andi uyu musore aherutse kuvuga ubwo ifoto ye na Miss Naomie yajyaga hanze ari nayo ndetse yazamuye imbamutima z'abantu benshi bagahita bemeza ko aba bombi bafitanye urukundo.

    Kadaffi na Miss Naomie

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-amaze-kunsaza-kadaffi-yongeye-gushimangira-urukundo-akunda-miss-naomie/

  • Covid-19: Amashuri yose harimo na Kaminuza ar… – #rwanda #RwOT

    Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima:

    Ingendo zirabujijwe guhera sa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM).

    Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM).

    Abantu barakangurirwa kwirinda ingendo zitari ngombwa, bakava mu rugo mu gihe ‘hari impamvu zikomeye amateraniro rusange harimo ubusabane z’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe.

    Ibiro by’inzego za Leta n’iby’Abikorera (Public and Private Offices) birafunze.

    Abakozi bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    Inama zose zirabujijwe. Amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze, Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021 azatangwa na Minisiteri y’Uburezi.

    Resitora zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (take away). Insengeri nazo zirafunze.

    Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

    Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuykoreramo. Utubari twose tuzakomeza gufunga

    Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR Test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda Covid-19.

    Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.

    Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya yazo afunguye, ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa neza.

    Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    Imihango y’ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero birasubitswe.

    Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) birafunze.

    Pisine na Spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora siporo mrui hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.

    Umutwe w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

    Mu bihe bisigaye by’Igihugu, ingamba zikurikira zizakomeza gukurikizwa mu gihe cy’ibyumweru 2:

    Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

    Ingendo hagati y’Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za servisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    Inama zikorwa imbonankubone zemerewe gukomeza. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

    Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 amasaha 72 mbere y’uko inama iba.

    Amateraniro rusange harimo ubusabane n’ibirori bitanduaknye, byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose birabujijwe.

    Ibikorwa by’ingenzo za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

    Ibikorwa by’inzengo z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

    Amasoko n’amaduka azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

    Resitora na cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by’ubushobozi bwazo.

    Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 10.

    Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. 

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ni we washyize umukono kuri iri tangazo

    Ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 ziratangira gukurikizwa tariki 01 Nyakanga 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107055/amashuri-yose-harimo-na-kaminuza-arafunze-insengero-zirafunze-abakozi-bose-ni-ugukorera-mu-107055.html

  • Yavukiye i Rwamagana, irohamira ku Mumena! Ur… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa Tariki 10 Gicurasi 2014 mu karere ka Rwamagana nibwo ikipe y’intara y’iburasirazuba yazamutse mu cyiciro cya mbere itsinze ikipe ya Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi. Umukino ubanza wari warabereye i Kigali Sunrise FC itsinda Bugesera ibitego 2-0 mu gihe mu mukino wo kwishyura amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.


    Sunrise FC ikiri mu cyiciro cya kabiri 

    Iyi kipe mu myaka 2 ya mbere yari iy’intara y’Iburasirazuba, gusa nyuma tariki 21 Kanama 2016 Sunrise FC yeguriwe Akarere ka Nyagatare ihita yerekezayo aho yakiniraga kuri sitade Amabati. Muri gahunda ya Perezida wa Repubulika yo kubaka amasitade, mu 2019 Sunrise FC yimukiye ku kibuga gishya cyari kimaze kuzura ariho imaze imyaka 2 ikinira.


    Mu mwaka wa mbere w’iyi kipe yagaragaje amashagaga ndetse n’igitinyiro ubwo yarangizaga shampiyona ku mwanya wa 4 n’amanota  40 irangiza imbere ya Rayon Sports yari ifite 38. Mu mwaka w’imikino  2015/ 2016 iyi kipe yasubiyeho  inyuma iba iya 8 n’amanota 35 dore ko amakipe yari yariyongereye aba 16. Ku mwaka wakurikiyeho 2016/ 2017 Sunrise FC nabwo yasubiye inyuma kuko Shampiyona yarangiye iri ku mwanya wa 9 n’amanota 33.


    Umwaka w’imikino 2017/2018 Sunrise FC twavuga ko yisubiyeho kuko yabaye iya 7 n’amanota 38, 2018/2019 Sunrise FC yagarukiye ku mwamba kuko yabaye iya 13 n’amanota 34 ikurikirwa na Gicumbi, Kirehe na Amagaju zimanuka mu cyiciro cya 2. Mu 2019/2020 shampiyona yahagarariye ku munsi wa 23 Sunrise iri ku mwanya wa 7  n’amanota 30 ndetse rutahizamu wayo Babuwa Samson arangiza afite ibitego byinshi bigera kuri 15. None umwaka w’imikino 2020/2021 wari umwaka wa 7 mu cyiciro cya mbere usize Sunrise irohamye mu cyiciro cya 2 n’amanota icyenda.

    Gatera Musa wazamuye iyi kipe, ubu ari gutoza Espoir FC ndetse yashoje ku mwanya wa 3

    Moses Basena wari umwaka we wa 2 atoza Sunrise FC ndetse akaba yafatwaga nk’umubyeyi muri  Nyagatare aho yagiye azamura abana baho nka Byinshi Daniel, Nyamuramgwa, ejobundi akaba yari yamaze kwinjizamo bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 harimo Jimmy Gatete, Muvunyi Danny na Hoziyana Kennedy.


    Basena wambaye imituku ni we mutoza mukura wa Sunrise FC 

    Kuva kuri Gatera Musa wazamuye iyi kipe, Jean Marie Ntagwabira, Jimmy Mulisa, Chidhe Ibe Andrew Evaritse Ntamugabumwe, Cassa Mbungo, Gatera Alphonse, Bisengimana Justin, ndetse na Moses Basena Sunrise FC imanutse inyuze mu biganza by’abatoza 9 barimo abanyamahanga 2 Chidhe Ibe Andrew ukomoka muri Nigeria na Moses Basena ukomoka muri Uganda.

    Bugesera FC niyo kipe isigaye ihagarariye Uburasirazuba nyuma ya Kirehe yamanutse 2019 na Rwamagana yari yamanutse mbereye yaho. Ntagihindutse ikiciro cya 2 kizaba kirimo amakipe y’iburasirazuba ariyo; Sunrise FC, Nyagatare FC, Akagera FC Rwamagana City, Etoile de L’est ndetse na Kirehe FC. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107048/yavukiye-i-rwamagana-irohamira-ku-mumena-urugendo-rwa-sunrise-fc-yari-imaze-imyaka-7-mu-cy-107048.html

  • Amashuri arafunzwe muri tumwe mu turere n’Umujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamwe n’ibindi byemezo bikubiye muri iryo tangazo birimo ko n’ingendo zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri (18:00), bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga 2021.

  • BREAKING : Amashuri, ibiro bya Leta n’iby’abikorera birafunze, gera mu rugo ni saa 18:00,… #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rivuga ko aya mabwiriza azatangira kubahirizwa tariki 01 Nyakanga, areba Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

    Aya mabwiriza mashya kandi avuga ko ingendo zibujijwe kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00′) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00′).

    Iri tangazo rivuga kandi ko inama zose ziba imbonankubone zihagaze ndetse n’ibirori byose byaba ibibera mu rugo ndetse n’ibindi.

    Rivuga kandi ko amashuri yose yaba ay’incuke, abanza, ayisumbuye na za Kaminuza afunzwe ariko abanyeshuri bagomba gukora ibizamini bya Leta bakazashyirirwaho amabwiriza yihariye na Minisiteri y’Uburezi.

    Muri turiya Turere kandi, inzu zicuruza amafunguro zizwi nka Resitora zizajya zitanga serivisi ku bayatahana ibizwi nka Take away.

    Aya agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, avuga kandi ko insengero zose zifunzwe.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-Amashuri-ibiro-bya-Leta-n-iby-abikorera-birafunze-gera-mu-rugo-ni-saa-18-00