Blog

  • Myugariro wa APR FC ntakozwa ibyo kongera amasezerano #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC ukina ku ruhande rw’ibumoso, Niyomugabo Claude ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe, ni nyuma y’uko atabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Niyomugabo Claude yinjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2019 avuye muri AS Kigali, mu myaka 2 yari ayimazemo akaba atarabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Mu gihe asoje amasezerano ye, amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore yanze kongera amasezerano kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina ndetse akaba atanizeye ko anongereye yazawubona.

    Amakuru avuga ko umuhagarariye ushinzwe kumushakira isoko, Museveni Robert mu rwego rw’ahazaza h’umukinnyi we, na we adashaka ko yongera amasezerano ahubwo agomba kujya ahantu akina ku buryo yongera kuzamura urwego rwe akongera no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Rayon Sports ni imwe mu makipe yifuza uyu mukinnyi ngo ajye kuyifasha mu bwugarizi bwayo kuko ihafite ikibazo.

    Niyomugabo Claude ntiyifuza kongera amasezerano muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-ntakozwa-ibyo-kongera-amasezerano

  • Icyo abaturage bavuga ku ruzinduko rw’Abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byatewe n’uburyo abaturage babonye Abakuru b’ibihugu basabana, abayobozi b’Intara basabana nta rwikekwe, inzego z’umutekano zibarinze zisabana, abakora mu nzego z’iperereza bakorera hamwe.

    Ni ibyishimo ku batuye umujyi wa Gisenyi babonye Perezida Kagame atwaye mu modoka Perezida Tshisekedi baganira bishimye, kuko uyu mubano bavuga ko bawitezeho byinshi birenze amasezerano yasinywe mu guteza imbere ubuhahirane, ahubwo no kubana neza kw’abatuye ibihugu byombi.

    Mbananayo wari mu mujyi wa Gisenyi wabonye imodoka z’abayobozi agira ati “Twarabibonye turishima kuko tuzi ko Perezida wacu adushakira ibyiza. Twizera ko baganiriye ibizatugirira akamaro, tukabana neza n’abaturanyi, tugakorana neza nta rwikekwe”.

    Mbananayo avuga ko asanzwe akora akazi k’ubuyedi mu mujyi wa Goma ariko hari igihe ku mupaka bitagendaG neza Umunyarwanda agahohoterwa.

    Ati “Byagiye bibaho Umunyarwanda ku mupaka agahohoterwa, tukakwa amafaranga n’ibyangombwa byo kutunaniza bitewe n’umwuka wabaga utari mwiza. Ubwo abayobozi babanye neza n’abakozi ku mupaka bazajya badufata neza kuko badufashe nabi bitashimisha abakuru b’ibihugu”.

    Ku ruhande rw’abanyecongo bavuga ko bishimiye kwakira Perezida Kagame, ibi bikaba byararanzwe n’uburyo bahagaze ku muhanda baje ku mwakira ari benshi bavuga ngo “Urakoze”.

    Basuye ahangijwe n
    Basuye ahangijwe n’imitingito

    Abanyekongo benshi, cyane abatuye umujyi wa Goma, kumva Perezida Kagame mu mujyi wa Goma byari ibintu bidashoboka, umujyi utinywa kubera umutekano mucye wa hato na hato, umujyi wegereye ishyamba ry’ibirunga rihoramo abarwanyi ba FDLR bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bakunze kurangwa n’ibikorwa byo kwica no gushimuta, ibikorwa biheruka bikaba birimo urupfu rw’uwari Ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC, Atannasio.

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bagira bati “Turishimye cyane kubera guhura kw’abakuru b’ibihugu kuko natwe abaturage tuzabyungukiramo. Hari abacuruzi bato bambukiranya umupaka buri munsi baje gucuruza i Goma natwe tukajya i Gisenyi, nk’uko Perezida wacu yagiye Gisenyi kureba Perezida Kagame na we akaza i Goma, turabibashimira”.

    Issa ni umuturage wa Goma, avuga ko kubona Kagame mu mujyi wa Goma bigaragaza ubushake b’abakuru b’ibihugu mu kubana neza.

    Ati “Guhura kwabo byadushimishije kuko bigaragaza ejo hazaza h’ibihugu byacu, kubona kagame yaje i Goma byatunyuze, azi umutekano mucye duhorana hano, kuba yahaje ni ikimenyetso gikomeye kuko ni ubwa mbere tumubonye. Izindi nshuro yahuye na Perezida Kabila byaberega ku mupaka ariko kuba yemeye kuza i Goma bigaragaza ubushake afite ku banyekongo”.

    Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma
    Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma

    Abanyekongo batangariye umubano w’abakuru b’ibihugu byombi bavuga ko bidasanzwe ko abakuru b’ibihugu bagenderana iminsi ikurikirana.

    Umwe mu nzego z’umutekano mu barinda Perezida Tshisekedi, yabwiye Kigali Today ko ibyo Perezida Kagame na Tshisekedi bamaze kugeraho iyo bikorwa ku gihe Perezida Kabila yari ku butegetsi, imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo iba yararangiye, ndetse ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwari kuba bugeze kure.

    Si abaturage basanzwe bishimye gusa kuko n’abayobozi bishimye, Guverineri Habitegeko Francis ari mu baherekeje Umukuru w’igihugu kwakira Perezida Tshisekedi i Rubavu ndetse yambuka n’umupaka ajya i Goma, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Twahuye na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Ndima Constant, tuganira imibanire myiza, urujya n’uruza rw’abaturage, dushobora kwigana urugero duhabwa n’Abayobozi b’ibihugu byacu”.

    Umwe mu bayobozi mu Karere ka Rubavu ati “Harakabaho u Rwanda na RDC, murakoze Perezida Kagame na Tshisekedi gukomeza ubufatanye bw’ibihugu u Rwanda na RDC bizana hamwe igihe cyose”.

    Abaturage bishimiye umubano hagati y
    Abaturage bishimiye umubano hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi

    Kagame ubwo yari imbere y’itangazamakuru yavuze ko kubana neza kw’ibihugu byombi abaturage bazabyungukiramo, urugero atanga ni aho abanyekongo bakiriwe mu Rwanda mu gihe cy’iruka rya Nyiragongo.

    Na ho Perezida Tshisekedi avuga ko u Rwanda rwatekereje gutanga ubufasha bwakira abaturage ba RDC bahungiye mu Rwanda ibirunga mbere y’uko Perezida Tshisekedi abisaba.

    Yagize ati “Nahamagaye Perezida Kagame musaba kwakira abaturage bacu bahungira i Rubavu mu gihe cy’iruka ry’ibirunga, nsanga yarangije gutanga amabwiriza yo kubakira”.

    Basuye ahangijwe n
    Basuye ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo

    Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC ashobora kuba intangiriro mu bufatanye bw’ihugu byombi nk’uko bishobora gufasha akarere mu kunga umurunga w’ubumwe, kuko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mujyi wa Goma, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi yahise ajya guhura na Perezida Tshisekedi.

    Abaturage bari benshi ku mihanda
    Abaturage bari benshi ku mihanda


  • Umunyamakuru Kalinijabo ngo Urumogi ruzahingwa n’abanyabubasha kuko ari nabo barwinjizaga mu Gihugu (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na UKWEZI TV, Kalinijabo avuga ko iyo havuzwe urumogi, benshi bihutira kumva ko runyobwa n’urubyiruko ariko ngo si ko biri kuko hari n’abantu bihagazego barunywa.

    Ati 'Bakaba bafite nk’akazu bagenda bakarutumura cyangwa se bakaba bajya kuri hoteli runaka bakarutumurirayo.”

    Kalinijabo avuga ko abantu nk’abo barimo n’abakomeye, biha gahunda yo kujya banywa urumogi ku buryo hari abafata nk’umunsi umwe mu cyumweru wo kunywa kuri kiriya gihingwa bakunze kwita umugongo w’ingona.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye Iteka rya Minisitiri rikubiyemo amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi birimo n’urumogi.

    Ririya teka rigena ibyo abantu bazasaba uburenganzira bwo guhinga biriya bimera, bagomba kuzaba bujuje.

    Uyu munyamakuru Kalinijabo ubu winjiye mu byo gusesengura, avuga ko n’ubundi abinjizaga urumogi mu gihugu ari abantu bakomeye.

    Ati 'N’ubundi ba banyabubasha bari bafite ububasha bwo kwinjiza urumogi mu Gihugu, ku ikubitiro bazaba aba mbere mu kwaka uburenganzira bwo kuruhinga.'

    Ngo abanyabubasha avuga barimo 'wenda umuntu uri mu rwego rwa Guverinoma ku mwanya runaka, umuntu uri hejuru mu Gisirikare cyangwa mu Gipolisi cyangwa se umunyemari.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Kalinijabo-ngo-Urumogi-ruzahingwa-n-abanyabubasha-kuko-ari-nabo-barwinjizaga-mu-Gihugu-VIDEO

  • Uganda yemeje umuti ukiza COVID ukoze mu bimera 100% #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti muri Uganda kizwi nka NDA (National Drug Authority), cyatangaje ko uwo muti ukorwa mu byatsi bikoreshwa mu buvuzi gakondo hagabanywa ibimenyetso by’indwara nyinshi.

    Ikigo NDA cyafashe icyo cyemezo hashize icyumweru kiburiye abaturage ngo birinde gukoresha uwo muti uzwi nka Covidex, kivuga ko utaremezwa.

    Kaminuza y’ikoranabuhanga y’i Mbarara, ahigisha Profeseri Patrick Ogwang wakoze uyu muti, na yo yavuze ko uyu muti ari uwayo, ivuga ko wari wagejejwe ku isoko mbere yuko ubanza kunyura mu nzira yemewe.

    Ikigo NDA kivuga ko kuwemeza kwashingiye ku igenzura ry’ibanze, ubushakashatsi bwawutangajweho, ndetse n’inyigo ku kureba niba nta kibazo uteje.

    Kandi ngo uwahanze ako gashya na we yakuyeho ibivugwa bidafitiwe gihamya ko uvura ukanarinda Covid-19.

    Hashize amezi menshi uyu muti ugeze ku isoko.

    Abawucuruza bawugurishaga ku giciro kitageze ku idolari rimwe ry’Amerika.

    Ariko nyuma yuko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongereye mu gihugu mu nkubiri ya kabiri y’iki cyorezo, igiciro cyaratumbagiye kigera ku madolari 22 (agera ku 21,000 y’u Rwanda).

    Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatandatu, Uganda yashyizeho gahunda ya guma mu rugo kubera kwiyongera gukomeye kw’abarwayi ba Covid-19, kwatumye abajya mu bitaro barushaho kwiyongera ndetse n’abapfa na bo bakiyongera.

    Muri Uganda abantu barenga 850,000 bamaze gukingirwa Covid-19, aho abibandwaho ari abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi, abarimu, abageze mu zabukuru, ndetse n’abasanzwe bafite ubundi burwayi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Uganda-yemeje-umuti-ukiza-COVID-ukoze-mu-bimera-100

  • Musanze: Bagura kandagira ukarabe ntizimare kabiri bitewe n’abajura bahita baziba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kandagira ukarabe bazihambiranyaho imigozi ngo abajura bataziba
    Kandagira ukarabe bazihambiranyaho imigozi ngo abajura bataziba

    Abavuga ibi, ni bamwe mu bafite amaduka y’ubucuruzi, bakorera muri iyi centre, bemeza ko abantu badukanye ingeso yo kwiba kandagira ukarabe, kandi ubwo bujura bukaba buri gufata indi ntera.

    Umucuruzi Kigali Today yasanze mu mu iduka acururizamo ibinyampeke yagize ati: “Umujura agira atya akaza, akigobeka ahantu batamubona, agacungira imbere y’iduka umucuruzi n’umuguzi barimo imbere. Muri cya gihe bagiciririkanwa cyangwa kugurisha, uwo mujura akaba ateruye ya kandagira ukarabe, akayijyana, ntiwongere kumuca iryera”.

    Imiterere ya kandagira ukarabe benshi mu bacururiza muri iyi centre bakunze kwifashisha, ziba ari izisudiriwe mu byuma, hakaba izikozwe mu bikoresho bya pulasitiki z’indobo cyangwa amajerikani, baba baracometseho uturobine dusohokeramo amazi bakaraba intoki.

    Amaduka menshi Umunyamakuru wa Kigali Today, yagerageje kugeramo yo muri iyi centre, abahakorera ikibazo cyo kwibwa izo kandagira ukarabe bagihuriyeho; aho batunga agatoki inzererezi zirimo n’abana baba barataye ishuri, birirwa muri iyi centre aribyo bibagenza.

    Uwitwa Uwimbabazi Anastasie yagize ati: “Ari kandagira ukarabe n’ibasin biba biri kumwe barabitwara, yewe n’isabuni iyo bayihasanze ntibayisiga. Iyo bigenze gutyo uwayibwe yisakasaka andi mafaranga akugura indi nshya, kugira ngo umukiriya ataza akabura uko akaraba, cyangwa ukayigura bwangu wirinda gucibwa amande”.

    Abacuruzi bamwe ubu bahisemo kujya bazizirikisha imigozi ikomeye bahambira ku nkingi z’amaduka bakoreramo, cyangwa bakayihambiranya n’ikindi gikoresho iba iteretseho, kugira ngo n’ugerageje kuyiba ntibimworohere.

    Undi mucuruzi ati: “Ubu ni bacye bagitegerereza abakirya mu maduka imbere. Bamwe twiyemeza kwirirwa tukavirwa n’izuba hano hanze, twicaye imbere y’amaduka, aho twabaye nk’abazamu birirwa bacunga ko batatwibira za kandagira ukarabe. Kuko nta mafaranga wabona yo guhora usimbuza indi mu gihe yibwe”.

    Busogo iri mu mirenge iri imbere kugira abarwayi benshi ba Covid-19 mu Majyaruguru

    Amakuru aturuka mu nzego z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, agaragaza ko Umurenge wa Busogo ari wo uri ku isonga mu mirenge igize iyi Ntara y’Amajyaruguru, mu kugira umubare munini w’abanduye icyorezo Covid-19. Akarere ka Musanze uwo Murenge ubarizwamo n’ubundi kari imbere y’utundi turere tw’iyi Ntara, mu gihe nanone iyi ntara, na yo iza ku mwanya wa kabiri mu gihugu, aho ikurikira Umujyi wa Kigali mu kugira umubare munini w’abanduye iki cyorezo.

    Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, yabwiye abaturage bo muri uyu Murenge ko iri atari ishema ryo kuratira abandi. Ati: “Baturage b’Umurenge wa Busogo, ibi mubyumve neza ko kuba ku isonga mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19 atari ishimwe cyangwa igihembo cyo kwishimira. Birababaje kubona abantu bakomeje kwitwara nabi, bituma muri aka gace hagaragara ubwiyongere bw’icyorezo. Mu by’ukuri twumve neza ko igisubizo cyo gukumira Covid-19 cyangwa kuyirwanya, tutakibonera mu kurembywa na yo, ngo tujyanwe mu bitaro aho abaganga batwongerera umwuka. Nimuzirikane ko ahubwo ko igisubizo cyo kuyirwanya, kiri mu kubahiriza inama zose n’amabwiriza inzego z’ubuzima zidutegeka”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye abaturage b’Umurenge wa Busogo, ko bibabaje kubona hakigaragara abagifite imyumvire ikiri hasi ituma bakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ntacyo bikanga.

    Yagize ati: “Muri abo barwayi benshi tuvuga uyu Murenge ufite, barimo n’abari gukurikiranwa bari mu ngo zabo mu Midugudu. Abantu bakomeje kwizirikira mu myumvire yabo yo kubwirwa, ariko ntibumve ko twugarijwe. Ni ibintu bibabaje kugera mu iduka ryuzuye ibicuruzwa, ariko ridafite kandagira ukarabe, cyangwa n’ihari idakoreshwa. Abakora ayo makosa, mu gihe babyibukijwe, bakamera nk’aho bakuwe mu bitotsi. Ntabwo tugomba gusinzira imbere ya Covid-19 ikomeje kudusubiza inyuma gutya inadutwara ubuzima bw’abacu”.

    Ku kibazo cy’ubujura bwa kandagira ukarabe kigaragazwa n’abakorera muri centre ya Byangabo, ubuyobozi buvuga ko bitumvikana ukuntu umucuruzi ashobora gushobora gucunga umutekano w’ibyo acuruza akananirwa gucunga umutekano wa kandagira ukarabe iteretse imbere y’iduka rye.

    Basanga iki ari ikibazo n’ubundi cy’imyumvire ikiri hasi, abacuruzi bakwiye gukosora ndetse n’abagira uruhare muri ubwo bujura bagahamagarirwa kubureka hakiri kare.

    Icyakora ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’iyi centre y’ubucuruzi, bwizeza abahakorera ko bugiye kurushaho gukaza ingamba zizaca intege abakora ubwo bujura; ariko uruhare runini rukaba urw’abakorera muri iyi centre umunsi ku wundi.


  • Muhitira Félicien wagombaga kwitabira Imikino ya Olympic i Tokyo yahagaritswe #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Komite Olempike mu Rwanda, rivuga ko Muhitira Félicien alias Magare kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena yavuye mu mwiherero atabisabiye uburenganzira Umutoza ndetse n’ubuyobozi bwa Komite Olempike.

    Iri tangazo rivuga ko ku bw’iyo mpamvu uyu musore wari umwe mu basiganwa ku maguru wari kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Olempike yahise ahagarikwa mu myitozo ndetse 'Akaba atazitabira imikino ya Olempike ya 2020 izabera i Tokyo.'

    Rikomeza rigira riti 'Ibi bitewe no kurenga ku mabwiriza n’amategeko y’imyitozo yo mu mwiherero yo kuba yarasohotse nta ruhushya by’umwihariko kurenga ku mabwiriza yafashwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nk’uko byasabwe na Tokyo.'

    Iri tangazo kandi rivuga ko Muhitira Félicien AKA Magare abaye ahagaritswe mu ikipe y’Igihugu y’abasiganwa ku maguru kugeza igihe kitazwi.

    Komite Olempike kandi isaba abakinnyi bo gusiganwa ku maguru kubahiriza amahame ngengamyitwarire yose no kurangwa n’imyitwarire iboneye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Muhitira-Felicien-wagombaga-kwitabira-Imikino-ya-Olympic-i-Tokyo-yahagaritswe

  • Burundi: Perezida Ndayishimiye yirukanye umuyobozi w' ikigo kubera imikorere mibi iharangwamo #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye Evariste yasuye Ikigo rusange cy'Ubwikorezi (OTRACO /Office de Transport en Commun) asanga kirangwamo imikorere mibi ahita yirukana uwari umuyobozi wacyo avuga ko atazongera kuhagera n' umunsi n' umwe.

    Perezida Ndayishimiye yirukanye uyu muyobozi witwa Albert Maniratunga wayoboraga kiriya kigo OTRACO ubwo umukuru wa kiriya gihugu yagisuraga kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021.

    Icyo kigo cyasinye amasezerano yo gutanga impushya zemeza ko ibinyabiziga bifite ubuziranenge ariko Perezida Ndayishimiye yasanze iki kigo kidatanga ziriya mpushya kandi amasezerano yarasinywe muri 2015.

    Iki kigo cyagombaga kujya gitanga ziriya mpushya kubantu bo mu murwa mukuru wa Gitega, no mu Ntara ya Ngozi na Bururi mu gihe ahandi bitangirwa i Bujumbura.

    Ibi byababaje Perezida wa kiriya gihugu ahita afata icyemezo cyo guhagarika uriya muyobozi wa kiriya kigo amushinja kumubeshya ndetse kimwe n'abakozi bakoranaga n'uriya muyobozi bategetswe kutazagaruka muri kiriya kigo.

    Ayo masezerano avuga ko izo mpusha zategerezwa gutangura gutangirwa ku mugwa mukuru Gitega, mu ntara ya Ngozi na Bururi inyuma y'amezi atandatu, ariko gushika ubu ntakirakorwa.

    Prezida Ndayishimiye yaciye akura mu mabanga yiwe yo kurongora OTRACO Albert Maniratunga amwagiriza kumubesha, anategeka ko we n'abakozi b'ishirahamwe GST badasubira gukoza ikirenge muri ico kigo.

    Ndayishimiye yavuze ko muri Gashyantare yari yavugishije uriya wari umuyobozi wa OTRACO akamubwira ko bitarenze amezi abiri batangira gutanga izo mpushya ariko ko bitigeze bikorwa.

    Umukuru w'u Burundi yavuze ko muri kiriya kigo harimo ruswa nyinshi ati 'Ruswa itangirwa hano ndayizi ni na byo byatumye habaho akajagari.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/30/burundi-perezida-ndayishimiye-yirukanye-umuyobozi-w-ikigo-kubera-imikorere-mibi-iharangwamo/

  • Nyagatare: Bemeje ingengo y’imari ya 2021/2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Njyanama y
    Njyanama y’Akarere ka Nyagatare

    Ni Inama Njyanama idasanzwe yateranye ku wa kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, yiga ku ngingo eshatu zirimo kwemeza impinduka ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2020/2021, kwemeza ingengo y’imari y’umwaka 2021/2022 ndetse no kwemeza ibipimo by’imisoro n’amahoro.

    Umwaka w’ingengo y’imari y’Akarere ka Nyagatare wa 2020/2021 wari ufite ingengo y’imari ingana na Miliyari 37,580,145,080Frw mu gihe umwaka wa 2021/2022 ufite ingengo y’imari ingana na Miliyari 31,922,079,384 Frw.

    Agaragaza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategrkimana Fred, yavuze ko ingengo y’imari ya 2021/2022 yabagabanutse bitewe ahanini n’ibikorwa binini byagabanutse.

    Ati “Ingengo y’imari yagabanutseho bitewe n’ibikorwa binini bitazakorwa ku bwinshi nk’umwaka ushize. Twubatse ibyumba by’amashuri birenga 1080 n’ubwiherero n’ibindi byose bitwara arenga miliyari 3. Ubu ntabwo tuzubaka ibyumba byinshi, ntituzubaka imihanda myinshi, ubwanikiro bwaragabanutse ndetse nta na ruhurura tuzubaka”.

    Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azaturuka muri Leta no mu bigo bya Leta ndetse no mu misoro n’amahoro.

    Ni ingengo y’imari igabanyije mu nkingi eshatu, aho ubukungu bufite 21%, imibereho myiza y’abaturage ifate 61%, mu gihe inkingi y’imiyoborere myiza n’ubutabera itwara 18%.

    Ingengo y’imari ijyanye n’iterambere ingana na Miliyari 18,558,513,446Frw na ho azajya mu ngengo y’imari isanzwe izafasha mu mirimo isanzwe ikaba Miliyari 13,363,565,938 Frs.

    Bimwe mu bikorwa birimo ni ukwagura ikigo nderabuzima cya Nyagatare, kwagura ivuriro ry’ibanze rya Gakagati rikajya ku rwego rw’ikigo nderabuzima no kubaka imihanda ya kaburimbo ku burebure bwa Kilometero esheshatu.

    Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Nyagatare kandi yemeje ibipimo by’imisoro n’amahoro aho ibiciro bitandukanye, hashingiwe ku kuba isoko ryubakiwe, ritubakiwe cyangwa riri mu cyaro cyangwa muri santere z’ubucuruzi.

    Umujyi wa Nyagatare by’umwihariko mu isoko ahubakiwe hacururizwa imyaka umusoro wagiye ku mafaranga 8,000Frw ku kwezi na ho ahandi 5,000 Frs. Ni mu gihe kandi andi masoko yubakiwe ahandi umusoro ari 5,000Frw kugera ku 1,000 mu cyaro kandi hatubakiye.


  • Clarisse Karasira n’umugabo we mu mushinga uzafasha urubyiruko rukennye 10.000 #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuhanzikazi Clarisse Karasira ubwo umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie yasozaga amashuri.

    Clarisse Karasira wifashishije ifoto ya Ifashabayo Sylvain Dejoie ubwo yasaozaga amashuri, yavuze ko bagiye gushinga Ikigea Dejoie Africa Education Fund (DAEF) ugamije kurandura ubukene.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Clarisse Karasira yagize ati 'Twizeye ko mu buzima bwacu nibura tuzafasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye rufite impano kubona uko biga.'

    Uyu muhanzikazi uherutse kurushinga n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie witiriwe uriya muryango wabo Dejoie Africa Education Fund (DAEF), avuga ko bizeye ko iriya ntego yabo bazayigeraho.

    Ati 'Imbere y’Imana ntakidashoboka.'

    Clarisse Karasira mu bihe byatambutse yagiye agaragara mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye aho anafite umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa nk’ibi aho akunze gufasha abana bafite ubumuga by’umwihariko bw’uruhu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Clarisse-Karasira-n-umugabo-we-mu-mushinga-uzafasha-urubyiruko-rukennye-10-000