Blog

  • Ibizakwereka ko umukunzi wawe asigaye akwanga urunuka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yegob yifashishije urubuga rwa 'Elcrema' yakusanyije bimwe mu bimenyetso icyenda bishobora kukwereka ko urukundo uhabwa ari urwo ku munwa gusa.Umukunzi wawe yamaze kukwanga.

    1.Ahora yisegura ku makosa ye

    Umuntu muri kumwe mu rukundo ukabona buri gihe mwagiranye gahunda ntiyayubahirije, ahubwo afite impamvu zidashira zabimuteye. Ujye ugira amakenga kuko hari ubwo aba adashaka kubikora kuko atagukunda, ugomba kugenzura niba impamvu zibimutera zumvikana cyangwa ari uburyo bwo kukwibuza gahoro gahoro.

    2.Yigira ntibindeba

    Abantu babiri bakundana baba bakwiye gufatanya ibikorwa bitandukanye kugira ngo urukundo rwabo rurusheho kugenda neza. Iyo uwo muri kumwe ubona nta kintu yitayeho, ari wa muntu uhamagara gusa we ntabikore, umuntu utagufasha mu bibazo runaka ufite n'ibindi nk'ibyo, ujye utangira kugira amakenga umuganirize umenye impamvu, kuko ni ikimenyetso kitari cyiza cy'umubano wanyu.

    3.Ntabwo akwereka amarangamutima y'urukundo

    Urukundo si ikintu wafata cyangwa ngo urebe ahubwo rugaragarira mu marangamutima yanyu mwembi. Nubona umukunzi wawe nta marangamutima adasanzwe akwereka, ukabona ntaho utandukaniye n'abandi bantu basanzwe kuri we, ujye umenya ko ibyo akubwira by'uko agukunda bikeneye gusuzumanwa ubushishozi.

    4.Aba afite abandi bagabo/abagore bakururana cyane

    Niba ufite umukunzi akaba afite abandi bantu ubona bakundanye cyane ndetse washaka no kwinjira mu mubano wabo ukabona biramubabaje, ujye umenya ko ukwiye gukurikirana iby'uwo mubano wo ku ruhande, kereka iyo ari inshuti uzi.

    5.Arajarajara

    Umuntu ugukunda bya nyabyo, ubona ari wowe gusa ahanze amaso ndetse ibyo akora ubona ari wowe byibandaho. Niba umukunzi wawe akwereka urukundo rudasanzwe uyu munsi, ejo ukabona ntarwo cyangwa ararwerekeza ahandi, ugomba gutangira kugira amakenga.

    6.Ashaka ko umukorera byinshi we ntacyo akora

    Umuntu utagukunda bya nyabyo, iteka ryose aba afite ibyo agusaba n'ibyo ashaka ko umukorera, ariko ugasanga we ntacyo yaguha. Aba yifuza ko wamuhora iruhande, ariko wowe wamushaka ntumubone. Ibi bizakwereka ko atagukunda ahubwo hari inyungu runaka agukurikiyeho.

    Nk'urugero ashobora kukuburira umwanya mu gihe umukeneye, ariko yaba agukeneye agakora uko ashoboye akabona uwo mwanya ndetse ugasanga yabishyizemo imbaraga. Ushobora kumusaba ko mujyana gusenga akabyanga, ariko yaba ashaka ko muryamana agakora ibishoboka byose mukabonana.

    Igihe cyose umuntu akoresha imbaraga zidasanzwe akwifuza ariko ntazikoreshe umwifuza, ugomba gutangira kumugiraho amakenga.

    7.Urukundo rwanyu ntabwo arugira ikintu cy'ibanze mu buzima bwe

    Iyo umuntu aha ikintu agaciro, abigaragariza ku mwanya agiha, niba umuntu avuga ko agukunda, ariko ukabona nta mwanya aguha, ni ngombwa ko wibaza kuri urwo rukundo. Ubundi umuntu ugukunda yagakwiye kukubonera umwanya, nubwo utaba uwo kubonana imbonankubone ariko mukaba mwaganira birambuye kuri telefoni n'ibindi nk'ibyo.

    8.Arikunda cyane

    Umukunzi wawe niba ubona ahora aharanira inyungu ze mu rukundo, ukabona icyo agusabye arifuza ko kigerwaho ariko wowe icyo umusabye akitarutsa, ukwiye gutangira kugira amakenga. N'iyo byaba bigoye ko icyo usabye ukibona buri gihe, hari ubwo umuntu yigomwa agakora ikintu runaka kubera urukundo agufitiye, ibyo bikwereka ko agufite ku mutima bitari ibyo kubeshya.

    9.Nta bidasanzwe akora mu rukundo rwanyu

    Urukundo rurangwa n'ibintu bidasanzwe, ari na byo bituma ruryoha. Kimwe mu bizakwereka ko umuntu mukundana atangiye kureba ahandi ni uko uzasanga ibintu birimo gutanga impano n'utundi tuntu yari asanzwe akora abihagarika nta mpamvu ifatika, nk'ikibazo yagize mu kazi cyangwa ibihe bitoroshye runaka, ukabona aretse ibintu byose mu buryo udashobora gusobanura.

    Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-umukunzi-wawe-asigaye-akwanga-urunuka/

  • Niyo Bosco avuze ikosa rikomeye M. Irene yakoze| Ibyo kurarura Vestine na Dorcas| Yabivuze byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe hano mu Rwanda yavuze ikosa rikomeye umujyanama we, Irene Murindahabi, yakoze. Ni mu gihe hamaze iminsi havugwa ikibazo cyari hagati ya Irene ndetse na Vestine na Dorcas. Ibi Niyo Bosco yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

    Mu magambo ye bwite Niyo Bosco yasobanuye ikosa Irene yakoze mu magambo akurikira: Ibintu byabaye Irene nigeze kubimubwira kuri anniversaire ndamubwira nti ugabanye kwigira Yesu kuko nturiwe ntiwanashobora kuba we, urimo uragerageza kuba umuntu mwiza ugakabya kandi bizagukoraho niryo kosa ngewe mushinja, yararengerwye arakabya, yakabije gufasha abantu. Yarakabije! Yashyizemo icyizerw kinshi mu gufasha abantu niryo kosa ngewe mushinja.

    Muri iki kiganiro kandi Niyo Bosco yavuze ku muntu wigeze kumwandikira amubwira ko we na bagenzi be barimo kurarura Vestine na Dorcas avuga ko byamubabaje cyane kandi ntabwo aribyo kuko ntaho bahera bararura bariya bana ndetse nta n'ibyo bafite babaha ngo bibararure.

    Source : https://yegob.rw/niyo-bosco-avuze-ikosa-rikomeye-m-irene-yakoze-ibyo-kurarura-vestine-na-dorcas-yabivuze-byose/

  • Umupolisi ukiri muto yirashe arapfa ,ubwo yamenyaga ko umukunzi we yambitswe impeta n'undi musore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupolisi w'imyaka 35 yirashe arapfa ubwo yamenyaga ko umukunzi we yambitswe impeta nundi musore.Ibi bikaba byabereye muri karitsiye Gisyo, zone Kanyosha mu mujyi wa Bujumbura mugihugu cy'i Burundi.

    Aya makuru anemezwa n'igipolisi cy'i Burundi aho bavugako, Gilbert w'imyaka 35 y'amavuko yiyahuye aho yari avuye kureba umukunzi we akamubura ndetse agahabwa amakuru ko uwo mukobwa yamaze kumwanga aribwo yahise afata umwanzuro wo kwiyahura akoresheje imbunda.

    Amakuru avugako uyu musore w'umu polisi yari amaze igihe kigera ku myaka itatu akundana n'uyu mukobwa ndetse ngo bari basanzwe bafitanye imishinga y'ubukwe bakabana nk'umugore n'umugabo.

    Aba bombi ngo bari baherutse kugaragara barikumwe mu mujyi, bategura ibyo bashobora kuzifashisha mugihe bazaba bagiye kubana, ibi ngo bikaba aribyo byatumye uyu musore yiyahura mugihe yamaraga kumenyako uwo yateganyaga kuzamubera umugore yamaze kwambikwa impeta nundi musore bagiye kurushinga.

    Source : https://yegob.rw/umupolisi-ukiri-muto-yirashe-arapfa-ubwo-yamenyaga-ko-umukunzi-we-yambitswe-impeta-nundi-musore/

  • Umuhanzi Cyusa yavuze aho yakuye miliyoni 120 arimo kubakisha inzu ye ya etaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike hamenyekanye inkuru yuko umuhanzi Cyusa Ibrahim wamamaye hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda mu ndirimbo ziri mu njyana ya gakondo, yatangiye kubaka inzu y'igorofa ku Ruyenzi. Mu kiganiro 102.3 Kiss Fm yagiranye na Cyusa ku munsi w'ejo bamubajije aho yakuye amafaranga arimo kubakisha inzu dore ko byavugagwa ko yaba afite aba diaspora bayamuhaye.

    Cyusa yabwiye Kiss Fm ko amafaranga arimo kubakisha (Miliyoni 120 z'amafaranga y'U Rwanda) yayakuye ku muziki. Cyusa avuga ko amaze imyaka 2 mu muziki akaba yarakoze ibitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda. Yavuze ko ibi byose abigejejweho no kuba yarizigamiye bikaba bigiye gutuma yubaka inzu ya etaje.

    Cyusa yavuze ko ibi agezeho ntamuntu utabigeraho ahubwo icyangombwa ni ukumenya icyo umuntu ashaka ndetse n'icyo ashaka kugeraho bityo agaharanira kukigeraho.

    Iyi niyo nzu Cyusa arimo kubaka ku Ruyenzi

    Cyusa Ibrahim

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-cyusa-yavuze-aho-yakuye-miliyoni-120-arimo-kubakisha-inzu-ye-ya-etaje/

  • Ibintu bidasanzwe wamenya kuri TIKTOK imaze kwigarurira imitima y'abatari bake ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu bimeze nkaho buri munsi hakorwa porogaramu (app) nshya igamije guhuza abantu haba muburyo bw'amajwi, amashusho ndetse nubutumwa. Niyo mpamvu kuriyi nshuro twahisemo kubegeranyiriza yinshi kurubuga nkoranyambaga rugezweho cyane rwitwa TikTok.

    Ni urubuga rumaze igihe gito cyane kuko rwashyizwe kumugaragaro mu kwezi kwa cyenda (Nzeli) mu mwaka wa 2016. Uru rubuga rwashingiwe kohererezanya amashusho (video) hagati y'abarukoresha ahanini biturutse kukuba abantu benshi biganjemo urubyiruko kuri ubu bakeneye kwiyerekana kandi ugasanga biba bikeneye imbuga zabugenewe ni muri urwo rwego rero hashinzwe TikTok.

    Kugira wumve uburyo uru rubuga rumaze kwigarurira abatuye isi wamenya ko rumaze kurusha Instagram abakiriya kuba abantu benshi cyane basigaye barukoresha. Ubusanzwe TikTok isanzwe ifitwe na kompanyi y'abashinwa yitwa ByteDance, ikaba ibereyeho gukwirakwiza amashusho manini ari hejuru y'amasegonda 60 ari nayo mpamvu itangiye guca kuri Instagram kuko yo itabasha kugaragaza amasegonda arenze 59 gusa.

    Ibirenze ibi kandi nuko tiktok yifitemo ubushobozi bwo kunonosora amashusho (video editing) ugiye gukwirakwiza utiriwe ukenera izindi program nkuko bigenda kuzindi mbuga nkoranyambaga, iki gituma urubyiruko rukiri mu myaka yo hasi ruyikunda cyane. Nyuma yo kuba tiktok ifite uwo mwihariko inafite izindi gahunda zisanzwe zifitwe nimbuga nkoranyambaga harimo nka, gukunda (Likes), kugira icyo uvuga kubyo abandi bakwirakwije (comments) ndetse no gusangiza abandi ibyo wabonyeho (share).Bivuze ko kugira ngo ubone ibyo abandi bashyizeho nuko uba wabanje kubakurikira (follow).

    Uru rubuga rukimara kujyaho abenshi bavugaga ko mugihe uri kuyikoresha ishakisha iminwa ikoresheje camera ya telephone bityo yo ubwayo ikabasha kwikorera akazi karimo kongera ubwiza ku ifoto (maquillage), nyamara hanyuma yibi byagaragaye ko tiktok ibasha no kuvumbura ibindi bikorwa nyirayo aba ari gukora mugihe ayifunguye akiyerekezaho camera. Nkiyo uri kubyina cyangwa uri gukora imyitozo (gymnastics) tiktok ihita ibimenya maze ikanonosora ifoto iyishyiraho ibintu byose birebana nigikorwa urimo ikurikije ibyo yabonye.

    Uretse ibi kandi abantu benshi batangiye kuyifashisha cyane biyegereza umubare w'ababakurikira aho usanga nk'abanyarwenya bifashisha tiktok bikabafasha gusetsa abantu ari nako babyaza umusaruro ibikorwa byabo. Uru rubuga rumaze gutera imbere cyane ndetse hari n'abantu bamaze kumenyekana cyane babikesha uru rubuga harimo nkuwitwa Tony Hawk uzwi cyane mu kugendera kunkweto (skateboarding), ndetse nundi witwa Jimmy Fallon.

    Nkuko byatangajwe n'ikigo Tech Crunch cyavuze ko kuva mu kwezi kwa 09 2018 tiktok yarushije cyane imbuga zikomeye ku isi nka facebook, Instagram, youtube na snapchat ndetse igahita inazicaho. Kugeza kuwa 14-11-2019 tiktok yarimaze gukurwa kuri internet (download) n'abantu barenga miliyari imwe na miliyoni 500 nkuko imibare yo kuri app store na google play yabigaragazaga.

    Kuri ubu tiktok isaba umuntu wese ushaka kuyifungura kuba agomba kuba afite imyaka byibuze 13 kuzamura, gusa ikibazo gikomera nuko kimwe nizindi mbuga zose bashyiraho imyaka ntarengwa ariko ntibabishyiramo imbaraga kubera ko haba hari uburyo bwinshi umuntu utarageza iyo myaka ashobora gukoresha agatunga urubuga rwe.

    Icyakora buri wese agirwa inama yo kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga mugihe cyose abifitiye ubushobozi ariko bikaba byiza zitakugize imbata kuko zangiza byinshi mubuzima bw'umuntu.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bidasanzwe-wamenya-kuri-tiktok-imaze-kwigarurira-imitima-yabatari-bake-ku-isi/

  • “ Nibikomeza kwanga mu mupira ndisubirira ku muziki da ” – KNC asubiza abamubajije ku bijyanye n'umuziki we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC yasubije abantu bamubajije ku bijyanye n'umuziki yakoraga mu minsi yashize kuri ubu akaba asa nk'uwabihagaritse. Ni mu kiganiro Urubuga rw'imikino yagiriye kuri Radio Rwanda.

    Nkuko KNC yabitangaje yavuze ko umuziki atawuretse burundu ahubwo avuga ko nibikomeza kwanga mu mupira w'amaguru azisubirira mu muziki agakomeza gukora indirimbo ndetse no kuririmba muri rusange.

    KNC asanzwe ari Perezida w'ikipe ya Gasogi United ya hano mu Rwanda

    Source : https://yegob.rw/nibikomeza-kwanga-mu-mupira-ndisubirira-ku-muziki-da-knc-asubiza-yasubije-abamubajije-ku-bijyanye-numuziki-we/

  • Rwatubyaye Abdul n'umukunzi we bagiye kwibaruka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamida usanzwe ari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul, myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n'ikipe y'Igihugu Amavubi, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu.

    Uyu mugore yatangaje ibi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite inda nkuru mu bihe bitandukanye.

    Kuri imwe muri izi foto, uyu mugore yashyizeho amagambo agira ati 'Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo!'

    Hamida yakomeje agira ati 'Ijwi ryiza buri mubyeyi yishimira kumva ni ugutera k'umutima w'umwana atwite! Rukundo umutima w'umuhungu wawe uri gutera.'

    Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdoul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

    Aba bombi batangiye gutinyuka guhamya urukundo rwabo muri 2019, nyuma y'uko Rwatubyaye Abdul atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018.

    Uyu mukunzi wa Rwatubyaye atuye muri Indonesia, akaba asanzwe afite abana babiri. Imfura ye ifite imyaka icyenda, uwa kabiri afite imyaka itatu.

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdul-numukunzi-we-bagiye-kwibaruka/

  • Hashyizweho Minisiteri ishinzwe Ubumwe n’Uburere mboneragihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Yitwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikazajya yitwa Minisitry of National Unity and Civic Engagement mu rurimi rw’Icyongereza.

    Mu nzego zari zisanzwe zifite inshingano zo kwita ku Bumwe, kubungabunga umurage w’amateka ndetse no gutoza uburere mboneragihugu, harimo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingoro z’Umurage ndetse na Komisiyo ishinzwe Itorero ry’Igihugu.

    Inama y’Abaminisitiri yafashe kandi umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali na tumwe mu turere muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ guhera ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 kugera ku itariki 26 z’uku kwezi, ‘kubera ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19′.

    Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uturere dusigaye na two tuzakomeza kugendera ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kuba abantu bageze mu ngo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa kumi z’igitondo.


  • Nadia wo muri City maid avuze ku musore wamwatse ruswa y'igitsina| Ku bamwita slayqueen umva icyo ababwira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sandra Ishimwe wamamaye cyane muri Filime y'uruhererekane ya city maid ku izina rya Nadia yavuze uko umusore yamwatse ruswa y'igitsina kugirango azamugire icyamamamare maze akamubera ibamba, ibintu avuga ko aticuza ahubwo ko yakoze amahitamo meza. Ibi Sandra yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Transitline Tv.

    Sandra yabwiye umunyamakuru wa Transitline Tv ko akinjira mu ruganda rwa sinema nyarwanda yahuye n'ibibazo bitandukanye aho yahuye n'umusore akamubwira ko namuha amahirwe azamugira umustsr. Sandra nk'umwana muto wari ukinjira muri sinema yumvise ko ayo mahirwe uwo musore amubwira wenda ari nko gukundana nawe nyamara umusore we yifuzaga ko baryamana.

    Sandra yagiye gusura uwo musore aho atuye nkuko yari yabimusabye maze ahageze umusore ashaka ko baryamana nyamara Sandra nta myaka y'ubukurw yari afite. Sandra yahise amubwira ko arimo gukomanga ku muryango wa gereza ndetse amubwira ko niba ari ibyo yifuza kugirango amufashe kuba icyamamare ko bitashoboka aba amuhakaniye atyo.

    Sandra yavuze ko uwo musore kuri ubu bavugana gake ariko akeka ko aho aba ari yishimiye urwego Sandra amaze kugeraho muri sinema. Sandra yahereye aha agira inama abana b'abakobwa kwirinda kwirukira ibintu vuba vuba ku buryo byanabakoresha amakosa arimo no kwishora mu ngeso mbi ahubwo ababwira gutegereza igihe cyabo cya nyacyo kikazagera bakabigeraho binyuze mu nzira nziza.

    Muri iki kiganiro Sandra yagiranye na Transitline Tv kandi yavuze ku bijyanye n'umuntu ushobora kumwita Slayqueen ndetse n'uko yabyakira. Yagize ati ” Umuntu unyise slayqueen yaba anyise umukobwa atabasha kw'achievinga kuko umuntu ubasha kwakira ubuzima mbayemo cyangwa ubasha kubika ubwiza bwanjye akaba yanabwongera Ni umuntu ubonako ashobora kumbera umugabo cyangwa se guhagarara muri wa mwanya. So, umuntu unyita slayqueen ni wa muntu ubonako mpenze cyangwa se ndi mu buzima atabasha kugeraho atanifuza kugeraho ahubwo ashaka gutesha agaciro ako kanya “.

    Sandra uzwi nka Nadia muri city maid

    Source : https://yegob.rw/nadia-wo-muri-city-maid-avuze-ku-musore-wamwatse-ruswa-yigitsina-ku-bamwita-slayqueen-umva-icyo-ababwira/