Blog

  • Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (I) #rwanda #RwOT

    Umwami ndamusubiza nti Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye? (Nehemiya 2:3)

    Aya magambo aboneka mu gice cya mbere n’icya kabiri cy’igitabo cya Nehemiya mwene Hekaliya ubwo yari ibwami i Shushani yakiriye amakuru yazaniwe na bene se barimo Hanani wazanye n’abandi bagabo bari baturutse i Buyuda

    Aba bakaba ari abari bararokotse batajyanywe mu bunyage i Babuloni ari imbohe, Imana Ishimwe burya ntabapfira gushira Imana ijya igira abo irokora bazayikorera umurimo ni cyo cyatumye natwe iturokora.

    Nehemiya akibabona ngo yababajije amakuru y’i Yerusalemu maze bamubwira ko abasigaye batajyanywe nk’imbohe bahuye n’amakuba menshi baratukwa ndetse n’inkike z’i Yerusalemu zirasenywa n’amarembo yaho aratwikwa.

    Nehemiya ngo amaze kwakira aya makuru ararira cyane yicara hasi amara iminsi ababaye yiyiriza ubusa asenga, asaba uruhushya rwo kujya iwabo, kugeza ubwo umwami amenye umubabaro we akamwemerera kujya kubaka no gusana ibyangiritse iwabo akamuha n’urwandoko rw’inzira ndetse amwemerera n’inkunga y’ibiti azubakisha agasana amarembo y’i Yerusalemu yari yarahiye.

    Mbese ujya ugira agahinda ugasenga iyo wumvise iby’iwanyu bitagenda neza? Imana igufashe kuba nka Nehemiya no gusengera umurimo w’Imana ugamije gusana no kubaka ibyasenyutse.

    Abantu benshi bumva amakuru y’umurimo bakayakwiza kuri Youtube no ku zindi mbuga nkoranyambaga aho kuba abubatsi bafite ishyaka ryo gusana ibyasenyutse ahubwo bagafatanya n’abasenya.

    Imana idushoboze kuba nka Nehemiya wagize ishyaka ryiza.

    Tuzakomeza tureba igice cya gatatu n’icya kane icyo Nehemiya yakoze ageze i Yerusalemu.

    Mugice 1 n’igice cya 2 turebye ko Nehemiya yashatse amakuru y’umurimo yamara kuyamenya akarira kandi agasenga bigatuma ahabwa uburenganzira bwo kujya gusana iwabo.

    Imana ibahe umugisha. Mwari kumwe na mwene So Mwalimu Innocent.

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya.html

  • Niba waratoranyijwe n’Imana urahiriwe #rwanda #RwOT

    Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe.Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe. Zaburi 65:5

    Imana ishimwe yo ihamagara abantu ibakuye mu mwijima uteye ubwoba, ikabiyegereza ikabahaza ibyiza byo mu nzu yayo. Amahirwe aruta ayandi ni ukwinjira mu muhamagaro w’Imana kuko nibwo wabaho ubuzima Imana ikwifuzaho ukora imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo wahamagariwe gukora.

    Nkwifurije gutoranywa n’Imana niba utarabona ayo mahirwe, kandi niba waratoranyjwe ntiwiteshe ayo mahirwe guma mu buntu bw’Imana no mu muhamagaro wayo nibwo uzahazwa ibyiza byayo. Imana ibafashe mu izina rya Yesu Kristo Amen!

    Wakurikira kandi n’iyi nyigisho: UMUHIRWE NI NDE MU ISI ? || Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Niba-waratoranyijwe-n-Imana-urahiriwe.html

  • Twigire hamwe Igitabo cya Nehemiya (II) #rwanda #RwOT

    Irembo ry’isōko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze, umutware wo mu butware bw’i Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo, yubaka n’inkike y’ikidendezi cy’i Silowa aherekeye isambu y’umwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu mudugudu wa Dawidi. (Nehemiya:3:15)

    Uyumunsi turakomeje tureba imirimo yo gusana amarembo ya Yerusalemu mbere y’uko tuva mu gice cya gatatu n’icya kane cy’iki Gitabo cya Nehemiya tubanze turebe amwe mu marembo yasanwe yingenzi ku Bisiraheli n’umumaro wayo.

    Mbese Iri rembo ry’isoko ritwigisha iki?

    Twavuze ko Yerusalemu yari ifite amarembo 12 ari yo miryango 12 ya Isirayeli kandi buri rembo ryari rifite icyo rivuze ku Bisiraheli.

    Tuzareba amwe mu marembo yasanwe n’ubwo tutazabona umwanya wo kuyavuga yose, ariko tuzavuga kuri macye y’ingenzi cyane.

    Iri rembo ry’isoko rigereranywa n’amazi kandi mumenye ko amazi agaragaza ubuzima buhindutse bw’uwizera wese. Agaragaza impinduka dukwiye kugira. Ikindi na none nk’uko byanditswe muri Yohana, ubuzima twaherewe muri Kristo Yesu buduhindukiramo isoko y’amazi yubugingo hanyuma na twe tukaba abahesha abandi ubuzima.

    Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho (Yohana 4:14).

    Uyu murongo utwigisha ko irembo ry’isoko ari igihe ab’itorero bafite ubugingo buzima bayobowe n’Umwuka Wera ugereranywa n’isoko y’amazi y’ubugingo.

    Iyo iyi soko yakamye muri wowe bisobanura ko irembo ry’isoko ryasenyutse biba bisaba kongera kurisana ugasaba iyo migezi ikongera ikadudubiza muri wowe.

    Mbibutse ko amazi yose atamara inyota, ugomba no kureba iriba umaze iminsi unyweraho kuko habaho n’amazi y’ibirohwa!!!! Biterwa n’iriba wanywereyeho.

    Umuririmbyi Ati najyaga njya kwiriba ry’isi mfite inyota nyinshi cyane naba ngiye kunywa agakama ubwo nkayabura nkiheba ariko asoza avuga ati 'None ni Yesu umpaza wenyine nta rindi zina nemera.

    Ese iri rembo ry’isoko muri wowe ni rizima? Ntabwo rikwiye gusanwa? Tekereza urebe niba ritarasenyutse.

    Ese ubuzima Kristo yaguhaye kubwo kumwizera buguhindukiramo isoko kugira ngo nawe ugeze amazi ku bandi bishwe n’umwuma?

    Mureke dusane irembo ry’isoko maze imigezi y’amazi yubugingo yongere idudubize muritwe. Amen.

    Iyi ndirimbo ya 33 mu zo Gushimisha Imana reka itubere isengesho twese uyu munsi.

    1
    Ndagushimiye, Mukiza,
    Urukundo wankunze;
    Nuk’ umpindur’ umugende
    W’ amazi y’ ubugingo.
    Mb’ umugende gusa, Yesu,
    Wuzuyemw’ imbaraga
    Z’ agakiza kawe, Mwami,
    Kabone kuntembamo !
    2
    Mb’ umugend’ ugez’ amazi
    Mu mitim’ isaraye,
    Ibone kunyw’ agakiza
    K’ ubutumwa bw’ ineza.
    3
    Mb’ ikibindi cyawe, Yesu:
    Nuk’ unyoz’ untunganye,
    Maz’ unyuzuz’ ayo mazi,
    Ni yo Mwuka w’ Imana.
    4
    Mb’ umugabo wo guhamya
    Uburyo wankijije:
    Waranguze ngo mb’ uwawe,
    Nuk’ unyuzure rwose.
    5
    Yesu suk’ Umwuka Wera
    Mu mutima wanjy’ ubu,
    Kugira ngo ngez’ amazi
    Yawe mu basaraye!

    Umwigisha: Ev Innocent.

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-Igitabo-cya-Nehemiya-II.html

  • Umupfakazi Mariam wiciwe umugabo we azira ubukristo, yagumanye ukwizera #rwanda #RwOT

    Buri minota 5 umukristo umwe ku isi yicwa azize kwizera kwe. Tekereza kubona umugabo wawe, umuvandiwe wawe cyangwa se papa wawe, yishwe n’umutwe w’abahezanguni kubwo kwizera kwabo(Ubukristo)! Ese wakomeza uhagaze mu kwizera? Ibi nibyo byabaye ku miryango myinshi ubwo umutwe ugendera ku matwara akaze ya kisiramu, Islamic state (ISIS) wicaga abakristo 21 b’abanya Egypt.

    Mu 2015 ISIS yahinduye Mariam Farhad umupfakazi, kubera ko yishe umugabo we aciwe umutwe n’abasirikare azira ko ari umukristo no guhamya ukwizera kwe. Nubwo bimeze bityo ariko uyu mudamu yavuze ko bashikamye mu kwizera kwabo kandi ko biteguye kubabarira abo bicanyi. Mariam Farhad ati' Natewe ishema n’uko umugabo wanjye yahagaze kigabo agashikama mu kwizera kwe, akareka kwihakana Yesu agapfana ukwizera'

    Icyo gikorwa cy’ubutwari bwo guhamya Yesu cyabereye mu birometero 150 mu majyaruguru y’umurwa mukura Cairo, mu gace kitwa El our. Abaturage bahongaho bavuze ko baha agaciro igitambo cy’abantu 21 bishwe bazira guhamya Kristo Yesu ndetse no kwizera kwabo. Amafoto y’izi ntwari zo kwizera yamanitswe mu rusengero rwa Sanctuary of Virgin Mary Church, ngo bazahore bibukwa.

    Uwo mubyeyi wo mu kigero cy’imyaka 23 yavuze ko yamenye urupfu rw’umugabo we abibonye kuri televiziyo. Ati' Twabanjje kubabara cyane mu minsi 2 ya mbere, mbere ntitwari twakabimenya ariko ubwo twabonaga amashusho yabo barimo gutakira Yesu, twumvise tuguwe neza!' kuba abo bizera barapfuye bizeye Yesu nibyo bituma abasigaye bo mu miryango yabo bahamya ko bafite umunezero, batagira agahinda. Eo umuvandimwe wa Samuel wiciwe muri abo, yavuze ko buri gihe bahoraga babasengera kugira ngo Imana ibashikamishe mu kwizera kwabo(Kristo Yesu).

    Ati'Twashimishijwe n’ibyo bavugaga muri ariye mashusho, ngo 'Yesu Kristo yatugiriye imbabazi' Ubwo twababonaga bicwa bazira ko ari abakristo, twumvise tuguwe neza kubera ko ari abana b’Imana kandi yabijyaniye. Ubu umudamu wa Samuel abayeho nta mugabo kandi n’abana ni imfubyi, ariko uwo muryango watangarije CBN News dukesha iyi nkuru ko bakomeye mu kwizera kandi bababariye Abajihadi banasengera kandi abagendera ku matwara akazi y’idini ya Islam, Islamic state(ISIS) basaba Imana ko yafungura imtima yabo bakamenya ukuri. Ikindi kandi bakamenya ko ibyo bakora ari ibyaha. Ati” ibyo rero twabikoze kubera ko Yesu yadusabye kubabarira buri cyaha cyose. Natwe twarabababariye kandi twizeye ko bazamenya Kristo Yesu.”

    Mariam aterwa ingabo mu bitugu no kubona hirya no hino ku isi hari abakomeza gushyigikira uburenganzira bwabo bwo guharanira ko ubukristo bwemerwa muri ibyo bihugu bitoteza abakristo. Ati' Dushimishijwe n’ukuntu badukunda, uburyo tutari tunabikwiriye'. Mariam kandi yageneye ubutumwa abatotezwa na Islamic state hirya no hino ku isi bazira ukwizera kwabo agira ati' Mwirira cyangwa ngo mubabare Imana izadushyigikira twese, kandi izuzuza amasezerano yayo kuko niyo Se w’imfubyi kandi akaba umugabo w’abapfakazi'.

    Abakristo hirya no hino ku isi basabwa kugira icyo bakora, bakanasengera abatotezwa bazira kwizera kwabo, Imana ikagira icyo ikora nk’uko Elie Weise warokotse jenocide yakorewe Abayahudi wanahawe igihembo kitiriwe Nobel yabivuze ati' Tugomba kugira icyo dukora kuko guceceka bituma abatoteza batabihagarika'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Umupfakazi-Mariam-wiciwe-umugabo-we-azira-ubukristo-yagumanye-ukwizera.html

  • Dore inama zagufasha kugira amara akora neza #rwanda #RwOT

    Ubuzima bwiza butangirira mu mara. Amara akora neza afasha kwinjiza hafi ya byose mu bitunga umubiri ndetse no guhorana ubudahangarwa. Nk’uko bigaragazwa n’abahanga mu byerekeye ubuzima, urwungano ngogozi rukora neza ku bwonko, bityo rukaza imbere mu bigena, ibiro byawe, imisemburo n’ubuzima muri rusange.

    Iyo amara atameze neza, bitera indwara nyinshi mu nzira y’igogorwa harimo kwituma impatwe, impiswi, ibyuka mu mara, ubwivumbure ku biryo, n’izindi zibasira imitekerereze nko kurakara cyane, kudatuza no kwigunga, ibibazo by’uruhu, infections zitandukanye, diyabete n’izindi ndwara zikomeye.

    Ibyo wakora ugahorana amara akora neza

    1.Kunywa amazi ahagije

    Amazi ni ubuzima. Abantu banywa amazi ahagije ntibakunze kugira ibibazo mu rwungano ngogozi rwabo.

    Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere y’inzira y’ibiryo, afasha mu gutuma ibyo turya bibasha guca neza mu rwungano ngogozi no gufasha gusohora imyanda binyuze mu byo wituma cyangwa unyara.

    Afasha mu gucagagura ibiryo, bityo bikorohera umubiri kwinjiza intungamubiri.Afasha mu koroshya ibyo wituma bityo ntibibe bikomeye cyane ndetse akaringaniza urugero rwa pH mu mubiri.

    Amazi buri wese akenera ku munsi, agenda atandukana bitewe n’impamvu nyinshi. Kubera utakaza amatembabuzi yaba mu kunyara cyangwa kubira ibyuya, ni ngombwa kubisimbuza amazi, niba akubihira ushobora kongeramo indimu cyangwa ikindi gihindura uburyohe, ariko ukanywa urugero rw’amazi ahagije buri munsi.

    2. Kwirinda ibyo kurya bishobora kongera ububyimbirwe

    Hari ibyo kurya bitandukanye bitera inzira y’igogorwa kubyimbirwa, iyo ibyimbiwe, ntiba igishoboye kwinjiza ibitunga umubiri, nuko umubiri ugatangira gucika intege no guhora wumva unaniwe.

    Ibiryo bitera kubyimbirwa byangiza uturemangingo two mu rwungano ngogozi, nuko ingirangingo za epiteriya (epithelial tissue), zifasha kwinjiza mu mubiri intungamubiri zigatakaza ubushobozi bwo gukora.

    Bimwe mu byo kurya byongera ububyimbirwe harimo, isukari yahinduwe, amavuta y’amakorano yahinduwe cyane, ibikomoka ku mata byinshi, ubunyobwa na soya ndetse n’ibirimo gluten.

    3.Kwibanda ku byo kurya byuzuye

    Iyo tuvuze ibyo kurya byuzuye, tuba tuvuga ibitarahindurwa mbese bimeze nkuko byahinzwe. Ibi byo kurya, bikungahaye cyane kuri fibres, vitamin n’imyunyu ngugu y’ingenzi ndetse kandi bibonekamo n’amazi. Ibi nibyo byo kurya ugomba kwibandaho cyane.

    Ibyo kurya bikungahaye cyane kuri fibres, bifasha mu gusohora imyanda no gutuma ibinyura mu rwungano ngogozi bibasha gucamo neza. Gusa na none, mu gihe ufite ibibazo mu rwungano ngogozi nk’igihe urwaye igifu cg amara yawe adakora neza, kurya ibikungahaye kuri fibre byinshi bishobora kwangiza urwungano ngogozi no gutuma bagiteri ziyongera cyane mu mara mato.

    Haranira kurya imboga buri gihe ku ifunguro ryawe. Imboga nka dodo, karoti, amashu na epinari ziraboneka cyane.

    Ikindi ugomba guharanira ni ukurya ibinure byiza, ukirinda ibyo kurya byatekeshejwe amavuta amaze igihe cg se mabi.

    Kugira ngo ubashe kugira amara akora neza, gufata probiotics mu byo kurya byawe ni ingenzi.

    Probiotics zifasha mu kongera urugero rwa bagiteri nziza mu mara, izi bagiteri zigafasha mu kugenda neza kw’igogorwa no kwinjiza intungamubiri. Iyo urugero rwa bagiteri nziza ruri hejuru mu mubiri, bigabanya bagiteri mvi, bigafasha no gusohora imyanda myinshi.

    Zimwe muri probiotic ushobora kubona byoroshye harimo yogurt n’ikivuguto. Hari ibinini biboneka muri farumasi, ushobora kwigurira, gusa ugomba kubanza gusobanuza muganga mbere yo kubikoresha.

    5.Gabanya stress mu buzima bwawe

    Ibiryo si byo byonyine bishobora gutera ububyimbirwe mu mubiri, urugero rwa stress ruri hejuru na rwo rushobora kwangiza imikorere myiza y’umubiri, ndetse igatera kubyimbirwa mu rwungano ngogozi.

    Stress umaranye igihe yangiza bikomeye bagiteri nziza ziboneka mu mara, iyo amara akora nabi bigira ingaruka ku mubiri wose muri rusange. Ni yo mpamvu burya igihe wumva ufite stress, kurya ibiryo byiza bifasha kuyirwanya.

    Hari byinshi wakora bikagufasha kugabanya stress mu buzima bwawe. Nko kumva umuziki, gukora sport, yoga, kugenda n’amaguru, meditation ndetse no gusinzira bihagije.

    6.The vert/ Green tea kimwe na ginger tea (Icyayi cya tangawizi)

    Niba nawe ukunda kunywa ikawa cyane, iki ni cyo gihe cyo guhindura ukazajya unywa icyayi cy’icyatsi (the vert/green tea) cg icyayi kirimo tangawizi (ginger tea).
    Ikawa ishobora gutera imikorere mibi y’urwungano ngogozi.

    Green tea irimo intungamubiri zitwa polyphenols zifasha mu kongera bagiteri nziza mu mara, no kugabanya imbi. Polyphenols zifasha no kugabanya ububyimbirwe mu mubiri muri rusange.

    Tangawizi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’amara. Irekura imikaya y’amara, bityo ikagabanya ibyuka no kwikanya (aribyo benshi bita inzoka zivuga). Yitabazwa cyane mu igogorwa, yihutisha inzira y’ibiryo kuva mu gifu kugera mu mara mato. Tangawizi yongera kandi ikorwa ry’amacandwe, igikoma cya bile na enzymes nyinshi zitabazwa mu igogorwa ry’ibiryo.

    7.Gusinzira bihagije

    Gusinzira bihagije bifasha mu kwirinda ibibazo bitandukanye mu rwungano ngogozi. Ushobora kuba warabonye ko mu gihe udasinzira neza, utangira kugira ibibazo mu gifu n’amara.

    Utunyabuzima duto cyane (microbiome) tuba mu mara, dukora tukanasohora myinshi mu misemburo ifasha mu kugena mood no gutuma usinzira neza. Imwe mu misemburo ikorwa harimo cortisol, leptin, insulin, melatonin na serotonin.

    Imisemburo yitabazwa mu igogorwa igenwa n’uburyo usinzira buri munsi. Nka melatonin, ifasha mu kugena igihe uryamira n’igihe ubyukira, inafasha mu gutuma amara akora neza. Iyo melatonin yabaye nkeya byongerera amara kwinjirwamo n’imyanda myinshi.

    Ngibyo bimwe mubyagufasha kugira amara akora neza. Iyo amara akora neza, n’ubuzima bwose bugenda neza muri rusange.

    Source: umutihealth.com

    Source : https://agakiza.org/Dore-inama-zagufasha-kugira-amara-akora-neza.html

  • RIB yasabye ibyamamare muri muzika kugira uruhare mu gukumira ibyaha – #rwanda #RwOT

    Politiki iyoboye Isi ariko igice kinini cy’ubuzima kigizwe n’umuziki kuko ubabaye abigaragariza mu ndirimbo yumva cyangwa aririmba, uwishimye, usaba, uwicuza n’uwifuza bose ni ho babinyuza.

    Umuziki wabaye ingeri y’ubuvanganzo ikunzwe bigeza aho abahanga mu by’ubumenyi bwa muntu bemeza ko ari “ingenzi” mu mibereho ye. N’abo banyepolitiki barawifashisha ngo bumvishe rubanda ubutumwa bwabo.

    Nk’urugero abanyepolitiki benshi bakunze umuziki wa Lucky Dube wo muri Afurika y’Epfo, kuko yagaragazaga akarengane abazungu bakorera abirabura mu gihugu cyabo abinyujije mu nganzo kandi abyina. Rubanda rwacishagamo rukidagadura, ubundi akababaro kabo bakanakagaragariza Isi.

    Kwa kuba warabaye igice cy’ubuzima, bituma abawukunda barenga kureba ya miririmbire, imyandikire n’imibyinire ya nyir’ukuwukora ahubwo bakareba imyitwarire n’imigirire ye, bakumva na byo bakeneye kubigenderaho.

    Umuco wo kwambara amapantalo amanuka kandi magari abenshi mu Banyamerika b’Abirabura badukanye cyane mu Kinyejana cya 20, bawukuye ku banyamuziki barimo umuraperi 2 Pac Shakur na Notorious B.I.G bari bagezweho mu njyana ya Hip hop yari ikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu myaka ya 2010 ubwo injyana ya Drill music yadukaga i Chicago muri Amerika, bitewe n’uko urubyiruko rwayikunze kandi amagambo abayikora baririmbaga n’uko bitwara biganisha ku bwicanyi n’ihohoterwa, byatumye ibyo byaha byiyongera cyane mu rubyiruko.

    Nyamara iyo umunyamuziki yitwaye neza ndetse agatera intambwe ikomeye mu kurwanya ibyaha yihereyeho we ubwe, aba asa na mwarimu uri kubwira imbaga ati “mugenze uku”.

    Ni yo mpamvu abashaka kwamamaza babifashisha. Umukunzi wa muzika ubonye umuhanzi afana yambaye inkweto cyangwa imyenda runaka ahita ashaka kuyigura, niba ari telefoni akayifuza kimwe n’uko yaba ari n’inyogosho na we yifuza kogoshwa atyo.

    Ibyo bigaragaza ko mu gihe umunyamuziki yafata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibyaha byatanga umusanzu ufatika muri rubanda.

    Nubwo habaho amategeko abihana bamwe akaba ari yo batinya aho gutinya ibyaha, hari ubwo igihe kigera bakabikora bihishe.

    Gusa uwo abantu bafatiraho urugero abahinduye bakareka imyitwarire n’imigirire idahwitse, ntibabikorera mu bwihisho ahubwo bakwiyumvamo ko nta mpamvu yo kubikora kuko abo babona bafite aho bigejeje na bo babyirinze.

    - Abahanzi Nyarwanda bahagaze bate muri uwo murongo?

    Hashize iminsi 14 yonyine Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaje itabwa muri yombi rya Nsengiyumva François uzwi mu muziki nka “Igisupusupu”, rusobanura ko akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse no kumukoresha imirimo ivunanye kuko yari umukozi we.

    Iyo dosiye yaje ikurikira iya Icyishaka David (Davis D) na Ngabo Richard (Kevin Kade) batawe muri yombi ku wa 21 na 24 Mata 2021; bakurikiranyweho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17. Bari bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe uzwi mu bufotozi.

    Icyakora ku wa 14 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abo bahanzi barekurwa by’agateganyo.

    Bigaragara ko ya sura nziza abakunzi ba muzika by’umwihariko urubyiruko rukunda imyidagaduro akaba ari na rwo mubare munini w’Abanyarwanda itari kuboneka, mu gihe icyaha cyo gusambanya abana kiri mu biri gufata indi ntera.

    Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849 mu 2016, mu 2017 haboneka 17.337, bagera ku 19.832 mu 2018, naho hagati ya Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

    Mu bana bavutse mu 2020, hagaragazwa ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19.

    Uretse abavuzwe haruguru, hari abandi benshi biganjemo abaraperi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye bamwe bakagezwa no mu nkiko, abandi bakajyanwa i Iwawa no kwa Kabuga bashinjwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Abo barimo Uwimana Françis uzwi nka Fireman, Hakizimana Umurerwa Amani (P Fla), Rukundo Elie (Green P), Dushime Antoine (Young Tone), Ngoga Lwanga Edison (Pacson), Gisa James (Gisa cy’Inganzo), Neg G The General, Semana Kevin (Ish Kevin), Producer Feezy, Shyaka Olivier (Producer HolyBeat), Tuyishime Joshua (Jay Polly), Hagenimana Jean Paul (Bushali), Nizeyimana Slum (Slum Drip) n’abandi.

    Ibiyobyabwenge ni kimwe mu byugarije urubyiruko rw’u Rwanda kuko hirya no hino mu bigo ngororamuco hari ababarirwa mu bihumbi, hakaba n’abajyanwa Iwawa bamara kugororwa bakigishwa n’imyuga izabafasha basubiye mu buzima busanzwe.

    Kurwanya no gukumira ikoreshwa ryabyo ku banyamuziki, ishobora kuba imwe mu nzira nziza zarinda urwo rubyiruko kurohama.

    Jay Polly uri i Mageragere kandi yanafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Ibyo abandi babifatiwemo ni Byukusenge Esther Brianna (Dj Brianne), Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie), Mugwaneza Lambert (Social Mula) wafatanywe n’abanyamakuru Phil Peter na Murindahabi Irené n’abandi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aheruka gutangariza kuri Televiziyo y’Igihugu ko urubyiruko ari rwo ruza imbere mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus; haba mu bafatirwa mu tubari, mu birori byo mu ngo n’isabukuru z’amavuko.

    Mu 2015, Abayizera Marie Grace (Young Grace) na we yatawe muri yombi akurikiranweho gutanga sheki itazigamiye, na ho Uzaramba Karasira Aimable (Professor Nigga) ari mu nkiko aho akurikiranyweho guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko bitari bikwiye ko ab’ibyamamare bagombye kubera benshi urugero haba mu migirire n’imyitwarire, ari bo bagaragara mu byaha.

    Ati “Turasaba ko nk’ibyamamare, abantu bazi ko ubutumwa bwabo n’imyitwarire bikurikirwa na benshi, ibyo bintu babigendera kure bakamamara mu byiza ntibamenyekane mu bibi. […]Twabasaba ko bakoresha impano zabo neza ndetse mu gukumira ibyaha no kubirwanya.”

    Dr Murangira yasobanuye ko gusambanya abana no kunywa ibiyobyabwenge ari ibyaha bibangamiye umuryango Nyarwanda; RIB ikaba yahagurukiye kubirwanya inasaba ko buri wese yagaragaza uruhare rwe mu kubikumira.

    Yakomeje ati “Hari abahanzi bagaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha. RIB irasaba n’abo bake babigaragaramo kubivamo. Iyo uri icyamamare hari benshi bagukurikira bagufata nk’icyitegererezo; ni byiza ko babizirikana bakirinda ikintu cyose cyatuma bagaragara nabi. Umusanzu wabo ni ingirakamaro mu kurwanya ibyaha.”

    Inyigo yakozwe mu 1997 n’Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire w’Umunyamerika, Mark Schaller, yerekanye ko uko umunyamuziki agenda amenyekana ari ko agenda arushaho kwiyumvamo ugukomera, aho nk’umuhanzi ajya kwandika indirimbo akayijyanira muri ngenga ya mbere ari na ko agenda yiyongera amazina.

    Yagaragaje ko kwiyongera k’ubwamamare bishobora gutuma umuntu atangira gukoresha ibisindisha, akaba yakora n’ibimwangiririza ubuzima kandi abizi neza ko ari bibi.

    Jay Polly ari mu nkiko aho akurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

    Professor Nigga ari mu nkiko akurikiranyweho guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi

    Social Mula ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Young Grace yatawe muri yombi mu 2015 ashinjwa gutanga sheki itazigamiye

  • Jali: Umurambo w’umugabo wabonetse umanitse mu giti cy’avoka – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, nibwo umurambo w’uyu mugabo w’abana batanu wagaragaye uri mu mugozi mu giti cy’avoka mu Kagari ka Nkusi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo nta makimbirane bari bamuziho.

    Ati “Yari umuturage wo muri aka gace ahatuye, afite umugore n’abana batanu akaba yari umukozi wa Compassion ishami rya Rubingo mu Itorerero ry’aba-Methodiste Libre.”

    Umurambo wa nyakwihendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hagaragazwe icyamuhitanye.

    Nyakwigendera Mpamira Marcel ntabwo haramenyekana icyamuhitanye

  • Mbabazwa no kubona anshyira mu mvune yagize!… – #rwanda #RwOT

    Biragoye cyane kumva umuraperi Riderman ari kuvuga ku rugendo rwe rw'umuziki ntiwumve iyi nkuru y'uburyo yahuye n'imvune ubwo yajyanaga indirimbo ye kuri Radio 10 ayishyiriye umunyamakuru wari ukunzwe cyane muri ibyo bihe, Mc Monday. 

    Riderman akunda kugira ati “Ntabwo nzibagirwa urugendo nakoze mu muhanda w'ibitaka njya kureba Mc Monday ku musozi wa Rebero ngo muhereze indirimbo azanyuza mu kiganiro yakoraga cyo ku cyumweru, icyo gihe ikiganiro cyatangiraga nka saa kumi n'imwe.'

    Akomeza agira ati 'Mpageze arambwira ngo tegereza ndaza kuyifata. Ntegerereza aho ku ishyamba kugeza avuye mu kiganiro saa mbiri z'ijoro, nabwo asohotse arambwira ngo indirimbo nyisize kuri Reception azayireba ejo. Nibaza uko ngiye kumanuka mu ishyamba izo saha kugera i Gikondo biranyobera, icyo gihe byarangoye.''

    Mc Monday yavuze bwa mbere ku byo Riderman akunda kumushinja by’uburyo yamwakiriye nabi ubwo yari amushyiriye indirimbo bikamukomeretsa cyane. Mc Monday yavuze ko ababazwa n'ukuntu umuraperi Riderman yabishyize mu mvune yahuriye nazo mu muziki kuva awutangiye kugera aho ageze ubu aho abantu bose bahamya ubuhanga bwe n'imirapire ye.

    Mc Monday yamenyekanye mu ndirimbo ‘Inyoni yaridunze’

    Mu kiganiro yari yatumiwemo n'umunyamakuru Luckyman Nzeyimana wa Televiziyo Rwamda, Mc Monday yavuze byinshi ku byo Riderman amushinja ndetse amubwira ko yazamusaba imbabazi kubera ko yamuhemukiye ndetse anamwibutsa ko batigeze bahura kandi ko igihe bahuye yabakiriye neza.

    Yagize ati “Umuntu nibuka ushobora kuba waravuze ko namusubijeyo kandi ntarigeze nanamubona uwo muntu ni Riderman ndamwubaha nubaha ibikorwa akora kandi nigeze no kumugiririra akamaro kuko hari indirimbo yakoze yamuhaye amafaranga menshi cyane yitwa Simbuka. Iriya ndirimbo yayikoreye iwanjye ikozwe na Mastora ariko muri mixing nafashije mastora kuyikora”.

    “Sinzi impamvu sinzi ibyabimuteye wenda ni kwa kundi umuntu ashobora kuvuga ngo kanaka afite izina reka muzamukireho, kanaka hari ibyo yubatse reka ngerageze kumusenya kugira ngo babone ko ndi mwiza kumurusha. Ariko njyewe sinigeze mugirira ishyari nta n’ubwo nigeze musubizayo, iyo nkuru yavuze ntabwo nyizi sinigeze mbona Riderman ku irebero yazanye indirimbo ze azisigira umusekurite, umusekirite yarazimpaye kandi narazicuranze”.

    “Ahantu nabonye Riderman yaje kuri Psi ari kumwe na mugenzi we Neg G baje ari abanyeshuri bambaye uniforme bashaka ko mbasabira Sponsorship muri PSI ndababwira ngo mugende mwandike Proposal muyizane njyewe nzabafasha kuva mbabwiye kujya kuyandika. Kuva icyo gihe sinigeze nongera kubabona nibwo bwari ubwa mbere mbonye Riderman amaso ku yandi.”

    Yakomeje agira ati ”Aza kundeba nabwo naranamwakiriye mva muri office njya kubareba muri parikingi mbaha amabwiriza ajyane n’uko babigenza ni cyo kiganiro naba naragiranye na Riderman kirebana n'ubuhanzi ariko kujya kuvuga ko namusubijeyo akanshira mu mvune yagize hariya yarambeshyeye”.

    “No muri Top 10 nacurangaga kuri Radio, Rusake yazagamo ntabwo waba wanga umuntu ngo umushyire mu ndirimbo watoranyije mu kiganiro cyanjye. Ibyo bintu rero yavuze azasabe Imana imbabazi kuko njye naramubabariye kandi turaturanye ariko ntiturahura na rimwe.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107538/mbabazwa-no-kubona-anshyira-mu-mvune-yagize-mc-monday-waririmbye-inyoni-yaridunze-yavuze-i-107538.html

  • Bijoux wo muri Bemenya yavuze ukuntu yatutswe kubera ikibuno, imvano yo kwiyongera kwacyo(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bemenya, yavuze ko abantu bamaze iminsi bamutuka bamuziza ko yiyongeresheje ikibuno kandi atari byo ahubwo byaratewe na siporo yakoze.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bojoux yavuze ko batangiye kumutuka bitewe n’amafoto yashyiraga kuri Instagram bavuga ko aba yihaye ikibuno adafite ari amafoto yasubiyemo(edit).

    Ati'Nabanje kujya nshyiraho amafoto bakantuka ngo ayo mannyo yawe ngo mba nakoze edit y’ifoto, nshyiraho amashusho kuko yo bazi ko iteditingwa(edit) bati banyweye imiti.'

    Akomeza avuga ko nta muti yigeze yitera ngo yongere ingano y’ikibuno, ahubwo ari umubiri we wahindutse bitewe na siporo akora.

    Ati'Nta muti niteye baribeshye, narahindutse. Njye njya mbwira abantu ngo iyo ukoze siporo inda ikagenda ikibuno kiriyongera, n’aho iby’imiti byo sibyo.'

    Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuntu ahinduka kuko uko umuntu aba ameze uyu munsi siko azaba ameze mu myaka iri imbere.

    Kubamutuka kubera imyambarire, yavuze ko yambara bitewe n’ibimunezeza kandi bimubereye, ngo abakunda ko yambara imyenda miremire bajye aba ari yo bakunda bareke aho yambaye imigufi kuko hari abandi bayakunda.

    Yaratutswe bamushinja kwiyongeresha ikibuno kandi atari byo

    Ngo amushinja kunywa imiti sibyo

    Yasabye abantu kumuha amahoro ngo kuko imyambarire yambara bitewe n’ibimushimisha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bijoux-wo-muri-bemenya-yavuze-ukuntu-yatutswe-kubera-ikibuno-imvano-yo-kwiyongera-kwacyo-video