Blog

  • Umwamikazi Elizabeth yashimiye Mutoni ku bwo guteza imbere urubyiruko rwo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mutoni Jean d’Amour wahawe igihembo n’Umwamikazi Elizabeth mu 2015 cya Queen’s Young Leaders Award, cy’umuyobozi mwiza wabashije guhindura sosiyete ye, yongeye kumushima ku bw’intambwe yateye yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, rukiteza imbere ruteza imbere n’abandi kuko iyo mirimo iha akazi urundi rubyiruko.

    Mutoni yashimiwe mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yari yahuje urubyiruko ruturuka mu Rwanda, mu Bwongereza, Maldives na Guyana rwabashije kuzana impinduka muri sosiyete rutuyemo, rutewe inkunga n’umuryango ufasha urubyiruko rufite imishinga ruba mu bihugu biri mu muryango witwa “The Queen’s Commonwealth Trust”.

    Iyi nama yari yitabiriwe n’Umuyobozi w’uyu muryango, Nicola Brentnall yanatumiwemo Umwamikazi Elizabeth, aho yeretswe ibyo urwo rubyiruko rwagezeho n’icyo imiryango rwashinze iri gufasha sosiyete yabo.

    Mutoni Jean D’Amour ubwo yerekanaga ibyo yagezeho yagize ati “Abantu baza hano [muri AOG] bafite ibitekerezo gusa, bagasohokamo bagiye gutangira imishinga ibyara inyungu.”

    Aho AOG ikorera hari urukuta rumanitseho amafoto y’urubyiruko rwabashije kwihangira imirimo rubikesheje amasomo rwakuye muri uyu muryango aho yatanze urugero rw’umwe muri bo.

    Yagize ati “Mfite urugero rw’umwe mu rubyiruko nshaka kubereka nyakubahwa [Umwamikazi Elizabeth]. Nina yatangiye muri porogaramu yacu mu 2019, ajya gutangira umushinga we mu byerekeye ubuhinzi, none mu cyumweru gishize yashimiwe kuri televiziyo y’igihugu kuko yahaye imirimo urubyiruko rurenga 80 mu myaka ibiri gusa.”

    Umwamikazi yamushimye cyane aramubwira ati “Ni byiza cyane kuba warabashije kuzana impinduka mu bantu […] urakoze kubidusangiza.”

    Mutoni Jean d’Amour yatangiye umuryango Act of Gratitude [AOG] mu 2011 afatanyije n’abanyeshuri bigaga hamwe muri Kaminuza y’u Rwanda bagamije gufasha abakene, aho batangaga ibiryo ku bana bashonje, imyenda ku mpunzi ziri mu nkambi no ku mfubyi zirera, bagasura abarwayi ndetse bagakora n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.

    Kugeza ubu AOG ni umuryango ukomeye ufasha urubyiruko kwihangira imirimo, aho umaze gufasha imishinga irenga 222, iyo mishinga ikaba yarahanze imirimo ku rubyiruko rurenga 637.

    🇷🇼 Jean d’Amour Mutoni from Rwanda showed Her Majesty around @AOGRwanda, an enterprise he co-founded that supports Rwanda’s social entrepreneurs.

    👨🏾‍💼 He spoke to The Queen about how AOG, which has had support from @queenscomtrust, encourages young people to start businesses. pic.twitter.com/HZjzub9UV1

    — The Royal Family (@RoyalFamily) July 16, 2021

    Mutoni Jean d’Amour wahawe igihembo n’Umwamikazi Elizabeth mu 2015 cya Queen’s Young Leaders Award, cy’umuyobozi mwiza wabashije guhindura sosiyete ye, yongeye kumushima ku bw’intambwe yateye yo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo

  • Covid-19: Polisi yaburiye abaturage nyuma yo gufata 141 barenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    CIP Joseph Nzabonimpa Ushinzwe ibikorwa byo guhuza Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko kuri ubu abaturage 141 bamaze gufatwa muri utu turere barenze kuri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Yagize ati “Hari abantu twaraye dufashe bishe amabwiriza nka Nyagatare dufite abantu 87, baraye bafashwe kuko batubahirije amabwiriza, Rwamagana dufite abantu 54 nabo baraye bafashwe.”

    CIP Nzabonimpa yagiriye inama abaturage yo kwirinda kurenga ku mabwiriza no kubeshya inzego z’umutekano bahura na zo.

    Yavuze ko “Hari abenshi batangiye gufatwa bagendagenda bababaza iyo bajya bakabeshya ko bagiye kuri banki nyamara atari ho bagiye”, ahera aho asaba abaturage bo mu turere twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kwitwararika kugira ngo icyorezo kigabanuke.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwitwararika bakirinda kuva mu ngo zabo “Kuko icyorezo kigihari kandi kiri kwandura cyane.”

    Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twatangiye gahunda ya Guma mu Rugo kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021, yafashe iki cyemezo.

    Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, uturere dusigaye na two tukazakomeza kuhahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Polisi yasabye abantu bari mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo, kubahiriza amabwiriza bahawe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

  • Ingabo z’u Rwanda ziri i Bria muri Centrafrique zambitswe imidali y’ishimwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Bria ni Umurwa Mukuru w’Intara ya Haute-Kotto iherereye mu bilometero 600 uvuye mu Mujyi wa Bangui. Ni urugendo rw’isaha n’igice mu ndege, mu gihe ukoresheje umuhanda bishobora kugufata iminsi igera kuri itatu kubera imihanda mibi iba muri Centrafrique.

    Ni intara ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 ku buso bwa kilometero kare 86.650, ni ukuvuga inshuro zirenga eshatu ku ngano y’u Rwanda.

    Umubare munini w’abatuye muri uwo mujyi utabona uko ugereranya n’indi yo mu Rwanda ni impunzi, zimwe zaturutse muri Sudani izindi zahatujwe nyuma y’amakimbirane akomeye y’abaturage b’abayisilamu n’abandi b’abakirisitu.

    Hashize igihe Ingabo z’u Rwanda ziri muri ako gace, zirimo izikoresha ibifaru, aho zinafite ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bifasha abakozi ba MINUSCA n’izo mpunzi mu gihe zikeneye ubuvuzi bwisumbuyeho.

    Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, zashimiwe umusanzu wazo mu kugarura amahoro muri ako gace. Ukuriye Ingabo za Loni ziri muri Centrafrique, Lt Gen Daniel Sidiki Traoré, yazihaye imidali kubera ibyo bikorwa by’indashyikirwa.

    Col Prof Alex Butera uyobora ibitaro by’u Rwanda biri muri ako gace, yavuze ko byo n’abasirikare barwanisha ibifaru bakorera mu gice kigoye kuko cyakunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro. Gusa yavuze ko inshingano zabo zakozwe neza, baharanira ubuzima bwiza bw’ingabo binyuze mu buvuzi cyo kimwe no kurinda abasivile.

    Muri ako gace hari Batayo ebyiri z’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ibitaro biri ku rwego rwo hejuru.

    Abasirikare b’u Rwanda bari i Bria bashimiwe umusanzu wabo mu kugarura amahoro muri ako gace

    Lt Gen Daniel Sidiki Traoré ubwo yambikaga imidali ingabo z’u Rwanda

    I Bria niho haba Ingabo z’u Rwanda zirwanisha ibifaru ndetse hari n’ibitaro byazo byo ku rwego rwo hejuru

    Inkuru wasoma: Tujyane i Bria mu Ngabo za RDF zirwanisha ibifaru: Agace kabaye amatongo!


  • “Eidil-Ad’ha” igiye gusanga Abayisilamu bamwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Eidil-Ad’ha ni umunsi wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

    Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya uyu munsi ugiye kwizihizwa mu bihe bikomeye bya Covid-19 kuko umwaka ushize wizihijwe ku wa 31 Nyakanga 2020 na bwo igihugu gihanganye n’iki cyorezo.

    Itangazo rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo rivuga ko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 azaba ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu kuwizihiza.

    Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa habaho isengesho nyuma yaryo inshuti n’abavandimwe zigahurira ku meza, zigasangira cyane cyane hitawe ku batishoboye n’abakene bitabaye ngombwa ko ari abo muri Islam gusa.

    Kuri iyi nshuro ubwo busabane bwari busanzwe birasa n’aho butazabaho kubera ibihe bigoye igihugu kirimo aho abantu basabwa kwirinda guhurira hamwe ari benshi mu kwirinda kwandura.

    Itangazo:

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakoresha n’Abakozi bose bo mu Nzego za Leta n’abo mu Nzego z’Abikorera mu #Rwanda, ko ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 ari Umunsi w’Ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eidil-Ad’ha. pic.twitter.com/K3CkPKxNek

    — Ministry of Public Service and Labour | Rwanda (@RwandaLabour) July 17, 2021


  • Mu gahinda kenshi, Meya wa Bugesera yasezeye ku muvandimwe we wishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Muri ubu butumwa yatangiye avuga amateka akomeye y’uburyo Nadège yavutse atsinze urupfu kubera amateka mabi yaranze u Rwanda rwatotezaga Abatutsi, avuga uko yarutsinze bwa kabiri arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamutwariye umuryango we, ariko akaba ahitanwe n’icyorezo cya Covid-19 kidatinya umuntu umwe.

    Yagize ati “Hari muri Kanama 1989 ubwo masenge Mukabaranga Alivera yendaga kwibaruka, maze ubwo yari ari kugerageza kujya kwa muganga ngo yitabweho ahura n’itsinda ry’abajandarume bamubuza kujyayo bamuhagarika amasaha n’amasaha kuri bariyeri.”

    “Mu gihuru cyari hafi y’iyo bariyeri hari ababyeyi maze bamwe muri bo bakora nk’ababyaza, bafasha Alivera kwibaruka umwana w’uruhinja. Urwo ruhinja ni Uwimbabazi Nadège wacu witabye Imana ejo hashize.”

    Akomeza avuga ko Nadège atitwaga gutyo ahubwo ko bakundaga kumwita Nyirabajandarume akiri umwana kugira ngo bajye bibuka ubutwari mama we yagize akamwibaruka nyuma yo kumara amasaha menshi ahagaze kuri bariyeri yabangamiwe n’abajandarume ariko ku bw’amahirwe akavuka kandi akabaho.

    Mutabazi yavuze ko iri zina bakundaga kurihina bakamwita Nyirabajede, ariko akaryanga kuko ryamuteraga ihungabana kubera ko ryari rifitanye isano na Jenoside yamutwariye abo mu muryango we.

    Gusa nyuma y’amezi make Jenoside yarokotse bigoranye irangiye, yarabatijwe ahabwa izina Nadège, Mutabazi avuga ko ari impano yamugeneye kuko ari we warimwise.

    Nyuma yo kuvuga aya mateka ababaje ya Nadège,Mutabazi yagize ati “Nyuma y’imyaka 27, ahitanwe n’iki cyorezo giteye ubwoba, avuye mu Isi y’abapfa agiye mu Isi y’abadapfa aho ababyeyi be n’abavandimwe bagiye bavuye muri ubu buzima hakiri kare.”
    “Nahura n’abo muryango we mu byishimo, azababwira ko ‘yabayeho’ nyuma y’urupfu. Azababwira ko yabonye Inkotanyi, zirimo na musaza we mukuru, ko zahagaritse Jenoside zigakura igihugu ibuzimu zikakizana ibuntu.”

    “Azababwira ko abajandarume ba kera batakiriho, ahubwo ko basimbuwe n’abandi b’ubu baherekeza ababyeyi kwa muganga mu kinyabupfura. Azababwira ko yababariye abataramugiriye impuhwe cyangwa ngo bazigirire umuryango we. Azabwira ko Nyirarume rukumbi yagiraga yahungutse kandi akamwitaho.”

    Yakomeje avuga ko amateka azahora yibuka ko ari we mwana muto wari uri mu muryango w’abarokokeye muri Kiliziya Gatolika ya Nyamata kuko yarokotse afite imyaka ine gusa, nubwo yasigaye ari impfubyi.

    Yasoje agira ati “Ubutaka bwatunywereye amaraso y’abacu buzakwakire nshuti. Yari inshuti yawe, musaza wawe mukuru waguhaye izina ryawe rya kabiri.”

    THREAD…
    Ma sœur #Uwimbabazi Nadège⚘.

    Il est Juin 1989, tante Alivera Mukabaranga est au terme de sa grossesse. En essayant de se rendre dans un hôpital pour y recevoir les soins d’un accouchement assisté, un groupe de gendarmes l’en empêche et …(1/12)⚘ pic.twitter.com/wByBei6SLW

    — Richard Mutabazi (@MutabaziRich) July 16, 2021

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasezeye kuri mushiki we,Uwimbabazi Nadège wahitanwe na Covid-19

  • Kayonza : Umuturage yishe mugenzi we kubera kutumvikana ku wishyura inzoga basangiraga #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye ahagana saa tatu z’ijoro rishyira uyu munsi, bivugwa ko aba baturage baguze inzoga bakajya kuyisangirira mu rugo rumwe, nyuma ngo baje gushwana bapfa agacupa kamwe batumvikanaga ku buryo kishyurwa biba ngombwa ko umwe ajya kuzana umuheto n’umwambi yari atunze, arasa mu jisho umwe mu bari baje kubakiza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo yatangaje ko aba baturage kugira ngo bashwane bigere n’aho kwicana byatewe n’inzoga izwi nka Super Gin bari baguze ntibumvikana uburyo bwo kuyishyura.

    Ati 'Bapfuye agacupa batari bishyuye bari bari gusangira noneho umusore umwe akebesha urwembe umwe mu bashyamiranaga ahita ajya iwe kuzana umuheto. Uwo bashwanaga ngo yahise atwarwa na murumuna we, mu gihe bazamukaga bahura n’uwagiye kuzana umuheto arafora arasa umwe wari uje gutabara amuhamya umwambi mu jisho.'

    Karuranga yavuze ko bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nasho babona ameze nabi cyane bamwohereza ku Bitaro bya Kirehe, agezeyo ahagana mu rukerera ahita yitaba Imana.

    Yongeyeho ko abo baturage batari bari mu kabari ahubwo baguze inzoga bafata urugo rumwe muri eshatu zegeranye bakaba ari rwo basangiriramo. Ubuyobozi bwafatanyije n’abaturage gushyingura umurambo biakba byari biteganyijwe ko nyuma buhuza impande zombi bukaziganiriza kugira ngo hatabaho kwihorera.

    Yavuze ko kuri ubu uwishe uwo muturage akoresheje umwambi n’umuheto yahise atoroka akaba ari gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Umuturage-yishe-mugenzi-we-kubera-kutumvikana-ku-wishyura-inzoga-basangiraga

  • Olivier Giroud yasohotse muri Premier League… – #rwanda #RwOT

    Giroud wari umaze imyaka icyenda akina muri shampiyona y'u Bwongereza 'Premier League' kuko yakinnye imyaka itandatu muri Arsenal ndetse akaba yari asoje imyaka itatu muri Chelsea, yakomereje muri AC Milan aho yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, nibwo ikipe ya AC Milan yatangaje ko yasinyishije rutahizamu mushya wakiniraga Chelsea, Olivier Giroud, amasezerano y'imyaka ibiri ndetse bamuha ikaze muri iyi kipe.

    Chelsea yari amazemo imyaka itatu, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo yifurije ishya n'ihirwe Olivier Giroud mu ikipe nshya ndetse banamushimira ubwitange n'umuhate yagaragaje mu gihe yamaze i Londres.

    Giroud wari kumwe n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu irushanwa rya Euro 2020, avuye muri Chelsea ayihesheje ibikombe bitatu bikomeye, birimo Champions League, Europa League na FA Cup.

    Mu mikino 119 amaze I Stamford Bridge, Giroud yatsinze ibitego 39, mu gihe Arsenal yakiniye imyaka 6, yayitsindiye ibitego 105 mu mikino 253.

    Umutoza wa AC Milan Stefano Pioli yifuje Giroud kugira ngo azamufashe mu mikino ya Champions League iyi kipe izitabira mu mwaka utaha w'imikino ndetse no muri shampiyona y'u Butaliyani bifuza kwegukana nyuma y'igihe kirekire.

    Olivier Giroud yasinyiye AC Milan amasezerano y’imyaka ibiri

    Giroud yahawe nimero 9 azajya yambara muri AC Milan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107662/olivier-giroud-yasohotse-muri-premier-league-yari-amazemo-imyaka-9-yerekeza-muri-ac-milan-107662.html

  • Uwayoboye ibitero bya Rusizi yasabye imbabazi yifashishije ivanjili #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bizimana Cassien
    Bizimana Cassien

    Bizimana Cassien yari umusirikare wa MRCD-FLN ari umuganga w’abayobozi bakuru ba FLN ukwizerwa kwe gutuma ahabwa inshingano yo kuyobora ibitero mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Rusizi.

    Mu iburana rye, Bizimana Cassien yaburanye yemera ibyaha byose bitandatu aregwa ndetse abisabira n’imbabazi ku banyarwanda, umukuru w’Igihugu ndetse n’umuryango we.

    Mu gusabirwa ibihano ariko ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25 kubera ko ukwemera ibyaha kwe kutemewe dore ko ngo yemeye ibikorwa ariko agahakana uburyozwa cyaha.

    Ahawe umwanya n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga ndetse n’ibyambukiranya imipaka, kugira ngo agire icyo avuga ku byavuzwe n’ubushinjacyaha, ku bihano yasabiwe ndetse n’indishyi kuri uyu wa 16 Nyakanga 2021, Bizimana Cassien yatangiye asaba guhabwa amahirwe ahabwa abahoze mu mitwe irwanira muri Congo agasubizwa mu buzima busanzwe.

    Yifashishije ingero za bamwe bari abayobozi be bari I Mutobo bari kwigishwa uburere mboneragihugu kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe, yavuze bitumvikana ukuntu bamwe mu bayobozi be bahawe amahirwe yo gusubizwa mu busanzwe we ntamugereho.

    Ariko nanone yavuze ko gusaba gusubizwa mu buzima busanzwe atari uburyo bwo guhunga uburyozwa cyaha ku byaha yakoze kuko ari gatozi, akaba yasabye urukiko kuzaha agaciro ukwemera ibyaha kwe maze akagabanyirizwa ibihano.

    Ati “N’ubwo nsaba kujyanwa mu ngando nkasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abo twari kumwe, si uburyo bwo guhunga uburyozwa cyaha kuko ari gatozi.”

    Akomeza agira ati “Ariko nanone nasabaga ko mugihe muzaba mwiherereye mufata umwanzuro ku bihano ubwemera cyaha bwanjye bwazahabwa agaciro ndetse bumviremo ko mungenera ibihano mwazampa ibyoroshye kandi bisubitswe bityo ubutabera buzaba bwubahirijwe.”

    Naho ku bijyanye n’indishyi, Bizimana Cassien avuga ko atabona aho ahera kuko nta mutungo afite yaheraho ariko yicuza ibikorwa yakoze kandi akabisabira imbabazi.

    Agira ati “Nta ruhare ruziguye n’urutaziguye mu bitero bya Nyabimata na Kitabi n’ahandi ariko kuri ibi by’I Rusizi ndi gatozi kuri byo ariko nta kintu na kimwe kera kirabura muri iki gihugu, ba bosi banjye ni babiri, ni igihugu cy’u Rwanda natorotse nkorera mu gisirikare undi bosi ni FLN, undi mutungo ni umugore n’abana batandatu bari i Rusizi.”

    Akomeza agira ati “Undi mutungo mfite ni jye ubwanjye kuba nkiri muzima, igihe bosi wanjye wa mbere nakoreye ndi umusirikare mbere ya 1994, kitandihiye kikandekura, uruhare nagira kuri biriya bikorwa by’I Rusizi, nemera kandi ndi gatozi kuri byo nakora buke buke nkishyura.”

    Bizimana Cassien yanasabye urukiko kumugereza ubutumwa ku mukuru w’Igihugu ko yahemukiye igihugu kubera ubuyobe bityo akaba asaba imbabazi Leta y’u Rwanda, abanyarwanda n’umuryango nyarwanda.

    Imbabazi za Bizimana Cassien kandi yazisabye ashingiye ku ivangiri rya Luka 15:11-22 aho umwana w’ikigoryi yagarutse ku mubyeyi gusaba imbabazi.

    Ati “Nkaba nsaba imbabazi nk’uko umwana w’ikirara nawe yagarutse iwabo asaba umubyeyi we imbabazi, nkuko bigaragara mu ivangiri ya Luka umutwe wa 15:11-22. Nkaba mbizeza nkanabasezeranya ko nyuma y’ubuyobe nabayemo ubu nasobanukiwe.”

    Yavuze ko mugihe yaba ahawe imbabazi agasubizwa mu muryango nyarwanda, azakurikiza amategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi ku kigero gisumbye kure icyo bazaba bamukeneyeho.


  • Abazunguzayi bafite impungenge z’imibereho mu gihe cya Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba hashize iminsi irenga 40 imibare y’abasangwamo kino cyorezo ku munsi yiyongera cyane ndetse Umujyi wa Kigali ukaba ukomeje kuza kw’isonga y’abafite ubwandu bwinshi, nibyo abawutuye bashingiraho bemeza ko ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri bizatangira gushyira mu bikorwa guhera kuwa 17/Nyakanga byari bikwiye kugirango hakomeze gukumirwa ubwandu bushya

    Bavuga bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 kugirango iminsi igera ku 10 ya Guma mu Rugo izarangire bavayo aho kugirango bazongezwe iyindi kubera kutabyubahiriza.

    Mushyimiyimana Joseline utuye mu karere ka Nyarugenge n’umuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko byari bikwiye ko bagumishwa mu Rugo kuko bari batewe impungenge no kwiyongera ku bwandu bushya.

    Ati “n’ukuri birakwiye kuko byari bikabije, hamwe natwe twagendaga tukumva ubwoba buratwishe, noneho nkatwe duhetse abana baba batambaye udupfukamunwa n’ikibazo. Ubu rero twiteguye kubahiriza amabwiriza tuguma mu Rugo, twajya guhaha wenda twabonye icyo tugura tukambara agapfukamunwa, dusigamo intera ya metero, dukaraba intoki twubahirize amabwiriza yose”.

    Nyirandayambaje Janette wo mu murenge wa Kimisagara, avuga ko Leta ikwiye kureba uko ibitaho kuko batazoroherwa n’imibereho.

    Ati “Nta kundi byagenda ariko bashake ikintu baduha, nkatwe twazunguzaga hano urabona inzara igiye kutwica, abana, amazu y’abandi bagiye guteramo ubwo rero ibintu birakomeye cyane ku buryo twumva badufasha wenda bakaduha ibyo kurya tukubahiriza gahunda za leta ariko bafite icyo baduhaye kuko nk’udufaranga twakoreraga ntatwo turi bube tukibona”.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Dr. Mpunga Tharcise asaba abantu gukomeza kwitararika kuko virus nshya ikwirakwira mu buryo bworoshye.
    Ati “mu bipimo turimo gukora muri iyi minsi birimo biragaragara ko 60% y’abandura bafite iyi virus nshya shya ya Delta ari nayo ntandaro y’ubwandu buzamuka cyane, n’abapfa bakiyongera, n’abajya kwa muganga.

    Abantu baragirwa inama yo kugabanya ingendo, bakagabanya ibintu bibahuza n’abandi kuko aribyo bituma bandura ukaba ariwo muti wonyine watuma iyi virus ireka gukwirakwira bikazafasha guhangana niyi ndwara no gusubira mu buzima busanzwe.

    Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko leta ifite inshingano ku baturage bayo ku buryo nta wakwicwa n’inzara kubera ko bafite ikibazo cya Covid-19.

    Mu rwego rwo kwita ku bafite ibibazo by’imibereho, inzego z’ibanze zo mu masibo, mu tugari no mu mirenge zahawe inshingano yo gufasha abo baturage kandi bakabikora mu buryo bwa nyabwo.

  • #COVID19: Abarwayi bashya 1,391 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri rusange aba bantu 1,997 basanzemo Coronavirus babonetse mu bipimo 50,880, iyi mibare ku mpande zombi ikaba ishobora kuba yazamuwe na gahunda yakozwe muri Kigali yo gupima abantu benshi bikorewe ku rwego rw’Akagari.

    Abitabye Imana ni abagore batandatu b’imyaka 81 (Bugesera), 66, 35, 28 (Kigali), 63 (Karongi) na 57 (Rulindo) n’abagabo batandatu b’imyaka 83 (Rutsiro), 81 (Karongi) 76, 72, 72 (Kigali) na 65 (Karongi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 638 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 15,725.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.