Blog

  • Barishimira ko gupimwa Covid-19 byabegerejwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko mu tugari tugize Umujyi wa Kigali ku wa Gatandatu hatangijwe igikorwa cy’iminsi ibiri cyo gupima Covid-19, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y’abarwaye.

    Harapimwa 15% by’abatuye mu Kagari aho muri buri Mudugudu hagomba gupimwa abantu babarirwa muri 70 by’abawutuye kandi hagapimwa abafite kuva ku myaka 15 kuzamura.

    Ikigamijwe muri iyi gahunda ni ukumenya uko ubwandu buhagaze muri utu turere umunani hamwe n’Umujyi wa Kigali, abarwayi bakavurirwa mu bitaro mu gihe baba barembye, naho abatarembye cyane bagakurikiranirwa mu ngo iwabo.

    Kigali Today yasanze bamwe mu batuye mu mirenge ya Gikondo na Kigarama mu Karere ka Kicukiro aho barimo gupimirwa, bavuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko hari n’abangaga kujya kwipimisha bitewe n’uko ubusanzwe bisaba amafaranga.

    Mukeshimana Betty wo mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Gikondo, avuga ko kuba Covid-19 yarakwiriye hose, byamuteraga impungenge z’uko na we yaba yaranduye, ariko nyuma yo gusanga nta kibazo afite, akaba abwira abantu ko badakwiye gukomeza gukerensa iki cyorezo.

    Uwapimwaga yategerezaga igisubizo akagihabwa mu minota 15
    Uwapimwaga yategerezaga igisubizo akagihabwa mu minota 15

    Ati “Abatemera ni uko batarabona aho abantu bagagaye, Covid-19 ibaho twabanje kujya tubipinga ariko ubu ngubu usigaye ubona umuturanyi ukabona yapfuye, ukabona umuvandimwe wawe yapfuye kandi ari yo azize nu kuri Covid-19 ibaho”.

    Uwitwa Rutayisire w’imyaka 58 avuga ko yari yarakingiwe ariko ngo kuba uwakingiywe bitamubuza kwandura Covid-19 yashimishijwe n’amahirwe yagize yo gupimwa agasanga ari muzima.

    Ati “Mbyakiriye neza ukurikije n’imyaka mfite, ubu ngiye gukomeza gukora akazi kanjye nk’uko bisanzwe kandi nkirinda kurushaho nkaraba neza intoki n’aho ngenda ngasiga intera badusaba ndetse no mu muryango wanjye mbashishikarize kutagira aho bajya kugira ngo batagira aho bahurira n’ubwandu”.

    Biteganyijwe ko kuri site eshatu zirimo gupimirwaho Covid-19 mu Murenge wa Gikondo muri iki gihe cy’iminsi ibiri hapimwa abaturage 1059 batoranyijwe mu tugari dutatu.

    Igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tugari ku munsi wa mbere wacyo kitabiriwe mu buryo bushimishije
    Igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tugari ku munsi wa mbere wacyo kitabiriwe mu buryo bushimishije


  • Umunyakuri wakabije inzozi, iby’igitabo cyamuhinduye: Byinshi ku buzima bwa Minisitiri Habyarimana (Video) – #rwanda #RwOT

    Béata U. Habyarimana yatangajwe nka Minisitiri mushya wa MINICOM mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ku wa 15 Werurwe 2021.

    N’ubwo izina rye ryumvikanye nk’uwari mushya muri politiki y’u Rwanda, si ko biri mu rwego rw’imari muri rusange kuko arumazemo imyaka 16 dore ko yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

    Ni umwe kandi mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abari n’abategarugori, ukabafasha kugera kuri serivisi z’imari.

    Ibijyanye n’imari no kuyicunga yabyize muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.

    IGIHE yagiranye ikiganiro na we agaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe ndetse n’indangagaciro yumva zishobora kuranga by’umwihariko abakiri bato kugira ngo bazabashe gukabya inzozi no kuzavamo abo imiryango yabo n’igihugu bifuza.

    IGIHE: Wibwira abantu gute mu buryo buvunavuye?

    Minisitiri Habyarimana: Navukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bitewe n’akazi ababyeyi banjye bakoraga [bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu]. Mu mezi ataha nzuzuza imyaka 46.

    Twagiye tuba mu bihugu bitandukanye [Amerika, u Bubiligi, n’u Burusiya], ku buryo igice kimwe cy’amashuri yanjye nakize mu Bubiligi, ikindi nkigira mu Rwanda aho nize i Kanombe, mu gihe amashuri yisumbuye nayize muri Economic Rwamagana [Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana].

    Kuki wahisemo kwiga ibijyanye n’ubukungu?

    Minisitiri Habyarimana: Nahisemo kwiga Economie nyishaka, cya gihe abana baba barangije amashuri abanza, bakakubaza bati ese urifuza kuziga iki? Ubundi kera wahitagamo ibyo uziga nka bitatu njyewe rero nahisemo Economie inshuro eshatu, ni yo nashakaga kwiga.

    N’ubwo nari nkiri muto, numvaga ko ndamutse nize Economie nazatuma Sogokuru abasha kujya agira ikintu afata cyisumbuye, kirenze kuba yajya abyuka mu gitondo akajya guhinga, ni uko nguko. Muri iyo myaka nkiri muto numvaga Economie, bituma nyiga mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza.

    Ni iyihe mpamvu nyamukuru yatumye ukomeza ibijyanye n’Ubukungu muri Kaminuza?

    Minisitiri Habyarimana: Yego, nize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ibijyanye n’ubukungu, byitwa Économie Publique. Nagiye kurangiza Kaminuza ku bwanjye numva nifuza kugira ngo njye mu bijyanye no gushora imari ituma abantu bashobora kubyara umusaruro, ku buryo numvaga n’ubwo nakora mu bigo by’imari byaba ari ibijyanye n’iterambere.

    Ku bw’amahirwe nk’uko nabyifuzaga ni ko byagenze. Natangiye nkora muri Banque Populaire, icyo gihe rero yari Banki y’Abaturage, ibafasha kujya mbere, yari ikiri nka Sacco ariko navuga ko nakozemo nko kuyivugurura.

    Mbere yo kugera ku mwanya wa Minisitiri, ni iyihe mirimo yindi wagiye ukora mu nzego zitandukanye?

    Minisitiri Habyarimana: Nakomeje gukorana n’ibigo by’imari, nakoze mu Agaseke Bank, nakoze muri Bank of Africa, ariko nagiye nkora no mu bindi bigo. Hari ikigo nakoreye cya Bill & Melinda Gates Foundation, mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari ariko ku bantu bafite ubukene bwihariye [Access to Finance for Poor]. Nakoze no mu kindi kigo cy’Abanyamerika cyari gifitanye imikoranire na Banque Populaire.

    Muri rusange navuga ko nakoze mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari hanyuma nkora no mu bijyanye no kubafasha kwiga iyo mishinga yabo ku buryo yavamo ubucuruzi cyangwa ibikorwa bibyara inyungu.

    Ni ibiki byihariye ukora mu mwanya wo kuruhuka, iyo wasoje akazi?

    Minisitiri Habyarimana: Nkunda gusoma cyane. Ku buryo nkunda gutunga ibitabo byinshi. Ikindi wenda ngira umwanya n’umuryango, ni ikintu kidasimburwa ni ho umuntu avana imbaraga zo kubaho. Ikindi nkunda gukora, iyo naniwe ndateka, iyo ntetse ndaruhuka.

    Ibitabo nkunze gusoma ni iby’abantu bakoze impinduka mu bijyanye n’ubukungu, ibitabo bivuga ku bijyanye n’uburyo bwo gucunga amafaranga ku buryo uyabyazamo umusaruro, hanyuma ngakunda gusoma ibitabo bivuga ku bijyanye n’imibereho y’abantu by’umwihariko umuryango.

    Ni ikihe gitabo mu byo wasomye kiguhora mu ntekerezo, washishikariza n’abandi gusoma?

    Minisitiri Habyarimana: Nabwira nk’abantu, igitabo kijyanye n’uburere bw’abana cyitwa ‘TRANSMETTRE L’AMOUR; Une éducation à l’écoute de l’enfant’ cyanditswe na Paul Lemoine. Kiri mu bitabo byampinduye bigatuma uburyo mvugana n’abantu mbihindura.

    Icyo nakuyemo ni uko iyo umuntu afite imyitwarire itameze neza akenshi haba hari indi mpamvu. Aho kugira ngo umufungirane muri iyo myitwarire uvuge ngo uyu ntashobotse, shaka impamvu iri inyuma kuko nuyikemura na we arajya ku murongo. Bityo rero ntutakaze icyizere kuri wa muntu muri kumwe.

    Ni nde muntu ufatiraho icyitegererezo mu buzima bwawe?

    Minisitiri Habyarimana: Navuga ko nagiye ngira benshi, kuko nagiye mvana kamwe kuri uyu, akandi kuri uyu gutyo gutyo.

    Ariko wenda hari umuntu nkunda witwa Jeffrey [Jeff] Weiner yabaye Umuyobozi Mukuru w’urubuga LinkedIn. Ariko mu mateka ye, uburyo yahinduye ubuzima bwe, icyerekezo cy’akazi yakoraga akemera kwinjira mu kintu atatekerezaga mbere kandi yakijyamo akagera ku ntsinzi, mbona ari umuntu wo kwigirwaho.

    Ni umuntu wemeye guhura n’ibyo atatekerezaga, akavuga ati reka niyizere wenda hari ikintu nabasha kugeraho, mbona ari umuntu yakwigiraho byinshi n’uburyo ndetse ahura n’abantu, uko aganira nabo n’ibindi byinshi umuntu yamwigiraho.

    Ni iyihe ndangagaciro ikomeye wiyiziho?

    Minisitiri Habyarimana: Akenshi nkubwiza ukuri! Nkubwiza ukuri icyo ntekereza. Ikindi nkunda ubunyangamugayo cyangwa ubunyakuri, nkunda kwemera kugendera mu kuri kw’ikintu. Ikindi ndi umuntu ukunda gutega amatwi abantu, nkabaha umwanya.

    Uyu munsi uri Minisitiri! Hari ibanga wasangiza abakiri bato ryabafasha kugera ku ntego biyemeje?

    Minisitiri Habyarimana: Icya mbere navuga ni uko abantu bakiri bato bajye basoma. Ntibakagarukire ku byo babona imbere yabo gusa, ahubwo bumve n’iby’ahandi uko bimera. Icya kabiri ni byiza kugira intumbero, ntibisaba imyaka n’ukiri muto agira intumbero, ukumva hari ikintu ukomeyeho no kureba akamaro gifite.

    Mu gihe ubona ko kigiriye n’abandi akamaro azaba ari ikintu cyiza, mu gihe ari wowe wenyine […] ntekereza ko ari ikintu yakongera akareba. Ariko mu gihe intumbero ye avuga ati iki kintu nifuza kugeraho kiramfasha kizafashe n’abandi benshi, iyo ntumbero azayikomeze kuko nta kidashoboka. Ariko nta kidashoboka, mu gihugu turimo ufite indoto nziza nzi ko uzabona uburyo bwagufasha kugira icyo ugeraho, ushobora kutagera neza ku cyo watekerezaga ariko ikibi ni ukutagira indoto.

    Minisitiri Béata Uwamaliza Habyarimana avuga ko mu ndangagaciro yiyiziho harimo kugira ukuri no kukuvugisha

    Minisitiri Béata Uwamaliza Habyarimana avuga ko yakabije inzozi ze. Aha ni ku wa 19 Werurwe 2021 nyuma yo kurahirira kwinjira muri Guverinoma, ubwo yafataga ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame

    Tariki 19 Werurwe 2021, Umunsi winjiye mu mateka ya Béata Uwamaliza Habyarimana kuko aribwo yarahiriye inshingano nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

    Video: Kayihura Innocent


  • Huye: Icyizere ku rubyiruko rwigishijwe gutunganya imihanda mu buryo bwihariye – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwo gutunganya imihanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika.

    Bari kongererwa ubumenyi n’umushinga wo mu Buyapani witwa CORE (Community Road Empowerment). Urwo rubyiruko rusanzwe rukora ibikorwa byo gutunganya imihanda ariko nta bumenyi buhagije bari bafite.

    Uwiragiye Claude ati “Nari nsanzwe nkora ibintu byo gufata neza imihanda. Iyi tekinike ya Do-nou ntabwo nari nsanzwe nyizi ariko ubu narayimenye. Icyo bizamarira ni uko ngiye gukoresha ubwo bumenyi mu buzima busanzwe igihe nzaba nabonye ikiraka mu gukora umuhanda.”

    Yakomeje asaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi bubaha akazi n’ibiraka kugira ngo ibyo bize bitazabapfira ubusa.

    Ati “Nasaba ko mu bufatanye bw’Akarere ka Huye ndetse n’abashinzwe iby’imihanda bajya badutekerezaho igihe hari imihanda igiye gukorwa bakaduha akazi kuko dufite ubumenyi n’imbaraga.”

    Iradukunda Yvette w’imyaka 22 na we avuga ko mu minsi 10 bamaze bigishwa gukora imihanda y’igitaka, hari byinshi yamenye bityo agiye kubikoresha mu guteza imbere kampani ye.

    Ati “Hari kampani mfite ikora ibyo gutunganya imihanda, ngiye guhugura abantu banjye bamenye iyo tekinike nshya. Akarere nagasaba gukomeza kutuba hafi kakaduha akazi kuko twiteguye.”

    Umukozi ushinzwe amahugurwa muri CORE, Ntakirutimana Obed, yavuze ko mu gihe cy’iminsi 10 bamaranye n’urwo rubyiruko, baruhaye ubumenyi bw’ibanze.

    Ati “Twabasabye ko buri wese ajya iwabo mu murenge bagasura imihanda bafite, noneho buri wese agaragaze ikibazo abona gihari kibangamiye iyo mihanda, babigeze ku bagomba kubafasha babihe umurongo w’uko yakorwa.”

    Yasabye uturere kujya dukoresha urwo rubyiruko rwahuguwe kugira ngo babyaze umusaruro ubumenyi bafite ntibubapfire ubusa.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko hari imihanda myinshi bafite bakeneye gukora bafatanyije n’urwo rubyiruko rwongerewe ubumenyi.

    Ati “Icyo twabonye ni uko dushobora no kwishakamo ibisubizo n’ubwo ingengo y’imari yaba ari ntoya. Ariko hari imihanda ubona cyane cyane muri iki gihe cy’imvura yagiye yangirika, ubona ko ikeneye ino tekinike kugira ngo ishobore kuba yasanwa.”

    Kuva mu 2018 ni bwo hirya no hino mu turere tw’u Rwanda hatangiye ibikorwa byo guhugura urubyiruko kuri tekinike nshyashya ya Do-nou aho muri buri karere hahugurwa abageze kuri 50. Kugeza ubu hamaze guhugurwa abo mu turere 13.

    Abayobozi basuye aho urwo rubyiruko rwigira gutunganya imihanda

    Bafite icyizere ko tekinike nshya yo gutunganya imihanda bigishijwe izabagirira akamaro

    Bimwe mu bukoresho bifashisha mu gutunganya umuhanda

    Bize no gukora amateme ndetse no kuyobora amazi

    Ubuyobozi bwabijeje kubaba hafi

    Umuhanda batunganyije mu murenge wa Gishamvu watashywe ku mugaragaro

    Umwe mu mihanda batunganyije mu murenge wa Gishamvu

    [email protected]


  • Dusoma mu Byahishuwe ko Umwami azagaruka gutwara Itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe, turinde abo azaza gutwara'_ CP John Bosco   #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abakora ibikorwa binyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitwaje gusenga, avuga ko nk'uko Bibiliya ivuga ko umwami azaza gutwara abe, abantu bakwiriye kumutegereza bitinda iki cyorezo.

    CP Kabera yifashishije ubutumwa buboneka muri Bibiliya mu gitabo cy'Ibyahishuwe, avuga ko Umwami Yesu Kristo azagaruka mu Isi aje gutwara Itorero [Abera], ko baramutse batirinze icyorezo cya Covid-19 uwo mwami yazasanga cyarabahitanye, Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma y'uko abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri, dusoma mu Byahishuwe ko ngo 'Umwami' azagaruka gutwara Itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe, turinde abo azaza gutwara, kwirinda no gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid-19. Ni ikintu gikomeye cyane rwose ngira ngo abantu bashyiremo imbaraga' Yakomeje agira ati 'Ntabwo gusengera mu rugo rw'umuntu ku giti cye bibujijwe, yabikora ariko ngira ngo ibintu byo guhamagarana noneho bikarenga n'aho mugenda mugahurira mu ishyamba nka hariya uko mwabibonye nkeka ko biri ku rundi rwego'

    Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare, Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese arekurwa yishyuye amande 10.000 Frw, Uyu musozi wa Kanyarira waramamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by'ibibazo byabo. Uganwa n'abantu b'ingeri zose, bo mu madini atandukanye, Aha hantu hazwi nko 'Mu Butayu' buri wese uhazamuka aba afite icyifuzo kuri we kimukomereye, akizera ko azawuvaho asubijwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/18/dusoma-mu-byahishuwe-ko-umwami-azagaruka-gutwara-itorero-ariko-mu-gihe-ataragaruka-nibadufashe-turinde-abo-azaza-gutwara_-cp-john-bosco/

  • Kamonyi-Runda: Umunsi wa mbere wa Guma mu rugo hafashwe abasaga 50 barenze ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Abafashwe bari mu bigero by'imyaka itandukanye, barimo abagore n'abagabo. Bakusanyirijwe mu kibuga kigari ahazwi nka MAGERWA mu isantere y'ubucuruzi ya Ruyenzi. Mu butumwa bahawe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, bibukijwe ko bakwiye kubahiriza ingamba n'amabwiriza byo kwirinda Covid-19, bakirinda ingendo zitari ngombwa zishobora kubakururira kuba ikiraro cy'iki cyorezo.

    Mu butumwa umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee yahaye abafashwe bose, yabibukije ko iki cyorezo cya Covid-19 ntawe kirobanura, ko kitita ku mpamvu za buri wese mubyo agiyemo atubahirije ingamba zo kwirinda. Yababwiye ko iyi minsi 10 ya Guma mu rugo bayitwayemo neza ishoboraa kuza ari umuti, ubuzima bukagaruka.

    Meya Tuyizere

    Meya Tuyizere yagize ati' Iyi minsi icumi, ni umuti tugomba kunywa tugakira Covid-19.  Mukore gahunda zanyu neza mwubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo, uhaha ahahire rimwe yirinde ingendo zitari ngombwa zishobora gutuma ajya mu byago byo kwandura akananduza umuryango wose'.

    Nyuma yo kumva inama n'impanuro z'ubuyobozi, abafashwe biyemeje ko bagiye kujya mu rugo, bakirinda kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Babwiwe kandi ko bagiriwe ubuntu ku munsi wa mbere bagahabwa imbabazi, ariko ko imbababazi za mbere aribo bakwiye kuzigirira bakirinda kuba icyambu cya Covid-19.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko Akarere ka Kamonyi muri iyi minsi 10 ya Guma mu rugo kamaze gukora amatsinda ya bamwe mu bakozi bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwirizwa n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo, aho buri murenge ufite abakozi bagomba kuwukurikirana kandi bari mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere.

    Mu muhanda ni Polisi, urubyiruko rw'abakorerabushake n'izindi nzego.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-runda-umunsi-wa-mbere-wa-guma-mu-rugo-hafashwe-abasaga-50-barenze-ku-mabwiriza/

  • Nyarugenge : Umugabo wari umwarimu yahiriye mu nzu n’umwana we barapfa #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Karitasi, Aagari ka Kinyange, mu Murenge wa Gitega, inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, bikaba bivugwa ko yahiye ari gukosora amanota y’abanyeshuri yigishaga mu Karere ka Ruhango.

    Mu gihe yari ahugiye muri iyo mirimo, abana be ku ruhande bakinaga, barasa umwambi ukongeza matora, umuriro urazamuka uhura n’amashanyarazi, inzu iba ifashwe n’inkongi ahiramo hamwe n’umwana we. Gusa undi mwana wari muri iyo nzu yabashije kurokoka.

    Ibyo bikimara kuba abaturage batabaye ariko biba iby’ubusa, bitabaza Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi, niyo yagerageje kuzimya gusa isanga abantu bamaze gushiramo umwuka.

    Ni mu gihe umugore wa nyakwigendera nawe akimara kumva inkuru y’akababaro yahise ahungabana, ajyanwa ku Bitaro bya Muhima.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’murenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie yavuze ko abantu bagerageje gutabara ariko birangira bitabye Imana.

    Yagize ati 'Ni inkongi y’umuriro yabaye mu masaha ya saa yine,abantu bagerageza kuzimya, birangira ubuzima butabashije kurokorwa.'

    Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe bagize ikibazo gitunguranye.

    Ati 'icyo twakongera kubasaba ni ugutabarana, n’ugize ikibazo agakoresha uburyo bw’itumanaho, hari umurongo w’Akarere utishyurwa, Uw’Umujyi wa Kigali, nimero za Polisi, ugize ikibazo yahamagara nimero kugira ngo ashobore kubona ubutabazi bwa hafi.'

    Nyuma y’aho u Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane nyirizina intandaro y’iyo nkongi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Umugabo-wari-umwarimu-yahiriye-mu-nzu-n-umwana-we-barapfa

  • Uwaririmbaga muri Choral Jehovah Jireh wari utwite inda y’amezi 6 yitabye Imana azize COVID #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko umwe mu baririmbyi ba Choral Jehovah Jireh yemeje aya makuru ko uriya mugenzi wabo witabye Imana, yari amaze iminsi arwaye kiriya cyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Yari afite intege nke kuko yamufashe anatwite inda y’amezi atandatu, yari amaze iminsi mu bitaro.'

    Uwamariya yinjiye muri korali Jehovah Jireh yamenyekaniyemo cyane ubwo yigaga muri Kaminuza ya ULK.

    Nyakwigendera yitabye Imana amaze imyaka irindwi arushinze na Gakire Aimable asiganye umwana umwe babyaranye.

    Uyu mubyeyi yahitanywe na Covid-19 mu gihe mu Rwanda hatangiye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kuyihashya, Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twari twugarijwe tukaba twose twamaze gushyirwa muri Guma mu Rugo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.

    Kugeza uyu munsi mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba Coronavirus 14.716 barimo 74 barembye bakiri kwitabwaho n’abaganga.

    Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda by’umwihariko imibare y’abo gikomeje guhitana ikaba ikomeje gutumbagira.

    Nibura mu minsi 16 y’uku kwezi, imibare abantu bishwe n’iki cyorezo mu Rwanda, irenga igiteranyo cy’abishwe na cyo mu mwaka ushize wa 2020.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwaririmbaga-muri-Choral-Jehovah-Jireh-wari-utwite-inda-y-amezi-6-yitabye-Imana-azize-COVID

  • Zimbabwe yashyigikiye iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique; Menya inzira yagegeje RDF na RNP i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za Mata ni bwo Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, icyo gihe byatangajwe ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

    Bivugwa ko Nyusi ubwo yazaga mu Rwanda, yari azanywe no gusaba Kagame ubufasha mu kurwanya imitwe y’iterabwoba yigabije igihugu cye. Ngo ni inama yari yaragiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wamubwiye ko agomba kwegera Kagame akamusaba ubufasha.

    Macron ubwo yari mu Rwanda muri Gicurasi mu ruzinduko yahagiriye rw’iminsi ibiri, yaciye amarenga kuri iki kintu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino, atanga urugero kuri Centrafrique na Mozambique.

    Macron yavuye mu Rwanda, hashize iminsi mike muri Kamena, itsinda ry’abasirikare bakuru b’u Rwanda 35 rihita ryerekeza muri Mozambique ahitwa Pemba mu gikorwa cyiswe “reconnaissance” cyo kugenzura neza uburyo ibintu byifashe.

    U Rwanda rwabonywe nk’umucunguzi

    Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mozambique, hari Tanzania. Ni kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n’umutekano muke uri ku muturanyi wayo. Ubwo byatangiraga kuvugwa ko u Rwanda rushobora kohereza Ingabo n’Abapolisi mu bice birimo intambara, Tanzania yahise ibishyigikira kuko ari igisubizo ku mutekano wayo.

    Mu ntangiriro za Gicurasi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, bagiriye uruzinduko muri Tanzania bahura na bagenzi babo.

    Amakuru avuga ko Nyusi yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye bigamije gusaba ubufasha bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba imwugarije. Yaganiriye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel.

    U Rwanda yarubonaga nk’igihugu gisanzwe gitanga ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro, gifite n’inararibonye muri ibyo bikorwa ndetse yari amahitamo ya hafi agendeye ku kazi keza ruri gukora muri Repubulika ya Centrafrique.

    Ku rundi ruhande, Tanzania nta bushake yagaragazaga bwo kuba yajya muri iyi ntambara, ari yo mpamvu yahise ishyigikira u Rwanda. Bivugwa ko u Bufaransa bwo bwabigiyemo gake kubera uko bwakunze kunengwa ku ntambara yo muri Sahel.

    Ikindi kandi uko kongera kujya mu ntambara muri Afurika byari gutuma amahirwe ya Macron mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha agera aho yabarirwa ku ntoki.

    Umuvugizi w’Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Zanu PF, Simon Khaya Moyo, yavuze ko igihugu cye nta kibazo kibona mu kuba Mozambique yakorana n’u Rwanda.

    Ati “Byasobanuwe neza kandi Perezida Emmerson Mnangagwa na Biro Politiki y’ishyaka, yemera ko Mozambique ari igihugu cyigenga, gifite ubushobozi bwo kugirana imikoranire na Repubulika iyo ari yo yose ku bw’inyungu z’umutekano mu gihe koherezayo izo ngabo bidateye ikibazo kuri Zimbabwe.”

    Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byo muri SADC byemeye ko ingabo zabyo zizajya muri iyi ntambara yo muri Mozambique mu gace ka Cabo Delgado.

    Ku rundi ruhande, Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyonyine mu byo muri Afurika y’Amajyepfo kitishimiye ko u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique aho mu minsi ishize Minisitiri w’Ingabo, Mapisa-Nqakula, yabwiye itangazamakuru ko batanyuzwe no kuba Perezida Nyusi yarafashe umwanzuro wo gusaba ubufasha u Rwanda atabanje kubagisha inama.

    Ati “Birababaje kubona iri yoherezwa riba mbere y’iyoherezwa ry’ingabo za SADC, kuko uko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique waba umeze kose, umuntu yakwiteze ko u Rwanda rujya muri Mozambique hagendewe ku butumwa bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu bo mu karere ka SADC”.

    Hagati aho kandi, mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aheruka kugirira muri Afurika y’Epfo, yavuze ko ibihugu byombi bishobora gukorana mu gushakira igisubizo amakimbirane n’umutekano muke ukigaragara muri Afurika, atanga urugero kuri Mozambique.

    U Bufaransa, Amerika na Portugal byemeye gutoza ingabo

    Portugal yakolonije Mozambique yemeye gutanga ubufasha binyuze mu myitozo ya gisirikare. Nibura abasirikare 60 ni bo bazoherezwa n’iki gihugu ariko bikemezwa n’itsinda ry’u Burayi rishinzwe iby’imyitozo ya gisirikare, EUTM.

    Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi, EU, na wo wemeye ko uzatanga ubufasha mu bijyanye n’imyitozo ya gisirikare. U Bufaransa, u Butaliyani na Espagne na byo byemeye kuzatanga abazaha imyitozo ingabo za Mozambique binyuze muri EUTM.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemeye gutanga ubufasha ariko na bwo buzanyura mu myitozo ya gisirikare. Muri Werurwe ni bwo itsinda ry’abasirikare ba Amerika bo mu mutwe udasanzwe ryatangiye gutoza Ingabo za Mozambique.

    Mu mpera z’ukwezi gushize, Inama y’Abaminisitiri bo muri SADC, yemeje ingengo y’imari ya miliyoni 12 z’amadolari nk’azifashishwa n’umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye muri uyu muryango.

    Igice kimwe cyakuwe mu kigega cy’uyu muryango hanyuma miliyoni 7$ zitangwa nk’imisanzu n’ibihugu binyamuryango.

    Muri Werurwe byavugwaga ko SADC izohereza ingabo 3000 muri Mozambique mu gace ka Cabo Delgado. Izo zirimo Batayo eshatu z’ingabo zirwanira ku butaka, imwe igizwe n’abasirikare 630, ingabo zo mu mutwe udasanzwe wa gisirikare ziri mu matsinda abiri rimwe rigizwe n’abasirikare 70, kajugujugu ebyiri, ubwato bubiri bw’intambara, kajugujugu ebyiri z’intambara, ubwato bugendera munsi y’amazi n’ibindi.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda ruzishyura ibizakenerwa byose n’ingabo zarwo muri iyi ntambara.

    Ku wa 10 Nyakanga nibwo Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda batangiye kwerekeza muri Mozambique

  • CP Kabera yifashishije Bibiliya aburira abitwaza gusenga bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’uko abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    CP Kabera yifashishije ubutumwa buboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe, avuga ko Umwami Yesu Kristo azagaruka mu Isi aje gutwara Itorero [Abera], ko baramutse batirinze icyorezo cya Covid-19 uwo mwami yazasanga cyarabahitanye.

    Ati “Mu by’ukuri, dusoma ko […] mu Byahishuwe ko ngo ‘Umwami’ azagaruka gutwara Itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe [abavugabutumwa] turinde abo azaza gutwara, kwirinda no gukwirakwiza iki cyorezo cya Covid-19. Ni ikintu gikomeye cyane rwose ngira ngo abantu bashyiremo imbaraga.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo gusengera mu rugo rw’umuntu ku giti cye bibujijwe, yabikora ariko ngira ngo ibintu byo guhamagarana noneho bikarenga n’aho mugenda mugahurira mu ishyamba nka hariya uko mwabibonye nkeka ko biri ku rundi rwego.”

    Aba bafatiwe kuri uyu musozi wa Kanyarira uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

    Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, buri wese arekurwa yishyuye amande 10.000 Frw.

    Uyu musozi wa Kanyarira waramamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by’ibibazo byabo. Uganwa n’abantu b’ingeri zose, bo mu madini atandukanye.

    Aha hantu hazwi nko ‘Mu Butayu’ buri wese uhazamuka aba afite icyifuzo kuri we kimukomereye, akizera ko azawuvaho asubijwe.

    CP Kabera yaburiye Abakirisito barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Abaturage benshi biganjemo abagore bafite n’abana bafatiwe i Kanyarira bagiye gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

  • Minisitiri Gatabazi yasezeye ku Ntumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz – #rwanda #RwOT

    Musenyeri Andrzej Józefowicz yageze mu Rwanda mu 2017.

    Ku wa Gatanu yabonanye na Minisitiri Gatabazi baganira ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika wahinduye isura ku wa 20 Werurwe 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzindiko rw’amateka i Vatican kwa Papa.

    Musenyeri Józefowicz yabwiye Minisitiri Gatabazi ko nyuma y’urwo ruzinduko Umukuru w’Igihugu yagiriye i Vatican “rwagabanyije imvugo mbi zavugwagwa kuri Kiliziya Gatolika, zari zitangiye kugira ingaruka mbi kuri Kiliziya cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Mu gihe yari amaze mu Rwanda, rwabonye Cardinal wa mbere Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, wahawe ubwo butumwa mu Ugushyingo 2020.

    Musenyeri Andrzej Józefowicz yavutse kuwa 14 Mutarama 1965, avukira muri Pologne mu Mujyi witwa Bicka.

    Mu 1990, uyu mugabo yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko mbonezamubano.

    Yahagarariye Papa mu bihugu birimo Mozambique, Thailand, Hongrie, Syria, Iran n’u Burusiya, akaba afite ubushobozi bwo kuvuga indimi zirimo Icyongereza, Igi-Portugal, Igitaliyani, Igifaransa n’Ikirusiya.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasezeye Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz