Blog

  • Itoze gutanga 'Bikomeye' #rwanda #RwOT

    Ahamagara abigishwa be arababwira ati 'Ndababwira ukuri yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye, kuko bose batuye ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye icyo yari asigaranye, ari cyo yari atezeho amakiriro'. Mariko 12:43-44

    Ugomba kwitoza ubishyizeho umutima gutanga 'Bikomeye', uretse ibyo abantu bamwe bibwira, Umwami yitaye cyane ku buryo abana be batanga. Ndeste yari abyitayeho cyane ku buryo Bibiliya ivuga iti 'Yesu yicara yerekeye isanduku y’amaturo, areba abantu batura…' (Mariko 12:41).

    Umwami yicaye yitegereza neza abantu batura maze aza kuvuga umupfakazi w’umukene amaze gutura. Niba icyo gihe yari yitaye ku buryo abantu batanga, n’ubu aracyabitayeho. Akoresheje urugero rw’uriya mupfakazi,Yesu yari ari gutoza abigishwa be gutanga 'ibikomeye'.

    Gutanga ibikomeye bijyana n’umugisha w’Imana mu buzima bwawe, mu yandi magambo, Imana igutegerejeho gutanga bijyanye n’uburyo yaguhaye umugisha. Ni cyo cyatumye Umwami avuga ko uriya mupfakazi yatanze kurusha abandi, kuri ducye yari afite yatanze byose.

    Niba icyo Imana iguha ntacyo kikubwiye cyane, n’Imana ntacyo kizayibwira cyane. Dawidi yasobanukiwe iri hame, ni yo mpamvu yavuze muri 2 Samweli 24:24 ati 'Sinabasha gutambira Uwiteka Imana yanjye ibitambo byoswa, ntabitanzeho ibyanjye…'

    Uyu mwaka, uko Imana izakuzamura ikakwagura mu byo ukora, ugomba kugira ubwenge bwo guturira Imana ku rwego rushya ugezeho. Naho ubundi uba wifungira. Ubushake bwo kongera ibyo utanga bubasha kutizana bwonyine, ni yo mpamvu ugomba kubyitoza.

    Abigishwa benshi bagurishije imirima yabo n’ibyo batunze bazana amafaranga ku birenge by’intumwa, ariko Barinaba ni we wenyine wavuzwe mu izina (Ibyakozwe n’Intumwa 4:36) kuko yahaye Imana ibyiza bye.

    Ugomba kwitoza muri uyu murongo ugenda uzamura uburyo utanga. Bidatinze izina ryawe rizagaragara inshuro nyinshi mu gitabo cy’urwibutso cy’Imana.

    Isengesho:

    Data mwiza, ndagushimira kubwo kumpa kujya imbere kwanjye ari ukwagura ubwami bwawe. Niyemeje gutanga ibyiza by’ubutunzi bwanjye kubw’umurimo w’ubutumwa bwiza, kuko ibyo mfite byose n’ibyo ntunze ari ibyawe. Ubwo naherewe ubuntu biguturutseho, ni nako ntangiye ubuntu kubw’umurimo wawe wo gukiranuka, mu izina rya Yesu. Amen!

    Inkomoko: Igitabo 'Urusobe rw’Ibiriho' cyanditswe na Pastor Chris na Anita

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Itoze-gutanga-Bikomeye.html

  • Ubuhamya bwa Edith Imana yakijije kanseri igeze ku rwego rwa nyuma #rwanda #RwOT

    Narigombe Edith umubyeyi ukijijwe ukomoka i Burundi yarwaye kanseri iramurembya ndetse igera ku rwego rwa nyuma aho muganga wamuvuraga yamusezereye akamubwira ko atazakira asigaje iminsi mike yo kubaho, ariko kugeza ubu arashima Imana ishobora byose kuko yaramukijije ni muzima.

    Mu magambo ye Edith arasobanura uko Uwiteka yabaye mu ruhande rwe ubwo yari arembejwe na kanseri ndetse n’uburyo yamukijije.

    Ati: 'Hari mu mwaka wa 2000 muri icyo gihe hariho ububyutse bwinshi twarasengaga cyane tukumva ko twegeranye n’Imana. Muri icyo gihe hari amagambo Imana yambwiye numva ko imbere yanjye bikomeye. Ndibuka ko Imana yambwiye ngo imbere yanjye hari ijoro ry’umwijima, ngo ariko ningumana na we Yesu azambera itara rimurika mu mwijima.Imana yarambwiye ngo nkomere nshikame.

    Icyo gihe naratangiye ndarwara nkajya mbabara mu mugongo bigeze aho njya kwa muganga aransuzuma ariko mbona agize ubwoba bwinshi, arambaza ngo ufite imyaka ingahe ndibaza ngo ese arashaka kumenya ko nkuze igihe kigeze ko mfa. Narayimubwiye arangije arambaza ngo ahantu ukorera mufite ubwishingizi bwakujyana kwivuriza hanze y’igihugu? Ndamuhakanira. Yahise ambwira ngo ntahe mubwirire umugabo wanjye aze bavugane.

    Naratashye mbibwiye umugabo agira ubwoba, ariko ajya kumva icyo muganga amushakira agezeyo muganga yamubwiye ko bigoye ko bamvurira mu Burundi ati 'Igihari ni uko mwagerageza mukajya kumuvuza'. Umugabo yaraje arabimbwira ndavuga ngo ntacyo tuzasenga, ariko kuva icyo gihe nibwo natangiye kuremba cyane njya mu bitaro biba ngombwa ko banyohereza i Burayi kwivurizayo kuko nari mfite kanseri, ariko numvise ijwi ry’Imana rimbwira ngo ngukunda kuruta uko wikunda. Nahise numva ngize ihumure.

    Mubyukuri nta mafaranaga ahagije twari dufite ariko twaragujije n’inshuti ziradufasha ndagenda njya muri famille yanyitayeho cyane. Bwarakeye nya kwa muganga ariko ukuntu nari ndembye ntibashoboraga kundeka ngo ntahe, ahubwo nagumye mu bitaro bakajya bantera amaraso na antibiotique zitandukanye, umuganga nasanze muri urgence navuga ko ari umumarayika Imana yashyizeyo kuko yaramfashije cyane mu buryo bwose bushoboka yarankurikiranye kugeza mvuye mu bitaro.

    Ngeze mu bitaro basanze kanseri igeze ku rwego rwa nyuma bakwibaza kumbaga bagasanga nzapfa, batekereza kundeka nabwo bakabona ngomba gupfa bafata umwanzuro baramabaga ariko mbere yo kubagwa kuko nari ndembye cyane nagiye numva ijwi rimbwira ngo singire ubwoba sindi bupfe. Barambaze rero sinapfa ariko hashize umwanya ntarakanguka ariko naje gukanguka ngenda ngarura ubuyanja bansubiza aho nari ndwariye abantu baratangara kuko bari bazi ko ntazabyuka.

    Ibyo bitaro nabimazemo amezi 3 kuko indwara yari ikomeje kugeza ubwo ntabashaga gusinzira cyangwa kurya. Aho hantu Imana yaranyiyeretse ubwo nari ndwaye nabaga ntekereza ahantu nzakura amafaranga yo kwishyura kuko ayo nari najyanye yari amaze gushira, ariko umunsi umwe nabonye umuzungukazi aje anyicara iruhande aranganiriza ambaza uko niyumva, uko naje n’ibindi byinshi arangije arambwira ngo azagaruka kundeba.

    Yaragiye hashize iminsi micye aragaruka arambwira ngo yaganiriye n’abo bakorana biyemeza kuzishyura amafaranga yose nzakoresha mu bitaro kuko n’ibiryo byari byarananiye banshyize kuri regime aho bampaga jus ikubiyemo intungamubiri zose zikenewe. Byose barabinyishyuriye numva nshimye Imana.

    Icyo gihe nivurizaga kuri Hopital Saint Pierre yo mu Bubiligi, ariko hari ibindi bitaro bivura abarwaye kanseri ni byo banyimuriyemo. Mpageze barambwiye bati 'Ibintu tugiye kugukorera birababaza cyane ariko twateguye imiti yo kugufasha, icyo gikorwa cyamaze amasaha 18 mbabara ntinyagambura ariko byagenze neza ndataha bambwira ko nzagaruka muri controle nyuma y’ukwezi kugira ngo nzabone gutaha i Burundi.

    Hashize iminsi mike namerewe nabi nsubira kwa muganga ambaza umuti ndimo gufata n’uwawunyandikiye musobanurira ko ari umuganga nasanze muri urgence. Yahise ambaza ngo usenga Imana? Ndavuga ngo yego, ahita ambwira ngo iyo Mana usenga uzahore uyisenga kuko icyi ni icyumweru cya gatatu meche iri muri wowe kuko bari bayinyibagiriwemo barimo kumbaga, ambwira ko kubera kanseri ndwaye nari guhita mererwa nabi cyane.

    Uwo mudogiteri yarambwiye ati: 'Reka nkubwire mbere yo gutaha, indwara yawe imeze nabi n’aho twakuvuye byari ukoroshya' ndetse ambwira n’iminsi nsigaje kugira ngo mfe, ambwira ko iyo minsi itazarenga kandi yari mikeya. Angira inama yo gutaha nkabana n’abana mbasezeraho. Namusabye ko anyandikira urupapuro nzatwara kuri ambassade byashoboka nkazagaruka muri controle yarabinkoreye kandi na wa muganga wa mbere yarambwiye ngo wowe Imana izagukiza, icyo ngusabye uzaze ukoreshe controle.

    Hanyuma rero natashye I Burundi nsubirayo meze neza atari nk’uko nari meze. Hashize iminsi naratekereje ndavuga ngo reka nshake uko nazasubira kwa muganga kandi na wa muganga yakomezaga kunterefona ambwira ati nubona kugaruka bibagoye uzajye Nairobi ukoreshe sikaneri babyohereze turebe. Natangiye gusenga Imana nyibaza bigeze aho numva ijwi rimbwira ngo nzagende ku cyumweru. Naragiye ngera kwa muganga Nairobi ariko Imana impa ijambo rivuga ngo abazumva ibitangaza nagukoreye bizabatangaza. Iryo jambo ryarampembuye cyane nsubirana ibyiringiro.

    Ngeze kwa muganga nakoresheje skaneri birangiye bambwira ko nta kintu na kimwe bakibona ko ahubwo meze neza nakize. Wa muganga wo mu Bubiligi ahita anyibutsa ko yambwiye ko Imana izankiza. Naratashye rero kugeza n’uyu munsi ndi muzima kanseri yaribagiranye muri njye'.

    Asoza ubuhamya bwe uyu mubyeyi arashima Imana ko yamuhaye kubaho kandi arashima Imana ko yamuhaye kurera abana be ndetse n’ibintu byose Imana yamukoreye ikamugirira ubwo buntu kandi asaba Imana kuzamurinda gupfusha ubusa igihe cyo kubaho yamwongereye.

    Source:Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Edith-Imana-yakijije-kanseri-igeze-ku-rwego-rwa-nyuma.html

  • Dore impamvu ukwiriye gukoresha indangarubuga “.rw” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mbuga za murandasi z’Abakorera mu Rwanda zarengaga ibihumbi umunani mu mwaka wa 2019, nk’uko byagaragajwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo(MITECH), hafi ½ cyazo ni zo zakoreshaga indangarubuga [.rw].

    Ikigo RICTA ndetse na bamwe mu bamaze kwitabira gukoresha .rw bavuga ko abagikoresha indangarubuga nka .com, .org, .net, .biz,.tv,…nta mutekano bafite w’imbuga zabo, kuzikoresha bikaba bihombya Igihugu kandi bikabahenda kuko iyo serivisi bayikorerwa n’abanyamahanga.

    Umuyobozi Mukuru w
    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo RICTA, Grace Ingabire, avuga ko abakora bizinesi n’ibigo by’abantu ku giti cyabo barimo guhitamo gukoresha .rw nyuma yo kumenya inyungu zirimo

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo RICTA, Grace Ingabire avuga ko ubukangurambaga bwa “Zamuka na Akadomo rw” bwatekerejwe nyuma yo kubona ko imbuga z’abantu ku giti cyabo, iz’ubucuruzi n’ibigo cyangwa imiryango itandukanye, zirimo kwitabira gukoresha indangarubuga .rw, mu rwego rwo kuzirinda kwiganwa cyangwa gushimutwa.

    Ingabire, aganira na KT Press, yagize ati “Izina cyangwa indangarubuga kuri murandasi ni kimwe mu by’agaciro gakomeye bigize ikigo(company). Ugomba guharanira ko rigira umutekano, ridatakara cyangwa ngo rikorerweho imirimo idakwiye”.

    Ingabire avuga ko urubuga rwa murandasi rw’ikigo rukwiriye kurindwa no kwandikwa mu rwego rwa Leta rubishinzwe nk’uko imodoka, inyubako cyangwa undi mutungo w’umuntu wandikwa kuri nyirawo.

    Muri iki gihe icyorezo Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora ubucuruzi n’ibikorwa bitandukanye by’abantu, gahunda ya “Zamuka na AkadomoRW” ikangurira abantu kumenya ko imbuga za murandasi ari uburyo bw’ingenzi cyane bufasha abantu kwamamaza, kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no kubigeza ku babikeneye.

    Kuva mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka ubwo ubu bukangurambaga bwari butangijwe na RICTA ku bufatanye na MITECH hamwe n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera PSF kugeza ubu, imbuga zigera kuri 500 zifite indangarubuga y’u Rwanda [.rw] zimaze gufungurwa.

    Stella Tushabe yishimira iterambere amaze kugeraho kuva ubwo yahinduraga stellatush.com agakoresha stellatush.rw
    Stella Tushabe yishimira iterambere amaze kugeraho kuva ubwo yahinduraga stellatush.com agakoresha stellatush.rw

    Umucuranzi witwa Stella Tushabe wari ufite urubuga rwitwa stellatush.com akaza kuruhindura stellatush.rw, avuga ko byamuhesheje kumenyekana kurusha mbere yaho agikoresha [.com].

    Tushabe akomeza agira ati “Nari narifuje kuva kera gutunga indangarubuga ya [.rw], nza gutangazwa n’uko RICTA ingezeho ikantera inkunga. Ni iby’agaciro kuri jye kugira ubucuruzi bwitirirwa igihugu cyanjye, nkaba nizera ko Abanyarwanda ubu bashobora kwiyumvamo ibyo nkora kubera iri zina(rishya)”.

    RICTA yorohereza abantu gutunga indangarubuga .rw

    Ikigo RICTA kirizeza abasaba .rw ko izina ryabo rizaba rifite umutekano, bibaheshe agaciro no kugira ibyangombwa bibaranga, ndetse ko mu mezi atandatu ya mbere gutunga imbuga za .rw bizajya byishyurwa amafaranga 12,000.

    Nyuma y’amezi atandatu urubuga rwa .rw ruzajya rutangwaho amafaranga 25,000 yo kwishyura ububiko(serveur), harimo na emails 25 z’ubuntu.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gukora za porogaramu muri RICTA, Willy Liambi avuga ko abafite imbuga za .rw ubu bakwizera ko nta washobora kuzishimuta cyangwa kuzigana, ndetse abantu babasha kuzigeraho biboroheye.


  • Dore igitangaza inka yabyaye inyana 5 zirimo isa n' ingurube muri Nyanza #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza haravugwa inka y'umuturage yabyaye inyana eshanu zirimo isa n'ingurube ariko ku bw'amahirwe macye zose zahise zipfa.

    Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021, nibwo inka ya Nibarore Veneranda wo mu mudugudu wa Karambi Akagari ka Munyina yabyaye izi nyana zose uko ari eshanu zihita zipfa.

    Umuvuzi w'amatungo mu karere ka Nyanza Nshimiyimana Laurent yavuze ko ibyabaye kuri iyi nka ari ibintu bisanze, avuga ko biterwa no kwigabanya ku intanga ngore. Yasabye abaturage kudakuka umutima bakeka ko iyo nka yaba yararozwe cyangwa ko cyaba ari ikimenyetso cyo kurangira ku Isi.

    Ati 'Nta gikuba cyacitse, kuko no kubantu bibaho n'ejobundi hari umugore mwumvise wabyaye abana icyenda. Mu karere ka Nyanza ni ubwa mbere bibaye, ibyajyaga bibaho ni ukubyara inyana ebyiri'.

    Dr Ange Imanishimwe, inzobere mu bijyanye n'ibinyabuzima yavuze ko kuba iyi nka yo mu karere ka Nyanza, yabyaye inyana zirimo izifite isura y'ingurube bishobora guterwa ni uko kurindisha inka no kuyitera intanga bitakozwe neza.

    Ati 'Iyo habayeho kurindisha no gutera intanga, hari igihe intanga ngabo zijyana umuvuduko mwinshi, zigahura n'intanga ngore yasohotse imburagihe, kuko hatabayeho gutegereza ngo inka irinde. Icyo gihe iyo ntanga ngore ntabwo iba imeze neza. Nubwo izo ntanga zigenda zigahura ukunze gusanga ikintu cyavuyemo kiba kidafite ubuzima bwiza, ari naho hashobora guturuka iyo sura imeze nk'ingurube'.

    Iyi nzobere ivuga ko kuri iyi nka y'I Nyanza, icyaba cyarabaye ari uko intanga ngore n'ingabo zahujwe ingore ifite ikibazo, iyo ntanga ngore ikigabanyamo uduce ariyo mpamvu havutse inyana eshanu.

    Dr Imanishimwe avuga ko aborozi n'Abanyarwanda muri rusange bakwiye kwimakaza umwimere aho kwimakaza ibituburano kuko bigira ingaruka zirimo na kanseri.

    Avuga ko aho kurindisha no gutera intanga aborozi bajya bareka inka ikarinda bakabanguriza ku mfizi. Gusa nanone ngo mu gihe bahisemo guteza intanga ababikora bakwiye kubanza gusuzuma neza niba intanga bagiye gutera ari nzima kuko ngo hari n'igihe intanga ngabo ishobora kuba ifite ikibazo.

    Ifoto: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/22/dore-igitangaza-inka-yabyaye-inyana-5-zirimo-isa-n-ingurube-muri-nyanza/

  • Nyanza : Inka yabyaye inyana 5 zirimo ifite isura y’ingurube #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021, nibwo inka ya Nibarore Veneranda wo mu mudugudu wa Karambi Akagari ka Munyina yabyaye izi nyana zose uko ari eshanu zihita zipfa.

    Umuvuzi w’amatungo mu karere ka Nyanza Nshimiyimana Laurent yatangarije UKWEZI ko ibyabaye kuri iyi nka ari ibintu bisanze, avuga ko biterwa no kwigabanya ku intanga ngore. Yasabye abaturage kudakuka umutima bakeka ko iyo nka yaba yararozwe cyangwa ko cyaba ari ikimenyetso cyo kurangira ku Isi.

    Ati 'Nta gikuba cyacitse, kuko no kubantu bibaho n’ejobundi hari umugore mwumvise wabyaye abana icyenda. Mu karere ka Nyanza ni ubwa mbere bibaye, ibyajyaga bibaho ni ukubyara inyana ebyiri'.

    Dr Ange Imanishimwe, inzobere mu bijyanye n’ibinyabuzima yavuze ko kuba iyi nka yo mu karere ka Nyanza, yabyaye inyana zirimo izifite isura y’ingurube bishobora guterwa ni uko kurindisha inka no kuyitera intanga bitakozwe neza.

    Ati 'Iyo habayeho kurindisha no gutera intanga, hari igihe intanga ngabo zijyana umuvuduko mwinshi, zigahura n’intanga ngore yasohotse imburagihe, kuko hatabayeho gutegereza ngo inka irinde. Icyo gihe iyo ntanga ngore ntabwo iba imeze neza. Nubwo izo ntanga zigenda zigahura ukunze gusanga ikintu cyavuyemo kiba kidafite ubuzima bwiza, ari naho hashobora guturuka iyo sura imeze nk’ingurube'.

    Iyi nzobere ivuga ko kuri iyi nka y’I Nyanza, icyaba cyarabaye ari uko intanga ngore n’ingabo zahujwe ingore ifite ikibazo, iyo ntanga ngore ikigabanyamo uduce ariyo mpamvu havutse inyana eshanu.

    Dr Imanishimwe avuga ko aborozi n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kwimakaza umwimere aho kwimakaza ibituburano kuko bigira ingaruka zirimo na kanseri.

    Avuga ko aho kurindisha no gutera intanga aborozi bajya bareka inka ikarinda bakabanguriza ku mfizi. Gusa nanone ngo mu gihe bahisemo guteza intanga ababikora bakwiye kubanza gusuzuma neza niba intanga bagiye gutera ari nzima kuko ngo hari n’igihe intanga ngabo ishobora kuba ifite ikibazo.

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Inka-yabyaye-inyana-5-zirimo-ifite-isura-y-ingurube

  • Dore uko imfungwa n’abagororwa bakurikiranwa mu kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri umwaka ushize hagiye humvikana inkuru zinyuranye zavugaga ko muri za gereza zitandukanye mu Rwanda, hagaragaye imfugwa n’abagororwa banduye Covid-19, hakaba hari n’impungenge ko ishobora kwibasira benshi bitewe n’uko baba bari hamwe begeranye.

    Ibyo RCS ihagurukira iki kibazo abagaragayeho ubwandu bitabwaho baranakira, batangira gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Gakwaya Pelly, avuga ko aho imfungwa n’abagororwa baba bari basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko n’abandi Banyarwanda babisabwa, ariko kandi hakaba n’umwihariko ku bafite intege nke.

    Ati “Ikindi twakoze kugira ngo turusheho kwirinda, ni uko abantu babanyantege nke, barwaye indwara zidakira twabashyiriyeho umwihariko utari akato, kuko hari n’abaganga dufite birirwa bajya kubareba, by’umwihariko tubasaba ko aho bidagadurira birinda gukoranaho na bariya bandi”.

    RCS ivuga ko uretse kuba abanyantege nke ndetse n’abandi bafite indwara zidakira bagira umwihariko mu kubakurikirana, n’abandi bose muri gereza basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

    SSP Uwera avuga ko abandi bakurikiranwa cyane ari ba bandi bagira imirimo bajya gukora hanze kugira ngo hirindwe ko bashobora kuba bakwanduza abo basize.

    Ati “Urabona nk’imirimo rusange nk’uko natwe tuyifite, hari ba bandi basabwa guhura n’abantu baba hanze y’igipangu, abongabo na bo dushyiraho gahunda uko asohotse, icyo dukora barapimwa kugira ngo adasubira mu gipangu akaba yakwanduza abandi, kuko iyi Covid urabibona ntabwo twamenya ngo yaturutse he cyangwa ni nde wayizanye. Mu buryo bwo kwirinda rero wa muntu ntashobora gusubira mu gipangu muganga atamupimye ngo amenye uko ameze”.

    Ikindi ni uko imfungwa n’abagororwa bashya bazanwa gufungwa, ngo hari ahantu hagenwe ku buryo babanza gupimwa, uwo basanze afite ubwandu akajya ukwe n’abandi batabusanganywe bagahabwa akato k’iminsi 14, nyuma yayo bakongera gupimwa basanga ari bazima bakabona gusanga abandi.

    Bakingiwe Covid-19
    Bakingiwe Covid-19

    Leta yongereye ingengo y’imari y’amafunguro ku buryo uramutse agaragayeho Covid-19 ajyanwa ahabugenewe akitabwaho ku buryo bw’umwihariko kugeza igihe akiriye, akabona gusubizwa mu bandi.

    Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko n’ubwo igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, abakora ibyaha bakurikiranwa nk’uko bisanzwe.

    Imfungwa n’abagororwa zose zagaragayeho Covid-19 zarakize zisubizwa mu bandi, uretse umwe nawe utarembye bategereje ko akira agasubizwa mu bandi.

    Mu Rwanda muri gereza habarirwa imfungwa n’abagororwa 79,319 zirimo abagabo 74,070 mu gihe abagore ari 5,249.


  • Nyabihu : Mu gicuku kiniha abantu babiri baherekejwe n’abitwaje imihoro bafatanywe caguwa #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Twahirwa Marcel w’imyaka 24 na Dukuzumuremyi Valens w’imyaka 39, bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Akagari ka Kora, Umudugudu wa Kageri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bari Umunani, Batandatu bikoreye imyenda ya caguwa buri umwe yikoreye ibalo. Abandi babiri bari babari inyuma bafite imihoro (imipanga) biteguye kurwanya uwabahagarika.

    CIP Karekezi yagize ati 'Uko bari 8 bari baturutse mu Murenge wa Bugeshi mu rugo rw’uwitwa Nyirabeza ari nawe nyiri iriya myenda. Bageze ku bashinzwe umutekano bari ku irondo (Patrol) barabahagarika, abari bafite imihoro bashaka gutema abashinzwe umutekano babonye bafite imbunda bagira ubwoba barabireka bariruka. Hahise hafatwa bariya babiri abandi baracika.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko iriya myenda iva mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

    Ati 'Abafashwe bavuze ko iriya myenda iva muri Congo ikinjirira mu Murenge wa Bugeshi mu buryo bwa magendu. Yari iy’uwitwa Nyirabeza, bariya bari bayimutwaje agiye kuyicuruza mu isoko rya Kora riri mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abantu ko ubucuruzi bwa magendu ari bubi kuko budindiza Igihugu mu iterambere kuko binjiza ibicuruzwa badasoze. Yakanguriye urubyiruko rukoreshwa mu gutwara ibicuruzwa bya magendu n’ibiyobyabwenge kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora kuko ibyo bakora ntibyemewe n’amategeko.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Jenda. Ni mugihe magendu bari bafite yashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

    ICYO AMATEGEKO AVUGA

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Mu-gicuku-kiniha-abantu-babiri-baherekejwe-n-abitwaje-imihoro-bafatanywe-caguwa

  • Harmonize yaciye bugufi asaba imbabazi umugore we mu magambo yumvikanamo agahinda #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana n’Umutaliyanikazi, Sarah, umuhanzi w’umunyatanzaniya, Harmonize abinyujije mu ndirimbo yise 'Sorry’ yasabye imbabazi umukunzi we.

    Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yashyizweho akadomo mu Kuboza 2020 ubwo uyu munyamideli w’Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti yatangazaga ko batandukanye kubera amabanga y’uyu mugabo arimo no kwitsindira umwana utari uwe.

    Aba bari bakoze ubukwe muri Nzeri 2019, Sarah yashinje Harmonize ko yakomeje kwiyitirira umwana Zereha Nasra wabyawe na Nasra Muhsin Selemani, ni mu gihe n’ibizamini byo kwa muganga(DNA) byagaragaje ko atari uwe nk’uko impapuro yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram icyo gihe zabigaragazaga.

    Sarah kandi yavugaga ko Harmonize afite ipfunwe ry’uko atabyara ari yo mpamvu yakoze ibyo byose.

    Mu ndirimbo ye yashyize hanze yitwa Sorry, yumvikana asaba imbabazi uyu munyamideli. Mu gace gato kayo yashyize kuri Instagram ye, Harmonize yagaherekeresheje amagambo asaba imbabazi uyu mugore we.

    Yagize ati 'Mbabarira! Niryo jambo ryonyine nakoresha. K’umugore mwiza wampaye imyaka 4 y’ubuzima bwe nanjye nkamuha iyanjye, twanyuranye muri byinshi ariko birahagije reka mpindukire nsohore iki gihangano. Kugeza ubwo Imana yampaga umwana wanjye w’imfura, nibwo byabaye iherezo ry’urugendo rwacu turi kumwe.'

    'Kunyerera bibaho kandi umugabo asaba imbabazi, ariko nari kuba ndi ikigoryi iyo ngumya guhisha umwana wanjye. Urukundo n’icyubahiro, iyi ni iyawe, iri kuri album yanjye itaha.'

    Nyuma yo gutandukana na Sarah, Harmonize yavuzwe mu rukundo n’umukobwa uzwi cyane muri Showbizz ya Tanzania, Kajala ariko nawe bakaba baratandukanye.

    Harmonize yasabye umugore we imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yaciye-bugufi-asaba-imbabazi-umugore-we-mu-magambo-yumvikanamo-agahinda

  • Menya inzobere zigize Inama y’Ubutegetsi ya Agaciro Development Fund iherutse kwemezwa – #rwanda #RwOT

    Ubu hashize imyaka umunani Abanyarwanda batanga 1% by’umushahara wabo muri iki kigega ndetse n’ibigo bitandukanye bikagiha imisanzu cyahagaritse kwakira inkunga muri Mata 2020 kimaze gukusanya agera muri miliyari 200 Frw, azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Iki kigega ubu gifite imigabane mu nganda zitandukanye zirimo urutunganya imyumbati rwa Kinazi n’urukora sima rwa CIMERWA, gifite kandi gahunda yo gushora miliyari 150 Frw mu imishinga minini ibyara inyungu.

    Ku itariki 14 Nyakanga 2021 cyahawe Inama y’Ubutegetsi nshya igizwe n’intiti zirindwi zifite inararibonye mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’icungamutungo.

    Ibyo wamenya ku nzobere zirindwi zigize inama y’ubutegetsi ya Agaciro Development Fund.

    Scott T. Ford

    Ford wagizwe Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ikomeye ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Westrock Group, LLC, yashinze afatanyije na se mu 2013.

    Iyi sosiyete ifite ibigo bitandukanye birimo ikigo gitunganya ikawa cya Westrock Coffee Company, LLC ndetse n’icya Westrock Asset Management, LLC, gikora ibijyanye no gucunga ibikoresho. Ibi byose Ford abibereye Umuyobozi Mukuru.

    Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’imiyoborere n’icungamari mu bucuruzi (Bachelor of Science in Business Administration in Finance) yakuye muri Kaminuza ya Arkansas muri Amerika.

    Ford wagizwe Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ikomeye ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Westrock Group

    Dr. Kalisa Mihigo Thierry

    Dr. Kalisa Mihigo yagizwe Visi Perezida. Ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyiraho imirongo ngenderwaho ijyanye n’Ubukungu (Macroeconomic Policy Division) muri Minisiteri y’Imari n’Igenambigambi, MINECOFIN.

    Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Lumière mu Bufaransa.

    Dr. Kalisa Mihigo wagizwe Visi Perezida, ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu

    Ngarukiyintwali Aimé

    Ngarukiyintwali Aimé w’imyaka 53 na we ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya AgDF. Afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo, ubu akaba ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’inguzanyo z’inzu mu kigo gitanga ubujyanama mu by’imari cya Mount Street Portfolio Advisers, gifite amashami i Londres mu Bwongereza, i New York na Atlanta muri Amerika, Athens mu Bugiriki ndetse n’i Madrid muri Espagne.

    Ni inzobere kandi mu bijyanye n’ishoramari ry’amabanki kuko yamaze imyaka irenga 20 afite inshingano zitandukanye muri banki zo mu Budage zirimo Dresdner Bank, Deutsche Bank ndetse n’iyitwa Westdeutsche Landesbank (WestLB).

    Ngarukiyintwali afite impamyabumenyi y’icyiciro cya masters mu by’ubucuruzi n’imari yakuye muri City University London mu Bwongereza, afite kandi masters mu Bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Mannheim mu Budage ndetse n’impamyabumenyi mu icungamutungo mpuzamahanga yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Nancy mu Bufaransa.

    Ngarukiyintwali Aimé afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo

    Andrew Rozanov

    Andrew Rozanov ni inzobere mu bijyanye n’imari, ubujyanama mu by’amabanki ndetse n’icungamutungo, afite inararibonye mu bucuruzi bw’amafaranga kuko yabumazemo imyaka 25.

    Kuva mu 2016 kugeza mu 2019 yari ahagarariye Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’ishoramari muri Banki y’igihugu ya Kazakhstan, mbere yaho yari umuyobozi w’icyubahiro muri porogaramu y’ubukungu mpuzamahanga mu kigo cya Chatham House giherereye mu Bwongereza.

    Rozanov yakoze muri sosiyete y’ishoramari ya Permal Group muri Amerika, aho yari ashinzwe kugira inama ibigo bishaka gushora imari mu bikorwa bitandunye bijyanye n’icungamutungo ndetse n’ubukungu. Mbere yaho yakoraga mu kigo cy’imari cya State Street Corporation ndetse yanakoze muri Banki y’ishoramari ya UBS Investment Bank muri Tokyo ndetse n’i Londres.

    Afite Impamyabushobozi y’icyubahiro mu bijyanye n’imari [CFA], akaba inzobere mu bijyanye no gukumira ibihombo ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’umugabane wa Afurika n’Aziya yakuye muri Moscow State University mu Burusiya.

    Andrew Rozanov ni inzobere mu bijyanye n’imari, ubujyanama mu by’amabanki ndetse n’icungamutungo

    Karake G. Doreen

    Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari [TSS] mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

    Transaction Structure and Support, TSS, ni Ishami rishinzwe ubuhuza mu bijyanye n’ishoramari ritandukanye ryaba mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo. ikoranabuhanga, ingufu n’ibindi.

    Mbere y’uko ahabwa izi nshingano, Karake yari Umunyamabanga w’Ikigo cya Leta cy’ubucuruzi, Ngali Holdings akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri iki kigo.

    Yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB ndetse ari mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyihariye cy’ingoboka.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Masters mu mategeko yakuye muri Heriot-Watt University muri Écosse, afite kandi n’impamabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri university of Witwatersrand muri Afurika y’Epfo ndetse yize n’amasomo y’amategeko muri Kaminuza ya Namibia.

    Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB

    Mubiligi Jeanne Françoise

    Mubiligi ni umuyobozi w’Ishami rya ba Rwiyemezamirimo b’abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF afite inararibonye ry’imyaka irenga umunani mu bijyanye n’icungamutungo ndetse aho yakoze hose yagiye agaragaza ubushobozi bwo kuzamura ubucuruzi.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi mpuzamahanga n’iterambere yakuye muri Université de Neuchatel mu Busuwisi, ndetse afite n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri iyo kaminuza.

    Mubiligi Jeanne Françoise asanzwe akuriye ba rwiyemezamirimo b’abagore muri PSF

    Alysia Silberg

    Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo mu ishoramari rijyanye n’ikoranabuhanga, ubuzima ndetse n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

    Ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ikigo gikomeye cy’ishoramari cya Street Global Venture Capital, gitanga ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi cyane cyane ku mishinga igitangira gukora.

    Mu mwaka wa 2017 yatsindiye igihembo cy’umwe mu bayobozi mu by’ikoranabuhanga bazanye impinduka [Tech Leaders Diversity Leader ]. Mu 2018 yabaye umugore w’umwaka mu ishami ry’ubucuruzi ry’u Bwongereza rikorera muri Afurika y’Epfo, muri uyu mwaka kandi yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo muri gahunda ya COCREATESA igamije gutsura umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati y’u Buholandi na Afurika y’Epfo.

    Mu 2019 yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo batanze umusanzu ufatika mu by’ikorabuhanga mu Bwongereza ndetse muri uyu mwaka yabaye umwe mu bagore b’intwari bazanye impinduka mu bucuruzi.

    Yize muri Kaminuza zikomeye zitandukanye harimo Harvard University muri Amerika, University of California, Berkeley, yiga muri Canada muri Kaminuza ya Dalhousie n’iya Toronto, INSEAD mu Bufaransa ndetse no muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza.

    Alysia Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo

  • Perezida Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris – #rwanda #RwOT

    Anne Hidalgo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa abereye umuyobozi.

    Perezida Paul Kagame yamwakiriye mu biro bye aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro impande zombi zagiranye gusa iyi nama yabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugana mu nzira nziza nyuma y’uruzinduko rw’akazi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

    Umuyobozi w’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris, Anne Hidalgo, ari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali aho yitabiriye Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa [41ème Congrès de l’Association Internationale des Maires Francophones].

    Inama y’iri huriro igiye kubera i Kigali izasiga hemejwe imishinga y’iterambere ry’abaturage ifite agaciro ka miliyoni 1,5 y’amadolari ya Amerika.

    Mu bikorwa yakoze kuva yagera mu Rwanda birimo icyo ku wa 20 Nyakanga 2021, aho yasuye agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baruhukira i Nyandungu.

    Kuri uwo munsi kandi Anne Hidalgo na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo umuco, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

    Ni amasezerano agamije gushyira umucyo ku buryo bw’ubutwererane hagati y’imijyi yombi mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bwubahane n’inyungu kuri buri ruhande.

    Imijyi yombi isanzwe ifitanye umubano ushingiye ku bucuti hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’impande zombi muri Kamena 2019.

    Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, yaherukaga mu Rwanda mu 2019, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ni we muyobozi w’ Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    Anne Hidalgo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Imijyi yo muri Francophonie

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris

    Perezida Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo mu biro bye

    Mu bari bitabiriye ibi biganiro harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta (uwa kabiri ibumoso) na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (uwa kabiri iburyo)