Blog

  • Umusore yaguye mu kantu ubwo yamenyaga ko uwo amaze imyaka 21 yita mushiki we ari nyina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Sham Griff kuri tiktok yatangaje benshi ubwo yavugaga ko yaje kuvumbura uwo yitaga mushiki we bakuranye, ahubwo ariwe nyina umubyara. Avuga ko yakuranye na nyina ariko atabiziko mubyukuri ariwe umubyara, ahubwo ngo yari aziko ari umuvandimwe we mukuru bityo bajyaga bakina ndetse rimwe na rimwe bakarwana nk'abavandimwe.
    Wakwibaza uti ese byagenze bite?

    Uyu musore yagize ati: 'hari igihe mu buzima bwawe uvuka ndetse ugakura uzi ngo ubana n'umuvandimwe wawe umwe rukumbi, uyu nitaga mushiki wange twakuranye anyitaho bikomeye dukina imikino yose ishoboka, maze kumenya ubwenge namwitagaho nanjye mbese tugafashanya, ariko nanone nka bimwe by'abavandimwe twanageragaho tukanarwana ariko atari ukwangana'

    Umusore yakomeje agira ati: 'nubwo byagendaga uko ariko, ntamuntu wigeze atwitambika hagati ngo adutandukanye. Mu by'ukuri kuri mama wange, ibi binteye isoni kubivuga.

    Mama umbyara ari nawe mvuga twakuranye yatwaye inda yange akiri umwana muto cyane, mubyumve yari muto cyane. Nubwo yari umwana ariko ntiyemeye gukuramo inda cyane ko we yumvaga yaba akoze ikosa rikomeye ryo kwica umwana we wa mbere'

    Uyu rero yakomeje gutwita ndetse akomeza kubana na nyina ari nawe nyirakuru w'uyu musore, umwana akimara kuvuka yarezwe na nyirakuru ndetse umusore akura aziko nyirakuru ariwe nyina, ndetse nyina akamwita mushiki we cyane ko nawe yari akiri umwana cyane. Ngo uyu musore baramwihoreye ndetse arinda agira imyaka 18 aziko abana na nyina na mushiki we kandi ahubwo ari nyina na nyirakuru.

    Yagize ati: 'mama na nyogokuru bagiranye amasezerano ko nyogokuru agomba Kundera nk'umwana yibyariye ndetse bakanyihorera kugeza mfite imyaka 18. Njyewe rero nkura bitewe nuko murugo habaga umukobwa umwe narinziko ari mushiki wange ndetse namukundaga nk'umuvandimwe wanjye. Yanyitagaho nkuko nubundi abakobwa barera basaza babo neza ariko naje kumenya ko bitari ubuvandimwe ahubwo byari ukuba umubyeyi'

    Source : https://yegob.rw/umusore-yaguye-mu-kantu-ubwo-yamenyaga-ko-uwo-amaze-imyaka-21-yita-mushiki-we-ari-nyina/

  • Abasore b'i Kigali babuze Juno Kizigenza mu ifoto irimo gukwirakwizwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa ifoto ya Juno Kizigenza ari kumwe n'umukobwa bigaragara ko bari barimo gufata amashusho y'indirimbo ye nshya Juno azashyira hanze vuba.

    Iyi foto bwa mbere yabanje gushyirwa hanze na Juno Kizigenza aho yabwiraga abantu ko tariki ya 30 Nyakanga abahishiye umuzigo mushya gusa benshi mu basore bagiye bayireba bagiye bavuga ko babuze Juno Kizigenza kuriyi foto kubera ko gutwarwa no kurangarira ubwiza n'ikimero by'umukobwa ufite tatoos nyinshi ku mubiri we bicaranye kuri moto.

    I swear ntamuhungu wabonye juno muri iyi photo 😂

    Nanjye mweretswe numukobwa twicaranye nari namubuze pee

    — Narakize nibagirwa gukinga 🥰💸💸 (@Collens80548439) July 24, 2021

    Source : https://yegob.rw/abasore-bi-kigali-babuze-juno-kizigenza-mu-ifoto-irimo-gukwirakwizwa/

  • Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zahaye u Rwanda ibikoresho byo kwa muganga birimo n’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Alqahtani na Minisitiri Ngamije ubwo bahererekanyaga ibyo bikoresho
    Ambasaderi Alqahtani na Minisitiri Ngamije ubwo bahererekanyaga ibyo bikoresho

    Iyo mpano igizwe n’ibitanda by’abarwayi, imashini zifasha abarwaye Covid-19 guhumeka, hamwe n’inkingo nk’uko Minisiteri y’Ubuzima na Ambasade ya UAE mu Rwanda babitangarije Ikigo cy’Itangazamakuru RBA dukesha iyi nkuru.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije wagiye kwakira ibyo bikoresho, yavuze ko u Rwanda ruri mu rugamba rutoroshye rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko ko bafatanyije n’ibihugu by’inshuti birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Dr Ngamije yagize ati “Iyo habonetse inkunga nk’iyi iza kunganira ibyo Guverinoma iba yakoze nko kugura inkingo, abakozi, ibikoresho, tuba dushyira hamwe kugira ngo tubone uko twahashya iki cyorezo”.

    Minisitiri w’Ubuzima yakomeje akangurira Abanyarwanda kumenya ko urukingo rwa Covid-19 rufite akamaro, ari na yo mpamvu ngo Leta irimo gutanga ubushobozi bwinshi kugira ngo izigure (inkingo).

    Yagize ati “Turimo kuzigura, ikibazo ni uko abazikora batarakora nyinshi kugira ngo basaranganye abazikeneye bose, ariko amafaranga Leta yashoye mu kugura izi nkingo ni menshi kuko twemera ko urukingo rufite akamaro”.

    Ambasaderi wa UAE mu Rwanda, Hazza Alqahtani, avuga ko uretse ubufasha batanze, umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’igihugu cye uzakomeza.

    Ati “Iki (iyi nkunga) ni ikigaragaza ko Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifatanyije n’u Rwanda, ubuyobozi n’abaturage haba mu bihe byiza n’ibibi. Igihugu cyacu cyiyemeje gufatanya n’u Rwanda gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kandi Imana nibishaka tuzagitsinda burundu”.

    Ambasaderi Alqahtani avuga ko impano bahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19 ari iya kabiri, ariko ko ubufatanye n’abavandimwe b’Abanyarwanda bukomeje.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite intego yo kuzaba yakingiye Covid-19 nibura 60% by’Abaturarwanda bose mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

    Kuva mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2021 kugeza ubu, abamaze gukingirwa Covid-19 baragera kuri 425,000, kandi iyi gahunda ikaba ikomeje gukorwa buri munsi ku bitaro bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu.

  • Barifate barisome baryumve: Ubutumwa RIB yage… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe itumanaho rikataje hagenda hagaragara ibikorwa byinshi mu mpande zose zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, gusebanya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuririra ku kintu runaka ukoresheje imbuga nkoranyambaga ugamije kumenyekana cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byawe ibyo abenshi bita 'gutwika'. Ikindi ni uko abantu benshi bashaka kwamamaza ibikorwa byabo hari ubwo buririra ku muntu runaka, ku bikorwa runaka bizwi cyane cyane kugira ngo ibikorwa byabo bibizamukireho ariko badakoresheje uburyo bwiza ndetse no kumvikana ku mpande zose.

    Bamwe mu bafite aho bahuriye n’umuziki, abahanzi n’abanyamakuru bakunzwe cyane mu Rwanda

    Mu kiganiro cyihariye INYARWANDA yagiranye n'umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yagiriye inama abahanzi ndetse n'abandi bose bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube abakangurira kwiga no gufata itegeko ry'ibyaha bikorerwa kuri murandasi bakarisoma bakaryumva.

    Dr Murangira B. Thierry kandi yasabye abantu bose batebya ko atari bibi ariko bakubahiriza amategeko kuko ngo ushobora kuba uri gutebya ariko mugenzi wawe ntabifate nko gutebya bikaba byakubera ikindi kibazo.

    RIB irasaba abahanzi kumva itegeko rya Cyber Crime bakaryumva bakanarisoma

    Yagize ati ''Ibyo nibyo ngira abantu inama muri iyi (Digital Era) muri iki gihe itumanaho rikataje, nagira inama abahanzi bose, abaturage bose cyane cyane abahanzi bakorera izi za Youtube n'abandi bantu bose bakoresha izi za Youtube cyane uko bafata iri tegeko rya Cyber Crime ry'ibyaha bikorerwa kuri murandasi bakarisoma bakumva iryo ariryo bakajya birinda kunyuranya naryo”.

    “Muri bimwe bakora batebya bakubahiriza amategeko bakumva ko wowe ushobora kuba uri gutebya mugenzi wawe we ntabifate nko gutebya bikaba rero byakubera nk'ikindi kibazo, rero gutanga ikirego igihe cyose wumva wabangamiwe mu buryo bw'amategeko ni uburengazira bwa buri munyarwanda na buri muntu wese uri ku butaka bw'u Rwanda.''


    Umunyamakuru Yago ufite shene ya Youtube ikunzwe yitwa YAGO TV SHOW na Djadja umutunganyiriza amashusho

    DORE ITEGEKO ABAHANZI N’ABAKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA BASABWA KUMENYA

    Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y'ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

    Abahanzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiriwe inama na RIB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107918/barifate-barisome-baryumve-ubutumwa-rib-yageneye-abahanzi-bose-nabakoresha-imbuga-nkoranya-107918.html

  • InyaRwanda Music Top 10: Mood ya Bull Dogg… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Mu majwi yo kuri Instagram na Facebook, indirimbo Mood yanganyije amajwi n'indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco imwe mu ndirimbo zakiriwe neza n'abatari bacye cyane birahira ijwi ry'umwimerere ryumvikana muri iyi ndirimbo.

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera ku 53 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 87, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 140.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MOOD YA BULL DOGG NA B THREY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107917/inyarwanda-music-top-10-mood-ya-bull-dogg-na-b-threy-yanganyije-amajwi-na-piyapuresha-ya-n-107917.html

  • Tokyo 2020: Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, imikino Olempike 2020 yakomeje hakinwa umukino w'isiganwa ry'amagare ryo mu muhanda mu cyiciro cy'abagabo, aho bakoze intera y'ibilometero 234 kuva i Fuji berekeza i Tokyo.

    Uyu munsi ntiwahiriywe na gato umunyarwanda Mugisha Moise wari uhanzwe amaso n'abanyarwanda, kuko atigeze asoza intera y'ibilometero 234 bagombaga gusiganwa.

    Uyu mukinnyi uyu w'imyaka 23 y'amavuko, ari mu bakinnyi 41 batasoje isiganwa nyuma yo gukora impanuka nk'uko byagenze no ku bandi barimo Umwongereza Geraint Thomas n'Umubiligi Greg Van Avermaet watwaye umudali wa Zahabu mu 2016.

    Umunya-Equateur Richard Carapaz w'imyaka 28, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere akoresheje amasaha atandatu, iminota itanu n'amasegonda 28.

    Uyu mugabo watwaye Giro d'Italia mu 2019, akaba uwa gatatu muri Tour de France 2021, yacomotse mu bilometero bitandatu bya nyuma ubwo yari kumwe n'Umunyamerika Brandon McNulty wabaye uwa gatandatu.

    Umunya-Slovienia Tadej Pogačar watwaye Tour de France inshuro ebyiri ziheruka, yatwaye umudali w'Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu ubwo yagereraga rimwe ku murongo n'Umubiligi Wout Van Aert watwaye umudali wa Feza.

    Isiganwa ry'uyu munsi ryari ryitabiriwe n'abakinnyi 126 bifuzaga kwegukana imidali muri iyi mikino.

    Uko 10 ba mbere bakurikiranye:

    1 Carapaz Richard Ecuador 6:05:26
    2 Van Aert Wout Belgium 1:07
    3 Pogačar Tadej Slovenia ,,
    4 Mollema Bauke Netherlands ,,
    5 Woods Michael Canada 275 ,,
    6 Mcnulty Brandon United States ,,
    7 Gaudu David France 175 ,,
    8 Urán Rigoberto Colombia ,,
    9 Yates Adam Great Britain ,,
    10 Schachmann Maximilian Germany 1:21

    Mugisha Moise ntiyasoje ibilometero 234 mu mikino Olempike

    Umunya-Colombia Carapaz niwe wegukanye umudali wa zahabu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107915/tokyo-2020-mugisha-moise-ntiyasoje-isiganwa-ryegukanwe-numunya-colombia-richard-carapaz-107915.html

  • Intambwe mu korohereza abanyeshuri : Hari uwabyaye abazwe bucya ajya gukora icya Leta #rwanda #RwOT

    Uretse abandi bari koroherezwa gukora ibizimani barimo n’uri gukorera mu bitaro yabyariyemo, ibi bigaragaza intambwe ishimishije uburezi bwo mu Rwanda bumaze gutera mu korohereza abanyeshuri bafite imbogamizi.

    By’umwihariko kandi bigaragaza indi ntambwe nziza mu korohereza abana b’abakobwa baterwa inda mu gihe mu minsi yashize hari abo byabagaho bagahita birukanwa.

    Uyu munyeshuri witwa Isabwe Angelique, yiga Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushongi.

    Isabwe Angelique umaze igihe gito arongowe yabyaye umwana w’umuhungu abazwe ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021 ntiyacika intege azindukira ajya gukora ikizamini cya 'Economics' (Ubukungu) bukeye ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

    Angelique nyuma yo gushaka umugabo ubwo amashuri yari afunze kubera Covid-19, aho yongeye gusubukura itangwa ry’amasomo, yakomeje kwiga.

    Ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga nibwo yibarutse umwana w’umuhungu, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 yari yatangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

    Tariki ya 20 Nyakanga 2021, mu gihugu hose hatangijwe ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

    Isabwe Angelique na we nk’abandi bakandida yazindukiye mu kizamini cy’imibare kuri site y’ikizamini ya ES Nyamugali, Akagari ka Nyamugali.

    Nyuma ya saa sita yakoze isomo rya 'Entrepreneurship' nta kibazo na kimwe afite nubwo yaburaga amasaha make ngo yibaruke imfura ye.

    Ku munsi wakurikiyeho Tariki ya 21 Nyakanga 2021, nta kizamini bari bafite hari akaruhuko, maze ahagana saa kumi z’umugoroba (4h00′ p.m) nibwo ibise byamufashe maze ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira, nyuma yo kugezwayo biba ngombwa ko abagwa ariko bigenda neza yibaruka umuhungu.

    Umuyobozi wa site y’ikizamini ya ES Nyamugali uyu mwana w’umukobwa yakoreragaho ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, Simpunga Damien yemeye ko uyu mugore ukiri muto yibarutse kandi agakomeza ikizamini, yongeraho ko ubu ameze neza.

    Ati 'Nibyo Angelique yakoze ikizamini cya Leta ku munsi wa mbere nk’abandi bose, bukeye bwaho ku itariki ya 21 Nyakanga 2021 nta kizamini bari bafite, ku mugoroba nibwo yajyanywe ku Bitaro bya Kinihira biba ngombwa ko abagwa, yibaruka umwana w’umuhungu kandi bose bameze neza kugeza ubu.'

    Uyu Simpunga akomeza agira ati 'Ikizamini bwari bucye akora cya Economics yagikoze neza aho yari mu Bitaro, twabifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere, na Polisi bamushyikiriza ikizamini aho yibarukiye kandi yagikoze neza.'

    Simpunga Damien yashimye ubutwari bwa Angelique bwo kuba ataracitse intege nyuma yo gushaka umugabo ngo ate ishuri nk’uko abandi bana b’abakobwa babigenza.

    Ati 'Kubera Covid-19 yashatse umubago atabiteganyije, ariko turamushima ko atacitse intege agakomeza kwiga, bikwiye kubera abandi urugero cyane cyane n’ababyeyi bakura abana mu mashuri ngo batwaye inda, uru ni urugero rwiza rw’ubutwari ku bandi bana b’abakobwa bahura n’ibizazane nk’ibi. Ikizamini yaragikoze kandi n’ibisigaye azabikora kuko ameze neza nyuma yo kwibaruka.'

    Ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 Isabwe azakora ikizamini cy’Ubumenyi bw’Isi (Geography) ya mbere n’iya kabiri, naho Tariki ya 27 Nyakanga 2021, akazakora ikizamini cye cya nyuma cya General Studies, nta gihindutse azagikorera hamwe na bagenzi be kuri ES Nyamugali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Intambwe-mu-korohereza-abanyeshuri-Hari-uwabyaye-abazwe-bucya-ajya-gukora-icya-Leta

  • Umupadiri wo muri Diyoseze ya Byumba yasezeye ku mpamvu bwite #rwanda #RwOT

    Ibaruwa ya Fidele de Charles Ntiyamira wari Padiri, yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, igenew Musenyeri wa Diyosezi ya Byuma, Nzakamwita Servilien.

    Iyi baruwa ifite impamvu ivuga ko asezera ku nama y’abasasiridoti no guhagarika umuhamagaro, avugamo ko yifuza gusaba guhagarika uriya murimo kubera impamvu ze bwite.

    Uyu wari Padiri bigaragara ko ashobora kuba atari mu Rwanda kubera aderesi zo mu Budage yakoresheje, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kubitekerezaho byimbitse ndetse akagisha inama umuryango we n’abapadiri bagenzi be.

    Uyu musaseridoti yavuze ko azakomeza gukorera Imana n’umuryango wayo nk’umulayiki ariko yarashatse umugore, asaba Musenyeri kumworohereza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushinga umuryango.

    Yakomeje avuga ko amaso ye azakomeza kuyahanga kiliziya mu gihe cyose izamuha amahirwe yo gukomeza kuyikorera yifashishije ubumenyi bushingiye kuri tewolojiya ayikesha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Umupadiri-wo-muri-Diyoseze-ya-Byumba-yasezeye-ku-mpamvu-bwite

  • Mugisha Moise ntiyasoje isiganwa mu Mikino Olempike #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda wabimburiye abandi gukina mu Mikino Olempike irimo kubera mu Buyapani, ni Mugisha Moise usiganwa ku igare aho atahiriwe n’isiganwa kuko atarisoje, ni mu gihe umunya-Equateur Richard Carapaz w’imyaka 28 ari wegukanye umwanya wa mbere.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu nibwo iyi mikino Olempike ya 2020 yafunguwe ku mugaragaro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga nibwo habaye isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda aho abasiganwa bakoze ibiromtero 234 aho bava Fuji berekeza mu mujyi wa Tokyo.

    Mugisha Moise wari uhagarariye u Rwanda muri iri siganwa akaba atahiriwe n’iri kuko atabashije gusoza, akaba ari mu cyiciro cy’abandi 23 batabashije gusoza iri siganwa.

    Richard Carapaz ukomoka muri Equateur wanatwaye Giro d’Italia mu 2019 ni we waje kwegukana iri siganwa ahabwa umudali wa Zahabu, yakoresheje amasaha 6 n’iminota 5.

    Umunya-Slovienia Tadej Pogačar watwaye Tour de France inshuro ebyiri ziheruka, yatwaye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu ubwo yagereraga rimwe ku murongo n’Umubiligi Wout Van Aert watwaye umudali wa Feza.

    Tariki ya 30 Nyakanga nibwo abanyarwanda bazongera gukina, Yankurije Marthe usiganwa metero ibihumbi 5, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi bazarushanwa mu koga nibwo bazakina, ni mu gihe Hakizimana John usiganwa Marathon azakina tariki ya 8 Kanama.

    Team Manager w’Ikipe y’u Rwanda mu Mikino Olempike, Mugisha Junior (ibumoso), Mugisha Moïse, umutoza Sempoma na Mukundiyukuri Jean De Dieu (iburyo) bafashe ifoto imbere y’isiganwa

    Richard Carapaz wegukanye iri siganwa

    Ni isiganwa ritari ryoroshye, 24 ntabwo barisoje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-moise-ntiyasoje-isiganwa-mu-mikino-olempike

  • Padiri yatunguye benshi ubwo yandikaga ibaruwa isezera kugira ngo ajye gushaka umugore #rwanda #RwOT

    Ntabwo ari ibintu bisanzwe cyane kubona abapadiri baba bariyeguriye gukorera Imana ndetse bariyemeje kutazashaka abagore mu buzima bwabo bose kuko iyo hagize ubikora akava mu murimo wo kuba Padiri maze akajya gushaka umugore biba ari sakirirego cyane.

    Nubwo bidakunze kubaho cyane ariko umupadiri witwa Ntiyamira Fidele de Charles yafashe umwanzuro wo kurambika ikanzu y'ubusasaridoti hasi akareka umurimo wo kuba padiri ahubwo akajya gushaka umugore akubaka urugo.

    Nkuko yabitangaje abinyujije mu Ibaruwa yanditse tariki ya 18 Nyakanga 2021, yayanditse igenewe Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba witwa Seriveriyani Nzakamwita Eveque amusaba ko yakwemera ubwegure bwe bujyanye no kureka umurimo wo kuba padiri ahubwo akajya mu buzima busanzwe nk'abandi bose.

    Padiri Ntiyamira yanditse ibaruwa avuga ko yicaye agafata umwanya uhagije wo gutekereza ku mwanzuro wo kureka kuba umupadiri ndetse akaba yaragiriwe inama n'abantu batandukanye, umuryango we n'abandi benshi, bikaba byarangiye afashe umwanzuro wo guhagarika umurimo w'ubupadiri yari amazemo imyaka igera kuri 13 ahubwo akajya gushaka umugore akubaka urugo nk'abandi.

    Uyu mupadiri yavuze ko kuba yahisemo guhagarika uyu murimo yari yarahisemo kuva kera bitavuze ko agiye kureka Imana ahubwo azakomeza gukorera Imana ariko akazajya abikora yarashatse umugore, akaba yabyanditse avuga ko azakorera Imana mu buryo butandukanye nuko yari asanzwe abikora.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/24/padiri-yatunguye-benshi-ubwo-yandikaga-ibaruwa-isezera-kugira-ngo-ajye-gushaka-umugore/