Blog

  • Urugomo mu itangwa ry’ibiryo : Hari ababirwaniye induru ziravuga none bari gukurikiranwa #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka yashyize amashusho kuri Twitter, agaragaza urugomo rw’abaturage bariho barwanira ibiribwa biri gutangwa ku babikeneye mu Mujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Aya mashusho aherekejwe n’ubutumwa bw’uriya munyamakuru bugira buti 'Intambara y’ibiryo iraza gutuma abantu benshi baseba nihatagira igikorwa mu maguru mashya !!!'

    Ariya mashusho agaragaza abaturage benshi bamwe bafite udufuka batwirukankana ku buryo bigaragara ko hari abambuye abayobozi ibiribwa bariho baha ababikeneye.

    Ni ubutumwa bwagize icyo buvugwaho n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwasubije uriya munyamakuru kuri Twitter bumwizeza ko kiriya kibazo kiri gukurikiranwa.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwagize buti 'Iki gikorwa cy’urugomo cyabereye mu Murenge wa Ndera, aho bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Masoro barenze ku mabwiriza ya Guma Mu Rugo, bahohotera abayobozi bari bashyiriye ibiribwa abuturage babikeneye. Abateje uru rugomo barimo gukurikiranwa'

    Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gutanga ibiribwa ku babikeneye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yizeje abantu ko ibiribwa byo gutanga bihari kandi bihagije ku buryo ababikeneye nta numwe uzabibura.

    Minisitiri Gatabazi wavuze ko mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango ibihumbi 220 ndetse n’imiryango 34 750 yo mu tundi Turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, yavuze ko muri bariya babaruwe bazafashwa kubona ibibatunga bihagije.

    Icyo gihe yagize ati 'Ku buryo mu minsi 10 abantu bose batekerejwe badafite ubushobozi bwo kubatunga bazabibona bihagije ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo ibiryo buri wese yifuza, ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza ibyeri […] ariko muri iki cyiciro turi gutanga ibiryo bishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi azabone ibyo arya bimutungira ubuzima.'

    Gatabazi kandi yatangaje ko hari n’abazahabwa ibitunga umubiri byihariye barimo abana bato kimwe n’ababyeyi batwite bazahabwa amata ndetse n’ifu y’igikoma kuko baba bakeneye intungamubiri zisumbuyeho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urugomo-mu-itangwa-ry-ibiryo-Hari-ababirwaniye-induru-ziravuga-none-bari-gukurikiranwa

  • U Rwanda rwahawe toni 9 z’ibikoresho byo kwirinda Covid-19 birimo n’inkingo – #rwanda #RwOT

    Ibi bikoresho byakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari kumwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Ibikoresho byatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu birimo ibitanda byifashishwa kwa muganga bishobora gukoreshwa n’abarwayi ba Covid-19 barembye, ibyuma bibafasha guhumeka ndetse n’inkingo.

    Dr Ngamije Daniel wakiriye ibi bikoresho yavuze ko bije mu gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 iri guhashywa igihugu gifatanyije n’inshuti zacyo.

    Ati “Iyo habonetse ibikoresho nk’ibi biza byunganira ibindi Guverinoma iba yakoze byo kugura inkingo, abakozi, ibikoresho, tuba dushyira hamwe ingufu twese ngo turebe uko twahashya iki cyorezo.”

    Ambasaderi Hazza Alqahtani yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zifatanya n’u Rwanda mu bihe byiza n’ibibi. By’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo, yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gukomeza ubufatanye n’Abanyarwanda.

    Ntabwo higeze hatangazwa ingano ya buri kimwe, nibura ngo havugwe umubare w’inkingo cyangwa ibitanda u Rwanda rwahawe. Gusa nk’inkingo zije mu gihe igihugu kiri kuzishakisha ku bwinshi kugira ngo gikingire abaturage benshi dore ko ubu hamaze gukingirwa abarenga ibihumbi 420.

    Ku rundi ruhande, ibitanda n’ibyuma byifashishwa mu gutanga umwuka ku barwaye, byatanzwe nabyo mu gihe umubare w’ubwandu n’indembe ukomeje kwiyongera.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda habarurwaga abantu barenga ibihumbi 16 barwaye Covid-19 barimo 71 bari mu bitaro barembye.

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ari kumwe ubwo iyi nkunga yageraga i Kanombe ku Kibuga cy’Indege

    Mu bikoresho u Rwanda rwahawe, harimo n’inkingo nubwo hatatangajwe umubare wazo

    Indege ya UEA niyo yari yikoreye iyi nkunga igenewe u Rwanda

  • Ibidasanzwe ku ndwara ya Hémophilie ishobora gutuma uyirwaye ava amaraso menshi bidasanzwe – #rwanda #RwOT

    Hémophilie ni ubwoko bw’indwara y’amaraso ihererekanywa mu gisekuru cy’umuryango. Uyirwaye agira ikibazo cyo kuvira imbere, gutinda kuvura kw’amaraso, kubabara mu ngingo, no kuba yakwihagarika amaraso. Ishobora gutera n’uburwayi bw’umwijima ndetse no kubura Vitamine K.

    Raporo ya 2016 yerekanye ko mu 295.866 babaruwe mu bihugu 113 bafite ibibazo by’amaraso, 184.723 basanganywe Hémophilie. Igihangayikishije kurushaho, ni uko iyi ndwara idakira, kandi ubuvuzi bwayo burahenze bitewe n’inshinge bisaba ko uyirwaye aterwa buri cyumweru. Icyakora iyo atangiye gukurikiranwa hakiri kare, bishobora kumufasha ku buryo itazajya imuzahaza.

    Iyo raporo ni yo yifashishijwe ayo mahugurwa atangwa, hagarukwa kuri iyo mibare, ingaruka z’indwara mu mubiri, uko ihererekanywa iva ku mubyeyi ijya ku mwana ndetse n’uko bigenda mu mubiri w’uyirwaye.

    Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye iyi ndwara, ni uko waba ufite undi muntu mu muryango wawe wigeze kuyirwara, kuva amaraso menshi nka nyuma yo gukebwa, kubyara cyangwa guterwa urushinge.

    Ibimenyetso byayo bikunze kugaragara uyirwaye amaze kuba mukuru, naho isuzuma ryayo rikorwa hafatwa ibipimo by’amaraso.

    Abitabiriye amahugurwa bibukijwe ko umurwayi wayo ahabwa imiti imugabanyiriza uburibwe hashingiwe ku bimenyetso agaragaza (niba byoroheje cyangwa bikomeye), uko amaraso ava (niba yihuta cyangwa aza buhoro).

    Bahuguwe kandi ku ngano y’imiti n’uko igomba gutangwa ku murwayi. Ibyo bikorwa hitawe ku rwego indwara igezeho, hakitabwa ku kureba niba umurwayi ava cyane cyangwa gahoro.

    Mu Rwanda, RFH yatangijwe igamije gukorera ubuvugizi abafite iyo ndwara kugira ngo babone ubuvuzi ndetse ababavura bongererwe ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Ibitaro bya CHUK bifite ubushobozi bwo kuvura abarwaye iyi ndwara.

    Indwara ya Hémophilie ishobora gutuma umuntu ava amaraso menshi adasanzwe

  • Umuslay Queen yatunguye abatari bake kubera ibyo yakoreye mu rusengerero. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'uburanga, usanzwe ari umukinnyi wa filimi n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga witwa Moesha Boduong,yatunguye abantu benshi ubwo yakiraga agakiza ,agatangira kubwiriza ,no gukangurira abantu kuva mu byaha.

    Uyu mukobwa wanahinduye amazina ye akitwa Maurecia Babiinoti Boduong,nyuma yo kwakira agakiza yagaragaye asaba imbabazi abanya Ghana bose yashoye mu mwuga w'uburaya yaba abo yagushije bagasambana n'abakobwa yashakiraga abagabo bo gusambana bakabishyura amafaranga nk'uko BBC ibitangaza.

    Uyu mukobwa yagize ati 'Mumbabarire abanya Ghana mwese ku bwo gushora abakobwa bakiri bato mu gusambana n'abagabo b'abakire.Imana imbabarire ibyaha byanjye.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo kugurisha imodoka ye ya Ghc 261k Range Rover Evoque asigaye agenda muri taxi kugira ngo yitandukanye n'ubuzima bwose bw'umunyenga yabagamo.

    Ati'Ubu nibwo nishimye cyane kurusha igihe natwaraga Range Rover nkazenguruka hose.Ntabwo nari nishimye.'

    Uyu mukobwa yagiriye inama abakobwa bakiri bato ati 'Abakobwa bato bose babonye ubuzima bwanjye bifuza kubaho nkanjye,ntabwo byoroshye.Abakobwa bamwe baragenda bagapfa kubera abagabo babi baryamanye nabo.Aba bagabo bose icyo bakore n'ukudutwara icyubahiro bakadusigira agahinda.

    Amafaranga yose baduha natwe twayakorera tumenye Imana,twakwishakira amafaranga yacu.'

    Uyu mukobwa yavuze ko kubera ubuzima yabagamo yigeze gushaka kwiyahura yijugunye kuri etaje ndende yari ahagazeho.

    Source : https://yegob.rw/umuslay-queen-yatunguye-abatari-bake-kubera-ibyo-yakoreye-mu-rusengerero/

  • Uyu mugabo yasutse amarira akimenya ko umugore we bamaranye amezi abiri barushinze afite abandi bagabo barenga 19. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru logics kivuga ko uyu mugabo witwa Yin Cheng, ukomoka m'Ubushinwa yagaragaye kuri internet ari mu marira menshi aho yavugaga ko ashaka kumenyesha isi yose ubuhehesi bw'umugore we. Ni inkuru yababaje benshi aho uyu mugabo avuga ko yatakaje amafaranga menshi cyane akora uko ashoboye ngo ashyingiranywe nuwo mugore ari nyuma y'ubukwe hashize amezi abiri umugabo akaza kuvumbura ko uwo mugore yashyingiranywe n'abandi bagabo benshi ndetse nanubu agikomeje.

    Cheng w'imyaka 35 ubundi yemeza ko imyaka afite ihagije kuburyo yumvaga yiteguye gushinga urugo ndetse akarwitaho. Uyu yifashishije umwe mu bagize umuryango we ngo amufashe kumurangira umuranga wamurangira umugore ukeneye umugabo mu buryo buhamye. Muruku kwifashisha abaranga cheng yaje guhura n'umugore wamenyekanye ku izina rya Nana nawe wari usanzwe akomoka m'Ubushinwa.

    Cheng yumvise anezerewe cyane ndetse yiyemeza gufata umuhanda akajya gusura Nana, ari naho yaje kubonana na nyirasenge wa Nana akamubwira uburyo umukobwa wabo ari umuntu w'umutima ndetse azi kwita kubantu n'umutima mwiza, ibi cheng akimara kubyumva yafashe umwanzuro wo gushyingiranwa nawe nta kabuza.

    Cheng agikubitana na Nana bwa mbere, baraganiriye biratinda ndetse Nana aza kumubwira ko yigeze gushakana n'undi mugabo ariko ntibize kumera neza bagatandukana, cheng nawe yamweretse ko bimubabaje ariko anamwizeza ko azamumara amarira yose ariko mu by'ukuri atazi amakuru y'ukuri kuri Nana. Icyo gihe ngo bajya gutandukana cheng yahaye Nana amafaranga akabakaba 1000 cy'ama Yuan akoreshwa aho mu bushinwa (160,000 Rwf).

    Bidatsinze aba bemeranyijwe kubana ndetse Cheng agurira Nana impano z'ubukwe zihagaze arenga miliyoni ebyiri mu mafaranga y'u Rwanda. Aba baje gukora ubukwe ariko bakigera murugo Nana yatangiye kutaboneka murugo ariko akajya abwira umugabo ko biri guterwa n'akazi kenshi, bitaba akazi agasaba uruhushya rwo kujya gusura umuryango we cyangwa se ngo inshuti ze zirwariye kure mu mujyi. Ibi rero byatumaga amara nk'icyumweru ataragera murugo.

    Icyakora ikinyoma cye nticyatinze kuko nyuma y'amezi abiri bashyingiranywe ubwo Cheng yari yibereye kuri internet yabonye amashusho (live video) y'ubukwe buri kuba abona ni Nana we washyingiwe nundi mugabo, ntiyabanje kubyemera ariko uko yarebye amashusho akanya kanini yaje kubona ibihamya byose ko ari Nana warongowe nundi mugabo mu gihe ubukwe bwa mbere bwari bukiri mukwa bucyi.

    Uyu mugabo yahise ajya ahabereye ubukwe ndetse asanga Nana uwo munsi nawo ni uwe, igitangaje kurushaho nuko yahasanze abandi bagabo babiri nabo bemeza ko bashyingiranywe na Nana, bahise biyambaza Police icakira Nana na bagenzi be, birangira Police yemeje ko Nana ari umutekamutwe wambura abagabo ndetse ko uwiyitaga nyirasenge ntacyo bapfanaga usibye ko bari barapanze imitwe ndetse Nana akaba yari amaze gushyingiranwa n'abagabo bagera kuri 19.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mugabo-yasutse-amarira-akimenya-ko-umugore-we-bamaranye-amezi-abiri-barushinze-afite-abandi-bagabo-barenga-19/

  • Nyagatare: Abagorozi bemeye gupimwa Covid-19 banga kwambara agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamaze gufatwa babanje kandi kwanga kuva muri ubwo butaka bakavuga ko ari ubwo Imana iza kubasangamo, ariko nyuma yo kwigishwa bagezwa kuri Sitasiyo ya Police ya Nyagatare.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagikomeje kubigisha kugira ngo barebe ko bakwemera kwambara agapfukamunwa.

    Ati “Twabakuyeyo ariko bigoranye, gusa bemeye kwipisha Covid-19 ariko banze kwambara agapfukamunwa. Ejo tuzakomeza kubigisha”.

    Murekatete avuga ko batari bafata umwanzuro wo kubaha ibihano (amande), kuko batari bamenya ko bafite amakosa.

  • Inkuru mbi kuri ya couple y'umusore ufite ubugufi bukabije n'umukobwa w'ibiro birenga 100. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli wo muri Cote d'Ivoire, Eudoxie Yao wamenyekanye ku mbugankoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye ko ari mu rukundo n'umuhanzi wo muri Gineya Grand P kuri ubu yamaze gutangaza batandukanye.

    Aba bombi bagiye batigisa imbuga nkoranyambaga kubera amafoto bagendaga bashyira hanze basohokanye, ndetse banishimanye baryohewe n'urukundo. Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi babonaga ko uyu mudamu ari kumwe na Grand P kubera amafaranga ye atari mu rukundo.Dore ko benshi banemezaga ko badakwiranye.

    Uyu munyamideli byose yabyamaganiye kure,avuga ko urukundo rwe na Grand P ari urwa nyarwo ko atari amafaranga yakurikiye. Ariko amakuru aje uyumunsi yerekana ko, Uyu munyamideli wo muri Cote d'Ivoire yatandukanye na Grand P ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije.

    Yao yashyize ku rubuga rwe rwa interineti ati 'Ndabamenyesha ko umubano wanjye na Grand P urangiye.Ngiye gukomeza ubuzima bwanjye.Murakoze.'

    Aya makuru yatunguye benshi mugihe bombi bari baramaze gutangaza ko bitegura kurushinga. Gusa hashize iminsi bihwihwiswa ko Grand P yaba yaracaga inyuma uyu munyamideli akaba ariyo mpamvu yahisemo gutandukana na we ,ariko ntabwo impamvu nyamukuru yo gutandukana kwabo iramenyekana.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-kuri-ya-couple-yumusore-ufite-ubugufi-bukabije-numukobwa-wibiro-birenga-100/

  • MC Tino yashinze ivi hasi yambika impeta umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ,umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba MC Tino yateye ivi yambika impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore.

    Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye  yateye ivi yambika impeta uyu uzamubera mama w'abana be ategereje ko amubwira ngo 'yego'.Mu bigaragara Mc Tino yari yabyiteguye ,dore ko aho yambikiye impeta umukunzi we hari hateguwe neza ,hari ishusho nziza y'umutima n'amagambo agira ati:' ese wakwemera kumbera umugore?' Umukobwa na we ati :' yego'.

     

    Source : https://yegob.rw/mc-tino-yashinze-ivi-hasi-yambika-impeta-umukunzi-we/

  • Iremere Wubahwe; MTN Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka itanu imaze itangije gahunda ya Yolo – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yishimiwe n’urubyiruko rutakundaga kubona uburyo bwo kwisanzura kubera ibiciro bitigonderwaga na bamwe, na cyane ko urubyiruko rutarafatisha uburyo bw’imibereho.

    Nyuma y’imyaka itanu, MTN Rwandacell Plc yifatanyije n’urubyiruko mu kwizihiza iyo sabukuru yabahinduriye ubuzima, mu birori byitabiriwe n’abahanzi bagezweho barimo Niyo Bosco, Kivumbi n’abandi, bikaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byari bifite Isanganyamatsiko igira iti ‘Iremere Wubahwe’, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku mbuga za Instagram na YouTube.

    Umukozi ushinzwe abakiliya muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko bahisemo gushyiraho iyi gahunda yihariye ku rubyiruko kuko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi rukaba ari ahazaza h’igihugu.

    Ati “Niyo mpamvu yonyine yatumye dushyiraho urubuga rw’umwihariko mu gukomeza kurutera imbaraga no kurufasha kuba abakomeye mu ngeri zose bisangamo.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka, Yolo igize imyaka itanu, turizihiza iyi sabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti ’Iremere Wubahwe’, itanga amahirwe ku rubyiruko ngo rubashe kwihangira icyo rwifuza aho ruherereye yaba mu buhanzi n’ubumenyi.”

    MTN Rwanda kandi yashyizeho uburyo bwo gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bagashyirirwaho amasomo azabafasha mu kwagura ubumenyi ndetse bagahuzwa n’abahanga mu byo bakora cyangwa ibyo bahanzemo imirimo bitandukanye.

    Ubuyobozi bwa MTN Rwanda butangaza ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu MTN Yolo imaze itangijwe, akazatangira mu Ukwakira 2021.

    Abafatabuguzi bemerewe gukoresha “Yolo Pack”, bakanda *154#, bakabasha kubona ipaki yo guhamagara cyangwa iyo kugura internet, ishobora kumara umunsi, icyumweru cyangwa ukwezi.

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Yolo byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga