Umuhanzi Nyarwanda, Gabiro Guitar ari kumwe na Dj Theo, Producer Niz Beat bakoze impanuka iba yatwaye ubuzima bwabo ariko Imana ikinga akaboko.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 i Nyamirambo muri Rwampala.
Aba uko ari batatu amakuru avuga ko bari berekeje i Gikondo, Dj Theo ni we wari utwaye.
Ubwo bari mu muhanda wa Rwampala baje guhura n’imodoka yabitambitse, Theo ayikatiye ahita agonga igipangu cy’abandi iracyangiza ndetse ihita ininjiramo.
Polisi yahise iza irapima. Abari mu modoka inkuru nziza ni uko ntawahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke urutse kumva bababara byoroheje mu bice bimwe na bimwe by’umubiri, bakaba bagomba kujya kwa muganga ngo babanze bisuzumishe barebe niba nta kibazo bagize gikomeye.
Imodoka ni uko byagenze
Gabiro Guitar na Producer Niz Beat bombi bari muri iyi modoka
Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda itangaza ko mu gihugu hamaze kugera ubwoko 6 bwa Covid-19 burimo igenda yihinduranya, hakaba n'indi kugeza ubu hataramenyekana ubwoko bwayo buri ku kigero cya 5.4% nkuko byatangajwe na Dr Ngamije, Minisitiri w'Ubuzima.
Muri ubu bwoko bumaze kugaragara, ubwiganje cyane ni ubwamaze kumenyekana nka Delta. Ubu bwabonetse bwa mbere mu gihugu cy'u Buhinde, aho buri ku kigero cya 56.6% nkuko byatangajwe kuri RBA na Minisitiri w'Ubuzima. Avuga kandi ko ubu bwoko bukubye inshuro 4 isanzwe izwi yaturutse mu Bushinwa.
Minisitiri w'Ubuzima, DR Ngamije yanavuze ko imwe mu mpamvu yatumye Leta ifata icyemezo cyo kongera iminsi 5 kuri gahunda isanzwe ya Guma mu rugo ari uko biri mu buryo bwo kugabanya ukwiyongera n'ikwirakwira ry'iki cyorezo, ko kandi hizewe ko bizatanga umusaruro.
Guma mu rugo muri Kigali no mu turere umunani turimo; Kamonyi, Gicumbi, Burera, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro, yatangiye kuwa 17 Nyakanga ihabwa iminsi icumi, aho yagombaga kurangira kuwa 27 Nyakanga ariko hongerwaho indi minsi itanu izarangirana na taliki 31 Nyakanga 2021 mu gihe haba nta gihindutse.
Minisitiri w'Ubuzima, yavuze ko ubu bwoko bwa Delta aribwo ubu bwandura cyane ndetse bukazahaza abantu, bagapfa ari benshi. Kuva ubu bwoko bwa Delta bwagaragara mu kwezi kwa Gatandatu, nibwo imibare y'abandura n'abahitanwa n'iki cyorezo yatumbagiye mu buryo butari bwarigeze kubaho kuva aho Coronavirus bitangajwe bwa mbere ko yagaragaye mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije asobanura iby'iki cyorezo.
Ubu bwoko bushya bwa Delta, nkuko OMS/WHO ibitangaza bumaze kuboneka mu bihugu 124 ku Isi. Mu mezi make ari imbere, WHO ivuga ko ubu bwoko buzaba bwiganje, aho hitezwe Miliyoni zirenga 200 z'abantu bazaba bamaze kwandura.
Ibi bitaramo byiswe Kigali World Tour, biteganyijwe ko Bruce Melodie azabizatangirira i Bujumbura mu Burundi tariki 28 na 29 Kanama 2021.
Bruce Melodie azakomereza muri Canada aho tariki 25 Nzeri 2021 azataramira mu Mujyi wa Edmonton muri Canada.
Tariki 30 Ukuboza 2021 azataramira Mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Biteganyijwe ko muri Kigali World Tour Bruce Melodie azanataramira mu bindi bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bubiligi n’Ubufaransa gusa nta matariki yaho yatangaje.
Bruce Melodie agiye i Bujumbura nyuma yo gusubika igitaramo yari ahafite mu Ukuboza 2018, ariko agatinya kujyayo kubera ikibazo cy’umutekano.
Abakuriye ihuriro ry'amadini n'amatorero mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye batakibonana n'abayoboke babo nk'ibisanzwe. Bahamya ko muri ibi bihe bigoye ari umwanya mwiza wo kwereka aba bayoboke babo ko babitayeho, ariyo mpamvu bashyizeho uburyo bw'ubukangurambaga bukoresheje indangururamajwi ku misozi n'ahahurira abantu benshi hagamijwe kubakangurira kwirinda iki cyorezo, bityo bizere ko ni kigenza make bazongera guhura bashima Imana.
Rev. Pasitoro Karinganire Charles, Perezida w'ihuriro ry'amadini n'amatorero mu Murenge wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko nubwo iki gihe kigoye ariko ko ari umwanya mwiza wo guha abaturage ari nabo ba Kirisito babo ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ko badakwiye gusa guhuzwa n'ibihe byiza ngo mu bikomeye bababure.
Aha indangururamajwi zari mu isoko i Kayenzi, babwira abariremye n'abahakije.
Ati' Tumaze kubona ko Covid icanye maremare muri Kamonyi, kandi tumaze kubona ko twinjiye no muri Guma mu rugo twasanze nk'Abanyamadini n'Amatorero tugomba guhaguruka tukagira uruhare kuko abantu barwaye ni Abakiristo bacu'. Akomeza avuga ko batari kugumya kurebera kandi bazi neza ko icyorezo gihari.
Akomeza agira ati' Twasanze muri buri Kagari nta hantu tudafite itorero cyangwa idini bihakorera kandi dusanga bose bafite Sonolisation ( indangururamajwi), turavuga ngo mu gihe Abaturage bari muri guma mu rugo dufashe nk'isantere kuko abacuruzi bo ntabwo baretse gucuruza, tugashyiramo indangururamajwi, tugahagarara turi nk'Abapasitoro 2 cyangwa na Padiri cyangwa na Shehe, tukabaha ubutumwa, bwakumvikana bityo tukaba dufatanije n'ubuyobozi kumvikanisha ko tugomba gufatanya twese Covid ikarangira'.
Rev. Pasitoro Karinganire, ahamya ko kuva batangiye iki gikorwa cy'ubukangurambaga, aho cyatangiriye mu Kagari ka Kayonza, babona hari umusaruro ukomeye byagize mu gufasha abaturage n'abayoboke babo muri rusange kwirinda iki cyorezo. Ahamya ko abakiristo babo babahamiriza ukuri k'umusaruro byatanze binyuze mu kubahamagara bababwira ko ubutumwa babwumvise, ariko kandi ngo nabo iyo bari muri iki gikorwa barabibona aho banyura.
Avuga ko muri uku gukangurira abaturage n'abakristo kwirinda icyorezo, banakoresha imirongo yo muri Bibiliya yerekana uko bakwiye kwitwara mu buryo bwo kwirinda icyorezo, ariko kandi ngo banakoresha imirongo yerekana uburyo abantu bagomba kumvira abayobozi.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi yabwiye umunyamakuru ko nk'ubuyobozi bishimira iki gikorwa cy'abanyamadini n'amatorero kuko kibafasha gukangurira abaturage kwirinda iki cyorezo. Ahamya kandi ko Ubutumwa butangwa bugera ku baturage, ko kandi by'umwihariko bitewe n'uko abenshi ari abayoboke b'aya madini n'amatorero babyumva neza cyane kuko babemera nk'abashumba babo aho basengera.
Gitifu Mandera mu ishati ya Karokaro. Iki ni igikorwa aba banyamadini n'amatorero bafatanyamo n'izindi nzego nubwo ari icyabo.
Uburyo bukoreshwa muri ubu bukangurambaga, ni ugufata indangururamajwi bakajya ku misozi aho ubutumwa bushobora no kuva ku musozi umwe bukambuka undi, bakajya ahateraniye abantu benshi nko mu ma soko n'isantere z'ubucuruzi. Aba banyamadini n'Amatorero bavuga kandi ko uretse gutanga ubutumwa gusa bugera ku mitima(Roho), hari no gushaka ibifatika bitunga imibiri bashobora guha abatishoboye.
Ubutumwa bw'Abanyamadini n'Amatorero I Kayenzi, buganisha ku kwerekana ko ibihe nk'ibi bikomeye by'icyorezo cya Covid-19 batagomba kwibagirwa umubano wabo n'abayoboke babo mu bihe bisanzwe. Bagira bati' Umukristo muhuriye mu rusengero cyangwa mu idini kuko hariho amahoro, yagira ikibazo ntakubone, ni ikibazo gikomeye cyane'. Byavuzwe na Rev. Pasitoro Karinganire Charles
Nyuma y’iminsi 2 gusa yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube, ibintu byishimiwe n’abafana be ndetse abandi batangira kubikemanga.
Uwa mbere wahise abikemanga ndetse yemeza ko hari uburyo Meddy ashobora kuba yaguze views akoresheje software yabigenewe kugira ngo yerekane ko ari igitangaza, ni uwitwa The Cat uzwi cyane kuri instagram.
Yagize ati “Finally Meddy arafashwe c’est mathematiquement impossible, ibaze kugura views ngo uce kuri Juno na Wayz, ibi bintu nabiherukaga kuri Harmonize, Ali Kiba na Burna Boy. Ibi ni fakeee saaana ese wihanganye ugashimira utu views ducye ubonye byagutwara iki, ndabaza, bafana mwihanganire umukobwa wanyu pressure ibaho”.
Hari abatarakemanze uburyo uyu The Cat yakomeje kurwanya iyi ndirimbo ya Meddy bakemaza ko ahubwo ashobora kuba ari mu kazi ko gusakaza iyi ndirimbo.
Uwitwa Mahirwe yagize ati “Erega The Cat aba ari mu kazi kose aba ari muri promotion baba babiziranyeho, ubu se iyo avuze atyo mwese ntimwirukankira kuri you tube kureba uko bimeze so, mbona ari agakino badukina”.
Abenshi ndetse n’abanyamakuru batandukanye bashimye akazi kakozwe na Meddy bemeza ko indirimbo yakoze ari nziza.
Hari abandi bakomeje guterana amagambo n’uyu mugabo witwa The Cat bemeza ko impamvu ahora ahanganye na Meddy, ari uko atajya amucaho ngo amufashe gusakaza indirimbo ze kugira ngo amuhe amafaranga.
Umwe yagize ati “Jya wemera wangu nta competition uriho na Meddy kuko ni international kandi isi yose ntihuje amasaha n’u Rwanda”.
Undi yagize ati “The Cat ntugakabye rwose Meddy yakoze indirimbo y’imyaka nta n’ubwo ari imyaka, ibi bigaragaza ko yakoze cyane, ca bugufi wemere ko uyu muhungu afite impano kandi uzanamusabe imbabazi”.
Iyi ndirimbo ya Meddy My Vow, yagiye kuri YouTube tariki ya 22 Nyakanga 2021, kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ni indrimbo yakozwe na Madebeat afatanyije na Licky.
Urugi rw’icyumba cy’inzu ya Tuyishimire aho bivugwa ko yiyahuriye
Umugore wa Tuyishimire witwa Mukashyaka Rachel avuga ko umugabo we yageze mu rugo mu ma saa moya z’umugoroba avuye ku wundi mugore, abwira umwana we w’imyaka itanu ati ‘Imana izambabarire ndagiye’, anasezera kuri uwo mwana, yinjira mu nzu ahitira mu cyumba.
Nyuma y’iminota mike Mukashyaka n’abaturanyi ngo bumvise Tuyishimire arimo kwanirira mu cyumba, basanga yiteye icyuma munsi y’agatuza aho inda itangirira, bihutira kumujyana kwa muganga kugira ngo bagishinguzemo(banamuvure).
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyagasambu, Christophe Bihibindi avuga ko bakiriye uwo murwayi, babonye arembye bamwohereza ku bitaro bya Rwamagana, icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntacyo ibyo bitaro byari byatangariza umuryango wa Tuyishimire ku bijyanye n’ubuzima bwe.
Mukashyaka Rachel avuga ko ikibazo basanzwe bafitanye n’umugabo we ari uko yamuharitse undi mugore, akaba ngo yamugiraga inama y’uko yakwitwara, ndetse ko ntacyo yishinja kijyanye no kumuhutaza.
Mukashyaka avuga ko yari yaremereye umugabo we (Tuyishimire) kujya asambana n’uwo mugore w’inshoreke, ariko agasabwa gutaha hakiri kare akirinda kurarayo.
Mukashyaka yagize ati “Yagendaga, akajya kuri uwo mugore yamara iminsi akagaruka, ubwa mbere yamaze nk’ibyumweru bibiri avayo ari uko tugiye kumucyura ndi kumwe n’ushinzwe umutekano, ambwira ko impamvu yiyahuye ari uko yanze kutureka twese, kuko ngo aradukunda twembi”.
Mukashyaka n’abaturanyi be barimo Uwamurengeye Seth waduhaye aya makuru, bavuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo arokotse umugambi wo kwiyahura.
Bavuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 Tuyishimire yashatse kwitera icyuma baramubuza, ubwa kabiri mu kwezi kwa Mata na bwo ngo yamize ibinini byinshi cyane, bamuha amata arahembuka.
Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Kagarama, yaburanaga hamwe na Umumararungu Yvonne, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu Kagari ka Musongati we wagizwe umwere aho uriya Mudugudu yavugaga ko ari we wamutumye.
Ni urubanza rwaburanishirijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwiyamburiye ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.
Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye aba bombi ku cyaha kimwe cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho Mudugudu yafatanywe 22 000 Frw arimo 17 000 Frw bivugwa ko yari yayatse abaturage 12 batishimiye ibyiciro cy’Ubudehe bashyizwemo, aho ndetse n’uyu mukuru w’Umudugudu ari mu bari bahawe icyiciro batishimiye.
Bamwe muri aba baturage bahaye Mudugudu amafaranga ababwira ko bazahindurirwa ibyiciro batishimiye.
Mu iburanishwa ry’aba bombi, Gitifu Umumararungu Yvonne yahakanye iki cyaha cy’uko yatumye Mudugudu wa Kagarama gukusanya amafaranga mu gihe umuyobozi w’Umudugudu we yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi ariko akemeza ko yatumwe na Gitifu w’Akagari.
Umumararungu Yvonne, yasabye ko urukiko rukwiye gutesha agaciro ibimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha kuko ntaho ahurira n’amafaranga yafatanwe umukuru w’umudugudu, ndetse anibaza impamvu ibyakozwe muri uyu Mudugudu bitakozwe no mu yindi kuko hose ngo hari abaturage bari bafite ikibazo gisa n’icyabo cy’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.
Mudugudu Nshimiyimana Pierre, yari yatakambiye Urukiko avuga afiteburwayi bukomeye bw’amara ndetse ko n’ibiryo byo muri Gereza byamunaniye, akavuga ko afite abana 5 yishyurira amashuri.
CP John Bosco Kabera yabivuze agaragaza uko iyubahirizwa ry’amabwiriza amazeho iminsi yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gahunda ya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.
Ubwo hashyirwaho amabwiriza mashya yashyize Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani muri gahunda ya Guma Mu rugo, hanashyizweho uburyo abantu baskaha kujya mu bikorwa byihutirwa bajya basaba impushya zo kugira ngo bagende.
CP John Bosco Kabera avuga ko icyagaragaye muri iyi minsi 10 ishize abantu bashyize imbaraga mu byatuma barenga kuri ariya mabwiriza bakava mu ngo zabo cyangwa mu Turere.
Ati 'Byagiye bigaragara ko iyo ari gahunda ya Guma mu rugo, urugo ruba ruto, yaba ari Guma mu Karere, Akarere kaba gato nyine urumva ko biba bikomeye.'
CP John Bosco Kabera avuga ko muri iyi minsi 10 gusa ishize, Polisi y’u Rwanda yakiriye ubusabe ibihumbi 99 bw’abifuza impushya zo kugenda.
Muri bariya bantu, harimo ibihumbi 75 basabye banyuze ku rubuga rwa internet ndetse n’ibihumbi 24 bw’abasabye bifashishije telephone.
Muri bo kandi, abantu ibihumbi 57 bahawe impushya basabaga mu gihe abandi bagera mu bihumbi 41 batazemerewe.
Ati 'Ariko ndagira ngo twibande kuri aba bantu bahawe impushya bigaragara ko bari kuzikoresha nabi. Ubundi abari muri gahunda ya guma mu rugo iyo usabye uruhushya ntabwo urusabira mugenzi wawe mutabana mu rugo kuko n’iyo mubana mu rugo na we ararwisabira.'
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Polisi y’u Rwanda yerekanye umuturage wari warahawe uruhusa rwo kujya kubakisha iminara mu Turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi bakaza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.
Yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, ubwo yavugaga ku bijyanye n’iminsi itanu yongerewe ya Guma mu Rugo ku duce tuyisanzwemo, ikazatangira ejo ku ya 27 Nyakanga 2021.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko bataba barahaye ibiribwa abantu muri Guma mu Rugo y’iminsi icumi hanyuma yiyongereye barekere aho.
Yagize ati “Ntabwo waba warafashije umuntu mu minsi icumi ishize ngo nibongeraho iminsi itanu umurekure, kuko ni urugendo n’ubundi. Ubu rero turiteguye, ubu mu Mujyi wa Kigali ibiryo byamaze gushyirwa mu modoka zigiye kubikwirakwiza mu mirenge, ku buryo guhera ejo bizatangira gutangwa”.
Iyo myanzuro Perezida wa Tunisia yayitangaje nyuma y’umunsi waranzwe n’imyigaragambyo y’abaturage hirya no hino mu gihugu.
Ibyo byari bikubiye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Tunisia mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2021, nyuma y’inama idasanzwe yahuje Perezida Kais n’inzego za Gisirikare n’iza Polisi.
Perezida Kais Saied kandi yanavuze ko ahagaritse ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’iminsi 30.
Perezida Kais yatangaje ko we ubwe agiye gukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’ubutegetsi, akazajya abifashwamo na Minisitiri w’Intebe mushya.