Blog

  • Abasoje amasomo muri UR bagiye guhabwa impamyabumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    UR yatangaje ko abanyeshuri bazakora ibirori byo gusoza amasomo mu byiciro binyuranye ku wa 27 Kanama 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Impamyabumenyi zigiye gutangwa ni izagombaga gutangwa umwaka ushize wa 2020 cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye hataba ibirori byo gusoza amasomo ku banyeshuri bagera ku bihumbi umunani.

    Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Murangwa Darius, yabwiye IGIHE ko ibirori byo gusoza amashuri bizakorwa bagendeye ku miterere y’icyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko bishobora kuzakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko abayobozi ba Kaminuza, abagiye guhabwa impamyabumenyi z’ikirenga, abasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’abasanzwe ari abayobozi bahagarariye abandi muri Kaminuza bashobora kuzaba bari hamwe.

    Biteganyijwe kandi ko abanyeshuri bazaba bari ku masite yatoranyijwe ariko bagakurikirana umuhango ku buryo bw’ikoranabuhanga, gusa mu gihe icyorezo cyaba gikomeje gukaza umurego ibi bikorwa byose bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ati “Bizaterwa n’uko ibihe bya Covid-19 bizaba bimeze. Ubusanzwe bizaba biri kuri internet ariko bishobora kuzaba hari bake bari kumwe ahatoranyijwe bitewe n’ingamba zizaba ziriho. Turateganya ko twazategura amasite atandukanye, hakaba hari abanyeshuri bake batoranyijwe ariko tukazafungura ku mugaragaro twifashishije ikoranabuhanga.”

    Hari abanyeshuri bavugaga ko bagakwiye guhabwa impamyabumenyi zabo mbere y’uko ibi birori biba cyane ko bamaze amezi atari make bazitegereje ariko avuga ko bitashoboka abasaba kwihangana.

    Abanyeshuri bijejwe ko batazatinda kubona impamyabumenyi zabo kuko zisigaye zikorerwa ku butaka bw’u Rwanda.

    Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukora ibirori bisoza amasomo yabo mu buryo bw’ikoranabuhanga

  • Polisi yatahuye amayeri adasanzwe yakoreshwaga n’abamotari batwara abantu kandi bitemewe – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abamotari babiri barimo uhetse umugore yavugaga ko amujyanye kwa muganga n’undi wari utwaye umugabo yabwiye Polisi ko ari se. Ni mu gihe amabwiriza mashya avuga ko gutwara abantu kuri moto muri ibi bihe bitemewe.

    Aba bose hamwe n’umushoferi w’imodoka wafashwe yasabye uruhushya rujya i Ngoma na Kirehe, afatirwa i Gicumbi, ndetse anatwaye imodoka ifite purake itandukanye n’iyo yasabiye uruhushya rumwemerera gukora muri ibi bihe.

    Ubwo aba bose berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, Mutabazi Jean Pierre, wari utwaye iyo modoka yavuze ko iye ya mbere ari nayo yasabiye ibyangombwa yagize ikibazo agatira iya mugenzi we.

    Ati “Ikosa nakoze ni uko nafatiwe i Byumba ndi kujya i Gatsibo, nagiye mu karere ntafitiye pass. Muri iyi minsi kubera akajagari kabayeho k’amamodoka menshi ntabwo bari gutanga pass zaragabanutse.”

    Habaguhirwa Uzziel wafashwe atwaye umugenzi kuri moto kandi bitemewe yavuze ko yari asanzwe ari umumotari akaba yari avanye umugenzi ku Muhima amujyanye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Ati “Nasabye uruhushya mvuga ko arinjye ugiye kwa muganga, uwo muntu na we kubera ko twari twavuganye ambwira ko afite uruhushya, numvaga ko kuba ntwaye umuntu ufite uruhushya kandi nanjye mfite uruhushya numvaga nta kibazo.”

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa naha abamotari bagenzi banjye ni ukwihangana ibinyabiziga bakabirekera mu rugo bakazatwara abantu mu bihe byemewe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kugeza ubu hari abantu bakomeje gusaba impushya ariko bakazikoresha ibinyuranye n’ibyo bazisabiye.

    Ati “Byagiye bigaragara ko iyo ari Guma mu Rugo, urugo ruba ruto nyine, naho yaba guma mu karere akarere kakaba gato. Turagira ngo twibande ku bantu bahawe impushya bigaragara ko bari kuzikoresha nabi.”

    Yakomeje agira ati “Ubundi abari muri gahunda ya Guma mu Rugo iyo usabye uruhushya rwo gusohoka ntabwo urusabira mugenzi wawe mutabana mu rugo.”

    Mu minsi icumi ya Guma mu Rugo, abantu bagera ku bihumbi 99 ni bo basabye impushya harimo 75.000 bazisabye banyuze mu rubuga rwa internet naho ibihumbi 24 bakoresheje uburyo busanzwe kuri telefoni, muri bo abasaga ibihumbi 57 ni bo bazemerewe.

    Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 beretswe itangazamakuru

    Uyu mumotari yafashwe atwaye umugenzi abwira Polisi ko ari umubyeyi yari ajyanye kwa muganga

    Polisi ikomeje gufata abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

  • Venant Rutunga ukekwaho ibyaha bya Jenoside yoherejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 72 yahoze ari Umuyobozi mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi cya ISAR Rubona kiri mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye.

    Rutunga yatawe muri yombi mu 2019 mu Buholandi aho yari amaze imyaka irenga 10 atuye. Uyu mugabo yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi.

    Bivugwa mu 1994, Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona, Rutunga akaba ari we wahamagaye Interahamwe zaje kubicira muri icyo kigo.

    Nyuma yaje guhunga ndetse mu 2000 yaka icyangombwa cy’ubuhunzi ariko ntiyagihabwa na Leta y’u Buholandi. Nyuma yaje kujurira ariko nabwo aratsindwa.

    Uyu mugabo yahoze akora nk’umushakashatsi udahoraho muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.

    Si we Munyarwanda wa mbere woherejwe n’ubutabera bw’u Buholandi mu Rwanda, kuko mu 2016, Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye nabo boherejwe mu Rwanda bagatangira kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Venant Rutunga ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda

  • Umusore yahisemo kujya atereta abazungukazi kugirango abihimureho kubera ibyo bakoreye abirabura. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'umwirabura witwa Mike yatangaje benshi nyuma y'ukuntu yatangaje ngo ashaka kwihorera ku bazungu bitewe nibyo bakoreye abirabura mu bucakara. Uyu ku giti cye, ngo gahunda afite ndetse yatangiye gushyira mubikorwa ngo ni ugutereta abakobwa b'abazungu maze bamara kumukunda agahita abasiga nabo bagasigara mu gahinda gakomeye.

    Mu gice cy'ubucakara wasangaga abanyafurika benshi bagurwa n'abazungu maze bakabambukana imipaka myinshi cyane babajyanye muri America n'Uburayi, aho babagaho ubuzima bubi bubabaje cyane ndetse benshi bakaba baranapfiraga munzira bataragera aho bagiye. Ibi ni ibikorwa ushobora kumva biteye ubwoba cyane ariko byabayeho ntabwo ari inkuru z'ibinyoma kuko mu myaka hagati ya 1700-1900 niyo business yari igezweho ku bazungu.

    Aba bacakara babaga baguzwe bafatwaga nabi cyane kuburyo bishobora kugorana kubyiyumvisha, gukubitwa ku rwego rwo hejuru, guteshwa agaciro no kwamburwa ubumuntu nibwo bwari ubuzima bwabo, umunsi kuwundi.
    Uyu musore rero akimara kumva agahinda gakomeye abasokuruza bacu banyuzemo, ngo yahise afata umwanzuro wo kubahorera muburyo bwe yahisemo.

    Mike avugako ubu yatangiye gukora ibishoboka agakundana n'abakobwa benshi b'abazungu, bamaze kugera murukundo neza nuwo musore agahita abatera umugeri akabata. Kuri we ngo uku nukwihorera kwi

    Source : https://yegob.rw/umusore-yahisemo-kujya-atereta-abazungukazi-kugirango-abihimureho-kubera-ibyo-bakoreye-abirabura/

  • Bruce Melodie agiye gutangirira i Burundi aza… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora ibitaramo yise 'Kigali World Tour.'

    Ni ibitaramo agiye gukora biturutse kuri benshi bamusabye ko yakorera ibitaramo mu Mijyi itandukanye yo ku Isi atari Kigali gusa akunze gutaramiramo.

    Bruce Melodie yavuze ko ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha Umujyi wa Kigali aho 'ashobora kugira ijambo hose.'

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, uyu muhanzi yatangaje amatariki azakoreraho ibitaramo bya mbere, aho azahera mu Burundi.  

    Mu Mujyi wa Bujumbura azahakorera ibitaramo bibiri, tariki 28 na 29 Kanama 2021.

    Ibitaramo bye azabikomereza mu Mujyi wa Edmonton muri Canada tariki 25 Nzeri 2021. Ni mu gihe tariki 30 Ukuboza 2021 azataramira mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Katapilla' avuga ko ibi bitaramo bigizwe n'ibyo yiteguriye n'ibyo abantu bazagenda bamufasha gutegura.

    Mu nteguza y'ibi bitaramo, Bruce Melodie yagaragaje ko ashobora no gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Kenya n'ahandi.

    Bruce Melodie avuga ko yiteguye gukorera ibitaramo mu bihugu bishoboka, kuko 'ibyo akora abikorana urukundo.' Ati 'Ahashoboka hose naharirimba.'

    Uyu muhanzi avuga ko uretse kumenyekanisha Umujyi wa Kigali, ibi bitaramo anabyitezeho gufungura amarembo y'abandi bahanzi bo mu Rwanda.

    Avuga ko ibi bitaramo ari kubireba mu ishusho ngari ku buryo azajya abikorana n'abandi bahanzi. Ati 'Tugire abahanzi bahugiye mu kazi, badafatika mu rwego rwo kuzamura igiciro cy'umuziki n'ibitaramo.'

    Muri Werurwe 2019, Bruce Melodie yakoreye ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa; mu Ukwakira aririmba muri Rwanda Day yabereye mu Budage.

    Mu 2018, uyu muhanzi yari afite ibitaramo mu Burundi abisubika kubera impamvu z'umutekano.

    Bruce Melodie yatangaje amatariki y'ibitaramo azakorera mu Burundi, Canada no muri Dubai

    Bruce Melodie avuga ko ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha Umujyi wa Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107985/bruce-melodie-agiye-gutangirira-i-burundi-azakomereze-muri-canada-mu-bitaramo-byo-kumenyek-107985.html

  • Umuco uturana nimico ningeso! Minisitiri Ba… – #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza aherutse guteguza abakunzi be indirimbo nshya yifashisha ifoto itaravuzweho rumwe. Yabikoze nk'ibisanzwe aho umuhanzi ugiye gushyira hanze indirimbo nshya abanza gusohora integuza yayo ari nako byagenze kuri uyu muhanzi washyize ifoto ateguza abakunzi be indirimbo ye izasohoko ku itariki 30 Nyakanga 2021, gusa ikaba yaravugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushinja kwica umuco nyarwanda, abandi bagaragaza ko nta wukwiriye kumutera ibuye.

    Mu guteguza iyo ndirimbo ye, Juno Kizigenza yakoresheje ifoto imugaragaza ahetse umukobwa kuri moto – uwo mukobwa akaba yari yambaye gusa ikariso n’akenda gakingira amabere. Itako rye ryose riba rigaragara. Abantu benshi bayisamiye hejuru nk'ibisanzwe abakunda umuziki wa Juno Kizigenza bamwe bati ‘ahubwo uri gutinda’, abandi bati ‘iyo ndirimbo irarenze’.

    Mu bantu batishimiye iyi foto harimo n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim wa Radio& Tv10, wagaragaje ko Juno Kizigenza yishe umuco nyarwanda. Ibi byatumye uyu munyamakuru yiyambaza abantu batandukanye barimo na Hon. Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

    Oswakim yabanje kuyereka mugenzi we nawe w'umunyamakuru Ndahiro Valens Papy amubaza niba abo ari kubona ku ifoto ari abahanzi nyarwanda, ati “Aba ni abahanzi nyarwanda Ndahiro Papy? Ni nde na nde se?” Ndahiro Papy ataragira icyo asubiza ku kibazo yari abajijwe, Oswakim yahise yiyambaza (Tag) Minisitiri Bamporiki agira ati “Uku ni ko gutera imbere k’umuco?.'

    Minisitiri Bamporiki yasubije umunyamakuru Oswakim

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 Hon. Edouard Bamporiki yagiye kuri twitter maze asubiza uyu munyamakuru agira ati “Abarwayi bazavurwa, abanyabyaha bazafungwa. Umuco wacu ntupimirwa mu bwomanzi. Umuco uturana n’imico n’ingeso, ntimugahungabane ngo byacitse kubera umwe watannye, gusa gucyaha ni ibya twese. Dukomeze twubakire igihugu mu indangagaciro remezo, ntakizatubuza kugera ejo twemye”.

    Mu gushaka kumenya icyo nyir’ubwite umuhanzi Juno Kizigenza abivugaho inshuro zose twamuhamagaye ntiyigeze afata telefone ye igendanwa. Gusa nyuma y’uko Minisitiri Bamporiki asubije uyu munyamakuru nanone kandi abantu benshi banyarukiye kuri Twitter ya Oswakim berekana aho bahagaze kuri iyi foto aho abenshi bavuze ko hakwiriye kubanza gukemuka ikibazo cy'ubutinganyi.

    Hari uwavuze ko iterambere ari ryiza ariko ko rifite n’ingaruka

    Juno Kizigenza ni umuhanzi uri mu b’ikiragano gishya bakunzwe bikomeye muri iyi minsi y’impeshyi abicyesha indirimbo ze ziryohera benshi. Yamenyekanye mu ndirimbo ‘Mpa formula’ nyuma yayo akora izindi zatumbagije izina rye zirimo; ‘Nightmare’, ‘Nazubaye’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.3 mu mezi 5 imaze kuri Youtube, ‘Away’ yakoranye na Ariel Wayz imaze kurebwa n’abarenga 1.4 mu kwezi kumwe gusa imaze kuri Youtube.

    REBA HANO ‘AWAY’ YA ARIEL WAYS FT JUNO KIZIGENZA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107982/umuco-uturana-nimico-ningeso-minisitiri-bamporiki-asubiza-umunyamakuru-oswakim-wamwiyambaj-107982.html

  • Ali Kiba yakoreye igitaramo gikomeye i Burund… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyiswe 'King is Back Concert' cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, ahitwa Miami Beach mu Mujyi wa Bujumbura. Ni igitaramo cyarimo abantu batubahirije ingamba zo kwirinda Covid-19, nko kwambara agapfukamunwa, guhana intera n'ibindi.

    Ali Kiba yavuze ko yishimiye gutaramira ibihumbi by'abantu nyuma y'igihe kinini adataramira muri iki gihugu. Uyu muhanzi wari wambaye imyenda y'ibara ry'umweru, yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, agaragaza ko yanogewe no gutaramira mu Burundi.

    Mbere y'iki gitaramo, Ali Kiba yavugiye mu kiganiro 'Friday Sauce' ko ari ku nshuro ya kane akorera igitaramo mu Burundi, akanaharirimbira ku nshuro ya mbere indirimbo nshya aba yasohoye.

    Muri iki gitaramo, uyu muhanzi ukurikirwa n'abantu barenga miliyoni 7 kuri Instagram, yaririmbye indirimbo ebyiri nshya aheruka gusohora 'Jalousie' ndetse na 'Ndomboli' n'izindi nyinshi.

    Ali Kiba ntiyerura niba hari umuhanzi wo mu Burundi azi, gusa avuga ko ashima intambwe imaze guterwa mu muziki w'iki gihugu harimo no kuririmba mu ndimi Mpuzamahanga.

    Ali Kiba yabanjirijwe ku rubyiniro n'umuraperi Kirikou Akili. Uyu muhanzi yashyuhije abafana, agaragaza ko ari umuraperi wo kurangamirwa mu Burundi. Yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko byari iby'agaciro kuririmba muri iki gitaramo.

    Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuhanzi mpuzamahanga Désiré Mugani [Big Fizzo] wizihizaga isabukuru y'amavuko. Yaboneyeho n'umwanya wo gushimira abamwifurije isabukuru y'amavuko.

    Cyaririmbyemo kandi umuhanzi Lolilo washyuhije umuziki w'Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba mu myaka ya 2000 mu ndirimbo zirimo 'Bime amatwi', 'Wivu' n'izindi.

    Uyu muhanzi yaririmbye muri iki gitaramo yambaye imyenda y'ibara rya Gisikare. Lolilo waririmbye muri iki gitaramo hari amakuru avuga ko ari gukorana indirimbo na Ali Kiba mbere y'uko ava muri Burundi agasubira muri Tanzania.

    Uyu muhanzi ukunze kwiyita Intare yari yitwaje ababyinnyi bamufashije gususurutsa benshi. Ibinyamakuru byo mu Burundi byavuze ko 'Intare yatontomye muri iki gitaramo'.

    Umuhanzi Double Jay nawe yaririmbye muri iki gitaramo, ashima uko bafana bamwakiriye. Avuga ko yakiriwe neza.

    Ali Kiba yakoreye igitaramo gikomeye mu Burundi imbere y'abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 

    Ni ku nshuro ya kane Ali Kiba akoreye igitaramo mu Burundi 

    Ali Kiba yaririmbye indirimbo ze ebyiri aherutse gusohora n’izindi   

    Umuhanzi Big Fizzo yaririmbye muri iki gitaramo yizihiza isabukuru y'amavuko



    Umuhanzi Lolilo wakanyujije mu myaka ya 2000 yaserukanye imyenda ya Gisirikare

    Umuhanzi ukizamuka mu Burundi, Kirukou abafana bamusamiye mu kirere

     

    Umuhanzi Double Jay yigaragaje muri iki gitaramo mu ndirimbo ze zitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107975/ali-kiba-yakoreye-igitaramo-gikomeye-i-burundi-ashyigikiwe-na-big-fizzo-lolilo-nabandi-ama-107975.html

  • Covi-19: Mu minsi 617 ku Isi yahitanye Miliyo… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi 617 buri wese utuye kuri uyu mubumbe uriho ibinyabuzima yibaza ibi bibazo; Agapfukamunwa se kamfasha kwirinda Covid-19? Gukaraba intoki se birahagije ngo mbe nirinze Covid-19? Kudahura n'inshuti n’avandimwe se byandinda Covid-19? Urukingo se rwo rurahagije cyangwa amasengesho ni yo azafasha Isi kwigobotora ingoyi ya Covid-19?. Igisubizo gitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ni uko kubahiriza ingamba yashyizeho zo kwirinda iki cyorezo byafasha Isi guhashya Covid-19.

    Kuri uyu munsi wa 617 mu bantu bamaze kwandura covid-19 akagera kuri 18.07% ni abanya-Amerika, naho mu bamaze guhitanwa n'iki cyorezo Leta Zunze Ubumwe za America ifite akagera kuri 15.01%. N’ubwo iki gihugu cya Amerika cyazahajwe n'iki cyorezo magingo aya ibikorwa byose byasubiye mu buryo cyane ko benshi muri bo bakingiwe n’ubwo hari n’uruhande rw'abandi banze kwikingiza ndetse banavuga ko batemera ko Covid-19 ibaho.

    Ku rundi ruhande, mu Bushinwa aho iki cyorezo cyaturutse abarwayi bose barangana na 92,529 bivuze ko abantu banduye iki cyorezo mu Bushinwa bangana na 0.047% by'abakirwaye bose ku Isi, muri iki guhigu muri aba barwaye iki cyorezo abagera kuri 4,636 cyarabahitanye.


    Covid-19 ni cyorezo kimaze kuyogoza umudendezo w’abatuye Isi 

    Mu mwaduko w'iki cyorezo benshi mu bakungu ndetse n'abandi b’ibikomerezwa ku Isi bacyeresheje iki cyorezo ndetse abandi bakajya bavuga ibyitwa nk'ibihuha by'uko hari umuntu runaka cyangwa itsinda runaka rishobora kuba riri inyuma y'ikwirakwira ry'iki cyorezo ndetse ko iri tsinda cyangwa uyu muntu ko yaba afite inyungu nyinshi zihije.

    Ikindi ni uko abavuga aya makuru akunze gufatwa nk’agumura rubanda. Bivugwa ko aba baherwe bashinjwa umugambi w'icyorezo ntabwo baba bashaka ko rubanda rugufi rugira icyo rumenya, gusa ibi byose byaburiwe gihamya ari nayo mpamvu rubanda rw'abatuye Isi basabwa kumvira ibigo bishinzwe ubuzima by'ibihugu byabo ndetse n'ishami ry'umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima.

    Iminsi ibaye 617 kuva umuntu wa mbere yagaragarwaho icyorezo cya Covid-19 cyashyize Isi ku ngoyi. Ni icyorezo cyaserukiye mu Burasirazuba bw'Isi mu gihugu cy'u Bushinwa mu mujyi w'ubucuruzi wo mu ntara ya Hubei'Wuhan', icyakora magingo aya aha muri Wuhan ubu ibijyanye na Covid-19 ni inkuru mbarirano.

    Kuva iki cyorezo cyagera ku Isi ndetse bikaza kwemezwa n'ishami ry'umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS/WHO rikemeza ko ari icyorezo mpuzamahanga, kugoheka kw’abatuye Isi byabaye ingume.

    Ku rundi ruhande hari abantu bitotombera Leta zabo bavuga ko hari ibyo zanga gukora cyangwa ibindi bigakorwa zitarebye impande zose, gusa nanone harimo ababa bigiza nkana batabanje kureba uburemere bw'iki cyorezo ndetse n'urukundo Leta zabo zibafitiye zanga ko iki cyorezo kibicira kubamara.

    Ese kuki leta zitareba imibare y’abicwa n'inzara cyangwa ibindi byorezo? 

    Mu rutonde ruheruka gusohoka rwerekanako nibura buri munota umwe ku Isi abantu 11 bapfa bazize inzara, ni ukuvuga mu gihe cy’isaha imwe abagera kuri 660 baba bamaze gupfa hirya no hino ku Isi bishwe n'inzara. Abagera kuri 15,840 nibura ku munsi barapfa bishwe n'inzara. Ubaze iyi minsi ishize Covid-19 igeze ku Isi nibura inzara imaze guhitana Miliyoni zirenga 9 (9,773,280) naho Covid-19 muri iki gihe imaze guhitana abantu 4,174,039.

    Nyuma y’uko hamaze kugaragara ko icyorezo cya Covid-19 gisa n’aho kidakanganye uhereye kuri bimwe mu bindi byorezo birimo Inzara ndetse n’ibindi bizahaza cyane ari naho dusangamo na Malaria, ibihugu byinshi birasa n’ibiri kugenda bisa n’ibitera ishoti ingambi zikakaye zo kwirinda iki cyorezo.

    Ibihugu bimwe byatangiye kwirinda gushyira imbara mu gukomeza gukaza umurego kuko byabonye ko ingaruka zava mu gukaza ingamba zishobora kuza zirusha ubukana ibyo Covid-19 yakabaye yarakoze.

    Aha ni naho inzobere n'abakwiza amakuru benshi bakunze kwita iyobyamyumvire (Conspiracies) bahera bavuga ko hari abantu cyangwa agatsiko k’abantu runaka bashaka indonke biturutse mu guteza akaga Isi n’ubwo nta muntu n’umwe cyangwa ubumenyi runaka buhishura aya makuru.

    Magingo aya hari ibihugu byakozwemo n'iki cyorezo gusa nyuma biza kugicogoza hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n'ubuvuze buhambaye!

    Hari ibihugu binyuranye byageze aho bifata iki cyorezo nk'indwara itazapfa gukira ndetse binitegura kuzabana nayo hirindwa kugira uwo babangamira. Aha twavuga nk'igihugu cy'u Bwongereza giherutse gutangaza aya makuru ko nta muntu kizongera gushyira ku nkeke kubera Covid-19 ndetse kuri uyu wa 19 Nyakanga abaturage bo mu Bwongereza bagaragaye bari kwishimira ifungurwa ry'utubyiniro n’utubari mu birori byari bizingatiwe n'imvura y'inzoga nyuma yo kugobotorwa ingoyi yo guhora bambaye udupfukamunwa.

    Ibihu 5 bifite abwaryi benshi ba Covid-19 ku Isi; United States of America, India, Brazil, Russia, France

                                 Delta Covid-19 Variants 

    Magingo aya, benshi mu batuye Isi bamaze gusa n’abarambirwa inkuru yose igaruka ku cyorezo cyane ko benshi kubera ibibazo yabateje basigaye bumva inkuru zayo nk'ikintu kibi mu matwi yabo. Mu bihugu byinshi abaturage bakunze guteza imvururu zigamije gukurirwaho amabwiriza agenga iki cyorezo. 

    Muri iki gihe cy’iyi minsi Coronavirus imaze ku Isi hamaze kugararagara ubwoko bw’iki cyorezo burenga 6 harimo ubwamamaye cyane ari bwo; Alpha, Beta, Gamma, Delta, Lambda, Kappa, Eta…

    Ku ruhande rw'u Rwanda, abaturage bagera kuri 62,328 bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19, muri bo 742 yabambuye ubuzima naho abamaze guhabwa inkingo baragera kuri 426,558, abagikize burundu barangana na 44,739. Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2021 byatangajwe ko nibura mu Rwanda hamaze kugera ubwoko 6 bwa Covid-19, gusa hari n'ubundi butari bwamenyakana neza.

    Src: Worldmeters.inf, who…
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107958/covi-19-mu-minsi-617-ku-isi-yahitanye-miliyoni-417-ubwoko-burarenga-6-yateje-igihombo-cyam-107958.html

  • Itariki ya Graduation ku banyeshuri basoje amasomo muri University of Rwanda (UR) yamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y'U Rwanda (University of Rwanda) bubinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter bwatangaje itariki umunsi mukuru wo gusoza amasomo (Graduation) ku banyeshuri basoje amasomo yabo uzaberaho.

    Nkuko bigaragara muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Vice Chancellor wa UR, Prof. Alexandre LYAMBABAJE, itariki ya Graduation ku banyeshuri basoje amasomo yabo ni Ku ya 27 Kanama 2021.

    Source : https://yegob.rw/itariki-ya-graduation-ku-banyeshuri-basoje-amasomo-muri-university-of-rwanda-ur-yamenyekanye/

  • Kuri Twitter, inshuti ya Bruce Melodie yamwibukije ibintu basangiye mu Busanza – YEGOB #rwanda #RwOT

    mwe mu nshuti za Kera za Bruce Melodie wiyise Amaburakindi yamwibukije ibihe byabo bya kera birimo n'ukuntu basangiraga ibiraha byo mu Busanza. Ni nyuma yuko Amaburakindi yaramaze gushyira hanze ifoto ye na Bruce Melodie yo mu gihe cya kera nuko akayiherekesha amagambo agira ati ” Yewe @BruceMelodie weeeeeeeeee ibuka sha bya biraha twaryaga byo mu Busanza wallah ukiyoboye #BlackGang!😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂 #Bavakure “.

    Yewe @BruceMelodie weeeeeeeeee ibuka sha bya biraha twaryaga byo mu Busanza wallah ukiyoboye #BlackGang!😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂#Bavakure pic.twitter.com/EvKrdQRaSO

    — AMABURAKINDI🔃 (@machadpro) July 26, 2021

    Source : https://yegob.rw/kuri-twitter-inshuti-ya-bruce-melodie-yamwibukije-ibintu-basangiye-mu-busanza/