Blog

  • Leta yijeje gukomeza kugoboka abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro turi muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi icumi.

    Mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, kuri iki Cyumweru, Leta yatangaje ko igihe Guma mu Rugo yagombaga kumara cyongereweho iminsi itanu aho izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

    Igihe cya Guma mu Rugo abaturage ntibabasha gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ndetse bituma benshi badashobora kubona ibibatunga mu gihe batagobotswe.

    Ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda asobanura ibijyanye n’ingamba nshya zo kubahiriza mu gihe cya Guma mu Rugo y’iminsi itanu yongeweho, Minisitiri Gatabazi, yavuze ko Leta yazirikanye ba baturage babaho ari uko bakoze.

    Yavuze ko mu minsi ya Guma mu Rugo yongerewe Leta izakomeza kunganira abaturage ndetse ko abo mu Mujyi wa Kigali ibiribwa byabo byamaze gutegurwa.

    Yagize ati “Ntabwo waba warafashije umuntu mu minsi 10 ngo nibongeraho iminsi itanu umurekure kuko ni urugendo n’ubundi. Ubu rero twiteguye muri aya masaha ya nyuma ya saa Sita urwego rw’Umujyi wa Kigali, ibiryo bigomba kujyanwa mu mirenge byari byarangije gushyirwa mu mamodoka agomba kubitwara ku buryo guhera ejo [uyu munsi] uturere turatangira gahunda yo gutanga ibiryo. Ku buryo wa munsi wiyongereyeho bazabaha ibiryo by’iminsi itanu ikurikira.”

    Minisitiri Gatabazi yakomoje ku bantu bagiye binubira imitangire y’ibiryo, avuga ko hari ubwo biba byatinze kubageraho ndetse hakaba n’ahabaho n’amakosa y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ariko ko Leta iba yageneye umuturage ibiribwa bimukwiriye.

    Mu gihe cy’iminsi 10 ya Guma mu Rugo ishize mu Mujyi wa Kigali habaruwe imiryango igera ku bihumbi 211 yagombaga guhabwa ibiribwa ariko habayeho ubwiyongere, bituma isaga ibihumbi 275 ari yo ihabwa ibyo kurya. Mu turere umunani na two twashyizwe muri Guma mu Rugo, abaturage bagera ku bihumbi 35 ni bo bahawe ibiribwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko ibiribwa bizunganira abaturage bari muri gahunda ya Guma mu Rugo batishoboye bo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi byateguwe

    Mu gihe cy’iminsi 10 ya Guma mu Rugo ishize mu Mujyi wa Kigali imiryango isaga ibihumbi 275 yahawe ibyo kurya mu gihe mu turere umunani abaturage bagera ku bihumbi 35 bahawe ibiribwa

  • Babiri bakehwaho kwica uwize ku Nyundo ngo bari basanzwe basangira agacupa #rwanda #RwOT

    Bukuru David warangije mu ishuri rya muzika ku Nyundo akaba yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagahama, mu Kagari ka Burima mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, bamusanze muri kiriya cyuzi tariki 18 Nyakanga 2021.

    Ubwo baherukaga nyakwigendera, ngo yabanje kuvugana n’umugore we kuri telephone amubwira ko agiye kubonana n’umuntu w’i Muhanga wamushakaga ariko ngo kuva icyo gihe ntiyongeye kumubona kugeza ubwo umurambo we wabonekaga muri kiriya cyuzi.

    Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera aratangaza ko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bakurikiranyweho kumwica.

    Uyu wavugaga ko abo bantu bari mu maboko ya RIB, yagize ati 'Hatawe muri yombi abantu babiri basangiraga agacupa.'

    Ikinyamakuru Umuseke, kivuga ko abatawe muri yombi ari Alexis Nizeyimana na Thomas Nkeramugaba bombi batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga akaba ari na ho nyakwigendera yigeze gutura mbere atarajya mu Ruhango.

    Bariya bantu babiri ngo basangiraga inzoga na nyakwigendera muri imwe muri motel yo mu Karere ka Ruhango kandi ko umubiri we wari ufite ibikomere ku buryo bakeka ko atiyahuye ahubwo yaba yarishwe.

    Yasize yandikiye agapapuro umugore we kariho nomero z’abantu n’amazina yabo yakenera bibaye ngombwa we igihe yaba adahari, anandika izina ry’umwana uzavuka kuko yasigiye umugore we yari yashatse bwa kabiri inda y’imvutsi.

    Bamwe mu bagize umuryango we bavuga ko impamvu yasize yanditse ako gapapuro bishoboka ko abo bantu yari agiye guhura na bo atari abizeye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Babiri-bakehwaho-kwica-uwize-ku-Nyundo-ngo-bari-basanzwe-basangira-agacupa

  • Isomo rya Meddy ku bahanzi nyarwanda bibwira… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umuziki ndetse n’ibindi bikorwa bisaba ubufatanye n’abantu bisa n’aho byimukiye kuri Internet kuko ari bwo buryo bworoshye kandi buhuza abantu benshi mu gihe gito. Mu myaka ya mbere abahanzi wasangaga bategura ibitaramo bagahura n’abakunzi babo bakabaririmbira ndetse bakabagurisha indirimbo ku cyitwaga Kasete, ariko zagurwaga n’abantu bakunda umuziki ndetse banawusobanukiwe.


    Cassette kimwe mu bikoresho byasabaga kwihiringa ngo umuziki wawe ugere kure 

    Nyuma yaho nko mu myaka ya 2003 haje ubundi buryo bushya bwo gucuruza umuziki w’abahanzi hakoreshejwe icyitwa sede (CD) aho umuhanzi yashyiragaho indirimbo yakoze akazigurisha ndetse akazijyana no kuri Radio ngo bazimukinire, Icyo gihe Radio yabaga ifatiye runini abahanzi kuko abaturage benshi bamenyaga umuhanzi ariho binyuze, ibitaramo by’umuhazi yabiteguraga ndetse akabikangurira abantu anyuze ku maradiyo menshi ashoboka kuko yariyo ntwaro nyamukuru.


    Compact Disk “CD” ubu umuziki yatwaraga abahanzi bawimuriye kuri murandasi “internet” 

    YouTube igeze mu Rwanda ntabwo abantu benshi bayikoresheje ndetse ntibanayitayeho kuko yakoreshwaga n’abantu bafite amatelefone ahenze kandi ikindi internet yari ikiri hasi. Nyuma yaho amateleviziyo abereye menshi, n’amaradiyo akiyongera byatumye ikibuga cy’abahanzi cyaguka haza n’ibinyamakuru byandika maze abahanzi baradamarara karahava. Uko igihugu cyateraga imbere niko abantu binjiraga mu isi nshya isaba gukoresha imbuga nkorashyambaga ari naho YouTube tubona ubu yaherewe ijambo.

    Tuje muri iyi myaka ya vuba nko kuva mu 2018 uruganda rw’umuziki rwahindutse inzira abahanzi bahuriragamo n’abakunzi babo zitangira guhinduka, umuziki uzamo amaraso mashya kugeza aho kuri ubu intwaro ya mbere itakiri Radiyo na Televisiyo ahubwo ubu yabaye YouTube. Twavuga ko kuri ubu umuziki w’u Rwanda inyungu nyamukuru ndetse no gusasira inyungu ku kigero cya 80% biri kubera ku mbuga nkoranyambaga (Internet).


    Meddy na The Ben abahanzi abanyarwanda bakunze kugereranya nk’uko isi igereranya Messi na Cristiano Ronaldo 

    Umuziki twavuga ko wimukiye mu nzu nziza ariko igoye kubamo by’umwihariko ku bahanzi bakuru, abahanzi bakizamuka bo iyo nzu kuyibamo biraboroheye, kuko ntacyo baramira kandi kumenyekana biroroshye bitewe n’uburyo bwinshi buhari. Iyi nzu turi kuvuga ni imbuga nkoranyambaga zigiye gutuma hari abahanzi bari bube ba kajoroti muri ibi bihe bya guma mu rugo.

    Ese Meddy mbere yo gusohora My vow yakoreshaga gute imbuga nkoranyambaga?

    Meddy ubusanzwe ntakunze kugaragara mu itangazamakuru cyane cyeretse ubwo yatangiraga umuziki mu 2008 yifashishaga amaradiyo mu buryo bwo kumenyekana.

    Kuri ubu Meddy ni umwe mu bahanzi abanyarwanda bifuza kubona amashusho ye kandi ugasanga nta handi bayakura uretse gutegereza igihe azasohorera indirimbo, bivuze ko hari igihe ashyira hanze indirimbo abakunzi be bamukumbuye.


    My vow yujuje miliyoni y’abantu bayirebye mu minsi ibiri gusa 

    Iyo urebye YouTube ashyiraho ibintu bye usanga iyi ndirimbo My Vow ikurikira indirimbo Carolina mu ndirimbo nshya kandi zifite amashusho, iyi ndirimbo Carolina ikaba yarasohotse mu mezi 7 ashize. Akandi ka videwo karimo hagati gafite amasegonda atatu kandi nako karebwe n’abantu ibihumbi 16 ubwo twakoraga iyi nkuru.

    Ese ku bandi bahanzi ni ko bimeze?

    Oya kuko usibye gusohora indirimbo abahanzi by’umwihariko abo imbere mu gihugu kuva Covid-19 yagera mu Rwanda birirwana n’abafana babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ku buryo icyumweru kijya kurangira umuhanzi n’umufana we basa nk’aho bararana noneho yajya gushyira hanze indirimbo ntibibe ibintu bya hatari kuri wa mufana birirwanaga, iyo ikaba imwe mu mpamvu zituma aba bahanzi batarebwa cyane ku rwego rwa Meddy wiyima abafana be cyane.


    Meddy yatangiye umuziki mu 2008 

    Meddy ntakunze gutanga ibiganiro ku binyamakuru bikorera kuri murandasi (internet) bivuze ko abantu benshi bamenya amakuru ye ku bushake bwe haba mu ndirimbo ndetse n’amafoto akoresha kandi aba asobanuye byinshi.

    Ese ku bandi bahanzi ni ko bimeze ?

    Turongera tuvuge Oya kuko abenshi mu bahanzi bari hano imbere mu gihugu, bari gukora ibiganiro byinshi kandi bidafite intego, bakabitanga mu bitangamakuru byinshi bikorera kuri murandasi cyane cyane YouTube. Usanga bene uwo muhanzi,  indirimbo ye ijya hanze abamukumbuye ari mbarwa, nta n’ikibateye amatsiko muri iyo ndirimbo kuko nyirayo bari kumwe mu kanya kashize.

    Kugendana n’isoko

    U Rwanda rutuwe na Miliyoni zisaga 13 ariko imibare igaragaza ko nibura Miliyoni 4 arizo zifite ubushobozi bwo gukoresha murandasi (internet). Iyo wongeyeho wenda abantu baba hanze y’igihugu twakongeraho indi miliyoni imwe ku buryo nusohora indirimbo mu kinyarwanda, kuri YouTube uzaba uyihaye Miliyoni 5 ku isi kuko aribo bazaba bazi icyo ivuga. Aba bantu ni bacye muri izo miliyoni 5 harimo abadakunda imiziki bakunda kureba imipira, harimo abadakunda YouTube ndetse hari n’abatareba indirimbo yawe kuko batagukunda. Bivuze ko indirimo y’ikinyarwanda kugira abantu miliyoni bayireba uba wahanyanyaje.

    Kuri Meddy bihagaze gute?

    Meddy nufata urugero rwa hafi indirimbo My Vow iri mu ndimi 3 kandi buri muntu yakisangamo nibura ku buryo indirimbo yajya kurangira buri muntu yumvise icyo ashaka kuvuga. Hashize imyaka myinshi umuziki wa Meddy awambuye kuba uw’abanyarwanda gusa, ahubwo uba uw’isi yose kugera n’aho akora indirimbo ikarebwa na miliyoni 52 zikiyongera bivuze ko yarebwe n’abaturage batuye u Rwanda dukubye gatatu.


    Meddy aherutse gukora ubukwe amashusho yabwo anifashishwa mu ndirimbo My vow 

    Ibi bihe turimo bya Covid-19 ni byiza ko umuhanzi ashaka amafaranga mu bakunzi be kandi badahuye amaso ku maso, gusa inzira biri gukorwamo yose umuhanzi ucunga nabi azisanga nta gitinyiro ndetse n’icyubahiro ahabwa mu gihe tuzaba dusubiye mu buzima busanzwe. Abanyarwanda bakurikirana umuziki hano imbere mu gihugu ntabwo bakibasha guhaza abahanzi kubera uburyo babaye benshi, gusa abahanga bo batangiye kubibona nko mu myaka 5 ishize bivuze ko ubu bashobora gukorera ibitaramo no mu yindi mijyi bigakunda.

    Gukorana indirimbo hagati y’abahanzi

    Ubundi umuhanzi umaze gutera imbere impamvu 2 zonyine nizo zatuma akorana indirimbo n’undi muhanzi. Impamvu ya mbere kuba uwo muhanzi mugiye gukorana hari icyo uzamwungukaho ku mafaranga ndetse n’izina. Impamvu ya 2 kuba uwo muhanzi ari umwana ukizamuka nibura wafasha kugerayo kubera impano afite. Abahanzi ba hano imbere mu gihugu babikurikiza ni mbarwa kuko abenshi bakorana indirimbo ku bwinshi, ariko washaka icyo igambiriye ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo ukakibura

    Meddy we abikora ate?

    Usibye indirimbo aheruka gukorana na The Ben nayo itaragize amashusho, naho izindi ndirimbo yakoranye n’abahanzi ni abo hanze kandi bashobora kumufasha gukurura isoko ry’aho batuye.

    Umuziki ni umwe abakunda umuziki ni bamwe, ariko abahanzi baratandukanye. Meddy ntakiri uw'abanyarwanda gusa ni yo mpamvu isi iri gusaranganya ibihangano bye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107961/isomo-rya-meddy-ku-bahanzi-nyarwanda-bibwira-ko-ibyo-barimo-ari-ko-isi-ireshya-107961.html

  • Aho barwaniye ibiryo bahishuye ko byatewe na ruswa n’ikimenyane biri muri gahunda yo kubitanga #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ni bwo hagaragaye urugomo rwatewe na bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Masoro mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo ubwo barwaniraga ibiryo byari bigenewe ababikeneye muri ibi bihe bya Guma mu rugo.

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahise butangaza ko biriya bikorwa byamenyekanye ndetse ko hari ibiri kubikorwaho.

    Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiraga buti 'Iki gikorwa cy’urugomo cyabereye mu Murenge wa Ndera, aho bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Masoro barenze ku mabwiriza ya Guma Mu Rugo, bahohotera abayobozi bari bashyiriye ibiribwa abuturage babikeneye. Abateje uru rugomo barimo gukurikiranwa'

    Umwe mu babonye ruriya rugomo yabwiye UKWEZI TV ko ubwo abayobozi bazanaga biriya biribwa, avuga babanje guha abantu bacye bari banditse ubundi bagasaba abandi ko baza bakabandika ariko bamwe mu baturage bari aho, bagahita batangira guterura imifuka bari babizanyemo.

    Avuga ko babanje no gukubita hasi umwe mu bayobozi bari aho ubundi 'abasore bafite imbaraga barabyikorera, Mudugudu baba baramufashe, uko arwana na bo bamurusha imbaraga ni uko barabyikorera barigendera, natwe turahagarara turareba turangije turigendera.”

    Uyu muturage uvuga ko muri iriya gahunda habayemo ikimenyane na ruswa kuko hari abantu benshi bagombaga guhabwa biriya biribwa ariko ngo bakaza kwibura ku rutonde.

    Ati 'Bajyaga gutanga bakarobanura, simvugira Mivumbi kuzayivumba rwose ikimenyane cyabayeho, ni gute mu Isibo wenda muri abantu 20 bagafatamo babiri bonyine.'

    Avuga ko kandi ikindi kibigaragaza ari uko abahawe biriya biribwa atari ababikwiye. Ati 'Ahubwo se ko abafataga ari abafite ibintu, hakaba nk’umuntu ufite umuceri urabizi ko yawuguze arawufite mu nzu ariko ukabona arafashe aragiye, ubwo se urumva ari iki atari ikimenyane.'

    Akomeza agira ati 'Nkatwe rubanda rugufi, ni ukuri ku Imana yo mu ijuru […] ejo urwego rwaraje baratubwira ngo nidusubire mu rugo ibiryo barabituzanira mu rugo, ntabyo batuzaniye. Twabajije umukuru w’Isibo ngo turabona ibiryo aratubwira ngo 'ntabyo mubona banyatse abantu batanu’. Nta biryo tubona, kubibona ni ufite iki ? Ruswa, uwatanze ikintu.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Aho-barwaniye-ibiryo-bahishuye-ko-byatewe-na-ruswa-n-ikimenyane-biri-muri-gahunda-yo-kubitanga

  • Inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Platini yahaye Radio Isango Star binyuze muri 'Sunday Night' cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, yemeje amakuru yo kwibaruka umwana w'umuhungu nyuma y'amazi 4 gusa arushinganye na Ingabire Olivia.

    Muri iki kiganiro kigaruka ku myidagaduro yasabwe kugira icyo avuga ku kuba abakoresha imbuga nkoranyambaga baravuze ko igihe cyari gito cyane bamwe bakagerageza no kubisanisha n'indirimbo Butera Knowless aherutse gushyira hanze yitwa 'PAPA' bavuga ko byashoboka ko inkuru irimo yavugaga kuri Platini maze atajuyaje agisubiza muri ubu buryo.

    Yagize ati 'Icya mbere nasubiza ni uko Baba aba ari Baba!  Baba bagira ngo amezi ya Baba ahure n'abandi se kandi uri Baba nyine! Hahahahaha ntabwo bishoboka njyewe ndi njyewe nabo ni bo'. Yakomeje agira ati 'Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera biterwa n'ubushake bwawe uba ufite guhitamo wowe ikikubereye ntabwo comment y'abantu yatuma uhindura icyo wowe utekereza'  

    Yakomeje asobanura uko yiyumva nyuma y’uko ubu yamaze kugira izindi nshingano nk'umubyeyi ati 'Ni inzozi zanjye guhera kera numvaga nyine najye ngomba kugira inshingano kuko kugira inshingano byerakana ko utikunda gusa, ahubwo ukunda n'abandi ukabaha agaciro. Akenshi iyo wikunda uba wumva waba papa mbyirire ukabyirira wenyine! Ariko iyo ufite inshingano nyine uba ugwiza urukundo muri wowe so, numva ko kwibaruka ari ukugwiza urukondo kuko uba ugiye gusangira imibereho yawe n'undi'.

    Ubu bamaze kubona imfura yabo y’umuhungu nyuma y’amaze 4 barushinze

    Platini yemeje ko umufasha we yibaruka imfura yabo y'umuhungu bari kumwe gusa ngo ako kanya nta kintu yamubwiye ariko nyuma ngo yaje kumwandikira ubutumwa burebure yasobanuye mu magambo make agira ati 'Namubwiye ko ari mugenzi w'Imana afashije Imana kurema, ari ikintu rero agomba kujya ahora azirikana agashimira Imana ko yamuhaye ubwo bushobozi bwo kuyifasha kurema kuko ni benshi banifuza ko babona abo bana ariko ntibibakundire'.

    Tariki 20 Werurwe 2021 ni bwo Platini  yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Olivia nyuma y’aho gato akora ubukwe mu muhango webereye mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107959/inda-ushaka-wayitera-mbere-ushaka-wayitera-nyuma-platini-yagize-icyo-avuga-ku-kuba-we-numu-107959.html

  • Ku myaka itandatu gusa amaze gusohora indirimbo enye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Louange ni umwana ushabutse, udatinya, kandi uvuga adategwa n’ubwo akiri mutoya. Hamwe n’ababyeyi be, batuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye. Yivugira ko gukunda kuririmba abikomora kuri mama we uririmba muri korari Ijuru, iririmbira kuri katedarari ya Butare.

    Agira ati “Gukunda kuririmba nabikuye kuri mama. Najyaga numva aririmba nanjye nkaririmba, indirimbo ngahita nyifata”.

    Indirimbo amaze gusohora ni enye. Harimo iyitwa ‘Yezu nshuti yanjye’, harimo aho aririmba agira ati “Yezu nshuti yanjye wowe wavuze uti nimureke abana bansange, twoherereze Roho wawe atuyobore muri byose…”

    Yaririmbye kandi ‘Ihorere Rwanda’ ndetse na ‘Ni wowe Mana’ avugamo ngo “Ni wowe Mana mpora nsenga ku manywa ndetse na nijoro, nkakubwira ikindi ku mutima, maze ukumva gusenga kwanjye”.

    Izo ndirimbo uko ari eshatu ngo yagiye azanira ababyeyi be amagambo bakamufasha kuyagorora ndetse bakanamufasha kuyashyira mu majwi.

    Icyakora iyo aheruka gushyira ahagaragara ari yo Mama-Papa yo ngo yayihimbiwe n’umuhanzi Jean Marie Vianney Mbonyizina, akaba umusaza uhimba indirimbo akazandikana n’amajwi yazo, uririmbana na mama we muri Korari Ijuru. Iyo korari na yo ajya ayihimbira indirimbo.

    Muri iyi ndirimbo harimo amagambo avuga ngo “Mama Papa, Papa Mama, babyeyi banjye reka mbaririmbire, ndabakunda cyane”.

    Yamuhimbiye n’indi ndirimbo ‘Imihigo yacu’ Louange ari hafi gusohora, kandi ngo yiyemeje kuzakomeza kujya azimuhimbira.

    Louange hamwe na basaza be
    Louange hamwe na basaza be

    Mama wa Louange, Aliane Yankurije, avuga ko umwana wabo ari umuhanga mu ishuri, kuko azana amanota 97%, ari na yo mpamvu bamushyigikira mu buhanzi bwe.

    Agira ati “Louange ni imbyaro yacu ya 3, ni na we mutoya. Basaza be umwe akunda gucuranga, undi agakunda kubyina, ariko bo ntibabishyiramo imbaraga nka mushiki wabo”.

    Akomeza agira ati “Atuzanira amanota meza cyane. Mu gihe cyo kwiga turamureka agahugira mu ishuri, yaza mu biruhuko tukamureka akita ku mpano ye kandi tukamushyigikira”.

    Anavuga ko bajya kwiyemeza kumufasha guteza imbere impano ye byahereye mu bukwe batashye.

    Ati “Najyaga mva muri korari nasubiramo indirimbo akayikunda. Umunsi umwe tuza gutaha ubukwe bw’inshuti yacu, ansaba kumureka akaririmbira abageni, ndamureka kuko nari nzi ko kuvugira mu ruhame bitamunanira. Aririmbira abageni arabariza, umunyamakuru wa Radio Salus wari wabutashye amutumira mu kiganiro, abantu batangira kumukunda”.

    Izere Louange Ora hamwe n
    Izere Louange Ora hamwe n’ababyeyi be

    Uyu mubyeyi yifuza abaterankunga babafasha guteza imbere impano y’umwana wabo, kugira ngo irusheho gutera imbere, cyane ko na we yivugira ko yumva azaba umuhanzi ariko akaba na dogiteri uvura abantu.


  • RDF n’ingabo za Mozambique batangiye gufata ibice byari byarigaruriwe n’Imitwe y’Iterabwoba #rwanda #RwOT

    Perezida Filipe Nyusi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 ubwo yagaragazaga ishusho y’ibibazo biri mu gihugu.

    Yagarukaga ku bikorwa byo guhungabanya umutekano byatangijwe n’abarwanyi muri Gicurasi ubwo basumiraga umugi wa Palma hafi y’ahari ishoramari ry’umushinga wa gaze ufite agaciro ka Miliyari 60 USD witezweho impinduka z’ubukungu bwa Mozambique.

    Perezida Filipe Nyusi biriya bikorwa byazambije imishinga ikomeye irimo iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iy’ubuhinzi ndetse n’iy’Ibikorwa Remezo.

    Gutsinda ziriya nyeshyamba z’imitwe y’itarabwoba bitangiye kugira ingufu nyuma y’igihe gito ingabo z’u Rwanda n’abapolisi babarirwa mu 1 000 bageze muri kiriya gihugu.

    Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo gucunga umutekano muri Mozambique, basakiranye n’inyeshyamba zishaka kubarwanya ariko bazereka aho babera akaga bivuganamo zimwe muri izo nyeshyamba.

    Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru bikomeye muri Mozambique, byatangaje ko ingabo z’u Rwanda zivuganye zimwe mu nyeshyamba ku wa Kabiri ubwo zari mu kazi kazijyanye ko gucunga umutekano.

    Ngo mu gitondo cya kare cyane kuri uwo wa Kabiri, ubwo ingabo z’u Rwanda zari ahitwa Afungi ku rugomero rutanga ingufu za gas ariko rwabaye ruhagaze gukora, mu ishyamba ryegereye agace ka Palma, zasakiranye n’inyeshyamba mu cyaro cy’ahitwa Quionga.

    Umwe mu bavuganye na Daily Maverick usanzwe afatwa nk’umusesenguzi mu bya gisirikare yagize ati 'Ubwo inyeshyamba zahungiraga ku mupaka wa Tanzania, abagera kuri 30 bishwe n’ingabo z’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda zakomeje gucunga umutekano mu gace ka Afungi.'

    Amakuru ava muri Mozambique, aremeza ko ibikorwa by’iriya mitwe, byamaze gucika intege ku kigero cyo hejuru ndetse ko hari bamwe mu bayirimo bamaze kwicwa abandi bakamanika amaboro.

    Hari amafoto agaragaza zimwe mu nyeshyamba zaguye mu mirwano ndetse n’ibikoresho birimo imbunda byafashwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/RDF-n-ingabo-za-Mozambique-batangiye-gufata-ibice-byari-byarigaruriwe-n-Imitwe-y-Iterabwoba

  • Impamvu zituma uhora mu marira kandi ufite umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakundanira kuri murandasi, ntabwo bamenya neza uko bagenzi babo bagaragara mu masaha asanzwe batambaye neza ngo bajye aho baganirira. Gusa abenshi bahorana ibyishimo kuko ntakunanizanya kubamo hagati yabo. Niba ukeneye kujya mu rukundo fata umwanya wawe, uhitemo neza aho uzabona ibyishimo n'umunezero.

    ESE BIGENDA BITE? KUBERA IKI URIHO NK'UDAFITE UMUKUNZI KANDI UMUFITE?

    Instant Checkmate ni urubuga rufasha mu kumenya amakuru y'abantu batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe Za Amarika. Uru rubuga ruriho kuko rufasha kumenya amakuru, wakwibaza uti 'Ese kuki, rwabayeho, kuki rufasha abantu kumenya amakuru y'abandi bantu kandi babana?.Uru rubuga rukoreshwa n'abakundana cyane.

    Ubusanzwe hari ubwo uzasanga umwe mu bakundana afite uburyo amenya amakuru ya mugenzi we, hari ubwo uzahamagara umwe muri bo, hitabe undi, hari ubwo uzandikira umwe muri bo undi aribe ari we ugusubiza. Ese utekereza ko ari iyi mpamvu? Ibyo reka tureke kubitindaho, gusa na we wibaze impamvu umukunzi wawe yagushyizeho ingenza kandi mukundana, ibi bizatuma wiheba, bizatuma wisobanura ku baguhamagaye bakitabwa n'undi nyamara atiri uko wabuze, bitume ubabara kurushaho.

    Ikintu nyamukuru gituma abantu bakundana barambana ni uko bombi baba bashaka kubaho bishimye ndetse bose bafite byinshi bahuje ku buryo batabangamirana. Ahari wowe wasanga wowe n'umukunzi wawe mufite byinshi mudahuje, ibyo bizaba imbogamizi hagati yanyu ndetse bizatuma uhorana amarira kandi wakabaye wishima. Ntabwo ukwiriye kubabara. Birashoboka ko mushobora gutandukana kabone n'ubwo mwaba mukundana.

    DORE IZINDI MPAMVU ZITUMA UHORA MU MARIRA KANDI UFITE UMUKUNZI

    1. Intego zanyu z'ejo hazaza ntizihura

    2. Abo mu muryango we ntibagukunda

    3. Hari ikibazo cyo kutizerana hagati yanyu mwembi

    4. Mukundana mutari kumwe (Long Distance Love)

    5. Ntumwitaho

    6. Ntukora ngo abibone

    7. Ntabwo uzi gukoresha itumanaho ngo abone ko muri kumwe

    8. Uba ushaka kumuhohotera rimwe na rimwe

    9. Nawe ntabwo wigirira icyizere

    Source : https://yegob.rw/impamvu-zituma-uhora-mu-marira-kandi-ufite-umukunzi/

  • Kuki abakristo bari kuva mu byizerwa? #rwanda #RwOT

    'Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. 2 Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. 3 None mumaze kwezwa n’Ijambo nababwiye. 4Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. (Yohana 15:1-4).

    Yesu ni we wivugiye aya magambo yerekana ko ari we wenyine dushingiyeho imirimo myiza yose, kuko n’ubundi ni we Jambo, umucyo w’isi ukwiriye kwizerwa, kandi ni byo umwemeye akanamwizera ahinduka umwana w’Imana (Yohana, 1:12).

    Nk’uko tubizi igiti kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi (Imizi, igihimba n’amashami ariyo nayo abonekaho amababi, indabyo n’imbuto). None mu buryo bwo kwizera twebwe tugereranywa n’amashami Yesu ni we muzabibu w’ukuri.

    Dukomeje gusoma Abagalatiya, 5:22-23 (22Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, 23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo) Tubona imbuto z’ Mmwuka ari nazo Imana ishaka ko twera kandi zikagumaho.

    Urebye mu Itorero ry’Imana, abakristo benshi usanga baraje mu itorero barehejwe n’izi mbuto z’Umwuka Wera, wareba abenshi mubataragera mu itorero ry’Imana usanga barakererejwe ni uko babuze izi mbuto z’Umwuka muri bamwe mu banyetorero. Hari n’abandi bari mu itorero bari kuzinurwa ndetse no gucibwa intege no kubura izi mbuto kuri bamwe mu banyetorero.

    Mwene data, twibuke ko itorero ry’Imana rigizwe n’abakristo bityo rero iyo abakristo bafite imbuto z’umwuka wera itorero riba rikomeye rikabasha no gusohoza neza umurimo waryo mu isi, birumvikana kandi ko iyo abakristo bazibuze na ryo riba ritakaje imbaraga zo gusohoza umurimo waryo mu isi.

    Mu magambo macye dukwiye kwera imbuto z’umwuka wera nk’uko twazibonye mu gitabo Pawulo yandikiye abagalatiya igice cya 5:22-23. Ariko rero ntabwo dushobora kuzera ngo zigumeho tutari muri Yesu nk’uko twabibonye mu mugani Yesu yaduciriye w’umuzabibu n’amashami yawo. Avuga ko nk’uko amashami atabasha kwera imbuto atari ku muzabibu ari ko natwe tutabasha kwera imbuto z’umwuka wera tutari muri YESU Kristo.

    Kandi na none umukristo wera imbuto zikagumaho niwe uguma muri Yesu, ariko utera imbuto ngo zigumeho ntabasha no kuguma muri Yesu, (Yoh, 15:5-6).

    Nuko rero mukristo ukwiye kwisuzuma ukareba ko imbuto z’Umwuka Wera uzifite cyangwa utazifite, nusanga utazifite ukwiye gukora ibishoboka byose (gusenga) ukazigira kandi zikagumaho mu bihe byose. Kuko ari zo zituma dukomerera muri Kristo Yesu tugakura. Nusanga uzifite nabwo ukore ibishoboka byose (ukomeze usenge) uzikomeze zigumeho mu bihe byose. Kuko ari zo mbaraga zawe n’iz’itorero ry’Imana.

    Source: https://nkundagospel.wordpress.com/

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-abakristo-bari-kuva-mu-byizerwa.html

  • Koresha ibyo Imana yaguhaye #rwanda #RwOT

    Ubwo twisanze twarateranirijwe hamwe mu buryo bwiza bw’igitangaza ngo tube ingingo z’umubiri wa Kristo, mureke dukomeze tujye imbere buri wese amaranire kuba icyo yaremewe kuba cyo (Abaroma 12:5)

    Icyo uri cyo ni impano Imana yaguhaye, icyo ukora ni impano uha Imana. Imana ikwiye guhabwa umugabane uruta iyindi mu buzima bwawe.

    Yakuremye ifite intego kandi igutegerejeho gukoresha byimazeyo ibyo yaguhaye byose. Ntabwo ishaka ko uhangayika cyangwa urarikire kubera ubushobozi ubona abandi bafite ariko wowe utahawe. Ahubwo icyo igushakaho ni ukurangamira gukoresha neza ubuhanga yaguhaye.

    Iyo ugerageza gukorera Imana mu buryo budahuye n’icyo waremewe, bimera nk’ibya wa musazi ngo wasomeye amata amaganga ati 'Ibitajyanye ni ibi'.

    Bene ibyo nta kindi kivamo uretse gucika intege kandi nta musaruro mwinshi bibyara. Ikindi kandi bigutesha igihe, ugapfusha ubusa imbaraga n’ubwenge. Uburyo bwiza bwo gukoresha ubuzima bwawe ni ugukorera Imana ushingiye ku miterere yawe, ukiga kuyakira no kuyinezererwa, bityo ugashobora kuyiteza imbere kugera ku kigero gikwiriye.

    Menya imiterere yawe:

    Bibiliya iravuga ngo 'Ntimukagende nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugerageza kumenya icyo Umwami ashima kandi abe ari cyo mukora'. Ntureke uyu munsi ukurenga. Utangire ushakishe kandi usobanukirwe neza icyo Imana ushaka ko ukora.

    Utangire usuzuma impano zawe n’ubushobozi bukurimo. Ufate igihe kirekire witegereze ibyo waba uzi gukora neza n’ibyo udashobora. Pawulo atugira inama agira ati 'Mutekereze mwitonze ngo mumenye ubushobozi bwanyu'.

    Ukore urutonde. Ubaze abandi bakubwize ukuri uko bakubona. Ubabwire ko ushaka kumenya ukuri, ko utari gutara amashimwe. Impano zo mu Mwuka n’ubushobozi kamere iteka byemezwa n’abandi. Niba wibwira ko ufite impano yo kwigisha cyangwa yo kuririmba, ariko ukaba nta wundi ubyemeza, ubyibazeho. Niba ushaka kumenya ko ufite impano yo kuyobora, uhindukire urebe inyuma yawe! Nta muntu ukuri inyuma umenye ko utari umuyobozi.

    Ujye wibaza ibibazo nk’ibi ngo:Ni hehe nabonye imbuto mu buzima bwanjye kandi n’abandi bakabyemeza? Ni ibiki namaze kugaragazamo ubushobozi? Urutonde rw’impano n’ubushobozi kamere dusanga mu bitabo bimwe na bimwe bigira agaciro, ariko bikagira umumaro muke. Icya mbere, kenshi biba ari rusange bityo ntibishobore kukwereka umwihariko wawe. Icya kabiri, Bibiliya itubwira iby’impano zo mu Mwuka ariko ntabwo itanga ibisobanuro birambuye, bityo kenshi ibisobanuro tubona ugasanga bibogamye kuko kenshi biba bishingiye ku myigishirize y’itorero iri cyangwa ririya.

    Ikindi kibazo ni uko uko ugenda ukura ugenda ugaragaza impano nyinshi zitandukanye. Ushobora kwitangira imirimo yo gufasha cyangwa yo kwigisha cyangwa ugatangana umutima ukunze kubera ko umaze kuba mukuru mu gakiza atari uko ari iyo mpano yawe. Uburyo bwo guhishurirwa impano zawe n’ubushobozi ni ukugerageza imirimo y’uburyo bwinshi.

    Muri wowe hahishemo impano n’ubushobozi bwinshi utazi kubera ko utigeze ugerageza kuzikoresha.

    Ni yo mpamvu nakugira inama yo kugerageza ibintu byinshi. N’iyo waba ushaje ntuzigere uhagarara kugerageza, hari abantu nahuye nabo bampa ubuhamya ko batangiye kuvumbura impano zabo bageze mu myaka mirongo irindwi cyangwa 80. Hari umukecuru nzi ufite imyaka 90 utsinda amarushanwa yo kwiruka kilometero 10 kandi iyo mpano yo kwiruka ngo yayibonyemo afite imyaka 70.

    We kwivuna ugerageza kumenya impano zawe utaratangira kugira icyo ukora. Uhaguruke utangire ukore. Impano zawe zigaragara neza iyo ugeze mu murimo w’Imana.Ugerageze kwigisha cyangwa kuyobora, cyangwa gutondeka gahunda cyangwa gucuranga cyangwa gukora mu rubyiruko. Ntuzigera umenya ibyo ukora neza niba ntacyo wagerageje gukora. Nugerageza bigafata ubusa we gucika intege kandi wibwire uti 'N’ubundi kwari ukwipima'. Bityo amaherezo uzageraho umenye icyo ukora neza.

    Source: 'Ubuzima Bufite Intego' Igitabo cyanditswe na Rick Warren

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Koresha-ibyo-Imana-yaguhaye.html