Blog

  • TOKYO 2020: Umunya-Sudani nawe yanze gukina Judo n'Umunya-Israel #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mohamed Abdalrasool wa Judo w'Igihugu cya Sudan yikuye mu mikino Olempike ya Tokyo 2020 nyuma yo kwanga gukirana n'uwo muri Israel witwa Tohar Butbul. Intandaro ni ikibazo cya Palestina.

    Mohamed Abdalrasool mu kiciro cya mbere yari yahuye na Fethi Nourine wo muri Algeria nawe wivanyemo yanga guhura n'umu-'Judoka' wo muri Israel. Nyuma yo gutsinda uwo mukino Nourine yagombaga guhura na Butbul ariko ahita yivana mu irushanwa.

    Fethi Nourine yasubiwemo n'ibinyamakuru byo muri Algeria avuga ngo: 'Twiteguye cyane iri rushanwa ariko impamvu ya Palestina iruta ibi byose'.

    Uyu mukinnyi wa mbere muri Africa nkuko BBC ibitangaza, yahise ahagarikwa na komite mpuzamahanga y'imikino olempike yoherezwa iwabo, nyuma y'uko kwikura mu irushanwa byafashwe nko 'kwamagana uko Israel ifata Abanyepalestine'.

    Nourine yabaye uwa mbere muri Africa mu 2019 ajya no guhatana mu marushanwa y'isi ya Judo muri uwo mwaka mu Buyapani.

    Ntabwo hazwi neza impamvu Abdalrasool yivanye muri uku guhatana mu gukirana na Butbul mu bagabo bapima kuva kuri 73Kg mu gihe igihugu cye, Sudan, cyasinye amasezerano y'imikoranire n'ububanyi n'amahanga bwuzuye na Israel.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/tokyo-2020-umunya-sudani-nawe-yanze-gukina-judo-numunya-israel/

  • Amadini n’amatorero ahangayikishijwe n’imibanire y’ingo z’ubu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sheikh Hitimana Salim asanga amatorero n
    Sheikh Hitimana Salim asanga amatorero n’amadini akwiye gushyiraho gahunda yo kwigisha abantu igihe runaka mbere y’uko bashakana

    Abanyamadini n’amatorero bavuga ko igihe kigeze ngo buri rwego rufate ibibazo bibera mu miryango nk’ibyarwo, binashakirwe igisubizo kuko bitabaye ibyo ntaho umuryango Nyarwanda waba ugana mu gihe kiri imbere.

    Mu kiganiro baheruka kugirira kuri Flash TV, Mufti w’u Rwanda, Salim Hitimana na Musenyeri Alex Birindabagabo, bavuze ko imbarutso y’ibibazo bikomeje kugaragara mu ngo bikaziviramo gutandukana cyangwa guhora bene zo bakimbirana, ari uko abashakana babikora batabihaye umwanya uhagije wo kubanza gutekereza no kubiha agaciro kabyo.

    Sheikh Salim Hitimana, avuga ko ukurikije imibare ya za gatanya igenda igaragara biteye ubwoba n’agahinda, ko igihe cyari kigeze ngo inzego zose zihagurukire iki kibazo kuko ntaho umuryango Nyarwanda waba ugana mu gihe byakomeza nkuko bimeze.

    Ati “Nibaza ko iki ari cyo gihe, umuntu wese aho ari, twese mu byiciro turimo gutangira kureba uburyo dushiraho ingamba ndetse no kuganira iki kibazo mu buryo bweruye butari uburyo busa nk’aho bugishima ahubwo tukinjiremo tukimene. Abantu barebe impamvu z’ibi bintu, abahanga babiturebere twumvikane ku mpamvu zituma ibi bintu birimo kumera gutya, nitumara kuzumvikanaho dushake n’ibisubizo”.

    Musenyeri Alex Birindabagabo, avuga ko ahanini ibibazo bigaragara mu miryango biterwa n’uko mbere y’uko abagiye gushakana babana batabiha agaciro nk’ako bikwiye.

    Ati “Ntabwo abantu baha agaciro igikorwa cyo kubaka urugo, Ni ibintu abantu badahereza agaciro namba, kandi noneho n’amadini yageze aho barabemerera noneho bagahushura, umuntu akaza akakubwira ngo rwose mfite ubwira nabuze umwanya nagize gute, ariko nagira ngo mbabwire ko inzu yose ipfira muri fondasiyo. Iyo inzu yangirikiye muri fondasiyo kuyisana bisaba ubuhanga budasanzwe, n’ingo nyinshi kenshi wumva ngo abantu batandukanye bagiye gusaba gatanya, bigaterwa n’uko abantu bibwira ko ikintu cyo kubaka urugo ari ikintu umuntu ahubukira gusa”.

    Bamwe mu baturage na bo usanga badahabanye cyane n’ibivugwa n’abanyamadini n’amatorero kuko bemeza ko kutamarana igihe cy’ingo nyinshi zo muri iyi minsi akenshi biterwa n’uko abantu bahura bagahita bashakana.

    Mgr Alex Birindabagabo
    Mgr Alex Birindabagabo

    Iyamuremye Pierre Céléstin utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko kuba hatakibaho umuranga abantu bagahurira ahabotse hose bagahita bakundana, baba bataramarana igihe bagahita babana ari kimwe mu mpamvu ziteza amakimbirane naza gatanya.

    Ati “Mbere habagaho icyitwa umuranga ukagira umukobwa umuntu akurangiye akakubwira ati uyu mukobwa ateye gutya none ubu n’uguhura gusa mu gahurira mu kabari, cyangwa muri alimentation mu gakundana mu gataha, urumva ko urugo baba bagiye kubaka baba batazi icyo ari cyo”.

    Amakimbirane yo mu miryango agira ingaruka ku bagize umuryango by’umwihariko abana kuko muri Kigali abagera kuri 90% bari mu mihanda usanga abenshi bafite ababyeyi ariko bakanga kuhasubira kubera umwiryane no kutumvikana bihora iwabo.


  • Gasabo : Abantu 21 bafatiwe muri nibature bari bakoreye mu Gishanga #rwanda #RwOT

    Aba bantu basengeraga mu Gishanga kitwa Giheka giherereye mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, bafashwe mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 saa kumi za mu gitondo (04:00).

    Umwe muri bo witwa Uhagaze Emmanuel, yavuze ko yabyutse mu gitondo akajya gusengera muri kiriya gishanga ariko ko yumvaga aza kuba ari wenyine.

    Ati 'Bagiye baza umwe umwe kugeza ubwo tubaye 21 Polisi iza kudufata. Ndasaba imbabazi kuko twarenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo naho abari muri gahunda ya Guma mu Karere nabo bagumemo.

    Yagize ati “Twarabisobanuye kenshi ko amahuriro y’abantu atemewe harimo n’aba basenga.Abantu nk ‘aba bagiye bafatwa inshuro nyinshi berekwa itangazamakuru abandi bakagombye kubikuramo isomo. Abantu nk ‘aba banze kumvira amabwiriza ntabwo bazihanganirwa. “

    Yakomeje agira ati 'Aba bantu ni Abanya-Kigali bose nta muntu uyobewe ko Umujyi wa Kigali umaze iminsi igera ku 10 uri muri Gahunda ya Guma mu Rugo ndetse iyi minsi yanongeweho indi itanu. Babirenzeho barasohoka bajya guteranira mu gishanga, ibintu birimo ibyago byinshi byo kwanduzanya icyorezo cya Covid-19.'

    Abafashwe bajyanywe muri Stade ya ULK bongera kwibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19, bapimwa icyorezo cya Covid-19, ku kiguzi cyabo nyuma bacibwa amande nk’uko biteganywa n’amabwiriza yashyizweho n’Umujyi wa Kigali.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Abantu-21-bafatiwe-muri-nibature-bari-bakoreye-mu-Gishanga

  • Muhanga: Guma mu Rugo ntitunguranye – Mayor Kayitare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Muhanga
    Umujyi wa Muhanga

    Kayitare avuga ko nyuma yo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 ziteganywa n’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri, n’ingamba zihariye ariko icyorezo kigakomeza kuzamuka bahise batangira kwitegura izindi ngamba zirimo na Guma mu Rugo.

    Kayitare avuga ko impamvu nyamukuru yatumye icyorezo kirusha ubukana ingamba zashyizweho kigakomeza gukwirakwira, ari ukubera imbaraga gifite mu gihugu no mu bice bihana imbibi n’Akarere ka Muhanga, ku buryo ntawe wavuga ko byatewe no kudohoka cyane ku mabwiriza.

    Agira ati “Mu by’ukuri ingamba twashyizeho zarubahirijwe ariko imyitwarire y’abantu iri mu byatumye ubukana bwa Covid-19 bukomeza kwiyongera haba mu karere kacu haba no mu tundi turere turi muri Guma mu Rugo. Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza kuko ni yo nzira yonyine yo guhangana n’iki cyorezo”.

    Kayitare avuga ko ingamba zo kuguma mu rugo n’izindi zose bijyana zigomba kubahirizwa kuko ari cyo gisubizo gikurikira ingamba zafashwe ntizitange umusaruro wifuzwa, kuko abaturage bakomeje kuzirengaho kandi icyorezo cyo nta mpuhwe kigira gikomeza kwibasira abarenga ku mabwiriza.

    Imirenge irindrwi kuri 12 igize Akarere ka Muhanga ni yo yashyizwe muri Guma mu Rugo, ubuyobozi bukaba buvuga ko ingamba zafatwa zose zigomba kujyana n’imyitwarire y’abaturage kuko imyandurire y’icyorezo ijyana n’uko abantu bitwaye imbere yacyo.

    Kayitare kandi ahamya ko abitwaza imibereho bakica amabwiriza baba babikoze nkana kuko iyo umuntu umwe yanduriye muri iyo myitwarire aba agiye kwanduza abamukikije bose, kwirinda bikaba ari byo bigomba gushyirwa imbere mu gukurikiza amabwiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko nta ngamba zihariye zari zateguwe zirimo nko kugoboka abahura n’ikibazo cy’inzara kubera Guma mu Rugo, ariko ko nyuma y’ingamba nshya hagomba gukorwa ibishoboka ngo zubahirizwe.


  • Imirenge 50 yo mu Turere 13 na yo yashyizwe muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Ni itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021 rigaragaza ko iriya Mirenge yashyizwe muri Gahunda ya Guma Mu Rugo kubera ubwandu bwinshi bukomeje kuhagaragara.

    Ni Imirenge 50 yo mu Turere 13 twiganjemo utwo mu Ntara y’Amajyepfo aho habarwa Imirenge 25 yo mu Turere twa Ruhango, Muhanga, Nyamagabe, Huye, Nyanza na Nyaruguru.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba ho habarwa Imirenge 16 yo mu Turere dutatu ari two Kayonza, Bugesera na Gatsibo.

    Naho mu Ntara y’Iburengerazuba hakaba habarwa Imirenge itandatu yo mu Turere dutatu ari two Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru ho bari Imirenge itatu yo mu Karere ka Rulindo na yo yaje muri iyi yashyizwe muri Gahunda ya Guma mu rugo izatangira kuri uyu wa 28 Nyakanga kugeza tariki 10 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imirenge-50-yo-mu-Turere-13-na-yo-yashyizwe-muri-Guma-mu-rugo

  • CDC to Withdraw EUA for COVID-19 Test; FDA Revokes Three Other EUAs for Non-Use, Agency Clearance #Rwanda #RwOT

     NEW YORK — The US Centers for Disease Control and Prevention said last week it is withdrawing the Emergency Use Authorization for its test for the detection of SARS-CoV-2 while recommending that clinical labs that had been using its test transition to a test that can differentiate the coronavirus from influenza viruses.



    Meanwhile, The US Food and Drug Administration has revoked Emergency Use Authorizations for SARS-CoV-2 tests from three other companies.

    In a notice, the CDC said it was withdrawing its CDC 2019 Novel Coronavirus Real-Time RT-PCR Diagnostic Panel, which was the first test to receive an EUA for detecting SARS-CoV-2, after Dec. 31, 2021. It was providing advanced notice of its plans so that clinical labs would have enough time to choose another test. 

    Additionally, CDC encouraged the labs to choose a multiplexed test that can be used to detect and differentiate SARS-CoV-2 from influenza viruses. Such tests began hitting the market last fall but had limited use because of a flu season that was almost non-existent. With much of the global economy reopened and more lax social distancing practices, however, some experts are expecting a busier upcoming flu season, potentially making such multiplexed tests valuable tools.

    In the meantime, the FDA revoked EUAs for SARS-CoV-2 tests developed by Gravity Diagnostics, Curative, and BioFire Diagnostics.

    The Gravity COVID-19 Assay, which is designed to detect the SARS-CoV-2 N gene, first received FDA EUA in June 2020. The FDA said last week that Gravity had requested that the EUA be revoked since it is no longer using the assay at its clinical lab after transitioning to another test.

    In November, Covington, Kentucky-based Gravity received FDA EUA for a test that detects the SARS-CoV-2 N, ORF1ab, and S genes.

    The Curative SARS-Cov-2 Assay — formerly the Curative-Korva SARS-Cov-2 Assay — was authorized by the FDA in April 2020. Early this year, however, the agency issued an alert warning patients and healthcare providers about the risk of false negatives with the test.

    At the time, San Dimas, California-based Curative — which acquired the test’s codeveloper KorvaLabs in mid-2020 — disagreed that the test had performance issues. However, last week the FDA revoked the test’s EUA at the request of the company, which said it was transitioning away from using the test at its lab.

    The BioFire Respiratory Panel 2.1 received EUA from the FDA in May 2020. About a year later, the Salt Lake City-based company secured de novo clearance for the test, resulting in the FDA revoking the EUA.


    Source : https://www.genomeweb.com/molecular-diagnostics/cdc-withdraw-eua-covid-19-test-fda-revokes-three-other-euas-non-use-agency

  • Rwamagana: Umugabo yiteye icyuma mu nda ku bw’umujinya wo gufuhira umugore we – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yiteye icyuma ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 25 Nyakanga 2021, yabikoreye mu Mudugudu wa Rambura mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yiteye icyuma nyuma yo gufuhira umugore we.

    Ati “Yafuhiraga umugore ko bamusambanya, noneho arangije aravuga ngo aho kugira ngo nzarwane na we dupfuye uburyo bagusambanya ndigendeye, aragenda amara icyumweru. Gahunda ya guma mu rugo ntiyayikoreye inaha, nimugoroba rero ni bwo ngo yaje abaza umugore we niba agisambana undi amubaza niba yari yamufatana n’umugabo.”

    Uyu mugabo ngo yahise yinjira mu nzu ajya mu cyumba hashize iminota mike umugore ngo yumva umuntu ari gukubita imigeri, yagiye kureba asanga yiteye icyuma mu nda. Yahise ahuruza abaturanyi ngo baje basanga icyuma kimushinze mu nda we arashya imigeri bakimukuramo bamwohereza kwa muganga.

    Ageze ku Kigo Nderabuzima cya Nyagasambu ngo babonye ameze nabi bamwohereza ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo bakomeze bamwiteho.

    Urugo rw’uyu mugabo n’umugore we rwari bari zisanzwe zizwi mu zirangwamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma gusa ngo ubwo abayobozi bajyaga kurusura babuze utanga ibimenyetso by’uko aca inyuma y’undi.


  • Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi mu bufatanye bwibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by’uyu munsi byabereye mu murwa mukuru wa Malawi, Lilongwe, byari biyobowe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza uri muri iki gihugu mu ruzinduko, yari kumwe na mugenzi we uyobora Polisi ya Malawi, Dr George Kainja.

    Ibi biganiro biri mu murongo wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi mu mwaka wa 2019, amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhugurana, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ku banyabyaha bahungiye muri ibyo bihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano. Ibi biganiro bije bikurikira ibindi biherutse kubera hano i Kigali mu kwezi gushize kwa Kamena.

    Mu biganiro by’uyu munsi IGP Munyuza yagaragaje ko uku guhura bigaragaza umuhate n’imibanire bikomeye mu gukomeza ubufatanye mu mutekano hagati ya Polisi ya Malawi na Polisi y’u Rwanda.

    Yagize ati” Ukurikije ibibazo by’umutekano uko bihagaze ku Isi no mu Karere, duha agaciro ingufu Leta ya Malawi ikoresha hagati yayo n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu mu gushaka amahoro arambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi”

    Muri ibi biganiro inzego zombi baganiriye ku zindi ngingo zirimo guhahana amahugurwa n’ubunararibonye, ibibazo bijyanye n’umutekano byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi, mu Karere no ku mugabane muri rusange.

    Polisi y’u Rwanda yemereye Polisi ya Malawi kuzohereza ba ofisiye bakuru kuzaza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

    IGP Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ibikorwa n’ibihugu byo ku mugabane wa Africa mu gukemura ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe itemewe cyane cyane imitwe y’intagondwa.

    Yagaragaje ko igihe kigeze ngo hashyirwe mu bikorwa ibyo biyemeje mu masezerano y’ubufatanye. Yavuze ko igihe ari iki cyo guhura kuko kimwe n’ahandi ku Isi, mu gace k’Uburasirazuba bwa Africa no mu majyepfo hakomeje kwiyongera imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke mu Karere.

    Yagize ati “Twishimiye ko uyu munsi twongeye gushimangira tukanongera kwiyemeza gukorera hamwe cyane cyane mu mahugurwa mu mashuri yacu atanga amahugurwa. Ntagushidikanya ibi bihe Isi yabaye nk ‘umudugudu ubufatanye ni ingenzi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’ibi by’iterabwoba n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga bikomeje kwibasira umugabane wacu. “

    IGP Kainja yavuze ko amasomo yize ubwo aherutse mu ruzinduko hano mu Rwanda mu kwezi gushize agiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere serivisi za Polisi ya Malawi.

    Yagize ati “Mu nama iheruka mu Rwanda twiyemeje gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi. Uruzinduko rwanyu mu gihugu cyacu ni mu rwego rwo gushimangira ubwo bushake bizanatanga uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

    Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubufatanye atanga icyerekezo cy’ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye. Yavuze ko inama iherutse kubera i Kigali Polisi zombi zemeranije guhuza mu gushyira mu bikorwa ingamba z’umutekano.

    Ati “Inama no kubaka ubushobozi ubwabyo ntabwo bizatsinda ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe nihatabaho gukomeza guhanahana amakuru. Tugomba gukoresha uburyo dufite kugira ngo turebe ko duhanahanye amakuru ku gihe. Ibi kandi ni ingenzi mu kurwanya imitwe ya Islam y’iterabwoba irimo guhungabanya abaturanyi bacu ba Mozambique.”

    Yakomeje avuga ko Leta ya Malawi na Polisi ya Malawi by ‘umwihariko bazakora ibishoboka byose kugira ngo iriya mitwe itsindwe.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

  • Tumba yashyizwe muri Guma mu Rugo #rwanda #RwOT

    Indi mirenge yo mu ntara zose z'igihugu ishyizwe muri guma mu rugo mu rwego rwo gukurikirana icyorezo cya COVID19 ni Guma mu rugo izarangira taliki ya 10 Kanama. Ni mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.


    Source : https://impanuro.rw/2021/07/27/tumba-yashyizwe-muri-guma-mu-rugo/