Blog

  • Ruhango: Abakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bamaze gucibwa miliyoni 120 Frw – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko muri rusange ku munsi umwe hafatwa abantu bari hagati ya 30 na 80 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo gikomeje gutigisa Isi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza bigishwa bagacibwa n’amande nk’uko Inama Njyanama yabiteganyije.

    Ati “Ubu tumaze kugeza muri miliyoni 120 kuva Covid-19 yagera mu Rwanda. Mu Ntara y’Amajyepfo iyo urebye ubona turi mu turere tumaze guca amafaranga menshi ariko ntabwo ari cyo twifuzaga. Twifuza ko abaturage ubundi bakagombye kuba bumva noneho ntibageze igihe cyo gucibwa amafaranga.”

    Abafatwa barimo abafungura utubari kandi tutemewe, abajya gusengera ahatemewe, abanywera inzoga mu tubari, abakoresha ibirori, abatinda gutaha ku masaha yateganyijwe n’abandi.

    Kugeza ubu imirenge itandatu muri icyenda igize Akarere ka Ruhango iri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwinshi bw’abanduye Covid-19 bayibonekamo.

    Habarurema yasabye abatuye mu mirenge iri muri Guma mu Rugo kubyakira neza, bakumva ko ikigamijwe ari ukurengera ubuzima bwabo.

    Yakomeje ati “Twirinde cyane ni umwanya tuba duhawe wo kugira ngo twirinde Guma mu Rugo yaziyongera kuri iyi. Iminsi 14 dufite irahagije kugira ngo uwari urwaye akire ndetse n’uwakwandura uyu munsi mu minsi 14 yaba yakize ku buryo nyuma yayo twaba tudafite umurwayi n’umwe, noneho ikiruta ibindi tukabona ko nta muntu ucyandura, abaturage bagasubira mu mirimo yabo nk’uko isanzwe.”

    Mu minsi ishize abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango bari gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abafashwe bagaragaje ko bari bafite ibyifuzo baje gusengera birimo gusaba Imana ngo ibakize Covid-19, gusaba amafarannga y’ishuri n’ibindi. Bemeye ko bakoze amakosa bavuga ko batazabisubira.

    Kuri ubu imirenge itandatu yo mu Karere ka Ruhango iri muri Guma mu Rugo

    Ibiribwa biri mu byakomeje gucuruzwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo

    Ukeneye kugira aho ajya ari kubanza gutanga ibisobanuro

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko muri rusange ku munsi umwe hafatwa abantu bari hagati ya 30 na 80 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abatanga serivisi z’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibindi by’ibanze bakomeje gucuruza

    [email protected]


  • Karosi araje! Bushali wahishuye ko yabaye Pas… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kirambuye Bushali yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP (Extended Play) irimo ubutumwa bukomeye yageneye abantu bose by'umwihariko abakunzi b'umuziki nyarwanda ndetse ko ubu yabaye Pasiteri akaba ari guha abantu ubutumwa.

    Bushali yavuze ko ubwo yabaga ari guca mu bibazo hari abatarifuzaga ko yabivamo ahubwo bumvaga yavuyemo, bakumva yongeye yasubiye muri Gereza aho kugira ngo bamusabire bamusengere ahubwo bakamuha inkwenene.

    Umuraperi Bushali yavuze ko iyi Ep ari igikurankota kibanziriza imizingo itatu afite ariko akomeza gukomoza ku buzima bwe aho we yabugereranyije n'ubuzima bwo muri Bibiliya buboneka mu Itangiriro 37:19. Yagize ati “Kivuruga mu magambo macye ni ikintu kitari hamwe gihora kirukanka ejo ukakibona ahandi”.

    “Igitekerezo ahantu cyavuye ni ubuzima bwanjye nahoze kera mbwira abanyarwanda ubundi nkunda kuririmba ku buzima bwanjye gusa nyine rimwe na rimwe bijya biba ugasanga hari abantu duhuje ubuzima bakabwisangamo”.

    Bushali yavuze ko yabaye Pasiteri

    InyaRwanda: Ni gute wanditse Kivuruga: 

    Bushari: “Urabona mu kwandika kivuruga hari ubuzima bwanjye mbere nari ndimo bwari bumeze nk'aho butandukanye bumeze nk'aho butari hamwe ni ho igitekerezo cya Kivuruga cyaturutse.

    Muri bya bihe Bushali nguwo yafashwe, yongeye yafashwe hahiye, ejo nkagaruka ibyo ntakekaga bikaba ibintu nagereranyaga na wa murongo wo muri Bibiliya ugira uti “Nguwo Karosi araje” ariko kubera nyagasani we wenyine uba ufite urufunguzo rugomba kudukorera ibyo twe tuzifuza aranatubwira ngo gushaka niko gushobora.”

    Yakomeje ahamya ko yabaye Pasiteri, ati “Ubu nabaye Pasiteri nsigaye mbwiriza abantu batandukanye ni nayo mpamvu ubu nabazaniye Ep y'indirimbo esheshatu yitwa Kivuruga zizaba zirimo ubutumwa butandukanye kandi bwigisha abantu nakoreye mu Budage”.

    Ati: “Ubu nsigaye nitwa Pastor Bishop Contre la meitro Bushido ariko ubutumwa bwose buzagaragarira ndetse bunumvikane mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Ep cyane ko hari ubuzima naciyemo nshaka gusangiza abantu. Ubu tuvugana mfite Album eshatu zarangiye noneho ubu haje n'igikurankota cyije kuzishyigikira kitwa Kivuruga”.

    InyaRwanda: Iyi EP wayikoreye he? 

    Bushali: “Nagiriye amahirwe nyagasani angirira ubuntu ampa amahirwe yo kuba nazitunganyirizwa mu Budage ariko zikozwe n'umunye-Ghana witwa Ghanaian_Stallion, ni umusore ufite umubyeyi umwe w'umunye-Ghana n'undi mubyeyi umwe w'umudage.

    Yunzemo ati “Rero byari ibintu bikomeye cyane kuko yaramfashije cyane dore ko nari ndi no kuva mu bintu bikomeye mfungwa cyane araza aramfasha. Hariho abo twafatanyije babiri hariho uwo bita Nelwest guturuka muri antikdust dukunze kumwita Zimabrue kuko ytwese tuva mu muryango w'abazima, hariho kandi umukobwa wo muri Ghana ukorera umuziki we mu Budage.''

    EP yitwa Kivuruga agiye gushyira hanze, Bushali yavuze ko yitezweho kwerekana icyo afite ndetse n’icyo yahereyeho ajya gushinga Kinyatrap kandi ubu ikaba yarabyaye amashami menshi ndetse ko ari umuzingo bafashe umwanya n'igihe wo kuyitegura.'

    Bushali ni umwe mu bahanzi b'abahanga bakunze gukora indirimbo zikora ku mutima w'abantu batandukanye bitewe n'ubuzima bwa buri munsi bacamo n'ubwo baciyemo bikamuha imbaraga yo gukoeza kubwira ubuzima abantu be cyane ko baba babusangiye. Ni umuhanzi wamamaye cyane mu mpera za 2019 ndetse aza no guhirwa yitabiria ibitaramo byinshi kandi bikomeye muri iki gihe.

    KinyaTrap ni injyana ya Trap ariko iri mu Kinyarwanda nkuko Bushali akunda kubivuga. Ubusanzwe iyi njyana mbere y’umwaka wa 2019 benshi ntabwo bari bayizi, gusa nyuma haje kumvikana imirindi y’abasore babarizwaga mu nzu itunganya umuziki ndetse ikanareberera inyungu za bahanzi 'GreenFerry' yabarizwagamo Bushali n’abandi banyuranye.

    Bushali yavuze ko yaciye mu bibazo byatumye abantu bamwe bamwamaganira kure

    Iyi njyana yaje imeze nk’ije gukorera mu ngata injyana ya Hiphop benshi bari bamaze iminsi bakunda, gusa iyi njyana ikimara kwaduka yabaye nk'icubije Hip Hop. Iyi njyana yakomeje gukundwa n'urubyiruko ku buryo abandi bahanzi amaso bayerekeje kuri iyi njyana cyane ko ariyo yariri gucuruza kugeza na nubu.

    Benshi batangiye kwiyita abami b’iyi njyana kugeza n’aho intambara z’abahanzi zagiye zivugwa cyane, hagenda haduka abahanzi bashya bagiye bakundwa bitewe n’iyi njyana. Iyi njyana ikomeje gukundwa mu buryo budasanzwe abenshi bakunda kuvuga ko yigaranzuye Hiphop.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘UMWALI’ YA BUSHALI FT ARIEL WAYZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108069/karosi-araje-bushali-wahishuye-ko-yabaye-pasteri-agiye-gusohora-ep-yitwa-kivuruga-yatungan-108069.html

  • Abubatse gusa: Ibyagufasha mu gihe cyo gutera… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutera akabariro ni cyo cy'ingenzi gihuza umugabo n'umugore, byinshi bibera mu ngo yaba ibyishimo cyangwa ishavu byose bihera kuri iyi ngingo, iyo yagenze neza akamwenyu aba ari kose, buri umwe atangira ubuhamya urukundo rwe. Iyo byagenze nabi nabyo ntibitinda kumenyekana kuko ntihabura intonganya zishingira ku gucana inyuma bitari ingeso ahubwo ari ukujya gushaka ikiba cyarakuye umuntu iwabo akakibura aho yaje agana.

    Abataha ubukwe hari ubwo umusaza ahaguruka akagira ati “Umukobwa wacu ni ‘muzirankoni’ ariko kandi hari iyo akwiye kubona, ibi niba bizashoboka turemera inkwano bidakunda ntagiye kwicirwa n'agahinda iwabandi”, ngayo nguko abazi umuco wa kinyarwanda baba babyumvise.

    Hari imiryango itangira inkwano umusore kuko akuze nyamara akaba nta bugabo agana atari uko ariwe wabyigize ahubwo byaraturutse ku mpamvu zinyuranye, mutima w'urugo yamara kurutaha kuryama bikanga ijoro n'amanywa agahora akubitwa izo atakorewe nyamara izakiwe n’iwabo bakaba baranazitangiye indongoranyo atajya azibona agahora mu marira adashira umwaga n'ibindi akitwa amazina mu muryango yashatsemo.

    Nyamara atariwe ahubwo ari ibibazo by'umugabo byo kuba atabasha kwijajara mu buryo bukwiye arangiza mbere yo mu gikorwa cy'imibonano muzabitsina yaba agerageje bikaba amadakika. Ni agahinda gakomeye, umugore siwe wenyine uba afite ikibazo kuko n'abagabo nabo baba batorohewe bagatangira kwijandika mu bikorwa bidashobotse byo kwandavura kunywa ibiyobyabwenge kuko baba nta cyizere bakigirira ahubwo baba bumva basuzuguwe.

    Igisubizo wakibona ugannye ivuriro rya Healthcare Rwanda Ltd rihereye mu itaje yo kwa Ndamage hafi ya T-2000 mu nyubako ya 3 rivura indwara zinyuranye ariko by'umwihariko bakaba bafite imiti ifasha abashakanye kuba babasha kongera kwigarurira icyizere n'ibyishimo mu buzima bw’abakuze. 

    Uyu munsi tukaba tuza kwibanda ku muti ufasha abagabo cyane bafite ibibazo nk'ibyo twavuze haruguru byo kurangiza vuba mu gihe cy'imibonano muzabitsina, ni umuti witwa Revive ukomeje gufasha benshi mu bagabo bawukoresheje aho abatari bacye bawuvuga imyato.

    Revive capsule ni umuti ufite akamaro kanini cyane ku bagabo batagira ubushake cyangwa bagira buke mu gihe cyo gutera akabariro, hari ababa baragiye kwa muganga ariko ikibazo ntigikemuke, uyu muti wa Revive capsule ukoze mu bimera gakondo uwukoresheje asezera ibibazo bikomeje gutandukanya imiryango myinshi akongera kwigirira icyizere ndetse ibyishimo bikongera kugaruka mu muryango.

    Mu kiganiro InyaRwanda.com twagiranye n'Umuyobozi wa Healthcare Rwanda Ltd, Bwana John yadutangarije ko benshi mu babagana bagarutse kubashimira ku bwo kubafasha. Mu magambo ye yagize ati: 'Ubundi twe dukurikirana umurwayi n'uko afata imiti. Abagabo twagiye duha uyu muti benshi bagarutse kudushimira”.

    “Kuko ahanini bazaga ingo zabo zirimo ibibazo kubera kugira ubushake buke mu gihe cyo gutera akabariro, kurangiza vuba, gutinda kongera kugira ubushake n'ibindi bibazo binyuranye. Ni umuti mwiza kuko nta ngaruka mbi ugira ku mubiri w'umuntu. Utangira kugira ingaruka nziza k’uwukoresheje.'

    Akomeze agaruka ku kamaro rusange ka Revive Capsule n'uburyo ifashamo abagabo

    -Ifasha kongerera abagabo imbaraga

    -Yongera umubare w'intanga ku bagabo ukanazifasha gukomera

    -Ituma umwuka mwiza wa oxygen utembera neza mu mubiri no ku gitsina

    -Izibura imitsi yo ku gitsina bigatuma ushyukwa neza

    -Itera apeti no kugira ubushake ku bagabo

    -Irinda udusabo tw'intanga ngabo kwangirika

    -Ifasha abafite ikibazo cy'impyiko n'indwara ya prostate

    -Ni umwimerere uyinyweye nta ngaruka igira ku buzima bwe.

    Ukeneye serivisi za Health Rwanda Ltd wabandikira cyangwa ukabahamagara kuri +250783086262 na +250722086262 kimwe n’uko wakwifashisha E-mail yabo ariyo [email protected], baragira bati 'Ibanga ry'ubuzima ni uguhorana ubuzima buzira umuze kandi ubwirinzi bw'umubiri ku isonga”. Aho waba uri hose serivis zabo zakugeraho yaba muri Kigali, mu ntara no mu mahanga.

    Bafite n’izindi serivis zinyuranye z’ubuzima.

    KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABO MURI HEALTHCARE RWANDA LTD

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108065/abubatse-gusa-ibyagufasha-mu-gihe-cyo-gutera-akabariro-mugahorana-ibyishimo-108065.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Umwana w'imfura wa Platini n'umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu tariki ya 28 Nyakanga 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo ni iy'umwana w'imfura wa Platini Nemeye n'umugore we, Olivia Ingabire.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umwana-wimfura-wa-platini-numugore-we/

  • Kera kabaye Meddy avuze ku byo kugura views yavuzweho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi havugwa ko Meddy yaguze views z'indirimbo My vow kugirango yerekane ko ariwe muhanzi wa Mbere mu Rwanda. Ibi byagiye binyomozwa na benshi mu bafana be nyamara Meddy we yakomeje kwinumira ntiyagira icyo atangaza.

    Ubwo iyi ndirimbo yuzuzaga umubare w'abantu basaga miliyoni 2 bamaze kuyireba, Meddy yashimiye abantu bose barebye iyi ndirimbo maze yongeraho amagambo agira ati ” Si njyewe ni Imana ibikora ” asubiza abantu bose bagiye bavuga ko views ariwe uzigura.

    Source : https://yegob.rw/kera-kabaye-meddy-avuze-ku-byo-kugura-views-yavuzweho/

  • IGP Munyuza yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 27 Nyakanga 2021, yari yasuye igice cy’Amajyepfo ashyira Iburengerazuba bw’Igihugu ahari icyicaro cya Polisi mu Ntara ya Blantyre.

    Uru ruzinduko IGP Munyuza yakoze uyu munsi rukubiye muri bimwe mu byo azakorera mu ruzinduko arimo rw’icyumweru muri icyo gihugu, ni uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi. Muri Werurwe 2019, izo nzego zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye, amasezerano yasinyiwe mu murwa mukuru w’iki gihugu, Lilongwe.

    Ayo masezerano akubiyemo ubufatanye mu bintu bitandukanye, twavuga nko guhanahana amahugurwa, ibikorwa, gushaka no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, guhanahana amakuru ajyanye n’abanyabyaha bahungira mu bihugu byombi ndetse no guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano muri rusange.

    Mu biganiro Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagiranye na mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi hari intambwe zimaze gutera harimo kuba bahura bakagirana ibiganiro, guhanahana amakuru, kugira ibyo urwego rumwe rwigira ku rundi no gusangira ubunararibonye kugira ngo bahurize hamwe mu kurebera hamwe ibibazo by’umutekano bishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.

    IGP Munyuza yagize ati “Urebeye hamwe ibibazo by’umutekano byugarije isi n’akarere duherereyemo, duha agaciro ingufu igihugu cya Malawi gishyira mu gukorana n’ibindi bihugu mu gushaka umuti urambye w’imbogagamizi ku mutekano mu karere n’ahandi. U Rwanda rwifatanyije na Malawi ndetse n’ibindi bihugu bya Africa mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uturuka ku mitwe itemewe iri ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko imitwe y’intagondwa”.

    Mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja yavuze ko ari ingenzi cyane by’umwihariko mu bijyanye no kurwanya imitwe ya kiyisilamu irimo guhungabanya igihugu cya Mozambique.

    Yagize ati “Leta ya Malawi muri rusange, by’umwihariko Polisi ya Malawi tuzakora ibishoboka byose n’imbaraga zose kugira ngo dushyigikire itsindwa ry’iriya mitwe. Byongeye kandi inzego z’umutekano za hano zirakorana bya hafi kugira ngo igihugu cyacu kitazakoreshwa mu buryo ubwo ari bwo bwose mu guhungabanya umutekano wo mu Karere”.

  • Fresh Kid arashima Imana ku mpano yagabiwe n… – #rwanda #RwOT

    Patrick Ssenyonjo  wamenyekanye  nka Fresh Kid muri muzika, yamamaye  cyane mu ndirimbo 'Bambi' yamenyekanye cyane muri 2019, ubwo aheruka kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Tariki  26 Nyakanga, yavuze amagambo akomeye kuri we, aho icyambere ari gushima Imana yamutije kuramba imyaka  afite akabyita urugendo rurerure kuri we.

    Uyu mwana Fresh Kid wavukiye mu cyaro cya Masaka akaza kwisanga mu mujyi wa  Kampala ajyanweyo  n’umwe mu bantu wari wifuje kumufasha mu bya muzika ababyeyi be bakamumuha, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze agira ati :”Nujuje Imyaka 10 y’amavuko , Warakoze Mana kubw’uru rugendo rushimishije rw’ubuzima, Imigisha myinshi no gukora muzika cyane “ 

    Fresh Kid yizeza abakunzi be muzika iri ku rwego rushimishije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108046/fresh-kid-arashima-imana-ku-mpano-yagabiwe-no-kuba-amaze-imyaka-10-ku-isi-yizeza-abantu-um-108046.html

  • Exclusive: Miss Muyango yahakanye ko yibaruts… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amakuru yavugaga ko Miss Uwase Muyango yibarutse imfura ye yabyaranye na Kimenyi, uyu mukobwa yabiteye utwatsi mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA. Yavuze ko aya makuru atariyo ndetse ko ari bwo akibimenya, yongeraho ko bitamutunguye cyane kuko ibimuvugwaho ari byinshi. Miss Muyango yagize ati:

    Ariko icyakoza reka nkubwire ubu ndi kumva uri kunsetsa, ubu iri jwi ryanjye uri kumva ndi kuvuga nk'umuntu wabyaye koko. Ntabwo ari byo rwose ubungubu nari niryamiye rwose nanjye nta n’ubwo nari mbizi ariko ntabwo bintunguye kubera ko ibimvugwaho ni byinshi. Ikintungura ni uko nta muntu njya nima amakuru ariko njya gutungurwa nkabona abantu batwanditseho ibintu bitandukanye nyamara atari byo hhhh.


    Miss Muyango yabwiye abantu batandukanye bakunda kumwandikaho ibintu bitari byo ko rwose abiyamye agira ati: ''Ndabiyamye abantu bandika amakuru atari yo, nta kindi kintu nababwira abantu byarancanze”.

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019 Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

    Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports tariki 28 Gashyantare 2021.

    Miss Muyango yavuze ko atari we wanditse ibingibi

    Kimenyi Yves, mu masaha 19 ashyize yashyize hanze ifoto ya Miss Muyango akuriwe ayinyuza ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi wose ku rukuta rwe rwa instagram, ashyiraho akamenyetso ndetse gasohoye akarimi gusa nta jambo na rimwe yigeze yandika.

    Kimenyi Yves amaze amasaha macye ashyizeho ifoto ya Miss Muyango akuriwe

    Miss Muyango na Kimenyi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108064/exclusive-miss-muyango-yahakanye-ko-yibarutse-108064.html

  • Ibitaramo Israel Mbonyi yari gukorera mu Buru… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021, Minisiteri Ishinzwe Iterambere ry'Abarundi n'Umutekano w'Abaturage (MininterInfosBi), yanyujije kuri Twitter ubutumwa buvuga ko ibitaramo Israel Mbonyi yari gukorera mu Burundi byahagaritswe.

    Iyi Minisiteri yavuze ko Israel Mbonyi 'atarahabwa uburenganzira n'abayobozi bo mu Burundi babifitiye ububasha' bumwemerera kuhakorera ibitaramo.

    Israel Mbonyi yari aherutse kugaragaza gahunda ntakuka y'ibi bitaramo bitatu. Ibi bitaramo byateguwe na Valentin Kavakure Umuyobozi washinze sosiyete y'ubucuruzi ya Akeza Creations. Ni nawe uri gutegura igitaramo umuhanzi Kidumu azakorera mu Burundi tariki 6 Kanama 2021.

    Israel Mbonyi yagombaga gukora ibitaramo bitatu mu Burundi. Igitaramo cya mbere cyari tariki 13 Kanama 2021, ahitwa Lycée Scheppers. Amatike y’iki gitaramo ni VVIP.

    Igitaramo cya Kabiri cyari tariki 14 Kanama 2021, ahitwa Lycée Schepper, amatike y'iki gitaramo ni VIP.  Igitaramo cya gatatu kizaba tariki 15 Kanama 2021, ahitwa BLD De L'independence.

    Israel Mbonyi yari aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu minsi iri imbere abateguye ibi bitaramo bazatangaza amafaranga yo kwinjira muri buri kimwe.

    Umuhanzi w'Umunyarwanda waherukaga gukorera igitaramo mu Burundi ni Yvan Buravan uheruka yo mu 2019, nyuma ye abagerageje byaranze.

    Tariki 25-28 Ukuboza 2019, Bruce Melodie yari gukorera ibitaramo mu Burundi mu Mujyi wa Gitega birasubikwa ku mpamvu zitatangajwe.

    Muri icyo gihe, kompanyi ya Cristal Events yateguye igitaramo ituma Meddy ariko birangira atagiye gukorera igitaramo ku mpamvu zasobanuwe ko ari iz'umutekano.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108056/ibitaramo-israel-mbonyi-yari-gukorera-mu-burundi-byahagaritswe-108056.html

  • ‘Views’ zabaye ‘Views’! Abahanzi nabandi bak… – #rwanda #RwOT

    Gukoresha Youtube nk’umwuga ni amahirwe n’amahitamo amaze guhira benshi. Ubona igikundiro n’amafaranga-Ingero z'abo uru rubuga rutunze hanze ni benshi!

    Ariko si ibya buri wese kuko isoko ry’abayikoresha baraguka umunsi ku munsi. Ibi nibyo bituma benshi mu bakoresha uru rubuga bashakisha imbuga zitandukanye baguriraho ‘views’ mu kugaragaza ko bafite igihiriri cy’abantu bayobotse ishyaka.

    Uretse kugura 'views' hari n’abagura 'subscribers' mu kugaragaza ko hari umubare munini ugenda ukura nk’igihumyo wishimira ibyo bakora.

    Imbuga [Website] zigurisha izi serivisi zigufasha kubona 'Subscribers', 'Likes', 'comments' kuri videwo n’ibindi bigaragaza urubuga rwawe nk’urwa mbere muri sosiyete.

    Kugura izi serivisi bituma hari umubare ukurikirana iyi shene, utekereza ko wacitswe kujya muri ibyo bihumbi nabo bakayoboka. 

    Umuhanzi w'Umunyarwanda Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku wa 22 Nyakanga 2021 yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'My Vow' yahimbiye umugore we Mimi barushinze.

    Ni indirimbo yakangaranyije uruhando rw'imyidagaduro, kuko mu gihe cy'iminsi ibiri yujuje miliyoni 1 y'abantu bayirebye-Meddy aca agahigo katigeze gakorwa n'undi muhanzi nyarwanda kugeza ubu.

    Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banditse bagaragaza ko Meddy yaguze views-Bakagaragaza ko bidashoboka ko umuhanzi wo mu Rwanda yakuzuza miliyoni 1 y'abarebye amashusho y'indirimbo ye mu gihe cy'iminsi ibiri gusa.


    Bashinja Meddy kugura Views, bagasubizwa ko nabo babikora

    Umuhanzi Teta Diana ubarizwa muri Suede yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko kugira shene ya Youtube ari ubuntu, kandi koko bisaba kuba ufite Email gusa.

    Avuga ko 'views' n’aba 'followers' bagurwa, bityo ko 'showbiz' ya byacitse yica umuziki. Uyu muhanzikazi yavuze ko 'ubuhanzi bwigenga buravuna ariko bukaramba.'

    Yungamo ati “Twubake ibyagutse kandi biramba, ubugeni n'ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure.”

    Umunyamideli Shaddy Boo yanditse kuri Twitter abwira abavuga ko Meddy yaguze views bagateye ikirenge mu cye.

    Ati 'Reka twemere ko Meddy yaguze views none mwe kuzigura mubuzwa ni iki? Nta mafaranga mufite?. None se we akurahe amafaranga? Mu muziki, iyaba mwari mumwiganye byibuze. Nanjye mu kanya muraje ngo aba followers narabaguze.'

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2021, Meddy yari ayoboye urutonde rw'abantu bavugwaga cyane kuri Twitter [Trending].

    Micomyiza Jean Baptiste avuga ko kimwe mu byatumye indirimbo ya Meddy ica agahigo harimo kuba yarasohotse afite aba ‘Subscribers’ kuri Youtube barenga ibihumbi 500 [Ubu agejeje ibihumbi 612] no kuri Instagram akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 700.

    Ikindi ngo iyi ndirimbo iri mu rurimi rw'Icyongereza, binashoboka ko muri miliyoni 112 zituye Ethiopia aho umugore we Mimi akomoka, bari mu bayirebye.

    Umuhanzi Tom Close avuga ko Meddy ari 'isomo ukwaryo mu muziki Nyarwanda', bityo ko abantu bakwiye kureka amashyari bakamwigiraho. Akomeza ati 'Bizafasha benshi mu bakora umuziki hano mu Rwanda.'

    Umunyamakuru wa Kigalitoday, Anne Marie Niwemwiza avuga ko nta muntu uhejwe mu isoko ricuruza views niba koko ribaho.

    Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Basile Uwimana yavuze ko Meddy ari umuhanzi Mpuzamahanga 'u Rwanda rufite' ariko ko Abanyarwanda 'bamwe barimo n'abahanzi bake ntabwo bashaka kubyemera'. Ati 'Biratangaje.'

    Ubundi se views zateje impagarara zigurwa gute, bikorwa na ba nde?

    Mu gihe cy'iminsi itanu ishize, 'My Vow' isohotse ifite Likes [Abayikunze] ibihumbi 61, Dislikes [Abatarayikunze] 884. Yatanzweho ibitekerezo birenga ibihumbi umunani, kandi birakiyongera.

    'Engagement’ (Likes& Comments) ni kimwe mu bishobora kugaragaza ko indirimbo yaguriwe 'views'. Iyo engagement y'indirimbo iri hejuru biba bigaragaza ko nta views, iyo engagement iri hasi bigaragaza ko indirimbo yaguriwe views.

    Hari Application zirenga 20 ziri kuri internet wifashisha ukagura views kuri Youtube, bakakuzamurira aba Subscribers…ukagura aba Followers kuri Instagram, Twitter…Twaguhitiyemo umunani za mbere.

    1.Urubuga Follower Packages: Iyo ushaka ko video yawe irebwa n’abantu 10, 000 wishyura amadorali 55. 00.

    Uru rubuga ruhabwa amanota na benshi, kuko ngo rutanga serivisi nziza mu bijyanye na views na subscribers. Uretse ibi, uru rubuga runatanga serivisi, aho ushobora no kugura umubare w’aba Followers kuri Instagram, kugira umubare munini w’abumva indirimbo zawe kuri Sound Cloud n’ibindi.

    2.Urubuga Getviral: Kugira ngo video yawe irebwe n’abantu 1, 000 wishyura amadorali 47.99. Uru rubuga runagurisha ‘Subscribers’; utanga amadorali 81. 99 ugahabwa aba-subscribers 1000.

    Uru rubuga rurahendutse cyane. Rushobora kugurisha views 1000 ku madorali 6; icyiciro cya nyuma kuri uru rubuga ni views 1000, 000 ku madorali 370 – mu mafaranya y’u Rwanda aragera ku bihumbi 370.

    3.Urubuga Viralyft: Utanga amadorali 44.99, video yawe ikarebwa n’abantu 10, 000. Runagurisha aba Subscribers, utanga amadorali 81. 00 ukabona aba subscribers 1000 kuri shene yawe ya Youtube.

    Uru rubuga runacuruza aba followers kuri instagram na Likes. Ruzwiho ku-busitinga (boost) shene za Youtube cyane.

    4.Urubuga Social Packages: Rugurisha views 10, 000 ku madorali 44.00 kuri Youtube. Runagurisha aba subscribers, aho utanga amadorali 71. 00, ukabona aba-subscribers 1000.

    5.Urubuga Views Expert: Rutanga views ibihumbi 10 ku madorali 44, rutanga aba-subscibers 1,000 ku madorali 71.99. Uru rubuga rukorera mu bihugu birenga 30 ku Isi. Rugurisha serivisi zarwo guhera ku madorali 4.99 kugera kuri 625.99.

    6.Urubuga GetRealBoost: Hejuru yo gucuruza views kuri Youtube, rucuruza aba Followers kuri Instagram, Twitter, Soundcloud no kuri Facebook. Rugufasha kubona umubare munini wa likes, shares, comments na subscriptions.

    Uru rubuga runatanga Likes z’ubuntu kuri buri paki ya serivisi yabo uguze. Rucuruza guhera ku madorali 5 kugera ku madorali 2 500.

    7.Urubuga Famoid: Rwihariye mu kuzamura imbuga nkoranyambaga no kuzamura ‘business’ z’abantu zikamenyekana mu gihe gito.

    Rucuruza serivisi za Youtube, Twitter, Soundcloud, Pinterest, Linkedin na Vimeo. Niba ushaka kumenyekanisha ‘business’ yawe binyuze kuri Youtube, Famoid ni amahitamo yawe.

    Bivugwa ko ari rwo rugurisha aba-subscribers ba nyabo kuri Youtube, ndetse ubasha kubona Likes nyinshi kuri video yawe.

    Rukorana n’abanyamuziki, abayobozi b’ibigo bikomeye, sosiyete z’ubucuruzi n’abandi bashaka kwiyegereza abaguzi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    8.Urubuga StormViews: Ruzwi na benshi mu bantu bagura views kuri Youtube. Rugusezeranya kubona views wasabye mu gihe wamaze kwishyura. Ku madorali 9.99 ubona views 1000, ku madorali 569.99 uhabwa views 100, 000.

    Uru rubuga rugusezeranya kubona ibyo wasabye mu kanya nk’aho guhumbya; ruvuga ko rukora amasaha 24/7 kugira ngo ruhaze ibyifuzo by’abakiriya.

    Izi mbuga zishyiraho n’uburyo ushobora kwishyura aya mafaranga mu byiciro; nko mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 2 na 3, 4 na 7 n’indi. Banashyiraho aho ushyiraho link ya video ushaka ko views ziyongera, bagashyiraho n’uburyo bwo kwishyura burimo Visa Card n’ubundi.


    Ntabwo Youtube yemera kugura Views

    Iyo ubuyobozi bwa Youtube bumenye ko waguze views urabihanirwa. Uburyo Youtube yemera ni ubuzwi nka Skippable ads non-skippables aho wishyura ari hagati y'amadorali 2000 na 100, ikakwamariza cyane cyane ibicuruzwa.

    Inyandiko ya Youtube iri kuri internet ivugamo ko uru rubuga rutemera umuntu wese ugura Views, Likes, Comments n'ibindi bituma yigaragaza nk'aho sosiyete imukunda. Bati 'Ibi ntibyemewe.'

    Uru rubuga ruvuga ko rwiteguye gukuraho burundu shene yose igura views n'ibindi. Rushishikariza abarukoresha, kurumenyesha igihe cyose babonye ibintu binyuranyije n'amategeko n'amabwiriza yarwo.

    Bati 'Shene ya Youtube itubahiriza amabwiriza n'amategeko twashyizeho ikurwaho by'igihe gito cyangwa se bya burundu.'

    Youtube, ni urubuga rukoreshwa n’abashabitsi, abanyamuziki, abakinnyi ba filime, aba Vloggers n’abandi. Ku basha gukora ikintu kikiganza muri miliyoni z’abantu bakoresha uru rubuga ni intambara itoroshye.

    Youtube yashinzwe mu 2005. Nibura aba-Youtubers bashyiraho video z’amasaha 300 mu gihe cy’isaha imwe. Ibi bivuga ko niba ushaka ko ibyo washyizeho birebwa ukeneye izi mbaraga.

    Urubuga Follower Package ruvuga ko ukuri guhari ari uko aba-Youtubers n’abandi bakoresha buri gihe uru rubuga bagura views “n’ubwo benshi badashobora kubyemerera mu ruhame”, kuko ari ibanga ry’akazi.

    Izi mbuga zikoresha network iri ku rwego rwo hejuru ku buryo mu gihe gito ‘video’ yawe iba igeze ku bantu benshi.

    Wigeze ubona uburyo hari ibiganiro bimwe na bimwe ureba byagera hagati hagacamo ibikorwa byo kwamamaza, hari igihe ubonamo indirimbo nshya, filime igezweho n’ibindi.

    Ibi bikorwa bikwereka ko ushobora kubikandamo ugakomeza kumenya byinshi cyangwa se ugakanda 'next' ugakomeza kureba ikiganiro cyawe. Sinzi niba utarigeze uhura na Porogaramu Ayoba muri video runaka waba wararebye.

    Ibi bigo bikorana na Google ku buryo bikuzengereza bikakwamamarizaho waba ubishaka cyangwa utabishaka.

    Igihe nateguraga iyi nkuru, zimwe muri izi mbuga zicuruza 'views' zanyerekaga ubutumwa bw'abantu ziri guha aba ‘followers’ bamaze kwishyura. Zananyerekaga amazina y’abantu batandukanye bishyuye basaba aba followers kuri Instagram, Subscribers kuri Youtube n’ibindi.

    Izi mbuga zikwizeza kuguha ‘views’ zitazigera zivaho ukundi, n’ubwo hari izo ugura zikavaho. Izi mbuga kandi zivuga uko ‘video’ igira ‘views’ nyinshi ari nako yisanga mu maso ya ‘search engines’ no ku mbuga nkoranyambaga.


    Kugura views wifashishije Application zitandukanye birashoboka, ariko iyo Youtube ibimenye iraguhana

    Youtube yerekana ko indirimbo 'My vow' ya Meddy iri kurebwa cyane muri Uganda, Kenya na Tanzania



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY VOW' YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108054/views-zabaye-views-abahanzi-nabandi-bakoresha-izihe-application-bazigura-108054.html