Blog

  • Musanze: Ibikorwa remezo bishya byitezweho kugabanya ubukana bw’ikibazo cy’ibura ry’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigega bishya bine byubatswe muri Musanze bya Metero kibe 5000 bizagabanya ingaruka zituruka ku ibura ry
    Ibigega bishya bine byubatswe muri Musanze bya Metero kibe 5000 bizagabanya ingaruka zituruka ku ibura ry’amazi

    Binyuze mu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa na WASAC ku bufatanye na Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB), kuva muri Gicurasi 2019, mu Karere ka Musanze hibanzwe ku kubaka ibigega by’amazi mu Mirenge ya Cyuve, Gacaca, Muhoza na Kinigi bifite ubushobozi bwo kubika metero kibe zisaga ibihumbi bitanu.

    Murigo Jean Claude, Umuyobozi wa WASAC ishami rya Musanze, aganira na Kigali today ku wa kabiri tariki 27 Nyakanga 2021, yayibwiye ko ibyo bigega bishya uko ari bine, bimaze igihe gito byubatswe, kuri ubu byatangiye gukoreshwa.

    Agira ati “Ibyo bigega byubatswe hagamijwe koroshya ikwirakwizwa ry’amazi mu bice byajyaga bigaragaramo ibibazo byo kutagira amazi, bitewe n’imiterere yaho yari yarakunze kugorana kuyagezamo, ndetse n’ibice byabonaga amazi bisabye ko habaho isaranganya. Ni gahunda tuzakomeza gushyira mu bikorwa no mu tundi duce dutandukanye, uko ubushobozi buzagenda buboneka, kandi twitezeho ko izagira uruhare rufatika mu kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi”.

    Muri uyu mushinga kandi haribandwa no ku kubaka imiyoboro mishya y’amazi no kuvugurura iyo bigaragara ko itakijyanye n’igihe.

    Murigo yakomeje agira ati “Imyinshi mu miyoboro yari imaze igihe kinini yarubatswe, bigaragara ko ishaje kandi itagihaza abaturage, bishingiye ku bwiyongere bwagiye bubaho uko imyaka yagiye ihita. Hari nk’ahari imiyoboro mito byagiye biba ngombwa ko tuyisimbuza iminini, ahandi hatari iyo miyoboro, tugenda tuhahanga imishyashya, tugamije kongera umubare w’abagezwaho amazi meza”.

    Muri rusange umushinga wo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi mu Karere ka Musanze, kuri ubu ugikomeje gushyirwa mu bikorwa, biteganyijwe ko uzarangira mu mwaka wa 2021, ushowemo miliyari 5.6 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Ukubiyemo ibikorwa byo kubaka ibigega binini n’ibito, imiyoboro y’amazi ireshya ka Km zisaga 100, za Kiosque zigenewe kugurishirizwamo amazi ku batayafite mu ngo zabo n’ibindi.

    Bamwe mu batuye mu mujyi wa Musanze, cyane cyane mu bice byakunze kujya bibura amazi, ngo uyu mushinga w’ikwirakwizwa ry’amazi meza, bawitezeho impinduka zikomeye.

    Mukandayisenga Sandrine wo mu Mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza, avuga ko bagiraga robine zitajya zizamo amazi.

    Ati “Wasangaga benshi dutunze robine mu ngo, ariko ntaho dutaniye n’abatazigira, kubera kubura amazi, akaba yamara igihe kiri hagati y’icyumweru n’ibyumweru bibiri twarayabuze. Ariko muri iyi minsi noneho, ntabwo tukibura amazi kenshi nk’uko byahoze, ku buryo rwose bikomeje gutya, yaba ari intambwe nziza irimo guterwa mu kuturinda kongera gukora ingendo ndende tujya gushaka amazi kandi ku kiguzi kiri hejuru, bitewe n’uko yabaga yabuze”.

    Iki kigega cyubatswe ahitwa i Nyamagumbagifite metero kibe 2000, kije kunganira ibindi byari bisanzweho
    Iki kigega cyubatswe ahitwa i Nyamagumbagifite metero kibe 2000, kije kunganira ibindi byari bisanzweho

    Ubuyobozi bw’Ikigo WASAC, buhamya ko hagikomeje gukorwa n’izindi nyigo, zizashingirwaho hashyirwa mu bikorwa indi mishinga mishya, yo gukwirakwiza amazi meza hirya no hino, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego Leta yihaye, yo kugeza amazi meza kuri benshi.

    Muri gahunda y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwiyemeje ko mu mwaka wa 2024, abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza, aho nko mu bice by’icyaro nta muntu uzaba agikora urugendo rurenze metero 500 ajya kuvoma, mu gihe abatuye mu mijyi bo, abazaba badafite amazi mu ngo zabo, nta muntu uzaba agikora urugendo rurenga metero 200 ajya kuvoma.

  • Kigali: Abana 240 bakuwe mu muhanda bamwe basubira mu ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uretse aba basubiye mu ishuri bakabaka barimo kwiga neza nk’uko abandi bana baba mu miryango babigenza, ngo hari abandi bakirimo kuganirizwa umwe ku giti cye aho bari mu miryango kugira ngo na bo bashobore gusubira mu ishuri.

    Iyo bagejejwe mu miryango, bashyirirwaho itsinda ry’abo umuntu yakwita ko ari nk’abafashamyumvire cyangwa abajyanama rigizwe n’abantu babiri baturuka mu nzego zatowe zitandukanye ziri mu midugudu cyangwa mu tugari nk’inama y’Igihugu y’abagore, urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, komite nyobozi hamwe n’inama njyanama y’akagari babakurikirana umunsi ku wundi.

    Umukozi w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imiyoborere myiza, Jean Sauveur Kalisa, avuga ko ahantu aba bana bakundaga guhurira bahashyize abaharinda.

    Ati “Ikibazo cy’abana bo ku mihanda ni ikibazo dukurikirana umunsi ku wundi. Kimwe cyo ni uko byibuze ku maseta bakundaga guhuriraho, twashoboye gushyiraho abantu bayarinda, cyane cyane Nyabugogo ahantu mu migano. Hari ahantu rwose bari baragize indiri ugasanga ni ho batekera, ni ho barara, ugasanga mbese bahagize aho gutura, ariko uyu munsi ni amateka uhageze si ko bimeze”.

    Kalisa avuga ko n’ubwo nta byera ngo de ariko hari gahunda y’uko abana bose bagomba kurererwa mu miryango ku buryo n’abandi basanze mu muhanda bihutira kuhabakura bakajyanwa mu muryango.

    Abo Kigali Today yasanze mu muhanda bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo muri iyi minsi ya Guma mu Rugo.

    Umwe mu baganiriye na Kigali Today, avuga ko amaze hafi umwaka mu muhanda kubera ko yaje ahunga mukase wamufataga nabi, ariko ngo akomerewe n’ubuzima kuko akenshi ibimutunga yabihabwaga n’abacuruza muri resitora.

    Ati “Nirirwa hano mu muhanda nahura n’umuntu mwiza nkamusaba akampa nk’akajana ngahita ngenda muri resitora zo hirya iriya nkayaha abakozi baho bakampa ibyo basigaje ariko ntibakora ntaho mfite mbikura”.

    Mugenzi we Ati “Kera se ko hano hose habaga hari abantu benshi ukabona uwo utwaza akaguhemba cyangwa akaguha utwaka (ibiryo) mugeze iwabo, ubu se wamukura hehe?”

    N’ubwo bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho, ntibakozwa kwegera inzego z’ubuyobozi ngo zibafashe kuko batinya kujyanwa mu bigo ngororamuco kuko bavuga ko ari ho hari ubuzima bubi kurusha ubwo babayemo mu muhanda.

    Zimwe mu mpamvu iyo uganiriye n’aba bana bakubwira ko zibatera kuza mu muhanda inyinshi ziganjemo amakimbirane abera mu miryango yabo hagati y’ababyeyi bombi ariko hakaba n’abandi bananirana bakaza mu muhanda, bamwe ndetse bakazanwa mu muhanda no gushaka amafaranga yo kujyana mu biyobyabwenge.

  • Kimenyi na Muyango ubu ni ababyeyi…Bibarutse imfura yabo #rwanda #RwOT

    Miss Muyango watsindiye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, ubwe ni we witangarije iyi nkuru ku status ye ya Whatsapp, aho yashyizeho amagambo y’ishimwe nyuma yo kwibaruka imfura ye.

    Ubwo butumwa yashyize kuri status ya WhatsApp, bugira buti 'Ndi umubyeyi wishimye, ntewe ishema nanjye ubwanjye. Ntagushidikanya ko nzaba umubyeyi mwiza cyane.'

    Yavuze ko aya mezi icyenda amaze atwite, yamubereye urugendo rukomeye ariko akaba arusoje neza.

    Ntihamenyekanye igitsina cy’uyu mwana Miss Muyango yabyaranye na Kimyenyi Yves gusa hari amakuru avuga ko yari atwite umuhungu.

    Yibarutse nyuma y’iminsi micye yerekanye ifoto ye ya mbere akuriwe yanagarutsweho na benshi barimo n’abatarabyitwayemo neza bamugaye kuba yaremeye guterwa inda atarakora ubukwe n’umukunzi we Kimenyi Yves wamutereye ivi akamwambika impeta amusaba kumubera umugore.

    Ubwo ariya magambo yazamukaga, Kimenyi Yves yahumurije umukunzi we wari ukuriwe amubwira ko abo bihaye kumuvuga akwiye kubima amatwi bagakomeza bakavuga ngo icya mbere ni uko bombi bakundana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kimenyi-na-Muyango-ubu-ni-ababyeyi-Bibarutse-imfura-yabo

  • Ibyo M. Irene akoreye wa musore ukundana na Miss Naomie biramurenze| Dore uko yakiriye impano ivuye kwa Naomie – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kadaffi Pro wamamaye nk'umukamezi wakamejeje yatunguwe na M. Irene amusanga mu rugo maze amuzanira impano yari yamuteguriye zirimo n'umutsima (birthday cake).

    Nkuko amashusho dukesha The Choice Live, Irene yasanze Kadaffi Pro mu rugo aho we na bagenzi be babana muri Rocky Entertainment bari barimo gukina agapira maze amuha birthday cake afashijwe na Papa Cyangwe kumuririmbira ndetse n'umuvinyo yari yamuteguriye. Nyuma y'akanya gato ahageze, Kadaffi Pro yahise yakira birthday cake ivuye ku mukunzi we, Miss Naomie, utabashije kwifatanya nawe kubera gahunda ya guma mu rugo.

    Kadaffi Pro mu byishimo byinshi yavuze ko ashima kuba ari mu muryango mwiza wa Rocky Entertainment anavuga ko icyo ashima amaze kugeraho ari imodoka nshya yaguze ndetse no kuba agiye kurangiza amashuri aho azambara ku ya 27 Kanama 2021.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-m-irene-akoreye-wa-musore-ukundana-na-miss-naomie-biramurenze-dore-uko-yakiriye-impano-ivuye-kwa-naomie/

  • Manchester united yamaze kwegukana myugariro ukomeye kw'isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kumvikana na Real Madrid kuri myugariro Raphael Varane aho byamaze kwemezwa ko azakinira iyi kipe y'ubukombe mu Bwongereza mu mwaka w'imikino utaha.

    Uyu myugariro w'imyaka 28 wari umaze imyaka 10 muri Real Madrid, wayikiniye, Iminota: 29,849

    imikino yose yakinnye: 360
    ibitego: 17
    Imipira yatanze ivamo ibitego: 7
    kutinjizwa igitego: 131
    Amakarita y'umuhondo: 24
    Imituku: 2

    Ibikombe 18 yatwaye
    Muri Real Madrid

    4x Champions League
    4x FIFA Club World Cup
    3x La Liga
    3x Supercopa
    3x UEFA Super Cup
    1x Copa del Rey

    Rafael varane yahisemo kwerekeza muri Manchester United kugira ngo akine muri shampiyona y'Ubwongereza 'Premier League'.

    Varane yari asigaje umwaka umwe w'amasezerano muri Real Madrid ariko ngo yari yaranze kongererwa amasezerano mashya.

    Hari hamaze iminsi inkuru zivuga ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na United ariko uyu munsi nibwo iyi kipe yabyemeje ku mbuga nkoranyambaga zabo.

    Yagize ati 'Manchester United yishimiye gutangaza ko yamaze kumvikana na Real Madrid ku kugura myugariro mpuzamahanga w'Umufaransa watwaye igikombe cy'isi, Raphael Varane….'

    Real Madrid nayo yemeye ko yamaze kugurisha uyu myugariro wayo utarashimishije abafana umwaka ushize muri Champions League kubera amakosa yakoze gusa mu myaka 10 yayikiniye yakoze ibyiza byinshi we na mugenzi we Sergio Ramos bagendeye rimwe.

    Real Madrid yashimiye bikomeye Varane.Iti 'Ikipe yacu igushimiye ubunyamwuga bwawe n'imyitwarire yawe y'intangarugero mu myaka 10 wambaye umupira wacu,unatwara ibikombe 18.'

    Varane arasinya amasezerano y'imyaka 4 muri United ishobora kongerwaho umwe ndetse bivugwa ko yaguzwe miliyoni 34.5 z'amapawundi ziziyongeraho izindi bitewe nuko yitwaye zikagera kuri 42.7

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yamaze-kwegukana-myugariro-ukomeye-kwisi/

  • Nyagatare : Abanyeshuri ba UR bahawe ibiryo nyuma yo kuvunyisha ku Mbuga Nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu imaze iminsi muri gahunda yo guha ibiribwa ababikeneye bagizweho ingaruka n’ingamba zashyizweho zo kwirinda COVID-19 zirimo Guma Mu rugo.

    Imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu miyoboro ikomeje kwifashishwa na benshi muri ibi bihe bagaragaza ibitekerezo n’ibyifuzo, ni zo zifashishijwe na bamwe mu kugaragaza ko hari abanyeshuri ba Kaminuza na bo bakwiye guhabwa inkunga y’ibiribwa biri kugenerwa abandi muri ibi bihe.

    Umwe muri bo wanditse kuri Twitter, yagize “Ese nta kuntu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyira muri gahunda n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda na bo bakagenerwa ibiribwa bakica isari ?'

    Igitekerezo cy’uyu wari wavuze ko 'bmwe muri bo barataka inzara.' Yari yagisangije bamwe mu bayobora inzego zirebwa na cyo barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine.

    Dr Uwamariya Valentine, yasubije buriya butumwa avuga ko buri muturarwanda wese wagizweho ingaruka n’ibihe byashyizweho akwiye kugerwaho n’ubufasha buhabwa abandi.

    Yagize ati 'Umunyarwanda wese uri mu turere turi muri Guma mu Rugo, afite uburenganzira bwo guhabwa ubufasha bw’ibiribwa. Abanyeshuri bafite ibibazo babinyuze ku buyobozi bwa za Kaminuza bigamo bafashwe.'

    Iki cyifuzo cyatangiye kubahirizwa ubu bamwe mu banyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyagatare bakaba bagejejweho iriya nkunga.

    Gusa hari abandi banyeshuri bo mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda bakomeje kuvuga ko bafite iki kibazo ariko na none ubuyobozi bw’amashami ya UR bukaba batangaza ko bwiteguye gufasha buri munyeshuri ufite ikibazo cy’ibiribwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyagatare-Abanyeshuri-ba-UR-bahawe-ibiryo-nyuma-yo-kuvunyisha-ku-Mbuga-Nkoranyambaga

  • Ibyihariye ku mategeko mashya y’ikoreshwa rya gari ya moshi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibiri n’igice irihiritse u Rwanda na Tanzania bisinye amasezerano yo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali mu Rwanda w’ibilometero 532.

    Umwotsi wera wacumbye! Ku wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko asobanura umushiga w’itegeko rigenga gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi.

    Muri uwo mushinga harimo igice kivuga ku mategeko azagenga gutwara abantu n’ibintu muri gari ya moshi, rikaba ari irya mbere ryo muri ubwo bwoko ribayeho kuva u Rwanda rwitwa rwo.

    Ni amategeko akakaye uhereye ku guhabwa icyangombwa cyo gutwara gari ya moshi aho uyitwara agomba kuzirana n’icyitwa igisindisha, kugeza ku bagenzi bayirimo bashobora kuyifungirwamo igihe bateje imvururu.

    Minisitiri Gatete yavuze ko batekereje kuri uyu mushinga w’itegeko nyuma yo kubona ibikorwa byo kubaka no gukoresha inzira za gari ya moshi bishyizwemo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda.

    Ingero z’umuhanda zirihariye, kuwusagarira ni ikizira!

    Mu gihe Abanyarwanda bari bamenyereye imihanda isanzwe ifite ubugari butarenga metero icumi, Gari ya moshi yo ni ibindi bindi. Umushinga w’Itegeko mushya uvuga ko ubugari bw’inzira za gari ya moshi n’imbibi zayo buzaba ari metero 60.

    Icyakora, ubugari bw’inzira za gari ya moshi n’imbibi zayo mu Mujyi wa Kigali no mu tundi duce dufatwa nk’imijyi buzajya bugenwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’aho hantu.

    Uwo mushinga w’itegeko uvuga ko nta muntu wemerewe gukoresha, kubangamira cyangwa gushyira inyubako mu mbibi z’inzira ya gariyamoshi keretse abiherewe uruhushya na Minisitiri.

    Polisi ni yo ishinzwe umutekano mu nzira za Gari ya moshi

    Nk’uko bisanzwe mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo imbere mu gihugu, Polisi ni yo yahawe inshingano zo gucunga umutekano wo mu nzira za gari ya moshi.

    Itegeko risaba ko mu nzira ya gari ya moshi zo munsi y’ubutaka, sitasiyo n’ahandi gari ya moshi zihagarara, hagomba kuba hari ibikoresho byo kurinda no kuzimya inkongi, uburyo bwo kwinjiza umwuka wo guhumeka,ibikoresho by’ubutabazi n’uburyo bw’ubutabazi.

    Inzoga k’utwara gari ya moshi ni ikizira

    Umushinga w’itegeko werekana ko Gari ya moshi ifite abakozi batandukanye ariko abagaragazwa nk’abafite inshingano zikomeye ni abakapiteni, abayobozi n’ abayobozi bungirije bayo.

    Hejuru y’ibyangombwa bibemerera gukora ako kazi, aba bayobozi ntibagomba gukora akazi bafite igipimo cya alcool kiri hejuru ya garama zero n’ibice zero (0.0 g) muri litiro imwe y’amaraso. Ni ukuvuga ko nta gisindisha n’igisa nka cyo bagomba kuba banyoye.

    Ni ibintu bizajya bigenzurwa cyane kugira ngo bemererwe gutangira urugendo.

    Ntawe uzemererwa gutwara gari ya moshi afite alcool mu mubiri

    Mu gihe hari ubirenzeho agasoma agacupa, itegeko rigaragaza ko azaba akoze icyaha. Uzabihamwa n’urukiko, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

    Mu gihe kapiteni cyangwa uwo muyobozi ateje cyangwa akoze impanuka yo mu muhanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

    Gari ya moshi izaba ifite kasho y’agateganyo

    Itegeko rishya riha ububasha kapiteni, ko mu rugendo rwa gari ya moshi, afite uburenganzira bwo gufunga by’agateganyo umuntu ukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, uteza umutekano muke muri gari ya moshi no kumugeza ku biro bya polisi cyangwa ku nzego z’ibanze igihe gari ya moshi ihagaze kuri gare iri hafi.

    Kuba ashobora kumufunga by’agategenyo, byumvikana ko hazaba harimo ahantu hihariye hateganyirijwe gufungirwa by’agateganyo.

    Itegeko rivuga ko mu gihe ari ngombwa ku mpamvu zo kubungabunga umutekano wa gari ya moshi, kapiteni afite uburenganzira bwo gutanga amabwiriza ku bagenzi kandi agomba kumenyesha abandi bakozi cyangwa ubuyobozi bwa gare imwegereye ikintu gitunguranye kibangamiye umutekano.

    Kapiteni wa gari ya moshi ashobora kwanga kuyitwara mu gihe atizeye umutekano wayo.

    Uburambe burenze imyaka ibiri ku muyobozi wa gari ya moshi

    Kugira ngo umuntu yemererwe gutwara gari ya moshi, Itegeko rivuga ko agomba kuba afite imyaka itari munsi 18 y’amavuko ariko atarengeje imyaka 65 y’amavuko. Agomba kuba afite icyemezo cy’ubuzima bwiza n’icy’ubunyamwuga mu gutwara gari ya moshi gitangwa n’ibigo bibyigisha.

    Ushaka gutwara gari ya moshi kandi agomba kuba afite uburambe butari munsi y’amezi 24 nk’umuyobozi wungirije wa gari ya moshi. Agomba kandi kuba yaratsinze ikizamini cyo gutwara ubwoko bwa gari ya moshi nk’uko bigaragara ku ruhushya rwo gutwara gari ya moshi.

    Mu gihe umuntu afashwe atwaye gari ya moshi nta ruhushya, akabihamywa n’urukiko, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

    Umuntu cyangwa ikigo gitwara abantu muri gari ya moshi bagomba kugira ubwishingizi ku buryozwe bw’abantu cyangwa ibintu byakwangizwa no gukoresha gari ya moshi.

    Mu gihe yateje cyangwa yakoze impanuka, azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 250 ariko atarenze ibihumbi 500.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda wa gari ya moshi uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

    Minisitiri Gatete yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ko inyigo y’uwo muhanda yarangiye hasigaye gutegura uburyo uzashyirwa mu bikorwa cyane mu bijyanye n’amafaranga azakoreshwa.

    Inkuru bijyanye: Imambo zatangiye gushingwa: Icyerekezo gishya ku mushinga wa gari ya moshi mu Rwanda (Video)

    Miinisitiri Gatete yavuze ko inyigo y’umuhanda wa Gari ya moshi Isaka -Kigali yarangiye

  • Rubavu: Abarwariye Covid-19 mu ngo bahawe amata n’imbuto byo kubondora – #rwanda #RwOT

    Minisitiri y’Ubuzima itanga inama z’uko abarwariye Covid-19 mu rugo bakwiye kurya indyo yuzuye kugira ngo bibafashe gukira vuba, gusa bamwe muri abo barwayi bakunze kugaragaza ko kuyibona bitaborohera kuko baba bari mu rugo ntibabone uko bashobora guhaha ibirimo imbuto n’amata na cyane ko abenshi baba badasanzwe babirya mu buryo buhoraho.

    Ni muri urwo rwego abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu bagize igitekerezo cyo gukusanya inkunga yaguzwemo ibirimo amata n’imbuto, bishyikirizwa abarwayi ba Covid-19 kugira ngo bibafashe gutora mitende vuba.

    Sheikh Kibata Djuma, Umuyobozi w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gisenyi, yavuze ko batekereje kuri iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abarwayi ba Covid-19 koroherwa vuba, ibihe bya Guma mu Rugo byarangira bakazasubira mu mirimo yabo nta nkomyi.

    Ati “Aba barwayi barababaye kandi nta buryo bwo gusohoka ngo bajye guhaha bafite. Mu muco wo gushyira hamwe usanzwe uturanga muri FPR, twumvise ko hari icyo twakora mu bushobozi bwacu mu rwego rwo gufasha abarwayi bose bo muri uyu Murenge koroherwa bagakira vuba.”

    Bankundiye Yvonne ni umwe mu bagejejweho iyi nkunga, aho amaze iminsi 10 arwariye Covid-19 mu rugo. Yavuze ko iyi nkunga batewe izabafasha gukira vuba, ati “Baratwunganiye baduhaye amata harimo n’imbuto kandi ni zo badutegetse kurya, biradushimishije kuko byari bihenze, aho buri minsi ibiri nakoreshaga ibihumbi 3 Frw, ubushobozi bukambana bucye. Ubu bufasha buzatuma dukira vuba.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko cyeretse abarwayi ko batari bonyine kandi kikabafasha mu buryo bw’amikoro kuko imbuto n’amata basabwaga byabahendaga, dore ko bamwe badafite ubushobozi buhambaye.

    Ati “Abarwayi bishimye cyane kuko bizabafasha gukira vuba. Iki gikorwa cyaberetse ko atari bonyine mu burwayi bwabo kandi turasaba n’abandi baturage babishoboye gutera abaturanyi babo inkunga muri ibi bihe, bibanda ku barwayi ba Covid-19 bari hafi yabo, kugira ngo iki cyorezo tugitsindire hamwe.”

    Kibata yavuze ko bazakomeza gutera inkunga abaturage bafite ingorane muri ibi bihe bya Covid-19, ati “Tuzaharanira ko abaturage batazasonza duhari.”

    Mu Rwanda hari abarwayi ibihumbi 15 barwariye Covid-19 mu ngo zabo, Umurenge wa Gisenyi ukaba ufite abarwayi 69 bose bahawe imfashanyo.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batanze amata n’imbuto ku barwayi ba Covid-19 mu Murenge wa Gisenyi

  • Nyamasheke: Ushinzwe umutekano ku kiyaga cya Kivu yafatanywe imyenda ya magendu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe ashinzwe gucunga umutekano ku kiyaga cya Kivu mu gice cy’Umurenge wa Kagano, yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nyaganga 2021, afatirwa mu Murenge wa Bushekeri.

    Bamwe mu baturage babonye ibi biba, yavuze ko uyu mugabo yari afite ibizingo bine by’ibitenge ari kumwe n’abandi bamutwaje.

    Ubwo babonaga abasirikare bashinzwe gucunga umutekano, abo bandi birutse we arafatwa, ashaka kubatema akoresheje umupanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Yvan Munezero yabwiye IGIHE ko bibabaje kuba ushinzwe kurinda umutekano ari we wafatiwe muri iki cyaha.

    Ati “Natwe byadutunguye kubona abakaduhaye amakuru aribo babikor, bbivuze ngo dukwiye gushakira amakuru kuri bose.”

    Uyu mugabo wafashwe yajyanwe ku kigo cy’Akarere ka Nyamasheke cyakira inzerezi (Transit center) giherereye mu Murenge wa Kagano mu gihe hagikomeje iperereza.

    Akagari ka Ngoma ni kamwe mugacishwamo magendu y’imyenda n’ibiyobyabwenge bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iciye mu kiyaga cya Kivu.

    Muri Gashyantare uyu mwaka Polisi ikorera muri aka Karere yatwitse ibiyobyabwenge birimo urumogi ibiro 200 n’ibiro 180 by’amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogo, byose byafashwe mu gihe cy’umwaka umwe wa 2020 bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Magendu zafatiwe mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kabiri

  • Abasoreje ibizamini mu bice biri muri Guma mu Rugo bishimiye uburyo boroherejwe – #rwanda #RwOT

    Ibi aba banyeshuri babibwiye IGIHE kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, ubwo bamwe basozaga ibizamini bya Leta bari bamaze icyumweru bakora.

    Ishimwe Dorine wigaga muri GS APACOPE usoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yagize ati “ Ibizami twabisoje. Byari bikomeye ariko si cyane twagiye tubisubiza neza tugendeye kubyo twigishijwe ku buryo nkeka ko nzatsinda.”

    Ishimwe yashimiye uburyo Leta yitaye ku banyeshuri bakoraga ibizamini mu mujyi wa Kigali, bagashyirirwaho imodoka zihariye zibatwara mu gihe umujyi wari muri Guma mu Rugo.

    Ati “Byadufashije kugera ku ishuri ku gihe no kugera mu rugo hatabaye akavuyo kenshi. Byanadufashije gusubiramo neza amasomo y’ibizamini twakoraga.”

    Isimbi Shalom usoje ibizamini by’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yasabye bagenzi be kuzakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo umubare w’abandura ugabanuke, bazasubukure amasomo mu minsi iri imbere nta nkomyi.

    Na we yashimiye Leta yabitayeho muri iki gihe, ikaborohereza kugira ngo ibizamini bigende neza.

    Ati “Ibizamini ntabwo byari bikomeye kuko twabonye umwanya wo kwiga neza pe, ahubwo ndashimira Leta yadufashije mu buryo bushoboka bwose kuko yaduhaga imodoka zidutwara n’imiti yica udukoko kugira ngo tutandura Covid-19.”

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bahati Bernard yavuze ko imodoka zashyizweho ngo zitware abanyeshuri bakora ibizamini, zabafashije cyane.

    Ati “Imodoka zarabafashje cyane kuko zatumye nta munyeshuri ugira ikibazo cyatuma abura uko akora ibizamini cyangwa ngo bitume asaba ababyeyi be amafaranga y’ishuri. Mu mujyi wa Kigali hari harimo nk’imodoka 20 zabatwaraga.”

    Yaboneyeho kubasaba gukomeza kwirinda Covid-19 bafatanyije n’ababyeyi babo.

    Ku wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021, ni bwo abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

    Abanyeshuri bagiye bandika ku myenda yabo bishimira ko barangije ibizamini

    Mu gihe cyo gutaha no kujya ku mashuri, abanyeshuri bashyiriweho imodoka zibatwara

    Umujyi wa Kigali washyizeho imodoka zisaga 20 zitwara abanyeshuri zibageza cyangwa zibavana ku mashuri aho bakorera ibizamini

    Ishimwe Dorine wigaga muri GS APACOPE yavuze ko ubufasha Leta yabahaye bwatumye bakora ibizamini batuje

    Isimbi Shalom yavuze ko bagiye gukomeza gufatanya n’abandi kwirinda Covid-19 kugira ngo ubutaha bazasubire ku ishuri nta kibazo

    Nubwo bame mu banyeshuri basoje ibizamini bari bamaze icyumweru bakora, hari ibyiciro bigikomeje gukora ibizamini

    Aba banyeshuri bari bategereje imodoka muri gare ya Downtown ubwo bari basoje ibizamini

    Abanyeshuri bamwe bavuga ko ibizamini basoje byari bikomeye ariko bizeye ko bazabitsinda

    Buri munyeshuri cyangwe abakurikiranaga ikorwa ry’ibizamini, mbere yo kwinjira mu modoka yahabwaga umuti wica udukoko

    Amafoto: Igirubuntu Darcy