Blog

  • Nyanza: Abanyeshuri biga amategeko bafashwe bari kwica amategeko. #rwanda #RwOT

    Polisi yo mu Karere ka Nyanza ku munsi wejo yafashe abanyeshuri icyenda biga mu ishuri ry'amategeko rya ILPD barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ni mu gihe aba basore n'inkumi bari mu kirori cya mugenzi wabo wizihizaga isabukuru y'amavuko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Theobald Kanamugire yavuze ko bafashwe ku bufatanye n'abaturage. Ati 'Abaturanyi babo bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu barimo kubasakuriza cyane kubera imiziki n'urusaku rwabo barimo kubyina.

    Abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu harimo abantu 9 bakoresheje ibirori by'umwe muri bagenzi babo wari wagize isabukuru y'amavuko, bari barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.'

    Sp Theobald Kanamugire Yavuze kandi ko ubwo abapolisi bageragayo basanze bose biteretse inzoga nyinshi, nta wambaye agapfukamunwa, badahanye intera ndetse bari barenze ku masaha yo kuba buri muntu yageze iwe aho acumbitse kuko bari baturutse ahantu hatandukanye muri Busasamana.

    Ikinyamakuru Muhabura dukesha iyi nkuru cyavuze ko aba bombi uko ari 9, bahise bafatwa baganirizwa ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse bacibwa n'amande 'Tumaze kubafata twabaganirije tubasobanurira gahunda u Rwanda rurimo kugenderaho muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 aho buri muntu agomba kubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo. Twasanze bari babizi neza, basabye imbabazi bavuga ko batazongera.' SP Theobald Kanamugire.

    Abafashwe bahise bishyura nikiguzi cyo kwipimisha basanga ari bazima nta wanduye Covid-19, bahita barekurwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/29/nyanza-abanyeshuri-biga-amategeko-bafashwe-bari-kwica-amategeko/

  • Nyanza : Hafashwe 77 barimo abari mu birori byo guhemba uwabyaye n’abari bagiye gusura urwaye COVID #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, butangaza ko aba bantu 77 bafatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Muri bariya bantu 77 barimo 37 bashwe bateguye ibirori birimo kwizihiza isabukuru y’amavuko ndetse no guhemba umubyeyi wabyaye.

    Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza, biganjemo urubyiruko, bakaba barimo kandi abatari bamabye udupfukamunwa n’abarengeje amasaha yo kuba bageze mu rugo.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza kandi buvuga ko harimo n’abantu babiri (2) bafashwe bagiye gusura umuntu urwaye COVID-19 kandi ari mu kato ndetse akaba ari no mu Murenge uri muri Guma mu Rugo.

    Mu butumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, bwanyujijwe kuri Twitter, busoza bugira buti 'Ikibabaje ni uko abenshi muri aba ari urubyiruko.'

    Muri kariya Karere ka Nyanza kandi Polisi yanafashe abasore n’inkumi icyenda (9) biga mu ishuri rikuru ryigisha amategeko rya ILPD, bari mu birori by’isabukuru ya mugenzi wabo.

    Akarere ka Nyanza ni kamwe mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo twibasiwe n’icyorezo cya COVID-19 dore ko gafite Imirenge ine (4) iherutse gushyirwa muri gahunda ya Guma Mu Rugo ari yo Busoro, Mukingo, Kibirizi na Kigoma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Hafashwe-77-barimo-abari-mu-birori-byo-guhemba-uwabyaye-n-abari-bagiye-gusura-urwaye-COVID

  • AMAFOTO : IGP Dan Munyuza yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 27 Nyakanga yari yasuye igice cy’Amajyepfo ashyira Iburengerazuba bw’Igihugu ahari ikicaro cya Polisi mu Ntara ya Blantyre .

    Uru ruzinduko IGP Munyuza yakoze uyu munsi rukubiye muri bimwe mu byo azakorera mu ruzinduko arimo rw’icyumweru muri iki gihugu, ni uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi.

    Muri Werurwe 2019 izi nzego zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye, amasezerano yasinyiwe mu murwa mukuru w’iki gihugu, Lilongwe.

    Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu bintu bitandukanye twavuga nko guhanahana amahugurwa, ibikorwa, gushaka no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, guhanahana amakuru ajyanye n’abanyabyaha bahungira mu bihugu byombi ndetse no guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano muri rusange.

    Mu biganiro umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagiranye na mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja, yavuze ko Polisi z’ibihugu byombi hari intambwe zimaze gutera harimo kuba bahura bakagirana ibiganiro, guhanahana amakuru, kugira ibyo urwego rumwe rwigira ku rundi no gusangira ubunararibonye kugira ngo bahurize hamwe mu kurebera hamwe ibibazo by’umutekano bishobora kubangamira imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.

    IGP Munyuza yagize ati 'Urebeye hamwe ibibazo by’umutekano byugarije isi n’akarere duherereyemo, duha agaciro ingufu Igihugu cya Malawi gishyira mu gukorana n’ibindi bihugu mu gushaka umuti urambye w’imbogagamizi ku mutekano mu karere n’ahandi. U Rwanda rwifatanyije na Malawi ndetse n’ibindi bihugu bya Africa mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uturuka ku mitwe itemewe iri ku mugabane wa Africa by’umwihariko imitwe y’intagondwa.'

    Mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja yavuze ko ari ingenzi cyane by’umwihariko mu bijyanye no kurwanya imitwe ya ki Islam irimo guhungabanya igihugu cya Mozambique.

    Yagize ati 'Leta ya Malawi muri rusange by’umwihariko Polisi ya Malawi tuzakora ibishoboka byose n’imbaraga zose kugira ngo dushyigikire itsindwa ry’iriya mitwe. Byongeye kandi inzego z’umutekano za hano zirakorana bya hafi kugira ngo Igihugu cyacu kitazakoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose mu guhungabanya umutekano wo mu Karere.'

    Inkuru duekesha RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-IGP-Dan-Munyuza-yasuye-ishuri-rikuru-rya-Polisi-ya-Malawi

  • Nyanza : Polisi yafashe urubyiruko rw’abanyamahanga bakoreye ibirori mu rugo banasakuriza abaturanyi #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwafashwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga ahagana saa moya mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abaturanyi babo barimo gucuranga cyane bakabasakuriza .

    Yagize ati 'Abaturanyi babo bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu barimo kubasakuriza cyane kubera imiziki n’urusaku rwabo barimo kubyina. Abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu harimo abantu 9 bakoresheje ibirori by’umwe muri bagenzi babo wari wagize isabukuru y’amavuko, bari barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.'

    SP Kanamugire yavuze ko ubwo abapolisi bageragayo basanze biteretse inzoga nyinshi banywa, nta wambaye agapfukamunwa, nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi ndetse bari barenze ku masaha yo kuba buri muntu yageze iwe aho acumbitse kuko bari baturutse ahantu hatandukanye muri Busasamana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko bariya bantu bamaze gufatwa baganirijwe basobanurirwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse nabo bavuga ko bari basanzwe babizi ko ahubwo babikoze nkana.

    Yagize ati 'Tumaze kubafata twabaganirije tubasobanurira gahunda u Rwanda rurimo kugenderaho muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 aho buri muntu agomba kubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo. Twasanze bari babizi neza, basabye imbabazi bavuga ko batazongera.'

    Bariya bose uko ari 9 baciwe amande ndetse baniyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha icyorezo cya COVID-19 nyuma yo gusanga ari bazima barekuwe barataha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Polisi-yafashe-urubyiruko-rw-abanyamahanga-bakoreye-ibirori-mu-rugo-banasakuriza-abaturanyi

  • Menya impamvu 7 ugomba kurwanya Satani wivuye inyuma- Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

    “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” Yakobo 4:7 Iri ni isezerano, ntabwo ari ibyo duhimba. Imana yatwemereye ko mu gihe tuzaba tugkiranukiye, tuyumvira, niturwanya Satani azahunga! Ibi kandi bigomba kuba umurimo wa buri munsi, si ibintu ukora rimwe gusa kuko Satani nawe atajya arambirwa.

    Mu minsi 10 yo gusenga “Tuyoboza Imana inzira” ku munsi wa 9, duhagaze mu kwizera kw’ijambo ry’Imana turirukana Satani!

    Ibintu 7 umubi Satani akora, ari nazo mpamvu ukwiye gushingiraho umurwanya buri kanya kuko nawe atagucira akarurutega! Ntugasoze isengesho ryawe utirukanye Satani n’abadayimoni, kuko nutabikora bo nihahandi bahora bakundwanya.

    Satani aroshya

    “Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.”1 Ingoma 21:1

    Murumva ko Satani ashobora guhagurukira abantu benshi, birashoboka! Yahagurukiye Abisiraheli ngo yoshya Dawidi. Yari umwami ajya kubara abantu kandi icyo gihe barabizize kuko Uwiteka yari yaramwihananvirije. Imana yabihoye Dawidi kuko yari amaze kwirata amaboko ye, aho gushima Imana aho yari imaze kugeza abantu bayo.

    “Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.”Yohana 13:2

    Rero ni ukuvuga ko Satani aroshya, nitujya kumwirukana ujye ubizirikana koshya ari kimwe mu byo akora bizajya bigutera imbaraga zo kumwirukana.

    Satani ashobora gusaba umuntu

    Mujya mubyumva bavuga ngo”Satani yamusabye”. “Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo. Maze Satani asubiza Uwiteka ati”Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.” Uwiteka asubiza Satani ati”Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka.”Yobu 1:9-11

    Urumva ko Satani ashobora Kuba yatambuka nk’ahantu Imana iri, ni ko nbisobanura. Aha rero Yobu we Imana yaramwirase! Yabonye Satani aje Imana iramubaza iti wabonye umugaragu wanjye Yobu. Satani rero niko ku musaba ati ‘Ni uko afite biriya…’ Ati mupe” Satani rero ajya asaba umuntu.

    Satani ashobora kurega Umuntu

    “Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.” Zekariya 3:1

    Ahangaha murabizi Yosuwa yari umukozi w’Imana cyane, ariko ngo hari igihe yagaragaye ngo ikanzu ye iriho ibizinga. Hanyuma Satani ajya kumurega! Ati”Warebye ibintu akora, warebye ukuntu yambaye!”

    Satani agaragara ari kumurega, ariko Imana ntabwo yigeze yakira ikirego cya Satani, ntabwo byigeze byemerwa. Ahubwo Imana yategetse ko bambika Yosuwa indi myenda. Imana ishimwe! Ibyo Satani yakurega byose, menya ko dufite Yesu uduhagararira, Yesu ni we ushobora kudutsindishiriza nubwo ikanzu yaba iriho ibizinga. Iyo uhagaze imbere y’Imana ishobora kukubabarira, ibishimirwe!

    Satani agerageza guhangana n’imbaraga z’Imana

    “Yesu aramubwira ati”Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ “Matayo 4:10

    Satani nyine afite ukuntu adatinya cyane, nta bwoba bwinshi agira! Akumva yahangana n’imbaraga z’Imana pe! Ariko iyo dusenga tumanura umuriro, dutwika, tumwirukana, hari abadayimoni bashobora kugenda ariko hari n’abandi badashobora kugenda.

    Aho tubona ko Satani adatinya imbaraga z’Imana, ni aho yabwiye Yesu ngo namupfukamire, nta bwoba afite! Ntacyo atinya, none uwegereye Yesu amaze gusenga iminsi 40, ubwo azatinya wowe usenga rimwe na rimwe?

    Yesu we, yaramwirukanye akoresheje ibyanditswe byera, ati’ Jyenda! Ibyo uvuga siko handitse’. Aha Yesu atwereka ko igihe twishingikirije ijambo ry’Imana muri Bibiliya, dushobora kwirukana Satani. Iyo umwirukanye n’intege nke, arakomeza agahangana kuko tubona ko na Yesu yakomeje kumugerageza, ibi rero biradusaba kumwirukana tudacitse intege mpaka aduhunze.

    Satani ashobora kwiyoberanyiriza mu muntu

    “Arahindukira abwira Petero ati”Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.” Matayo 16:23

    Aha Yesu yari ari kubwira intumwa yuko azapfa rwose, ariko haboneka Petero aramuhakanira ati ‘Reka reka, ibyo ntabwo byashobora kukubaho’ Ni nk’aho yavugaga ko Yesu ibyo gucungura umuntu akwiye kubivamo!

    Yesu abirebye abona si we urimo kubivuga, Bibiliya iravuga ngo “Arahindukira abwira Petero” nubwo yabwiraga umuntu ariko amagambo yavuze yayerekezaga kuri Satani. Aho Yesu yabonaga Satani hose yaramwirukanaga, ntabwo bakorana! Iyo Satani ajyiye imbere, Yesu ahita amusubiza inyuma. Kandi natwe bitubaho mubyibuke, iyo dushaka gukora ibyiza Satani ashaka kudusubiza inyuma muri bya bindi twaretse.

    Ariko tugomba kumwirukana, ukamubwira ngo “Mva inyuma”, ashobora gukorera mu muntu mugenzi wawe, akaba yakubwira ijambo rikakugeza kure. Uba ugomba gutandukanya umuntu na Satani, kumenya ijambo Satani avuze n’iryo umuntu avuze, ukwiye kubitandukanya, iyi na yo ni impano ukwiye gusaba Imana. Ukirukana Satani ukoreye muri uwo muntu, nk’uko Yesu yabikoze kandi ntagire icyo atwara Petero, nawe ukwiye kureka uwo muntu amahoro ukarwanya Satani

    Satani ashobora guteza indwara

    “Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?” Luka 13:16

    Yesu yakijije umuntu, hanyuma Abafarisayo n’abanditsi bararakara ngo ni kumunsi w’isabato! Ariko icyo twareba hano, ni uyu yakijie ngo wari umaze imyaka 18 aboshywe na Satani. Bisobanura ngo hari igihe umuntu aba afite uburwayi buturuka kuri Satani, aboshywe rwose! Aha rero haba hakeneye Kristo Yesu, kuko ari we wenyine ushobora kumukiza ubu burwayi.

    Satani ateza abantu gukora ibyaha

    “Petero aramubaza ati’Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?” Ibyakozwe n’Intumwa 5:3

    Aya ni amakuru ya Ananiya na Safira. Igihe Yesu yari amaze kugenda, ngo bagurishaga ibyabo byose amafaranga bakayahuriza hamwe. Intumwa zikayabagabanya, Ananiya na Safira rero ngo nyuma yo kugurisha ibyabo bazanye igice. Ariko ngo Satani ni we watumye babeshya. Bose rero nk’uko Bibiliya ivuga, barahapfiriye. Kirazira kubeshya Umwuka Wera! Kandi ujye umenya ko amoshya yose ava kuri Satani, niwumva ugambiriye gukora icyaha, uzamenye ko Satani yarangije kwinjira mu mutima wawe, hanyuma umenye uko umwirukana. Twahawe ubutware bwo kumwirukana, Imana ishimwe!

    Ibidufasha kwirukana Satani, ni ijambo ry’ubutumwa bwiza

    “Nirya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.” Ibyakozwe n’Intumwa 10:38

    Ijambo rya Kristo ryabashije kubohora, ni ukuvuga ko niba umuntu ari mu buretwa bwa Satani, ijambo rya Kristo niryo ribasha kumubohora, Imana ishimwe!

    “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” Yakobo 4:7 Iri ni isezerano, ntabwo ari ibyo duhimba. Imana yatwemereye ko niturwanya Satani azahunga! ibi kandi bigomba gukorwa buri munsi kuko abadayimoni bo ntibacika intege cyangwa ngo baruhuke!

    Uyu ni umunsi wa 9, mu minsi 10 yo gusenga, “Kuyobiza Imana inzira “Kurikira hano ibyiza byose byaranze uyu munsi.

    https://youtu.be/VuGqjDlOmlE

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-impamvu-7-ugomba-kurwanya-Satani-wivuye-inyuma-Ev-Adda-Darlene-Kiyange.html

  • Covid-19 yahitanye ubuzima bw’abantu 5, abage… – #rwanda #RwOT

    MINISANTE yanditse kuri Twitter iti “Twihanganishije imiryango y’abagore 2 n’abagabo 3 bitabye Imana”. Raporo y’iyi Minisiteri igaragaza ko mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 9,628 mu gihugu hose, mu minsi 7 hakaba harafashwe ibipimo 129,807. Ibipimo bimaze gufatwa kuva Covid-19 yagera mu Rwanda birarenga Miliyoni ebyiri (2,046,754).

    Kuri uyu wa Gatatu kandi, abantu bagera kuri 915 basanzwemo Covid-19 mu gihugu hose, aba akaba ari 9.5% y’ibipimo byafashwe, ibisobanuye ko mu bantu 100 bapimwe Covid-19, muri bo abagera ku 9 basanzwemo iki cyorezo. Abantu 5 nibo bishwe na Covid-19 mu masaha 24 ashize, abahitanywe nayo mu minsi 7 ni abantu 84,  abamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda kugeza uyu munsi ni 776. 

    Iyi Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza kandi ko kuri uyu wa Gatatu abantu 37 ari bo bakiriwe mu bitaro barwaye Covid-19, abasezerewe akaba ari 22. Abarembeye mu bitaro kubera iyi ndwara ni 61. Abahawe Doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 ni 7,565 naho abaturarwanda bamaze gukigirwa byuzuye ni 439,568.

    Abantu 5 bishwe na Covid-19 kuri uyu wa Gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108074/covid-19-yahitanye-ubuzima-bwabantu-5-abagera-kuri-915-barandura-naho-7565-barakingirwa-108074.html

  • Ibi ni undi muhigo utangaje- Amb. Nduhungireh… – #rwanda #RwOT

    ‘My Vow’ ni imwe mu ndirimbo yavuzweho ndetse inatangwaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n'uburyo yakiriwe n'abatari bake barayikunda karahava bitewe n'ubwiza n'ijwi rigaragara muri iyi ndirimbo Meddy yahimbiye umugore we Mimi.

    Iyi ndirimbo kuri ubu yujuje miliyoni ebyiri z'abayirebye ku rubuga rwa Youtube mu minsi itanu imaze isohotse agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku ku munsi abikesha indirimbo ‘My Vow’ n’izindi yakoze mu bihe bishize.

    Amb.Olvier Nduhungirehe yagaragaje amarangamutima ye ku ndirimbo My Vow ya Meddy

    Iyi ndirimbo ikimara kuzuza miliyoni ebyiri, Ambasaderi Olvier Nduhungirehe yagiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha maze ashimira byimazeyo Meddy ndetse amwereka ko atewe ishema nawe bitewe n’ukuntu ari kubibona yongeraho ko ari indirimbo izasusurutsa ubukwe butandukanye nyuma ya ‘Guma mu rugo’.

    Yagize ati “Ibi ni undi muhigo utangaje wa Meddy. Uretse ko indirimbo ikwiriye kuba yarebwa n'abantu Miliyoni ebyiri mu minsi itanu, izaba indirimbo izasusurutsa ubukwe butandukanye nyuma ya guma mu rugo. Ntabwo ari isezerano ryanjye, ni uko mbikeka. Komeza utere imbere Meddy”.

    Mbere y’uko Ambasaderi ajya ku rubuga rwa Twitter ngo ashimire uyu muhanzi, Meddy yari yanditse ashimira abakunzi be ko yujuje miliyoni 2 y’abarebye indirimbo ye mu minsi itanu ndetse yongeraho n'amagambo ahamagarira abantu bose gushaka Imana mbere y’ibindi byose, ati “Shaka ubwami bw'Imana no kwera kwe, ibindi byose uzabigeraho.''

                  KANDA HANO UREBE ‘MY VOW’ YA MEDDY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108072/ibi-ni-undi-muhigo-utangaje-amb-nduhungirehe-avuga-ku-ndirimbo-my-vow-ya-meddy-yujuje-mili-108072.html

  • Mudugudu w’i Nyagatare ukurikiranyweho gukubita umunyamakuru agiye kugezwa mu rukiko – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 18 ni bwo Kalisa n’abandi basore babiri bakubise umunyamakuru wa Flash witwa Ntirenganya Charles wari uri mu kazi ko gutara amakuru. Byabereye mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi.

    Ntirenganya akimara gukubitwa ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwabanje guhakana bwivuye inyuma ayo makuru buvuga ko atari yo, uwo munyamakuru nta wamukozeho.

    Nyuma y’umunsi umwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza rirangira bufunze, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona n’undi musore umwe bakekwagaho gukubita uyu munyamakuru, undi musore umwe na we wari kumwe na bo yahise atoroka.

    Kalisa na bagenzi be bafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Kuri ubu uyu muyobozi w’Umudugudu agiye kuburana bwa mbere nyuma yaho dosiye ye ishyikirijwe Ubushinjacyaha, na bwo bukayiregera urukiko.

    Ku wa 29 Nyakanga 2021 ni bwo Kalisa azatangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.

    Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho, Kalisa yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko ataregeje miliyoni 1 Frw.

    Babiri barimo Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubona mu Karere ka Nyagatare, Kalisa Sam, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umunyamakuru bagiye kugezwa mu rukiko

  • Perezida Kagame asanga urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza ibisubizo aho abandi babona ibibazo – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Nyakanga 2021, mu Nama y’Ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika [The Corporate Council on Africa].

    Inama iheruka yabaye muri Kamena 2020, yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Iri huriro rikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukorera ubuvugizi urwego rw’abikorera hagati ya Amerika na Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye inama y’umwaka ushize iterana hifashishijwe ikoranabuhanga none bikaba ari ko bigenze muri uyu mwaka, ari icyerekana ko imikorere yahindutse.

    Ati “Ntabwo tuzi igihe kizamarana [icyorezo cya COVID-19] natwe. Ni yo mpamvu, dukeneye ubufatanye bukomeye hagati ya Afurika na Amerika.”

    Amerika yemeye ko izatanga miliyoni y’inkingo za Covid-19, binyuze muri gahunda ya Covax ndetse iza mbere zamaze kugezwa ku Mugabane wa Afurika.

    Perezida Kagame yavuze ko izo nkunga atari igisubizo kirambye ku buremere bw’iki kibazo gikomereye urwego rw’ubuzima ku Isi ndetse ko zitanakemuye ikibazo cy’ubusumbane mu kugezwaho izo nkingo.

    Ati “Rero ni ikimenyetso cyiza cy’uko Amerika yiteguye kwihuza n’abafatanyabikorwa ba Afurika, binyuze mu Ishami ryayo rishinzwe imari n’iterambere n’ibindi bigo, gufasha inganda z’imbere gutunganya inkingo n’indi miti.”

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Afurika ikomeje gukora uruhare rwayo mu gushyira imbaraga mu ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [African Medicines Agency, AMA].

    Ati “Ibi biratanga amahirwe menshi ku masosiyete ku mpande zombi za Atlantic. Hari ingero twamaze kubona z’uko ubufatanye nk’ubu bwafashije mu guhanga ibishya byagiriye akamaro Isi yose.”

    Yakomeje agira ati “Mu myaka mike ishize, ikigo gito cyatangiraga ibikorwa muri California cyitwa Zipline cyegereye u Rwanda ku kugerageza umushinga w’ahazaza mu ikoranabuhanga ryo kugeza amaraso mu bitaro biri kure hakoreshejwe drones.”

    Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016, ifite ibyicaro bibiri i Kayonza n’i Muhanga. Itanga serivisi zayo mu bigo nderabuzima 260.

    Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu Zipline imaze kwaguka atari muri Amerika cyangwa Afurika gusa ahubwo yageze mu Buyapani aho abakozi bayo baturuka mu Rwanda bakajya gukorera ku Isi hose.

    Ati “Ikigo ubu kibarirwa agaciro ka za miliyari z’amadorali.”

    Yakomeje agira ati “Reka dukoreshe iki gihe byihutirwa, kugira ngo tumenye ahari andi mahirwe, tugamije gufatanya, twibanda cyane cyane ku basore n’inkumi bo ku migabane yacu yombi, babona ibisubizo aho abandi babona ibibazo gusa.”

    Iyi nama ya #AfricaBizSummit, ibaye ku nshuro ya 13, yitabiriwe n’abarenga 1000 barimo abacuruzi n’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Amerika na Afurika, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma za Afurika n’abandi bayobozi mu nzego za leta.

    Abayitabiriye bari gusuzumira hamwe uburyo bushya bwo kwagura umubano n’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubukungu n’ubucuruzi hagati ya Amerika na Afurika.

    Mu bayobora ibigo bikomeye bitabiriye iyi nama harimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Red Rivers Foods, Dan Philpps, Umuyobozi w’Ikigo Kazana Group, Addis Alemayehou n’abandi.

    Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubucuruzi hagati ya Afurika na Amerika