Blog

  • Mineduc igiye gukurikirana abanyeshuri bagaragaje imyitwarire idasanzwe basoje ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto n’amashusho by’abanyeshuri basoje ibizamini bagaragaje imyitwarire yavugishije benshi irimo guca amakaye no kuyatwika, guca impuzankano z’ishuri byari biherekejwe n’imbyino zerekana ko bishimiye iyo ntambwe bateye.

    Ni ibikorwa bitakiriwe mu buryo bumwe kugeza aho bamwe basabye Minisiteri y’Uburezi kugira icyo ibikoraho, ariko abandi bavugaga ko nta gikuba cyacitse.

    Dr Uwamariya yavuze ko bagiye gukurikirana abanyeshuri bagaragagaje iyo myitwarire yahesheje ishusho mbi uburezi bw’u Rwanda bagahanwa kuko nubwo basoje amashuri yisumbuye bakiri mu maboko y’abafite uburezi mu nshingano.

    Ati “Ubundi umunyeshuri wese ugaragaweho amakosa, haba hari amategeko ngengamikorere agena ibihano. Aba rero baritwaza y’uko barangije bakumva ko bakora ibyo bishakiye ariko bakirengagiza ko hari ibyangombwa batari bahabwa ku buryo n’ubundi bagikeneye kwegera ishuri.”

    Yakomeje agira ati “Icyo rero duteganya mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo hanyuma tukagena n’ibihano bazahabwa.”

    Yavuze ko atari ubwa mbere bigaragaye kuko no mu 2019 byabayeho ndetse abagaragaweho n’iyo myitwarire barahamagawe bahabwa ibihano.

    Ati “Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri biga muri TVET iherereye muri IPRC Kigali no mu Gatenga. Icyo gihe habayeho guhamagara ababyeyi baragawa (abo banyeshuri) ndetse tugena n’ibihano birimo n’amande kandi umuntu utabiyatanze akaba atagomba guhabwa certificat ye nubwo bumva ko baba bararangije kwiga.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko uretse abagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ariko bari kubona raporo y’uko ibi bikorwa byakozwe mu bice binyuranye by’igihugu bityo ku bufatanye n’izindi nzego bari kubikurikirana.

    Ati “Buriya bariya ni uko ari abagaragaye kuko byagenze ku mbuga nkoranyambaga ariko raporo turi kubona ni uko byagaragaye henshi ndetse na hano mu Mujyi wa Kigali twarabibonye no mu gihe twari turi gufasha abanyeshuri kujya gukora ibizamini hari abari bafite imyitwarire itari yo. Icyo dukora ni ugukusanya amakuru tukavugana n’ubuyobozi bw’ibigo abo bana bigaho ku buryo bazagenerwa ibihano kubera ko batarava mu maboko y’uburezi. Ni byo barangije amashuri yisumbuye ariko ntabwo kwiga birangirira hariya”.

    Yavuze ko nk’inzego z’uburezi bababajwe n’iyo myitwarire idahwitse yaranze abanyeshuri nyuma yo gusoza ibizamini bya Leta, asaba ababyeyi gukomeza ubufatanye hirindwa ko imyitwarire itari myiza yakomeza kuba akarande mu banyeshuri.

    Minisitiri Dr Uwamariya yashimangiye ko ibyo abanyeshuri bakoze bitanga isura mbi ku burezi kuko hibazwa icyo abantu barangije bitwara batyo bazakora.

    Yavuze ko iyo myitwarire idakwiye guhuzwa n’ireme ry’uburezi kuko atari abanyeshuri bose bitwaye batyo; yemeza ko icy’ingenzi ari uguha isomo ababikoze bagahanwa kandi ko ibyo bidakwiye guca abantu intege.

    Ibizamini bisoza Icyiciro rusange, Amashuri yisumbuye n’ay’Ubumenyingiro cyatangiye ku wa 20 Nyakanga 2021 gisozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 ariko abakora ibizamini ngiro (Pratique) bo baracyabirimo.

    Minisiteri y’Uburezi igiye gukurikirana abanyeshuri bagaragaje imyitwarire idasanzwe basoje ibizamini bya Leta

  • Christelle Kwizera yahawe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Kwizera w’imyaka 26 yatangiye uyu mushinga wo kugeza amazi meza ku baturage mu 2014 ubwo yari afite imyaka 20 gusa, agenda awagura kugera ubwo utangiye guhindurira ubuzima abaturage bahoze bagorwa no kubona amazi bitewe n’ibice batuyemo.

    Nyuma yo guhabwa iki gihembo kizwi nka ‘Point of Light’, Kwizera yavuze ko ashimishijwe n’iki gikorwa, ndetse ashimangira ko muri iyi minsi Isi iri mu bihe by’icyorezo, ari ngombwa cyane ko abantu begerezwa serivisi zibafasha kunoza isuku.

    Yagize ati “Ntewe ishema cyane no guhabwa iki gihembo. Kuva mu mwaka ushize, gukomeza gukora ibikorwa byacu byaragoranye ariko [dukomeza kubikora] kuko byari ingenzi. Isi ihanganye n’ikibazo cy’isuku nke kandi mu bice by’icyaro, ibikorwa nko gukaraba intoki ndetse no guhana intera ntabwo bishoboka mu gihe abaturage badafite amazi meza.”

    Muri rusange, abagore b’Abanyafurika batakaza amasaha miliyoni 200 mu rwego rwo gushaka amazi meza, Kwizera akavuga ko ibi bibadindiza mu rindi terambere kuko amazi yakabaye ari hafi yabo, ku buryo umwanya bakoresha bayashaka bawubyaza umusaruro ufatika, ashimangira ko umuryango we ufite intumbero yo kugeza amazi ku bantu benshi bashoboka.

    Ati “Turifuza ahazaza, aho kugera ku mazi meza bizaba ari uburenganzira bwa muntu kandi bukagezwa kuri bose, [tuzabigeraho] binyuze mu kubaka ubushobozi n’ibikorwaremezo bizatuma tugeza amazi kuri bose.”

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko igihembo Kwizera yabonye gishingiye ku ruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda.

    Ati “Nk’umuntu watangije Water Access Rwanda, Kwizera yagize uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 100, kandi yerekanye ubushake bwo kuzamura ubushobozi bwa bagenzi be.”

    Igihembo cya Point of Light cyahawe Kwizera cyari gitanzwe ku nshuro ya 189, kuko cyatangiye gutangwa mu 2018 nyuma y’Imana ya Commonwealth iherutse kubera mu Bwongereza.

    Ni igihembo gitangwa buri cyumweru, kigahabwa urubyiruko n’abandi bantu bo mu bihugu 54 biri muri Commonwealth, bafite imishinga n’ibindi bikorwa by’iterambere bizana impinduka mu buzima bw’abaturage.

    Christelle Kwizera yahawe igihembo n’Umwamikazi w’u Bwongereza kubera uruhare agira mu kugeza amazi meza ku bantu batayafite

  • Busingye yagaragaje urubanza rwa Rusesabagina nka rumwe mu zinyuze mu mucyo zabayeho – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na CNN kibanze ku birego bishinjwa u Rwanda birimo ikoreshwa rya ‘Pegasus’ n’itabwa muri yombi rya Rusesabagina ryiswe ko rinyuranyije n’amategeko.

    Umunyamakuru Eleni Giokos yabajije Busingye impamvu Leta y’u Rwanda itakoresheje ‘uburyo bwemewe bwo gufata umunyacyaha’, mu kumusubiza yamubwiye ko n’ubwo rwakoresheje bwemewe kandi ko atumva impamvu umuntu ashobora guhitiramo igihugu inzira rwari gukoresha.

    Yagize ati “Itabwa muri yombi rya Rusesabagina nta tegeko na rimwe mpuzamahanga ryishe, ari hano mu buryo bwemewe n’amategeko ari kuburanishwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”

    “Kujijisha umunyacyaha uri gushaka si icyaha, sinumva impamvu uvuga uti ’kubera iki mutakoze ibi aho gukora biriya.’ Ibyo twakoze biremewe kandi ntibinyuranyije n’itegeko mpuzamahanga na rimwe.”

    Uyu munyamakuru yakomeje abaza Busingye niba ibyo Umuryango Human Rights Watch uvuga ko ifatwa rya Rusesabagina ridatanga n’icyizere ku kuri kw’ibyo arengwa no guhabwa ubutabera ari byo.

    Busingye yamubwiye ko Rusesabagina aregwa ibyaha by’iterabwoba kandi ko mu rubanza rwe hagaragajwe ibimenyetso byose bimushinja.

    Ati “Ibyaha Rusesabagina yarezwe mu rukiko birumvikana kandi birasobanutse neza bijyanye n’ibitero by’iterabwoba byagabwe mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, aho abantu icyenda barimo abana babiri bishwe, barindwi bakicwa barashwe, abandi babiri bagatwikwa. Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko biratomoye ibisigaye tubirekere urukiko.”

    Abajijwe icyizere aha abantu ko urubanza rwa Rusesabagina ruri kuba binyuze mu mucyo, Busingye yavuze ko nk’umuntu ku giti cye yakurikiranye urubanza kandi yemeza ko ruri mu zubahirije amategeko yose ashoboka.

    Ati “Mu mboni zanjye, nakurikiranye uko ibintu biri kugenda, ni urubanza runyuze mu mucyo mu zo ushobora kubona mu bijyanye n’amahame y’ubutabera mpuzamahanga agenga iburanishwa rinyuze mu mucyo.”

    Umukobwa wa Rusesabagina ntiyumvirizwa

    Minisitiri Busingye yanabajijwe ku ikoreshwa rya porogaramu yifashishwa mu kumviriza no kwinjira mu matelefone y’abantu izwi nka Pegasus.

    U Rwanda rumaze iminsi rushyirwa mu majwi ko rwaba rukoreshwa iri koranabuhanga nubwo rwo rudahwema kubihakana ndetse rugasaba ko ubifitiye ibimenyetso simusiga yabigaragaza. Ibi birego bivuga ko u Rwanda rwaba rwarakoresheje iri koranabuhanga mu kumviriza umukobwa wa Rusesabagina witwa Carine Kanimba.

    Busingye yashimangiye ko u Rwanda ruitegeze rukoresha iryo koranabuhanga. Ati “U Rwanda ntirwigeze rugura cyangwa ngo rukoreshe iryo koranabuhanga kandi ibyo ni byo bikubiye mu itangazo twashyize hanze mu minsi ishize.”

    “Oya ntabwo twigeze tubikora, ntitubikora kandi simbona impamvu n’imwe dushobora gukora ibyo. Icya mbere nzi ko nimero ya Carine itari muri nimero zisaga ibihumbi 50 zagaragajwe n’izishobora kumvirizwa.”

    Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020. Yagejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere ku wa 14 Nzeri 2020 ngo yiregure ku byaha icyenda aregwa byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, byagizwemo uruhare n’umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN.

    Ku wa 12 Werurwe 2021 yavuze ko nta butabera ategereje bityo atazagaruka mu rubanza rwe. Ku wa 17 Kamena 2021 ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho bigize impurirane y’icyaha bityo bukaba bumusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru ari cyo igihano cyo gufungwa burundu.

    Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, ntiyari mu rukiko ubwo yasabirwaga ibihano.

    Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu mugabo n’abandi 20 bareganwa ruzasomwa ku wa 20 Kanama 2021.

    Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yagaragaje urubanza rwa Rusesabagina nka rumwe mu zinyuze mu mucyo zabayeho

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri ikuraho cyangwa ikagumishaho Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Iyi nama niyo iza kwanzurirwamo niba Guma mu Rugo iherutse gushyirwaho mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani ikomeza cyangwa ikurwaho ibikorwa bigasubukurwa.

    Ibaye kandi mu gihe ubwandu mu gihugu bukomeje kwiyongera aho nibura uhereye ku wa 23 Nyakanga kugera ku wa 29 Nyakanga, ni ukuvuga mu minsi irindwi ishize, abantu 7492 banduye. Ni mu gihe abamaze gupfa bishwe na Covid-19 muri iyo minsi ari 83.

    Kugeza uyu munsi, mu bitaro harimo abantu 61 barembye, bigaragaza ubukana iki cyorezo gifite.

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kwirinda Covid-19

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV aganira na mugenzi we w’ubuhinzi, Dr Mukeshimana Geraldine

    Iyi nama yitezwemo ingamba nshya zo kwirinda Covid-19

  • Rwamagana: Abahinzi bo mu gishanga cya Nyakariro baratabaza – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bahinga muri iki gishanga giherereye mu Murenge wa Nyakariro, Akagari ka Rwimbogo, bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe n’umushoramari uri kuhatwikira amatafari atitaye ko bahahingaga imboga barya, izindi bakazigurisha cyane ko iki gishanga kiri mu byagemuraga imboga mu Mujyi wa Kigali.

    Bamwe mu baganiriye na BTN TV bavuze ko babayeho nabi biturutse ku kuba aho bahingaga harigaruriwe n’uwo mushoramari bakiyambaza inzego zitandukanye ntizigire icyo zikora kugira ngo icyo kibazo gikemurwe.

    Umwe yagize ati “Ubuzima bwacu bwaragurishijwe kuko twebwe twari dutunzwe n’aha. Twahahingaga imboga ariko kugeza ubu twebwe iyo dukeneye imboga tujya kuzigura i Kabuga kandi ari twe twazibagemuriraga. Turifuza ko yatwishyura ibintu byacu yangije ikindi akatuvira mu butaka. Turasaba ko Perezida wa Repubulika yaturenganura.”

    Undi yagize ati “Nkanjye banyangirije intoryi ngize ngo ndabaza ubuyobozi bw’Akagari ntabwo twigeze twumvikana ku kirego cyacu. Ndagira ngo mugende mutubarize uwo mushoramari ni muntu ki utwara ubutaka bw’umuturage ku giti cye nta ngurane n’ibyangijwe nta ndishyi abitangiye. Ese yaba ari hejuru y’amategeko?”

    Aba baturage bose bavuga ko nubwo igishanga cyaba ari icya Leta itari gutegeka ko uwo mushoramari yangiza imyaka yabo ngo ntanabahe indishyi bagasaba ko inzego zitandukanye zakinjira muri icyo kibazo kigashakirwa umuti kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi ariko avuga ko uwo mushoramari yahawe uburenganzira bwo gukorera muri icyo gishanga ibikorwa byo kubumba amatafari kandi ko abifitiye ibyangombwa.

    Ati “Icya mbere ubutaka ni ubwa Leta ntabwo ari ubw’abaturage, na RDB yari yavuze ko mu rwego rwo gufata neza igishanga batazongera kuhahinga ariko mu gihe cy’impeshyi ugasanga niho bashakira imibereho ukabona bizagorana. Mu 2018 njya kuyobora Nyakariro nasanze afite (umushoramari) icyo cyangombwa, yagihawe kuri bwa butaka bwa Leta (inkuka) bwa metero 12. Ubwo icyo kibanze kiveho ko atari ubutaka bwabo ahubwo ari ubwa Leta.”

    Yavuze ko uwo mushoramari yatangiye gutwika mu 2017 ariko byatangiye kuba ikibazo mu 2019 ubwo yari akeneye kongeresha aho gutwikira amatafari kuko n’ubundi abaturage bahahingaga mu buryo busanzwe.

    Ati “Yongeresheje bwa buso, amaze guhabwa icyangombwa atangira kuhabumbira. Abajyaga guhinga ha handi rero kuko yari atangiye kuhatwikira ntibyari gukunda. Yahise avugana na bo ko aho atarakoresha baba bahahinga ariko yahakenera bakahamusubiza. Ubwo yahise agirana amakimbirane na bamwe bavugaga bati, aho twahingaga urahatwambuye kandi abandi bari guhinga. Baza gutangira kugumura abandi. Tuza kujya gukemura amakimbirane yabo twagiyeyo nka kabiri.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Umutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko ko umuntu wahawe uburenganzira n’inzego zibifitiye ububasha aba yemerewe gukorera ishoramari ku butaka bwa Leta.

    Ati “Twebwe nk’inzego z’ibanze icyo dushinzwe ni uguhagararira inyungu z’abaturage. Ahantu iyo habyara umusaruro turahabatiza cyane iyo bari mu makoperative. Mu gihe byagaragara ko aho ngaho mu nkuka hakorerwa indi mirimo umuntu akabona icyangombwa mu buryo bwemewe n’amategeko nabwo twajyamo cyane ko anaduhera abaturage akazi.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ari amakuru babonye kandi ko bagiye kubikurikirana kandi bikazakemurwa hatabayeho kubangamira umuturage.

    Itegeko rigenga ubutaka mu ngingo yaryo ya 11 riteganya ko ubutaka bwa Leta bushobora gutizwa hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’ishoramari rirambye.

    Abaturage bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe ntibahabwe indishyi

    Abaturage bavuga ko ahatwikirwa amatafari ibikorwa byabo bihangirikira

  • King James, K8 Kavuyo na Shaddyboo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 bari mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

    Bavuga ko bari bagiye muri ako karere mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe Polisi yo isobanura ko bafashwe bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu bantu umunani bafatanywe na King James hamwe na Shaddyboo harimo n’Umuraperi, K8 Kavuyo, usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bivugwa ko ari mu Rwanda mu biruhuko.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yatangaje ko bari bari mu busabane.

    Ati “Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19, bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza.”

    Bose ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

    King James na Shaddyboo mu bantu umunani bafatiwe i Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    King James yafashwe na Polisi azira kurenga ku mabwiriza

    Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo mu batawe muri yombi

  • President Paul Kagame yatanze imbabazi kubagororwa 10 nabandi bangana na 4781 byagateganyo #rwanda #RwOT

    President paul kagame yahaye imbabazi abogirorwa 10 babagore. 

    Nyuma y'uko inama yahuje  aba Minister ku munsi wo kuwa 30 nyakanga mu masaha yanimugoroba nibwo inama yabaye iyobowe na Paul kagame hakijyirwamo zimwe mumngamba zo gukuraho lockdown abaturage bari bamazemo ibyumweru bisaga 2 bari murugo.

    Higiwemo ninzi nizindi ngamba nkuko byagaragaye mumyanzuro yasohotse 

    Rwanda: urubanza rwa paul rusesabagina rwashizweho akadomo n'urukiko ruburanisha imanaza zambukiranya imipaka n'iziterabwoba.

    Uganda: Ubuhenebere buteye ubwoba bwo muminsi yimperuka PastorJulie Mutesasira washyize hanze amafoto ye asezerana n'uwo bahuje Igitsina.

    Abagororwa 10 b'abagore basabiwe guhabwa imbabazi aba bose bari barahamwe n'icyaha cyo gukuramo inda binyuranyije n'itegeko ryareta nkuko ribiteganya bakaba nabo babahawe imbabazi bagasubizwa mubuzima busanzwe nkuko Nyakubahwa Paul Kagame asanzwe abikora kubagororwa bandi batandukanye .

    Sabo gusa kuko harekuwe byagateganyo abagororwa basanga 4781 bahamwe nicyaha bagakatirwa nabo barekuwe byagateganyo  bakazakurikiranwa bari mubuzima busanzwe. 

    Ibi byatangajwe nyuma na Minister w'ubutabera Busigye Johnston abinyujije kurubuga rwe rwa twitter yabinyujije kurubuga.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/31/president-paul-kagame-yatanze-imbabazi-kubagororwa-10-nabandi-bangana-na-4781-byagateganyo/

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 ba… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko”. Yanavuze ko kuri uyu wa Gatanu, Inama y’Abaminisitiri yemeje “irekurwa ry’agateganyo ry’abagera ku 4,781 bakatiwe”. Minisitiri Busingye yatangaje aya makuru nyuma y’amasaha macye habaye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, ikemeza amateka atandukanye.

    Amateka yemerejwe muri iyi nama ni; Iteka rya Perezida ritanga imbabazi, amateka ya Perezida yerekeye Polisi y’igihugu, amateka ya Perezida yerekeye Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, amateka ya Minisitiri yerekeye Polisi y’igihugu, amateka ya Minisitiri yerekeye Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe.

    Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108152/perezida-kagame-yahaye-imbabazi-abagore-10-bahamwe-nicyaha-cyo-gukuramo-inda-hanemezwa-ire-108152.html

  • Breaking: Guma mu Rugo yavanyweho muri Kigali… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yemeje ko Guma mu rugo ivanyweho mu mujyi wa Kigali no mu Turere 8 ari two: Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Yemeje kandi ko ingendo zibujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. 

    Ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba. Amateraniro rusange yose arabujijwe. Ingendo hagati y’umujyi wa Kigali zasubukuwe uretse izo kujya no kuva mu mirenge iri muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20. 

    Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    Mu bikorwa bitemewe gukora muri iyi minsi 15 iri imbere harimo ibikorwa by’imikino y’amahirwe n’ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro (Gyms). Insengero zose hatangajwe ko zifunze ndetse n’utubari tuzakomeza gufunga. Pisine zizakomeza gufunga, icyakora abantu bemerewe kubikoresha aho bacumbitse muri hoteli ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko ubwandu bwa Covid-19 bwari bumaze iminsi buri kwiyogera cyane cyane mu Turere two mu Ntara. Ni nyuma y’uko kandi Kigali n’Uturere 8 byari bimaze iminsi 14 muri Guma mu rugo naho Imirenge 50 yo mu turere dutandukanye yo yari iyimazemo iminsi 4. Byari biteganyijwe tariki 31 Nyakanga 2021 ari bwo Kigali n’uturere 8 bizasohoka muri Guma mu ruho, naho Imirenge 50 iherutse gushyirwa nayo muri Guma mu rugo, yo byari biteganyijwe ko izava muri iyi gahunda tariki 10 Kanama 2021.

    Ejo kuwa Kane kandi MINISANTE yavuze ko Umujyi wa Kigali ari wo wabonetsemo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 bugera ku 108, gusa umuntu yavuga ko Muhanga ari ko Karere kabonetsemo abarwayi benshi bagera ku 105 kuko Kigali ibarirwamo Uturere dutatu: Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo. Utundi turere twugarijwe cyane n’iki cyorezo ni Huye, Gicumbi, Kayonza na Musanze. Uturere tutabonetsemo umurwayi n’umwe wa Covid-19 ni tubiri, akaba ari Gatsibo na Bugesera.

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) y’ejo kuwa Kane, igaragaza ko abantu 11 (abagore 2 n’abagabo 9) bahitanywe na Covid-19. Mu bipimo 9,875 byafashwe, abantu basanzwemo iki cyorezo ni 965, abakiriwe mu bitaro ni 33 naho abasezerewe ni 23. Abarembeye mu bitaro bari 61. Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda mu ntangiriro za 2020, imaze guhitana abantu 787 hirya no hino mu gihugu. Abaturarwanda bamaze gukingirwa byuzuye ni 448,195 nk’uko biri muri raporo y’ejo hashize.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kirasaba abaturarwanda kudatinda kugana ibitaro n’Ibigo nderabuzima mu gihe ugaragaje ibimenyetso bya Covid-19 na cyane ko “Ibigo nderabuzima bisaga 500 mu Rwanda bifite ubushobozi n’ibikoresho byo gupima Covid-19” Bongeyeho bati “Ugaragaje ibimenyetsi si ngombwa ko abitindana”. Mu kwirinda iki cyorezo, abaturarwanda basarabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108149/breaking-guma-mu-rugo-yavanywemo-mu-mujyi-wa-kigali-no-mu-turere-8-108149.html

  • Abanyeshuri basoje ibizamini bagaragaye baca,… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 29 Nyakanga 2021, hari ubutumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp buvuga ko ahari gukorerwa ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu kigo cya ESECOM, abanyeshuri bakoze bagaragaye batwika ibitanda baryamagaho, bamena ibirahure by'urugi banasenya korotire yaho baryamaga.

    Ubu butumwa bugaragaza abakekwaho barimo 'uwazanye ikibiriti acana umuriro' ndetse n' 'uwazanye igitanga aragicana' utarafatwa [Yarihishe].' Muri ubu butumwa bavugamo ko aba banyeshuri babikoze bari kwishima kuko barangije ibizamini bya Leta.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga n'abandi bagaragaje ko batishimiye iyi myitwarire y'aba banyeshuri basoje ibizamini birangiza amashuri yisumbuye 2021, bamwe bavuga ko bakwiye gufatirwa ibihano kugira ngo n'abandi barebereho, kuko ari uburere bucye.

    Amashusho y'umukobwa wicaye ari gutwika amakayi ari mu ya mbere yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga; uyu mukobwa yumvikana avuga ko 'nidusubira ku ishuri tuzongera twandike'- Akumvikana na bagenzi be bavuga ko batsinzwe ibizamini bya Leta basubira ku ishuri bakongera kwandika.

    Hari andi amashusho y'igikundi cy'abasore bagaragara babyina bakandagira ibitabo, ibyo bamwe bagereranyije n'inkandagirabitabo.

    Uyu mukobwa utwika amakayi n'ibitabo ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo mu kibuga cy'amashuri cya Friend School of Kamembe cyo mu Karere ka Rusizi.

    Umuyobozi w'iki kigo Pasiteri Sebatunzi Bicunda, yabwiye Radio Rwanda ko uyu mukobwa 'yari asanzwe afite ibibazo byihariye', aho hari amakuru avuga ko umuryango wo kwa Se utamwemera 'bityo rero bigasa n'aho ari umwana wabonaga afite ibibazo byihariye.'

    Abanyeshuri bagaragaye baterera hejuru ibitabo babicagagura basoje amasomo yabo mu ikigo cy'amashuri cya Giheke TVET School mu karere ka Rusizi.

    Umuyobozi w'iri shuri, Ntirenganya Christian Jean Baptiste yavuze ko basanze hari n'ibindi bikoresho byangijwe n'aba banyeshuri. Avuga ko yababajwe bikomeye n'imyitwarire y'aba banyeshuri bakoze ibyo bakora banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentin yavuze ko atari aba banyeshuri gusa bagaragaye baca ibitabo by'ishuri, amakayi, imyambaro y'ishuri (Uniforms) kuko hari n'abandi.

    Avuga ko bazahanwa. Ati “Icyo duteganya mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo, hanyuma hagateganywa n'ibihano bazahabwa.'

    Akomeza ati 'Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri biga muri TVET iherereye muri IPRC Kigali ndetse no mu Gatenga, icyo gihe habayeho guhamagara ababyeyi baragawa ndetse hagenwa n'ibihano bagomba guhabwa harimo n'amande utabitanze akaba atagomba guhabwa Certificat ye n'ubwo baba bumva bararangije kwiga.'

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko bagiye gukorana n'ubuyobozi bw'ibigo kugira ngo bakusanye amakuru kuri aba bana 'bafatirwe ibihano kubera ko batarava mu maboko y'uburezi.' Ati 'Ntabwo kwiga birangira hariya.' 

    Uyu mukobwa watwitse amakayi n'ibitabo yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga

    Abanyeshuri bagaragaye bacagagura amakayi biga muri TVET School Giheke

    Iyi nkumi yavuze ko ishima Imana kuba isoje amasomo idatwaye inda nk'abandi

      

    Amashusho n'amafoto by'abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga kuva mu minsi ibiri ishize

     

    Umuyobozi w’ikigo Freind of School, Pasiteri Sebatunzi Bicunda, yavuze ko uyu mukobwa 'yari asanzwe afite ibibazo byihariye”

     

    Abanyeshuri bagaragaye baterera hejuru ibitabo babicagagura basoje amasomo yabo mu ikigo cy'amashuri cya Giheke TVET School mu karere ka Rusizi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108146/abanyeshuri-basoje-ibizamini-bagaragaye-baca-batwika-amakayi-ibitabo-nimyambaro-bagiye-guh-108146.html