Blog

  • Mugisha Samuel yavunitse akaboko mu gihe yiteguraga amasiganwa abiri #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina umukino w’amagare muri Team LMP mu Bufaransa, Mugisha Samuel ntakitabiriye amasiganwa abiri yagombaga gukina kubera imvune y’akaboko yagize izamara ibyumweru 2.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare(Team Rwanda) yavunikiye mu myitozo mu Bufaransa ubwo biteguraga isiganwa rya Prix Marcel Bergereau kuri uyu wa Gatandatu n’irya Bordeaux – Saintes ku Cyumweru.

    Uku kuvunika akaboko bivuze ko uyu musore w’imyaka 23 atazakina aya masiganwa aho biteganyijwe ko azasubukura imyitozo nyuma y’ibyumweru 2.

    Mugisha Samuel akinira Team LMP kuva mu ntangiriro za 2020. Yegukanye Tour du Rwanda 2018 ubwo yari ikiri ku rwego rwa 2.2.

    Ni umukinnyi wazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu mu 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

    Mugisha Samuel yavunitse akaboko

    N’ejo yari aifte irindi siganwa

    Uyu munsi yagombaga gusiganwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-samuel-yavunitse-akaboko-mu-gihe-yiteguraga-amasiganwa-abiri

  • Huye: Akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabaye ku wa 18 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye aho uwo musaza yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba ku buriri yegekaho urugi atangira kumusambanya, yumvise nyina aje kumushaka, ahita amuvaho amusiga mu cyumba ari na ho bamusanze, abajijwe yemera ko yarimo kumusambanya, nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha ibivuga.

    Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 25 hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

  • Ngororero: Polisi yataye muri yombi abanyeshuri nyuma yo gutwika ibitanda by' ishuri bishimira ko barangije kwiga #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero yataye muri yombi abanyeshuri batanu bo mu ishuri rya ESECOM Rusano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, bashinjwa kwangiza ibikoresho by'ishuri birimo ibitanda batwitse ubwo bishimiraga ko basoje ayisumbuye. Ngo bose bafite imyaka y'ubukure.

    Kimwe no mu bice bitandukanye by'Igihugu, abanyeshuri basoje ibizamini bya Leta birangiza amashuri yisumbuye, bagaragaje imyitwarire yanenzwe na benshi.

    Bamwe bacagaguye imyenda, abandi bacagagura amakayi bamwe baranayatwika ngo bishimira ko barangije iki cyiciro.

    Mu ishuri rya ESECOM Rusano, giherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, ho hari abanyeshuri bakoze ibikorwa binyuranye birimo n'ibyangije ibikoresho by'ishuri.

    Bimwe mu byo aba banyeshuri bangije harimo ibitanda, ibirahuri by'inzugi z'amashuri, banasenya uruzitiro rw'aho barara.

    Ubu ngo batandatu bari gukurikiranwa ndetse batanu bakaba baratawe muri yombi ndetse ngo bari gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera nk'uko byatangajwe n'Ubuyobozi bw'Akarere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yagize ati 'Hari abana bagaragaje imyitwarire itari myiza, biganjemo abasoza amashuri yisumbuye. Icyakozwe ni uko abo bana bafashwe bashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.'

    Yavuze ko abo banyeshuri bose barengeje imyaka 18 y'ubukure ku buryo bagomba gukurikiranwa nka gatozi ku byo bakoze ndetse bakaba babihanirwa mu gihe bahamwa na byo.

    Gusa ngo umwe muri bakoze biriya bikorwa ari na we wabitangije ngo ntarafatwa ariko ngo ari gushakishwa ari na ko hakorwa iperereza ryimbitse.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/31/ngororero-polisi-yataye-muri-yombi-abanyeshuri-nyuma-yo-gutwika-ibitanda-by-ishuri-bishimira-ko-barangije-kwiga/

  • Huye : Umugabo w’imyaka 59 akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we ufite ubumuga #rwanda #RwOT

    Huye, kikaba cyarakozwe tariki 18 Nyakanga 2021.

    Dosiye y’uyu mugabo ubu iri mu maboko y’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwamaze no kuyishyikiriza Urukiko Rwisumbuye rwa Huye tariki 27 Nyakanga 2021.

    Bivugwa ko uriya musaza yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba ku buriri yegekaho urugi atangira kumusambanya, yumvise nyina aje kumushaka, ahita amuvaho amusiga mu cyumba ari na ho bamusanze.

    Inkuru dukesha Ubushinjacyaha, ivuga ko uriya musaza ubwo yahitaga abazwa ibyo yariho akora, yemeye ko yari arimo gusambanya uwo mwana asanzwe abereye sekuru.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 25 hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Umugabo-w-imyaka-59-akurikiranyweho-gusambanya-umwuzukuru-we-ufite-ubumuga

  • Album ya 6 y’indirimbo 16, Sarkodie yakoranye… – #rwanda #RwOT

    Album ya 6 ya Sarkodie iriho indirimbo zigera kuri 16 yakoranye n'abahanzi mpuzamahanga banyuranye barimo abaraperi babiri bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vic Mensa na Wale, umuraperi Cassper Nyovest ukomoka muri Afrika y’Epfo, Harmonize wo muri Tanzania, Oxlade wo muri Nigeria, umuraperi Giggs ukomoka mu Bwongereaza, abanya-Ghana barimo Medikal, Kwesi Arthur na Darkovibes.

    Shatta Wale, Sarkodie na Stonebwoy 

    Mu gihe rero iyi Album ikomeje kuryohera abatari bacye yanahagurukije abahanzi bakomeye mu gihugu cya Ghana barimo Shatta Wale kimwe na Stonebwoy mu busanzwe udacana uwaka na Sarkodie nawe yasangije abamukurikira kuri Twitter ubutumwa bwo gushyigikira iyi Album.

    Ubutumwa bwa Stonebwoy bushyigikira Album ya Sarkodie #Nopressure

    Yagize ati: 'Isi Muraho, #NoPressure, Album ya Sarkodie yageze hanze.' Ubu butumwa bwa Stonebwoy bukaba bwahawe agaciro gakomeye bukananyura cyane abagize umuryango mugari wa SarkNation.

    Shatta Wale, ku rundi ruhande nawe akomeje gukangurira abamukurikira abinyujije kuri Twitter inshuro zitari nke agaragaza ko iyi album #NoPressure iri hanze, agira ati:'Mbasabe nongere mbasabe reka kugera kure kwa Album ya Sarkodie tubigire ibyacu ku bw'igihugu cyacu cya Ghana.' Ibintu amaze gukora inshuro zigera kuri eshatu.

    Ubutumwa bwo gukangura abanyagana ngo bashyigikire Sarkodie

    Byari biteganijwe ko Album ijya hanze kuri 21 Nyakanga ariko Sarkodie yigije itariki inyuma atangaza ko izajya hanze kuri 30 Nyakanga. Yagize ati:'Ndabizi ko mwese mufitiye amatsiko Album yanjye 'No Pressure' ibyo ni nabyo bintera imbaraga umunsi kuwundi iyo ndi muri Studio nkagerageza kwandika ibintu byiza necyereza ko hari icyo byabafasha. Ariko sinigeze ntekereza gukora Album nziza mbere nk’uko biri ubu ariko kugira ngo mbahe Album mu kwiye nkeneye igihe kindi gito hari ibyo ndi gutunganyaho niyo mpamvu.' Iyi Album iri kunvwa binyuze ku nkuta zigurishirizwaho umuziki hafi ya zoze ku isi.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘I WANNA LOVE YOU’ YA SARKODIE NA HARMONIZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108148/album-ya-6-yindirimbo-16-sarkodie-yakoranyeho-nabahanzi-banyuranye-barimo-abo-muri-usa-uk–108148.html

  • Igisasu cyaturikije imodoka y’abakinnyi, 5 bahasiga ubuzima, abarenga 12 barakomereka abandi baburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe ya Jubaland Chamber of Commerce and Industry (JCCI FC) baturikanywe n’igisasu mu modoka ubwo bari mu nzira bajya gukina, 5 bahasiga abandi barenga 12 barahakomerekera.

    Ibi byabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 mu gace ka Kismayo muri Somalia aho bari mu nzira bajya gukinira kuri Kismayo Stadium.

    Umupolisi w’umwofisiye(police officer), Captain Ahmed Farah yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza(Reuters) ko abakinnyi 5 bitabye Imana abarenga 12 bagakomereka, ni mu gihe muri icyo gihe hari abandi baburiwe irengero.

    Ati 'twemeje ko 5 batabye Imana, abarenga 12 bakomeretse ariko hari abakinnyi tukibura.'

    Nta mutwe w’iterabwoba wigeze wigamba iki gitero, ariko Ibiro bya Perezida wa Somalia mu butumwa banyujije kuri Twitter bihanganisha iyi kipe, Perezida Abdullahi Mohamed yavuze ko ari igitero cy’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.

    Ati 'Perezida wa Somalia yababajwe n’urupfu rw’abakinnyi bakiri bato bishwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab muri Kismayo.'

    Kismayo aho baguye ni mu Magepfo ya Somalia, ukaba n’umurwa mukuru w’ubutegetsi bwa Leta y’Amajyepfo ya Jubaland, ni umujyi munini w’icyambu uherereye mu birometero 500 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru w’iki gihugu, Mogadishu.

    Ikipe ya JCCI FC yatukirijwe n’igisasu bamwe mu bakinnyi bahasiga ubuzima

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisasu-cyaturikije-imodoka-y-abakinnyi-5-bahasiga-ubuzima-abarenga-12-barakomereka-abandi-baburirwa-irengero

  • Ibihato mu ishyirwaho ry’umushahara fatizo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amaso yaheze mu kirere by’umwihariko ku bakora imirimo itanditse cyangwa se iciriritse, bafata umushahara fatizo nk’umucunguzi w’igihe kinini bamaze bahembwa intica ntikize.

    Umushahara fatizo u Rwanda rwagize umaze imyaka isaga 40 ugiyeho, wateganyaga ko umukozi wese ukorera abandi mu gihugu, atagomba guhembwa munsi ya 100 Frw ku munsi. Ibihe byarahindutse ubu n’umugati kuwubona kuri ayo ni hamana.

    Hari urubanza rwaburanishijwe mu Rukiko rw’Ikirenga mu 2016, aho ikigo cy’ubwishingizi kimwe cyaburanaga n’indi sosiyete ku bijyanye n’indishyi, biba ngombwa ko rufata umwanzuro w’uko icyo kibazo gikemurwa, haherewe ku mushahara fatizo wa 3 000 Frw.

    Nibura ibihumbi 100 Frw ku kwezi

    Ni ibisanzwe, mu gihe nta tegeko rihari, umucamanza arabyemerewe mu bushishozi bwe, kugena uko bigenda kandi bikazanifashishwa mu zindi manza nk’urwo mu gihe itegeko ritaraboneka.

    Bivuze ko habayeho gushingira kuri uwo mushahara fatizo urukiko rwanzuye ubwo Guverinoma izaba ishyiraho umushahara fatizo, nta muntu ukorera undi mu Rwanda wahembwa munsi ya 90 000 Frw.

    Ayo na yo ntahagije, nk’uko bivugwa na Gasore Séraphin, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Impuzamasendika Iharanira uburenganzira bw’abakozi, Cotraf-Rwanda, akaba n’Umuhuzabikorwa wa Synergie-Zamuka.

    Gasore yabwiye IGIHE ko hari ubushakashatsi bakoze mu 2014, bagasanga nibura muri Kigali, kugira ngo umuntu ahabe, amafaranga amake ashoboka akwiriye guhabwa mu kazi ari 126 000 Frw n’ibihumbi 80 Frw hanze ya Kigali. Nyuma y’imyaka irindwi, birumvikana ko byahindutse.

    Yavuze ko haramutse hashyizweho umushahara fatizo, byazamura imibereho y’abakozi bahora bataka kubaho nabi.

    Ati “Imirimo yose ntabwo yagombye kugira umushahara fatizo umwe kuko imvune ntabwo ari zimwe. Umuntu wirirwa acukura amabuye ntabwo wamubwira ngo bitatu ni yo fatizo ariko hari aho usanga n’ubu bahembwa atageze no kuri ayo yagenwe. Nk’umusekirite ntarenza 50 000 Frw ku kwezi kuko abamukoresha batekereza ko yirirwa ahagaze ariko umushahara ugomba no gushingira ku guhenda k’ubuzima.”

    Ishyirwaho ry’umushahara fatizo ni inyungu cyane ku bakora mu nzego z’irimo yanditse n’itanditse

    Mu gihe umushahara fatizo waba udashyizweho, ngo ni ikibazo gikomeye ku bukungu bw’igihugu by’umwihariko ku mibereho y’abakozi n’imiryango yabo.

    Ati “Niba muri Kigali udashobora gukodesha inzu iri munsi y’ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda, udashobora kurya munsi y’ibihumbi bibiri, ugakenera utwangombwa twa buri munsi, usanga mu by’ukuri umushahara udakwiriye kujya munsi y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.”

    Ishoramari ryahababarira

    Impuguke akaba n’umusesenguzi mu bukungu, Teddy Kaberuka yabwiye IGIHE ko gushyiraho umushahara fatizo bisaba kwigengesera, kuko ushobora gusanga ubukungu bwose busubiye inyuma.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi, nk’uko Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Doing Business Report 2020 ibigaragaza.

    Nyuma y’umutekano, ibiciro by’abakozi na byo ni ingenzi ngo umushoramari runaka yemere kujya gushinga uruganda rwe mu gihugu runaka.

    Kaberuka yavuze ko mu gihe u Rwanda rwaba rushyizeho umushahara fatizo, bivuze ko waba ujyanye n’uko ubuzima buhagaze mu gihugu. Nuramuka ubaye mwinshi, bizatera ubwoba abashoramari bagabanuke.

    Ati “Leta zo muri Afurika kuko ziri gushaka gukurura abashoramari benshi, baravuga bati nidushyiraho igiciro fatizo, umushoramari uzaza bizamusaba guhemba ayo mafaranga, bizatuma igiciro cy’abakozi kizamuka bitume n’ibiciro bihenda ku isoko.”

    Yakomeje agira ati “Ni icyemezo cyo kwitondera. Keretse nk’ubu turi muri EAC cyangwa mu isoko rusange rya Afurika, ibihugu bifashe politiki imwe ijyanye n’umurimo, bikagira ikiguzi cy’ibikorerwa mu nganda (production cost) kijya kungana. Kubikora igihugu muturanye kitabikoze, bizatuma niba uruganda rwashakaga kuza mu gihugu cyawe, rujya ahandi horoheje.”

    Ni byo byateje imbere u Bushinwa mu myaka mike ishize, ubwo inganda nyinshi zajyaga gukorerayo kuko abakozi baho babaga bahendutse ugereranyije n’i Burayi. Byatumye n’ibicuruzwa bivayo ku isoko mpuzamahanga bihenduka.

    Kaberuka yavuze ko mu gihe ibiciro mu nganda byiyongereye kubera imishahara, bivuze ko n’ibiciro byavuye muri izo nganda uretse kuba bizahenda ku isoko ry’imbere no hanze y’igihugu bizahenda cyane, ntibigurwe.

    Ati “Ibijyanye n’imishara y’abakozi biri mu bikurura abashoramari cyangwa bikabaca intege. Ibihugu biri kujyamo inganda muri iki gihe ni ibifite imishahara y’abakozi itaremereye.”

    Mu zindi ngaruka zo kuba hashyirwaho umushahara fatizo ubereye abakozi, ni uko bigabanya ihangwa ry’ubucuruzi buciriritse kuko akenshi ba nyirabwo baba bataragira ubushobozi bwo guhemba amafaranga menshi, nyamara ari bumwe mu buzamura ubukungu bw’igihugu.

    Kaberuka ati “Niba ufite na butiki muri karitsiye, uwo ukoresha agomba guhembwa hakurikijwe wa mushahara fatizo. N’umukozi wo mu rugo biramureba, ntagomba kujya munsi.”

    Impuguke mu bukungu zigaragaza ko gushyiraho umushahara fatizo ari ibyo kwitondera cyane

    Gasore we avuga ko ahubwo kongera imishahara ari bimwe mu bizateza imbere ubukungu, kuko abaturage bazazamura ubushobozi bwabo bwo guhaha.

    Ati “Ufite ubushobozi bwo guhaha ashoboza inganda gukora byinshi kurushaho. Iyo inganda zikeneye gukora byinshi, zishaka n’abakozi benshi bo kubikora.”

    “Iyo umukozi akennye akaba uwo kugura ibyo kurya gusa, ntacyo azamarira inganda n’izindi serivisi, azateza imbere abahinga gusa kuko akeneye ibyo kurya.”

    Ku kijyanye n’uko ubucuruzi buciriritse bushobora kuhazaharira kubera izamurwa ry’imishahara, Gasore we yavuze ko ahubwo iziyongera kuko abantu benshi bazaba bafite ubushobozi, bagasagura ayo gukora ibindi.

    Ati “Iyo wa mukozi utuma igihugu gitangarirwa adashobora kwigurira n’igare ngo agende muri ya mihanda myiza yubaka, ntabwo ari ikintu cyiza. Ntabwo yaba uwo gufasha igihugu n’abanyamafaranga kumera neza, ngo we n’umuryango we babeho nabi.”

    Nubwo Kaberuka na we yemeza ko imibereho myiza y’abakozi ari ingenzi, yavuze ko bidakuraho impungenge Leta ikwiriye kugira ku kuba ibiciro bishobora kuzamuka kubera gushyiraho umushahara fatizo, ubukungu bukaba bubi aho kumera neza.

    Umwaka ushize Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cy’Ishyirahamwe ry’amasosiyeti y’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda (ASSAR), ryari ryasabye ko Leta y’u Rwanda itegekwa gukuraho imbogamizi zituma hatajyaho umushahara fatizo.

    ASSAR yavugaga ko inzitizi zose zituma umushahara fatizo ujyaho zivaho kuko ari ikibazo kibangamiye inyungu rusange z’abaturarwanda.

    Ubusanzwe umushahara fatizo ujyaho ngo ufashe abaturage kwivana mu bukene no gutera imbere. Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo (EICV5) bwagaragaje ko nibura Umunyarwanda ubarwa nk’umukene ari utabasha kwinjiza 159,375 Frw ku mwaka.

    Ni mu gihe mu 2018, Igenzura ku murimo ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Labour Force Survey), ryagaragaje ko nibura umukozi w’Umunyarwanda uhembwa ku kwezi, yinjiza nibura 56,982 Frw ku mpuzandengo.

    Mu rukiko rw’Ikirenga umwaka ushize, uruhande rwari ruhagarariye Guverinoma rwagaragaje ko bitafatwa nk’igikuba cyacitse kuba umushahara fatizo utarajyaho, kuko bigaragara ko abakorera umushahara mu Rwanda, amafaranga bahembwa ku kwezi atatuma bajya mu bukene.

    Teddy Kaberuka yavuze ko nubwo umushahara fatizo ari ingenzi ku mibereho myiza y’abakozi, ari ngombwa kwita ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu muri rusange

    Gasore Séraphin yavuze ko ubukungu budashobora gusubizwa inyuma no gushyiraho umushahara fatizo

  • Amarembera ya FDLR yateguje kwizihiza umunsi w’umuganura – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, umunsi w’umuganura ni umunsi w’ibyishimo, kuko ari umunsi abantu batangira kuganura ku musaruro baba bavanye mu murima, bagasangira, bakishima ku buryo mu ihinga ritaha, bazongera guhurira mu murima n’imbaduko bafite akanyamuneza.

    Lt Gen Byiringiro Victor wasinye kuri iri tangazo, ni umwe mu bayobozi bacye cyane bamaze imyaka myinshi mu buyobozi bwa FDLR, gusa yatangiye kuba umukuru w’uyu mutwe mu 2019, asimbuye Mudacumura Sylvestre wiciwe mu bitero simusiga yagabweho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mudacumura yagiye ku butegetsi bw’uyu mutwe w’iterabwoba mu 2003, asimbuye Gen Paul Rwarakabije wari umaze kuva mu bikorwa by’uwo mutwe akemera gutaha.

    Muri ibyo bihe, FDLR yari igifite amaboko ya bamwe mu basize bakoze Jenoside, bafite intwaro ndetse bakinanyuzamo bakagaba udutero shuma ku Rwanda ariko tugafata ubusa.

    Uyu mutwe w’iterabwoba watangiye witwa ALIR, uza guhindura izina witwa FDLR nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

    Muri ibyo bihe, uyu mutwe wari ufite abarwanyi barenga ibihumbi 25, gusa mu 2008 wari usigaranye abarwanyi ibihumbi bitandatu gusa, bitewe na gahunda ya Leta yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri uwo mutwe. Iyi gahunda yatumye abarwanyi ibihumbi 20 bose bitandukanya na FDLR, bikavugwa ko uyu mutwe kuri ubu usigaranye abarwanyi batarenze igihumbi.

    FDLR yiganye igisiga kimennye inda

    Kuva mu 2016, iyo twari tuzi nka FDLR yarahindutse. Ni nyuma y’uko abagize uyu mutwe wavutse mu macukubiri, bayakomeje no mu mashyamba aho igice kimwe kitumvikanye n’ikindi, bigatuma ucikamo ibice.

    Byatangiy ugaba igitero kikagwamo abarwanyi batanu, maze bagera mu birindiro byabo, amakimbirane agatangira kuvuka.

    Umuyobozi w’Ikirenga wa FDLR, Lt Gen Byiringiro, ni we washoje iyi ntambara, ubwo yashinjaga Col Irategeka Wilson wari icyegera cye, kugira uruhare mu rupfu rw’abasore be. Muri iyi ntambara, Mudacumura yari ku ruhande rwa Byiringiro.

    Ibi byarakaje Irategeka cyane, maze ku bufatanye n’abarimo Paul Rusesabagina, biyemeza kwiyomora kuri FDLR, bajya gushinga itsinda ryabo ryaje kuvamo impuzamashyirahamwe ya MRCD, yanashinze umutwe w’iterabwoba uyishamikiye uzwi nka FLN.

    Amakuru avuga uretse abarwanyi baguye ku rugamba, indi ntandaro yo gucikamo ibice kwa FDLR gufitanye isano n’irondakarere, aho igice cya Irategeka na Rusesabagina cyagiye ku ruhande rwacyo ruvuga ko rukomoka mu Majyepfo y’u Rwanda, mu gihe ikindi gice cyasigayemo abavuga bakomoka mu Majyaruguru y’u Rwanda, ari cyo cyasigaye nka FDLR.

    Igice cyajyanye na Irategeka nicyo cyanagabye ibitero ku Rwanda binyuze mu Ishyamba rya Nyungwe, uretse ko abenshi mu barwanyi b’umutwe wa FLN bahasize agatwe abandi bakaba bari imbere y’ubutabera.

    Umuganura w’ubutindi

    Nubwo FDLR ‘ishishikariza Abanyarwanda kwitegura umuganura’, haribazwa uburyo umutwe w’iterabwoba ugeze mu marembera uri gushishikariza abantu kwitegura umuganura.

    Ibibazo kuri FDLR byakajije umurego ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zotsaga ikibatsi cy’umuriro kuri iyi mitwe, cyasembuwe n’itorwa rya Perezida Félix Tshisekedi wavuze ko kurandura imitwe y’iterabwoba ari intego ya mbere mu zimuzanye mu nshingano.

    Ibi bitero byasenye mu buryo bugaragara umutwe wa FDLR binyuze mu kuwambura ibice wagenzuraga bikorerwamo ubucuruzi bw’amakara, amabuye y’agaciro n’ibindi, ari nayo mpamvu inyungu y’uyu mutwe yavuye kuri miliyoni zirenga 71$ mu 2014, ubu akaba ageze kuri hafi ya ntayo kuko uyu mutwe wamaze kwambura ibice hafi ya byose wagenzuraga.

    Ibi bitero kandi nibyo byaguyemo Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi wa FDLR kuva mu 2003, nyuma kandi y’uko abari abayobozi ba FDLR barimo Umuvugizi wayo Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega wari ushinzwe ubutasi, batawe muri yombi bavuye muri Uganda, gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nk’uko babyiyemerera.

    Amakuru ava muri Congo avuga ko Mudacumura yishwe hamwe n’abo bari kumwe barimo Col Soso Sixbert, Col Serge na Major Gaspard wari ushinzwe kumurinda. Abandi 15 bari kumwe nawe ngo bafashwe.

    Usibye aba kandi, mu 2016 Ladislas Ntaganzwa wari mu bayobozi b’uyu mutwe yoherejwe mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside akekwaho, ubu ari kuburanira i Nyanza aho ibyaha ashinjwa yabikoreye.

    Indunduro iri bugufi

    Mu kiganiro Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, aherutse kugirana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye mu mahanga, yavuze ko FDLR iri mu minsi yayo ya nyuma.

    Ati “Bari mu minsi ya nyuma kubera ko abasirikare babo bari muri Kivu y’Amajyepfo baratsinzwe, abarokotse barabadushyikirije bari hano mu kigo cya Mutobo.”

    “Abacitse bakajya mu Burundi batsinzwe n’Ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe basubira mu Burundi, Ingabo z’u Burundi ubwazo na zo zatangiye kubahiga kugeza n’uyu munsi. Bari mu minsi yabo ya nyuma yo kubaho.”

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko kugeza muri Mata 2016, abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 500 bari bamaze kuvanwa mu byabo n’imirwano ishyamiranya ingabo za Congo na FDLR, kimwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

    Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasekeje abantu ubwo wasabaga abantu kwitegura umuganuro nyamara uri mu marembera

  • Mineduc yatangaje itariki y’isubukurwa ry’amasomo muri Kaminuza no mu mashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Bitangajwe nyuma y’aho Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byari bimaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo, ariko ku wa 30 Nyakanga 2021 Guverinoma y’u Rwanda igatangaza ko ikuweho guhera ku wa 1 Kanama 2021.

    Itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara rivuga ko “Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazatangira igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, tariki ya 02 Kanama
    2021 nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’amashuri.”

    Iyi Minisiteri yavuze ko ayo matariki areba abanyeshuri biga mu mashuri abarizwa mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twari twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Ku mashuri Makuru na Kaminuza, abanyeshuri bazakomeza
    kwiga uko bisanzwe. Icyakora ayo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na
    Rutsiro azasubukura amasomo tariki ya 09 Kanama 2021.

    Iyi minisiteri yakanguriye amashuri kubahiriza ingamba zose zigamije ikumirwa ry’ubwandu bwa Covid-19 kandi agashyiraho gahunda yo gufasha abanyeshuri bacikanywe (Catch up program) aho biri ngombwa.

    Tariki ya 09 Kanama 2021 nibwo Kaminuza zo mu Mujyi wa Kigali no mu turere twari twarashyizwe muri Guma mu Rugo zizasubukura ibikorwa