Blog

  • IGP Munyuza yasoje uruzinduko rushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabereye mu Murwa Mukuru wa Malawi, Lilongwe, byari mu murongo wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi muri Werurwe 2019.

    Ni amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ku banyabyaha bahungiye muri ibyo bihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano.

    Ibi biganiro byabereye i Lilongwe bikurikiranye n’ibindi biherutse kubera i Kigali muri Kamena, ubwo Umuyobozi wa Polisi ya Malawi yari mu ruzinduko mu Rwanda hagati ya tariki ya 30 Gicurasi kugeza tariki ya 4 Kamena.

    Mu biganiro bya tariki ya 26 Nyakanga 2021, IGP Munyuza yagaragaje ko uku guhura gushimangira umuhate n’imibanire mu gukomeza ubufatanye mu mutekano hagati ya Polisi ya Malawi na Polisi y’u Rwanda. Yanashimye umusaruro ugenda uva mu biganiro bihuza aba bayobozi bombi kuko bigenda bitanga umusaruro.

    Ati” Ukurikije ibibazo by’umutekano uko bihagaze ku Isi no mu Karere, duha agaciro ingufu Leta ya Malawi ikoresha hagati yayo n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu mu gushaka amahoro arambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi.”

    IGP Munyuza yakomeje agaragaza ko igihe ari iki cyo guhura kuko kimwe n’ahandi ku Isi, mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika no mu Majyepfo hakomeje kwiyongera imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke mu Karere.

    Ati “Twishimiye ko uyu munsi twongeye gushimangira tukanongera kwiyemeza gukorera hamwe cyane cyane mu mashuri yacu atanga amahugurwa. Ntagushidikanya ibi bihe Isi yabaye nk ’umudugudu ubufatanye ni ingenzi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo n’ibi by’iterabwoba n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga bikomeje kwibasira umugabane wacu. “

    Muri uru ruzinduko, Polisi y’u Rwanda yemereye Polisi ya Malawi kuzohereza ba ofisiye bakuru kwiga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

    IGP Kainja yavuze ko ubwo aheruka gusura Polisi y’u Rwanda hari amasomo yahigiye ndetse ko igihe kigeze kugira ngo ibyo yahigiye bitangire gushyirwa mu bikorwa ariko cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere serivisi za Polisi ya Malawi.

    IGP Kainja yashimangiye ko amasezerano y’ubufatanye atanga icyerekezo mu gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye.

    Ati “Mu nama iheruka mu Rwanda twiyemeje gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi. Uru ruzinduko rwanyu ruri mu rwego rwo gushimangira ubwo bushake, bizanatanga uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Inama no kubaka ubushobozi ubwabyo ntabwo bizatsinda ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe nihatabaho gukomeza guhanahana amakuru. Tugomba gukoresha uburyo dufite kugira ngo turebe ko duhanahanye amakuru ku gihe. Ibi kandi ni ingenzi mu kurwanya imitwe ya Islam y’iterabwoba irimo guhungabanya abaturanyi bacu ba Mozambique.”

    Tariki ya 27 Nyakanga IGP Munyuza yasuye Intara y’Amajyepfo ashyira Iburengerazuba anasura Intara y’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba. Muri izi Ntara yirebeye urugendo rukorwa na Polisi ya Malawi mu bijyanye n’uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, agaragarizwa ko uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano bigabanya ibyaha.

    Tariki ya 28 Nyakanga, IGP Munyuza yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi riri mu Karere ka Zomba mu gice cy’Amajyepfo y’iki gihugu.

    Ni ishuri rihugurirwamo abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato (Officer Cadets), iri shuri kandi ritanga amahugurwa y’amezi atatu, amahugurwa ahabwa ba ofisiye batabashije gukurikira amasomo y’abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato (Officer Cadets), muri ayo mezi atatu bahugurwa ibijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi.

    Mu biganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’abayobozi b’iri shuri bagaragaje ubushake bafite mu gukorana n’amashuri ya Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no guhanahana porogaramu y’amasomo atangirwa mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda, guhererekanya abahugura n’abahugurwa.

    Muri uru ruzinduko rw’akazi, IGP Dan Munyuza yanasuye sitasiyo ya Polisi ya Limbe anasura sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Mulanje.

    IGP Dan Munyuza na mugenzi we wa Malawi bashyikirizanya impano

  • Minisiteri y'Uburezi yatangaje itariki y'itangira ry'amashuri #rwanda #RwOT

    Mu gihe haraye hatangajwe ko Gahunda ya Guma mu rugo ikuweho mu mujyi wa Kigali no mu turere 8, ndetse hakanatangazwa ko nta Guma mu karere mu Gihugu cyose, uretse imirenge imwe n'imwe ikiri mu kato ka guma mu rugo, Minisiteri y'Uburezi-MINEDUC yatangaje ko igihembwe cya Gatatu cy'umwaka w'amashuri 2020-2021, amashuri y'incuke n'ikiciro cya mbere cy'amashuri abanza atangira tariki ya 02 Kanama 2021. Yanatangaje kandi itangira ry'ayisumbuye n'amakuru.

    Dore uko itangazo ry'iyi Minisiteri risobanura iby'itangira ry'amashuri n'ibisabwa ku kwitwararika kuri Covid-19.

    Photo/unicef

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/minisiteri-yuburezi-yatangaje-itariki-yitangira-ryamashuri/

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 muri Village Urugwiro, yemerejwemo iteka rya Perezida ritanga imbabazi.

    Iyi nama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 4781 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yemeje aya makuru abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter.

    President Paul Kagame has granted Pardon to all 10 women convicted for illegal abortion.

    Cabinet also approved the release on parole of 4781 convicts.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) July 30, 2021

    Kanda HANO usome indi myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri.

    Mu mwaka ushize wa 2020 nabwo Perezida Kagame yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

    Mbere yaho muri 2019, Umukuru w’Igihugu yari yahaye imbabazi abagororwa 52 bari bakatiwe kubera kwihekura no gukuramo inda.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109, rivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

  • Guma mu Rugo yakuweho, ibikorwa byinshi birakomorerwa, utubari n’insengero bikomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kandi yanakomoreye ibikorwa byinshi birimo imihango yo gushyingira yaba mu mategeko ndetse no mu nsengero.

    Yakomeye kandi ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Uturere ndetse n’izihuza Uturere n’utundi mu gihe hari hamaze iminsi hariho gahunda ya Guma mu Karere mu Gihugu hose gusa Imirenge yashyizwe muri Guma mu rugo mu minsi ishize yo ntiyemerewe kugerwamo.

    Aya mabwiriza kandi yasubukuye ibikorwa by’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho zemerewe kutarenza 50% by’ubushobozi bw’abagenzi zisanzwe zitwara.

    Gusa Insengero zo zizakomeza gufunga kimwe n’utubari twafunze kuva hatangira gushyirwaho amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 ubwo cyageraga mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Guma-mu-Rugo-yakuweho-ibikorwa-byinshi-birakomorerwa-utubari-n-insengero-bikomeza-gufungwa

  • Rwanda-Burundi inyeshyamba 19 zafatiwe mu Rwanda zashikirijwe reta yu Burundi. #rwanda #RwOT

    Uburundi bwashikirijwe abavuga ko ari abarwanyi 19 bo mu mumutwe wa  Red Tabara bari bafatiwe mu Rwanda mu kwezi kwezi kwa cyenda  mu 2020, ico gikorwa kikaba cabereye ku mupaka wa Gasenyi/Nemba

    Uruhande rw'Uburundi ruvuga ko rwashikirijwe 'aba babarizwaga mumutwe winyeshamba'

    Abo bantu ahanini bagizwe n'abagabo bakiri bato bashikirijwe umukuru w'igisata c'iperereza mu ngabo z'Uburundi, Colonel Ernest Musaba, na mugenziwe ushinzwe imirimo nk'iyo mu ngabo z'Urwanda Brig. Gen Vincent Nyakarundi, nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru byo mu Rwanda Igihe.com na New Times.

    Bubicishije ku rubuga rwa Twitter, ubuyobozi mu igihugu cy'uburundi buvugako Urwanda rwashikirije Uburundi inkozi zibibi 19 z'abarundi zari zahungiye muri ico gihugu zimaze  gukora amabi'.

    Hari kandi n'abahagarariye urwego ruhuriweho rwo gusuzuma ibibazo by'umutekano ku mipaka mu bihugu by'akarere mu rwego rw'inama mpuzamakungu y'ibihugu by'ibiyaga binini CIRGL/ICGLR (Expanded Joint Verification Mechanism EJVM canke Mechanisme Conjoint de Verification MCVE).

    Abo basirikare  bari bafatiwe muri segiteri ya Ruheru muri district ya Nyaruguru mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda  2020.

    Bikimenyekana ko bafashwe, Uburundi bwari bwasabye Urwanda ko rwabubashikiriza hatajyize izindi nzira binyuzemo.

    Red Tabara n'umwe mu mitwe ivuga ko irwanya  reta y'Uburundi ishingiye cane cane mu gihugu kibanyi ca Republika ya Democrasi ya Congo. 

    Reta y'Uburundi ivuga ariko ko bamwe binjiye muri iyo mitwe  bava iyo bari barahungiye mu Rwanda na cane cane inyuma y'igeregezwa ryo gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi mu kwezi kwa gatanu mu 2015.

    Reta y'Urwanda ibyo irabihakana, gusa imigenderanire hagati y'ibyo bihugu yakomeje kugenda irimo agatotsi.

    Reta y'Urwanda nayo yavuze akatari gake ko abarwanyi  bomumutwe wa FLN uyirwanya bagaba ibitero biva  ku butaka bw'Uburundi aho bafite ibirindiro.

    Na reta y'Uburudi ibyo yakomeje kubirwannya ibihakana ko atari byo na gato.

    Ariko kuva mu mwaka ushize hamaze guterwa intambwe nyinshi zo kuzura umubano hagati yabarundu n'abanyarwanda.

    Kimwe mu byagaragaje nk'ikimenyetso gikomeye ko intambwe igeze kure rwabaye urugendo rwa ministre w'intebe w'Urwanda mu Burundi.

    Edouard Ngirente yahagarariye igihugu ciwe mu birori byo kwishimira imyaka 59 Uburundi bumaze bwikukiye itariki ya mbere ukwezi kwa karindwi  uwu mwaka i Bujumbura.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/31/rwanda-burundi-inyeshamba-19-zafatiwe-mu-rwanda-zashikirihwe-reta-yu-burundi/

  • ‘Habibi’ irayoboye! Byinshi ku muziki wa The… – #rwanda #RwOT

    Amezi abaye menshi hafi umwaka wenda kuzura nta ndirimbo The Ben akora ku giti cye ahubwo agerageza gufasha abanyempano bashya bamwifashishije, urwego baba bariho uko rwaba rungana agerageza kwisanisha nabo akemera gukorana nabo indirimbo, ibintu benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda bamushimira cyane. Kugira ngo uzamuke mu muziki utabonye umuntu ugufasha, biragoye. Niyo mpamvu The Ben, akwiriye gushimirwa na bose ku bw’urukundo agaragariza barumuna be mu muziki. 

    The Ben ari mu bahanzi b’ibyamamare bakoranye indirimbo nyinshi n’abandi bahanzi. 

    Abo bamaze gukorana harimo; Priscillah, Meddy, K8, Tom Close, Fabien, Kamichi, Muchoma, Diplomat, Knowless, Ben Kayiranga, Rema Namakula, Bac T, Nasoon, Bobo, n’abandi. Mu bo bakoranye harimo ibyamamare n’abahanzi wakwita barumuna be mu miziki. N’ubwo hari abashobora kubisobanura ukundi, ariko gukorana ibihangano n’abandi bahanzi, ni imwe mu nzira z’ingenzi umuhanzi yinjizamo zirimo gucuruza ibihangano, gukora ibitaramo, kwamamaza n’amafaranga akura mu baba bifuza gukorana nawe indirimbo.

    The Ben, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda b’ijwi rikundwa n’abatari bacye, ugira amarira hafi, wagiye agaragaza kwicisha bugufi imbere y’abakunzi b’umuziki nyarwanda yubahira ko bafatanije n’Imana kumugeza k’uwo ariwe uyu munsi. Biragoye kumenya niba The Ben muri Collabo zitari nk mu mezi agera kuri 11 amaze adashyira indirimbo ye hanze, yaragiye yishyurwa kuko hari n’ubwo yaba yaragiye abikorera ubuntu ariko uko biri kose urwego ariho n'umuhate yagaragaje mu gukorana n'abandi ni iby'icyubahiro, ni umusanzu mwiza yatanze.

    Kugeza uyu munsi duhereye ku rukuta rwa Instagram rwa The Ben akurikirwa n'ibihumbi  542, amaze gusangiza abamukurikira ubutumwa 1302, akurikirana abantu bagera kuri 234 mu mazina azwi y'abantu akurikira harimo Perezida Paul Kagame, Davido, Junior Giti, Meddy, Tom Close, K8 Kavuyo, Alpha Rwirangira, Lick, Alex Muyoboke, Pamella, Mimi, Scillah, Cedru, Rema Namakulla, Clement Ishimwe, Igor Mabano, Madebeatz, Element, Alliah Cool, Idris The Vain, Ariel Wayz,  Sandrine Isheja, Mike kayihura, King James, Bayingana, Christopher, Otile Brown, Yago, Uncleaustin, Luckmanzenyimana, Ernesto n'abandi batandukanye.

    Imwe mu mafoto yo mu gihe yafataga amashusho y’imwe mu ndirimbo zamuhaye umusaruro yitwa ‘Vazi’

    Urukuta rwa Instagram rwa The Ben rumaze imyaka irenga 8 aho rwafunguwe kuwa 22 Ukwakira 2012 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubutumwa bwose bwagiye bunyuzwa kuri uru rukuta bukaba bwaragiye bwishimirwa ugendeye ku babukunze n'inyunganizi bagiye batanga.

    Urukuta rwa Facebook rwa The Ben rukaba ruri mu zihagazeho mu byamamare aho rukurikirwa n'ibihumbi birenga 514 rukaba na rumwe mu nkuta akunda gukoresha kurusha izindi zose urebye ibyo asangiza abamukurikiraraho. Rwafunguwe kuwa 23 Kanama 2009. Kuri Youtube, yarafunguyeho urukuta kuwa 26 Nzeri 2015. Mu myaka ikabakaba 6 shene ye ya Youtube imaze ifite umusaruro rusange wa Miliyoni zirenga 23, amashusho ya mbere yashyizweho akaba yaragezeho kuwa 30 Mata 2016.

    The Ben na Tom Close bafitanye amateka maremare mu muziki banakoranye indirimbo yitwa ‘Thank You’ iyoboye ku rukuta rwa Youtube rw’uyu muhanzi

    N’ubwo bwose ibihangano byagiye bisangizwa abakurikirana uyu muhanzi byose byagiye bikundwa ariko indirimbo yakoranye na Tom Close niyo yarebwe kenshi bigaragazwa no kwishimirwa cyane aho imaze kurebwa n'abarenga 4.3 igakorerwa mu ngata n’iyitwa ‘Vazi’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4. Kugeza ubu uyu musore amaze gusangiza abamukurikira binyuze ku rukuta rwa Youtube amashusho 22.

    The Ben ukundana na Uwicyeza Pamella kuva mu mwaka wa 2019 babahora baterana imitoma bya hato na hato

    Mu mateka ya The Ben mu muziki, indirimbo yakoze ikarebwa n'abantu benshi kuri Youtube ni iyitwa ‘Habibi’ yishimiwe bitagira ikigero n’ubu usanga abantu bakiyumva  kugeza ubu ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 6.2 mu myaka 4 imaze, ikaba yarashyizwe hanze biciye ku rukuta rw'inzu y'umuziki yabarizwagamo ya PressOne. Indirimbo yumvikanamo ijwi rye yarebwe cyane mu mateka ni iyitwa Loose Control  yakoranye na Meddy imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 8.5 mu myaka itatu ikaba ibarizwa ku rukuta rwa Meddy.

    Umwe mu bari bambaye imyenda n’ingofero bya Tiger B rimwe mu mazina ya Mugisha Benjamin cyangwa The Ben akoresha mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imyambaro ikorwa nawe.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO IHERUKA YUMVIKANYEMO IJWI RYA THEBEN YITWA IHOZA YAHURIJWEMO NA YVAN BURAVAN NA MIKE KAYIHURA

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108107/akunda-barumuna-be-mu-muziki-byinshi-ku-mbuga-za-the-ben-nindirimbo-ze-zarebwe-cyane-kuri–108107.html

  • Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byakuwe muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni yo yafatiwemo umwanzuro wo gukuraho Guma mu rugo yari yashyizweho kuva ku wa 17 Nyakanga 2021.

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura Coronavirus bwawubonekagamo.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu imaze gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze yanzuye ko Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro bivaniweho Guma mu rugo. Ni icyemezo kizamara ibyumweru bibiri aho kizatangira kubahirizwa ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 15 Kanama 2021.

    Muri ibyo byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, hanzuwe ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’uturere tw’igihugu zizasubukurwa uretse izo kujya no kuva mu mirenge 50 iri muri Guma mu rugo.

    Mu mabwiriza mashya, ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00AM).

    Ingamba zashyizweho zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose:

    a. Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) ivanyweho mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). lbikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM)

    c. Amateraniro rusange yose arabujijwe.

    d. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere tw’Igihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

    e. Ibiro by’Inzego za Leta n’iz’abikorera (public and private offices) byemerewe kongera gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo.

    f. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

    g. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zirasubukuwe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

    h. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    l. Resitora zemerewe kongera gukora, ariko zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (take-away).

    j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    k. Insengero zirafunze.

    l. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19 .

    m. Ibikorwa by’ubukerarugendo, bwaba ubw’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga (domestic and international tourism) bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe.

    o. Pisine (swimming pools) na spas bizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bemerewe kubikoresha aho bacumbitse muri hoteri, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    p. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro (gyms and recreational centers) bizakomeza gufunga.

    q. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa.

    r. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

    s. lbikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

    Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.


  • Perezida Kagame yijeje umuryango ECCAS ubufatanye mu mikorere izamura inyungu z’abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yitabiraga inama yateranye ku nshuro ya 19 ihuje abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, yigaga ku bibazo byugarije aka karere muri iki gihe.

    Perezida Kagame yashimye ko umutekano uri kugenda uba mwiza nka kimwe mu by’ingenzi bifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriwemo muri uyu muryango, akomeza avuga ko ibibazo bigihari bizakomeza gushakirwa umuti ku bufatanye na ECCAS n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

    Yagize ati “Umutekano usesuye udufasha gushyira mu bikorwa imishinga ihuriweho igamije kwihutisha iterambere.”

    Muri iyo mishinga, Perezida Kagame yavuze ko harimo n’uwo kugabanya cyangwa gukuraho imisoro ku bicuruzwa byo muri muri uyu muryango mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika aho u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda binyuze mu kuyinjiza mu mategeko agenga ubucuruzi mu gihugu.

    Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gukorana n’ibihugu biri muri uyu muryango duharanira ko Komisiyo ya ECCAS yabona abakozi ikeneye bose ngo ikorere mu nyungu z’abaturage bacu.”

    Muri gahunda y’Isoko rusange rya Afurika byitezwe ko ibicuruzwa byakorewe kuri uyu mugabane bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta mbogamizi mu bucuruzi zatumaga Afurika iba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari isoko ry’ibiwukorerwamo.

    Kugeza mu mpera za 2020, ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe ni byo byari bimaze gusinya amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 ari byo bimaze kuyemeza burundu.

    Perezida Kagame yashimye uburyo umutekano ugenda ugaruka mu Karere ka Afurika yo Hagati

    Perezida Kagame yijeje umuryango ECCAS ubufatanye mu mikorere izamura inyungu z’abaturage

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu bitabiriye iyi nama

    Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso, atanga ibitekerezo muri iyi nama

  • Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari bafungiwe gukuramo inda – #rwanda #RwOT

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109 riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gutanga imbabazi.

    Ni ingingo igira iti “Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.”

    Imbabazi zatanzwe na Perezida Kagame zatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021.

    Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro kandi yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 4781 bahamwe n’ibyaha bitandukanye.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko Umukuru w’Igihugu yababariye abagore 10 bakuyemo inda n’abandi bantu batandukanye bari bafunzwe.

    Yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4781.’’

    Nta makuru arambuye yatanze ku bagore bababariwe ndetse n’abandi bafungwa bahawe imbabazi.

    Mu mwaka ushize, muri Gicurasi, nabwo Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange ku bakobwa mirongo itanu bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

    President Paul Kagame has granted Pardon to all 10 women convicted for illegal abortion.

    Cabinet also approved the release on parole of 4781 convicts.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) July 30, 2021

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda

  • Ngororero: Abanyeshuri bakoze igisa n’imyigaragambyo batwika ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, saa Mbili n’igice, mu Kigo cy’Amashuri cya ESECOM Rusano, giherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, aho itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri batandatu bakekwaho kuba imbarutso yo kwangiza ibikorwaremezo by’ishuri.

    Bimwe mu byo aba banyeshuri bangije harimo ibitanda, ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yemereye IGIHE ko batangiye gukurikirana abakekwaho gutangiza ibi bikorwa, hafatwamo batanu.

    Ati “Ni byo koko hari ibyo twamenye, hari abana bagaragaje imyitwarire itari myiza, biganjemo abasoza amashuri yisumbuye. Icyakozwe ni uko abo bana bafashwe bashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.”

    Yavuze ko abo banyeshuri bose barengeje imyaka 18 y’ubukure bityo bakaba bakurikiranwa mu mategeko ku byo bakoze mu gihe byaramuka bibahamye.

    Nubwo batanu muri bo bafashwe ariko ukekwaho gutangiza uwo muriro we ntarafatwa ariko ngo baracyashakisha ndetse n’iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye imyitwarire nk’iyo n’ababigizemo uruhare bose.

    Mukunduhirwe yavuze ko aba banyeshuri bapimwe kugira ngo bamenye niba nta biyobyabwenge baba banyoye ariko bamwe muri bo bigaragara ko banyoye inzoga. Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byica ejo hazaza harwo.

    Ibikorwa nk’ibi byakunze kuranga abanyeshuri bari gusoza amashuri yisumbuye bari kwishimira ko basoje ibizamini bya Leta harimo n’umukobwa wagaragaye ari gutwika amakaye ye byamaze kumenyekana ko yiga mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi mu Kigo cyitwa Friends’ School of Kamembe.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abanyeshuri bose bari kugaragarwaho n’imyitwarire idasanzwe muri ibi bihe basoza ibizamini bya Leta bagomba gukurikiranwa kandi bagahanwa mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.

    Kugeza ubu aba banyeshuri batanu bakurikiranyweho gutwika ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda n’ibirahure bafashwe harimo batatu b’imyaka 21, uwa 20 n’ufite 18. Bose bacumbikiwe muri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero mu gihe iperereza rigikomeje.

    Abanyeshuri bakurikiranyweho gutwika no kwangiza ibikorwaremezo by’ishuri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero