Blog

  • Imitsi Kwipfundika (Vericose Veins) Biterwa N'iki? Ese Wabyivuza Bigakira? #rwanda #RwOT

    Abantu bakora imirimo ituma baguma ahantu hamwe bicaye, abahora bahagaze igihe kirekire, abantu bakuze (abasaza n'abakecuru), abagore batwite, bakunze kugira imitsi y'amaguru yipfundika. Abasobanukiwe n'ubugororangingomubiri bemeza ko abantu bakwirinda indwara nk'izi hakiri kare kuko akenshi n'iyo zivuwe zidakira burundu. Nk'uko bisobanurwa na Charles Gatsinzi inzobere mu bugororangingomubiri, kuba imitsi y'amaguru yakwipfundika bituruka ku mitsi ikura amaraso ku […]

    The post Imitsi Kwipfundika (Vericose Veins) Biterwa N'iki? Ese Wabyivuza Bigakira? appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/07/imitsi-kwipfundika-vericose-veins-biterwa-niki-ese-wabyivuza-bigakira/

  • Imyambarire n’ingendo bya Miss Kundwa Doriane… – #rwanda #RwOT

    Miss Kundwa Doriane yavukiye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali kuwa 21 Mata 1995, ubu akaba abarizwa muri Canada, mu masaha macye ashize yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho mato yishimye bikomeye atambuka mu ndirimbo y'umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa 'Saucy Santana'.

    Akaba ari indirimbo yasohotse muri Mutarama 2021 yitwa 'Walk’, inyikirizo yayo ikaba isaba umuntu ngo atambuke barebe. Miss Doriane nawe yayigenzemo neza yishimye anaseka maze yongeraho amagambo yo kwerekana ko uramutse wambaye imyenda nk’iyo yari yambaye ntacyatuma utaryoherwa no gutambuka.

    Yagize ati: 'Uyu mwambaro wa 'LEAH Top' wo muri Kejeodesign nawe uwambaye wakiyumva nkaho uyoboye isi.' Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, warihinnye akongeraho Love bika 'Alga_Love' yahise anyura mu nyunganizi agira ati:'Ufite ubwiza.'

    Undi nawe yahise agira ati:'Niba koko iyo LEAH Top ariyo ituma useka gutyo nanjye ndayishaka.' Umunyamakuru Eddie Nsabimana wiyise Eddy Rwanda wandikira ikinyamakuru cya The New Times mu gisata cy’Imyidagaduro, yagaragaje ko yishimiye bikomeye aya mashusho Doriane yabasangije akoresheje emoji.

    Muri aya mashusho, Miss Kundwa Doriane agaragara yambaye aka 'LEAH Top' hejuru umwe mu myambaro imubera cyane. Muri iyi minsi kandi akunda kugaragara yambaye ijipo y'ibara ry'umukara imwegeye n'inkweto ndende.

    KANDA HANO UREBE INGENDO YA MISS KUNDWA DORIANE

    Miss Rwanda 2015, Doriane Kundwa yambitswe ikamba muri Gashyantare 2015. Ni umukobwa w'umuhanga kuri ubu wiga muri Canada muri Kaminuza ya 'Ontario Tech' mu ishami ry'ubuzima. Yahagarariye u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza anyuranye arimo irya 'Miss Frespam' yo mu 2015 no mu rya 'Miss Africa Continent' muri 2016.

    Akaba ari umwe muri ba Nyampinga b'u Rwanda babayeho babashije guca agahigo gakomeye kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira mu buryo buhoraho mu 2009, yegukana amakamba abiri akomeye arimo irya Nyampinga w'igikundiro 'Miss Popularity' n’irya Nyampinga w'u Rwanda Miss Rwanda, aya makamba yombi akaba yarayegukanye mu 2015.

    Aha aba yambaye ‘LEAH Top’ n’ijipo y’umukara imwegeye iri mu rugeroMu ikanzu nziza y’umutuku n’insokozo bijyanye mu busanzwe

    Doriane mu ikanzu ikoze mu gitenge

    Mu 2018 ubwo yari amaze igihe gito ageze muri Canada yavuze ko akumbura kuba mu rw’imisozi igihumbi aho yumva abavuga Ikinyarwanda, yongeraho ko ajya ashiduka ari kukivuga mu batakizi.

    Doriane yemeza ko Nyina ari intwari ye kandi ariwe afatiraho ikitegererezo, mu muryango w’iwabo niwe mutoAline Gahongayire yanyuzwe nibyo yiboneyeHari umuntu wavuze ko agiye gushaka uko yakwambara nka Doriane

    Umunyamakuru Eddy nawe yagaragaje ko yanyuzwe n’ibyo yiboneye mu mashusho y’ingendo ya Doriane

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA SAUCY SANTANA YITWA WALK SAUCY SANTANA YIFASHISHIJWE NA MISS DORIANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108374/imyambarire-nintambuko-bya-nyampinga-wu-rwanda-2015-doriane-kundwa-bikomeje-kunyura-benshi-108374.html

  • “Umuganura ni Rudasumbwa mu byo twizihiza” -… – #rwanda #RwOT

    Umuganura ni umunsi wahabwaga agaciro gakomeye cyane mu muco. Mu minsi yo ha mbere ku rwego rw'igihugu (Ubwami) wayoborwaga n'Umwami afashijwe n'abanyamihango b'Umuganura naho ku rwego rw'umuryango, umukuru w'umuryango akaba ari we wayoboraga iyi mihango.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter Minisitiri Bamporiki yasobanuye birambuye uyu munsi n'impamvu wizihizwa. Yagize ati: “Umunsi rukumbi twizihiza mu ireme ry’abo turibo. Umunsi ubumbatiye iby’ubutwari twarazwe. Umunsi udutera ishyaka ngo ubutaha twirate ibigwi. Umunsi tuganuzwa, tukaganuza. Umunsi wateraga intwari z’aha ishema. Umuganura ni Rudasumbwa mu byo twizihiza. #Umuganura mwiza- Rwandane ubumwe.''

    Uyu munsi ufite byinshi usobanuye mu mateka y'u Rwanda rwo hambere! Wari umuhango ukomeye kuko wari mu nzira z'ubwiru. Umuganura wari ufite intego yo kugandurira ndetse no kwibutsa abanyarwanda kuzirikana ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n'indangagaciro zimwe.

    Akenshi umuganura wari umuhango wari umeze nko gusogongera ku musaruro wa mbere w'imbuto zabaga zarahinzwe, cyane cyane umuganura wakorwaga hifashishijwe imbuto z'inyampeke twavuga nk'amasaka, uburo n'inzuzi gusa bitavuze ko haba harimo n'ibindi nk'ibikomoka ku matungu.

    Umuganura ni umunsi wizihizwaga cyane mbere y'Abakoroni, ibirori byizihizwaga byabaga byiganjemo umutsima w'amasaka, maze abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw'umuryango, imyaka n'amatungo yabahaye. Iki gihe benshi bishimiraga kuba baganuzaga Umwami amata, amasaka, n'izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n'isogi ariko bakongeraho n'ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.

    Uyu munsi mukuru wari ngarukamwaka wubahwaga kandi wahabwaga agaciro ibwami no mu muryango w'Abanyarwanda. Amateka avuga ko umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya cyenda, hanyuma uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli hagati y'imyaka ya 1510-1543 ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y'imyaka irenga cumi n'itanu ruri mu maboko y'abanyamahanga (Abanyoro n'Abanyabungo).

    Muri uyu muhango Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n'Igihugu. Nyuma y'umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by'Umuganura byasozwaga n'igitaramo cy'imihigo. 

    Muri ibi birori, Umwami yamurikaga umusaruro w'Abanyarwanda bavuye impande zose z'Igihugu, hakaba amarushanwa y'indashyikirwa nk’uko Dr Nzabonimpa Jacques yabitangaje ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Imvaho Nshya mu mwaka wa 2019. 

    Ku ruhande rw'umuryango Dr Nzabonimpa Jacques yagize ati 'Kuri uwo munsi kandi, imiryango na yo yarateranaga maze umukuru w'umuryango akayobora imihango n'ibirori byayikurikiraga. Cyaraziraga kugira uwo wima cyangwa uheza ku munsi w'Umuganura, buri wese yagombaga kugira umuturanyi asura.'

    Mu bijyanye no gushyira hamwe kw’abanyarwanda, umuganura ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe. Ikindi kandi, ibirori byo kwizihiza Umuganura cyane cyane amarushanwa yabaga abiherekeje, byagize uruhare runini mu kongera agaciro bimwe mu byari bigize ubuzima bw'Abanyarwanda: imbyino, imitako, inka imyaka n'ibindi.

    Ese kwizihiza umuganura waba uzi ko byigeze bivanwaho?

    Nyuma y'umwaduko w'abakoroni mu 1925 umuganura warahagaritswe ntiwongera gukorwa ndetse benshi bavuga ko byateje icyuho mu gushyira hamwe kw'abanyarwanda. Muri iki gihe umutware Gashamura ka Rukangirashyamba wari umwiru ushinzwe Umuganura yacibwaga mu Gihugu agaciribwa mu Burundi.

    Kuva iki gihe Umuganura ntiwongeye kwizihizwa. Nyuma y'uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu bakomeje kwizihiza Umuganura mu miryango ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ntibwashyiramo imbaraga ngo Umuganura uhabwe agaciro gakomeye nk’uko wari warahozeho mbere y'ubukoroni.'

    Mbere icyorezo kitaraza abantu barahuraga bagasangira

    Nyuma Leta igendeye ku byiza n'akamaro Umuganura wagize mu kubaka Igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye, ishyiraho n'umunsi w'ikiruhuko uba buri wa Gatanu wa mbere w'ukwezi kwa Kanama. Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 mu ngingo ya 3 (100) kugira ngo kuri uwo munsi, Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.

    'Umuganura, isooko y'ubumwe n'inshingiro ryo kwigira'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108373/umuganura-ni-rudasumbwa-mu-byo-twizihiza-minisitiri-bamporiki-avuga-ku-munsi-wumuganura-ni-108373.html

  • Umunyamakuru Habarugira Patrick ntakiri umuko… – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi Habarugira atumvikana mu kiganiro cy'imikino cya Radio Rwanda cyitwa Urubuga rw'Imikino kubera yari ari kwitegura urugendo rwerekeza muri Canada afite kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021.

    Habarugira yakundwaga n'abanyarwanda batari bake ndetse afatwa nk'icyitegererezo n'abakiri bato bakora umwuga w'Itangazamakuru yatangiye mu 2011.

    Uyu mugabo ufite ijwi ryanyuze benshi bakurikira urubuga rw'imikino rwa Radio Rwanda, yasobanuye ko impamvu atakiri umukozi wa RBA ari uko agiye gukomereza amashuri i Quebec muri Canada mu ishami ryitwa Infographie en Journalisme.

    Habarugira yavuze ko atajyana n'umuryango we kuko agiye kwiga imyaka ibiri gusa akazahita agaruka mu Rwanda asoje amasomo.

    Uyu mugabo avuga ko kuri RBA yahigiye byinshi mu myaka 10 ahamaze birimo kubana neza, kwihangana no kwicisha bugufi, ndetse akaba yarahahuriye n'abantu b'ingeri zitandukanye kandi b'ingenzi kuri we.

    Habarugira yize Itangazamakuru muri ICK, ndetse yanabaye umwarimu mu gihe cy'imyaka itatu. Muri RBA, uyu mugabo yayoboraga ishami rya siporo muri iki Kigo. Akaba yaregukanye ibihembo bibiri nk'Umunyamakuru Mwiza wa Siporo mu Rwanda mu 2017 no mu 2020.

    Patrick Habarugira ntakiri umukozi wa RBA yari amaze imyaka 10 akorera

    Habarugira agiye gukomereza amashuri muri Canada

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108370/umunyamakuru-habarugira-patrick-ntakiri-umukozi-wa-rba-yari-amaze-imyaka-10-akorera-108370.html

  • Umurobyi yarobye ifi idasanzwe ifite amenyo n… – #rwanda #RwOT

    Umurobyi yarobye ifi idasanzwe ifite amenyo n’ibijigo byuzuye akanwa, iyi fi yabonetse ku nkombe muri Carolina y’Amajyaruguru. Ivumburwa ryayo ryatangaje abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Amafoto yafashwe y'ifi y'amayobera, yasangijwe kuri Facebook ku wa Kabiri na Jennette’s Pier aho abaroba mu gace ka Nags berekanye iyi fi bagereranije n’intama, ni ifi ipima 'ibiro icyenda. Iyo uyitegereje uturutse inyuma ubona ari ifi isanzwe ikaba igitangaza ku mutwe wayo kuko umeze nk’itungo ry’intama, ikagira amenyo ameze neza nk’ay’umuntu, ibisa n’ibitangaza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108362/umurobyi-yarobye-ifi-idasanzwe-ifite-amenyo-nibijigo-nkibyumuntu-amafoto-108362.html

  • Gisagara: Bagiye kujya basanisha imihanda itaka ritsindagiye mu mifuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange (Division Manager) w’Akarere ka Gisagara w’agateganyo, John Dede, yabitangaje ku itariki 5 Kanama 2021, ubwo urubyiruko 50 rwahuguwe ku bijyanye n’iyo tekinoloji yo gusana imihanda hifashishijwe imifuka yatsindagiwemo igitaka, bita Do-Nou Technoligy mu cyongereza, rwasozaga amahugurwa rwari rumazemo iminsi 10.

    Yagize ati “Ubwenge babahaye turaza kujya tubwifashisha mu buryo butandukanye, urugero nk’amateme agenda yangirika. Ubwo dufite na kompanyi zigera ku icyenda z’urubyiruko zatsindiye amasoko yo kuzajya zisana imihanda yangiritse, tuzabahuza ku buryo hazajya hakoreshwa n’ubu bumenyi bidatwaye amafaranga menshi”.

    Ubundi aho uru rubyiruko rwigishirijwe iyi tekinoloji ya Do-Nou, ni ku gateme ko mu gishanga cy’umuceri kahoraga kangirika kubera amazi ahatembera.

    Batunganyije iteme, hanyuma bashyira igitaka mu mifuka bayisasa ku mpande zombi zaryo, nko ku burebure bwa metero 200 ugereranyije. Hari aho bagerekerenyije itatu, ahandi ibiri, ahandi bahashyira umwe bitewe n’uko basatiraga umuhanda utari warangiritse.

    Uko bashyiragaho icyiciro cy’imifuka bafataga ibyuma biremereye byabugenewe bagatsindagira, ni uko barangije barenzaho igitaka cya Latelite na cyo baragitsindagira, none ubu umuhanda wari warapfuye ni nyabagendwa, kandi ngo ushobora kuzamara imyaka 5 utongeye kwangirika.

    Uretse ko ngo n’iyo hagira agace kangirika, igikorwa ari ugushyiramo indi mifuka irimo igitaka, isimbura iyangiritse.

    Gutunganya iteme ndetse na metero 200 z’umuhanda urikikije ngo byatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni esheshatu gusa, nk’uko bivugwa na Ingénieur Obed Ntakirutimana, ukorera Community Road Empowerment, ari na wo muryango ukomoka mu Buyapani wigisha ibya Do-Nou Technology.

    Agira ati “Aha twahakoze mu minsi 10, kandi tubariyemo amafaranga y’insimburamubyizi yagiye ahabwa urubyiruko kimwe n’ibyo kurya bahabwaga bari ku kazi, ndetse no kuzana ibikoresho, urebye byatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni esheshatu”.

    Nyamara, ubusanzwe gukora iteme ryo mu kabande no gutunganya umuhanda urikikije, akarere ngo kabitangaho amafaranga abarirwa muri miliyoni 80 habariyemo n’imisoro, nk’uko bivugwa na DM Dede.

    Anavuga ko ku bw’iyo mpamvu bateganya kwifashisha bariya 50 bahuguwe bakigisha iyi tekinoloji n’urubyiruko rwo mu yindi mirenge ya Gisagara, kuko abahuguwe ari abo mu Mirenge itatu gusa, ari yo Ndora, Gishubi na Muganza.

  • Abantu 14 bahitawe na Covid-19 mu Rwanda abandi 629 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu abantu 14 bahitanywe na Covid-19 mu Rwanda bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 874 barimo abagore 6 n'abagabo 8.

    Abarwayi bashya babonetse bangana na 629 barimo aba Nyamagabe 86.Mu bitaro hasezerewe abantu 25 mu gihe abahawe ibitaro ari 14. Abakingiwe uyu munsi ni 36,406 abakingiwe bose baba 601,357.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rirasaba ibihugu biteganya gutangira gutanga doze ya gatatu ku baturage babyo, kubihagarika by'agateganyo kuko ntacyo byamarira Isi muri rusange mu gihe haba hari ibihugu abaturage babyo batarabona n'urukingo na rumwe.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hakwiye kuba hahagaritswe gutanga doze ya gatatu nibura kugeza mu mpera za Nzeri kugira ngo habeho isaranganya rinoze mu itangwa ry'inkingo.

    Yagize ati: 'Ibihugu biteganya gutanga doze ya gatatu ngo bihangane n'ubwoko bwa Delta, birasabwa kuba bibihagaritse by'agateganyo kugeza mu mpera za nzeri. OMS ibona ko ikihutirwa ari uguharira izo doze ibihugu bisa n'aho bitarakingira abaturage babyo. Izo nkingo zafasha Afurika muri rusange.'

    Dr.Tedros yatanze urugero ko kugeza ubu 80% bya doze zo gukingira COVID-19, byatanzwe mu bihugu bikize, aho u Burayi abagera muri ½ cy'abaturage bakingiwe ariko ko nko mu Burundi nta na doze n'imwe iratangwayo.

    Hari ibihugu bitera utwatsi ibyo kuringaniza inkingo (COVAX)

    Igitekerezo cy'Umuryango w'Abibumbye cyatewe utwatsi n'Amerika yavuze ko idakeneye guhitamo kuba yaha doze ya gatatu abaturage bayo cyangwa se guha impano ibihugu bikennye.

    Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron na we kuri uyu wa Kane yemeje ko Guverinoma yitegura ubukangurambaga ku gushimangira urukingo rwa COVID-19, muri Nzeri rukazahabwa abafite intege nke n'abakuze cyane.

    Ibi yabitangaje asubiza ibibazo byibazwa n'Abafaransa bijyanye n'imiterere y'icyorezo cya Covid-19 hifashishijwe Instagram aho Macron yasobanuye akamaro k'urukingo rwa gatatu. Perezida w' u Bufaransa yabyemeje bidasubirwaho uyu munsi ko icyo gihugu kiteguye gutanga doze ya gatatu.

    Nk'uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y'u Bufaransa RFI, Perezida Emmanuel Macron yagize ati: 'Yego biragaragara ko hakenewe urukingo rwa gatatu, atari kuri bose aka kanya, ariko kuri ubu ku bakuze cyane n'abanyantege nke, kuko kuri buri ntambwe haba hari amasomo.'

    Yari yarabitangaje kandi ku italiki ya 12 Nyakanga 2021, akomoza ku bukangurambaga bw'urukingo rushimangira by'umwihariko ku bafite intege nke cyangwa abakibasirwa cyane kurusha abandi nk'uko ibindi bihugu byari byatangiye kubigenza harimo Isiraheli yatangiye gutanga urukingo rwa 3 ku italiki ya 30 Nyakanga 2021.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kandi u Budage nabwo bwatangaje ko guhera mu ntangiriro za Nzeri bugiye gutangira gutanga inkingo zo gushimangira ku bantu bakuze n'abafite intege nke kimwe n'abatarakingirwa.

    OMS itangaza ko ntacyo byaba bimaze gutanga doze ya gatatu mu gihe abaturage b'igice kinini cy'ibihugu bikennye batarahabwa urukingo. Ikomeza itangaza ko ikihutirwa ari uko habaho ubufatanye kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirwanywe ku rwego rw'Isi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-14-bahitawe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-629-barayandura

  • Abagiye kurwubaka bashyiriweho imfashanyigisho zibafasha kwirinda gatanya #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi, ingo nyinshi zibanye mu makimbirane ndetse izindi akunze ziri gusenyuka cyane.

    Iyo uganiriye n'abakuze ku mpamvu zitera izi gatanya z'ikabije, bavuga ko zikunze guturuka ahanini ku kuba abantu basigaye babana badahuje umutima, aho usanga hari ababura ibisabwa mu rugo bagahitamo kurusenya nkuko aba baganiriye n'UMURYANGO babigarutseho.

    Umwe yagize ati “kubaka urugo rero biterwa n'umutima w'umuntu, burya iyo abantu bahuje umutima nta kintu gishobora kubatanya ariko ubu basigaye banyura ukubiri umugabo agaca ukwe, umugore nawe agaca ukwe, ukumva ngo afite inshuti hanze kurenza umugabo we, umugabo nawe akamuca inyuma, ibyo byose rero bigatuma bahurira mu rugo amakimbirane akavuka gutyo'.
    Hari n'abasinda ugasanga umugore avuga ngo ntacyo bimbwiye, noneho ngo babonye n'uburenganzira iyo avuze gutyo akongera ati ndataha mu rugo rwange ntacyo umugabo ari bunkoreho urwo rugo ntiruba rugishobotse.

    Iby'ingo z'ikigihe twe dukuze turabireba tukavuga tuti nzahimbaza kugirango ijye mumitima y'abantu kugirango umubano mwiza wongere ugaruke mu bantu.

    Yakomeza agira ati” Njye mbona biterwa no kutumvikana umwe afite utugeso twe nundi utwe ntibabashe kuzumvikanaho. Izo ngeso ni nko gucana inyuma, kubura ibikenewe mu rugo.Njyewe mbona aricyo kibitera kuko nzi ingo nyinshi zasenyutse muri ibi bihe bitewe n'ibyo.

    Mu rwego rwo guhangana n'iki kibazo cy'ingo zitandukana zitamaze kabiri, BATAMURIZA Mireille, Umukozi ukuriye ishami rishinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango (MIGEPROF), avuga ko hari inyigisho zashyizweho na ministeri zigamije guhugura ababana n'abagiye gushakana kugira ngo barusheho kurambana.

    Yagize ati “Twebwe nka Minisiteri icyo tuba tubona cyakorwa,ni ukurushaho kwitegura.Twabonye imbogamizi za mbere zihari ari abantu bamenyana mu gihe gito bagahita biyemeza kubana batabanje kumenyana, batabanje kuganira kuri twa tuntu twose tuzagenga umubano wabo.

    Usanga nanone nyuma yo kubana na mbere yaho gato uburyo bw'ibiganiro bitameze neza bikaba byaba intandaro y'amakimbirane ndetse no gutandukana mu gihe gito.

    Ibyo byatumye dushyiraho imfashanyigisho yo kwigisha abagiye gushyingirwa ndetse no guherekeza imiryango y'abantu babana nk'umugabo n'umugore kugira ngo barusheho kumva inshingano zabo binjiyemo ariko banumve akamaro ko kubana neza,kuganira, no gufatira ibyemezo hamwe bigamije kubafasha muri rwa rugendo batangiye rwo kubana.

    Nk'abantu bagiye kubana bashobora kwigishwa mu gihe runaka amezi abiri, atatu, cyangwa muri cya gihe cy'ukwezi mu gihe bamaze kubaranga ko muzabana bakabamenyereza muri izo nyigisho cyane cyane bibanda kuri bya bindi tubona bitera ubwumvikane bukeya iyo abantu bamaze kubana.

    ''Iyo mfashanyigisho yashyizweho yitwa 'TWUBAKE UMURYANGO MWIZA' ndetse n'umuntu ku giti cye ashobora kuyisanga ku rubuga rwacu akayisoma kuko kwihugura bihoraho.''

    Madamu Batamuriza yavuze ko muri iyi mfashanyigisho harimo ingingo nkuru 13 abagiye kurushinga baganiraho ndetse ko bahisemo kubikora mu buryo bwabo bidakuyeho n'izitangwa n'amadini atandukanye.

    Raporo y'ikigo cy'ibarurishamibare 'NISR'' igaragaza ko imiryango 1,311 muri 2018 yemerewe n'inkiko gutandukana, naho mu mwaka wa 2019 imiryango 8,941 ibona gatanya.

    Iyi mibare igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n'imiryango 48,526 yashyingiwe mu buryo bwemewe n'amategeko umwaka wa 2018, nibura imiryango 18.4 % yaratandukanye.

    INKURU YA IRADUKUNDA YVES

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/abagiye-kurwubaka-bashyiriweho-imfashanyigisho-zibafasha-kwirinda-gatanya

  • Yafashwe aje mu Rwanda gushyingura nyina ahita afungwa – Ubuhamya bw’uwirukanywe muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ubwo Abanyarwanda 23 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba.

    Akumuntu Denise ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yagiye muri Uganda akurikiyeyo umugabo we w’umugande, anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

    Kimwe n’abandi bari bafunganywe, bose icyo bahuriyeho ni uko bafashwe batashye mu Rwanda kubera impamvu zitandukanye harimo no kunanirwa imibereho y’aho bakoreraga.

    Mu kwezi kwa gatandatu 2021, ni bwo Akumuntu yahagurutse mu rugo rwe aje mu Rwanda gushyingura nyina umubyara kuko yari yabwiwe ko yitabye Imana. Ageze i Mbarara ngo imodoka yari arimo yahagaritswe n’abasirikare bamukuramo n’abandi bantu berekezaga mu Rwanda bajya gufungirwa mu kigo cya Polisi.

    Ati “Mama yarapfuye nza nje gushyingura, bamfatira Mbarara, bankura muri bisi, batujyana mu gisirikare bucya badushyikiriza Polisi na yo itujyana muri gereza ya Shema tuhamara ukwezi. Nyuma yo gukatirwa amezi abiri, dufungirwa muri gereza ya Cyamugoranyi”.

    Avuga ko icyaha bashinjwe ari uko binjiye mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe nyamara yaranyuze ku mupaka uzwi ndetse afite n’ibyangombwa bya Uganda.

    Uwo mugore avuga ko atazi neza niba azasubira mu rugo, ndetse n’abana yasizeyo kuko yabashije kuzana umwana umwe gusa.

    Bisengimana ukomoka ku Nkombo mu Karere ka Rusizi na we wari ufunganywe na Akumuntu, avuga ko muri gereza bari babayeho nabi by’umwihariko kuri we kuko yanarwariyemo.
    Agira ati “Muri gereza twari tubayeho nabi cyane, nagezemo ndarwara ntibamvuza, twarakubitwaga, mbega imibereho yari mibi cyane ku buryo ntashobora kongera gusubirayo n’iyo bambwira ko ari ho nzakirira”.

    Bisengimana agira inama abandi Banyarwanda bumva ko Uganda hari amakiriro ko atari byo, ahubwo ari ukujya mu muriro.