Blog

  • Ibizazane ku Banyarwanda 23 bafatiwe Uganda, bamwe basanzwemo Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku butaka bw’u Rwanda babanje gupimwa Covid-19 kugira ngo bimenyekane uko bahagaze mbere yo kuzasubizwa mu turere bakomokamo.

    Nyuma yo gupimwa bane muri bo basanze banduye. Aba barimo abagabo babiri n’abagore babiri, bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ngarama kugira ngo bitabweho mu gihe bagenzi babo bashyizwe mu kato mu Karere ka Nyagatare.

    Aboherejwe bose babanje gufungirwa muri Gereza ya Kyamugolani mu Mujyi wa Mbarara, nyuma y’ukwezi bamaze mu kato mu kigo cyitwa Sheema giherereye i Mbarara.

    Bane bakomoka mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bagiye muri Uganda ahitwa Mayuge aho bakoraga mu burobyi mu Kiyaga cya Victoria.

    Aba ni Bisengimana JMV w’imyaka 23 y’amavuko, Ntawumenyibiramuka Nason (33), Byenda Dieudonne (36) na Munezero Yoramu (21) bagiyeyo hagati ya 2019 na 2020 banyuze ku mupaka wa Cyanika.

    Uko ari bane ubwo bari mu nzira bagaruka mu Rwanda ku ya 21 Kamena uyu mwaka, bakuwe muri bus n’abasirikare ba Uganda kuri bariyeri i Mbarara bashyirwa mu kato k’ukwezi babona kubajyana muri gereza ya Kyamugolani.

    Abari bamaze igihe kirekire ni abagezeyo mu 2014 mu gihe aba vuba bagiyeyo muri Kamena uyu mwaka bamwe bagahita bafatwa uwo munsi.

    Bagiye binjirira mu tuyira twegereye imipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda nka Cyanika, Kagitumba na Gatuna.

    Hari n’abafatiwe mu nzira bava muri Kenya ubwo bagarukaga mu Rwanda banyuze muri Uganda. Muri Kenya bakaba barakoragayo ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa.

    Urugero ni nka Byukusenge Damien w’imyaka 37 ukomoka i Simbi mu Karere ka Huye. Yagiye muri Kenya ahitwa Kisii anyuze Cyanika muri Mutarama 2020 aho yacuruzaga imyenda ya caguwa.

    Undi ni Uwimana Jeanette w’imyaka 30, ukomoka i Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi wagiye muri Kenya mu 2017 anyuze ku mupaka wa Gatuna hamwe na musaza we Tumusiime Joseph bacuruzaga imyenda ya caguwa. Yafashwe agaruka anyuze muri Uganda ku ya 21 Kamena 2021.

    Bamwe bakoraga imirimo y’ubuhinzi, uburobyi, ubucuruzi burimo ubwa telefone mu gihe hari n’abari abashumba.

    Ku rundi ruhande nk’uwitwa Akumuntu Denise w’imyaka 38 ukomoka i Kageyo mu Karere ka Gicumbi, wabaga i Kalangala kuva mu 2018, yari yaramaze gushakana n’umugabo w’Umugande witwa Assimwe Fred babyaranye umwana w’umuhungu wari umaze kugira umwaka umwe n’igice.

    Yagezeyo mu 2018 yinjiriye i Kagitumba agiye gupagasa. Ku ya 6 Kamena ni bwo yafashwe kimwe na bagenzi be ashyirwa mu kato ukwezi kose hanyuma abona gufungwa muri Kamena uyu mwaka.

    Abanyarwanda birukanwe muri Uganda bagiyeyo mu bihe bitandukanye

    Mbere yo koherezwa mu Rwanda babanje gufungwa banashyirwa mu kato kamaze ukwezi

    Bose bafashwe ubwo bari mu nzira bagaruka mu Rwanda nyuma y’igihe runaka bari bamaze muri Uganda aho bakoraga imirimo itandukanye

  • Huye: Umugore wataye uruhinja mu cyobo yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, kuba uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi.

    Icyaha cyakozwe ku wa 12 Nyakanga 2021, gikorerwa mu Kagari ka Ndora, Umurenge wa Ndora , Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yari amaze kubyara uruhinja agahita arujugunya mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise rurira.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha agisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda.


  • Perezida Ndayishimiye yongeye kugaragara asangira n'abaturage urwagwa [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi,Evariste Ndayishimiye, n'umugore we Angeline Ndayubaha basangiye n'abaturage bo muri Komini Giheta umuganura.

    Nkuko yabikoze mu minsi ya mbere arahiriye kuyobora u Burundi,yagiye agaragara asangira n'abaturage ndetse s'ubwa mbere basangiye urwagwa.

    Perezida Ndayishimiye yasangiye n'aba baturage ndetse ababwira ko umuganura ari igihe cyiza cyo gusangira no kunga ubumwe.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-ndayishimiye-yongeye-kugaragara-asangira-n-abaturage-urwagwa-amafoto

  • InyaRwanda Music Top 10: ‘My Vow’ ya Meddy ik… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA ‘My VOW’

    Iyi ndirimbo haba mu kurebwa ndetse no gukundwa mu gihe gito yabirushije indirimbo zose zaririmbwe mu gihugu cy'u Rwanda kuva umuziki watangira kubaho ndetse no kumvwa mu Rwanda. Mu minsi itanu gusa indirimbo ‘My Vow’ yari yujuje miliyoni ebyiri z'abayirebye kuri Youtube, akaba ari agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku wundi abikesha ‘My Vow’ n’izindi yakoze mu bihe bishize.

    Ku rutonde rwa InyaRwanda Music Top 10, indirimbo My Vow yakurikiwe n'indirimbo ‘Piyapursha’ y'umuhanzi Niyo Bosco uri kwerekana ubushongore n'ubukaka mu muziki w'u Rwanda kuko iyi ndirimbo nayo mu gihe imaze isohotse kugeza ubu yamaze kurenza Miliyoni y'abayirebye ku rubuga rwa Youtube mu gihe gito.

    Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera ku 161 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 67, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 228.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA ‘MY VOW’

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO MY VOW YA MEDDY IKUNZWE CYANE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108386/inyarwanda-music-top-10-my-vow-ya-meddy-ikomeje-gukundwa-ku-kigero-cyo-hejuru-yakurikiwe-n-108386.html

  • Turabona ko vuba imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda izasubira – Guverineri w’Intara ya Kayanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo

    Yabibwiye Abanyarwanda n’Abarundi bari bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi, hamwe n’inka y’Abanyarwanda Abarundi bari baratwaye, tariki 6 Kanama 2021.

    Yagize ati “Perezida wacu w’u Burundi, Gen. Major Evariste Ndayishimiye, hamwe na Gen. Paul Kagame, twarumvise yuko bariko babitegura neza, turabona ko vuba imigenderanire izosubira”.

    Guverineri Cishahayo anavuga ko abaturiye inkiko z’ibihugu byombi bifuza ko imipaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi yakongera gufungurwa, kuko aho yafungiwe byabangamiye ubuhahirane.

    Yafatiye urugero ku mupaka w’Akanyaru agira ati “Kuri ‘frontière’ y’Akanyaru, ni ukuri uhagiye harababaje cyane. Nkunda kujyayo, abanyagihugu cyangwa abaturage bakaza ari benshi, bibaza ngo wenda tugiye gufungura, ukabona ko babyishimiye cyane, ariko tukabahumuriza tukababwira tuti mwihangane gato, tuzafungura”.

    Yunzemo ati “Ni umupaka ukomeye cyane, kandi abaturage benshi, amamodoka yo ku rwego mpuzamakungu, twizera yuko vuba aha, ni ukuri iyo mipaka izafungurwa”.

    Guverineri Kayitesi na Cishahayo ku mupaka w
    Guverineri Kayitesi na Cishahayo ku mupaka w’u Rwanda n’u burundi

    Col. Cishahayo anavuga ko na we akiri muto ku wa Gatandatu no ku Cyumweru yirirwaga mu mujyi wa Butare, ku mugoroba agataha, kandi n’Abanyarwanda bakundaga kurema isoko mu Kayanza na Ngozi.

    Ati “Turashaka ko iyo migenderanire isubira. Ngo ntazibana zidakomanya amahembe ni ko mu Kirundi iwacu tubivuga, ariko turashaka yuko nk’uko abayobozi b’ibihugu byacu, u Burundi n’u Rwanda barimo kubikora, turabona yuko biri mu nzira nziza”.

    Abanyarwanda bamwumvise bashimishijwe n’icyizere cy’uko imipaka yakongera gufungurwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko ngo ari ho bari basanzwe bahahira, bakaba bafite na bene wabo batari bakibasha kubonana kuko batuye hakurya y’umupaka.

    Florida Ahishakiye utuye mu Murenge wa Ruheru ati “I Burundi dufiteyo abavandimwe, kandi twarahahahiraga. Ubwo urumva ko hari icyo twari twarahombye. Twakuragayo imyenda, imyumbati, ibishyimbo n’ibindi”.

    Uwitwa Nkundimana na we utuye mu Murenge wa Ruheru ati “Nkatwe dutuye hano tuba twaragiye dushyingirana n’Abarundi. Biradushimisha iyo tubona ibiganiro hari aho bigera, buriya wenda amaherezo byazagera aho imipaka igakingurwa tukongera tukagenderanirana nk’uko byari bisanzwe. Hariyo ba masenge, ba databukwe, abantu benshi cyane”.

    Abana bafatiwe i Burundi nta kabuza ko na bo bazishima imipaka niyongera gufungurwa kuko muri rusange bavuga ko bari bagiye gushakayo imari, abandi imyambaro, cyane cyane bagendeye ku kuba hari Abarundi babonye mu Rwanda, babona ntacyo babatwaye bakibwira ko na bo ari ko bizabagendekera nibajya i Burundi.

    Muri bo hari uvuga ko yafashwe yagiye gushakayo injyamani agurisha mu isoko rya Gatunda, undi kurangura amacunga, undi kugura ipantalo yo kwambara kuko ngo mu Burundi zihendutse.

  • Ese iyo ni ya Pantalo wakuriyemo muvandi? Iby… – #rwanda #RwOT

    Meddy arizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 32 ikaba ari imyaka agize nyuma y'imyaka isaga 13 atangiye by'umwuga umuziki. Yavutse kuwa 07 Kanama 1989, atangira umuziki mu mwaka wa 2008 ubwo yari afite imyaka ijya kuzura 19.

    Umuziki usobanura ubuzima bwa Ngabo Medard Jobert mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine bwatangiye mu bwana bwe ahanini bishingiye ku babyeyi be bakundaga umuziki bikomeye.

    Nyina yamutoje byinshi kuko ari we babanye igihe kinini nyuma y’uko se atabarutse. Alphonsine n'umuhungu we Meddy bakundaga gusubiranamo indirimbo z'umwami w'injyana y'ubutumwa 'Reggae' ukomoka muri Jamaica Bob Marley.

    Meddy yaririmbaga ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye mu itsinda ry'abarenganuwe ryo mu itorero rya Zion Temple yari ahuriyemo na bamwe mu bantu bafite amazina akomeye mu muziki barimo The Ben, Lick Lick, Nicolas na Rata Jah NayChah ukora umuziki wa Gospel.

    Meddy uherutse gushakana n'umunya-Ethiopia, Mimi Mehfira mu bukwe bwanditse amateka mu ruhando rw'imyidagaduro nyarwanda kubera igikundiro  cy'uyu muhanzi n'uburyo bwahuje hafi y'igisekuru cyose cy'umuziki nyarwanda ugezweho. Ni ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kuva yakora indirimbo ya mbere yitwa 'Ungirira Ubuntu', yahise atangira gukurikirwa n'abatari bacye kimwe n'ibihangano bindi yakurikijeho nabyo birishimirwa birimo; Akaramata, Amayobera na Ese Urambona n’izindi. Ibyo rero hamwe n'umugisha byaje gutuma yisanga mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye kugeza uyu munsi.

    Ubwo yageragayo indirimbo yakoreyeyo kuva ku ya mbere zakunzwe maze agenda yaguka mu mikorere kugeza ubwo uyu munsi ariwe muhanzi ufite uduhigo twinshi ku mbuga nkoranya mbaga turimo kuba ariwe ufite indirimbo imaze kurebwa inshuro nyinshi ku rukuta rwa Youtube yitwa ‘Slowly’ kugeza none imaze kurebwa n’abarenga Milyoni 52 (52, 886,834).

    Niwe muhanzi mu Rwanda ufite umusaruro mwiza kuri uru rukuta urenga Miliyoni 114 (114, 536, 779) akanagira n’abemeye kumukurikira bihoraho kuri Youtube benshi (subscribers) mu Rwanda bagera ku bihumbi 653. Ku rukuta rwa instagram naho bikaba ari uko aho ariwe ukurikirwa cyane mu bahanzi n'abagera ku bihumbi 726.

    Si ibyo gusa kuko kuva umuziki watangira niwe muhanzi w'umunyarwanda wabashije kugira indirimbo yarebwe na Miliyoni y'abantu mu gihe cy'iminsi 2 gusa, bimwe mu bintu kandi bikorwa n'abahanzi bacye muri Afrika.

    Meddy na Mimi 

    Kuri uyu munsi Meddy yizihizaho isabukuru y'amavuko, ni umunsi ahuza n’umwe mu bahanzi beza b'ikiragano gishya cy'umuziki w’u Rwanda, Nelly Ngabo ubarizwa muri Kina Music inzu ikomeye mu muziki w'u Rwanda mu kuwutunganya no kureberera inyungu abahanzi.

    Meddy yifurijwe n'abantu benshi umunsi mwiza w'amavuko nk’uko bigaragara ku mbuga zitandukanye, muri abo ariko harimo Mimi uw'ingenzi, uwo bahuye bagahuza bakemera kubana no kuzasohozanya urugendo rw'ubuzima.

    Mimi ngo yamubajije icyo ashaka undi nawe aramusubiza ngo naze bijyanire mu butumwa bukomeje gusakara. Meddy yagize ati: 'Yambajije ngo ni iki nshaka ku munsi w'amavuko ndangije ndamubwira ngo ngwino ujyane nanjye!!! Mimi wankoreye umunsi, mufasha mwiza.'

    Meddy na none abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yerekanye ko atigeze atecyereza ko imyaka izihuta nk’uko abibona anongeraho ko nyina umubyara yavugaga ukuri yagize ati: 'Reka mvuge, sinigeze ntekereza ko nzageza iyi myaka byihuse gutya. Mama yavuze ukuri ni iki nakongeraho.' Lick Lick na Uncle Austin nabo bari mu bamwifurije umunsi mwiza w'amavuko.

    Nel Ngabo nawe ku munsi we yatunguranye yerekana ifoto yo mu bwana bwe maze abantu bagaragaza kwishimira uyu musore uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi.

    Ifoto ya Nel Ngabo yavugishije abatari bacye barimo abo muri Kina Music abarizwamo, Promesse Kamanda umwe bakobwa bazi gufotora neza n’abandi

    Mu gutebya no guterana ubuse, Igor Mabano yabaye nk’ubihuhuye ubwo yatangaga igitekerezo ku ifoto ya Nel Ngabo yo mu bwana bwe. Nel Ngabo agaragara yambaye ipantaro nini nawe rero ahera aho ati:'Ese iyo ni ya pantalo wakuriyemo muvandi, imigisha myinshi.'

    Butera Knowless umwamikazi wa Kina Music nawe yagaragaje gutangarira ifoto ya Nel Ngabo yasangije abamukurikira ku munsi w'amavuko, agira ati: 'Ooh Yesu, Marie na Yozefu.'  N'umwami wa Kina Music, Ishimwe Clement nawe yatunguwe uko bigaraga, akoresha amagambo y'icyarabu avuga ngo Imana ni nziza yagize ati: 'Imana ni nziza, isabukuru nziza mwana muto mukulukulukulu.'

    Umwe mu bakobwa bazi gufotora neza mu gihugu cy'u Rwanda Promesse Kamanda yerekanye ko hari ukuntu uyu musore yahindutse ariko asa n’unatebya agira ati: 'Cyera wasaga nawe kurusha ubu isabukuru nziza mwami muto.' Ni benshi bifurije isabukuru nziza uyu musore yaba ibyamamare birimo; Aline Gahongayire, Papa Cyangwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda banyuranye.

    Nel Ngabo wizihiza none isabukuru y’amavuko, ipantalo yambaraga mu bwana yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

    Nel Ngabo afite indirimbo nshya ‘Sawa’ ikomje kunyura abatari bacye yashyize hanze kuwa 21 Nyakanga 2021

    Meddy afite indirimbo ‘My Vow’ ikunzwe mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari yitwa ‘My Vow’ yagiye hanze kuwa 22 Nyakanga 2021Inyunganizi zashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa Nel Ngabo z’abantu banyuranye barimo Butera Knowless na Igor bose bishimira umunsi w’amavuko weUbutumwa bwa Mimi ku munsi w’amavuko w’umugabo we Meddy wanabushyize hanzeUmwe mu bagabo bakomeye mu gutunganya umuziki wagiye afasha Meddy kuva yatangira umuziki Lick Lick yamwifurije umunsi mwiza w’amavukoUbutumwa Meddy yashyize kuri Twitter yemeza ko imyaka yihuta

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA NEL NGABO YITWA SAWA IRI MU ZIKUNZWE CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108383/ese-iyo-ni-ya-pantalo-wakuriyemo-muvandi-ibyingenzi-ku-munsi-wamavuko-wa-meddy-na-murumuna-108383.html

  • Impano Mimi ahaye Meddy ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki 07 Kanama 1989 nibwo Meddy yabonye izuba. Kuri uyu munsi yizihije isabukuru ye y'imyaka 32 y'amavuko. Abinyujije kuri story ya instagram ye yavuze impano umugore we, Mimi, yamuhaye nyuma yuko Mimi yari amaze kumubaza icyo yifuza nk'impano ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko.

    Mimi yamuhaye impano yo kumukodeshereza imodoka ya Sport.

    Meddy abinyujije kuri story ya instagram ye yagize ati ” She said what u want for your bday?!!! I said come with Daddy!!! @itsmimiali, you make my days, pretty lady😘 “.

    Source : https://yegob.rw/impano-mimi-ahaye-meddy-ku-isabukuru-ye/

  • Uko ikipe ya PSG izaba ihagaze mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Messi atagikomezanyije na Fc Barcelone kuri ubu ibiganiro bigeze kure bigana ku musozo n'ikipe ya PSG yo mu Bufaransa. Uko ikipe ya PSG izaba ihagaze mu kibuga ni ibi bikurikira:

    Mu izamu: DONNARUMMA cga NAVAS

    Myugariro:

    LAKIMI

    MARQUINHOS

    RAMOS cga KIMPEMBE

    Hagati :
    WIJNALDUM

    BERNAT

    VERRATTI

    Rutahizamu :
    DI MARIA

    MESSI

    NEYMAR

    MBAPPÉ

    Mwebwe iyi squad ya PSG murayibona gute? Mwaduha ibitekerezo muciye muri comment section

    Source : https://yegob.rw/uko-ikipe-ya-psg-izaba-ihagaze-mu-kibuga/

  • Umunyeshuri yatunguranye ubwo yajyaga kwiga atwaye indege, benshi bacitse ururondogoro #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri yatunguye benshi mu gihugu cya Kenya ubwo hakwirakwiye amafoto yiwe agiye ku ishuri mu buryo budasanzwe aho yatwawe na kajugujugu,ibintu bidakunze kubaho mu buzima bw'ishuri.

    Uyu munyeshuri witwa Maisha Nyororo yakoze agashya ubwo yari agiye ku ishuri,asaba se ko bajyana amutwaye mu ndege aho gutega bisi cyangwa kugenda mu modoka nkuko bisanzwe ku bandi.

    Uyu munyeshuri Maisha yari agiye kwiga ku kigo cyitwa lycée Maranda cy'ahitwa Siaya muri Kenya,agenda mu ndege ya se.

    Mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abanyeshuri bo kuri iki kigo bategereje kwakira abanyeshuri bashya hanyuma babona kajugujugu iturutse hejuru iraza iparika imbere y'iri shuri hanyuma uyu musore avamo barumirwa.

    Abantu benshi bagiye impaka kuri iyi video bibaza kuri uyu munyeshuri wahisemo kugenda n'indege bidasanzwe aho bamwe bamushinjaga ubwirasi mu gihe abandi bavugaga ko ntacyo bitwaye kugenda mu ndege igihe ababyeyi bawe bayifite.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/07/umunyeshuri-yatunguranye-ubwo-yajyaga-kwiga-atwaye-indege-benshi-bacitse-ururondogoro/