Blog

  • Perezida wa Santrafurika yasuye Abanyakinigi (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko yagiriye muri uwo mudugud ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ubwo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, bakirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV wavuze ko urwo ruzinduko ruri mu rwego rwo gusura ibyiza bitatse u Rwanda, no kureba uburyo u Rwanda rukomeje kwishakamo ibisubizo.

    Yagize ati “Aje gusura umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ariko murabyumva ko n’aho yanyuze yarebye ibyiza bitatse u Rwanda, abaturage, amazu, ibikorwa remezo, ibikorwa by’ubuhinzi byose yabibonye, ariko noneho by’umwihariko azanywe no gusura umudugudu w’icyitegererezo kugira ngo arebe uburyo igihugu cy’u Rwanda cyishakamo ibisubizo”.

    Arongera ati “Ni umurongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatanze wo gutuza abaturage neza, ndetse aje no kureba ibyiza nyaburanga biri ahangaha, ari ibirunga ari inyamaswa zirimo ndetse n’aya mahoteli yakira ba Mukerarugendo. Ibyo byose biri mu rugendo rw’umukuru w’igihugu cya Santrrafurika, ariko muri uyu mudugudu w’icyitegererezo ni cyo gikorwa cy’umwihariko kimuzanye”.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu byo uwo mukuru w’igihugu ashyize imbere mu gusura harimo ivuriro rya Kinigi, Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bagize imiryango 144 ituye muri uwo mudugudu watwaye asaga miliyari 26 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Ni umudugudu wubatsemo ibikorwa remezo binyuranye birimo imihanda, ishuri ry’icyitegererezo rya Kampanga ririmo ibyangombwa byose bifasha abanyeshuri kwiga ikoranabuhanga (smart Classrooms) ndetse n’urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwita ku mikurire y’abana, guhabwa ubumenyi no gukangura ubwenge bwabo.

    Ni umudugudu watujwemo Abanyarwanda bari batuye muri ako gace mu buryo bw’akajagari, bubakirwa uwo mudugudu mu rwego rwo kubafasha gutura hamwe kandi neza, kunga ubumwe, gusangira ubuzima ndetse no kugezwaho mu buryo bworoshye ibikorwaremezo birimo amazi n’umuriro.

    Bamwe mu batujwe muri uwo mudugudu, baragaragaza uburyo bakomeje kwishimira abashyitsi babasura muri iyi minsi, by’umwihariko Umukuru w’igihugu cya Santrafurika, bavuga ko babangamiwe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye batamubyinira ngo babakire uko bikwiye ndetse banasabane.

    Sibomana Saidi ati “Erega ntawe wabura kwishima, kubona umukecuru wanjye n’umusaza bari mu myaka 70 bari mu nzu nk’iyi, bibaha amasaziro meza. Tunezerwa cyane iyo tubonye abashyitsi bakomeye nk’aba badusura, natwe twumva ko dufite agaciro gakomeye”.

    Arongera ati “Twamwiteguye neza amasuku yari yose mu mudugudu wacu, ikibazo n’iyi Covid-19 uyu mushyitsi waturutse mu mahanga twari kumubyinira, tugira tuti ‛Kagame Mwungeri we’, kubera ibyiza amaze kutugezaho. Twabyishimiye rwose, Perezida wacu akomeze atubanire mu mahanga, umushyitsi azagire urugendo ruhire”.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ushobora kuba umurongo mwiza wafasha abaturage ba Santrafurika nk’igihugu cyagize ibibazo by’intambara, aho abaturage baho bakeneye gutuzwa neza, ibyo bikaba byabunganira kandi n’u Rwanda rukagira ibindi rwigira kuri icyo gihugu binyuze muri urwo rusinduko.

    Ati “Ni umurongo mwiza ushobora no kujyanwa muri Santrafurika, na bo baciye mu bibazo nk’ibyo twaciyemo n’ubwo twebwe twanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na bo bafite intambara nyinshi bamazemo igihe abaturage bahunga birukanka, na bo bakeneye gutuzwa bakaba bakora kimwe mu bikorwa yasuye hano mu Rwanda na byo bikaba byakorwa iwabo. Hanyuma kandi na we aratugira inama ku cyo abona twarushaho kunoza, ni yo mpamvu yahisemo kuza gusura uyu mudugudu n’uruzinduko muri rusange yagiriye mu gihugu cy’u Rwanda”.

    Reba Video y’uru ruzinduko rwa Perezida Touadéra mu Kinigi

  • Yashatse kwifata amashusho arimo kwiyahura, ibyamubayeho si iby' i Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umuhungu w'imyaka 12 ,witwa Joshua Haileyesus ukomoka mu mujyi wa Colorado,yashatse gutangiza igisa n'irushanwa [challenge] ku rubuga rwa Tik Tok yo gukangurira abantu kwifata amashusho bari kwimanika mu mugozi ariko ntiyahiriwe n'urugendo kuko yaje guhita apfa.

    Uyu mwana yabonywe na murumuna we yataye ubwenge mu bwogero,ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga ariko nyuma y'igihe gito yaje gupfa.

    Abapolisi babonye ibimenyetso by'umugozi mu ijosi rye,bituma ihita itangira gukora iperereza ari nako ibaza ibibazo byinshi abagize umuryango we.

    Byarangiye bigaragaye ko uyu mwana yakinishije kwiyahura bimuviramo urupfu ndetse hagaragaye ko yari yagerageje kwifata amashusho ari kubikora.

    Ku rubuga rwa TIK TOK hari agace kitwa ” Black-out “abantu bashyiraho utuvidewo bagakangurira abandi kubigana ibizwi nka 'challenge'' n'uyu yari yakanze kuri uwo mwanya birangira apfuye atageze ku byo yifuzaga.

    Nyuma y'uku kwiyahura k'uyu mwana,ubuyobozi bwa Tik Tok,bwasohoye itangazo rigira riti 'Kuri Tik Tok nta mwihariko dufite nko gucungira umutekano abantu bacu ndetse no kubaha ubutumwa bubereka ko imyitwarire yabashyira mu kaga ibujijwe ndetse amashusho mabi agahita akurwaho.'

    Abapolisi ba Bethany bahise bagira inama ababyeyi yo gucungira umutekano abana babo by'umwihariko ku buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/yashatse-kwifata-amashusho-arimo-kwiyahura-ibyamubayeho-si-iby-i-rwanda/

  • U Burundi bwahaye isezerano rikomeye u Rwanda nyuma yo kurushyikiriza abana bwafashe bukanaruganuza #rwanda #RwOT

    Bwana Cishahayo yijeje u Rwanda ko nta muturage we cyangwa undi wese mu Burundi uzava muri icyo gihugu agiye kugirira nabi u Rwanda.

    Nyuma y'ibiganiro byihariye byamuhuje na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice,Cishahayo Remy yavuze ko gushyikiriza u Rwanda abo baturage ari ikimenyetso cy'umubano w'ibihugu byombi uri kugenda ujya mu buryo.

    Yagize ati 'Muri make twari twazanywe no kubasuhuza kugira ngo tumenyane kuko umubanyi ni we muryango, bivuze ko umuturanyi ari umuntu ukomeye. Ikindi cyatuzanye ni ugusubiza abantu barindwi bafatiwe i Burundi, twabafashe tariki 3 Kanama, dukora iperereza dusanga icyabagenzaga ntabwo ari uguteza umutekano muke, dusanga ntacyo twabashinja mu bijyanye no guhungabanya umutekano turavuga tuti 'reka tubasubize igihugu gituranyi basubire mu ngo zabo bakomeze imirimo yabo.''

    Cishahayo yavuze ko u Rwanda n'u Burundi nk'igihugu cy'igituranyi, bikwiriye ko babana neza.

    Ati 'Murabizi ko u Rwanda n'u Burundi ari ibihugu by'abavandimwe, dusangiye umuco, tuvuga rurumi rumwe. Ni ngombwa ko umubano usubukurwa. Abayobozi b'ibihugu byacu turabizi ko bari kubitunganya, ni abayobozi bakunda ibihugu byabo, bakunda abaturage babo.'

    Guhera mu 2018, u Burundi bwakunze kuba inzira y'imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Urugero ni umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bigahitana abaturage, wahashywa n'ingabo z'u Rwanda ugahungira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    Guverineri Cishahayo yavuze ko kuri ubu, nta mugizi wa nabi uzava mu Burundi aje kugirira nabi u Rwanda.

    Ati 'Abanyarwanda twabizeza ko nta nkozi y'ibibi izava mu Burundi ngo ize gutera u Rwanda, uwo nituzamwihanganira kandi natwe twizeye ko nta nkozi y'ikibi izava mu Rwanda ngo ize gutera u Burundi.'

    Nubwo abayobozi ku mpande zombi bizeza ko ibibazo biri gushakirwa umuti, haracyari ikibazo cy'imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze ari na yo ntandaro ahanini y'abaturage bambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Guverineri Cishahayo yavuze ko abaturage bakomeza kwihangana icyo kibazo kigashakirwa umuti n'inzego nkuru mu bihugu byombi.

    Ati 'Abaturage betegereze bihanganye, imipaka iracyafunze abayobozi b'ibihugu byacu ntibaratubwira ko bayifunguye gusa biri mu nzira barimo kubitunganya.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko ibyakozwe n'ubuyobozi bw'Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy'uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ubushake bwa politiki kugira ngo ibihugu byacu bikomeze bibane kandi neza. Icyo dusaba ni uko abaturage barekera aho gukomeza gukora amakosa yo kuba barenga imipaka kandi bitemewe, bihangane dutegereze icyo ubuyobozi bw'ibihugu byombi bizatumenyesha.'

    Kayitesi yavuze ko imibanire myiza by'umwihariko hagati y'Intara ayoboye n'iya Kayanza, ari ingenzi kuko bizatuma abayobozi b'inzego z'ibanze ku mpande zombi babasha kujya bakemura ibibazo byoroheje bidasaba imbaraga nyinshi kandi bagahanahana amakuru.

    Ati 'Umuturage wambutse akarengera umurima wa mugenzi we, inka yambutse ikajya kona, ibyo ni ibyaha bikomeza kugaragara kenshi ariko bishobora gukemurwa ku rwego rwacu atari ngombwa ko bigezwa mu rwego rwo hejuru.'

    Yakomeje agira ati 'Umunyabyaha ashobora kubikorera mu Rwanda akambuka akajya mu Burundi cyangwa akabikorera mu Burundi akaza mu Rwanda, ni intambwe nziza ko dukomeza guhana amakuru.'

    Muri icyo gikorwa, Guverineri Cishahayo Remy yashyikirije Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi bambutse mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Bamushyikirije kandi inka imwe y'umuturage wo mu Rwanda yambutse bayiragiye ikaba yahise isubizwa nyirayo.

    Mukamisha Verediana amaze gushyikirizwa inka ya yambutse bayiragiye ku itariki 2 Kanama 2021, ikaza gufatirwa i Burundi, yashimiye ubuyobozi ku mpande zombi bwafatanyije, akaba yongeye gusubizwa inka ye.

    Ubuyobozi bw'Intara ya Kayanza bwaje bwitwaje amakaziye y'inzoga n'ibindi binyobwa, mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w'Umuganura.

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-burundi-bwahaye-isezerano-rikomeye-u-rwanda-nyuma-yo-kurushyikiriza-abana

  • PSG yateguye uburyo izakira Lionel Messi mu buryo bwihariye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya PSG iri mu biganiro bya nyuma na Lionel Messi aho iteganya ko kuwa kabiri w'icyumweru gitaha izamwerekana mu birori by'akataraboneka bizabera ku munara muremure cyane wa Eiffel.

    Messi uheruka gutandukana na Barca bari bamaranye imyaka 21,agiye kwerekeza I Paris aho azajya ahembwa ibihumbi 500 by'amapawundi ku cyumweru ndetse agahabwa n'agahimbazamusyi kadasanzwe.

    Abanyamakuru bo mu Bufaransa bahishuye ko PSG izarangiza icyumweru gitaha yasinyishije Lionel Messi ndetse ngo nta gihindutse uyu mukinnyi azerekanwa ku wa Kabiri kuri Tour Eiffel.

    Umugore wa Lionel Messi Antonella Roccuzzo nawe arifuza kujya gutura mu mujyi wa Paris nyuma y'aho bidakunze I Barcelona.

    Messi arisanga cyane muri PSG kubera ubwinshi bw'abakinnyi bo muri Amerika y'Amajyepfo bayikinamo barimo nka Paredes,Di Maria na Neymar Jr.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yateguye-uburyo-izakira-lionel-messi-mu-buryo-bwihariye

  • Niba uri umusore ntuzigere ushakana n'inkumi yitwara gutya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba uri umusore ushikamye kandi wifuza kurushinga, aba bakobwa bateye gutya ,ntuzigere wifuza kubagira abagore kuko nta n'umwe wavamo umugore mwiza ukubereye.

    1.Akunda guhinduka cyane

    Umukobwa ukunda kwisanisha n'iminsi, uyu mukobwa ni mubi cyane. Mbese uba usanga areba ibigezweho, ashaka amakanzu meza ahenze,…Umukobwa ugukunda azagukundira uwo uri we, ntabwo azagukunda kubera ko wambara nk'umukire, azagukundira umuhate ushyiramo n'uburyo umukunda. Niba ubona uwo mukobwa atangiye kuzana ibintu byinshi, ni cyo gihe cyawe cyo kumusezerera.

    2.Umukobwa utekereza ko afite amafaranga / Ari umukire

    Umukobwa utekereza ko afite amafaranga aragorana kandi iteka aba yiyumva ndetse nawe urabizi ko bigorana kubana n'umugore wumva ko akurenze. Uyu mukobwa rero azajya yumva yagufatira buri mwanzuro kubera ko atekereza ko ntacyo ushoboye kwishyura. Uyu mukobwa nta na kimwe azagufasha mu mubano wanyu, rero niba ubishoboye mugendere kure.

    3.Umukobwa ugendera cyane ku nama za nyina [Mummy's Muppet]

    Umukobwa ujya kubwira nyina buri kantu kabaye hagati yanyu mu rugo cyangwa mu rukundo rwanyu, uwo ntacyo yakumarira. Asaba nyina inama no ku tuntu tworoshye kuba yakwikemurira.

    4.Umukobwa udakurikirana ibintu

    Umukobwa udakurikirana ibintu, ahubwo ugasanga ari umwirasi, mugendere kure uwo ntacyo azakugezaho niba ushaka kubaka ibintu byawe. Uyu mukobwa ntacyo yakwikorera ubwe kuko ni umunebwe. Uyu mukobwa ntabwo yakubaka umubano mwiza cyangwa ngo akomeze urugo. Twese tuzi ko gukora ari byo bizana amafaranga, ariko uyu mukobwa we azi ko amafaranga ava mu mufuka w'umugabo gusa.

    5.Umukobwa udasaba imbabazi/Umukobwa usaba imbabazi bigoranye

    Uyu mukobwa yakubabaza kugeza ubwo nawe wiyanze. Umukobwa ugorwa no gusaba imbabazi kabone n'ubwo yaba ari mu makosa mugendere kure. Umukobwa ugira amarangamutima iteka amwemeza ko ari mukuri, mugendere kure. Umukobwa ni umwemera amakosa kabone n'ubwo yaba atari we unayafite.

    6.Umukobwa ufuha cyane

    Gufuha ni ibintu bisanzwe, ariko natwe twanditse ngo 'ufuha cyane'. Umukobwa ufuha birengeje urugero uwo ntacyo ari cyo kuri wowe kuko yazakubabaza cyane. Uyu mukobwa akenshi yajya azana ibintu by'ahahise akabikwibutsa kandi wowe utekereza ko byarangiye. Kuri wowe rero nk'umugabo fata umwanzuro umusezere hakiri kare.

    Source : https://yegob.rw/niba-uri-umusore-ntuzigere-ushakana-ninkumi-yitwara-gutya/

  • Amasomo y’ingenzi Tanzania yakuye mu ruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Samia yasuye u Rwanda ku wa Mbere tariki ya 2 Kanama mu ruzinduko rwari rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Ku munsi wa nyuma warwo yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame basuye uruganda rwa Volkswagen n’urwa Mara Phones zombi zikorera muri aka gace.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula, yabwiye abanyamakuru ku wa Kane ko hari amasomo y’ingenzi bakuye muri uru ruzinduko arimo ashingiye ku iterambere ry’ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo bwo koroshya ishoramari no kuzamura ubukungu.

    Mu nkuru ya The Citizen, Mulamula yavuze ko babonye uko inganda ziri mu Rwanda zifasha mu bukungu aho nibura 40% by’umusaruro w’ibyo zikora byoherezwa mu mahanga.

    Yavuze ko kuzamura urwego rw’inganda byafasha gukurura abashoramari mu gihugu cyabo nk’uko bigaragara ko hari abashoramari benshi bakorera mu Rwanda.

    Kuva mu 2016, imibare ya RDB igaragaza ko ishoramari rikomoka muri Tanzania ryinjiye mu Rwanda rifite agaciro kagera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika.

    Mulamula yagize “Twatunganyije igice cyahariwe inganda iwacu kuva mu myaka yashize ariko ikigaragara ni uko hari ibikeneye kunozwa.”

    Yavuze ko itsinda ryaherekeje Perezida Suluhu ryiboneye uko korohereza ishoramari no gutunganya ibikorwaremezo bikenewe nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi na byo bifasha gukurura abashoramari.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bijyanye no korohereza ishoramari nk’uko raporo ya Doing Business 2020 ibigaragaza nyuma y’Ibirwa bya Maurice rukaza ku mwanya wa 38 ku isi.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Tanzania nk’igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika y’Iburasirazuba ifite amahirwe menshi mu bufatanye n’u Rwanda.

    Nyuma yo gusura Uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda, Volkswagen, ngo Perezida Suluhu yabonye ko Tanzania ishobora kuba isoko ryazo, asaba abaminisitiri bafite aho bahuriye n’uru rwego kubyigaho.

    Mulamula yavuze kandi ko kuba u Rwanda rufite uruganda rukora telefone (Mara Phones) rwafashije mu ihangwa ry’akazi ku bantu benshi biganjemo abagore ari ikintu cy’ingenzi kandi Tanzania ishobora kubyaza umusaruro igatanga ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’uru ruganda.

    Ati “Tanzania ifite amabuye y’agaciro yakwifashishwa mu gukora telefone na batiri z’imodoka bityo yaba ari amahirwe y’isoko ry’ibyo bikoresho by’ibanze.”

    Yavuze kandi ko ibihugu byombi byafatanya mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu aho u Rwanda rwifashisha icyambu cya Dar es Salaam kinyuraho 90% by’ibyo rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo. Rukaba rwaranasabye gutangira gukoresha icyambu cya Tanga.

    Abasesenguzi bagaragaje ko nyuma yo kubona imikorere y’u Rwanda nk’ahantu heza h’ishoramari, Tanzania nk’igihugu na cyo gifite ubukungu bwihagazeho mu karere igomba kuba ku isonga mu gukurura ishoramari ritaziguye.

    Umudepite uhagarariye akarere ka Nzega, wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, Hamis Kigwangalla, yavuze ko amategeko ya Tanzania, umuco ndetse na politiki bigira uruhare runini mu kugena icyerekezo cy’igihugu mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

    Ati “Dukeneye abayobozi bafite intego n’inzara yo kubona Tanzania itera imbere. Ikizadufasha gutera imbere ntabwo ari aho igihugu giherereye cyangwa ibyambu byacu ahubwo ni inzego zihamye mu by’imari no guhuza umuco. Nguko uko tuzakurura abashoramari nka Mara Group.”

    Muri uru ruzinduko Perezida Suluhu Hassan yari kumwe n’abaminisitiri barimo ushinzwe ibikorwa byo gutwara abantu n’itumanaho; uw’inganda n’ubucuruzi; abayobozi b’ibyambyu bya Tanzania, aba Air Tanzania n’Ikigo gishinzwe ibya Gari ya Moshi.

    Kuva akijya ku butegetsi, Perezida Samia Suluhu yagaragaje ko hari byinshi yakwigira ku Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari no kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu cye.

    Muri Kamena uyu mwaka ubwo Perezida Suluhu yahuraga n’abashoramari bo muri Tanzania, yavuze ko ashaka gutangiza gahunda yo kumenyekanisha Tanzania ku rwego mpuzamahanga ku buryo iba igicumbi cy’ishoramari.

    Suluhu yavuze ko abantu biyemeje gufasha Tanzania kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kandi ko bitanga umusaruro akurikije aho bigejeje u Rwanda.

    Yagize ati “ turashaka ngo mudufashe kugira ngo iyi gahunda ikwirakwizwe ku isi hose, Tanzania imenyekane abashoramari benshi bayimenye natwe tubone amahirwe bagenzi bacu bari kubona hirya no hino ku isi.”

    “Ubu buryo muri Afurika u Rwanda nirwo rwabigezeho, twe tugiye kuba aba kabiri. Niyo mpamvu mu Rwanda biturije, ibintu bimeze neza. Nanjye rero ntimuntererane.”

    Uruzinduko rwa Suluhu mu Rwanda rwasize hasinywe amasezerano atanu y’ubufatanye agamije kunoza imibanire.

    Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

    Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze Perezida Suluhu muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye n’ishoramari

    Perezida Suluhu yijeje u Rwanda ubufatanye mu guteza imbere umubano mu nzego zose hagati ya Tanzania n’u Rwanda

  • Perezida Touadéra yasuye Umudugudu wa Kinigi, ashima iterambere wegerejwe (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu Mukuru w’Igihugu yasuye uyu mudugudu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021; yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yasuye ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi birimo Ikigo Nderabuzima, rimwe mu macumbi abaturage babamo, Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD) n’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Aho yanyuze hose yasobanuriwe imiterere y’uyu mudugudu watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 nk’uburyo bwo gutuza neza abaturage bavanywe mu manegeka, bakegerezwa aho bashobora kubona serivisi zose bakenera mu buzima bwabo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko imidugudu y’icyitegererezo yashyizweho na Perezida Kagame mu kwerekana uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo n’uko bishobora kuba inzira yafasha abandi.

    Ati “[Perezida Touadéra] ubwo yasuraga ibice bigize umudugudu yari akeneye kumenya uko imidugudu y’icyitegererezo ikora, uko itekerezwa. Yibandaga ku kumenya imibereho y’abatuzwa mu mudugudu, uko ababamo batoranywa n’ibindi.’’

    “Twamusobanuriye ko mu Kinigi hari ubukerarugendo bw’urwego ruhanitse aho abasura Pariki y’Ibirunga baba bashaka no kuganiriza n’abaturage. Twanamubwiye ko abaturage baturiye muri iyi pariki bahabwa amafaranga ava mu bukerarugendo. Bakabona amafaranga abafasha gukemura ibibazo by’imibereho.’’

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko Umudugudu ari ahantu abantu baturana hamwe mu nzu basangiye, basangiye ubuzima.

    Yakomeje ati “Ndetse binajyanye no kubanisha Abanyarwanda, kuko tuzi ko arizo mbaraga zacu.’’

    Yasobanuye ko nka Centrafrique yanyuze mu bibazo bikomeye, hari ibyo yakwigira ku Rwanda mu gutuza neza abaturage bayo.

    Ati “Na bo nk’abantu bahuye n’intambara zinyuranye n’ubu zitararangira neza, bafite abaturage bahuye n’ibibazo by’intambara. Twe twahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi, na bo bafite ibibazo by’abaturage bahura nabyo bijyanye n’umutekano. Iyo ibibazo bamaze kubisohokamo binyuze mu matora, bakenera kuba batuza abaturage muri ya midugudu y’icyitegererezo.’’

    Perezida Faustin-Archange Touadéra, ni we watorewe kuyobora Centrafrique mu matora yabaye mu Ukuboza 2020. Icyo gihe Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    Mu ruzinduko rwe mu Kinigi, Perezida Touadéra, yashimye ibikorwa yeretswe birimo ishuri ririmo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane ko na we yabaye umurezi; yananyuzwe n’uko abaturage batujwe n’uko inzu zubatse mu buryo bugezweho.

    Perezida Touadéra yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ashima ibikorwa by’iterambere abawutuye begerejwe

    Minisitiri Gatababazi yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye yanabera abandi urugero.

    Ati “Ikizakurikiraho ni uko iki ari kimwe mu bisubizo twishatsemo nk’Abanyarwanda ariko iyo bigiye gukorwa mu bindi bihugu nanone, aba ari igikorwa natwe twatangayo kugira ngo kibe cyagaragaza impinduka bizana mu gihugu cyacu.’’

    Yavuze ko bagaragarije Perezida Touadéra ko kubaka imidugudu ari “umurongo Perezida Kagame yashyizeho wo gutuza abaturage neza no gukoresha neza ubutaka hitabwa ku kuzirikana ahakorerwa indi mirimo y’iterambere ry’igihugu.’’

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye. Wubatswe mu buryo bugezweho ndetse ufite ibikorwaremezo byose by’ibanze hafi.

    Izi nzu ziwugize zubatswe mu buryo bw’amagorofa, aho buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero n’ubwogero bubiri kandi bwose buri mu nzu n’igikoni cyo mu nzu.

    Buri muryango watujwe muri izi nzu wahawe kandi ibikoresho by’ibanze birimo matelas, ibitanda, intebe na televiziyo.

    Uyu mudugudu kandi wubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ivuriro, agakiriro kazajya gakorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye, inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko, ibiraro n’ibindi.

    Imirimo yose yo kubaka uyu mudugudu ugezweho wa Kinigi yarangiye itwaye 26 611 466 699 Frw arimo agera kuri 8 047 653 297 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, 1 589 619 026 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka ikigo nderabuzima na 3 350 166 058 Frw yubatse ikigo cy’amashuri n’irerero.

    Ibikorwa byo kugurira imiryango ituye muri uyu mudugudu inka 102 n’inkoko 8000, kubaka agakiririro, gutera ubusitani n’ibiti by’imbuto byo byatwaye 1 874 637 199 Frw, mu gihe indi mirimo nko kubaka imihanda, kuhageza amashanyarazi gutera ibiti no guha ingurane abari bahatuye byatwaye arenga miliyari 11 Frw.

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ubwo yageraga mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida Touadéra yasuye Urugo Mbonezamikurire y’Abana bato rwa Kampanga, asobanurirwa serivisi zitandukanye zihabwa abakiri bato zirimo kubaha ifunguro ryuzuye no kubigisha

    Imiterere y’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda

    Perezida Touadéra yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yeretswe uko ikoranabuhanga ryatangiye kwimakazwa mu myigire y’abanyeshuri

    Uyu Mukuru w’Igihugu yanyuzwe n’uburyo amashuri afite ibikorwaremezo bifasha abanyeshuri kubona ubumenyi

    Yasuye ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 144

    Perezida Touadéra yakiriwe n’abayobozi batandukanye

    Yasobanuriwe ibikorwa bitandukanye biri mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagendaga asobanurira Perezida Touadéra imiterere y’uyu mudugudu

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yanyuzwe n’iterambere yasanze ryegerejwe abatuye mu Kinigi

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Hakizimana Alain


  • Urusenda rwumye ruturutse mu Rwanda rwatangiye kugurishwa mu Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro muri iki gihugu hagejejwe nibura ibiro 200 by’urusenda rwumye byakiriwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu gikorwa gisa n’igerageza.

    Iyi gahunda igezweho nyuma y’amasezerano, Umunyarwanda akaba na rwiyemezamirimo w’umuhinzi, Diego Twahirwa ashyize umukono ku masezerano n’ikigo cyo mu Bushinwa GK International.

    Aya masezerano agena ko u Rwanda ruzajya rwohereza toni ibihumbi 50 by’urusenda rwumye buri mwaka, mu gihe cy’imyaka itanu nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

    Umuyobozi wa GK International yavuze ko urusenda rwumye bakiriye ruzacuruzwa ku baguzi n’inganda zitunganya ibiribwa mu buryo bumeze nk’igerageza mu gihe Twahirwa we yavuze ko umusaruro mwinshi uzoherezwa ku ya 9 Kanama.

    Abakurikirana iby’ubucuruzi ndengamipaka bavuga ko aya ari andi mahirwe akomeye ku Rwanda mu bijyanye no kwagura isoko ryoherezwaho urusenda.

    Twahirwa Diego yatangiye kohereza urusenda rwumye mu Bushinwa

  • EU yahagaritse ibyo koherereza Burkina Faso murumuna wa Blaise Compaoré – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro. François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Norbert Zongo wishwe mu 1998, bigakekwa ko ubutegetsi bwa mukuru we bubifitemo uruhare.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Bufaransa uwo mugabo yahungiyemo, bwari bwemeje kumwohereza akaburanishirizwa muri Burkina Faso.

    Urukiko mu Bufaransa rwari rwemeje ko François Compaoré yoherezwa muri Burkina Faso nkuko iteka ryasinywe mu 2020 na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe ryari ryabigennye.

    François Compaoré yarwanyije uwo mwanzuro avuga ko ashobora kugirirwa nabi yoherejwe muri Burkina Faso, ikindi akaba yarasabwe ku mpamvu za Politiki.

    Norbert Zongo yari umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru L’Indépendant. Yishwe tariki 13 Ukuboza 1998 ubwo yari ari gukora icukumbura ku rupfu rw’uwari umushoferi wa François Compaoré.

    François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Nobert Zongo