Blog

  • Nyamasheke-Rusizi: Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bahawe amafaranga yo kuzahura ubucuruzi bwahungabanyijwe na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abagore 240 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba bakora ubucuruzi buciriritse mu masoko kandi bakaba bafite abana barererwa mu marero, bahawe amafaranga agomba kubafasha kuzahura ubucuruzi bwabo kuko ngo bwahungabanyijwe n'icyorezo cya Covid-19.

    Ni abagore 120 bakorera mu isoko rya Rwesero mu Karere ka Nyamasheke n'abandi 120 bakorera mu isoko rya Kamembe mu Karere ka Rusizi, bakaba bahawe amafaranga buri wese ibihumbi 30 ku bufatanye bw'utwo turere n'umuryango ADP usanzwe ubafasha mu bikorwa byo kurerera abana babo mu marereo (ECD).

    Aba bagore bavuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyaza mu Rwanda ubucuruzi bwabo bwagiye buhungabana cyane, kuburyo byabagizeho ingaruka zirimo bamwe guhagarika ubwo bucuruzi abandi igishoro kiba gicye.

    Clementine Dusenge asanzwe acuruza ibiryamirwa avuga ko kubera gahunda ya Guma mu Rugo yatumye bajya mu gihombo, kubera ko ibyo yacuruzaga byari byari byarahagaritswe, ariko amafaranga bamuhaye agiye kumufasha kongera igishiro.

    Ati 'Amafaranga arabura kubera gahunda za guma mu rugo, igishoro kikabura kubera umuntu adakora igihe kinini, abakiriya bakaza ari bacye kubera kubagabanya mu isoko kugira ngo twirinde covid-19. Aya mirongwitatu ni ukuyongera mu gishoro kuko hari igihe umuntu yaryaga ku gishoro.'

    Alphonsine Byukusenge acuruza ibiribwa birimo inyanya n'intoryi mu isoko yemeza ko kuba abonye aya mafaranga, hari icyo azongera mu bucuruzi bwe bwa buri munsi.

    Ati 'Ibase y'inyanya ni ibihumbi icumbi naho iy'intoryi ni ibihumbi birindwi, urumva ko niba nari nsigaranye cumi na bitanu ngiye kongeramo ibyo 30 maze nkashyiramo n'ibitunguru na karoti. Ni macye ntabwo iki gishoro kimpagije ariko n'agato kava ku iguye nta kintu nari mfite nyine.'

    Umukozi w'uyu muryango wa ADP, Aston Bitegetsimana avuga ko aba babyeyi batewe inkunga, ari abarerera mu irerero ryabo kugira ngo abana babo babone indyo yuzuye n'uburere buhagije.

    Ati 'Ni igikorwa cyo gufasha ababyeyi bafite abana muri ECD, bitewe nuko icyorezo cya Covid cyabagezeho bagahomba maze dutegura igikorwa cyo kubafasha kongera igishoro, kugira ngo byibuze umwana naza kuri ECD abone indyo yuzuye n'uburere bukwiriye. Ariko najya no mu rugo ya ndyo yongere ayisangeyo kuko umubyeyi we yabonye uburyo bwo kongera gucuruza neza.'

    Aya mafaranga bahawe bakaba basabwe kuyakoresha neza ntibayapfushe ubusa bayinezezamo nubwo atari inguzanyo bazishyura.

     Sitio NDOLI

    The post Nyamasheke-Rusizi: Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bahawe amafaranga yo kuzahura ubucuruzi bwahungabanyijwe na Covid-19 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/08/13/nyamasheke-rusizi-abagore-bakora-ubucuruzi-buciriritse-bahawe-amafaranga-yo-kuzahura-ubucuruzi-bwahungabanyijwe-na-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-rusizi-abagore-bakora-ubucuruzi-buciriritse-bahawe-amafaranga-yo-kuzahura-ubucuruzi-bwahungabanyijwe-na-covid-19

  • Abantu 11 barimo Abagenzacyaha ba RIB n’Abapolisi bakurikiranyweho urupfu rw’uwakubitiwe muri kasho #rwanda #RwOT

    Umuturage uvugwaho gukubitwa bikamuviramo gupfa, ni Ntabajyana Laurent wafunzwe tariki 02 Kanama 2021 ubwo yakekwagaho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

    Uriya muturage wari utuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Matare mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, yatawe mu yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya gace, akaza gudumbikirwa kuri station ya Polisi ya Rugarama.

    Nyuma y’iminsi ibiri gusa, ku itariki ya 06 Kanama 2021 mu rukerera agahana saa kumi n’imwe z’igitondo, umuyobozi w’iriya station ya Polisi yamenyeshejwe ko hari umuturage uri muri iriya kasho urembye bikomeye.

    Ngo bahise bihutira kumujyana kumuvuza ku bitaro bya Kiziguro ariko aza kugwayo bakimugezayo.

    Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, kivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira gukora iperereza ku cyahitanye uriya muturage kuko urupfu rwe rwari amayobera ndetse umubiri we ujyanwa gukorerwa isuzuma.

    Iri perereza rya RIB ryatumye ita muri yombi abantu 11 barimo Abagenzacyaha bayo babiri n’abapolisi babiri ndetse n’abandi bantu barindwi.

    Bariya bantu barindwi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu naho bariya bagenzacyaha bakurikiranyweho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye mu gihe Abapolisi bo bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho.

    Abapolisi bafunzwe barimo Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ndetse n’umupolisi wari urize mu ijoro bivugwa ko uriya nyakwigendera yakubitiwemo.

    Raporo ya muganga igaragaza ko Ntabajyana Laurent yishwe no gukubitwa ndetse bamwe mu bari bafunganywe na we muri kasho batanze ubuhamya bw’uko yakubiswe.

    Bivugwa ko uriya nyakwigendera yateje urusaku mu ijoro ryo ku ya 05 Kanama, bikaza gutuma abo bari bafunganye babimenyesha Komanda wa station na we akababwira ko batananirwa kumucecekesha.

    Ubwo ngo bahise bamwadukira baramukubita, baranamuzirika ubundi bigera aho intege zimushirana kuko bari bamugize intere ari na byo bikekwa ko byaje kumuviramo urupfu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abantu-11-barimo-Abagenzacyaha-ba-RIB-n-Abapolisi-bakurikiranyweho-urupfu-rw-uwakubitiwe-muri-kasho

  • Muri Covid-19 ubucuruzi bwagabanutse ku rugero rwa 50% – IPAR #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Covid-19 ubucuruzi bwagabanutse ku rugero rwa 50%
    Muri Covid-19 ubucuruzi bwagabanutse ku rugero rwa 50%

    IPAR ivuga ko ubwo bushakashatsi n’ubwo bwatangajweho igice cy’aho bugeze kugeza ubu, ngo buzakomeza gukorwa mu Rwanda hose mu gihe kingana n’amezi 36, kuva muri Kanama 2020 kugera muri Kanama 2023.

    Bukubiye mu nyigo eshatu zakozwe n’abashakashatsi ba IPAR, ari bo Dr Jean Baptiste Nsengiyumva, Dr Dickson Malunda hamwe na Ismael Byaruhanga.

    Dr Malunda avuga ko igihe u Rwanda rwari rumaze umwaka wose rwadutswemo n’icyorezo Covid-19, ubucuruzi bwari bumaze kugabanuka ku rugero rwa 50% muri rusange, ariko mu ntara zibasiwe cyane hakaza iy’Iburengerazuba iri ku rugero rwa 58%, iy’Amajyepfo ku rugero rwa 56% ndetse n’iy’Amajyaruguru ku rugero rwa 54%.

    Mu byiciro by’ubukungu byashegeshwe cyane, ku mwanya wa mbere haza serivisi zagize igihombo kingana na 41%, inganda zikaba zarahombye 33% ndetse n’ubuhinzi na bwo ngo bwahombye 33%.

    Dr Malunda yakomeje agaragaza ko hari ibigo by’abikorera byagerageje kuhanyanyaza ariko bigatakaza abakozi kubera kubura icyo bibahemba, ku buryo ahari abakozi 17 ubu ngo hasigaye 10 gusa.

    Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri abakozi batakaje akazi bangana na 53%, mu buhinzi n’ubworozi hagiye abangana na 31% na ho mu nganda hagenda abangana na 27%.

    Akarere ka Huye ni ko kaza imbere mu kugira benshi batakaje imirimo ku rugero rwa 29%, kagakurikirwa n’aka Musanze katakaje abangana na 24% kubera serivisi z’ubukerarugendo zahagaze.

    Byinshi mu bigo kugeza ubu ngo ntabwo birabasha kubyuka cyangwa kuzahuka ngo bigere ku muvuduko byariho, kuko ibigera kuri 95% bitarahabwa ku gishoro cy’Ikigega cya Leta cyagenewe kunganira ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

    Dr Ismael Byaruhanga na we yakomeje agaragaza imbogamizi ziri mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, avuga ko kuva ari cyo cyerekezo Leta iganamo hakenewe amavugurura y’uburyo ubu bucuruzi bukorwamo.

    Avuga ko serivisi z’ubwikorezi bw’ibintu cyane cyane ibijya n’ibiva mu mahanga zihenze cyane, ku buryo umuntu watumije umutwaro upima ibiro bitanu uvuye mu gihugu cy’u Bwongereza, ngo awishyurira amadolari ya Amerika 110 (ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 110).

    Uko ubukungu bwaguye
    Uko ubukungu bwaguye

    Ati “Usanga igiciro cyatanzwe mu kuzana ibyo bicuruzwa kiruse kure cyane icyatanzwe mu kubigura”.

    Dr Byaruhanga ajya inama y’uko Leta yakorana na Kompanyi y’indege z’u Rwanda (Rwandair) hamwe n’ibindi bigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi, kugira ngo bijye gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga birusheho guhenduka.

    Avuga kandi ko abaturage bakeneye ibikoresho nka telefone zigezweho (smart Phones), byazabafasha kugura no gucuruza hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kugira ngo abantu bajye bajya kubyiganira mu masoko.

    Ibi kandi ngo byagombye kujyana n’uko igiciro cyo guhererekanya amafaranga hagati y’umuntu n’undi (umuguzi n’umucuruzi), byarushaho kugabanywa cyane, kuko ngo Abaturarwanda bahomba 7.1% by’inyungu yabo mu kugura no kugurisha hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa IPAR, Dr Kayitesi Eugenia, avuga ko ubu bushakashatsi babugejeje ku nzego za Leta zibishinzwe ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo buzashingirweho mu gufata ibyemezo.

    Yagize ati “IPAR yo ikora ubushakashatsi ikabuha abafata ibyemezo kugira ngo babushingireho, twe ntidushyira mu bikorwa, Leta ni yo ibubona (ubushakashatsi) ikabukorera ubusesenguzi, igafata ibyemezo bibereye abaturage. Twatumiye abantu bose kugira ngo barebe ingaruka zatewe n’iki cyorezo, kugira ngo bafate ingamba muri iki gihe cya Corona na nyuma yaho”.

    Avuga ko hari inzego nyinshi zirebwa n’ubu bushakashatsi zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, iy’Ubucuruzi, ishinzwe Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi, ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa ba Leta.

    Guhererekanya amafaranga birahenze
    Guhererekanya amafaranga birahenze

    Mu cyumweru gishize Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatanze impapuro z’agaciro (Eurobonds) ku bashoramari b’i Burayi, kugira ngo bayigurize Amadolari ya Amerika angana na miliyoni 620 (aragera kuri miliyari 620 z’Amafarangha y’u Rwanda).

    Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko igice kimwe cy’ayo amafaranga kizishyura umwenda wari usigaye muri miliyoni 400 z’Amadolari yavuye kuri Eurobons zatanzwe muri 2013, asigaye akazashorwa mu bikorwa byo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.


    source : https://ift.tt/2XftocQ

  • Uruganda rwa Skol rwafashije imiryango ikennye iruturiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa Skol rwafashije imiryango ikennye iruturiye
    Uruganda rwa Skol rwafashije imiryango ikennye iruturiye

    Ibyo Uruganda rwa Skol rwabikoze mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage baturanye na rwo batishoboye babishyurira ubwisungane mu kwivuza ‘Mitiweri’ mu mwaka wa 2021-2022.

    Buri mwaka, Sosiyete ya Skol yishyura ‘Mitiweri’ zigera ku 1.350, izishyurira imiryango ikennye idashobora kuziyishyurira no kubona serivisi z’ubuvuzi itabonye ubufasha.

    Ivan Wulffaert, Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Skol, yavuze ko urwo ruganda rutazanywe no gukorera amafaranga gusa ahubwo ngo rufasha no mu kuzamura imibereho myiza y’abaturanyi.

    Yagize ati “Skol ntabwo iri hano nka Sosiyete yaje gukorera amafaranga gusa, ahubwo ifite n’ inshingano zo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage. Kuva uru ruganda rwashingwa, rwakomeje gufasha no gushora imari mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage baturiye uruganda mu buryo butandukanye.

    Ati “Abasaga 60% by’abakozi b’uruganda ni abaruturiye, twatanze imyenda y’ishuri (uniforms) ku banyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Nzove, twatanze umuceri uhabwa abantu bashonje muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, n’ibindi. Twizera ko kugira ubuzima bwiza ari ikintu cy’ingenzi, kuko bituma abantu babasha gukora, bagatunga imiryango yabo, ndetse bakagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu”.


    source : https://ift.tt/3yIdcik

  • UNDP yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku Isi mu kwihutisha Iterambere ry’umuturage #rwanda #RwOT

    Ni icyegeranyo cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, imurikwa n’impuguke za UNDP zakoze ubu bushakashatsi ku iterambere rya muntu mu Rwanda.

    Ibikubiye muri iyi raporo bigaragaza ko ikizere cyo kubaho mu Rwanda ku bavuka no kuramba, gutangira amashuri no kuyakomeza, ibyinjizwa n’umuntu ku giti cye byikubye inshuro zirenga ebyiri bidasubira inyuma ugereranyije n’imyaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere rya muntu UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, avuga ko ibyafashije u Rwanda kugera kuri iyi ntambwe harimo gahunda za Girinka, Umuganda, VUP n’izindi.

    Ati 'U Rwanda rwageze aho rugeze ubu kubera kurangwa n’umwete, haba ku baturage no ku buyobozi baharanira kugerageza ibishoboka byose byafasha abantu. Ibi nibyo ikiremwamuntu gisabwa gukora iyo duhuye n’ibibazo dushaka ibisubizo.'

    Yakomeje agira ati 'Twifatanyije twagera kuri byinshi, iki cyegeranyo ku iterambere rya muntu kigaragaza umusaruro wa gahunda zitandukanye zahanzwe n’u Rwanda, ariko twarebye gahunda eshanu gusa zagize uruhare runini mu guteza imbere abatuye u Rwanda.'

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, nyuma yo kumurikirwa iyi raporo yavuze ko imbaraga zashyizwe mu guteza imbere abanyarwanda zitapfuye ubusa ahubwo zabyaye umusaruro.

    Yagize ati 'iyi raporo iragaragaza ko kuva mu 1990 kugeza 2019 igipimo gikomatanyije gipima iterambere ry’umuntu muri rusange harimo ubuzima, ubukungu, ikizere cyo kubaho, ubumenyi n’ibindi byose ubihurije hamwe byikubye kabiri ku Rwanda kandi nta gihugu kindi kiragera kuri icyo gipimo uwo muvuduko turi aba mbere. Ni ibintu bishimishije, bikanatanga imbaraga zo kwihuta muri gahunda ziri imbere harimo icyerekezo kigufi kizagera 2024 ndetse na gahunda y’igihe kirekire ya 2050.'

    Iki cyegeranyo cya UNDP gitegurwa harebwa ku ngingo z’itandukanye z’iterambere rya muntu harimo igipimo ku kizere cyo kubaho ku bavuka ndetse no kuramba, uburinganire, gutangira amashuri no kuyakomeza, umutungo winjizwa n’umuntu ku giti cye ndetse imiyoborere.

    Impuguke za UNDP zateguye iki cyegeranyo ku Rwanda zigaragaraza ko zagendeye kuri gahunda z’ingenzi eshanu ziteza imbere rya muntu harimo VUP, Girinka, Umuganda, ubwisungane mu ku ivuza ndetse n’imihigo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/UNDP-yashyize-u-Rwanda-ku-mwanya-wa-mbere-ku-Isi-mu-kwihutisha-Iterambere-ry-umuturage

  • Gatsibo: Abayobozi 11 batawe muri yombi bazira kuvutsa ubuzima imfungwa #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Rugarama, haravugwa inkuru y'itabwa muri yombi ry'abantu bagera kuri 11 bagizwe n'abagenzacyaha, abapolisi ndetse n'abandi bantu basanzwe, aho bakekwaho gukubita imfungwa mu buryo bukomeye cyane byaje kuyiviramo n'urupfu.

    Uru rugomo rwabaye tariki ya 5 Kanama 2021, rukaba rwarabereye kuri sitasiyo ya polisi ya Rugarama, aho imfungwa zigera kuri zirindwi zahondaguye umugabo w'imyaka 48 y'amavuko witwa Ntabajyana Laurent wari ufungiye kuri iyo sitasiyo bikaza kumuviramo kwitaba Imana.

    Aya mahano yabaye mu ijoro rya tariki ya 5 Kanama 2021, aho imfungwa zahamagaye umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Rugarama zimubwira ko hari imfungwa iri kubasakuriza maze uwo muyobozi abasubiza ko iyo mfungwa imwe itabananira kuyicecekesha, nibwo izo mfungwa zahise zadukira Ntibajyana ziramuzirika ubundi zitangira kumuhondagura kugeza abaye intere, nk'uko amakuru dukesha igihe abivuga,

    Amakuru akomeza avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 6 Kanama 2021, imfungwa zahamagaye Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama zimubwira ko hari umuturage ufunganwe nabo babona ko arembye cyane, ako kanya bahise bihutira kumujyana kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kiziguro ariko kubw'amahirwe macye uyu mugabo ntabwo yaje kuguma mw'isi y'abazima.

    Bivugwa ko uyu Ntabajyana wari ufungiye icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we yari yaratawe muri yombi tariki ya 2 Kanama 2021, Kuri ubu rero amakuru ahariakaba avuga ko Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze gufunga abantu 11 barimo abapolisi babiri n'abagenzacyaha babiri bose bafite aho bahuriye n'urupfu rwa Ntabajyana Laurent.

    Abatawe muri yombi barimo barindwi bakurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, mu gihe abandi bakurikiranweho ubufatanyacyaha, Harimo kandi abapolisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho abagenzacyaha bakurikiranweho kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye.

    Amakuru akaba akomeza avuga ko RIB ikimara kumenya ko Ntabajyana Laurent yitabye Imana mu buryo buteye urujijo, yatangije iperereza ndetse umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

    Icyatumye hamenyekana ko uyu mugabo yitabye Imana kubera gukubitwa ni raporo ya muganga yakozwe n'abahanga aho igaragaza ko uyu mugabo yapfuye azize inkoni ndetse n'abatangabuhamya bari bafunganywe na Ntabajyana Laurent, bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama, yasakuje cyane, hanyuma abafungwa bakabwira Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ko ari kubasakuriza.

    Mu byaha bitatu bakurikiranweho, igito gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka ibiri n'itatu ndetse n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw. Mu gihe igihano kinini ari ugufungwa imyaka iri hagati ya 15 na 20 ndetse n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko zitarenze miliyoni 7 Frw.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/13/gatsibo-abayobozi-11-batawe-muri-yombi-bazira-kuvutsa-ubuzima-imfungwa/

  • Polisi yasanze abasore n’inkumi 21 mu Kabari babanza kwikingirana babonye bwabakeraho barakingura #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 ubwo bari mu kabari k’uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien barimo kunywa inzoga, begeranye batanambaye udupfukamunwa.

    Aka kabari kafatiwemo bari bantu, gaherereye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yanavuze ko ubwo abapolisi bajyaga kubafata banze gukingura akabari biba ngombwa ko hakorerwa uburinzi kugeza mu gitondo.

    Yagize ati 'Ubwo abaturage baduhaga amakuru saa tatu z’umugoroba abapolisi bamaze kugerayo bahita bikingiranira muri ako kabari uko ari 21 bakomeza kunywa inzoga. Hafashwe icyemezo cyo kubihorera bagumamo kugeza bucyeye babura uko babigenza barakingura. Si ubwa mbere muri kariya kabari ka Ngiruwonsanga hafatirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko mu minsi ishinze kari kafunzwe ariko yari yongeye kugafungura.'

    SP Kanamugire yavuze ko bariya bantu bari banarenze ku masaha yo kuba buri muntu wese yageze aho ataha (Curfew) kuko bafashwe saa tatu za nijoro. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 avuga ko utubari dukomeza gufunga.

    Ati 'Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 amabwiriza avuga ko utubari dukomeza gufunga, ariko biratangaje kuba hakiri abantu nka Ngiruwonsenga babirengaho bakadufungura rwihishwa. Abo kimwe n’abandi bose bazajya bafatwa inzego zibishinzwe zibace amande.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo kuruta gutinya ibihano cyangwa gutinya inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza. Yibukije abantu ko COVID-19 ikiriho kandi yica buri muntu.

    Yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’Igihugu. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bahise bipimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse inzego zibishinzwe zikaba zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yasanze-abasore-n-inkumi-21-mu-Kabari-babanza-kwikingirana-babonye-bwabakeraho-barakingura

  • Umunyamakuru Ramesh Nkusi yatezwe n’abitwaje imihoro ku biro by’Akagari baramuniga baranamwambura #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umuntu akibasha kubona undi.

    Uzamukunda Anathalie uyobora Umurenge wa Gitega, yavuze ko iby’iki gikorwa cy’urugomo cyabayeho kokoko kigakorerwa uriya munyamakuru ku biro by’Akagari ka Gacyamo ubwo yari agiye guparika imodoka.

    Ati 'Bamushikuje telefone ari mu modoka, igisigaye ni ugukurikirana na we agatanga ikirego kuri RIB.'

    Uyu muyobozi kandi avuga ko umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho Myiza y’abaturage muri kariya Kagari ka Gacyamo na we yatezwe n’abajura ubwo yatahaga muri Nyakabanda na we bakamwiba.

    Bamwe mu babonye iby’iyibwa rya Ramesh Nkusi, bavuga ko abamuteze bari bafite ibirimo ibyuma n’imihoro ndetse ko bari basinze kuko bariho banywa inzoga.

    Hari uwavuze ko byabaye muri ya masaha yo kuba abantu bageze mu rugo. Ati 'Kwa kundi abantu baba bari gushakisha uko bava mu muhanda mu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, ni bwo yahagaritse imodoka, muri ako kanya bahise bamuniga bamushikuza telefone ye.'

    Bariya baturage kandi bavuga ko baniboneye bariya bajura bashikuza telephone umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Gacyamo ubwo bari bamaze kwiba Ramesh.

    Ramesh Nkusi usanzwe akorana na mugenzi we Oswald Mutuyeyezu mu kiganiro zinduka kuri Radio 10, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bucyeye bwaho yakorewe kiriya gikorwa, ntiyumvikanye mu kiganiro kuko Oswald yakoranye n’undi Munyamakuru wa kiriya gitangazamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Ramesh-Nkusi-yatezwe-n-abitwaje-imihoro-ku-biro-by-Akagari-baramuniga-baranamwambura

  • Muhanga: Hari utugari abaturage bavuga ko bagowe no kubona amazi meza #rwanda #RwOT

    Abatuye mu tugari twa Rwasare na Rwigerero two mu Murenge wa Mushishiro barasaba ubuyobozi ko bwabagezaho amazi meza. Bavuga ko kubona amazi meza bibagora, ko bibasaba urugendo rurerure, ko bihenze cyane bityo bagahitamo gukoresha amabi bavoma hafi.

    Nzayambaza Florent, utuye mu kagali ka Rwigerero avuga ko kutagira amazi meza bibateye impungenge. Ahamya ko batabasha kubona uko bita ku isuku yabo cyane cyane muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya covidi-19 kuko kubona amazi meza yo gukaraba bibagora.

    Yagize ati' Kwirinda COVID-19 kwacu hano biragoye kuko nta mazi tugira hano, nugiye kuyashaka ayabona mu birometero bisaga 3 nabwo kandi si amazi wahita unywa kuko haba harimo iminyorogoto, nayo kuyabona birakomeye bitewe n'ababa bagiye kuhavoma, ariko baduhaye amazi meza byadufasha tukabasha kugira isuku'.

    Niyogisubizo Esther, we yagize ati' Ubusanzwe hari ahantu hari amavomo ariko kuri ya masoko ya cyera cyane nayo haza agatonyanga, nugiyeyo ku igare tumwishyura hagati y'amafaranga 150 — 200 ku ijerikani imwe. Ibaze ku miryango migari ikenera amazi menshi kuvomesha nibura kabiri ku munsi 400″.

    Nsengiyaremye Emmanuel, avuga ko hashize igihe babwirwa na bamwe mu bayobozi ko mu gihe kidatinze bagomba kubona amazi bakareka gukoresha amazi mabi, ariko amaso ngo yaheze mu kirere nubwo barimo kubona hari abarimo gucukurira amatiyo yayo.

    Yagize ati' Dukunze kumva abayobozi batwizeza ko natwe tuzagerwaho tukabona amazi meza yo kunywa no gukoresha, gusa nubwo babivuga turabireba rimwe na rimwe bakatubeshya bikazajya kuza amaso yaraheze mu kirere. Gusa hano dufite icyizere cy'uko twabonye abarimo gucukura wenda barayaduha vuba'.

    Ibi bibazo byombi nibyo baheraho basaba ubuyobozi kubafasha, imiyoboro y'amazi yatangiye gucukurwa muri utwo tugari igakorwa vuba ikarangira bityo bakagezwaho amazi meza nkuko bahawe umuriro w'amashanyarazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko aba baturage bakwiye kuba bihanganye kuko hari imiyoboro irimo gucukurwa hagamijwe kubegereza amazi meza bityo bakareka kunywa amabi. Akomeza abasaba gukomeza kwitwararika bakirinda icyorezo cya COVID-19. Yizeza kandi ko hari abashinwa bafite akazi ko kuyabaha, ko kandi hari umushinga muri kiriya gice wagombaga kugera kuri 30% mu mwaka w'ingengo y'Imari wa 2020 -2021, aho ubu ugeze kuri 46% ariko ngo hari abaturage basaga 9,000 bazaba barahawe amazi mu mpera z'uyu mwaka wa 2021.

    Si ubwa mbere havugwa ko hari ibikorwa birimo gukorerwa abaturage byo kwegerezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi n'amazi ariko bikabageraho barabyibagiwe. Gusa kuri aba, bafite icyizere ko bazabibona vuba banarebeye ku muriro w'amashanyarazi bahawe, ngo n'ibi bizaba vuba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hari-utugari-abaturage-bavuga-ko-bagowe-no-kubona-amazi-meza/

  • Islamic State iratunga agatoki u Rwanda ngo RDF yarababangamiye muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Uyu mutwe wiyita Leta ya Kisilamu uherutse gusohora inyandiko yo mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru, ivuga ko wamaganye ibikorwa bibangamira ibyawo by’intambara bita ntagatifu by’umwihari ko ngo muri Mozambique.

    Iyi nyandiko yasohotse nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, ku bufatanye n’iza kiriya gihugu zifashe ahari ibirindiro by’ibyihebe by’uyu mutwe i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Inyandiko n’ubutumwa bishya by’abashyigikiye IS byabonetse kuri porogaramu y’itumanaho hifashijwe interineti yitwa Telegram ku itariki ya 11 z’ukwa munani. Bifata u Rwanda nk’igihugu cy’umwanzi cy’abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b’abayisilamu.

    Ubu butumwa ariko ntaho butera ubwoba u Rwanda ku buryo bugaragara kandi nta n’amabwiriza butanga ku bayoboke ba IS.

    BBC Monitoring yakurikiranye inyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z’ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar.

    Inyandiko n’ubutumwa bishya byashyizwe kuri Telegram n’igitangazamakuru gihuriza inkuru hamwe gishyigikiye IS cya Nashir al Kabar News, gisanzwe gihuriza hamwe propagande za IS.

    Ubwo butumwa muri rusange bwibanze ku butumwa buherutse gutangwa n’umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu kuri Afurika.

    Ubutumwa bumwe buravuga ngo : “O Bakirisitu b’u Rwanda, ibikorwa by’urugomo byanyu ku Bayisilamu b’inzirakarengane n’ibyo bituma Abayisilamu babarwanya.”

    Gusa nta butumwa na bumwe muri ubwo bushyigikiye IS busobanura neza aho u Rwanda rwaba rwariciye abayisilamu.

    Igitangazamakuru Bariqa gishyigikiye IS cyatangaje kuri Telegram video idafite itariki y’igihe yafatiweho yerekana abagabo benshi b’abirabura bakatwa amajoshi mbere yo kujugunwa mu mwobo. Kivuga ko abo bagabo ari abaturage b’abasivile bo muri Afurika y’uburengerazuba n’iyo hagati.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Islamic-State-iratunga-agatoki-u-Rwanda-ngo-RDF-yarababangamiye-muri-Mozambique