Blog

  • Incamake ku buzima bwa Tito Rutaremara n’ubutumwa yahaye urubyiruko (Video) – #rwanda #RwOT

    Rutaremara w’imyaka 76 ni umwe mu banyepolitiki bakomeye u Rwanda rufite akaba yarakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa.

    Mu mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993).

    Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri kugera mu 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

    Muri filime mbarankuru igaruka ku mateka ye yakozwe na Izingiro Production yavuze ku buzima bwe yanyuzemo haba mu Rwanda ndetse n’aho yari yarahungiye ariko wumva ko yakomeje kuba intwari mu bihe bikomeye. Akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba abakiri bato kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.

    Yagize ati “Umurage nifuza gusigira abato ni ugukunda igihugu cyawe, ugakunda Abanyarwanda kuko gukunda igihugu ni ukubakunda ikindi ni ukwifuza gukorera igihugu cyawe.”

    “Ukifuza kugikorera aho waba uri hose, yaba uhinga akaba aziko agomba guhinga neza akubahiriza amabwiriza ya Leta; agaburire urugo rwe abone n’ibyo ajyana ku isoko, ibyo ni ugukunda igihugu.”

    Muri iyi filime kandi yagarutse ku buryo yirukanywe mu iseminari bikozwe na Padiri Classe wamushinjaga ko agira agasuzuguro gakabije by’umwihariko imbere y’Abazungu.

    Ati “Padiri Classe wategekaga seminari ni we washakaga ko banyirukana ngo abantu basuzugura abazungu si byo, umwaka ushize avuga ko ndashobora kuba umupadiri baranyirukana.”

    Bamwirukanye aha yakomereje muri St André naho baza kumwirukana bihuza n’uko iwabo bari barahunze ahita ahunga na we.

    Ndetse yavuze ku buryo yakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ashengurwa n’urupfu rwa Gen Fred Rwigema.

    Yagize ati “Urupfu rwa Fred rwarambabaje ariko buriya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yambabaje kurushaho. Gutaha ntabwo byanshimishije nk’uko byakabaye kuko twatashye harabaye Jenoside ari ingorane ntabwo nishimye uko byari bikwiye.”

    Rutaremara ni umwe mu bantu bakunda kuba hafi urubyiruko aho ahora abashishikariza gukunda igihugu no gukora cyane.

    Tito Rutaremara yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu

    source : https://ift.tt/3m11tYo

  • Nyanza: Abantu 21 bafatiwe mu kabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Kagari ka Nyanza,Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yanavuze ko ubwo abapolisi bajyaga kubafata banze gukingura akabari biba ngombwa ko hakorerwa uburinzi kugeza mu gitondo.

    Yagize ati” Ubwo abaturage baduhaga amakuru saa tatu z’umugoroba abapolisi bamaze kugerayo bahita bikingiranira muri ako kabari uko ari 21 bakomeza kunywa inzoga. Hafashwe icyemezo cyo kubihorera bagumamo kugeza bucyeye babura uko babigenza barakingura. Si ubwa mbere muri kariya kabari ka Ngiruwonsanga hafatirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko mu minsi ishinze kari kafunzwe ariko yari yongeye kugafungura.”

    SP Kanamugire yavuze ko bariya bantu bari banarenze ku masaha yo kuba buri muntu wese yageze aho ataha (Curfew) kuko bafashwe saa tatu za nijoro. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 avuga ko utubari dukomeza gufunga.

    Ati” Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 amabwiriza avuga ko utubari dukomeza gufunga, ariko biratangaje kuba hakiri abantu nka Ngiruwonsenga babirengaho bakadufungura rwihishwa. Abo kimwe n’abandi bose bazajya bafatwa inzego zibishinzwe zibace amande.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo kuruta gutinya ibihano cyangwa gutinya inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza. Yibukije abantu ko COVID-19 ikiriho kandi yica buri muntu.”

    Yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’Igihugu. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bahise bipimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse inzego zibishinzwe zikaba zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza.

    Bafashwe nyuma yo kurara mu kabari banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19

    source : https://ift.tt/3xJ1cf4

  • Bikingiraniye mu kabari nijoro bahunga Polisi ibafata mu gitondo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bose uko ari 21 bafatiwe mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire’ yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ndetse ko ubwo abapolisi bajyaga kubafata banze gukingura akabari biba ngombwa ko hakorerwa uburinzi kugeza mu gitondo.

    Yagize ati “Ubwo abaturage baduhaga amakuru saa tatu z’umugoroba abapolisi bamaze kugerayo bahita bikingiranira muri ako kabari uko ari 21 bakomeza kunywa inzoga. Hafashwe icyemezo cyo kubihorera bagumamo kugeza bucyeye babura uko babigenza barakingura. Si ubwa mbere muri ako kabari ka Ngiruwonsanga hafatirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, kuko mu minsi ishinze kari kafunzwe ariko yari yongeye kugafungura”.

    SP Kanamugire yavuze ko abo bantu bari banarenze ku masaha yo kuba buri muntu wese yageze aho ataha (Curfew), kuko bafashwe saa tatu za nijoro. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 avuga ko utubari dukomeza gufunga.

    Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 amabwiriza avuga ko utubari dukomeza gufunga, ariko biratangaje kuba hakiri abantu nka Ngiruwonsenga babirengaho bakadufungura rwihishwa. Abo kimwe n’abandi bose bazajya bafatwa n’inzego zibishinzwe zibace amande”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo kuruta gutinya ibihano cyangwa gutinya inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza, anibutsa abantu ko Covid-19 ikiriho kandi yica buri muntu”.

    Yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’igihugu. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenga ku mabwiriza.

    Abafashwe bahise bipimisha icyorezo cya Covid-19 ku kiguzi cyabo, ndetse inzego zibishinzwe zikaba zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza.

    source : https://ift.tt/2VKQ70g

  • Ukeneye kongera ibiro cyangwa kubyibuha, dore amafunguro yagufasha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu biryo byagufasha kubyibuha
    Bimwe mu biryo byagufasha kubyibuha

    Dore amwe mu mafunguro yagufasha mu ntego yawe yo kongera ibiro:

    1 – Imineke

    Ushobora kurya umuneke nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo cyangwa se ukawuvanga na yaourt.

    2 – Ibigori

    Mu gihe wifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha, ni byiza gufata amafunguro arimo ibigori (igikoma, umutsima wabyo cyangwa se kawunga), imvungure n’ibindi.

    3 – Inkoko

    Umuntu wifuza kongera ibiro agirwa inama yo kurya amafunguro akungahaye kuri proteine, muri zo n’inkoko irimo.

    4 – Amavuta

    Umubiri ukenera amavuta kugira ngo ibiro byiyongere. Wakoresha aya Elayo, amamesa, ibihwagari n’ayandi.

    5 – Umugati

    Ushobora kuwurya ku ifunguro rya mu gitondo cyangwa se ukawurenza ku mafunguro yandi.

    6 – Imbuto ariko zidafite amazi menshi (Des fruits secs)

    7 – Ibinyampeke (céréales)

    Abantu batagira umwanya wo gufata ifunguro ry’amanywa, akenshi bakunze gufata ifunguro rya mu gitondo ririmo ibinyampeke kuko rifata mu nda. Ibinyampeke rero binifashishwa n’abashaka kongera ibiro, bakagirwa inama yo kubifata kenshi.

    8 – Fromage

    Fromage ikize ku bitera imbaraga (calories), ikaba ifasha kongera ibiro vuba kandi mu gihe gito.

    9 – Mayonnaise
    Mayonnaise na yo ikungahaye ku bitera imbaraga ikaba ifasha mu kongera ibiro.


    source : https://ift.tt/2VS3xXX

  • Ngororero: Habonetse imibiri ibarirwa mu 120 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gushakisha imibiri kiri gukorerwa mu murima usanzwe uhingwa
    Igikorwa cyo gushakisha imibiri kiri gukorerwa mu murima usanzwe uhingwa

    Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean D’amour, avuga ko amakuru y’iyo mibiri yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2021 ubwo umwana wahiraga ubwatsi mu murima urimo iyo mibiri yabonaga umubiri umwe akamenyesha inzego zahise zitangira igikorwa cyo gushakisha indi.

    Niyonsenga avuga ko iyo mibiri yabonetse mu murima usanzwe uhingwa n’abo mu muryango w’uwitwa Gregoire kandi nta makuru bari barigeze batanga kandi bigaragara ko iyo mibiri iri hejuru.

    Agira ati “Birashoboka ko uwo mubiri umwana yabonye waseruwe n’imvura yaguye ejobundi, nta makuru yandi twari twarigeze duhabwa, ubwo inzego zibishinzwe ziragerageza gushaka amakuru kuri iyo mibiri babaze abahahingaga”.

    Abaturage bafatanyije n
    Abaturage bafatanyije n’izindi nzego gushakisha imibiri

    Niyonsenga avuga ko imibiri ikomeje gushakishwa muri uwo murima ku buryo hafashwe ingamba zo gushakisha mu cya kabiri cyose cyawo kugira ngo harebwe niba nta yindi isigayemo, kuko aho hantu hiciwe Abatutsi benshi.

    Agira ati “Abatutsi biciwe ku Ngoro ku itariki 10 bukeye mu gitondo ku itariki ya 11 hakozwe igikorwa cy’umuganda wo gushyingura imibiri bari batwitse ntagitangaje kirimo rero, turakeka ko ari yo yaba yarajugunywe muri uwo murima, turacyashakisha”.

    Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri kiri gukorwa hifashishijwe amaboko y’abaturage bakoresha amasuka kuko ngo nta cyobo cyari gihari ku buryo hakenerwa imashini, hakaba hizewe ko imibiri yaba ihari yagenda iboneka.

    Hagati aho Niyonsenga yongera kwibutsa abaturage ko gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside ari inshingano za buri wese kandi kutabikora bifatwa nko gukomeza gukomeretsa Abarokotse Jenoside.

    source : https://ift.tt/37Emhg1

  • 11 ba PSG ishobora kuzajya yifashisha nyuma y’isinya rya Messi #rwanda #RwOT

    Imwe mu nkuru zavugishije Isi muri iki cyumweru, ni iya rutahizamu w’umunya-Argentine watandukanye na FC Barcelona akerekeza muri Paris Saint Germain(PSG) mu Bufaransa, Lionel Messi.

    Akimara gusinya benshi batangiye kugenda bibaza uburyo uyu mukinnyi azajya akinishwa agakinana na Neymar ndetse na Mbappe bose bakabanoneka mu kibuga.

    Si ibyo gusa kuko iyi kipe yanaguze n’abandi bakinnyi bashya bakomeye barimo myugariro w’umya-Espagne wakiniraga Real Madrid, Sergio Ramos ndetse n’umunyezamu w’Umutaliyani wahoze akinira ikipe ya AC Milan, Gianluigi Donnarumma.

    Aba ni abakinnyi baje muri iyi kipe bataje kwicara ahubwo bakaba baje, baje kubanza mu kibuga, bivuze ko uko iyi kipe yakinaga umwaka ushize, abakinnyi yabanzamo bagomba guhinduka.

    11 iyi kipe ishobora kuzajya yitabaza

    Gianluigi Donnarumma (GK), Achraf Hakimi, Sergio Ramos, Marcos Aoás Corrêa [Marquinhos], Abdou Diallo, Marco Verratti, Georginio Wijnaldum, Angel Di Maria, Lionel Messi, Neymar Jr na Kylian Mbappe.

    11 iyi kipe ishobora kuzajya yifashisha

    Messi azajya yambara nimero 30

    Mbappe, Messi na Neymar bagomba kujya bose babanza mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-ba-psg-ishobora-kuzajya-yifashisha-nyuma-y-isinya-rya-messi

  • Abashyigikiye umutwe wiyita IS muri Mozambike bibasiye u Rwanda kuri interineti #rwanda #RwOT

    Abashyigikiye umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu (IS) bibasiye u Rwanda mu butumwa bashyize kuri interineti mu gisa n'igikorwa gihurijwe hamwe cyo guha ingufu ibyo uyu mutwe uherutse kuvuga wamagana iki gihugu.

    Umutwe wa IS uherutse gutunga agatoki u Rwanda muri nimero iherutse y'ikinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z'ibihugu bya Afurika byo kunesha uyu mutwe uvuga ko urwana intambara ntagatifu ya Jihad, cyane cyane muri Mozambique.

    Ingabo z'u Rwanda ziherutse gutangaza ko zafashije Mozambique kwisubiza umujyi ukomeye urimo icyambu wa Mocimboa da Praia mu majyaruguru y'igihugu.

    Inyandiko n'ubutumwa bishya by'abashyigikiye IS byabonetse kuri porogaramu y'itumanaho hifashijwe interineti yitwa Telegram ku itariki ya 11 z'ukwa munani.

    Bifata u Rwanda nk'igihugu cy'umwanzi cy'abakirisitu kirimo guhohotera abaturage b'abayisilamu.

    Ubu butumwa ariko ntaho butera ubwoba u Rwanda ku buryo bugaragara kandi nta n'amabwiriza butanga ku bayoboke ba IS.

    BBC Monitoring yakurikiranye inyandiko zo kuri interineti zirwanya u Rwanda z'ibitangazamakuru bimwe bishyigikiye umutwe wa IS birimo Hadm al-Aswar, al-Battar, al-Adiyat, al-Dir al-Sunni, al-Murhafat na Talae al-Ansar.

    Inyandiko n'ubutumwa bishya byashyizwe kuri Telegram n'igitangazamakuru gihuriza inkuru hamwe gishyigikiye IS cya Nashir al Kabar News, gisanzwe gihuriza hamwe propagande za IS.

    Ubwo butumwa muri rusange bwibanze ku butumwa buherutse gutangwa n'umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu kuri Afurika.

    Ubutumwa bumwe buravuga ngo: “O Bakirisitu b'u Rwanda, ibikorwa by'urugomo byanyu ku Bayisilamu b'inzirakarengane n'ibyo bituma Abayisilamu babarwanya.”

    Gusa nta butumwa na bumwe muri ubwo bushyigikiye IS busobanura neza aho u Rwanda rwaba rwariciye abayisilamu.

    Igitangazamakuru Bariqa gishyigikiye IS cyatangaje kuri Telegram video idafite itariki y'igihe yafatiweho yerekana abagabo benshi b'abirabura bakatwa amajosi mbere yo kujugunwa mu mwobo. Kivuga ko abo bagabo ari abaturage b'abasivile bo muri Afurika y'uburengerazuba n'iyo hagati.

    Mu bundi butumwa Bariqa kivuga ko abahutu b'abakirisitu bishe abatutsi b'abayisilamu muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ibi ariko bikaba ari amakuru ayobya.

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique ziherutse gutangaza ko zifatanyije bafashe umujyi wo ku cyambu wa Mocímboa da Praia mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique.

    Hari hashize imyaka irenga ibiri inyeshyamba zarigaruriye uyu mujyi – ari nawo urimo icyicaro gikuru cy'akarere ka Mocímboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado.

    Mu gihe kigera ku kwezi ingabo za Mozambique zitangiye gufashwa n'iz'u Rwanda, zisubije ibice byinshi byari byarafashwe n'izi nyeshyamba, bivugwa ko zikorana n'umutwe wa Islamic State (IS).

    Ingabo z'umuryango w'ibihugu bya Afurika y'amajyepfo (SADC) nazo zakurikiye iz'u Rwanda zijya gufasha iza Mozambique.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abashyigikiye-umutwe-wiyita-is-muri-mozambike-bibasiye-u-rwanda-kuri-interineti

  • Bamporiki avuga iki ku bagaragaye baca amakayi n’imyenda bishimira gusoza ibizamini? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamporiki yatangaje ibyo nyuma y’uko hagaragaye ibikorwa by’imyitwarire yanenzwe na bamwe aho abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bangiza ibikoresho birimo amakayi n’imyenda y’ishuri.

    Bamwe mu banyeshuri basoza amashuri yisumbuye baherutse kugaragaza imyitwarire idasanzwe yafashwe nko kwishimira ko barangije ibizamini nyuma y’imyaka ibiri kubera ingaruka za Covid-19.

    Hari n’aho ibikorwa by’abo banyeshuri byafashwe nk’ibyahungabanyije umutekano ndetse bamwe banatabwa muri yombi bazira kwangiza ibikoresho by’ikigo.

    Mu biganiro byatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwizihiza umuganura muri uyu mwaka wa 2021, hari abagaragaje ko ibyakozwe n’abo banyeshuri babifata nk’ibishingiye ku byishimo by’umusaruro bagezeho nyuma y’igihe bategereje.

    Uwitwa Sengor uba mu Gihugu cya Finland avuga ko ari umwarimu kandi hari aho yabonye n’ubundi iyo abanyeshuri barangije ibizamini bagira uko bishimira iyo ntsinzi, akabigereranya n’umuganura Abanyarwanda bizihiza bishimira ibyo bagezeho, akifuza ko hakwiye kubaho uburyo abo banyeshuri na bo bakwishimira ko barangije amashuri yisumbuye ariko mu buryo bwiza.

    Agira ati “Byaragaragaye ku mbuga nkoranyambaga ko abanyeshuri bitwaye mu buryo budasanzwe mbona bujyanye no kwishimira ko bashoje ibizamini nyuma y’urugendo bakoze na hano birakorwa abanyeshuri bakishimira ko bashoje ibizamini, nkurikije ikiganiro twahawe ku muganura, ese nta kuntu hashyirwaho uburyo bufite umurongo unoze abo bana bajya bishimira kurangiza ibizamini aho kubikora mu buryo buri wese abyumva”?

    Minisitiri Bamporiki asubiza Sengor, yagaragaje ko ntabyacitse yabaye ubwo hagaragaraga amafoto y’abanyeshuri bitwaye mu buryo runaka bishimira kurangiza amasomo, ahubwo ngo ikoranabuhanga ni ryo ryatumye bimenyekana kandi nyamara bisanzweho.

    Avuga ko ku gihe na we yigaga ibyo rwose byabayeho ndetse hari n’ibirenze byakozwe na bariya byakozwe kera ahubwo bitamenyekanye.

    Agira ati “Tuvugishije ukuri hari igihe tubona ibintu ntitubijyane mu gihe cyacu abana bashwanyaguje amashati ibintu biravugwa, ariko mu by’ukuri njyewe turangiza amashuri twakoze ibijya gusa nka biriya, hari n’ibyo ntekereza abantu bakoze ku buryo ejo ubabwiye gusubiramo batabisubiramo, ubu Isi yabaye umudugudu niba hari ibyo ugiye gukora kuri interineti uba uri mu ruhame bisaba kugabanya”.

    Yongeraho ati “Nta nka yacitse amabere ntabwo ndi kubashyigikira kuko hari uburyo bari kubikora neza, ariko buriya buri muntu agira ukuntu yishima hari n’uwishima arira nkanjye ni ko bigenda iyo Amavubi atsinze ndarira. Icyo twabwira abantu ni uko ibyishimo bidakwiye kugutesha ishema kugeza ubwo bisakara hirya no hino, ariko nta kuntu wabwira umuntu uburyo yishimamo”.

    Minisitiri Bamporiki yibutsa ababyeyi kugira uruhare mu burere bw’abana babo kuko ubumenyi bahabwa ku ishuri iyo budafite uburere umwana ahakura ubuhanga ariko butagira ubwenge ibyo bikaba ntacyo byamufasha ngo bifashe n’Igihugu muri rusange mu gihe kiri imbere.

    Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko bagiye gukurikirana bakamenya abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi bitwaje ko bashoje amashuri yisumbuye ndetse bakazahabwa n’ibihano.

    Mu kiganiro yahaye RBA, tariki ya 30 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko umunyeshuri wese ugaragaye akora amakosa ahanwa hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya buri shuri.

    Yavuze ko aba banyeshuri ibyo bakoze bitwazaga ko bashoje amasomo ku buryo bakora ibyo bishakiye kuko batakiri abanyeshuri atari byo.

    Ati “Igiteganywa mu burezi ni uko tuzakurikirana abo bana tukamenya abo ari bo, hanyuma hagateganywa n’ibihano bazahabwa.”

    Ati “Umwaka ushize nabwo byabayeho ku banyeshuri ba TVET iherereye muri IPRC Kigali ndetse no mu Gatenga, ku buryo habayeho guhamagara ababyeyi baragawa ndetse hagenwa n’ibihano bagomba guhabwa harimo n’amande utabitanze akaba atagomba guhabwa Certificat ye n’ubwo baba bumva bararangije kwiga.”

    Yongeyeho ati “Turegeranya amakuru, turaza gukorana n’ubuyobozi bw’ibigo ku buryo abo bana bazagenerwa ibihano kubera ko ntabwo barava mu maboko y’uburezi nk’uko babyivugira, baracyari bato barangije amashuri yisumbuye ariko ntabwo kwiga birangirira hariya.”

    Minisitiri w’Uburezi yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gutanga ubumenyi bujyanye n’imyifatire myiza kugira ngo abana bajye basoza amashuri bafite ubumenyi buherekejwe n’ikinyabupfura.

    Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by’amashuri urayivugaho iki?

    Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.

    Tube ducuma amasaha! pic.twitter.com/VKxsCEV2Uw

    — Oswald Oswakim (@oswaki) July 29, 2021

    Ndabona babigize umushinga pic.twitter.com/LuXLXafB7S

    — Joesibo@ (@Joesibo2) July 29, 2021

    Inkuru bijyanye:

    Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri?

    source : https://ift.tt/3CN1m8P

  • RDF 'yiteguye guhashya” Islamic State n'igihe yakwibasira u Rwanda – Umuvuguzi w'ingabo z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri Internet icengezamatwara rishya rya IS kuri Africa muri iki cyumweru ryise u Rwanda “igihugu cy'umwanzi cy'abakirisitu, kirimo guhohotera abaturage b'abasilamu”.

    Ibyo babishingiye ku bikorwa ingabo z'u Rwanda ziri gufashamo iza Mozambique guhashya inyeshyamba bivugwa ko zikorana na IS mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique.

    Nyuma y'iyo nkuru, ku mbuga nkoranyambaga hari Abanyarwanda bagaragaje impungenge z'ibikorwa by'iterabwoba bishobora gukorwa n'uwo mutwe mu kwihimura.

    Abandi bagaragaza ko bizeye ubushobozi bw'ingabo z'u Rwanda mu kubirwanya.

    Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w'ingabo, mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ko guhangana n'ibikorwa bya IS n'igihe byakwibasira u Rwanda ari “ikintu twiteguye gukemura”.

    Col Rwivanga yagize ati: “Birumvikana. Ni gute twaba twiteguye kohereza ingabo mu yandi mahanga mu gihe tudashoboye kwirinda [ubwacu]. Ntibyaba byumvikana.”

    Mu ntangiriro z'ukwezi gushize, u Rwanda rwohereje abasirikare n'abapolisi 1,000 muri Mozambique, mu cyumweru gishize hoherejweyo abandi.

    Ingabo za Mozambique zifashijwe n'iz'u Rwanda zimaze kwisubiza uturere twinshi tw'intara ya Cabo Delgado twari twarigaruriwe n'inyeshyamba zo muri iki gihugu.

    Guverineri w'intara ya Cabo Delgado yerekanywe na televiziyo y'u Rwanda [yoherejeyo abanyamakuru] agaruka muri iyi ntara ejo kuwa kane “nyuma y'imyaka ibiri yarahahunze”.

    Ingabo za Mozambique n'iz'u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro aho zasubije ubutegetsi bwa leta, mu gihe zitegura ibitero byo gukurikirana abarwanyi aho bahungiye, nk'uko umuvugizi w'ingabo za Mozambique aheruka kubitangaza.

    Ntihazwi neza iherezo ry'iyi ntambara, mu kwezi gushize Col Rwivanga yabwiye BBC ko 'mission' y'ingabo z'u Rwanda idafite igihe runaka izamara, yagize ati: “Tuzabanza turangize akazi tubone kugaruka mu rugo.”

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rdf-yiteguye-guhashya-islamic-state-n-igihe-yakwibasira-u-rwanda-umuvuguzi-w

  • Dore abakobwa 5 bahize abandi mu kugaragaza impano mu irushanwa rya Miss Supranational 2021[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye kuri uyu mugoroba wo kuwa Kane tariki 12 Kanama 2021, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Supranational batangaje abakobwa 5 batsinze icyiciro 'Miss Talent'.

    Mubatsinze harimo Veronica wo muri Ghana werekanye impano mu bijyanye no gusiga ibirungo by'ubwiza 'make up' abakobwa bagenzi be. Ni amashusho bigaragara ko yafashwe mbere y'uko yitabira iri rushanwa. Uyu mukobwa ariko yanagaragaje impano mu kuririmba.

    Hatsinze kandi Linda Sibrian wo muri El Salvador wagaragaje impano mu kubyina imbyino zakizungu. Hari kandi Umunya-Thailand Queen Benjarat wagaragaje impano mu gucuranga piano anaririmba

    Umunya-Trinidad Tobago, Jennelle Thongs we yerekanye impano mu kwifotoza akanyura abamufata amafoto; ibi yabisanishije no kwifotoza mu makanzu maremare akaberwa. Uyu mukobwa kandi yanaririmbye indirimbo 'He Lives in You' ya The Lion King.

    Shivali Patel wo muri Leta Zunze Ubumwe za Ameirka, we yagaragaje impano mu kumurika imideli mu ntambuko zitandukanye ziranga abanyamideli.

    Uyu mukobwa yerekanye ibice bitandukanye by'imbyino za kizungu zikunze kwifashishwa na benshi birimo nk'imbyino zo mu Buhinde n'izindi.

    Muri iri rushanwa, u Rwanda ruhagarariwe na Miss Umuratwa Kate Anitha utaratsinda icyiciro na kimwe kuva iri rushanwa ryatangira tariki 5 Kanama 2021.

    Uyu munsi, abakobwa baratambuka ku itapi itukura bagaragaza ubushongore bwabo (Elegance).


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-abakobwa-5-bahize-abandi-mu-kugaragaza-impano-mu-irushanwa-rya-miss