Blog

  • King James agiye gusohora Album nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yateguye abafana be ko agiye gusohora album nshya, yagize ati” Nimwitegure albumu, Ubushobozi, izasohoka ku itariki 10 Ukwakira 2021″.

    N’ubwo nta byinshi yavuze kuri iyo album ye nshya, ariko abakurikirana amakuru y’imyidagaduro, bavuga ko izaba ariho n’indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye nka Meddy ndetse n’indirimbo yakoranye n’umuhanzi Ariel Wayz yitwa ‘Ndagukumbuye’.

    King James ubu usigaye abarizwa no mu bya bizinesi, yamaze igihe asa n’uwacumbitse umuziki, ariko bigaragara ko yari ahugiye mu gutunganya iyo album ye nshya, akanakurikirana ibya bizinesi ye.

    King James azwi cyane mu njyana ya R&B, akaba yaramenyakanye cyane mu ndirimbo nka ‘Hari ukuntu’, Ab’ubu, narashize, meze neza, n’izindi nyinshi.

    Album nshya ya King James igiye gusohoka, ngo yatangiye kuyitunganya mu 2018, nyuma iza kudindizwa n’icyorezo cya Covid-19, dore ko cyabangamiye cyane ibijyanye n’umuziki n’imyidagaduro muri rusange.

    source : https://ift.tt/3yLNbhV

  • Musanze: Mu kwezi kumwe abarwayi ba COVID-19 bavuye ku basaga 1200 bagera kuri 399 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bakomeje kwegerezwa serivisi zo gupima no gukingira COVID-19
    Abaturage bakomeje kwegerezwa serivisi zo gupima no gukingira COVID-19

    Bigaragara ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 wagabanutse ku rwego rushimishije, aho kugeza tariki 10 Kanama 2021 Akarere ka Musanze kari gafite abarwayi 399 bavuye ku 1200 kari gafite mu ntangiriro z’ukwa karindwi.

    Muri abo barwayi basaga 1200, abari barwariye mu bitaro bari 22, ku itariki 10 Kanama 2021 abari mu bitaro bakaba bari bakiri benshi aho bari 17 abenshi bakaba barwariye mu ngo, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibitaro bya Ruhengeri yo ku itariki 11 Kanama 2021.

    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko iyo mibare iva mu bantu bagiye bagana ibigo by’ubuvuzi, ari na ho ahera ahamagarira abaturage kugana ibigo by’ubuvuzi mu gihe biyumvamo ibimenyetso, bagapimwa ku buntu.

    Ku bw’ibyo Dr Muhire akaba yibutsa abaturage kutirara, kubera ko imibare y’abandura igenda igabanuka, ahubwo abasaba kugana ibigo nderabuzima bibegereye mu gihe bumvise bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wanduye COVID-19.

    Yagize ati “Mu kwezi gushize twari dufite abarwayi basaga 1200, mu gihe imibare twararanye mu ijoro ryo ku itariki 10 Kanama ari 399, ni byiza ko imibare igabanuka ariko icyo twibutsa abantu, ni uko iyi mibare iva mu bantu bagannye ibigo by’ubuvuzi, umuntu ufite ikimenyetso cya COVID-19, ufite umuriro, acika intege akagira inkorora, akaribwa umutwe, rwose uwo muntu twamugira inama yo kugana ikigo nderabuzima kimwegereye agapimwa ku buntu”.

    Arongera ati “Ubu mu barwayi 399 dufite mu Karere ka Musanze, 17 barwariye mu bitaro, mu gihe abandi barwariye mu ngo zabo, tukaba dushimira abaturage uburyo bakomeje kubahiriza ingamba, ariko tubasaba kubikomeza kugira ngo tudasubira inyuma, ni byiza ko iyi mibare igabanuka ariko bareke kwirara kuko na yo iracyari myinshi”.

    Dr Muhire, yavuze ko hari bamwe mu barwarira mu ngo bagiye baremba bakoherezwa mu bitaro bamwe bakitaba Imana kubera kurenga ku mabwiriza bahabwa n’abaganga, ari na ho ahera asaba abarwarira mu rugo kwitwararika cyane, birinda kunyuranya n’amabwiriza ariko kandi n’uwo babonye ko atangiye kuremba, bagatanga amakuru mu buryo bwihuse agatabarwa aho agaragaza ibimenyetso mpuruza ku murwayi warembye.

    Ati “Ibimenyetso mpuruza, birimo nko kugira umuriro ugasanga awumaranye iminsi nk’ibiri uri hejuru utagabanuka. Icyo ni ikimenyetso gikomeye, ikindi ni inkorora ikomeye, hari inkorora umuntu agira akananirwa kuvuga, akananirwa guhumeka kubera gukorora, na cyo ni ikimenyetso mpuruza, hari no gucika intege bikomeye, ugasanga umuntu ntashobora kwihagurutsa, hakaza n’ikimenyetso cyo kubura umwuka, ibyo byose ni ibimenyetso bikomeye”.

    Uwo muyobozi avuga ko ubwoko bushya bwitwa Delta, na bwo buri kongera ibindi bimenyetso birimo, kuruka, guhitwa n’ibindi. Avuga ko ubonye ibyo bimenyetso ahamagara umujyanama w’ubuzima na we akamufasha kubimenyesha abaganga.

    Mu gukomeza kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, Akarere ka Musanze kamaze kwakira inkingo ibihumbi umunani, zatangiye guterwa abantu bari mu byiciro binyuranye, barimo abafite ibyago byinshi byo kwandura n’abageze mu zabukuru, guhera ku myaka 50 kuzamura.

    Ibindi byiciro ni iby’abakozi bahura n’abantu benshi, abakora mu nzego za Leta bakira abaturage, abikorera, barimo abogosha, abashoferi, abamotari, abacuruza ibikoresho byo kubaka n’abandi.

    source : https://ift.tt/37FNRti

  • Bwambere Riderman yashyize kumugaragaro ifoto yabane be bimpanga aherutse kwibaruka[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Riderman yacishije kuri Instagram, yavuze ko kuri we kubyara impanga ari ibitangaza kuko atigeze anabitekerezaho narimwe. Yagize ati'Mu buzima tugira inzozi tukifuza kugeza kuzigeraho ,gusa hari n'ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari Ubuntu bw'Imana burenze ukwifuza kwa muntu'.

    Aba bana b'impanga umwe yitwa Kamba undi yitwa Randa

    Ubu Riderman ni umubyeyi w'abana batatu yabyaranye n'umufasha we witwa Agasaro Nadia ,imfura ye yitwa Rusangiza Eltad.

    Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y'amategeko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y'Imana nyuma y'ibyumweru bigera kuri bitatu muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo tariki ya 16 Kanama 2015.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwambere-riderman-yashyize-kumugaragaro-ifoto-yabane-be-bimpanga-aherutse-57865

  • Abantu ibihumbi batewe serumu aho guterwa urukingo #rwanda #RwOT

    Abayobozi bo mu majyaruguru y'Ubudage basabye abantu barenga 8,000 kongera kwikingiza Covid kuko bikekwa ko umuforomokazi ashobora kuba henshi yarabateye serumu (saline) aho kubatera urukingo nyarwo.

    Polisi iri gukora iperereza ku bikorwa by'uwo muforomokazi ku kigo cyo gukingira cya Friesland, mu majyaruguru y'Ubudage.

    Mbere, abantu batandatu nibo byari byaketswe ko batewe uyu muti utica w'amazi arimo umunyu usanzwe wifashishwa mu gufasha abarwayi, mu kwezi kwa gatatu n'ukwa kane.

    Ubu benshi muri bo basanze barawutewe ni abarengeje imyaka 70 — bari mu cyiciro cy'abageramiwe n'iki cyorezo.

    Peter Beer umupolisi muri ako karere asubirwamo n'ikinyamakuru Süddeutsche Zeitung, avuga ko uwo muforomokazi w'imyaka 40 yari amaze igihe atangaza ibyo yise 'amakuru y'ingenzi cyane kuri corona', anenga ingamba za leta zo kuranya iki cyorezo.

    Ikinyamakuru NDR cyaho kivuga ko abantu 8,557 basabwe gusubira kwikingiza bushya, kandi abagera ku 3,600 bamaze kwemeza gusubirayo.

    Isoko: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/13/abantu-ibihumbi-batewe-serumu-aho-guterwa-urukingo/

  • Umugabo yarashe umugore we kubera ko yanze ko baryamana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko Polisi yo muri ako gace ibisobanura, ngo ikibazo cyatangiye tariki 11 Kanama 2021, ubwo umugabo yangiraga umugore we gukoresha imodoka yabo muri gahunda yari agiyemo ku gicamunsi, intonganya zihera ubwo.

    Nyuma ngo bongeye gutongana bapfa ko umugabo yasabye umugore ko baryamana, ariko umugore arabyanga.

    Uwo mugore ngo yabwiye Polisi ko umugabo yahise afata imbunda akayimushinga ku mutwe, ashaka kumurasa, ariko ngo isasu ntiryasohoka, nyuma umugore ahindukiye ngo asohoke mu cyumba bari barimo, umugabo ahita amurasa isasu rimukomeretsa mu mutwe, agenda avirirana ajya gutabaza ku rugo baturanye.

    Agezeyo, umuturanyi we ngo yahise ahamagara ‘911’ iyo ngo akaba ari numero ya telefoni bahamagaraho muri icyo gihugu igihe umuntu afite ikibazo akeneye ubutabazi bwihuse.

    Umugore wakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro biri hafi aho nyuma y’uko Polisi n’abashinzwe serivisi z’ubuvuzi bahageze, ariko Polisi yahageze isanga umugabo atakiri aho mu rugo yahunze, nyuma aza gufatirwa ahitwa Springdale mu Majyaruguru y’Umujyi wa Fayetteville.

    Mu gihe uwo mugabo yarimo abazwa n’inzego z’ubugenzacyaha, yavuze ko “impamvu yarashe umugore we, ari uko yashakaga ko amuvira mu buzima”.

    Nyuma ngo yabwiye Polisi ko imbunda yamurashishije yayijugunye mu Kiyaga cya Fayetteville mbere gato y’uko afatwa n’inzego z’ umutekano.

    Ubu uwo mugabo arafunze, ariko ngo hari icyizere ko uwo mugore ashobora gukira.

    source : https://ift.tt/2VRjvBS

  • Nyabugogo: Undi muntu yiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacuruzi b’imyenda yitwa ‘caguwa’ muri iryo gorofa batangarije Kigali Today ko bamwiboneye arenza akaguru agahita ahanuka yitura hasi.

    Twaganiriye kuri telefone n’Umuyobozi w’abacuruzi b’imyenda ya ‘caguwa’ aho mu Nkundamahoro, Emmanuel Mutiganda aduha umuntu wabonye icyo gikorwa kiba witwa Athanasie(nta rindi zina yifuje kutubwira).

    Athanasie yagize ati “Uwo muntu yarengeje akaguru mureba, hari nka saa tanu na 20, yaje ubona ko afite ikibazo ariko areba hasi, ndasohoka ndakurikira kuko nta mirimo myinshi nari mfite, yagendaga acungana n’abacuruzi ba ‘caguwa’ gusa ntabwo nari nzi icyo yashakaga”.

    Athanasie avuga ko batahise bamenya cyangwa ngo bacyeke impamvu yatumye uwo muntu yiyahura, dore ko batahise bamenya n’imyirondoro ye.
    Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari zikirimo kumukoraho iperereza, ariko yamaze gushiramo umwuka.

    Mu gitondo cyo ku itariki ya 02 Kamena uyu mwaka wa 2021, na bwo ku Nkundamahoro hahanutse umuntu bivugwa ko yiyahuye, nyuma yaho biza kumenyekana ko yari Umunyamategeko witwaga Bukuru Ntwali.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana…

    source : https://ift.tt/3shBoFU

  • Contrat y’igihe gito mu rushako, igisubizo ku bibazo byugarije ingo mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Irankunda, umusore w’imyaka 27 aherutse kubwira IGIHE ko akurikije ibibazo abona mu ngo z’abashakanye muri iyi minsi, adateganya gushaka umugore keretse naramuka abonye ubundi buryo butari ukubana akaramata n’uwo bazaba bashimanye.

    Uyu musore ari mu gihiriri cy’abandi bakunze gutanga ibitekerezo aho babonye inkuru ya za gatanya, dore ko no mu Rwanda zikomeje kwiyongera. Imibare iheruruka mu 2019, igaragaza ko uwo mwaka ingo zisaga 9000 zatandukanye.

    Ubwo bwoba bwa gatanya ziyongera, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi, bwatumye Irankunda atakereza ku kuzabana n’umukobwa uzemera ko basezerana kubana mu gihe cy’imyaka runaka (Bizwi nka Contrat y’igihe gito), yashira bagatandukana cyangwa bakiyongeza.

    Ubu buryo buzwi nka ‘Renewable Marriage Contract’ bumeze nka ryabara ry’umuyaga, rivugwa ariko ritagaragara. Mu myaka isaga ijana ishize byagiye bisabwa ku isi hose, ariko nta Leta n’imwe yigeze yemera kwigerekaho urwo rusyo.

    Mu Rwanda abagiye gusezerana haba mu mategeko no mu madini, bemeranya kubana akaramata, ni ukuvuga kubana ubuzima bwose. Icyo amategeko arusha amadini, ateganya n’uburyo abashakanye bashobora gutana mu gihe hari ibyo batumvikanyeho, ari byo byitwa gatanya.

    Renewable Marriage Contract, ni uburyo bwavuzwe bwa mbere mu Ugushyingo 1891, buvugwa n’umwongereza Havelock Ellis. Uyu mugabo yashakanye n’umukobwa wari umwanditsi w’ibitabo, Edith Lees.

    Bamaze kubana, basanze umugabo atajya agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina na ho umugore yikundira kuryamana n’abo bahuje igitsina.

    Nubwo gutandukana mu buryo bw’amategeko byashobokaga, barabanye kugeza ubwo Lees yapfaga mu 1916. Mu 1916, Ellis yazanye igitekerezo cy’uburyo bushya bw’ishyingirwa yise ubw’igerageza, aho abantu bakundana bashobora kubanza kugerageza bakabana nk’umugabo n’umugore mu gihe runaka ariko bakabyemeza imbere y’amategeko kugira ngo hatagira serivisi bimwa nk’abashakanye.

    Yavuze ko muri icyo gihe, bakumvikana uko bakoresha imitungo yabo, bagakora imibonano mpuzabitsina ariko bagafata imiti yo kuboneza urubyaro igihe bihaye cyashira bagatandukana cyangwa bakiyongeza.

    Nyuma ya Ellis hari abandi bashakashatsi nka E. D. Cope, wavuze ko byajya biba byiza abagiye kubana babanje gusinya kubana imyaka itanu, ishobora kongeraho indi icumi cyangwa 15 bakabona gusezerana kubana burundu.

    Hashize igihe contrats z’igihe gito mu rushako zisabwa ariko nta gihugu kigeze kibyemeza

    Mu 1966, Umunyamerika Margaret Mead na we yavuze ko hakwirye kubaho uburyo bwo kubana ku banyeshuri biga muri Kaminuza aho ababihisemo bashobora kwemeranya kubana mu gihe runaka bakiri kwiga, iryo sezerano rigata agaciro bakirangiza kwiga. Mu gihe baba bashaka gukomeza kubana, bagasezerana bya burundu.

    Kuva ubwo mu Nteko zishinga Amategeko z’ibihugu bitandukanye icyo cyifuzo cyo gusezerana by’igihe gito cyagiye gitangwa ariko nta na hamwe byigeze byemerwa.

    Mu 1971 cyatanzwe na Lena King Lee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2007, umunyamategeko wo mu Budage na we yongeye kubisaba, Mu 2010, muri Phillipines ihuriro riharanira uburenganzira bw’abagore ryasabye ko habaho kontaro y’imyaka icumi ku bashakanye, byongera gusabwa mu mujyi wa Mexico mu 2011.

    Abashyigikiye ubu buryo, bavuga ko uretse kugabanya ibibazo mu miryango n’amakimbirane, ari n’ibintu byafasha mu kugabanya imanza za gatanya mu nkiko, amafaranga yakoreshwaga muri ibyo akajya mu bindi.

    Ababishyigikiye kandi bavuga ko ubwo buryo bwafasha abashakanye kubanza kumenyana neza kuko akenshi ibibazo byinshi mu ngo bigaragara hashize imyaka mike babanye.

    Urubyiruko rurabishaka, MIGEPROF ibitera utwatsi

    Mugabo (izina ryahinduwe), yasezeranye n’umukunzi we mu 2013, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze barambagizanya. Uyu mugabo wakoraga mu nzego z’umutekano ari n’umurokore, yumvaga ko ubuzima bwe bwose buzaba ari umunezero n’umugore we wari ufite umuryango wishoboye.

    Ibyari ibyishimo byatangiye kubaba bibi ku munsi wa mbere, ubwo bamwe mu bo ku ruhande rw’umukobwa bangaga gutaha ubukwe.

    Umugore yaje guhinduka cyane, ahanini bitewe n’uko umwe mu babyeyi be atifuzaga uwo musore gusa banga kubabuza kubana ngo batagaragara nabi mu rusengero.

    Mugabo yaje kuganira byimbitse n’umugore we, umugore abwira umugabo ko yamwibeshyeho kuko atari we Imana yamugeneye.

    Mumbabarire kuko inkuru yabo ni ndende, gusa yasorejwe mu rukiko bahawe gatanya, ubu Mugabo aheruka umwana we w’umuhungu mu myaka itatu ishize kuko nyina atakimwemerera kujya kumureba.

    Mu kiganiro na IGIHE, Mugabo yavuze ko iyo haza kubaho uburyo bwo kubanza kumenya neza umukunzi we batarasezerana burundu mu mategeko, hari ibyo yanyuzemo byinshi atari kunyuramo.

    Ati “Mbona byagira umumaro, niba koko umuntu mwasezerana ko muzabana imyaka ibiri yashira mwabona biri kugenda neza mukongerho indi ibiri cyangwa itanu mubyumvikanyeho, ku giti cyanyu byaba byiza.

    Irankunda nubwo atarashyingirwa, na we yemeza ko habaye hari uburyo bundi bw’isezerano butari burundu, byagira icyo bigabanya ku bibazo biri mu miryango.

    Ati “Iyo urebye ukuntu ingo z’ubu zisigaye zimeze, ntabwo nasezerana n’umuntu iteka ryose. Njye umugore nzashaka tuzagira kontaro y’umwaka tubane tutarabyara, umwaka nushira tubasha kumvikana tuzakomezanye. Nushira byaranze, tubivemo aho kugira ngo tuzananiranwe tujye no muri gatanya.”

    Nubwo bamwe babyifuza, kuba hari henshi byagiye bitangwa nk’ibyifuzo ntibishyirwe mu bikorwa hari impamvu.

    Umunyamategeko Bayingana Janvier yabwiye IGIHE ko ibihugu byose usanga bishingiye ku miryango, ku buryo koroshya amategeko ajyanye n’imibanire byagira ingaruka cyane.

    Ati “Itegeko Nshinga n’andi mategeko agaragaza ko umuryango ari wo shingiro ry’umuryango nyarwanda. Ntabwo igihugu cyabaho kidafite umuryango w’ibanze, ni nk’ubuzima bw’igihugu.”

    Yavuze ko impamvu bigoye ko amategeko atahindurwa ngo abantu bemererwe kubana imyaka runaka bashaka, ari ingaruka bishobora kugira ku bazabakomokaho.

    Ati “Ntabwo amasezerano y’ubushyingiranwe afite kamere nk’amasezerano asanzwe. Nk’amasezerano y’akazi ahuza umukozi n’umukoresha, bashobora kuyashyiraho iherezo igihe babishakiye, kubera ko hari ihame ry’uko amasezerano agira ingaruka ku bayagiranye.”

    “Abashakanye bo, iyo bamaze kwinjira mu masezerano babyara abana kandi abo bantu bakaba bafite uburenganzira. Uburere n’uburenganzira bw’abana bwahazaharira kandi n’umuco na wo uri mu bibungabungwa, igisubizo numva kitari mu masezerano ahubwo kiri mu bindi bintu.”

    Yakomeje agira ati “Kubera iki umuntu akeneye kujya kubana ateganya ko bazatandukana? Byaba bije gusenya aho kubaka. Kubana nyine ni ukugira ibyo wigomwa ukagira ibyo wunguka. Abo bake byananiye amategeko afite inzira yateganyije.”

    Depite Izabiriza Marie Médiatrice yabwiye IGIHE ko gushyingirwa ari umushinga wo kwitondera, uwugiyemo akaba azi neza uko azawitwaramo

    Ati “Marriage ni umushinga ugomba kubanza kwigwaho nk’uko wajya mu yindi mishinga ukumva uzunguka, numva rero no kubana mbere na mbere wumva ko bizaguhira. Iyo bitagenze neza nk’uko wabyifuzaga, amategeko yacu atanga umurongo ko habaho kwiyunga byakanga hakabaho gatanya.”

    “Akamaro ko kubana kw’abashakanye mu buryo burambye bifasha mu kurinda uburenganzira bw’umwana bwo kurerwa n’ababyeyi bombi kandi bari kumwe. Mu muco wacu kandi kumva ko ababyeyi b’umuntu batandukanye, bibabaza ababakomokaho”.

    Depite Izabiriza asanga kwemera contrats z’igihe gito byagira uruhare mu gusenya umuryango

    Depite Izabiriza yavuze ko n’ubundi abagiye kubana babanza kurambagizanya, bityo uwo mwanya ari wo wafatwa nk’uwo kugerageza, wabona bitazakunda ukabivamo.

    Ati “Ubu buryo bwo kubana hagendewe ku myaka runaka ni bubi kuko bwatera ibibazo mu muryango.”

    Prof Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango aherutse kubwira IGIHE ko nka Leta igamije kubaka umuryango, itashyiraho uburyo bugamije kuwusenya.

    Ati “Twe tugamije kubaka umuryango ukomeye kandi utekanye, kuko cyane cyane tureba no ku bana kuko mushobora kumvikana ngo murabana imyaka ibiri, muri aho hagati nimubyara nimutandukana wenda mwatekereje, uwo mwana azabaho gute? Ishusho uzaba uhaye umwana y’umuryango uzashinga ni iyihe?”

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko abagiye kurushinga ari ngombwa kubanza kubitekerezaho, bakabikora babyiyemeje.

    Ati “Injira mu rugo wumva ko ruzaramba, unakore ibishoboka kugira ngo rurambe, nibyanga ubwo nyine bizaba byanze, ariko winjiyemo ufite intego yo kurukorera ngo rurambe.”

    Me Bayingana na we yavuze ko igihugu kiramutse gishyigikiye ubwo buryo bwo kubana by’igihe gito, cyaba gishaka kwisenya no gusenya ejo hazaza.

    Ati “Hari abandi bantu ayo masezerano yagiraho ingaruka by’umwihariko abana, ubwo iyo byagize ingaruka ku bana, biba byagize ingaruka muri rusange no ku gihugu.”

    Mu gihe abashakanye baba batandukanye barabyaye harimo umwe muri bo utishoboye, Bayingana yavuze ko byagaruka bikaba umutwaro kuri Leta kuko ba bana ari Leta yabitaho.

    Nubwo kubana by’igihe runaka bitemewe, mu bihugu bitandukanye hari uburyo abantu babana batarasezeranye buzwi nka cohabitation, urebye mu Rwanda ni nko gukocora. Icyakora ubu buryo ntibwemerwa mu mategeko, gusa abana bavutse bahabwa uburenganzira bwose bugenwa n’amategeko.

    Mu gihe abashakanye gutyo batandukanye, ntacyo babaza amategeko kuko nta sezerano rizwi baba bagiranye.

    Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko urubyiruko rukwiriye kubana rwabitekerejeho neza

    source : https://ift.tt/3CNKiQ0

  • Abe biciwe mu maso ye: Ubuhamya bw’uwagaruriwe icyizere na RDF nyuma yo kujujubywa i Cabo Delgado (Video) – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017, abantu bagera ku 820.000 bavuye mu byabo muri Mozambique mu gihe ababarirwa mu 3.000 bishwe, umubare munini wabo ni uw’abaciwe imitwe.

    Umuryango wa Kwajime Samuel ufite abana babiri b’impanga uri mu bagizweho ingaruka n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, abatuye aka gace bavuga ko byagabwe n’abarwanyi ba Al-Shabaab.

    Uyu mugabo w’imyaka 30 yageze kuri gakondo ye muri Palma avuye mu Karere ka Nangade mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, aho yari yarahungiye.

    Imibare yo mu 2015 yerekana ko Nangade yari ituwe n’abaturage 71.588 ku buso bwa kilometero kare 3,005. Benshi muri bo, barimo abo bari baturanye n’abo mu muryango we bavuye mu byabo.

    Ubwo baterwaga, yahise ahungira mu gace ka Matapata ariko naho ntiyahabonera amahoro.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze inzira y’ubunyereri yanyuzemo kugeza ashoboye guhunga inyeshyamba zahigaga ubuzima bwe.

    Yagize ati “Nageze Matapata na ho bakomeza kuduhiga mu mashyamba. Abagabo iyo badufataga baratwicaga. Naje kuhava njya kwihisha mu ishyamba. Bo [abarwanyi] bakunda cyane ahantu hari amazi, kuko bazi ko ari ho bacungira abaturage bajya kuvoma n’abajya mu mirima.’’

    -  Al-Shabaab yari yarigaruriye Palma, kuramuka byari ah’Imana

    Umunsi umwe muri Kamena 2021 ni bwo Kwajime yabonye n’amaso ye abarwanyi ba Al-Shabaab bari mu gace yari atuyemo i Palma.

    Yavuze ko bahageraga buri munsi ndetse hari n’uwo batwayeho abo mu muryango we.

    Ati “Abantu bose baragiye. Umunsi umwe muri Kamena uyu mwaka baraje mu ijoro bafata umuvandimwe baramwica, umugore we n’abana babo barabajyana.’’

    Muri aka gace ka Palma, ni ho Al-Shabaab yari ifite ibirindiro yisuganyirizagamo kugira ngo itere abaturage.

    Ati “Aha hari inkambi yabo, bajyaga gusahura ibintu mu nzu z’abaturage, bimwe bakabijyana, ibindi bakabijugunya mu mashyamba.’’

    Yasobanuye ko igihe cyageze icyizere bakagitakaza kuko iyo babonaga Al-Shabaab bahitaga bata ibyo bafite bakiruka.

    Ati “Iyo wahuraga na bo ufite nk’umufuka w’ibyo kurya wahitaga uwuta hasi, na bo ntacyo basigaga. Ubwo batugeragaho bari barindwi, batwaye isabune, injugu, ifu y’imyumbati, amasamaki, byose barabijyana bajya kubirya. Twe baraturetse. Iyo basanze hari imyumbati yatangiye kumuka, bahita bayijyana.’’

    Yavuze ko iyo wabaga ukibakubita amaso wafataga icyemezo cyo kwiruka no gukiza amagara yawe.

    Ati “Ntushobora kubahanga amaso ngo murebane, iyo bakubonye bahita bagufata, bakagutera icyuma. Ariko iyo ugize amahirwe ukababonera kure, uriruka. Sinavuga ko nzi amasura yabo, kuko badusanze turi kurya. Njye na bagenzi banjye twahise twiruka, turihisha mu bihuru ariko kuko bari bafite imbunda ntibashobora kuhanyura ngo badukurikira, tubacika dutyo.’’

    Yasobanuye ko icyo gihe basubiye mu rugo bagasanga ibintu byose babijyanye.

    Yakomeje ati “Al-Shabaab bishe abantu benshi hano, bamaraga nk’amezi abiri bagahamagara ingabo za Leta ko intambara yarangiye. Ubwo abaturage bamaraga guhabwa ibyo kurya nk’ibigori, umuceri n’amavuta, nka nyuma y’iminsi ibiri bagahita bagaruka. N’ubu iyo muduhamagaye ngo tuze tuba dufite icyizere gike, dukeka ko [ari bya bindi] tugiye gupfa.’’

    Al-Shabaab ubwo yatangiraga ubwicanyi muri Mocímboa da Praia yakoreshaga imipanga, nyuma abo barwanyi baza kubona imbunda batangira kuzikoresha, bituma n’ubwirinzi kuri wa muturage washoboraga kwiruka ahunga ufite umupanga, iyo abigerageje ku witwaje intwaro ahita araswa.

    -  RDF yabaye inshungu, ubu agahenge kongeye kuboneka

    Nyuma y’iminsi itatu, Agace ka Palma kabohojwe, abaturage batangiye kongera kugarura icyizere.

    Kwajime yakomeje ati “Twumvise ko hari abasirikare bavuye mu Rwanda, baduha icyizere. Baraduhamagara bati ‘nimugaruke muture kuko kuba duhari twenyine ntibyumvikana, bagomba kubana n’abaturage.’’’

    Yasobanuye ko kuva mu ishyamba “ugasubira Palma, ni ingenzi cyane. Nta muntu wageraga hano; nta wari ufite icyizere ko azongera kuhagera. Kongera kuhagera birashimishije.’’

    Amakuru y’uko agahenge kongeye kuboneka yabasanze mu gace ka Quitunda, ahari inkambi icumbikiye abavanywe mu byabo.

    Ati “Abo bantu bafite icyizere, iyo ufite umwumbati wawe urawanika, ubona indagara, isabune, ukaba wanarya. Turashima ko mwahageze; n’abarwanyi bavugaga ko ingabo zacu zidashoboye, zitinya. Zikigamba ko zo zifite imbaraga.’’

    Iyo abara inkuru, mu maso ubona yuzuye agahinda k’ibyo yanyuzemo ariko akikomeza bimwe bya kigabo.

    IGIHE yamuherekeje kugera iwe mu rugo; aho yari atuye ubu ni mu matongo. Inyubako ye n’izo mu muryango we zarasenywe.

    Yatangiye gukora isuku arimo gukubura imbere y’inzu ye, ahari hamaze kumera ibyatsi byinshi kubera igihe kinini nta bahatuye. Ntarabasha gusubirana n’umuryango we ariko wumva yatangiye kwizera ko ibintu biri gusubira ku murongo.

    Nubwo bimeze bityo ariko icyizere kigenda kigaruka buhoro buhoro, ndetse abaturage bo muri Mozambique bashima ko ingabo za RDF zashyize imbaraga mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

    Ati “Iyo hari amahoro gutya, biba bishimishije kuko nta wishimira kujya mu mashyamba, ntushobora no kwanika imyumbati yawe kuko umutima ntuba uri hamwe. Ntibanemera ko abantu bahinga, kuko uba utazi n’igihe intambara izarangirira. Aho murahava mukajya ahandi hantu.

    Muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000 b’u Rwanda ni bo boherejweyo muri Nyakanga 2021, ndetse imirimo y’amaboko yabo yatangiye gutanga umusaruro.

    Kwajime Samuel ni umwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe mu Ntara ya Cabo Delgado, ubu afite icyizere ko ubuzima bugiye kongera kumera neza

    Uduce tumaze kwirukanwamo abarwanyi duhita dukazwamo umutekano ucungwa na Polisi y’u Rwanda

    Utu duce turimo ahari haragizwe ibirindiro by’abarwanyi, hamaze igihe nta baturage bahakandagiza ikirenge

    Abaturage bo muri aka gace ntibarotaga kuzongera kuhagaruka hari umutuzo

    Yavuze ko nyinshi mu nzu zangijwe n’abarwanyi. Nyuma yo kugaruka iwe yatangiye gukora isuku arimo no gukubura imbere ku mbuga yayo

    source : https://ift.tt/3sghL0B

  • Kuki amafaranga y’ishuri atazagabanywa kandi igihembwe kizamara ukwezi kumwe? – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 2 Kanama 2021 ni bwo abanyeshuri biga muri iki cyiciro batangiye amasomo y’igihembwe cya gatatu azamara ukwezi kumwe bakazahita bakomerezaho undi mwaka w’amashuri wa 2021-2022 muri Nzeri.

    Kugeza ubu ariko Minisiteri y’Uburezi isa n’iyatereye agati mu ryinyo ku ngingo yo kongera cyangwa kugabanya amafaranga y’ishuri kuko yihunza kugira icyo ivuga ku bijyanye n’amafaranga ababyeyi bafite abana biga mu bigo byigenga bishyura.

    Hari bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, bavuze ko amashuri bari basanzwe barereramo ubwo yongeraga gufungura imiryango yazamuye amafaranga y’ishuri kandi kugeza n’ubu ni ko bikimeze,bakibaza impamvu y’iryo zamuka rihanitse bikabashobera.

    Ntibaziyaremye Ezechiel urerera mu ishuri rya “Mère du verbe” riherereye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko amafaranga basabwa ari menshi kandi abana bagiye kwiga igihembwe kimwe bityo bakifuza ko yagabanywa.

    Yagize ati “Ni ukuri twararenganye nk’ababyeyi barerera mu bigo byigenga. Mu gihe cya guma mu rugo ya mbere bongeye gufungura amashuri ibigo byagendeye ku nyungu zabyo. Nk’aho nderera hongereweho ibihumbi hafi 30. Ayo mafaranga yagumyeho turatakamba biranga, aho umubyeyi yakuraga kenshi ibikorwa byarafunzwe twese nta wutarabigendeyemo ariko ibigo bikazana amaganya y’inyungu zabyo.”

    Ibyo bibazongo byakomeje kuba rwiziringa mu bigo byigenga dore ko kugeza ubu biteganyijwe ko abana biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro kibanza bagiye kwiga igihe gito cyane.

    Ati “Nabwo twasabye ko batugabanyiriza ariko barabyanga. Ni akarengane mutuvuganire. Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko nta handi bwakura amafaranga yo guhemba abarimu. Ni byo koko nta handi ariko bumve ko n’aho umubyeyi yakuraga ubukungu bwe bwahungabanyijwe n’icyorezo.”

    Ibi ariko abihuriraho n’abandi babyeyi bakomeje kwibaza uburyo bazishyura amafaranga angana n’ayo bishyuraga mu gihe gisanzwe kandi bagiye kwiga ukwezi kumwe.

    Ibikenerwa biziyongera cyangwa bizagabanuka?

    Birumvikana ko mu gihe abantu ijana bari kuzamara amezi atatu biga bakaba bagiye kumara ukwezi kumwe ntabwo ibikoresho byabura kugabanuka.

    Nirere Deborah yabwiye IGIHE ko biteye impungenge kubona ibyari kuzakenerwa bizagabanuka ariko bo bagakomeza kwishyura amafaranga asanzwe.

    Ati “Niba abana bazamara ukwezi kumwe, birumvikana ko ibyo bakenera cyangwa bakoresha bizagabanuka. Ibi bivuze rero ko twebwe turi kubigenderamo kubera ko ntacyo batuganyirizaho kandi mwibuke ko bazahita bagaruka ku ishuri muri Nzeri. Byumvikane ko na bwo bazadusaba amafaranga y’ishuri.”

    Ibi ni byo ababyeyi baheraho basaba ko amafaranga yagabanuka ndetse bagasaba ko inzego zitandukanye zishobora kubafasha ngo kuko bari kurengana.

    Abayobozi b’amashuri ntibabikozwa

    Ubuyobozi bw’amashuri ntibukozwa ibyo kugabanya amafaranga y’ishuri ngo kuko nubwo abanyeshuri bazamara iminsi mike biga ariko abarimu bo bazakomeza guhembwa.

    Umuyobozi w’Ishuri Ryigenga rya Kigali Adventist School, Murenzi Viateur, aheruka kubwira IGIHE ko amafaranga y’ishuri umubyeyi yishyura agabanyijwe na bo byabagiraho ingaruka bigahungabanya ireme ry’uburezi umwana aba akwiye guhabwa.

    Ati “Birumvikana amafaranga yakabaye agabanuka ariko nkatwe ku mashuri yigenga iyo dufite abarezi tugirana amasezerano y’akazi kandi aba ari ay’umwaka wose. Benshi bavuga ibyo ni uko baba batabizi. Ntabwo bazi inshingano z’ishuri kuko zitarangirira ku kwigisha umwana gusa.”

    Yakomeje agira ati “Hari ibyo tuba tugomba abarezi kugira ngo na bo bakore umurimo wabo neza. Kuvuga ngo amafaranga y’ishuri yagabanuka ntekereza ko natwe bitatworohera.”

    Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bazajya biga umunsi wose kugira ngo babashe kurangiza amasomo yabo ku gihe

    Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Saint Nicolas, Mushinzimana Adrien, yavuze ko kugabanya amafaranga bitakorwa bitewe n’uko ibindi ishuri rikenera bizakomeza gutangwa.

    Ati “Birumvikana ku mubyeyi kubivuga ariko iyo urebye ibintu ishuri rikora bigaragara ko hari ibidashobora gusubiza inyuma ayo mafaranga. Urugero niba ikigo cyishyura ubukode bw’inzu n’ubundi zizishyurwa nk’uko zari zisanzwe zishyurwa. Ku kijyanye n’amasezerano y’abakozi na bo bazahora bahembwa, ibyo bintu bibiri mvuze ni byo binakomeye biva kuri ya mafaranga umubyeyi yishyura.”

    Uretse aba bayobozi ariko hari n’abo mu bigo bya leta ndetse n’ibifashwa na yo batangarije IGIHE ko bitaba byumvikana ko ababyeyi bagabanya amafaranga batangaga bitewe n’uko igihembwe cya kabiri cyari cyabaye kirekire ariko amafaranga ntiyigeze yongerwa.

    Mineduc yarumye ihuhaho

    Mu kiganiro na IGIHE ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko nka Minisiteri badatanga itegeko ry’amafaranga ababyeyi bagomba kwishyura ku ishuri kuko ari ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi barereramo.

    Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo Minisiteri ari yo igena igiciro ku bigo by’amashuri. Ntitwavuga ngo mwishyure aya ngaya. Ni ibintu byigwa n’ubuyobozi bw’ishuri hamwe n’ababyeyi baharerera.”

    Yavuze ko kugabanya amafaranga cyangwa kuyongera byaterwa n’umwanzuro wavuye hagati y’ubuyozi bw’ishuri n’ababyeyi barirereramo.

    Ati “Mu by’ukuri ni icyemezo cyafatwa nyuma y’uko ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri babiganiriyeho. Twebwe twabagira inama yo kwicara bakaganira hakarebwa icyakorwa kandi hatagize ubihomberamo.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ababyeyi bagirwa inama yo kwegera ubuyobozi bw’amashuri bakaganira bigafatwaho icyemezo kugira ngo harebwe ku nyungu rusange.

    Abanyeshuri bo mu Cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangiye igihembwe cya gatatu kizamara ukwezi kumwe

    source : https://ift.tt/37Cla0f

  • Nyarugenge: Ruhurura ya Mpazi yatangiye gusanwa, izuzura itwaye hafi miliyari 8 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi ruhurura ya Mpazi yubatswe hagamijwe guha inzira amazi yaturukaga ku misozi itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali uretswe ko muri iki gihe bimwe mu bice byayo byatangiye gusenyuka binasenya ziwe mu nzu ziyegereye n’ibiraro abantu bifashishaga bayambuka.

    Bamwe mu baturage bayituriye babwiye IGIHE ko bafite impungenge z’uko imvura nitangira kugwa itararangiza gusanwa kuko izasenya inzu zabo.

    Kabahiza Elie wo mu Murenge wa Gitega yagize ati “Byaradushimishije cyane kumva ko bagiye gutangira kuyisana ikibazo dufite ni uko babivuga bigaherera mu magambo.”

    Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire Dr. Merald Mpabwanamaguru, yabwiye Radio Rwanda ko imirimo yo gusana iyi ruhurura yatangiye aboneraho gusaba abayituriye kuzayifata neza.

    Ati “Gahunda yo gusana iriya ruhurura ya Mpazi irahari ku buryo n’igice cyayo cyo hepfo imirimo yo kugisana yatangiye, twabanje kubaka ikiraro cy’umugezi wa Nyabugogo aho ariya mazi ava muri Mpazi azisuka. Iyo wubaka ruhurura uturuka hepfo uzamuka kuko iyo wubatse umanuka amazi aza ari menshi agasenya ibyo wubatse.”

    Bieteganyijwe ibi bikorwa byo gusana ruhurura ya Mpazi bizarangira bitwaye milliyari 7.9 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Uretse ruhurura ya Mpazi, Umujyi wa Kigali unemeza ko ufite gahunda yo gukora indi miyoboro umunani y’amazi y’imvura hagamijwe kurinda abaturage ibiza.

    Ruhurura ya Mpazi yatangiye gusanwa mu rwego rwo kuyobora neza amazi y’imvura atuma habaho ibiza bisenyera abaturage

    Abaturiye Ruhurura ya Mpazi bafite ubwoba bw’uko imvura nigwa ari nyinshi iyi ruhurura itarubakwa izabasenyera

    source : https://ift.tt/3xPjGe4