Blog

  • Zambia: Uwari Perezida Edgar Lungu yemeye ko yatsinzwe amatora batangira gusahura ibyamwitiriwe #rwanda #RwOT

    Perezida ucyuye igihe wa Zambia Edgar Lungu yameye ko yatsinzwe amatora y'umukuru w'igihugu.

    Kuri televiziyo y'igihugu, yatangaje ati: “Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye Hakainde Hichilema kuba yatorewe kuba perezida wa karindwi wa Zambia.”

    Bwana Lungu mbere yari yavuze ko ashobora kuregera mu rukiko ibyavuye mu matora aho yavugaga ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bayakozemo uburiganya.

    Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bashimiye Perezida Lungu ku gikorwa babonye nko gutsimbataza demokarasi ya Zambia n'urugero ku bindi bihugu.

    Ishyaka rya Perezida Lungu naryo ryashimiye Hichilema ku ntsinzi ye.

    Mu butumwa ryashyize kuri Facebook, ryanditse riti: “Patriotic Front Party irifuza gushimira perezida watowe, Hakainde Hichilema ku ntsinzi mu matora ya perezida.”

    Iri shyaka ryari rimaze imyaka itandatu ku butegesi, rivuga ko rigiye gufata igihe rikareba ibitaregenze neza.

    Ryatangaje ko “guhererekanya ubutegetsi byatangiye” kandi perezida watowe yamaze kugezwaho abacunga umutekano akwiriye.

    Hichilema yatsinze mukeba we Lungu amurushije amajwi arenga miliyoni.

    Yari inshuro ya gatandatu yiyamamarije gutegeka Zambia. Inshuro eshanu zabanje yaratsindwaga.

    Gusahura ibya Lungu

    Hari amakuru y'uko abashyigikiye perezida watowe bagiye gusahura iguriro rinini ryitiriwe perezida ucyuye igihe Edgar Chagwa Lungu.

    Amafoto agaragaza iguriro rya ECL Mall mu mujyi wa Kitwe ryibasiwe n'abasahuzi yahererekanyijwe cyane benshi banegura ibyo bikorwa.

    Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida watowe Hakainde Hichilema yaburiye abari kwangiza iby'abandi kubihagarika.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/zambia-uwari-perezida-edgar-lungu-yemeye-ko-yatsinzwe-amatora-yemera-no

  • Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y'amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y'iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y'u Rwanda ! #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, tariki 16 Kanama 2021, Leta ya Uganda yongeye gusohora ikinamico yasekeje benshi, ubwo yatangazaga ko ngo hari Abanyarwanda 4 bafatiwe ahitwa Kyazanga muri district ya Lwengo mu bikorwa by'ubutas

    Icyangaje ababonye iyi kinamico mbi, bibajije ukuntu Leta ya Uganda yafashe 'abagizi ba nabi b'Abanyarwanda', iminsi igashira ari 4 ntacyo inzego zayo z'umutekano zitangaje, ahubwo igategereza ko byandikwa mu kinyamakuru cyitwa 'softpower News', bizwi ko gikorera mu kwaha kwa Gen Abel Kandiho utegeka CMI, rya bagiro rikorerwamo iyicarubozo ku Banyarwanda . Ibi biragaragaza neza ko ibi birego ari ibipapirano, hagamijwe gusa gukomeza guharabika uRwanda, no guhohotera Abanyarwanda b'inzirakarengane bari muri Uganda.

    Mu bimenyetso ngo bigaragaza ko abafashwe ari intasi z'uRwanda, ni indangamuntu y'uwitwa Justin Mugabo n'ikarita ye imusezerera mu ngabo z'uRwanda, ndetse n'indangamuntu y'umugore we, Uwimana Egiddie, Nta kintu na kimwe kigaragaza aho aba bantu bahuriye n'inzego z'iperereza z'uRwanda, uretse ibitekerezo bya Gen Kandiho na shebuja Museveni.

    Muri Uganda ndetse no mu bihugu byinshi hagenda, hanatuye Abanyarwanda benshi barimo n'abasezerewe mu ngabo, kimwe n'uko mu Rwanda hari abahoze mu gisirikari cya Uganda, Ibyo se bibagira intasi z'igihugu iki n'iki, ku buryo bahohoterwa nta kindi na kimwe kibahamya icyaha?
    Abanyarwanda b'inzirakarengane bari muri Uganda ku mpamvu zinyuranye, zirimo z'ubucuruzi no gusura inshuti n'abavandimwe, dore ko hari n'abavukiye muri icyo gihugu kubera amateka, bakaba bakinafiteyo imiryango.

    Ni ibisanzwe kandi ku bihugu by'ibituranyi, aho usanga abaturage bagenderana, bagahahirana, yemwe bakanashyingirana. Ibyo ni nabyo bituma bitwaza ibibaranga nk'indangamuntu, kuko ntacyo baba bikeka.

    Hari Abanyarwanda ibyegera bya Perezida Museveni, birangajwe imbere na Gen Kandiho, bishishikariza abandi kwinjira mu mitwe y'iterabwoba nka RNC, FDLR n'indi ishyigikiwe na Leta ya Uganda. Ababyemeye bagiye kubonera akaga mu ntambara batazigera batsinda. Abatarapfuye bafashwe mpiri, abandi bari mu buzima butari ubwa kimuntu mu mashyamba ya Kongo.

    Abenshi ariko ni abanze kwishora mu mugambi mubisha wo kugambanira igihugu cyabo cy'uRwanda, cyane ko n'ababyemeye bitabaguye amahoro. Abo bateye utwatsi ibyifuzo bya Museveni rero ni aba bahimbirwa ibyaha by'ubutasi, bagakorerwa iyicarubozo rya kinyamaswa: Kwicwa, gukubitwa, gufungirwa ahantu hadakwiye ikiremwamuntu ndetse hatazwi, gucuzwa utwabo, mbere y'uko bajugunywa ku mupaka w'uRwanda, nta n'urubanza rubaye ngo rugaragaze ibyaha byabo.

    Utetse ko binabangamiye uburenganzira bwa muntu, binanyuranyije n'amahame y'Umuryango w' Ibihugu b'Afrika y'Uburasirazuba, ateganya iby'urujya n'uruza n'ubuhahirane hagati y'abaturage bo muri uwo muryango, kandi bigakorwa mu mudendezo.

    Uko iminsi ihita ubutegetsi bwa Perezida Museveni burarushaho kurebwa nabi cyane, haba mu mahanga, haba n'imbere mu gihugu kubera ruswa no guhohotera abaturage batabwishimiye, Mu kurangaza Abagande rero, Museveni n'ibyegera bye bagerageza gushaka uwo bashinja kuba nyirabayazana w'ibibazo byabo. Ishyari n'ubugome bafitiye uRwanda nibyo bibashora mu makinamico y'urukozasoni, nubwo abanya Uganda n'isi yoze bamaze kubitahura

    Bisanzwe bizwe ko Perezida Museveni ari kabuhariwe mu kubeshya, ariko ibinyoma avuga ku Rwanda byo biranyagisha, Abakimufitiye agatima nyamara bamwibutse ko kugambanira uRwanda buri gihe bigaruka nyirabyo.

    The post Leta ya Uganda ikomeje amakinamico y'amabi, Umunyarwanda wese uri muri icyo gihugu wanze kujya mu mitwe y'iterabwoba, Perezida Museveni amwita intasi y'u Rwanda ! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/leta-ya-uganda-ikomeje-amakinamico-mabi-umunyarwanda-wese-uri-muri-icyo-gihugu-wanze-kujya-mu-mitwe-yiterabwoba-perezida-museveni-amwita-intasi-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=leta-ya-uganda-ikomeje-amakinamico-mabi-umunyarwanda-wese-uri-muri-icyo-gihugu-wanze-kujya-mu-mitwe-yiterabwoba-perezida-museveni-amwita-intasi-yu-rwanda

  • Icyiciro cya mbere mu bagore n’icya kabiri mu bagabo byakomorewe #rwanda #RwOT

    Minisitiri ya Siporo yahaye uburenganzira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gutegura amarushanwa y’icyiciro cya kabiri mu bagabo n’icya mbere mu bagore.

    Ni amarushanwa yaherukaga gukinwa muri 2020 aho shampiyona y’abagore yaherukaga mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu Rwanda, ni mu gihe icyiciro cya kabiri giheruka gukinwa hatangwa amakipe yazamutse mu mwaka w’imikino 2020-21, Gorilla na Rutsiro zasimbuye Gicumbi FC na Heroes.

    Abantu benshi bibazaga igihe aya marushanwa azasubukurirwa, ni nyuma y’uko FERWAFA yari yatangaje ko itegereje igisubizo cya Minisiteri ya Siporo bandikiye.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWAFA yatangaje ko mu minsi mike hatangazwa igihe aya marushanwa azasubukurirwa.

    Yagize iti”Mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y’ayo marushanwa kimwe n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.'

    Mu minsi ishize nibwo MINISPORTS yatangaje ingamba zijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus muri Siporo, bakaba barakomoreye imikino hafi ya yose ariko ikaba igomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Nyuma y’umwaka urenga, icyiciro cya kabiri mu bagabo kigiye kugaruka

    Shampiyona y’abagore igiye kugaruka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyiciro-cya-mbere-mu-bagore-n-icya-kabiri-mu-bagabo-byakomorewe

  • Cristiano Ronaldo yishimiye igikorwa cyiza Manchester United yakoreye umukinnyi wayo #rwanda #RwOT

    United yanenzwe bikomeye n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu cyumweru gishize kubera ukuntu yatinze gutangaza ku mugaragaro uyu myugariro waguzwe miliyoni zirenga 42 z'amapawundi ariko yo yashakaga kumwerekana imbere y'abafana kuwa Gatandatu.

    Varane uzajya yambara nimero 19 mu mugongo,yishimiye iki gikorwa yakorewe na United ndetse ari imbere y'abafana yifashe ifoto ya selfie ari imbere yabo.

    Ubwo Varane yari amaze kwerekwa abafana,umunyabigwi wa Manchester United,Rio Ferdinand yahise yandika kuri Instagram ye ati 'Manchester United,Raphael Varane.Mwakoze,intsinzi,intsinzi,intsinzi.'

    Cristiano Ronaldo abonye ubu butumwa yahise agira ati 'Byiza cyane'.

    Ubwo United yari imaze kunyagira Leeds,umutoza Solskjaer yagize ati 'Ntabwo twavuganye nyuma y'umukino,ariko ni igihe cyiza kuri we ndetse no ku bafana bari bashaka kumubona kandi nawe yashakaga kubona abakinnyi bagenzi be.

    Ntegereje gukorana nawe.N'umunyamwuga,nakurikiranye imyitwarire ye kandi namwe mwabonye ukuntu yitwara n'ukuntu abaho ubuzima bwe.

    Ibiganiro byose nagiranye nawe nibyo yagiranye n'ikipe bigaragaza ko tubonye umuntu ukomeye n'umukinnyi ukomeye.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yishimiye-igikorwa-cyiza-manchester-united-yakoreye-umukinnyi

  • Ibintu ukwiye kwitondera niba uteretanira ku mbugankoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rwatangaje bimwe mu bishobora kukwereka ko umuntu muri kuganira cyangwa ugutereta kuri murandasi atari uwo kugirirwa ikizere:

    1.Umuntu uhita utangira kugusaba amafaranga cyangwa kumutiza ibikoresho runaka. Akenshi bene uwo akubwira inkuru ibabaje y'ukuntu abikeneye, kandi mutaranabasha kumenyana birambuye. Bene uwo akenshi aba akurikiranye ibyo ari gusaba kurusha uko akwitayeho wowe ubwawe.

    2.Umuntu uhita akubaza amakuru arambuye kuri wowe, ariko wowe wagira ibyo umubaza ntagusubize, agahunga ibibazo. Biba byiza kubigenza buhoro, ibisubizo by'aho utuye, aho ukorera, numero ya telephone ukoresha, e-mail, n'ibindi. Ni ukwirinda kandi gutanga amakuru ajyanye n'uko ubitsa amafaranga, cyangwa ibindi byatuma wibwa hakoresheje ikoranabuhanga. Igihe kandi uwo muntu adafite ku rubuga rwe ifoto imugaragaza isura ye, aho usanga akoresha amafoto agaragaza ibidukikije cyangwa ikindi kintu, gira amakenga uyimusabe.

    3.Umuntu uvuga ibintu nyuma mu kindi kiganiro akavuga ibinyuranye n'amakuru yari yaguhaye mbere, cyangwa se ibyo yivugaho bikaba bitandukanye n'ibyanditse ku rubuga rwe, uwo ni uwo kwitondera.

    4.Umuntu muhana gahunda yo guhura buri gihe ku munota wa nyuma akayihindura, cyangwa se uwo muganira, haba ku manywa cyangwa andi masaha agahora asubiramo ko ari gukora ikintu iki n'iki kigahora ari kimwe, nawe aba afite ibyo ari kubeshyamo. Urugero: Mwavuganye saa yine z'igitondo avugako ari muri siporo, saa saba z'amanywa bikaba uko, saa tatu z'ijoro naho ati ndi muri siporo kandi ataravuzeko ari umukinnyi wabigize umwuga, aho haba harimo ikibazo.

    5.Umuntu uhita atangira kukwita amazina y'urukundo mutaramenyana bihagije, cyangwa ugasanga ibiganiro bye byose biraganisha ku mibonano mpuzabitsina, ugasanga mu mivugire ye akubwira ati ndaje ngusange mu buriri, cyangwa se akagusaba amafoto wambaye ubusa, uwo nawe ntaba ari shyashya.

    6.Umuntu muri kuvugana ukumva buri gihe aritotombera ibyo yabonye byose, nta kantu na kamwe avuga kagenda neza cyangwa keza abona, cyangwa se uhora akabya ku bintu byose avuga ko ibintu byose ntacyo bimutwaye, ko ibyo abona byose ari paradizo, ntashobore kuba yavuga ikintu adashima na kimwe, haba hari amahirwe y'uko yaba hari ibyo abeshya cyangwa ahisha.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-ukwiye-kwitondera-niba-uteretanira-ku-mbugankoranyambaga/

  • Uncle Austin yavuze ‘bwa mbere’ uko uwari umu… – #rwanda #RwOT

    Biri mu byatumye inganzo imutwara akora indirimbo yise 'Dupfa Iki?' yasohoye tariki 9 Kanama 2021, ikebura abatanezezwa n'iterambere ry'abandi, abavuga ibyo batahagazeho, abapfa ubusa n'ibindi bitagakozwe n'umuntu nyamuntu.

    Ni indirimbo yakunzwe cyane mu gihe gito bitandukanye n'izindi ndirimbo z'uyu muhanzi. Ndetse, hari abagiye bamuhundagazaho ibitutsi mu bihe bitandukanye bumvise iyi ndirimbo bamwandikira bamusaba imbabazi, arazitanga.

    Mu kiganiro na Isango Star, Uncle Austin yavuze ko indirimbo ye 'Dupfa iki?' yari imaze imyaka ibiri ibitse mu kabati, yayanditse ashingiye ku mibanire y'abantu batandukanye n'umuyaga w'igihuha cyakwijwe n'abantu atazi bakibwiye uwari umukunzi we ko yamwanduje Sida, kandi ko afata n'imiti igabanya ubukana.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu gihe yamaze abana na Joannah, hari icyumweru babanye mu inzu imwe atamuvugisha atazi impamvu, kandi akabona ko yamukarakariye mu buryo bukomeye.

    Aho umukunzi we avugiye, yamubwiye ko yamenye ko yamwanduje Sida, kandi afite amakuru avuga ko amaze igihe afata imiti igabanya ubukana bw'iyi Virus.

    Uncle Austin wibanda ku njyana ya Afrobeat ati 'Ni ubwa mbere mvuze iyi nkuru. Ku buryo yamaze n'icyumweru atamvugisha yarananutse, bamubwira ngo maze n'igihe afata imiti.'

    Ngo uwari umukunzi we bari baramubwiye guhora ashakisha mu nzu yabo imiti uyu muhanzi yafataga igabanya ubukana bwa Sida.

    Uncle Austin avuga ko muri icyo gihe hari n'inshuti ze zabimubwiraga ko yanduye Sida, ndetse ko atari inkuru yari izwi n'umuntu umwe.

    Yavuze ko muri icyo gihe yabajije umukunzi we niba yaragiye kwipimisha ngo amenye uko ubuzima bwe buhagaze, nyuma y'uko abantu bamubwiye ko yamwanduje Sida.

    Ati 'Noneho icyo gihe abimbwiye ndamubwira nti bakubwiye ko ndwaye Sida ngo narakwanduje koko? Ese wowe urarwaye wagiye kwipimisha, ati Oya!.'

    Uyu muhanzi yavuze ko yahise abwira umukunzi we ko agiye kwipimisha, ibizamini bigaragaza ko atanduye hanyuma arabimwoherereza ariko undi abitera utwatsi.

    Yavuze ko umukunzi we yanze kwemera ibyo bisubizo bigaragaza ko Uncle Austin atanduye, bikomezwa n'abantu (atazi) bamubwiye ko Uncle Austin ashobora kuba yipimishije mu baganga baziranye, bagahimba ibisubizo by'uko atanduye Sida.

    Ati 'Yanga kubyumva, baramubwira bati buriya yagiye mu baganga b’iwe baziranye bahinduranya ibisubizo.'

    Uyu muhanzi yavuze ko akimara kubona ko umukunzi we atizeye ibisubizo yari amweretse, bajyanye bombi kwipimisha ku bitaro bibiri.

    Avuga ko yabwiye umukunzi we ko buri umwe ari bufungure igisubizo cy'undi, ariko nabwo ntiyahise abyemera. Uncle Austin anavuga ko muri icyo gihe abantu bakoraga udukundi bakavuga ko yanduye Sida.

    Ashimangira ko ari muzima kandi ko n'umwana we London Ava Luwano ameze neza. Uncle Austin yavuze ko iyi nkuru yahererekanyijwe n'uruhumbirajana rw'abantu bataziranye.

    Mu 2016, ni bwo Uncle Austin yatangiye kubana na Mwiza Joannah ariko baje gutandukana buri wese aca indi nzira. Umwana babyarabye aherutse gusoza amasomo y'ikiburamwaka (Nursery). 

    Uncle Austin yahishuye ko indirimbo ye 'Dupfa iki?' isasiye ku nkuru y'ukuntu umukunzi we bamubwiye ko yamwanduje Sida Uncle Austin yavuze ko uwari umukunzi we yanze kwemera ibizamini byagaragazaga ko atamwanduje Sida

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DUPFA IKI?' YA UNCLE AUSTIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108641/uncle-austin-yavuze-bwa-mbere-uko-umugore-we-yamushinje-kumwanduza-sida-bajyana-kwipimisha-108641.html

  • Imbwa yiruka ntiyantuka ngo mbabare, abavuga 'Ntamyaka100′ bazateza cyamunara u Rwanda- Sadate& Sewase #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bakunze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, baganiriye na UKWEZI TV, bagarukaku ngingo zinyuranye zirimo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga muri iki gihe.

    Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports, ni umwe mu badatinya kugaragaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga gusa rimwe na rimwe ntibyakirwe neza ndetse bigatuma hari abamwibasira bakamutuka.

    Avuga ko kuba hari abamutukira ibitekerezo bye, ari inzira ikiri ndende mu kumva ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko ko bitatuma ahunga imbuga nkoranyambaga ahubwo ko bimuha imbaraga zo gukomeza kwigisha abantu kumenya uburyo barushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu byubaka.

    Karangwa Sewase wanifuje ko yazahurira mu kiganiro na Munyakazi Sadate na we ni umwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

    Uyu mugabo ukunze no kugaragara mu busesenguzi bugaragaza ibyiza u Rwanda rukomeje kugeraho, na we ni umwe mu bakunze kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo bye ariko bigakorwa na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutetsi bw’u Rwanda.

    Sewase avuga ko akenshi abamutuka baba baniyoberanyije kuko baba bariyise amazina mahimbano.

    Ati 'Uwiyita Imbwayiruka cyangwa Nyirahukuyomumasaka, antuse mufata nka Nyirahuku yo mu masaka nyine cyangwa se Imbwa yiruka nk’uko yiyise.'

    Banagarutse ku mvuga igezweho muri iyi minsi ikunze kuvugwa n’abiganjemo urubyiruko igira iti 'nta myaka ijana', bavuga ko iyi mvugo yumvikanishamo gutakaza icyizere.

    Karangwa Sewase avuga ko uku kwitakariza icyizere bikomeje byazatuma ibyo u Rwanda rwagezeho bitabasha gusigasirwa.

    Ati 'Mu gihe kizaza twazaterwa n’ibyihebe abana bakavuga bati 'mureke u Rwanda turuteze cyamunara nta myaka 100′ ntawuzajya ku rugamba aravuga ati 'njye nta myaka 100 ndajya kwirirwa ndwana se mara iki hariya.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Imbwa-yiruka-ntiyantuka-ngo-mbabare-abavuga-Ntamyaka100-bazateza-cyamunara-u-Rwanda-Sadate-Sewase

  • Nsengiyumva na Kalisa babimburiye abandi baki… – #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva na Kalisa bageze mu Rwanda bacumbikirwa kuri Hill Top Hotel, aho nyuma y'iminsi itatu bazasuzumwa COVID-19 ku nshuro ya kabiri, bakazabona guhita basanga abandi mu mwiherero wo kwitegura umukino wa Mali.

    Aba bakinnyi bakaba babaye aba mbere bakina hanze bageze mu Rwanda, aho bitabiriye umwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi, iri kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 kizabera muri Qatar. Umukino wa mbere muri iyi mikino, u Rwanda ruzawukina tariki ya 01 Nzeri 2021 na Mali i Bamako.

    U Rwanda ruherereye mu itsinda E, aho ruri kumwe na Kenya, Uganda na Mali bagomba kwishakamo ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiraho mu mikino yo gushakla itike y'igikombe cy'Isi 2022. Amavubi amaze iminsi itatu mu mwiherero bitegura umukino wa Mali uzakinwa mu byumweru bibiri biri imbere, bakaba bakorera imyitozo ku kibuga cy'ubwatsi cya Stade Amahoro.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent, yatangaje ko bagitegereje abanda bakinnyi bakina hanze kuko amabaruwa abasaba amakipe bakinira yo yamaze koherezwa. Amavubi amaze imikino ine yose iheruka adatsindwa, aho yanganyije imikino ibiri, agatsinda indi mikino ibiri.

    Kalisa na Nsengiyumva bamaze kugera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108656/nsengiyunva-na-kalisa-babimburiye-abandi-bakina-hanze-kwitabira-ubutumire-bwamavubi-108656.html

  • Birahebuje kukugira Inshuti magara nkunda! Umugore wa Riderman yavuze ibigwi umugabo we bamaze imyaka 6 babanye #rwanda #RwOT

    Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y'amategeko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y'Imana nyuma y'ibyumweru bigera kuri bitatu muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo tariki ya 16 Kanama 2015.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram , Agasaro Nadia yashimiye umugabo we Gatsinzi Emery Uzwi ku izina [Riderman] mu butumwa bwuzuye amarangamutima n'urukundo rwinshi.

    Agize ati ''Imyaka ibaye itandatu tubaye umwe imbere y'Imana n'abantu, Riderman ibaye itandatu umpa urukundo rwinshi bidasanzwe birahebuje kukugira nshuti magara nkunda. Imana yabumbiye umunezero wanjye wose muri wowe maze igihe kigeze Ihuza inzira zacu mu buryo bwayo dore ko Ikora ukwayo Reka nyishimire kuko yakabirije inzozi zanjye muri wowe ubuzima bwange bw'iteka. Uzi ibyo ndi kuvuga.


    Imana izaduhe kuzarambana kugeza twuzukuruje amashimwe ku Mana yo ikomeje kurinda isezerano ryacu nzagukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzwe ndagukunda n'umutima wange wo. mu ruhande rwawe hari ibyiza gusa”.


    Imfura ya Riderman yabyaranye na Miss Agasaro Nadia

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/birahebuje-kukugira-inshuti-magara-nkunda-umugore-wa-riderman-yavuze-ibigwi

  • Guy Bukasa yashumbushijwe akazi na Musanze FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umunye-Congo Guy Bukasa, ategerejwe nk'umutoza mushya wa Musanze FC byitezwe ko azasinya amasezerano y'imyaka ibiri ku wa Gatatu. Gasogi United na yo yanyuzemo, iri mu makipe amwifuza.

    Guy Bukasa agiye gusimbura Seninga Innocent wirukanwe tariki ya 23 Gicurasi 2021,hagati mu mukino wa Shampiyona Musanze FC yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 4-1.

    Guy Bukasa waherukaga gusezera mu ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsindwa umukino w'umunsi wa gatanu wa Shampiyona y'amakipe umunani yari ahataniye igikombe cya shampiyona ubushize.

    Guy Bukasa akimara gutsindwa igitego 1-0 cya APR FC cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 89,yahise yerekeza mu Nzove asezera ku bakinnyi ba Rayon Sports na bagenzi be bakoranaga.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Guy Bukasa yasinye amasezerano y'imyaka ibiri yo kuba umutoza mukuru w'ikipe ya Rayon Sports avuye muri Gasogi United.

    Guy Bukasa n'umwe mu Bakongomani bafite ubuhanga mu mupira w'amaguru ndetse abyubahirwa na benshi mu gihugu cye cyane ko atanakunda guhangana n'amakipe atoza igihe umusaruro wabuze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/guy-bukasa-yashumbushijwe-akazi-na-musanze-fc-nyuma-yo-kuva-muri-rayon-sports