Blog

  • Mu Rwanda abantu 969 bamaze kwitaba Imana kubera #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 10 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 969. Abitabye Imana ni bagore 5 n’abagabo 5.

    Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko ku wa Mbere abasezerewe mu bitaro ari 7 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 11, abarembye ni 37.

    Abahawe doze ya mbere y’urukingo ku wa Mbere ni 8,759 naho abamaze gukingirwa bose bakaba ari 898,754.

    source : https://ift.tt/2W0215Q

  • Musanze: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habimana Gad wo mu kigero cy’imyaka 21, abo mu muryango we ngo bamuheruka tariki 13 Kanama 2021, ababwira ko agiye ahitwa mu Kidaho(mu Murenge wa Cyanika) mu Karere ka Burera.

    Habimana Gad yari amaze iminsi umuryango we waramubuze
    Habimana Gad yari amaze iminsi umuryango we waramubuze

    Guhera uwo munsi ntibongeye kumuca iryera, ndetse na telefoni ze ngendanwa, ntizongeye gucamo. Amakuru Kigali Today ikesha zimwe mu nshuti za hafi z’umuryango wa nyakwigendera, avugo mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki 16 Kanama 2021, ari bwo umurambo wa Habimana Gad, wasanzwe mu bwiherero, bikekwa ko yishwe.

    Polisi yifashishije urubuga rwayo rwa Twitter, itangaza ko yamaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad. Igira iti: “Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza”.

    Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hagishakishwa uko umurambo ukurwa mu bwiherero, aho bawusanze mu Murenge wa Cyanika, kugira ngo ujyanwe gukorerwa isuzuma bityo hamenyekane icyamwishe.


    source : https://ift.tt/2Uqhc8c

  • Uncle Austine yavuze uburyo kuba umunyamakuru byatumye umuziki we udindira #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukora injyana ya Afrobeat atanga urugero akavuga ko hari igihe akora indirimbo nziza kurusha 'iz'abandi bahanzi' yamenyekana, abantu bakumva ko byatewe n'uko ari umunyamakuru.

    Bitandukanye no mu Rwanda, Uncle Austin ngo iyo ageze muri Uganda, Zambia cyangwa muri Kenya asanga indirimbo ze zamuratanzeyo, kuko ho bamenyekanisha 'igihangano cyiza' aba yakoze..

    Mu kiganiro na Isango Star, Uncle Austin yavuze ko hari igihe cyageze abanyamakuru bagenzi be banga gukina indirimbo kubera ko ari umunyamakuru.

    Ati 'Ariko hano mu gihugu uzumva abantu benshi cyane cyane abari mu myidagaduro apana abaturage bumva umuziki abantu ahubwo bari muri 'industry' bazumva ko… Hari igihe cyageze ukumva abanyamakuru bamwe na bamwe kuyandi ma Radio banga gucuranga indirimbo zanjye kuko ngo ndi umunyamakuru.'

    Uncle Austin yanavuze ko hari imyaka myinshi atahatanye mu irushanwa rya Primu Guma Guma Super Stars, kubera ko abanyamakuru bagenzi be bangaga kumutora bavuga ko ari umuhanzi akaba n'umunyamakuru.

    Uyu muhanzi kandi yanasubije abakunze kuvuga ho 'yikina' kuri Radio kugira ngo indirimbo ze zimenyekane. Avuga ko ari ubumenyi bucye bw'abagiye mu itangazamakuru batabizi, cyangwa banarigeramo nibafate umwanya wo kubaza abakuru no kwihugura.

    Ati 'Kuvaga ko nikina ni ubumenyi bucye bwa bamwe bagiye mu itangazamakuru batabizi. Kandi urabizi kumenyekana (kugaragara) ni ikintu cyingenzi.'

    Yatanze urugero avuga ko hari abahanzi bakomeye barimo Nicki Minaj, Nameless, Juliana Kanyomozi, Bebe Cool, Burna Boy n'abandi banakoze itangazamakuru.

    Uyu muhanzi yavuze ko nubwo umuntu yaba akora kuri Radio agakora indirimbo nziza bitayibuza gutambuka.

    Yanavuze ko hari ingeso yo kubona hadutse umuhanzi, abantu bagatangira gusaba abahanzi bakuru kumubererekera. Ibi ngo siko byakagenze.

    Austin yatanze urugero avuga ko ubwo Usher Raymond yinjiraga mu muziki atigeze akuraho ubunini bwa R Kelly, Beyonce atakuye ubuhangange bwa Mariah Carey n'abandi bagiye binjira mu muziki ariko bagakomeza kubana neza na bakuru babo.

    Uncle Austin afatwa nk'umwe mu bahirimbaniye iterambere ry'umuziki w'u Rwanda, wisunze impano ye yo kuririmba akazamura benshi akanisunga itangazamakuru akoze mu gihe cy'imyaka irenga 15 agafashe benshi.

    Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo K Fm, Radio n'ibindi birimo na Kiss Fm akoraho muri iki gihe.

    Urutonde rw'abahanzi yafashije bakamenyekana ni rurerure barimo ab'imikoranire yabo yavuzwe mu itangazamakuru n'abandi bitegeze bivugwa ariko yafashije.

    Uncle Austin [Izina yahawe ubwo yakoraga kuri Flash Fm] avuga ko abavuga ko bazatera imbere ari uko atakiri mu ruganda rw'imyidagaduro bibeshya

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uncle-austine-yavuze-uburyo-kuba-umunyamakuru-byatumye-umuziki-we-udindira

  • Rocky wavuze ko nta bukwe azakora yambitse impeta umukunzi we (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rocky Kimomo wamamaye mu gusobanura filime hano mu Rwanda akaba ndetse yaranamamaye ubwo yavugaga ko nta bukwe azakora ndetse anazana imvugo ya Nta gikwe, yateye ivi yambika impeta umukunzi we.

    Rocky abinyujije kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ikurikira amenyesha abafana be ko yambitse impeta umukunzi we.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/rocky-wavuze-ko-nta-bukwe-azakora-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto/

  • Biravugwa ko Igor Mabano agiye gukora ubukwe… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukunzi we, Igor Mabano akaba yaramwambitse impeta mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore by'iteka ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera atazuyaje cyane ko ngo bari bamaze igihe bakundana n'ubwo urukundo rw'aba bombi barugize ibanga rikomeye.

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko umuhanzi Igor Mabano n'umukunzi we ufite inkomoko mu gihugu cy'u Buhinde, mu cyumweru gitambutse, yafashe irembo mu muhango witabiriwe n'umuryango ndetse n'intumwa z'umuhanzi Igor Mabano.

    Andi makuru kandi umwe mu nshuti za hafi z'umuhanzi Igor Mabano yahaye InyaRwanda yavuze ko muri iki cyumweru kuri uyu wa gatatu uyu muhanzi ndetse n'umukunzi we bazajya mu murenge gusezerana imbere y'amategeko.


    Biravugwa ko Igor Mabano arajya gusezerana mu murenge kuri uyu wa gatatu

    Yagize ati: 'Njyewe amakuru mfite ni uko Igor Mabano agiye gushaka umuhindekazi ubwo rero uwo muhindekazi bakazajya mu murenge kuwa gatatu bakaba kandi baragiye gufata irembo kuri uyu wa gatandatu, ayo yo ni ukuri, ni impamo ariko ibiri hejuru y'ibyo ntabindi nzi cyane'.

    Yakomeje agira ati: 'Nibyo Igor Mabano azajya mu murenge muri iki cyumweru kuri uyu wa gatatu, ibyari byabaye kwari ugufata irembo ariko ibijyanye n'imihango y'ubukwe byo Igor Mabano azajya mu murenge kuri uyu wa gatatu'.

    Mu gushaka kumenya ukuri kwa nyirubwite, Igor Mabano, we yabihakanye avuga 'ko atari byo ariko bibaye ari n'ukuri byaba ari byiza ariko atari ukuri' cyane ko 'igihe nikigera azabitangaza' ndetse anavuga ko abo bantu ataba azi aho bakuye amakuru nk'ayo 'atari ukuri'.

    Igor mababo yagize ati: 'Ayo makuru ntabwo ariyo rwose umusa, aribyo urumva naba ntarabitangaza? Kandi nimugira rwose muzabimenya ariko abo bantu babahaye amakuru ntabwo aribyo kabisa kandi n'ubwo byaba byo byaba ari byiza ariko ntabwo aribyo.''

    Amakuru agera ku InyaRwanda.com kandi avuga ko umuhanzi Igor Mabano amaze ukwezi n'igice 'yambitse impeta' umukunzi we w'umuhindekazi mu muhango witabiriwe n'abantu batanu b'inkoramutima z'umuhanzi Igor Mabano.

    Igor Mabano yahakanye amakuru y’ubukwe n’umuhindekazi amuvugwaho

    Inkuru z’urukundo ku muhanzi Igor Mabano ni nshya kubera ko uyu muhanzi nta hantu yigeze avugwa mu rukundo n’umukobwa uwo ari we wese cyangwa ngo amutangaze ubwe ku mbuga nkoranyambaga z'iwe zitandukanye.

    Gusa si ubwa mbere abahanzi bivuzwe ko bagiye gukora ubukwe nyuma bikaza kugaragara ko byari ukuri nyamara bo batarashatse ko bijya ahagaragara ngo berure bikaza kugaragara nyuma.

    REBA HANO INDIRIMBO YARI WOWE IMAZE AMEZI ATATU IGOR MABANO AHERUKA GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108664/biravugwa-ko-igor-mabano-agiye-gukora-ubukwe-numuhindekazi-yamaze-kwambika-impeta-108664.html

  • Nzagukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzw… – #rwanda #RwOT

    Agasaro Nadia Farid mu butumwa bwuzuye amarangamutima n'urukundo rwinshi yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram abuherekeresheje ifoto, yakeje umugabo we Gatsinzi Emery [Riderman] amushimira igihe amaranye nawe we cyose amuha urukundo rutagereranywa. Muri ubwo butumwa yasabye Imana ikintu gikomeye cy'uko yazamuha kurambana n'umugabo we ndetse ko ashimangira ko azakomeza kumukunda urudasaza kuko nawe yamukunze urudasanzwe.

    Kuva ku munsi wa mbere Riderman na Nadia bagaragaza ibyishimo by’urugo rwabo

    Yagize ati ''Imyaka ibaye itandatu tubaye umwe imbere y’Imana n’abantu, Riderman ibaye itandatu umpa urukundo rwinshi bidasanzwe birahebuje kukugira nshuti magara nkunda. Imana yabumbiye umunezero wanjye wose muri wowe maze igihe kigeze Ihuza inzira zacu mu buryo bwayo dore ko Ikora ukwayo  Reka nyishimire kuko yakabirije inzozi zanjye muri wowe ubuzima bwange bw’iteka. Uzi ibyo ndi kuvuga.

    Imana izaduhe kuzarambana kugeza twuzukuruje amashimwe ku Mana yo ikomeje kurinda isezerano ryacu  nzagukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzwe ndagukunda n'umutima wange wo. mu ruhande rwawe hari ibyiza gusa”.

    Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y'amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y'Imana muri Paruwasi ya Kicukiro, tariki 16 Kanama 2015. Ku wa 11 Ukuboza 2015, uyu muryango wibarutse umwana w'umuhungu, bamwita Rusangiza Eltad.

    Nadia na Rusangiza imfura ye na Riderman

    Kamba na Randa impanga baheruka kwibaruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108646/nzagukunda-urudasaza-kuko-wankunze-urudasanzwe-agasaro-nadia-yashimagije-riderman-bamaze-i-108646.html

  • Ikiciro cya kabiri mu marushanwa ya FERWAFA y… – #rwanda #RwOT

    Kubera ikibazo cy’ikiza cya Coronavirus, nta marushanwa y’umupira w’amaguru yari yemewe nyuma y'aho shampiyona y’ikiciro cya mbere yageraga ku musozo muri Kamena uyu mwaka wa 2021.  Usibye ikiciro cya mbere mu bagabo, nta rindi rushanwa ry’umupira w’amaguru ryigeze rikinwa uyu mwaka haba ikiciro cya Kabiri mu bagabo, ikiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore.

    Gorilla FC niyo ifite igikombe cy’ikiciro cya kabiri giheruka 

    Kuri iki gicamunsi rero nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ryahawe uburenganzira bwo gusubukura amwe mu mashampiyona arimo ikiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore, ndetse n’ikiciro cya kabiri mu bagabo. FERWAFA yakomeje itangaza ko kandi mu gihe cya vuba, hazatangazwa ingengabihe y'ayo marushanwa ndetse bigendanye n’ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19.


    Scandinavia WFC niyo ifite igikombe giheruka mu 2019 

    Ikiciro cya kabiri abakunzi b’umupira w’amaguru bari bakomeje kwibaza niba kizakinwa, dore ko amakipe azamanuka yo yamaze kumenyekana. Ikiciro cya kabiri cyaherukaga gukina tariki 21 Ugushyingo 2020 aho Gorilla FC yatsindaga Rutsiro FC ibitego 2-1. Mu bagore ho kuko n’ikiciro cya mbere kitarakinwa, niyo mpamvu ibi byiciro bigomba gukinwa byose icyarimwe. Scandinavia niyo ifite igikombe cya Shampiyona giheruka mu bagore.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108665/ikiciro-cya-kabiri-mu-marushanwa-ya-ferwafa-yemerewe-gusubukurwa-108665.html

  • Umuhanzi Rwibutso Emma hari icyo asaba Imana muri iki gihe #rwanda #RwOT

    Karangwa Rwibutso Emmanuel ukora umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo, ni umuramyi, umwanditsi, umuririmbyi n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Yamenyekanye mu ndirimbo ‘ Igihe uzazira’, 'Mpa byose’ na ‘Wambare’…

    Rwibutso, umukristo ubarizwa mu itorero ry’ADEPR yasangije ku mbugankoranyambaga ubutumwa bw’ujemo isengesho ryo guca bugufi asaba Imana kumukoresha kandi ku ntego y’Ubwami bw’Imana.

    “Icyampa inzira zanjye zigakomerera, Kwitondera amategeko wandikishije. Ubwo nzita ku byo wategetse byose, Ni bwo ntazakorwa n’isoni.” Zaburi 119:5-6

    Ahereye kuri iyi Zaburi yagize ati” Gukomera kwanjye kose ntibibe kubera indi mpamvu cyangwa kubera intego y’iby’isi. Ahubwo bibeho kugira ngo ndusheho kwitondera ijambo ry’Imana, no kubana na yo, no gutuma abandi bayimenya”.

    Rwibutso Emmanuel ni umuhanzi ukunze kugaragaza guca bugufi mu byo akora, yigeze gutangariza Agakiza.org ko ivugabutumwa riciye mu ndirimbo iyo nta gusenga ridashoboka. Yagize ati” Ibintu byo kuririmba ahubwo nibwo umuntu yagakwiye gusenga cyane, kuko umuntu uturwanya ari we Satani niwe muririmbyi wa mbere n’ubu sinzi niba harabonetse umusimbura! Ariko Satani ni we wari umuririmbyi wambere mu ijuru.

    Hari umuntu wigeze kuvuga ngo 'Ibintu byawe niba warabitangije amasengesho, n’ubundi ukwiye kubirindisha amasengesho’, rero mba numva tuba dukwiye gusenga cyane tugasaba Imana imbaraga zidasanzwe n’andi mayerekwa adasanzwe kugira ngo duhimbe ibuntu bizaramba'.

    Uyu muhanzi atangaza ko mu minsi ya vuba hari ibindi bihangano bye bizajya hanze.

    Reba hano indirimbo ya Rwibutso Emma – Igihe uzazira Official video 2020

    Reba hano ikiganiro twagiranye na Rwibutso Emma

    http://www.agakiza.rw/Uko-Karangwa-Rwibutso-yinjiye-mu-muhamagaro-w-indirimbo-zihimbza-Imana-Video.html

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Karangwa-Rwibutso-Emmanuel-ukora-umurimo.html

  • Muhire Jean Claude wasezeranye n'umukobwa wamuhaye impyiko yavuze ko ataricyo yamukundiye #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize,nibwo Muhire n'umukunzi we Marie-Reine Uwera Ingabire basezeranye mu mategeko bituma abantu benshi kuri Twitter bashima uru rukundo rwabo.

    Muhire warwaye impyiko bigasaba ko azisimbuza,yafashijwe n'abantu batandukanye binyuze kuri GoFundMe abona uburyo bwo kujya kwivuriza mu mujyi wa Cairo mu Misiri ndetse ajyana n'uyu mukunzi we Ingabire wamuhaye impyiko.

    Mu kiganiro yagiranye na The New Times,Muhire Jean Claude,yavuze ko benshi bazi ko yakundiye Ingabire ko yamuhaye impyiko kandi na mbere y'aho bari inshuti.

    Yagize ati 'Twamenyanye muri 2012.Twembi twaririmbaga muri korali imwe.Twese turi Abagatolika.Naririmbaga Tenoro we akaririmba Soprano.Umunsi umwe muri korali twakinnye umukino wa Kakawete.

    Ku bw'amahirwe twaratomboranye ni naho umubano waturutse.Muri icyo gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ahitwa Lycée Notre Dame de Cîteaux.'

    Yavuze ko atibuka neza tariki yabwiriye Ingabire ko amukunda gusa ngo hari muri 2015.

    Kuwa 12 Kanama 2021,ni umunsi utazibagirana mu mateka y'aba bombi kuko aribwo basezeranye imbere y'amategeko ndetse Muhire yavuze ko mu minsi iri imbere bazakora ubukwe.

    Uyu musore yavuze ko Ingabire atari umukunzi we gusa ahubwo ari umuntu w'ingenzi cyane mu buzima bwe.

    Ati 'Mu myaka 3 ishize,narwaye impyiko ariko niwe wa mbere wanyitayeho.'

    Uyu musore akimara gusabwa gushaka umuha impyiko,yagombaga gushaka uwo mu muryango we uyimuha kuko aribo bakunze guhuza gusa ariko nta muntu n'umwe bavukana.

    Yahise atekereza mu nshuti ze aho muri 6 bari bamwemereye ku mwanya wa mbere hari Ingabire Marie Reine.

    Yagize ati 'Bakoze ibipimo byinshi,ku bw'amahirwe basanga turahuje.Ghunda yo gusimbuza impyiko nayo yari igoye kuko mu Rwanda nta bitaro bibikora kandi icyo gihe hari Covid-19.'

    Abifashijwemo n'ubufasha bw'abantu muri GoFundMe,bitunguranye mu minsi 3 yari abonye ibihumbi 23 by'amadolari hanyuma ajya kwivuza.

    Kuwa 30 Ugushyingo 2020 nibwo Muhire yahinduriwe impyiko hanyuma Kuwa 27 Ukuboza we na Ingabire bagaruka mu Rwanda.

    Muhire yavuze ko ubu ameze neza.Ati 'Meze neza ubu.Mpora nisuzumisha ariko ubu meze neza.'

    Muhire yavuze ko nubwo benshi bakeka ko yakundiye Ingabire ko yamuhaye impyiko ariko na mbere y'aho bari inshuti cyane.

    Ati 'Nashyingiranwe na Ingabire kubera ko twari tuziranye na mbere.Na mbere y'uko ampa impyiko twari twarapanze gushyingiranwa,nza kurwara.

    Niwe nkunda cyane.Akunda gusenga no kuririmba.Tumaze imyaka myinshi dukundana.Hashize imyaka 9.N'umuntu wita ku bantu atari njye gusa kuko ndwaye ahubwo n'abandi bari mu bibazo n'abakennye.

    Aba bombi bakora ibikorwa byo gufasha abababaye,by'umwihariko impfubyi n'abakene.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/muhire-jean-claude-wasezeranye-n-umukobwa-wamuhaye-impyiko-yavuze-ko-ataricyo

  • Umuherwekazi Zari yanyomoje abavuga ko ari mu rukundo na Diamond #rwanda #RwOT

    Uyu Muherwekazi w'abana batanu yabitangeje mu mpera z'icyumweru dusoje ubwo yabazwaga n'umwe mu bakunzi be niba akiri wenyine nyuma yo gutandukana na Dark Stallion. Uyu mukunzi anyuze kumbuga nkoranyambaga yari amubajije ati 'Mama Tee umbabarire kuba mbikubajije, ariko se ubu uri wenyine cyangwa warafashwe'.

    Byihuse Zari yahise umusubiza maze ahishura ko mu rukundo ari wenyine ndetse ko nta mukunzi akeneye ati '@iamofficialanwar ndi njyenyine [single] kandi ntawe ndigusha'. Mbese yumvikanishije ko atari ku isoko.

    Zari yamusubije avuga ko ari wenyine kandi adakeneye umukunzi

    Uyu mukunzi we witwa @iamofficialanwar yamubajije iki kibazo nyuma y'uko Zari ashyize hanze ifoto ari mu biruhuko ahantu ku mazi mu Burengerazuza bw'Amajyaruguru ya Africa y'Epfo.

    Zari kuva yatandukana na Dark Stallion umubano we na Diamond wongeye kuba mwiza kurushaho. Mu minsi ishize Diamond aherutse gusura uyu mugore muri Africa y'Epfo agirana ibihe byize n'abana babyaranye, urugo ararususurutsa bizamura amarangamutima ya Zari.

    Dark Stallion, tariki 14 Gashyantare 2021 ni bwo yemeje ko ari mu rukundo y'uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda ariko urukundo rwabo ntirwamaze kabiri. Nyuma yo gutandukana, Zari yavuze ko uyu mukunzi we atamwitagaho uko bikwiye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuherwekazi-zari-yanyomoje-abavuga-ko-ari-mu-rukundo-na-diamond