Blog

  • Luvumbu Heritier yagiye mu ikipe igiye kuzajya imuhemba akayabo k'amadolari #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umukongomanai,Luvumbu Heritie,yerekeje mu ikipe ya Clube Desportivo 1º de Agosto yo muri Angola izajya imuhemba akayabo ka miliyoni 12.5 FRW ku kwezi, amasezerano afite agaciro ka Frw 147M.

    Héritier Luvumbu wamaze amezi 2 akinira Rayon Sports, yasinye amasezerano y'umwaka ushobora kongerwaho undi 1.

    Nzinga Héritier Luvumbu w'imyaka 27 yageze mu Rwanda avuye muri Maroc, aho yageze muri 2018 agiye muri AS FAR batandukanye muri 2019 akajya muri Youssoufia Berrechid.

    Luvumbu wari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 mu Rwanda, yakiniye kandi Union SG yo mu Bubiligi na AS Vita Club y'iwabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumbu-heritier-yagiye-mu-ikipe-igiye-kuzajya-imuhemba-akayabo-k-amadolari

  • Bruce Melodie agiye kwinjira mu bahanzi bakize kurusha abandi muri Africa #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Hose dukesha aya makuru, gitangaza ko uyu muhanzi uhagaze neza mu Rwanda no muri Africa y’Iburasirazuba, azashyikirizwa amafaranga menshi ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

    Iki kinyamakuru kibanda ku nkuru z’imyidagaduro, nticyatangaje umubare w’aya mafaranga gusa cyemeza ko kubera ubwinshi bwayo ndetse n’ayo uriya muhanzi asanganywe hakiyongeraho n’imitungo afite, bizatuma ahita aza mu bahanzi bakize mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Ngo ibi kandi bizatuma ahita aza ku mwanya wa mbere mu Rwanda aho azahita aca ku bahanzi basanzwe bazwiho ubukire buhanitse nka Meddy na The Ben.

    Bruce Melodie azaba ari umuhanzi wakiriye amafaranga menshi mu bahanzi b’abanyarwanda kuruta The Ben na Meddy bari bafite aka gahigo.

    Itahiwacu umaze imyaka itanu ari ku gasongero k’umuziki nyarwanda. Ni umwe mu bahanzi bake binjije amafaranga atari make no bihe bya COVID-19.

    Uretse amasezerano yo kwamamariza ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, aherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena afite agaciro ka miliyoni 150.

    Uyu muhanzi kandi yegukanye PGGSS ya 8 yo muri 2018 ikaba ari irushanwa rikomeye ryigeze kubaho mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bruce-Melodie-agiye-kwinjira-mu-bahanzi-bakize-kurusha-abandi-muri-Africa

  • Isezerano Miss Fiona yahaye Nkusi Arthur bako… – #rwanda #RwOT

    Tariki 14 Kanama 2021, Umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n'umunyarwenya Nkusi Arthur yakoze ubukwe na Miss Fiona Muthoni biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.

    Bwabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Uburengerazuba ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu. Bwitabiriwe n'abantu batari benshi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, barimo abo mu miryango yabo n'inshuti zabo za hafi.

    Iminsi ine yari ishize nta muntu uraca iryera ifoto y'abageni kugeza ubwo mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, Nkusi Arthur na Miss Fiona basohoye amafoto ya mbere y'ubukwe bwabo.

    Mu magambo macye Nkusi Arthur yanditse kuri konti ye ya Instagram, yagize ati 'Ku wa 18 Kanama 2021, urugendo rushya rwatangiye. Warakoze ku mpitamo rukundo rwanjye.'

    Uyu munyarwenya yabwiye umugore ko yiteguye kumarana nawe iminsi yose y'ubuzima bwe. Ashimangira ko ari umugabo wishimye.

    Miss Fiona nawe yifashishije konti ye ya Instagram yavuze ko imyaka itandatu ishize ari mu rukundo na Nkusi Arthur, amubwira ko ari umuntu udasanzwe kuri we utuma buri kintu kigira igisobanuro.

    Mu butumwa bwe ati 'Sinshobora kwibaza ku myaka itandatu itambutse iyo nza kuba ntagufite. Uri umwihariko kuri njye. Utuma buri kimwe cyose kigira igisobanuro. Ubwo dutangiye ubuzima bwacu hanwe, nkusezeranyije ku kurakaza, ku gukunda, ku kubaha no ku kwitaho. Cyakora ku kurakaza bizaba ari byiza.'

    Nkusi Arthur warushinze na Miss Fiona, ni we utegura ibitaramo by’urwenya bitandukanye birimo Seka Live Fest n'ibindi, akaba n'umushyushyarugamba mu birori n'ibitaramo bitandukanye.

    Asanzwe ari n'umujyanama w'umuvandimwe Sintex uherutse gusohora indirimbo yise 'Karitsiye'. Uyu mugabo yakoreye ibitangazamakuru birimo na Kiss Fm akorera muri iki gihe.

    Miss Fiona wakoze ubukwe n'umukunzi we Nkusi Arthur ni Umunyamakuru wa Televiziyo ya CNBC Africa; yabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015 n'igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

    Miss Fiona yabwiye Nkusi Arthur ko azahanira gukomeza kumuha ibyishimo bisendereye Nkusi Arthur yashimye Miss Fiona wamuhisemo akemera kubana nawe by'iteka- Aha yari imbere y'ababyeyi be Miss Fiona yavuze ko imyaka itandatu yari ishize anyotewe no kuba iruhande rwa Nkusir Arthur Nkusi Arthur na Miss Fiona bambikanye impeta y'urudashira…. Tariki 14 Kanama 2021, umunsi ukomeye mu buzima bwa Nkusi na Fiona Miss Fiona yagaragaje impeta y'urukundo yambitswe na Nkusi Arthur, ku kiyaga cya Kivu Umunyamideli Zahra ari mu batashye ubukwe bwa Miss Fiona na Arthur

    Ibyishimo kuri Miss Fiona asanganira umukunzi we bari bamaze imyaka itandatu mu rukundo Uhereye imbere: Umukinnyi wa filime Mazimpaka Kennedy [wambaye amataratara y'ibara ry'umukara] Se wa Arthu Nkusi; Kagame Peter [wambaye amatarata uhagaze] Umugabo w'Umunyamakuru Sandrine Isheja n'umuhanzi Uncle Austin wambaye ishati y'ibara ry'umukara Ubukwe bwabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, bwitabirwa n'abo mu miryango n'inshuti zabo za hafi

    Miss Fiona ku munsi w’ubukwe bweAbantu batandukanye barimo ibyamamare bifurije Nkusi Arthur na Miss Fiona kurushinga rugakomera

    AMAFOTO: Rwanda_Nziza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108735/isezerano-miss-fiona-yahaye-nkusi-arthur-bakoze-ubukwe-108735.html

  • Aimable Karasira wamaze kwambara iroza yaburanye ubujurire avuga ko yakubitiwe muri Gereza #rwanda #RwOT

    Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ukekwaho ibyaha birimo gukurura amacakubi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruherutse gufata icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

    Urukiko rwavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba ibyaha akurikiranyweho bikomeye kandi ko yabikoreye ku mbuga nkoranyambaga bityo ko aramutse arekuwe yakongera akabikora.

    Aimable Karasira wajuririye iki cyemezo, uyu munsi ku wa Kane tariki 19 Kanama 2021 yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburane ku bujurire bwe.

    Karasira wamaze kwambara impuzankano y’imfungwa y’ibara ry’iroza, yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yabanje kubwira Urukiko ko yifuza ko urubanza rusubikwa kuko atameze neza.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku cyifuzo cy’uregwa, bwavuze bwo bwiteguye kuburana kandi ko iki cyifuzo cye atagitanze mbere bityo ko bitari bizwi.

    Umucamanza yahise ifata icyemezo ko yimuriye urubanza tariki 23 Kanama 2021 gusa uregwa ntiyanyurwa ahita avuga ko iyi tariki ari vuba cyane mu gihe Urukiko rwavugaga ko urubanza ku ifunga rugomba kuba byihuse kugira ngo urwo mu mizi ruzagire igihe rutangirira.

    Karasira yahise avuga ko nubundi yumva ari hafi bityo ko yakwemerwa akaburana uyu munsi ndetse Urukiko rurabimwemerera.

    Me Gatera Gashabana wunganira uregwa, yahise agaragaza impamvu bashingiyeho batanga ubujurire bwabo aho yagarutse ku burwayi bwo mu mutwe bw’umukiliya we, avuga ko akwiye kurekurwa kuko raporo ya muganga yemeje ko buriya burwayi abufite koko kugira ngo ajye no kwivuza.

    Aimable Karasira kandi yagaragaje imbogamizi zirebana n’uburyo afunzwemo ko afatwa nabi ndetse ko hari igihe yakubiswe n’abacungagereza.

    Ni ingingo yatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa atagaragaje ibimenyetso bityo ko Urukiko rudakwiye kubiha agaciro.

    Uregwa n’umwuganira mu mategeko bakomeje gushimangira icyifuzo cyabo ko akwiye kurekurwa mu gihe Ubushinjacyaha na bwo bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho kiriya Cyemezo cyafashwe n’urw’Ibanze rukemeza ko uregwa akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

    Umucamanza yahise apfundikira iburanisha yemeza ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 26 Kanama 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Aimable-Karasira-wamaze-kwambara-iroza-yaburanye-ubujurire-avuga-ko-yakubitiwe-muri-Gereza

  • Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw'u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo #rwanda #RwOT

    Hari mu mwaka wa 2003 ubwo Umuryango w'Afurika wasabaga u Rwanda kuba rwatanga ubufasha bukohereza ingabo mu ntara ya Darfur yo muri Sudani, ahari hamaze umwaka abaturage b'abirabura bicwa n'umutwe w'abajanjawidi wari ubogamiye kuri Leta ya Khartum.

    Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda ryari riyobowe na Lt Gen Charles Karamba (icyo gihe yari Lt Col) ryabanje gusura Darfur nyuma yuko u Rwanda rwemeye gutanga itsinda ry'abasirikari 150 bazarinda indorerezi z'amahoro z'Afurika yunze Ubumwe, zikurikirana uko amahoro yubahirizwa muri Darfur.

    Ntibyatinze u Rwanda ntabwo rwarinze indorerezi za AU ahubwo rwageze aho ruhabwa inshingano zikomeye zo kurinda impunzi mu nkambi yazo. Nyuma y'imyaka 17, u Rwanda rumaze muri Darfur, rwahasize ibikorwa by'indashyikirwa rwakoreye abaturage, harimo kububakira ibyumba by'amashuri , amavuriro, kubigisha gukoresha rondereza nk'intara ibarizwa mu butayu n'ibindi.

    Twibutse ko u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu byose kohereza ingabo muri Darfur. Ibi byabaye nyuma y'imyaka 10 gusa, Jenoside yakorewe Abatutsi yari ihagaritswe na RPF Inkotanyi ndetse n'intambara y'abacengezi yamaze hafi imyaka itatu, kuva 1996-1999.

    Kuva mu mwaka wa 2010 kandi, u Rwanda rwagiye rwohereza itsinda ry'Abapolisi ribarizwa mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye hagati ya 2010 kugeza 2019 aho bagiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n'umutingito wahitanye abarenga 300,000 naho abasaga miliyoni eshatu bagakurwa mu byabo.

    Abapolisi b'u Rwanda muri Haiti batumye abaturage bagira icyizere cyo kubaho nyuma y'imitingito itatu yibasiye igice kinini cyicyo gihugu muri 2010. Ubu nuyu munsi abaturage ba Haiti bakora umuganda bigishijwe n'Abapolisi b'u Rwanda.

    Ntabwo ari muri Haiti gusa itsinda rya Polisi ryoherejwe mu butumwa kuko ryakoze ubutumwa muri Liberia, Sierra Leon, Sudan, Sudan y'amajyepfo na Ivory Coast.

    U Rwanda kandi rwohereje ingabo muri Sudan y'amajyepfo nyuma y'amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit na Visi Perezida we Riek Machar. Muri Sudan y'amajyepfo niho n'u Rwanda rwohereje bwa mbere mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye itsinda ry'abasirikari barwanira mu kirere aho hoherejwe indege eshatu n'abakozi bazo bagera kuri 96 harimo aba pilotes, ababungirije ndetse n'abatekinisiye. Muri Sudan y'Amajyepfo, inkambi zirindwa n'Abanyarwanda baba bizeye umutekano 100%.

    Hari muri Kamena 2018 ubwo ingabo z'u Rwanda harimo nizikoresha intwaro ziremereye zoherejwe kugarura umutekano mu gihugu cya Centre Afrique zibarizwa mu itsinda ry'Umuryango w'Abibumbye.

    Izina u Rwanda muri Centrafrique ryatsimbuwe nuko tariki ya 20 Ukuboza 2020, u Rwanda rwohereje ingabo hakurikijwe ubutwererane buri hagati ya Leta y'u Rwanda na Centre Afrique zo kurinda umutekano wa Bangui wari wugarijwe n'inyeshyamba mu gihe ingabo z'u Rwanda zibarizwa mu za LONI zigendera ku mategeko ya LONI.

    Izo ngabo nazo zari zugarijwe, nuko u Rwanda rwohereza ingabo zitabara uyu mujyi zisubizayo inyeshyamba abaturage bariruhutsa.

    Mu kwezi gushize, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike kurwanya intagondwa zigendera ku mahame ya Kiyisilamu zari zimaze igihe zigaruriye uduce tugize intara ya Cabo Delgado. Ingabo za SADC zari zimaze igihe bivugwa ko zizajyayo ariko ingabo z'u Rwanda zikigerayo, ibyananiranye mu myaka itatu zabikoze mu kwezi kumwe maze uduce twose inyeshyamba zari zarigaruriye dusubira mu biganza bya Leta ya Mozambique. Aha twavuga nka Awasse, Afungi ndetse n'umugi wa Mocimbowa da Praia n'icyambu cyayo cyari ibirindiro bikuru by'inyeshyamba.

    Ibi ni inshamake y'ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda bigaragaza ko umutima wo gutabara ntaho uhurira n'ubunini bw'igihugu kuko Mozambique ikubye u Rwanda inshuro 26, naho Centre Afrique igakuba u Rwanda inshuro 23. Intara ya Darfur yo iruta u Rwanda inshuro 18.

    Ibi kandi bigaragaza ko gutabara Atari ukugira intwaro z'umurengera ahubwo ari umutima.

    The post Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw'u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuva-darfur-2004-kugera-cabo-delgado-2021-urugendo-rwu-rwanda-mu-gutabara-abari-mu-kaga-rwerekanye-ko-afurika-yakwishakamo-ibisubizo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuva-darfur-2004-kugera-cabo-delgado-2021-urugendo-rwu-rwanda-mu-gutabara-abari-mu-kaga-rwerekanye-ko-afurika-yakwishakamo-ibisubizo

  • Turwanire iby’agakiza twahawe #rwanda #RwOT

    Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose. 4 Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka. Yuda 1:3-4

    Zaburi 84:1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa 'Gititi'. Ni Zaburi ya bene Kōra. 2Uwiteka Nyiringabo, Erega amahema yawe ni ay’igikundiro! 3Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. 4Igishwi cyiboneye inzu, Intashya yiboneye icyari, Aho ishyira ibyana byayo.Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye. 5 Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba.

    6Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.7Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, Imvura y’umuhindo icyambika imigisha. 8Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni. 9Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.

    10Mana, ngabo idukingira reba, witegereze mu maso h’uwo wasīze. 11Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha. 12Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n’icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. 13Uwiteka Nyiringabo, Hahirwa umuntu ukwiringira.'

    Bene Data ndangira ngo mbibutse ko Imana ikidukura mu nzira z’uruzerero, ikaduha agakiza, ni bwo intambara yatangiye. Iyi ntambara turwana Pawulo yarayisobanuye mu Befeso 6:13, hakiyongeraho isi n’umubiri. Iyi ntmbara turwana dusaba kuyirwana buri munsi kandi dusabwa kuyitsinda. Iyi ntambara uburyo tuyirwanamo ni ukurwana ureba hejuru utumbiriye ibyo abera bahahawe. Mu byakozwe n’intumwa bavuga Sitefano warwanye iyi ntambara bamutera amabuye ariko kuko yararamye akareba hejuru yabonye Imana n’umwana n’umwuka Wera. Kuko iyo urebye hasi wibuka icyubahiro, amafaranga, imiryango cyangwa ubutunzi bigatuma utsindwa. Iyi ntambara dufite kuyirwana kandi tukayitsinda imvura yagwa itagwa, izuba riva cyanngwa ritava, dufite kuyirwana kandi tukayitsinda.

    Muri uru rwandiko dusomye, bavuze kandi ko hari na babandi baseseye bakaza muri twe ariko ikibagaragaza ni uko bahindura Ubuntu bw’Imana yacu gupfa ubusa,
    Iyi zaburi ya 84 ni iya bene Kora, aba bene kora ni bo bitandukanyije na Se ubwo Kora, Datani na Biramu bigumuraga kuri Mose, bagashaka gusubira mu Egbiputa, ariko barebye kubitaboneka, batekereje imirimo y’Imana bituma bitandukanya na Se.

    Mu gitabo cy’Abami batubwira inkuru y’umwami Dawidi agiye pupfa uburyo yahamagaye umwana we Salomo, aramuraga amutegeka kubaha Uwiteka kugira ngo abe umugabo abashishwe byose, kugira ngo azabashe kuyobora ubwami bwa Isilayeli. Salomo mu itangira rye yarakoze ibyo Se Dawidi yamubwiye gukora, yubaka inzu y’Uwiteka, yubaka iye yihorera no kubanzi base Dawidi bose. Ariko Salomo arangije byose aragenda akuzanira abagore igihumbi numwe, umutima we uragenda ujya kure y’Imana kuko yatangiye kujya aramya ibigirwamana byabo.

    Uwiteka amwihanangiriza gatatu kose ariko Salomo ntiyumvira uwiteka, Uwiteka aramubwira ati 'Ubwami bwawe buranyazwe kandi buhawe umugaragu wawe. Nuko salomo amaze gupfa hima umwana we Rehobowamu ariko ageze kungoma agisha inama abasaza n’abasore, ariko ahinyura inama z’abasaza yumvira iz’abasore bamubwiraga kuzajya akoresha Abisilayeli bose uburetwa bituma imiryango icumi yose yiyomora iragenda yiyimikira umwami wundi ariwe Rehobowamu umugaragu wa Salomo nkuko uwiteka yabivuze.

    Rehobowamu ageze ku ngoma akora amakosa aribwira ati 'Aba Bisilayeli nibasubira i Yelusaremu gusenga, bazongera basubirane nuko aragenda i Beteli ni Dani ahashyira ibigirwamana arangije aragenda abwira iteraniro ryose ati 'Nukuri ntimuzongere kuvunika mujya i Yelusalemu ahubwo izi mana nabashyiriyeho ni zo zabakuye muri Egiputa.

    Abakorera Satani bazi ubwenge nkuko na Satani aba azi hahandi ugera ugafashwa. Niko kukurwanya agushyiriraho inyoroshyo nkuko Rehobowamu yababwiraga ngo ntibakongere kuvunika bajya i Yelusalemu. Ariko ibi ni ibishuko kandi ni umutego, kujya mu ijuru cyangwa kwegera Imana birarwanirwa, nta koroshya bihari. Iyo bavuze gusenga wumva amajwi ya Satani akubwira ngo Imana ntacyo ipfa n’ibiryo, waba ufite amateraniro wabona imvura iguye, ukumva amajwi akubwira ngo no kuburiri Imana ya kumva.

    Ariko bene Kora bo babisuzumye, bakibuka Imana yabakuye muri Egiputa, imwe yasamuye ubutaka bukamira ba sekuruza, n’imirimo yose yakoreye mu butayu barangije baravuga bati 'Uwiteka we erega amahema yawe ni ay’igikundiro, ari bwo bamanukaga bakajya i Yerusalemu gusenga. Ariko igikombe bacagamo bita Baka, bagishyiragamo ibibembe n’intumbi kugira ngo bibabuze, kandi Umwisilayeli iyo yabonaga intumbi ntabwo yabaga akemerewe gusenga. Ariko batakira Imana barayinginga maze iragenda igwisha imvura y’umuhindo iraza ikuraho za ntumbi n’ibibembe iragenda ibitaba mu kibaya ibirenza ho umusenyi. Nuko bajya gusenga bashima Imana nkuko twabisomye muri iyi Zaburi.

    Rero iyi nzira tunyuramo buri munsi harimo ibibembe byinshi cyane, mu ishuri biba birimo, mu kazi ibibibembe biba bihitambitse ariko Imana ishimwe ko izajya itugwishiriza imvura y’umuhindo igatanga umugisha. Iyi ntambara tuzayitsinda kuko dufite Umwuka Wera utuyobora muri iyi nzira, ikibazo ni uko utamwumvira, ariko numwumvira ntuzigera uneshwa.

    Ibi abera bahawe rero birarwanirwa, nta koroshya uvuga ngo nzakizwa ariko sinzabigira intambara, uri kwibeshya. Kuko Ijambo ry’Imana mu bya hishuwe 3:15' Haravuga ngo kuko udakonje kandi ntubire ngiye kukuruka, rero reka kuba akazuyazi, iyi ni intambara tugomba kurwana kandi tuzahembwa ari uko turushanyijwe neza, ari ko kurwanira iby’agakiza. Kuko abo twagiye tubona babitakaje bagiye bareka kurwana na Satani arabiba.

    Niba nawe kandi utari wakizwa uri umwanzi w’ububuzima bwawe, shaka uburyo wakizwa ahasigaye urwane intambara nziza. Hahirwa abafite inzira zijya i Siyoni mu mitima yabo.

    Umwigisha:Theonest BAJENEZA

    Source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Turwanire-iby-agakiza-twahawe.html

  • Hemejwe igihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangirira #rwanda #RwOT

    Inama yahuje FERWAFA n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yemeje ko shampiyona y’umwaka w’imikino 2020-21 izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri tariki ya 18.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku munsi w’ejo ryatumijeho inama y’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri igomba kwiga uburyo shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021 igomba gutanga amakipe asimbura Sunrise FC na AS Muhanga uburyo izakinwamo.

    Iyi nama yabereye kuri Hiltop Hotel uyu munsi guhera saa 10h, yanzuye ko iyi shampiyona igomba gutanga amakipe izakina mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22 uzatangira mu kwa 10, izatangira mu kwezi gutaha.

    Biteganyijwe ko shampiyona izakinwa n’amakipe 28 ikazatangira tariki ya 18 Nzeri 2021 ikazasozwa tariki ya 11 Ukwakira 2021, mbere y’iminsi 5 kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere itangire.

    Iyi nama ikaba igikomeje, byinshi bijyanye n’iyi shampiyona turacyabikurikirana…

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hemejwe-igihe-shampiyona-y-icyiciro-cya-kabiri-izatangirira

  • Abatangaza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga zirimo ‘Twitter’ bahagurukiwe, aba mbere batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo amaze gufatwa, uwitwa ‘Chris Adams’ kuri Twitter, yanditse ubutumwa buvuga ngo ‘Muri iki gitondo hari mugenzi wanjye wafashwe amaze kugura agapfukamunwa, ari kukambara nuko umupolisi aramufata amujyana muri Stade.”

    Yakomeje agira ati “Nuko bageze kuri stade abajije umupolisi impamvu amurenganyije, uwo mupolisi ati ‘Hari igihe ubyuka nabi ugahura n’umuntu nkawe ukamutura ibibazo wakuye mu rugo. Ihangane!”

    Chris Adams mu butumwa bwe kandi yibajije niba bikwiye ko ibibazo byo hanze y’akazi bizizwa abaturage. Arangije amenyesha inzego zirimo Polisi y’Igihugu n’Umuvugizi w’uru rwego, CP John Bosco Kabera.

    Hadaciye kabiri ariko, ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2021, Polisi y’Igihugu yaje kwandika kuri Twitter ko “Yafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.”

    Yakomeje igira iti “Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda.”

    Polisi y’Igihugu yahitse itangaza ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.

    Mwiriwe,

    Twafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.

    Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda…. pic.twitter.com/tH8OqqCqpy

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 18, 2021

    Aba bombi umwe akurikiranweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no gufatanya na mugenzi we mu gutangaza ibihugu mu gihe undi akurikiranweho gutangaza ibihuha nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

    Uwo yise mugenzi we, ni Se

    Ubutumwa bw’uyu Chris Adams [izina akoresha kuri Twitter] ari we Kwizera Adams bwashyizwe ku rukuta rwe tariki 16 Kanama 2021, saa 2:18.

    Nk’uko yari yamenyesheje inzego zirimo Polisi y’Igihugu, abakozi bayo bahise batangira iperereza ngo bamenye neza umuzi w’ikibazo ndetse gishakirwe umuti niba koko umukozi wayo yahohoteye umuturage abihanirwe kandi n’uwo muturage arenganurwe.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu iperereza ryakozwe, byaje gutahurwa ko Nsabimana Alphonse wari wafashwe na Polisi akajyanwa muri Stade ya Kicukiro atari mugenzi wa Chris Adams [Kwizera Adams, amazina ye y’ukuri] ahubwo ari umubyeyi we.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bakimara kubona ayo makuru bihutiye gukora iperereza ngo barenganure uwo muturage ariko nyuma baza gusanga harabayemo ibinyoma n’amanyanga akabije.

    Ati “Icya mbere uvuze ko urenganye kandi si byo, icya kabiri uvuze ko uwafashwe yari arimo guhindura agapfukamunwa agira ate [..] kandi ntako yari afite, icya gatatu uvuze ko uwafashwe ari mugenzi wawe, urumva ni uruhurirane rw’ibintu byinshi.”

    Yakomeje agira ati “Ibintu by’aho umuntu ahagarara ari ikantarange akakubeshya, ugapfa kwandika ibintu utahagazeho, utarebye, menya ko bishobora no kuguteza ibibazo kuko amategeko arahari.”

    Bimaze kuba umuco…

    Muri Nyakanga 2021, umwarimu yari arimo kugenzura ikorwa ry’ibizamini mu Ntara y’Amajyaruguru, aza guhamagarwa na mugenzi we wari uri mu Ruhango, amubwira ko arenganyijwe n’abapolisi.

    Uwo uri i Musanze yagiye kuri twitter arandika ati ‘Kanaka, polisi iramuhagaritse imwaka ruswa, iramurenganya bikomeye’. Polisi yaje gukora igenzura irabatahura bose ndetse n’uwo wavuze ko yatswe ruswa bigaragara ko yabeshyaga.

    Urundi rugero ni urw’uwari aha mu Biryogo ya Nyamirambo muri Kigali, Polisi ifata abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, mu Mujyi wa Rubavu, uyu wo mu Biryogo ajya kuri Twitter ati ‘abafashwe barenganyijwe bari bavuye gutabara n’ibindi’.

    Polisi yaje gukurikirana isanga wa muntu wanditse kuri Twitter atabariza abafashwe akanavuga ko bavuye gushyingura, ari ibinyoma kuko uwo nyakwigendera hari hashize igihe yitabye Imana.

    Itegeko rivuga ko ‘Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.’

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

    CP Kabera avuga ko akenshi iyo bigeze mu gukurikirana ibi byaha, usanga bamwe bihakana bagenzi babo bikarangira uwabitangaje akurikiranywe wenyine, undi akavuga ko ibyo yanditse atigeze abimubwira.

    Polisi y’u Rwanda yibutsa ko ari ingenzi kuba abantu bakwiye kujya babanza kugenzura bakamenya niba ibyo bagiye gutangaza bitanyuranyije n’amategeko.

    Abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga batangiye gutabwa muri yombi

    source : https://ift.tt/2XzTd7z

  • Karasira yongeye gusabirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo – #rwanda #RwOT

    Karasira yari yarasabiwe gufungwa iminsi 30 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ariko aza kuvuga ko atemeranya n’umwanzuro w’Urukiko bityo ahitamo kujurira.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nibwo uyu mugabo yongeye kugaragara imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yajuririyemo, ariko agaragaraza imbogamizi z’uko yumva atameze neza, bityo asaba ko urubanza rwimurirwa ikindi gihe.

    Inteko y’Iburanisha yasabye ubushinjacyaha kugira icyo bubivugaho, butangaza ko bwiteguye kuburana na cyane ko amakuru y’uko Karasira arwaye atari asanzwe azwi.

    Inteko yanzuye ko urubanza rwimurirwa kuwa Mbere tariki ya 23 Kanama ariko Karasira abaza inteko iburasnisha impamvu ishyize urubanza rwe hafi kandi yababwiye ko yumva atameze neza.

    Umucamanza yamusubije ko imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo zigomba gucibwa vuba bishoboka, kugira ngo urubanza rutangire mu mizi.

    Karasira yahise avuga ko “Ibibi birutana”, asaba Urukiko ko rwamwemerera agakomeza kuburana uyu munsi aho kugira ngo azaburane ku wa Mbere, Urukiko rumusubiza ko nta kibazo mu gihe yumva afite ubushobozi bwo gukomeza, maze ubwo itariki nshya y’urubanza ntiyemezwa, ahubwo uruhande rwa Karasira rusabwa gutanga impamvu z’ubujurire bwarwo.

    Me Gatera Gashabana uri mu banyamategeko babiri bunganira Karasira, yavuze ko impamvu bajuriye ari uko bifuza ko Karasira Aimable arekurwa kuko asanzwe afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, nk’uko byagaragajwe na Muganga w’Inzobere mu burwayi bwo mu mutwe, Dr. Murekatete Chantal, bityo akemererwa gukomeza kuburana ari hanze kugira ngo akomeze kwivuza mu buryo bworoshye.

    Karasira kandi yabwiye Urukiko ko muri Gereza afatwa nabi ndetse ko yigeze gukubitwa n’abacungagereza, Urukiko ruhita rusaba Ubushinjacyaha kugira icyo rubivugaho.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyavuzwe na Karasira bidakwiye guhabwa agaciro kuko nta bimenyetso bifatika yerekanye byemeza ko iryo hohoterwa avuga ko yakorewe ryabayeho.

    Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Karasira gufungwa iminsi 30, Inteko Iburanisha ivuga ko izatangaza umwanzuro ku itariki ya 26 Kanama uyu mwaka, saa munani z’amanywa.

    Karasira uri kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ari muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge iri i Mageragere, akurikiranweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Karasira Aimable yongeye gusabirwa gufungwa iminsi 30

    source : https://ift.tt/3z0zyvq

  • Gasabo: Umukobwa yafashwe akekwaho gucuruza urumogi, umunsi umwe mbere y’uko asezerana – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, ni bwo uyu yatawe muri yombi.

    Byari biteganyijwe ko asezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya19 Kamena 2021, n’umusore biteguraga kurushinga.

    Uyu musore bateganyaga gusezerana yabwiye itangazamakuru ko yababajwe cyane n’itabwa muri yombi rye, aboneraho gusaba inzego zibishinzwe kumufasha bakarekura umukunzi we bagashyingiranwa.

    Ati “Ndasaba Polisi ko yambabarira ikampa umugeni wanjye bafatanye urumogi tugasezerana.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice, yatangaje ko aho uyu mukobwa yafatiwe ari na ho yari atuye.

    Ati “ Ni byo hari umukobwa baraye bafatanye urumogi kandi yagombaga gusezerana uyu munsi ku wa Kane hano ku Murenge wa Jali; yafatiwe mu Kagari ka Gateko kandi ni na ho yari atuye gusa sinzi niba yari asanzwe abigurisha kuko abacuruzi b’ibiyobyabwenge bagira amayeri menshi.”

    Yaboneyeho gushishikariza abaturage kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge kuko bitemewe ndetse ingaruka zabyo ziba zikomeye.

    Ati “Icyo nasaba abaturage ni ukwirinda gukora ibintu binyuranyije n’amategeko kuko itegeko rirahari rihana umuntu wese ucuruza ibiyobyabwenge, abaturage bakwiye kubyirinda kuko ingaruka zabyo ni nyinshi haba kuri we cyane ko by’umwihariko yari agiye kubaka urugo rwe ubwo ahemukiye uwo bari bagiye kurushingana n’umuryango we kubera kujya mu biyobyabwenge.”

    Uyu mukobwa nyuma yo gutabwa muri yombi yahise avuga n’undi mugore bakora akazi kamwe ko kugurisha urumogi bose bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gatsata.

    Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Umukobwa wafashwe akekwaho gucuruza urumogi mu gihe haburaga umunsi umwe ngo asezerane imbere y’amategeko

    Umugore bivugwa ko yakoranaga n’uwo mukobwa wari ufite ubukwe na we yahise atabwa muri yombi

    source : https://ift.tt/3mfT6IF